{"id":3116,"date":"2013-01-30T17:18:53","date_gmt":"2013-01-30T15:18:53","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3116"},"modified":"2013-01-30T17:18:53","modified_gmt":"2013-01-30T15:18:53","slug":"ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/","title":{"rendered":"Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b&#8217;u Rwanda"},"content":{"rendered":"<p><em>\u201cBamwe mu basirikare b&#8217;u Rwanda bahisemo kuba ibiragi ku gira ngo batabura ubuzima bwabo\u201d<\/em><!--more--><\/p>\n<p>Kuva FPR yafata ubutegetsi muri 1994, irangajwe imbere n&#8217;umunyagitugu waje kuba Perezida, Paul Kagame yagiye ikoresha inzira z&#8217;ubugome zitandukanye kugira ngo yikize abatavuga rumwe nayo n&#8217;abashobora kuvuga ibyo ikora binyuranije n&#8217;amahame shingiro y&#8217;ikiremwamuntu.<\/p>\n<p>Mu kwikiza abo bantu bose yagiye ikoresha uburyo butandukanye burimo ifuni, kuniga abantu, gutanga uburozi, n&#8217;ibindi bibi byinsi nk&#8217;uko byagiye bitangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye.<\/p>\n<p>Muri iyi minsi, ikinyamakuru The Rwandan, cyabakoreye iperereza ku makuru yavugaga ko hari bamwe mu basirikare b&#8217;u Rwanda bakorere ku mupaka wa Rusizi I n&#8217;iya II (akarere ka Nyamasheke) bamerewe nabi n&#8217;abayobozi babo abandi bakaba bamaze gupfa batewe amafuni, ngo bitewe n&#8217;uko baba batumva neza ibikorwa n&#8217;inkoramaraso za Kagame aho bamwe baba bashaka kuvugisha ukuri no gushaka ko ibintu bijya ahagaragara kandi kizira muri iki gisirikare.<\/p>\n<p>Amakuru, The Rwandan ikesha bamwe mu basirikare bakorera muri aka gace batifuje ko amazina yabo tuyandika bavuze ko aya makuru ariyo kandi ko bimaze igihe kitari gito.<\/p>\n<p>Aba basirikare bagize bati: <em>\u201c ibyo bintu byo kwica bagenzi bacu byatangiye ubwo M23 (mouvement du 23 Mars) yari itangiye kurwanya leta ya Kinshasa, nibwo umutekano usa n&#8217;uwahungabanye mu gihugu abasirikare benshi babakwiza ku mipaka cyane cyane uwa Rusizi na Rubavu, hano Rusizi hakoreraga Division ya Gatatu (3rd Division) ariko batuzaniye renfort [kubongerera abandi] iturutse I Butare muri divisio ya Kane (4th Division) batayo ya 301 (three zero one)\u201d<\/em>, aba basirikare bakomeje bavuga ko bakigera Rusizi batangiye amaoperations ya buri munsi aho bikangaga buri gihe umwanzi ariwo FDLR ndetse baniteguye ko isaha n&#8217;isaha bashobora kwambuka bakajya Kongo gufasha M23.<\/p>\n<p>Amakuru The Rwandan yabonye avuga ko gutera ifuni bamwe mu basirikare byatangiye ubwo abasirikare bari batangiye kubwirwa ko bitegura kuko isaha ni saha bashobora kujya muri Kongo, bamwe rero ntibabyakiriye neza kuko bagiye babyivovotera, abandi batangira kubaza inyungu baba bafite mukujya kurwana intambara ya Kongo n&#8217;uko abo batabyumva batangira kwicwa batewe amafuni, bakabwira bagenzi babo ko babajyanye ahandi abandi bakavuga ngo bashobora kuba baguye muri ambush [umutego] y&#8217;umwanzi gusa abasirikare bo bakabona ko ari ikinyoma kuko babaga bazi uko byagenze.<\/p>\n<p>Aba basirikare bavuga ko bamwe babuze ubwo bari muri operation bakoze mu mpera z&#8217;ukwezi kwa 12 aho bari bamaze kumenya ko hari FDLR zigera kuri 300 zanyuraga ku mupaka ziturutse za Burundi na Kongo zica Ruvunge, Sake, Plaine de Bugarama (Ikibaya cya Bugarama) na Rusizi ya II, irangiye ngo nibwo basanze haburamo abasirikare batatu, nyuma baza kumenya ko batewe ifuni bazira kuba batarishimiye uko bababwiraga ko bashobora kwambuka muri Kongo.<\/p>\n<p>The Rwandan, yanamenye amakuru avuga ko ubwo M23 yari imaze gufata Goma ibifashijwemo na bamwe mu basirikare b&#8217;u Rwanda bari muri batayo ya 99, abandi bose bari biteguye kwambuka Kongo cyane ko bari bazi ko M23 irahita ifata na Bukavu, mu bari biteguye (stand by) harimo batayo 55 yari yageze ku mupaka wa Rubavu.<\/p>\n<p>Izi nzirakarengane z&#8217;abasirikare bakagombye gukorera igihugu n&#8217;imiryango yabo bakomeje kwicwa bazira ibitekerezo byabo, gusa benshi ubu bahisemo kwibera ibiragi mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo dore ko n&#8217;iyo baba baganira n&#8217;abavandimwe babo baba bikanga buri muntu wese ko ashobora kubumva akabicisha.<\/p>\n<p>Ikinyamakuru The Rwandan cyanabashije kumenya ko benshi mu basirikare bakora igisirikare cy&#8217;u Rwanda (RDF: Rwanda Defense Force) bakeneye ubatera ingabo mu bitugu mu guhirika ubutegetsi bw&#8217;igitugu bwa Kagame bavuga ko bwubakiye ku musenyi, abandi bakaba bakomeje gushaka uburyo bahunga.<\/p>\n<p>Abaturage baturiye muri Rusizi, akarere ka Nyamasheke, baganiriye n&#8217;umunyamakuru wacu kuri telefone zabo zigendanywa bavuze ko nabo basigaye babona ishyamba atari ryeru kuko ngo basigaye babona abasirikare batangira akazi saa saba (13h00), kandi bari basanzwe bagatangira mu ma saa cyenda (15h00), bikiyongera ku bihuha bihari bivuga ko u Rwanda rushobora guterwa.<\/p>\n<p>Aba baturage bavuga ko banaje guterwa n&#8217;ubwoba n&#8217;ingendo za Perezida Kagame zasaga nk kwiyegereza abaturage asa nk&#8217;aho hari icyo yikanga bamwe bagasabwa kumusaba kongera kwiyamamaza muri 2017, ikindi cyateye ubwoba abaturage ni ijambo Perezida Kagame \u00a0yavuze ko nibiba ngombwa bazasubira mu ndake, ngo bikaba bigaragara ko hari intambara barigutegura.<\/p>\n<p>Mike<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u201cBamwe mu basirikare b&#8217;u Rwanda bahisemo kuba ibiragi ku gira ngo batabura ubuzima bwabo\u201d<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3117,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-3116","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b&#039;u Rwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b&#039;u Rwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"\u201cBamwe mu basirikare b&#8217;u Rwanda bahisemo kuba ibiragi ku gira ngo batabura ubuzima bwabo\u201d\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-01-30T15:18:53+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/\",\"name\":\"Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b'u Rwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-01-30T15:18:53+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":500,\"height\":351},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b&#8217;u Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b'u Rwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b'u Rwanda - Umunyarwanda","og_description":"\u201cBamwe mu basirikare b&#8217;u Rwanda bahisemo kuba ibiragi ku gira ngo batabura ubuzima bwabo\u201d","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-01-30T15:18:53+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/","name":"Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b'u Rwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-01-30T15:18:53+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":500,"height":351},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b&#8217;u Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3116","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3116"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3116\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3116"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3116"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3116"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}