{"id":31216,"date":"2019-04-02T20:56:33","date_gmt":"2019-04-02T18:56:33","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=31216"},"modified":"2019-04-02T20:56:51","modified_gmt":"2019-04-02T18:56:51","slug":"kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/","title":{"rendered":"Kagame ati: Museveni yumva tumurimo umwenda udashira."},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><em><strong>Mu kiganiro cyasohotse muri Jeune Afrique cyahinduwe mu Kinyarwanda, Perezida Kagame yakomoje ku bibazo byinshi kandi binyuranye harimo iby\u2019imibanire na Uganda, u Burundi, u Bufaransa ndetse n\u2019iby\u2019abantu ku giti cyabo nka Sendashonga na Kabuga.<\/strong><\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0U Rwanda ruritegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mwe musobanura mute ko nyuma y\u2019imyaka 25 hari filimi nk\u2019iyitwa Black Earth Rising zikomeza kugaragaramo ibitekerezo by\u2019ipfobya no guhakana.<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Nta gitangaje kirimo ariko. Na Jenoside yakorewe Abayahudi n\u2019ubu haracyariho abayipfobya n\u2019abayihakana. Igihe cyose ubona abantu bagerageza guhungira uburemere bw\u2019uruhare rwabo muri Jenoside mu guhakana ko iyo Jenoside yabayeho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Icy\u2019ingenzi ni uko twebwe Abanyarwanda tuzi amateka yacu n\u2019ukuri kose ku byabaye. Twahisemo gushyira ingufu mu kwiyubaka no kubaka igihugu cyacu aho guhugira muri ayo mateshwa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwashoje imirimo yarwo nyuma y\u2019aho n\u2019inkiko Gacaca zishoje imirimo yazo. Twavuga ko imanza zarangiye?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Igice kinini cyazo cyararangiye ariko ntitugomba kugarukiriza amaso ku butabera gusa. Hakurya y\u2019ubwo butabera hari n\u2019ubwiyunge. Twashatse kureba kure kugira ngo tubashe gufasha igihugu gusubirana ubumwe, ituze n\u2019umutekano no gufasha abanyagihugu kubana nta nkomyi. Ndetse rwose ndahamya ko ibi twabigezeho ku gipimo kirenze icyo twateganyaga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Nyamara bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside baridegembya. Nka F\u00e9licien Kabuga wa munyemari wari warahimbwe umuterankunga wa Jenoside nta muntu uzi akanunu ke. Wasobanura ute se ukuntu yaciye ubutabera mu rihumye?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Ntabwo mpamya ko Kabuga yidegembya nkuko ubivuga kuko nta mahitamo afite uretse guhora yihishe. Nta kwishyira ukizana afite, nta mibereho kandi ni mu gihe kuko arishyura ibyo yakoze.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uko biri kose amayobera ari mu buryo yarigisemo, mu buryo akomeje kubura bigaragaza ko afite ababimufashijemo ndetse hashobora kuba harimo n\u2019uruhare rw\u2019amahanga kugira ngo atazagera ubwo ahatirwa gutangaza ibyo azi byose.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Hari kandi na Col Serubuga uba mu Bufaransa na Agathe [Kanziga] umupfakazi wa Habyarimana wahoze ari Perezida na we uba mu nkengero za Paris. We ntahabwa ibyangombwa ariko ntanirukanwa ari mu kintu cy\u2019icyeragati kidasobanutse mu buryo bw\u2019amategeko. Hari icyizere mufite se ko umunsi umwe bazamwohereza mu Rwanda?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Ntumbaze! Ariko se ubundi niba ubusabe bwacu batanabuhaye agaciro kuki Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha cyangwa ubutabera bw\u2019u Bufaransa butigeze bumuhagurukira? Kuki nta na rimwe ubutabera bw\u2019aho atuye aho mu Bufaransa bwigeze bumukoraho iperereza? Ibyo ubwabyo bifite icyo bisobanuye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Umuntu se yavuga ko noneho ihagarikwa rya biriya birego ku ihanurwa ry\u2019indege ryo ku wa 6 Mata 1994 ryasubije umubano w\u2019u Rwanda n\u2019u Bufaransa mu buryo?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Si gutyo nabivuga. Buri paji igira umwanzuro ariko si u Rwanda rwakwandika umwanzuro w\u2019iyo paji mu kigwi cy\u2019u Bufaransa. Igihe ibyo bitarakorwa kandi hakaba hakiriho ibibazo by\u2019abo bantu umaze kuvuga bizagorana cyane kurangiza gufunga iyo paji. Ku rundi ruhande ariko nkaba navuga ko imibanire yacu ari myiza rwose ugereranije n\u2019uko yahoze.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Mwatumiye Perezida Emmanuel Macron mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu gusubiza ibiro bya Perezida w\u2019u Bufaransa bitangaza ko bizohereza Intumwa ziyobowe na Depit\u00e9 Herv\u00e9 Berville. Si ibintu byabagoye kubyakira?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;(Aseka) Igihe cyose twasabye abafatanyabikorwa bacu nk\u2019igihugu kutureka akaba ari twe tugena ibitureba. Ni nayo mpamvu natwe dusanga ari ibintu bisanzwe ako aba ari bo bonyine ubwabo bagena mu bwisanzure ibyemezo mu bibareba.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kuza kwabo cyangwa kutaza, kohereza intumwa zo mu rwego rwo hejuru cyangwa ruciriritse, gushyashyana cyangwa guterera iyo\u2026Ibyo rwose ni bo bireba. Bisanzwe bizwi ko ntarangwa no kuganya no kwimyoza, si bwo buryo bwanjye bwo guhangana n\u2019ibibazo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Hanyuma se, nibura haba hari akanunu k\u2019urugendo rwa Perezida w\u2019u Bufaransa muri uyu mwaka wa 2019?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Ntacyo mbiziho. Cyakora rwose ni karibu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Igihe Louise Mushikiwabo yatorerwaga kuyobora Umuryango w\u2019Ibihugu bikoresha Ururimi rw\u2019Igifaransa, hari bamwe bibajije ku kuba niba hari ubwigenge azagira. Bahamyaga ko ahubwo azaba ari akandi kaboko kanyu, akaba umuzindaro w\u2019ibitekekerezo byanyu, ko gahunda ze zose ze zizagenerwa i Kigali kandi atazigera aharanira uburenganzira bwa muntu. Byo mubivugaho iki?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Ibyo ni ibintu bidafite shinge na rugero. Icyo nzi ni uko ntigeze numva ko igihe Micha\u00eblle Jean yavanaga amabwiriza i Ottawa, sinigeze numva bavuga ko Abdou Diouf igihe yayoboraga yavanaga amabwiriza i Dakar. Yewe sinigeze numva banavuga ko Boutros Boutros Ghali yavanaga amabwiriza i Cairo. Ariko noneho kubera ko Louise Mushikiwabo ari Umunyarwanda bihise bihinduka?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nta kundi wasobanura bene iyo mitekerereze uretse kuba ari ivangura. Ibyo rero byaba bishatse kuvuga ko Abanyarwanda by\u2019umwihariko n\u2019Abanyafurika muri rusange ari abantu bafite inyoko yo kubangamira uburenganzira bwa muntu ku buryo Abanyaburayi n\u2019Abanyamerika ari bo bonyine bashobora kubaha uburenganzira bwa muntu. Ukuri ni uko N\u2019abanyafurika bubaha ikiremwamuntu kimwe n\u2019abo bandi. Kabone ndetse n\u2019ubwo bo uburenganzirwa bwa muntu babuhabwa mu buryo bunyuranye n\u2019abo bandi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Nka Perezida w\u2019Umuryango w\u2019Ubumwe bwa Afurika mu 2018 wesheje imihigo ibiri ikomeye: Ishyirwaho ry\u2019Ikigega cy\u2019Amahoro n\u2019amasezerano ashyiraho Isoko rusange Nyafurika. Namwe niko mubibona se?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Oya harabura kimwe! Ongeraho ikindi cya gatatu: Ivugururwa ry\u2019Umuryango w\u2019Ubumwe bwa Afurika ubwawo. Ariko winyitirira izi ntsinzi zose njyenyine. Iyo ntagira inkunga ya bagenzi banjye, abayobozi b\u2019ibihugu bya Afurika sinari kubigeraho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ikindi navuga ko habayeho izo ntsinzi koko ariko habayeho n\u2019ikindi cy\u2019urucantege: Umuryango w\u2019Ubumwe bwa Afurika n\u2019ubu urakomora \u00bd cy\u2019ingengo w\u2019imari yawo ku nkunga y\u2019abanyamahanga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kwigira ni ibintu bizasaba igihe. Kuba hari ibihugu bigera kuri 20 byemeye ishyirwaho ry\u2019ariya mahoro ku bitumizwa mu mahanga azagenerwa uwo muryango ni intambwe ikomeye. Haracyari ingingimira kuri bimwe mu bihugu ariko muri rusange ntibashidikanya ku ishingiro ry\u2019uko kwigira k\u2019umuryango ahubwo ni ku buryo byashyirwa mu bikorwa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Mwashinje Uganda guhungabanya umutekano w\u2019u Rwanda. Ni ibihe bihamya mubifitiye?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Hari ibimenyetso byinshi kandi byose bya simusiga. Twabishyikirije abayobozi ba Uganda. Kampala iha ubufasha abantu baturuka muri Afurika y\u2019Epfo, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n\u2019u Burayi bose bahurira mu Murwa Mukuru wa Uganda bagiye gucurirayo imigambi mibisha ku Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ayo makuru tuyakura ahantu henshi hatandukanye harimo no mu bayobozi bakuru ba FDLR baherutse gutabwa muri yombi muri Congo bakoherezwa mu Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yewe twanabibwiwe n\u2019umuntu ukomoka muri Iran twafashe tukamuhata ibibazo akavuga ko yari aje gukora ibitero by\u2019iterabwoba akaba yarageze mu Rwanda nyuma y\u2019iminsi yari yanyuze muri Uganda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Ariko ibyo byose abayobozi ba Uganda barabibeshyuza?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Mu babibeshyuza uvuga ariko ndumva Perezida Museveni atarimo kuko mu ibaruwa aherutse kunyandikira ku itariki ya 10 werurwe akanayitangaza mu binyamakuru, we ubwe yiyemereye ko mu buryo busa n\u2019impanuka yakiriye umwe mu bayobozi ba RNC.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ukuri ni uko Kampala ari umuhuzabikorwa ikaba n\u2019ihuriro ry\u2019ababisha b\u2019u Rwanda bose, baba abasize bakoze Jenoside, baba abo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa cyangwa udutsiko twa Paul Rusesabagina.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Mwebwe na Perezida Museveni mumaze imyaka irenga 40 muziranye. Mwamufashije kugera ku butegetsi namwe abafasha mu rugamba rwo kubohora igihugu cyanyu. Byaje kugenda gute? Abashinja cyangwa se abagaya iki?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Yewe, nanjye ubwanjye byageze ubwo mubaza icyo kibazo. Icyaje kugaragara ni uko nta mpamvu ifatika ihari kereka wenda kuba yumva tumurimo umwenda udashira.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Hashize imyaka 20 ubwo ingabo zanyu zakozanyagaho i Kisangani muri Congo. Icyo gihe waramutsinze. Byaba se ari byo byamuhagamye n\u2019ubu bikaba bitaramuvamo?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>\u00a0Twabanesheje inshuro eshatu zose byo ni byo rwose. Bivuze ko ibyo uvuga bishobora kuba ari nabyo ahari. Ariko hagomba kuba hari n\u2019izindi mpamvu. Ubushake bwo gushaka kuvugiramo u Rwanda. Ikintu cyo gushaka kutwigarurira. Ubanza ari ibyo.<br><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Museveni arabakuriye ariko kuko afite imyaka 74. Aho ntimwaba mwaramwubahutse ?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Rwose ndamwubaha nk\u2019Umukuru w\u2019Igihugu cya Uganda. Ariko muvanire inzira ku murima ntabwo ari Perezida w\u2019u Rwanda kandi ntateze kuba we.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibyo akwiye kubyumva no kubyemera gutyo. Nta gitugu na kimwe twemera aho cyaba gituruka hose, ibyo ngira ngo murabizi. Ugiye mu by\u2019ubumenyi bw\u2019Isi wasanga u Rwanda ari agahugu gato. Ariko nuhindura ukajya mu bya politiki n\u2019imitekerereze, uzasanga igihugu cyacu ari rutura.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Aho bigeze se ubwiyunge burashoboka ?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Sinkeka ko bishoboka. Nta mwanya w\u2019abunzi mbona mu bibazo byacu. Nk\u2019uko nabitangarije Museveni byose bizaterwa na we. Ntabwo ashobora guhora avuga ko nta kibazo afite ku Rwanda ngo narangiza akore ibyo byose maze kubabwira.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umuti w\u2019ikibazo uri muri Uganda kandi uri mu maboko ya Museveni ubwe. Reka ngusetse gato: hano mu Rwanda hari gahunda dufite y\u2019Itorero rihuza urubyiruko rw\u2019abanyeshuri b\u2019Abanyarwanda baba mu mahanga, tubahuriza hamwe mu biruhuko ababyifuje tukabaha inyigisho z\u2019amateka, ubukungu, Ikinyarwanda, indangagaciro n\u2019imyitozo y\u2019ibanze ya gisirikare imara icyumweru kimwe. Ariko nagira ngo nkubwire ko kuri Museveni ngo uwo ari umugambi mubi ubangamiye Uganda. Ku bwe ngo tuba turimo dutoza umutwe wo kuzatera Uganda. Urumva na we ko hari aho bigera agasa nk\u2019ucanganyikiwe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Vuba aha kandi bwari n\u2019ubwa mbere ubikoze mwakomoje ku rupfu rwa Seth Sendashonga wayoboye Minisiteri ya mbere y\u2019Ubutegetsi bw\u2019Igihugu nyuma ya Jenoside wiciwe i Nairobi mu 1998. Muhamya ko amakuru mufite ahura n\u2019ay\u2019impuguke mu mateka G\u00e9rard Prunier ahamya ko Sendashonga yiteguraga gutera u Rwanda abifashijwemo na Salim Saleh, Umuvandimwe wa Museveni. Kuki mwategereje imyaka 20 yose kugira ngo mugire icyo mubitagazaho?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Abayobozi ba Uganda bashyigikiraga Sendashonga icyo gihe ni nabo kuri ubu nyine barimo gushyigikira abigishwa be. Amateka ahora yisubiramo erega.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Reka nsubiremo uko mwavuze: Sendashonga yapfuye kubera ko yarenze umurongo. Ibyo ntibisabirwa imbabazi\u201d Ibi se bivuze ko mwirengereye iyicwa rye?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Winyitirira ibyo ntavuze. Kandi uzasome neza ubuhamya bwa G\u00e9rard Prunier mu gitabo \u2018From Genocide to Continental War\u2019 (Uko Jenoside yaje kuvamo intambara yakwiriye umugabane wose).<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri icyo gitabo asobanura uko mushuti we Sendashonga yinjizaga mu gisirikare amagana y\u2019urubyiruko abifashijwemo na Uganda. Akaza gusoza avuga ko ubutegetsi bw\u2019i Kigali ku bwe ari bwo bwafashe umwanzuro wo kumuhitana kuko yari \u201cyarenze umurongo\u201d. Ayo magambo ni nyir\u2019igitabo uyavuga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Niba se nta ruhare wabigizemo kuki mwagombye kuvuga ko nta mbabazi mubisabira?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Byumvikane neza rwose ntabwo nicuza urupfu rwa Sendashonga habe n\u2019urw\u2019undi mwanzi w\u2019igihugu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Birasa nk\u2019ibyo mwatangaje nyuma gato y\u2019iyicwa rya Patrick Karegeya i Johannesbourg ku ya 1 Mutarama 2014.<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Rwose. Ariko ntibisobanuye ko ari twe twamwishe. Iyo umwe mu banzi bacu apfuye icyo yaba azize cyose, impuhwe n\u2019akababaro ntuzabibarize iwanjye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0U Rwanda ntirukora ku nyanja. Ni izihe ngaruka ibyo bibazo mufitanye na Uganda bizagira ku nzira z\u2019ubuhahirane?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Umuhora wa Ruguru unyura muri Uganda ujya mu cyambu cya Kenya i Mombasa usa n\u2019ufunze. Abafite ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bivuye mu Rwanda birimo amata, Coltan itunganyijwe, amabuye y\u2019agaciro bahozwa ku nkeke.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Naho umushinga wa gari ya moshi Kigali-Kampala-Mombasa, Uganda yarangije kudutsembera ko bawuvunjemo Mombasa-Kampala-Juba (Sudani y\u2019Epfo). Ibyo kuvuga ko iyo gari ya moshi yagera mu Rwanda byo batuvaniye inzira ku murima. Imyaka ibaye myinshi baduhima mu buryo bugoye gusobanura.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Umubano wanyu n\u2019u Burundi nawo si shyashya. U Burundi se na bwo mubufata nk\u2019inkambi yitorezwamo ingabo z\u2019ababarwanya kimwe na Uganda?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Cyane rwose kandi icyo si ikintu gishya. Birasanzwe kimwe n\u2019uko Bujumbura na Kampala ari abafatanyacyaha. Mu by\u2019ukuri abayobozi b\u2019u Burundi ntako batagize ngo badusembure kandi babiterwa n\u2019ibibazo byabo bya politiki y\u2019imbere mu gihugu. Ariko n\u2019umutego twanze kugwamo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Bujumbura irasaba inama y\u2019abakuru b\u2019ibihugu bigize Umuryango w\u2019Afurika y\u2019Uburasirazuba kuri icyo kibazo. Kuki mwakomeje kubwangira?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Nta kibazo kiri hagati y\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi. Ikiriho ni ikibazo hagati y\u2019Abarundi u Rwanda rugahindurwa urwitwazo rw\u2019abashaka kuyobya uburari. Niyo mpamvu inama yo kwiga ku kibazo bwite cy\u2019u Burundi kibureba gusa nta mpamvu yayo. Ntabwo dushaka kujyanwa muri iryo jijisha kandi twirinze gusubiza abadushotora. Kereka rero nibarenga nyirantarengwa bakibeshya bakadutera ku mugaragaro.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Habaye ikintu cy\u2019urujijo mu bagize Umuryango w\u2019Ubumwe bwa Afurika harimo n\u2019abaturanyi ba RDC ku byerekeranye n\u2019itorwa ritavugwaho rumwe rya F\u00e9lix Tshisekedi. Mubivuga ho iki?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Cyakora wa mugani ubanza umuntu yabyita urujijo. Urujijo mu buryo bwose. Muri RDC ubwaho, amatora yajemo urujijo bituma ibiyavuyemo bivugwa mu buryo butandukanye n\u2019indorerezi, ibihugu no mu yandi mashyaka arwanya ubutegetsi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Urwo rujijo rwaje kwadukira ibihugu byo mu karere cyane cyane ibihuriye muri SADC bitasibye kohereza ubutumwa buvuguruzanya. Bigeze aho kubera ikibazo cya Congo akenshi kigira ingaruka ku buryo butaziguye ku bihugu bituranyi icyenda bya Congo abantu bashyize mu gaciro, abashyira imbere iby\u2019ingenzi bararebye bati icya mbere amatora yarabaye yararangiye. Icya kabiri Congo ni igihugu cyigenga kandi icya gatatu si twe twakagombye kuyihatira umukandida runaka.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Mufite icyizere ki ko F\u00e9lix Tshisekedi azabasha guhangana na Kabila? Mwiteguye kuzabimufashamo se?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Ibyo si umurimo wanjye. Icyo ndeba ni uko ari Perezida wa Congo kandi tuzakora ibishoboka byose tugafatanya na we.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Musanga se Kabila wahoze ari Perezida ari uwo gushimirwa kuba yarageze aho akarekura ubutegetsi ?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Icyo kibazo sindi bugisubize<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Aba FDLR baracyabarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, abandi bakahanyura mu ngendo zabo hagati y\u2019u Burundi na Uganda. Muracyikoma se abayobozi ba Congo kuba ntacyo bakora?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Oya ntako batagira ngo babakome imbere uretse ko Congo ari nini.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Umuntu se yavuga ko umubano wanyu na Afurika y\u2019Epfo waba wararushijeho kuba mwiza muri uyu mwaka ushize Perezida Ramaphosa agiye ku butegetsi asimbuye Jacob Zuma?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Byo muri rusange nibyo ariko ibibazo byose si ko byakemutse cyane ibijyanye na viza ariko ubushake bwo buriho. Navuga ko ari ikibazo cyazakemuka mu gihe kiri imbere.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Kuba se Jenerali Kayumba Nyamwasa ubutabera bw\u2019 u Rwanda bushinja ubugambanyi atuye muri Afurika y\u2019Epfo ariko icyo gihugu kikaba gikomeje kwanga kumwohereza mu Rwanda nta kibazo biteye?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Bashobora kuba badaha agaciro icyo kibazo. Ariko nibaza ko umunsi umwe byatinda byagira bazashyira bakagihagurukira. Twaboherereje dosiye yose. Iteka turangwa no kwihangana.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Ubutabera bwa Afurika y\u2019Epfo mu minsi iri imbere bushobora kubyutsa dosiye y\u2019iyicwa rya Patrick Karegeya aho hakekwa ubufatanyacyaha hagati y\u2019abamwishe na Guverinoma y\u2019u Rwanda.<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Tuzaba tureba nta kindi nifuza kubivugaho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Mu mwiherereo w\u2019abayobozi uherutse wabereye mu kigo cya gisirikari mwavuze ko mu byo u Rwanda rwanyuzemo hari ahagaragaye intege nke ndetse n\u2019ibindi byabananiye rwose. Aha mwashakaga kuvuga iki?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Nashakaga kuvuga ibintu byo kugenda gahoro mu byo dukora. Tugomba kwihuta kurushaho. Ntacyo bimaze guhora twirata ko hari intambwe twateye cyangwa ngo twishimire umuvuduko w\u2019ubukungu bwacu: Abafite inshinganio zo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje bagomba kumva ko dukeneye kwihuta. Yego twagize umuvuduko w\u2019ubukungu wa 7% mu 2018. Ni byiza ariko se kuki tutagira 8% cyangwa 9% mu 2019.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Hari abashinja u Rwanda gutekinika imibare n\u2019amajanisha bakavuga ko mu buryo busa nko kwirarira mwaba mwihimbira imibare iri hejuru igaragza aho mugeze n\u2019ibyo mwagezeho. Abo bo mwabasubiza iki?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Nta kindi cyihariye nabivugaho uretse kuba abavuga ibyo ku bwanjye mbona babiterwa na kimwe muri ibi bintu bibiri: Icya mbere ni ukutamenya ibyacu cyane iyo bivugwa n\u2019abibereye iyo za New York, Paris na Bruxelles mu biro byabo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Icya kabiri ni ukwigiza nkana cyane ko bamwe bazi ukuri kose kwabyo ariko bakaba badashaka kukwemera. Nzi rwose ko imihigo twesa buri munsi iryaryata abaturwaye n\u2019abahigira kutwihimuraho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ariko ubundi ni ikibazo cyoroshye kuko kubyumva no kubyemera nta kindi byasaba uretse kuza mu Rwanda ukihera amaso ukaganira n\u2019abanyarwanda ukababaza ibibazo, ukajya mu bitaro, mu masoko, mu mashuri, ukajya mu biturage bya kure warangiza ukagereranya uko turi ubu n\u2019uko twari turi mu myaka 25 ishize.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubu se koko wibaza ko iriya Miryango Mpuzamahanga na biriya bigo bitandukanye bya karahabutaka bidasiba kuturata no kudutangaho ingero bipfa kubikora ntacyo bishingiyeho? Bikora se hari ikindi baduca? Baba se babikora babitewe n\u2019uko twabeshye Isi yose tukanayishyiraho igitugu? Ibi rwose ni ibintu by\u2019urukozasoni bibabaje kandi bene ibyo si njya mbitindaho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Hakurikijwe ibiteganywa mu gitabo cy\u2019amategeko mpanabyaha cyasohotse muri Nzeri 2018, gutuka no gutangaza inkuru mpimbano zisebya Umukuru w\u2019Igihugu hakoreshejwe ibitangazamakuru ni icyaha gihanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 7. Ibyo bihano musanga bitari hejuru cyane ugereranyije n\u2019ibitangwa mu bindi bihugu ku byaha nk\u2019ibyo?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Ibyo uzabibaze Minisitiri w\u2019Ubutabera ku bwanjye nta kibazo mbifiteho kuko bene ibyo byaha ntibinasobanutse. Ese ubundi babaretse bakiyandikira, bakitukira, bakisebereza? Ku bwanjye byose nicyo kimwe. Byambayeho kenshi ku buryo ntakibyitaho. Ariko ngira ngo uwashyizeho itegeko si njye yabikoreye. Nibaza ko yashatse kurengera urwego rwa Perezida wa Repubulika yaba njye cyangwa undi uzansimbura kuri uyu mwanya.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Ubwo mwahaga imbabazi Ingabire Victoire mwibazaga ko azasohoka azirikana iyo neza akareka kubanenga nk\u2019uko akomeje kubikora ubu ?<\/em><br><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>\u00a0Victoire Ingabire ni umwe mu bagororwa 2000 twarekuye icyo gihe. Ibi ni ibintu dukora kenshi tugatanga imbabazi rusange icya rimwe ku buryo higeze no kurekurwa ingunga imwe abagera ku 30000.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ni umwe mu bantu 2000 bahawe imbabazi icyo gihe kandi nongere nibutse ko atari afungiwe ibitekerezo bya politiki, yari afungiwe ibyaha yakoze ntashaka kugarukaho. Ahasigaye akwiye kumenya ko niyibeshya akongera azisanga yasububiye mu gereza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Muri Tanzania na Uganda ababana bahuje ibitsina bakorerwa ivangurwa n\u2019ihohoterwa kandi bigakorwa kugeza no kuri benshi barimo abo mu nzego nkuru z\u2019ubuyobozi. Mwaba mushyigikiye ishyirwaho ry\u2019itegeko rirengera uburenganzira bwabo?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Muri uru Rwanda ubutinganyi si icyaha gihanwa n\u2019amategeko. Abatinganyi ntawe ubabuza amahwemo, ntawe ubakwena, ntawe ubatuka cyangwa ngo abahohotere mu bundi buryo. Ubutinganyi si ikibazo haba kuri njye haba no ku bandi banyarwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ahubwo ibyo byo gushaka gushyiraho itegeko ni byo byaba ikibazo mu muryango nyarwanda ufite uko ubayeho, ufite ibiwuranga n\u2019indangagaciro biwubumbatiye kuva imyaka ibihumbi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abatinganyi tuzi ko bariho.Ubwisanzure bwabo ntibugomba kugongana n\u2019ubw\u2019abandi kimwe n\u2019uko ubwisanzure bw\u2019abandi budakwiye kubabangamira. Ibyo birahagije.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Ese umuntu yavuga ko u Rwanda ari igihugu gifite demokarasi irindishijwe igitsure?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;U Rwanda ni demokarasi. Nushaka kongeraho ikiyirinze ongeraho ko irindishijwe amategeko n\u2019amahame mpuzamahanga ariko bishyirwa mu bikorwa natwe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Fran\u00e7ois Soudan:<\/em><\/strong><em>\u00a0Ubundi se ku bwanyu demokarasi izanwa n\u2019iterambere cyangwa n\u2019iyo izana iterambere?<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kagame:<\/strong>&nbsp;Byose ni magirirane. Demokarasi ifasha iterambere kandi iterambere rikoroshya demokarasi. Nta demokarasi ishoboka iyo iby\u2019ibanze mu mibereho no mu bukungu bidahari kimwe n\u2019iyo hari ubusumbane bukabije. Kandi na none nta terambere rirambye ribaho iyo hatariho kugendera ku mategeko.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Inkuru ya Jeune Afrique yahinduwe mu Kinyarwanda na Pacifique Munezero<\/em><\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu kiganiro cyasohotse muri Jeune Afrique cyahinduwe mu Kinyarwanda, Perezida Kagame yakomoje ku bibazo byinshi kandi binyuranye harimo iby\u2019imibanire na Uganda, u Burundi, u Bufaransa ndetse n\u2019iby\u2019abantu ku giti cyabo nka Sendashonga na Kabuga. Fran\u00e7ois Soudan:\u00a0U Rwanda ruritegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mwe musobanura mute ko nyuma y\u2019imyaka 25 hari filimi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":31217,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-31216","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Kagame ati: Museveni yumva tumurimo umwenda udashira. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kagame ati: Museveni yumva tumurimo umwenda udashira. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu kiganiro cyasohotse muri Jeune Afrique cyahinduwe mu Kinyarwanda, Perezida Kagame yakomoje ku bibazo byinshi kandi binyuranye harimo iby\u2019imibanire na Uganda, u Burundi, u Bufaransa ndetse n\u2019iby\u2019abantu ku giti cyabo nka Sendashonga na Kabuga. Fran\u00e7ois Soudan:\u00a0U Rwanda ruritegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mwe musobanura mute ko nyuma y\u2019imyaka 25 hari filimi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-04-02T18:56:33+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2019-04-02T18:56:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/04\/soudan-Kagame.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1000\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"662\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"15 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/\",\"name\":\"Kagame ati: Museveni yumva tumurimo umwenda udashira. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/04\/soudan-Kagame.png\",\"datePublished\":\"2019-04-02T18:56:33+00:00\",\"dateModified\":\"2019-04-02T18:56:51+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/04\/soudan-Kagame.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/04\/soudan-Kagame.png\",\"width\":1000,\"height\":662,\"caption\":\"Fran\u00e7ois Soudan, Umunyamakuru wa Jeune Afrique akorana ikiganiro na Perezida Kagame\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kagame ati: Museveni yumva tumurimo umwenda udashira.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kagame ati: Museveni yumva tumurimo umwenda udashira. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kagame ati: Museveni yumva tumurimo umwenda udashira. - Umunyarwanda","og_description":"Mu kiganiro cyasohotse muri Jeune Afrique cyahinduwe mu Kinyarwanda, Perezida Kagame yakomoje ku bibazo byinshi kandi binyuranye harimo iby\u2019imibanire na Uganda, u Burundi, u Bufaransa ndetse n\u2019iby\u2019abantu ku giti cyabo nka Sendashonga na Kabuga. Fran\u00e7ois Soudan:\u00a0U Rwanda ruritegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mwe musobanura mute ko nyuma y\u2019imyaka 25 hari filimi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2019-04-02T18:56:33+00:00","article_modified_time":"2019-04-02T18:56:51+00:00","og_image":[{"width":1000,"height":662,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/04\/soudan-Kagame.png","type":"image\/png"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"15 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/","name":"Kagame ati: Museveni yumva tumurimo umwenda udashira. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/04\/soudan-Kagame.png","datePublished":"2019-04-02T18:56:33+00:00","dateModified":"2019-04-02T18:56:51+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/04\/soudan-Kagame.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/04\/soudan-Kagame.png","width":1000,"height":662,"caption":"Fran\u00e7ois Soudan, Umunyamakuru wa Jeune Afrique akorana ikiganiro na Perezida Kagame"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-ati-museveni-yumva-tumurimo-umwenda-udashira\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kagame ati: Museveni yumva tumurimo umwenda udashira."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31216","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=31216"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31216\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":31218,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31216\/revisions\/31218"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/31217"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=31216"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=31216"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=31216"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}