{"id":31234,"date":"2019-04-03T18:32:13","date_gmt":"2019-04-03T16:32:13","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=31234"},"modified":"2019-04-03T18:33:42","modified_gmt":"2019-04-03T16:33:42","slug":"turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/","title":{"rendered":"Turibuka kandi turubahiriza umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA\u00a0: Inkingi yatabarukanye ubutwari"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Ku itariki ya 31\/03\/2019, habaye umuhango wo gukura ikiriyo no kwibuka umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA witabye Imana yishwe kuwa 8\/03\/2019. Uwo muhango wabereye ahantu henshi icyarimwe\u00a0: mu Rwanda no mu mahanga (Ububirigi, Ubufransa no mu Budage).<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umurwanashyaka w\u2019Inkingi Anselme MUTUYIMANA atabarutse afite imyaka mirongo itatu (30) gusa&nbsp;: ni ikigero abasore n\u2019inkumi baba bamaze kugira imbaraga (z\u2019ubwenge n\u2019umubiri) zihagije zo gukorera igihugu no kugiteza imbere. Abamwishe bamuvukije ubuto bwe, imishinga ye n\u2019icyo yari kuzakorera igihugu cye. Ntabwo ari umuryango we uhombye gusa, ahubwo ni twese duhombye nk\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda, by\u2019umwihariko ishyaka FDU-INKINGI yari yariyemeje gukorera no guteza imbere ibitekerezo byaryo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Anselme MUTUYIMANA&nbsp;: umusore wari ufite ukwemera, ubwitonzi, ubushishozi n\u2019ubushake<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri iyi myaka icumi (10) ishize, Anselme MUTUYIMANA yahuye n\u2019ibigeragezo byinshi, ariko yakomeje guhagarara yemye kuko yari afite ukwemera kutajegajega&nbsp;: ko abanyarwanda bashobora kubana mu mahoro n\u2019iyo bataba bose bahuje ibitekerezo, ko ubwinshi bw\u2019ibitekerezo binyuranye ari isoko y\u2019ubukire no kujya mbere, ko impaka zituruka ku bitekerezo binyuranye zishobora gukemurwa mu biganiro, mu mahoro n\u2019ubwumvikane.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uko kwemera abahezanguni bo ntibagukozwa ni cyo bamujijije. Uko kwemera kurimo no gushishoza kurangwa n\u2019ubwitonzi no kureba kure ku bireba ejo hazaza h\u2019u Rwanda. Yarabifungiwe imyaka itandatu, kandi asohotse muri gereza asanga ntacyasimbura iyo myumvire yo kubana mu mahoro no kujya impaka zubaka. Ibyo yabigaragaje yongera gufata imirimo ye y\u2019uburwanashyaka muri FDU-INKINGI, kuba hafi ya Prezidante Victoire INGABIRE no kumufasha mu mirimo y\u2019ishyaka.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubushake n\u2019ubushobozi bya Anselme MUTUYIMANA ni intangarugero abarwanashyaka&nbsp; tugomba kureberaho, ndetse n\u2019abandi banyarwanda babikuramo amasomo yo guharanira u Rwanda rw\u2019ituze kuri twese.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Uko umuhango wagenze hirya no hino<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umuhango wo kwibuka Anselme MUTUYIMANA no gusoza ikiriyo wabereye hirya no hino ku isi. Mu Rwanda, umuryango we, inshuti, abakunzi n\u2019abarwanashyaka barahuye baramusabira kandi barashyigikirana, bigaragaza ko izina rya Anselme MUTUYIMANA rigiye mu mateka akomeye y\u2019ibihe turimo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu mahanga, umuhango wari witabiriwe wabereye i Bruxelles mu Bubirigi, undi ubera mu Budage, undi ubera i Toulouse mu gihugu cy\u2019Ubufransa. Bimwe mu bijyanye n\u2019iyo mihango biragaragazwa <a href=\"https:\/\/youtu.be\/ZHvrG7OSU74\">n\u2019amashusho musanga muri vid\u00e9o iri hano<\/a>.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyuma y\u2019amasengesho, amagambo yavuzwe yerekanye ko Anselme MUTUYIMANA abaye igitambo kije cyiyongera ku bindi byinshi. Hagaragajwe ubutwari bwa Anselme MUTUYIMANA, no gusaba ko abantu badacika intege ahubwo bakagera ikirenge mu cye kugira ngo urumuri yacanye rutazazima. Abari mu muhango basabwe gukomeza icyizere no kudasubira inyuma, kuko no mu bihe bikomeye Imana irashyira ikaza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Anselme MUTUYIMANA&nbsp;: ikindi kimenyetso cy\u2019ubwicanyi bukorwa na Leta ku mpamvu za politiki<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Anselme MUTUYIMANA si uwa mbere wishwe azira politiki. Ariko ubuto bwe, imyitwarire ye, uburyo yishwe afashwe n\u2019abapolisi ku mugaragaro, byose birerekana nta shiti ubwicanyi bukorwa na Leta ku mpamvu za politiki n\u2019iterabwoba rigamije gucecekesha buri wese udashimagiza ubutegetsi bw\u2019Inkotanyi. Anselme MUTUYIMANA rero, guhera ubu agiye kuba ikimenyetso (symbole) cy\u2019ubwicanyi bukorwa na Leta. Niyo mpamvu tugiye guhagurukira ibikorwa bikurikira&nbsp;:<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">1- gushyiraho umunsi wo kwibuka abishwe bazira ibikorwa byabo bya politiki, ukaba ku itariki ya 8 Werurwe, umunsi Anselme MUTUYIMANA yiciweho<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">2- gukora no gutangaza urutonde rw\u2019abishwe cyangwa banyerejwe na Leta iyobowe n\u2019Inkotanyi za FPR bazira ibikorwa bya politiki, bose bakajya bibukirwa rimwe<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">3- gukora no gutangaza urutonde rw\u2019avafungiwe politiki n\u2019abakorerwa iyicarubozo rinyuranye ku mpamvu za politiki<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">4- guharanira ko, hifashishijwe urwo rutonde (abishwe, abanyerejwe, abafunzwe n\u2019abakorerwa iyicarubozo), hakorwa iperereza ryigenga rigakorwa n\u2019abashakashatsi mpuzamahanga kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, kandi abanyabyaha bahanwe<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">5- by\u2019umwihariko, iperereza ku iyicwa rya Anselme MUTUYIMANA rigomba kwihutishwa kuko amaraso ye yamenetse ntabwo azaba imfabusa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kwibasira abayoboke ba FDU-INKINGI ni ikimenyetso cya Leta ifite ubwoba kandi itifitiye icyizere<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyo Leta y\u2019Inkotanyi iba ifite icyizere muri yo, yakwemera kwicarana n\u2019abana b\u2019u Rwanda bayinenga, ikumva icyo bayibwira, igashaka ibisubizo mu mahoro. Imyaka 25 y\u2019ubwicanyi budahagarara ni ikimenyetso cy\u2019intege nke mu bitekerezo, yumva ko igomba gutegekesha iterabwoba no guhitana abatayisingiza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Leta y\u2019Inkotanyi yica abantu ariko ibitekerezo bigasigara, ahubwo bikaba nko kubiba imbuto izatubuka kurushaho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Anselme MUTUYIMANA azakomeza ature mu mitima yacu, abaye urundi urugero rw\u2019ubutwari abarwanashyaka ba FDU-INKINGI tuzakomeza gushyira imbere. Imana imwakire aheza mu ijuru kandi amaraso ye azabe intandaro y\u2019ugucungurwa kw\u2019abasigaye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Harakabaho intwari za FDU-INKINGI<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Th\u00e9ophile MPOZEMBIZI<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Komiseri ushinzwe itangazamakuru wa FDU-INKINGI<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><br><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku itariki ya 31\/03\/2019, habaye umuhango wo gukura ikiriyo no kwibuka umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA witabye Imana yishwe kuwa 8\/03\/2019. Uwo muhango wabereye ahantu henshi icyarimwe\u00a0: mu Rwanda no mu mahanga (Ububirigi, Ubufransa no mu Budage). Umurwanashyaka w\u2019Inkingi Anselme MUTUYIMANA atabarutse afite imyaka mirongo itatu (30) gusa&nbsp;: ni ikigero abasore n\u2019inkumi baba bamaze kugira imbaraga (z\u2019ubwenge [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":30888,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[47],"tags":[],"class_list":["post-31234","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-abanyapolitiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Turibuka kandi turubahiriza umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA\u00a0: Inkingi yatabarukanye ubutwari - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Turibuka kandi turubahiriza umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA\u00a0: Inkingi yatabarukanye ubutwari - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku itariki ya 31\/03\/2019, habaye umuhango wo gukura ikiriyo no kwibuka umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA witabye Imana yishwe kuwa 8\/03\/2019. Uwo muhango wabereye ahantu henshi icyarimwe\u00a0: mu Rwanda no mu mahanga (Ububirigi, Ubufransa no mu Budage). Umurwanashyaka w\u2019Inkingi Anselme MUTUYIMANA atabarutse afite imyaka mirongo itatu (30) gusa&nbsp;: ni ikigero abasore n\u2019inkumi baba bamaze kugira imbaraga (z\u2019ubwenge [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-04-03T16:32:13+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2019-04-03T16:33:42+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/03\/Anselme.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"569\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"284\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/\",\"name\":\"Turibuka kandi turubahiriza umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA\u00a0: Inkingi yatabarukanye ubutwari - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/03\/Anselme.png\",\"datePublished\":\"2019-04-03T16:32:13+00:00\",\"dateModified\":\"2019-04-03T16:33:42+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/03\/Anselme.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/03\/Anselme.png\",\"width\":569,\"height\":284,\"caption\":\"Nyakwigendera Anselme Mutuyimana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Turibuka kandi turubahiriza umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA\u00a0: Inkingi yatabarukanye ubutwari\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Turibuka kandi turubahiriza umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA\u00a0: Inkingi yatabarukanye ubutwari - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Turibuka kandi turubahiriza umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA\u00a0: Inkingi yatabarukanye ubutwari - Umunyarwanda","og_description":"Ku itariki ya 31\/03\/2019, habaye umuhango wo gukura ikiriyo no kwibuka umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA witabye Imana yishwe kuwa 8\/03\/2019. Uwo muhango wabereye ahantu henshi icyarimwe\u00a0: mu Rwanda no mu mahanga (Ububirigi, Ubufransa no mu Budage). Umurwanashyaka w\u2019Inkingi Anselme MUTUYIMANA atabarutse afite imyaka mirongo itatu (30) gusa&nbsp;: ni ikigero abasore n\u2019inkumi baba bamaze kugira imbaraga (z\u2019ubwenge [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2019-04-03T16:32:13+00:00","article_modified_time":"2019-04-03T16:33:42+00:00","og_image":[{"width":569,"height":284,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/03\/Anselme.png","type":"image\/png"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/","name":"Turibuka kandi turubahiriza umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA\u00a0: Inkingi yatabarukanye ubutwari - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/03\/Anselme.png","datePublished":"2019-04-03T16:32:13+00:00","dateModified":"2019-04-03T16:33:42+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/03\/Anselme.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/03\/Anselme.png","width":569,"height":284,"caption":"Nyakwigendera Anselme Mutuyimana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/turibuka-kandi-turubahiriza-umurwanashyaka-anselme-mutuyimana-inkingi-yatabarukanye-ubutwari\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Turibuka kandi turubahiriza umurwanashyaka Anselme MUTUYIMANA\u00a0: Inkingi yatabarukanye ubutwari"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31234","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=31234"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31234\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":31235,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31234\/revisions\/31235"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/30888"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=31234"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=31234"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=31234"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}