{"id":3124,"date":"2013-01-31T23:42:36","date_gmt":"2013-01-31T21:42:36","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3124"},"modified":"2016-08-27T23:05:40","modified_gmt":"2016-08-27T20:35:40","slug":"nibarize-tatien-miheto-ndorimana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/","title":{"rendered":"Nibarize Tatien Miheto Ndorimana?"},"content":{"rendered":"<p>Maze iminsi nsoma amakuru ahita hirya no hino ku mbuga za internet anyuranye, yibasiye abantu bo mu miryango itavuga rumwe na leta ya Kigali. Mbona ari ngombwa ko nanjye nagira icyo mvuga ku nkuru zimwe na zimwe ,cyane cyane izibasiye abayoboke n\u2019abayobozi b\u2019 Ihuriro Nyarwanda RNC. Nkaba rero mpisemo kumenyesha abantu bakunda amakuru atabogamye ko tugiye kujya tuyabagezaho rwose . Uyu munsi rero akaba arinacyo cyatuzinduye ngo tubabwire amakuru yerekeranye n\u2019umugabo Tatien Miheto Ndorimana.<!--more--><\/p>\n<p>Uyu Tatien rero ni umugabo tuzi neza, twabanye, turakurana, tukaba duhurira no mu miryango , ku buryo yari azwi ho ubutwari ndetse n\u2019ubugwaneza. Avuka ahahoze hitwa Gikongoro , akaba yarabayeho nk\u2019umunyarwanda usanzwe muli rusange. Yagiye agira amahirwe araniga ndetse agera no muli Kaminuza , abifashijwemo n\u2019abagiraneza ndetse bamwe muli abo, ubu batorohewe n\u2019ubutegetsi bwa Kigali.<\/p>\n<p>Tatien Ndorimana ndamuzi muli Kaminuza y&#8217;i Ruhande aho yigaga ubuhinzi, aho yari imbere yanjye ho umwaka umwe , murumva ko abantu baba baziranye za Ruhande baba baziranye cyane. Ikinteye kwandika rero ino nyandiko ni ukubera ukuntu ubu uyu mugabo Ndorimana yigize akaraha kakajya he muli ino minsi mu Bubiligi, aho amaze kumenyekana nka ba bandi ba mpemuke ndamuke, ari ko ikibabaje cyane akaba ari nako ari nawe utiza umurindi mu gusenya urugo rwa musanzire we Micombero, kubera ko umugore we Eug\u00e9nie na Ang\u00e9lique umugore wa Micombero bava inda imwe.<\/p>\n<p>Ndorimana rero ntabwo bitangaje ko aho yabona inote atareka kuhitambika, dore ko mu mavuko ye atigeze yiha ngo ahage. Dutangira twababwiye ko mu mashuri ya kaminuza yagize amahirwe yo kugira abagira neza bamugobotse ariga , kandi n\u2019aho arangirije yari yarakotanye azakugororerwa na FPR , akora muli OCIR Th\u00e9, nyuma aza gufungura ubucuruzi bwo kuvunjisha amafranga ku kibuga cy\u2019i Kanombe no mu mujyi (bureau d\u2019\u00e9change ) ndetse aho mu mujyi yari ahafite na Restaurant yitwaga Cit\u00e9 (City center restaurant) hafi ya Hotel Gloria mu mujyi rwagati yakoreraga mu mazu y\u2019iwabo w\u2019uwahoze ari Notaire Alain Ndibwami, yagize n\u2019indi restaurant i Remera imbere yo kwa Lando ndetse n\u2019ihoteli i Nyamirambo kuri Mont Kigali, muri ubwo bucuruzi yafashwaga na mushiki we witwa Tatiana n\u2019umugabo we.<\/p>\n<p>Ariko kugira ngo Ndorimana ashobore kubona akayabo ko gutangiza ubucuruzi bwe yaba yaranyereje amafaranga ya FPR, muti byagenze bite?<\/p>\n<p>Mu 1994, igihe FPR yafataga ubutegetsi, hari icyayi cy\u2019u Rwanda cyari cyoherejwe mu mahanga na OCIR th\u00e9 cyari kikiri ku cyambu cya Mombasa muri Kenya hari abakozi ba OCIR Th\u00e9 bari barahunze bashakaga kukigurisha. FPR ibimenye yoherejeyo Ndolimana ngo ashobore kukigurisha amafaranga ajye mu isanduku ya FPR cyangwa ya Leta yayo yari imaze kujyaho, Ndorimana rero yakoresheje amayeri agurisha icyo cyayi afatanije n\u2019abitwa ba Kayitani na mukuru we Amon Nyemazi bakoreraga ubucuruzi muri Kenya ari nako bakorana na FPR. Ku buryo babeshye Leta ya FPR yari imaze kujyaho ko basanze icyayi cyararangije koherezwa mu mahanga hasigaye gike cyane.<\/p>\n<p>Kubera iby\u2019icyo cyayi, ibindi bibazo byo kunyereza umutungo Ndorimana yarimo byabaye ngombwa ko ava ku kazi muri OCIR Th\u00e9 kubera iyo dossier y\u2019icyayi cy\u2019i Mombasa yari itangiye kumenyekana atangira kwikorera ku giti cye ndetse yajyaga ajya no mu mahanga muri ubwo bucuruzi bwe.<\/p>\n<p>Ibintu byaje kumukomerana ndetse aba afashe iy\u2019ubuhungiro, muri byagenze bite?<\/p>\n<p>Ndorimana nk\u2019umuntu ukomeye mu bitwa abacikacumu yashatse kuba Perezida wa IBUKA kuko bizwi ko habamo agafaranga gatubutse, ariko uwo mwanya undi mugabo witwa Bonaventure Niyibizi, wigeze kuba Ministre w\u2019ubucuruzi nawe akaba yarawushakaga, ibyo byakuruye ubwumvikane buke hagati ye na Ndorimana ndetse bizamo no guhangana. Bose uwo mwanya wa Perezida wa IBUKA ntabwo bawubonye ariko Niyibizi we yashoboye kuba Visi-Perezida wa IBUKA ariko iryo hangana risiga urwango rukomeye.<\/p>\n<p>Muri iryo hangana Niyibizi wahoze ari Ministre w\u2019ubucuruzi yari yarabonye amakuru kuri dossier y\u2019icyayi cy\u2019i Mombasa atangira kuyakwiza mu bantu, ariko na Tatien nawe ntabwo yari yoroheye Niyibizi kuko mu biganiro yagiranaga na bamwe mu bacikacumu bakomeye bakundaga gusangira inzoga zihenze za zindi z\u2019icyotsi muri restaurant ye yo hafi ya Hotel Gloria bavugaga ko Bonaventure Niyibizi adakwiriye kujya mu buyobozi bwa IBUKA kuko yiyandarika kugeza aho ngo yabyaranye n\u2019umuyaya we w\u2019umuhutukazi. Akenshi ibyo biganiro byabaga birimo ba Piyo Mugabo wahoze ari Ministre, Senateri Antoine Mugesera, Pipien Hakizabera uzwi muri Banque de l\u2019Habitat n\u2019abandi akenshi batahaga basinze bakambakamba.<\/p>\n<p>Ikibazo cya Ndorimana cyakomeje gukomera ku buryo yabonye ashobora no gufungwa akizwa n\u2019amaguru ahungira mu Bubiligi avuga ko Leta ya FPR yibasiye abacikacumu (ni ukuvuga abatutsi bari basanzwe mu Rwanda) none yabonye ubwenegihugu ubu yatinyutse gusubira mu Rwanda kuko ubu FPR iramukeneye ngo ayifashe gusenya RNC yo mu Bubiligi akoresheje gushaka gutesha umutwe no gusenyera musanzire we Micombero. Yageze n&#8217;aho ahabwa amaEuro 5000 na Col Kalibata ayashyira Major Micombero amubwira ati niwemera guhindura gahunda baraduha andi ariko Micombero amubera ibamba!<\/p>\n<p>Ndorimana rero ntabwo byaba bitangaje ko yahemukira musanzire we kuko ni mpemuke ndamuke. Muri iyi minsi rwose arakora atikoresheje, cyane cyane ku mbuga za internet aho akoresha amazina atandukanye atuma yiyoberanya, ariko abo abyigambira nibo bahindukira bakabitugezaho.<\/p>\n<p>Umugambi we ngo ni ugusenya opposition, wenda nataha icyaha cy\u2019ubusahuzi cyatumye atoroka bazakimuhanaguraho. Ngo\u201d Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru\u201d, ariko se kuki mutibaza impamvu atajya gukorera guverinoma ya Kigali mu gihugu cyangwa se ngo ajye muli ambasade yayo i Buruseli bikagaragara? Kubera nyine ayo manyanga yasize akoze mu gihugu aziko atakira ingaruka zayo.<\/p>\n<p>Andi makuru atugeraho, avuga ko Ndorimana amereye nabi abadamu bamwe b\u2019abapfakazi batuye mu Bubiligi, ngo yarabayogoje kandi mubaduha amakuru batubwira ko hari benshi bajya bamubona asohotse yo cyangwa yitwikiriye ijoro avuyeyo. Ni muli abo bagore b\u2019abapfakazi bari i Buruseli yiberamo, yarangiza akagenda akabeshya umugore we bagasenyera mwene nyina. Ahubwo umuntu yakwibaza impamvu ashishikazwa kuvuga urugo rwa Micombero kandi hari byinshi yakwinengaho nawe ubwe .<\/p>\n<p>Ndorimana ndetse n\u2019abandi ba Sope bibagiwe ibyababayeho !!!! Murabyirengagije koko? Uwamubaza ati:\u201d wize ute?\u201d Yamusubiza iki? Abagiraneza bagufashije kubona bourse y\u2019 i Ruhande, ubu wowe hari icyo wamarira abana babo? Ese urabibuka ? Si ngombwa ko tuvuga amazina yabo hano, ariko nibiba ngombwa twazamwibutsa niba yarayibagiwe. Nizere ko atibagiwe umugabo w\u2019iwabo ku Gikongoro wategekaga imishinga y\u2019ubuhinzi wamufashije cyane. Aho rimwe na rimwe ntagera aho amwita interahamwe iyo hagize umumwibutsa?<\/p>\n<p>Ndorimana we, niba mushaka gusebanya bikomeye, ni ukuvuga ngo n\u2019abandi bazi ibyanyu byose kuva kera cyane , cyane cyane abari batuye munsi ya Sainte Famille. Ibyo nabyo tuzabibagezaho mu minsi iri imbere.<\/p>\n<p>Ikibabaje muli ibyo byose ni uko mufite \u00e9tiquette y\u2019ubu Sope, kandi abo bahoze ari abantu b\u2019inyangamugayo, bari bafite uburere bwiza. Nkwibarize niko Tatien, wabaye iki? Ni iki cyakwibagiza ibyo abandi abantu bose baciyemo ? Aho kutuvuganira uradushyinyagurira? Niba uri umunyarwanda udafite ikibazo nk\u2019uko mukunze kubyitirira ababa hanze, urakora iki i Buruseli?<\/p>\n<p>Tatien reka nkugire inama, wihemuka ufite urubyaro kandi urabizi ko umuryango wawe aho kugirango uwushakire inshuti, wakoze uko ushoboye uwukikiza abanzi hirya no hino, kuko amanyanga ubamo atazakorohera habe na gato, kuko nabo ukorera ntibakwemera, bagera hirya bakakuryaniraho inzara. Ntabwo rwose uteganyiriza abawe.<\/p>\n<p>Inama nakugira ni ukwongera ukaba inyangamugayo, ukibuka ba bantu bose mwakoranye bapfuye, noneho ugahinduka ukaba umugabo. Ibyo ni byo biboneye mu kuba umugabo nyawe. Nkwibutse ko uwo Kagame n\u2019agatsiko bamaze gukoresha bamugira nka ya karito y\u2019amata, iyo ashizemo barajugunya.<\/p>\n<p>Agaseke<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Maze iminsi nsoma amakuru ahita hirya no hino ku mbuga za internet anyuranye, yibasiye abantu bo mu miryango itavuga rumwe na leta ya Kigali. Mbona ari ngombwa ko nanjye nagira icyo mvuga ku nkuru zimwe na zimwe ,cyane cyane izibasiye abayoboke n\u2019abayobozi b\u2019 Ihuriro Nyarwanda RNC. Nkaba rero mpisemo kumenyesha abantu bakunda amakuru atabogamye ko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":9953,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[67,64],"tags":[],"class_list":["post-3124","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amahanga","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nibarize Tatien Miheto Ndorimana? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nibarize Tatien Miheto Ndorimana? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Maze iminsi nsoma amakuru ahita hirya no hino ku mbuga za internet anyuranye, yibasiye abantu bo mu miryango itavuga rumwe na leta ya Kigali. Mbona ari ngombwa ko nanjye nagira icyo mvuga ku nkuru zimwe na zimwe ,cyane cyane izibasiye abayoboke n\u2019abayobozi b\u2019 Ihuriro Nyarwanda RNC. Nkaba rero mpisemo kumenyesha abantu bakunda amakuru atabogamye ko [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-01-31T21:42:36+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-08-27T20:35:40+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/01\/miheto.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"510\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"512\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Nibarize Tatien Miheto Ndorimana?\",\"datePublished\":\"2013-01-31T21:42:36+00:00\",\"dateModified\":\"2016-08-27T20:35:40+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\\\/\"},\"wordCount\":1177,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2013\\\/01\\\/miheto.jpg\",\"articleSection\":[\"Amahanga\",\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\\\/\",\"name\":\"Nibarize Tatien Miheto Ndorimana? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2013\\\/01\\\/miheto.jpg\",\"datePublished\":\"2013-01-31T21:42:36+00:00\",\"dateModified\":\"2016-08-27T20:35:40+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2013\\\/01\\\/miheto.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2013\\\/01\\\/miheto.jpg\",\"width\":510,\"height\":512},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nibarize Tatien Miheto Ndorimana?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nibarize Tatien Miheto Ndorimana? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nibarize Tatien Miheto Ndorimana? - Umunyarwanda","og_description":"Maze iminsi nsoma amakuru ahita hirya no hino ku mbuga za internet anyuranye, yibasiye abantu bo mu miryango itavuga rumwe na leta ya Kigali. Mbona ari ngombwa ko nanjye nagira icyo mvuga ku nkuru zimwe na zimwe ,cyane cyane izibasiye abayoboke n\u2019abayobozi b\u2019 Ihuriro Nyarwanda RNC. Nkaba rero mpisemo kumenyesha abantu bakunda amakuru atabogamye ko [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-01-31T21:42:36+00:00","article_modified_time":"2016-08-27T20:35:40+00:00","og_image":[{"width":510,"height":512,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/01\/miheto.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Nibarize Tatien Miheto Ndorimana?","datePublished":"2013-01-31T21:42:36+00:00","dateModified":"2016-08-27T20:35:40+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/"},"wordCount":1177,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/01\/miheto.jpg","articleSection":["Amahanga","Amakuru"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/","name":"Nibarize Tatien Miheto Ndorimana? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/01\/miheto.jpg","datePublished":"2013-01-31T21:42:36+00:00","dateModified":"2016-08-27T20:35:40+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/01\/miheto.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/01\/miheto.jpg","width":510,"height":512},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-tatien-miheto-ndorimana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nibarize Tatien Miheto Ndorimana?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3124","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3124"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3124\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9953"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3124"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3124"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3124"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}