{"id":3134,"date":"2013-02-03T00:50:51","date_gmt":"2013-02-02T22:50:51","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3134"},"modified":"2013-02-03T01:59:31","modified_gmt":"2013-02-02T23:59:31","slug":"sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/","title":{"rendered":"\u00abSinkeneye uruhushya rwa Kiliziya kugira ngo mparanire uburenganzira bwanjye nk\u2019umwenegihugu w\u2019umunyarwanda\u00bb: Padiri Tomasi Nahimana"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma y&#8217;aho abanyarwanda 12 barangajwe imbere na Padiri Tomasi Nahimana , bashingiye ishyaka rya politiki bise ISHEMA RY&#8217;U RWANDA kuri uyu wa 28 Mutarama 2013, umunyamakuru wacu Ben Barugahare yifuje kumenya birambuye ibijyanye n&#8217;iryo shyaka rishya kugira ngo anamare amatsiko abasomyi ba The Rwandan.<\/p>\n<p>Yagirana ikiganiro na Padiri Tomasi Nahimana usanzwe uzwi nk&#8217;uwashinze urubuga le Proph\u00e8te-Umuhanuzi, akaba ari umunyamabanga Mukuru w&#8217;ishyaka ISHEMA. Nk&#8217;uko bigaragara ku rubuga rw&#8217;iryo shyaka Padiri Tomasi Nahimana ashinzwe :<\/p>\n<p>(1)Guhagararira no kuvugira ishyaka imbere y\u2019amategeko<br \/>\n(2)Ubuyobozi bw\u2019ishyaka muri rusange<br \/>\n(3)Gutegura umushinga w\u2019ivugururwa ry\u2019inzego z\u2019ubutegetsi mu Rwanda<br \/>\n(4)Ibibazo byerekeranye n\u2019Ubutabera n\u2019amategeko<br \/>\n(5)Ubufatanye n\u2019Abarundi n\u2019Abanyekongo<\/p>\n<p>Mushobora gukurikira icyo kiganiro twagiranye hano hasi:<!--more--><\/p>\n<p><em><strong>Hari amashyaka menshi ya opposition kuki mwahisemo gushinga iryanyu mu mashyaka hafi 20 mwabuzemo iryo mwahuza ibitekerezo? Ni iki gishya muzanye cyatuma muhangara Kagame na FPR ko yanze kuva kw&#8217;izima?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Dukwiye gushishoza tukarekera aho kwitiranya ibintu. Amashyirahamwe yose y\u2019Abanyarwanda si amashyaka ya politiki! Buri shyirahamwe rigira uko rigaragaza icyo riharanira. N\u2019ishyaka rya politiki ni uko. Nk\u2019uko tutahwemye kubigaragaza mu nyandiko zinyuranye, Ishyaka rya politiki rirangwa nibura n\u2019ibi bintu bitanu bikurikira :<\/p>\n<p>*Kugira Umulideri uzwi<br \/>\n*Kugira Ikipe nyobozi izwi igizwe n\u2019abantu nka 5 nibura<br \/>\n*Kugira ingengabitekerezo(id\u00e9ologie) ifite umwimerere<br \/>\n*Kugira gahunda y\u2019ibikorwa(programme politique) bifatika.<br \/>\n*Kugira amategeko arigenga yanditse (Statuts)<\/p>\n<p>Ishyaka Ishema ryujuje ibi byangombwa byose kandi muri iyi minsi bizagenda bijya ahagaragara. Niba ukeneye kumenya agashya Ikipe y\u2019Ishema izanye mu kibuga, tangira witegereze neza umukino wayo, ntuzatinda gusobanukirwa : ibitego izatsinda uzabihakana ute kandi ?<\/p>\n<figure style=\"width: 260px\" class=\"wp-caption alignright\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"\" src=\"http:\/\/ishemaparty.org\/images\/nadine.jpg\" width=\"260\" height=\"195\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Mme Nadine Claire KASINGE<br \/>Ni Umunyamabanga Mukuru Wungirije (Secr\u00e9taire G\u00e9n\u00e9ral Adjoint) ushinzwe :<br \/>(1)UMUJYI WA KIGALI<br \/>(2)Ububanyi n\u2019amahanga(Diplomatie)<br \/>(3)Umubano w\u2019Ishyaka Ishema n\u2019andi mashyaka yo mu bihugu by\u2019amahanga<br \/>(4)Umuryango, Uburinganire n\u2019Iterambere ry\u2019abari n\u2019abategarugori<br \/>(5)Umuvugizi w\u2019Umunyamabanga mukuru (Porte-Parole du SG)<br \/>(6)Ishyaka Ishema muri CANADA.<\/figcaption><\/figure>\n<p><strong><em>Dufite amakuru y&#8217;uko wari mu nzego z&#8217;ubuyobozi bw&#8217;ishyaka RDI Rwanda Rwiza rya Bwana Faustin Twagiramungu (Byatangajwe na Bwana Alain Patrick Ndengera nawe wahoze muri iryo shyaka), ese iryo shyaka warisezeyemo ryari? Ni iki cyatumye urivamo ugashinga iryawe na bagenzi bawe?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Ishyaka ryanjye ni ISHEMA ry\u2019U RWANDA, ntugikeneye ko hagira ubikongorera, dore ko abongorera bavuga ayabo . Nongere mbisubiremo ku mugaragaro Ishyaka ryanjye ryitwa ISHEMA, utari abizi abimenyere aha. Niba wumva wikundiye Ishema Party uzaze dufatanye urugamba rwo kubohoza Abanyarwanda ku ngoma y\u2019Agatsiko-Sajya, dushyize imbere INZIRA y\u2019AMAHORO maze urebe ngo abenegihugu barasubirana uburenganzira bwabo bavukijwe kugeza ubwo bahindurwa nk\u2019abaja n\u2019indorerezi mu gihugu cyabo.<\/p>\n<p><strong><em>Dufite kopi y&#8217;ibaruwa yanditswe mu mpeshyi ya 2012 na mugenzi wawe Padiri Rudakemwa yandikiye Musenyeri Bimenyimana avuga ko ahagaritse kwandika ku rubuga Leprophete.fr, ese wabyakiriye ute? Ntacyo byabangamiyeho imikorere y&#8217;urubuga mwafatanije gushinga?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Kuva Urubuga www.leprophete.fr rwatangira, hari taliki ya 1\/1\/2011, Agatsiko kahagurukiye kururwanya, kabishyiramo ingufu zose zishoboka, kanyura mu nzira zinyuranye zirimo gutera ubwoba imiryango yacu iri mu gihugu, gushyira ku nkeke abayobozi ba Kiliziya gatolika badafite aho bahuriye narwo, gusebanya, gukura umurongo wa Leprophete.fr muri Serveurs za leta, guhiga no gutoteza abanyarwanda bakekwaho gukunda no gusoma Leprophete, n\u2019ibindi bikorwa by\u2019urugomo nk\u2019ibyo bipfobya bikanabangamira ubwisanzure bwa rubanda. Icyo nakwishimira ni uko ubukana bw\u2019Agatsiko butashoboye guhagarika urubuga umuhanuzi, n\u2019ubu rukaba rugikomeza kugeza ibitekerezo byiza ku banyarwanda n\u2019amakuru anyuranye y\u2019imibereho igoye y\u2019abaturage muri iki gihe. Ubu rero sibwo Urubuga Umuhanuzi rugiye guhagarara, RUZAKOMEZA !<\/p>\n<p><em><strong>Le prophete yari urubuga rusanzwe rucaho bimwe mu bitekerezo by&#8217;abanyarwanda ese ko mubaye abayobozi b&#8217;ishyaka rugiye kuba ijwi ry&#8217;ishyaka ryanyu Ishema?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Ishyaka Ishema rifite Urubuga rwaryo bwite rwitwa <a href=\"http:\/\/ishemaparty.org\/\">www.ishemaparty.org<\/a>. Leprophete-Umuhanuzi izakomeza kuba urubuga RWIGENGA runyuraho ibitekerezo n\u2019ibyiyumviro binyuranye bya buri munyarwanda ubyifuza. Nta ntambara iteganyijwe hagati y\u2019izo mbuga zombi, nta kwivanga, nta kwitiranywa.<\/p>\n<p><strong><em>Hari abanyarwanda batari bake bakurikije inyandiko basoma ku rubuga le proph\u00e8te bavuga ko muri abaheza nguni, ese ishyaka ryanyu ryaba rigiye kugendera mu murongo nk&#8217;uwa le Proph\u00e8te?<\/em><\/strong><\/p>\n<figure style=\"width: 260px\" class=\"wp-caption alignleft\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"\" src=\"http:\/\/ishemaparty.org\/images\/deo.jpg\" width=\"260\" height=\"195\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Dr D\u00e9ogratias BASESAYABO<br \/>Ni Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe :<br \/>(1)INTARA y\u2019AMAJYARUGURU<br \/>(2) Umutungo w\u2019ishyaka<br \/>(3)Ubukungu<br \/>(4)Imishinga y\u2019iterambere risangiwe<br \/>(5)Ishyaka Ishema mu Bubiligi<\/figcaption><\/figure>\n<p>Abo banyita umuhezanguni ni bande ? Inguni mpeza ni izihe ? Umurongo wa leprophete uheza inguni ni uwuhe ?<\/p>\n<p>Niba tubyumva kimwe, guheza inguni ni ukurangwa n\u2019 ibitekerezo n\u2019ibikorwa biganisha ku kuvangura abantu (b\u2019inzirakarengane) ugamije kugirira nabi abo mu gice udashaka, ushingiye ku bwoko, akarere n\u2019ibindi!<\/p>\n<p>Ibi rero uwabimvugaho nabifata nk\u2019igitutsi cyangwa ubushotoranyi ndashobora kwihanganira !<\/p>\n<p>Njyewe uko niyizi mu mutima wanjye, sinahwemye guharanira iteka kuba umuntu ukunda abantu bose, ariko nkaba nikundira igihugu cy\u2019u Rwanda n\u2019Abanyarwanda ku buryo bw\u2019umwihariko. Nk\u2019umukirisitu ugeretseho kuba n\u2019Uwihayimana nibyo natojwe, kugeza ubwo niyemeza gutanga ubuzima bwanjye nkabwegurira Imana na rubanda, ntawe mvangura !<\/p>\n<p>Muzabaze aho nabaye hose guhera nkiri muto kugeza uyu munsi, bazababwira uko banzi. Nko mu Seminari nto ya Mutagatifu Piyo wa cumi yo ku Nyundo, naharerewe imyaka 6 yose, nsoza mbaye Doyen wa mbere utowe n\u2019abaseminari(mbere yanjye Doyen yashyirwagaho n\u2019abayobozi ba Seminari) ; Mu Iseminari nkuru za Rutongo, Kabgayi na Nyakibanda nahamaze imyaka irindwi yose: aho naho nagiye ntorerwa na bagenzi banjye kubabera Vice-Doyen ! Harya ubwo abo bantu bose bari impumyi ku buryo bantorera kubayobora bampembera kuba umuhezanguni ?<\/p>\n<p>Muzakore iperereza ritagamije gusebanya muri paruwasi zose nakozemo ubutumwa ari zo Nyamasheke, Hanika, Muyange ndetse na Seminari nto ya Mutagatifu Aloyizi y\u2019i Cyangugu nabayemo umurezi imyaka 2. Nayoboye Komisiyo y\u2019Ubutabera n\u2019amahoro ya Diyosezi imyaka 6 \u2026 aho hose akazi kanjye kabaye ako \u00ab Kunga abantu n\u2019Imana no kubunga hagati yabo \u00bb ! Ntaho nigeze mfatwa nk\u2019umuhezanguni. Ubu nshaje sibwo ngiye kubyiga.<\/p>\n<figure style=\"width: 260px\" class=\"wp-caption alignright\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"\" src=\"http:\/\/ishemaparty.org\/images\/chast.jpg\" width=\"260\" height=\"195\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Mr Chaste GAHUNDE<br \/>Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe :<br \/>(1)INTARA y\u2019UBURENGERAZUBA<br \/>(2) Itaramakuru n\u2019Itangazamakuru<br \/>(3)Urubyiruko rw\u2019Abashomeri<br \/>(4)Ishyaka Ishema muri Amerika y\u2019Epfo<\/figcaption><\/figure>\n<p>Kuki ndashobora kuba umuhezanguni ? Mu gusubiza iki kibazo, reka nguhishurire iri banga rihora rintwika mu nda nk\u2019ikibatsi cy\u2019umuriro akaba ari nacyo kimbuza kwicara ngo nituramire nk\u2019abandi imbere y\u2019akarengane Agatsiko gakora: Ikintu kimwe gusa numva koko cyaha umutima wanjye kunezerwa ni ukubona Abanyarwanda bose bafite ituze n\u2019umutekano, bafite ibibatunga bihagije, batuye heza, bambaye neza, abana bose biga amashuri, abarwayi bavurwa , abasaza n\u2019abakecuru bitabwaho.<\/p>\n<p>None se abo bize kunyita umuhezanguni ari uko nshinze urubuga Leprophete, niba koko bariho, ni bantu ki ? Aho si byabindi by\u2019uwuzuye ingurube mu mutima uzibona no mu bandi bose ? Aho abafite indorerwamo y\u2019ubuhezanguni, mbese nk\u2019abagize AGATSIKO-Sajya, sibo bikoma umuntu wese utinyutse kwamagana akarengane bakoreye Abanyarwanda ?<\/p>\n<p>Niba kuba umuhezanguni ari ukwemeza ndakanja amanwa ko Umuntu uwo ari we wese wabaye Icyamamare mu kumena amaraso y\u2019abanyarwanda, atakagombye kugaruka inyuma ngo abeshyabeshye Abanyarwanda ngo arashaka kubabera Umukiza, ubwo buhezanguni burakampama ! Abumva batabaho badahatswe n\u2019abicanyi ruharwa gusa, bazashake irindi shyaka bajyamo, Ishema si iryabo.<\/p>\n<p>Niba kuba umuhezanguni ari ugutangaza ku mugaragaro ko abazwiho kugira akaboko karekare bashimishwa no gusahura no kwikubira umutungo rusange(le bien commun) batakagombye kongera kubeshya rubanda ngo barakora politiki yubaka igihugu ikanacunga neza ibya rubanda, ibyo rwose niwo murongo w\u2019Ishyaka Ishema ry\u2019U Rwanda ! Abikundira gusangira ibyibano n\u2019abajura nabagira inama yo kwinjira mu Ishyirahamwe ry\u2019Agatsiko-Sajya n\u2019andi yaba ateye cyangwa akora nka ryo!<\/p>\n<p><strong><em>Wabajijwe n&#8217;umunyamakuru wa BBC niba uzakomeza kuba umupadiri cyangwa uzabivamo ukitangira politiki, wasubije ko na Papa ari umukuru w&#8217;igihugu ko ibijyanye na politiki bifite amategeko abigenga muri Kiliziya, ese mu magambo make watunyuriramo icyo amategeko ya Kiliziya avuga ku kubangikanya umurimo wa Kiliziya na politiki?<\/em><\/strong><\/p>\n<figure style=\"width: 260px\" class=\"wp-caption alignleft\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"\" src=\"http:\/\/ishemaparty.org\/images\/kabanda.jpg\" width=\"260\" height=\"195\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Mr Jean Baptiste KABANDA<br \/>Ni Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe :<br \/>(1)INTARA y\u2019UBURASIRASUBA<br \/>(2)Ibibazo by\u2019IMPUNZI z\u2019Abanyarwanda<br \/>(3)Umubano w\u2019Ishyaka Ishema n\u2019andi mashyirahamwe y\u2019Abanyarwanda akorera mu mahanga<br \/>(4)Ishyaka Ishema mu Bufaransa.<\/figcaption><\/figure>\n<p>Amategeko ya Kiliziya Gatolika(Canon Law) ari mu rwego rw\u2019amategeko y\u2019umwihariko agenga amashyirahamwe, bityo akaba agira ingaruka nziza cyangwa mbi ku bemera kuyakurikiza bonyine (Pacta sunt servanda). Bene ayo mategeko ntabwo asumba cyangwa ngo asimbure amategeko y\u2019igihugu, kandi ntashobora kubangamira uburenganzira-shingiro bw\u2019umwenegihugu. Kiliziya gatolika izi neza aho ububasha bwayo butangirira n\u2019aho bugarukira. Reka nongere nibutse ko ntari \u00ab un criminel \u00bb ushakishwa n\u2019ubutabera mpuzamahanga ! Mu by\u2019ukuri, sinkeneye uruhushya rwa Kiliziya kugira ngo mparanire uburenganzira bwanjye nk\u2019umwenegihugu w\u2019umunyarwanda.<\/p>\n<p>Biramutse bibaye ngombwa ko Kiliziya yumva ibangamiwe n\u2019uko jyewe, nk\u2019umwe mu bapadiri bayo, niyemeje guhaguruka ngafatanya n\u2019abandi guharanira ku MUGARAGARO ko Abanyarwanda bakwibohora ku ngoyi y\u2019aka Gatsiko-Sajya kigize kirimbuzi, ubwo bizaba ngombwa kubiganiraho . Gusa ndibutsa ko ubusaserdoti atari akazi, ari Isakaramentu! Uko byamera kose, Kiliziya nta bubasha ifite bwo kunkatira igifungo cyangwa kunkubita akandoyi !<\/p>\n<p>Ariko mu by\u2019ukuri reka twibaze kandi twisubize. Ndamutse mpawe guhitamo hagati y\u2019inzira ebyiri :<\/p>\n<p>(1)kujya mu Rwanda , nkaba umupadiri mwiza cyane, nyobora neza paruwasi imwe cyangwa se na Diyosezi da , ngakora neza cyane ubutumwa nshinzwe ndetse nkaba n\u2019intungane ku buryo ibikomere bya Yezu bitoboka ku mubiri wanjye, abantu bose bakabona ko nabaye umutagatifu nkiri hano ku isi\u2026.ariko Agatsiko-Sajya kakikomereza kurenganya Abanyarwanda ndebera kuko ntacyo nshoboye kubikoraho kuko bitari mu nshingano zanjye ;<\/p>\n<p>(2) no kurekera abandi (abapadiri ntibabuze !) kuyobora paruwasi ya Muyange nari nshinzwe mu 2005 ariko ngafatanya n\u2019abo tubyumva kimwe, tugahangana n\u2019Agatsiko, Abanyarwanda bose bakadutera inkunga, maze mu mezi 24 Agatsiko kagashwiragira, mu Rwanda hakajyaho ubutegetsi buca akarengane, bugaha abenegihugu bose amahirwe angana, Abanyarwanda bagasubiza umutima mu gitereko, abasenga bagasingiza Imana mu byishimo bya Roho !<\/p>\n<figure style=\"width: 264px\" class=\"wp-caption alignright\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"\" src=\"http:\/\/ishemaparty.org\/images\/nkusi.jpg\" width=\"264\" height=\"210\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Dr Joseph NKUSI<br \/>Ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa (S\u00e9cr\u00e9taire Executif)<br \/>Ashinzwe kandi<br \/>(1)INTARA Y\u2019AMAJYEPFO<br \/>(2)Ibibazo bijyanye n\u2019Uburezi, Abarimu n\u2019Abanyeshuri<br \/>(3)Umutekano<br \/>(4) Scandinavia<\/figcaption><\/figure>\n<p>Uri nkanjye wahitamo iki ? Ngo n\u2019utazi kugera aragereranya !<\/p>\n<p>Ku batazi intego yanjye ari nacyo gitekerezo gitagatifu kizakomeza guhuza imyemerere yanjye nk\u2019uwihayimana n\u2019ibitekerezo, imyifatire n\u2019ibikorwa byanjye nk\u2019umunyapolitiki, reka nyibabwire : \u00ab La gloire de Dieu , c\u2019est l\u2019homme vivant \u00bb.(Saint Ir\u00e9n\u00e9e). Abapfuye bari mu biganza by\u2019Imana ariko abakiri muri ubu buzima bwo ku isi bagomba kubaho kandi bagafashwa kubaho mu munezero wose ushoboka, iyo niyo nshingano nyamukuru y\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu. Kandi rero ngo burya abatabizi bicwa no kutabimenya.<\/p>\n<p><strong><em>Kugira ngo Abanyarwanda bashobore gusobanukirwa neza n&#8217;iby&#8217;ishyaka ryanyu mwatubwira imyirondoro ya bariya 7 bemeye kwigaragaza muri 11 mwafatanije gushinga ishyaka ryanyu?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Kuvuga imyirondoro y\u2019abo twafatanyije gushinga ishyaka Ishema byaba birebire ariko mu minsi itarambiranye buri wese muri bo azafata umwanya uhagije wo kwibwira Abanyarwanda mu buryo burambuye. Nyuma iyo myirondoro izagaragara ku rubuga www.ishemaparty.org .<\/p>\n<p>Icyo nabavugaho muri rusange ni uko bose ari abantu beza cyane, bakunda u Rwanda n\u2019Abanyarwanda ku buryo buzanezeza rubanda.<\/p>\n<p>Si abantu b\u2019abatesi batazi akaga Abanyarwanda barimo ahubwo buri wese muri bo afite uko yasangiye n\u2019Abanyarwanda inzira y\u2019umusaraba bahetse kuva mu 1990 kugeza n\u2019ubu.<\/p>\n<p>Ni abantu bajijutse ndetse bamwe muri bo bafite amadipolome ahanitse cyane. Buri wese muri bo afite ubumenyi n\u2019impano yihariye bizafasha mu kubaka Ishyaka Ishema n\u2019Igihugu cyacu.<\/p>\n<p>Ariko ikiruta byose ni uko ari abantu batajejeta amaraso ku biganza kandi bakaba abantu batokamwe n\u2019ingeso yo gusahura umutungo w\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Ni abantu batigeze bivuruguta muri politiki yasenye u Rwanda, ikica abanyagihugu benshi cyane, igomeretsa abatagira ingano. Iyo \u00ab Experience \u00bb yo ntayo bafite rwose !<\/p>\n<p>Si ukubavuga ibigwi ariko uko nababonye, abamfashije gushinga Ishema Party ni abantu bakiri bato bihagije, BATINYUKA kandi b\u2019ABIYEMEZI( d\u00e9termin\u00e9s), bazi neza ko icyo bashaka nta kindi kitari ukubohora Abanyarwanda ku ngoyi y\u2019Agatsiko-Sajya, bakaba ndetse baniteguye kuba bamena amaraso yabo ariko u Rwanda rukazahuka.<\/p>\n<p>Ng\u2019uko uko njye nababonye, ahasigaye ni ahanyu : ijisho ry\u2019undi ntiriguhitiramo umugeni.<\/p>\n<figure style=\"width: 711px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"\" src=\"http:\/\/ishemaparty.org\/images\/ikipe-iyobora%20ishyaka%20ishema.jpg\" width=\"711\" height=\"537\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Abayobozi b&#8217;ishyaka Ishema<\/figcaption><\/figure>\n<p><em><strong>Na none kugira ngo Abanyarwanda bashobore gusobanukirwa iby&#8217;ishyaka ryanyu twifuza ko mwatubwira muri make imigambi yanyu kuri izi ngingo zikurikira: Ubwiyunge bw&#8217;abanyarwanda, ubutabera, ubukungu, imibereho myiza y&#8217;abaturage, umutekano n&#8217;ububanyi n&#8217;amahanga.<\/strong><\/em><\/p>\n<p>(1)Ingengabitekerezo y\u2019Agatsiko yiswe iy\u2019 \u00ab Ubumwe n\u2019ubwiyunge \u00bb ifite byinshi ihishe byo kwitonderwa birimo ibaruzamibare ry\u2019ibinyoma, uburiganya no kurangaza Abanyarwanda !<\/p>\n<p>Muri make ubumwe bw\u2019Abanyarwanda si ikibazo na busa : icy\u2019ingenzi ni ukureba ikibuza Abanyarwanda kuba umwe akaba aricyo gikurwaho !<\/p>\n<figure style=\"width: 213px\" class=\"wp-caption alignleft\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"\" src=\"http:\/\/ishemaparty.org\/images\/nsenga.jpg\" width=\"213\" height=\"258\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Mr Ernest Nsenga<br \/>Ni Komiseri ushinzwe Ishyaka Ishema muri Australia<\/figcaption><\/figure>\n<p>Shyiraho ubutegetsi bugendera ku mategeko yanditse, buha abenegihugu bose amahirwe angana kuko bareshya imbere y\u2019amategeko ; buri wese ahabwe ibyo akwiye, urenganyijwe arenganurwe n\u2019inkiko zitabogamye ; ukoze icyaha giteganywa n\u2019itegeko ahabwe igihano cyateganyijwe n\u2019itegeko ; abaturage barindirwe umutekano kimwe ; bihitiremo abayobozi babanogeye, bagire n\u2019ububasha bwo kwikuriraho abategetsi b\u2019indangare cyangwa abigize ibisumizi bikorera inda zabyo gusa. Icyo gihe Abanyarwanda bazahagurukira umurimo bakore cyane bazi ko bikorera, bazarya bahage, baryame basinzire, abarongorwa barongorwe, ababyaye baheke\u2026. Ubundi bumwe n\u2019ubwiyunge mushaka ni ubuhe ?<\/p>\n<p>(2)Izindi ngingo mwifuza kumenya tuzazigarukaho mu itangazo rishyira ahagaragara gahunda y\u2019ibyo twifuza gukora nitugera ku butegetsi , ni ukuvuga \u00ab programme politique \u00bb y\u2019 Ishyaka Ishema. Iryo tangazo ryarateguwe, rizasohoka muri iyi minsi.<\/p>\n<p><strong><em>Amashyaka amwe akorera hanze aravuga ko afite umugambi wo kujya gukorera mu gihugu, ese mwe mufite gahunda yo gukorera hanze cyangwa mu gihugu?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Ntabwo se mwabonye ko Ishyaka Ishema ryo ryarangije gushyiraho ba Guverineri b\u2019Intara 4 z\u2019u Rwanda n\u2019Umujyi wa Kigali ? Utekereza ko bishaka kuvuga iki ? Mu gihugu twagezeyo kera, muri perefegitura zose, muri Komini zose, muri segiteri zose no muri selire zose, abantu bacu barahari. Ariko mukeka ko twinjiye muri politiki tuje gukina ? Mwebwe mwibwira ko ari ibintu duhubukiye, bitabanje gutegurwa neza ? Tegereza gato uzasobanukirwa.<\/p>\n<figure style=\"width: 352px\" class=\"wp-caption alignright\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"\" src=\"http:\/\/ishemaparty.org\/images\/venant.jpg\" width=\"352\" height=\"204\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Mr Venant NKURUNZIZA<br \/>Ni Komiseri ushinzwe Ishyaka Ishema muri Afurika y\u2019epfo.<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ahubwo mboneyeho gusaba Abanyarwanda bari mu Rwanda batarabimenya ko benda gucikanwa ! Nimugire bwangu mwisuganye. Mwishyire hamwe muri batandatu, batandatu, baziranye, bizeranye, batagambanirana, maze mukore Ikipe Ishema ! Ahasigaye mukurikire amakuru yo hirya no hino.<\/p>\n<p>Gusa n&#8217;ubwo gutsinda ubwoba ari ngombwa murabe inyaryenge : mwimenye kandi mwige gutabarana, ubutegetsi bw\u2019Agatsiko ntibukunda abaturage, nta n\u2019icyiza bubateganyiriza. Bityo rero mu gihe mukisuganya mu ibanga nimurusheho kugaragaza ko muri abayoboke ba FPR-Inkotanyi kurusha abayishinze ! Izindi nama n\u2019amabwiriza bizabageraho bidatinze.<\/p>\n<p><em><strong>Mu gusoza ni ubuhe butumwa waha Abanyarwanda n&#8217;abandi bifuza amahinduka mu Rwanda.<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Ndagira ngo mbwire Abanyarwanda ko Ishyaka Ishema ritinjiye muri politiki rije kubatesha igihe ! Kuba umupadiri wa kiliziya gatolika byari bimpagije ! Ariko umutima wanga akarengane wakomeje kumbuza gusinzira mu gihe cyose Abanyarwanda bakigongerera ku ngoyi ikarishye ya kariya Gatsiko k\u2019Abassajya bibwira ko u Rwanda ari umunani basigiwe na ba se.<\/p>\n<p>Abo dufatanyije mu buyobozi bw\u2019Ishyaka Ishema nabo bafite umurava, ubushake n\u2019ubushobozi nk\u2019ibyo niyumvamo. Ndagira ngo rero mbasabe, Banyarwanda namwe Banyarwandakazi mwese mwiyumvamo ko murambiwe akarengane, kwibuka ko Agatsiko gafite amafaranga yose gakeneye kugirango gakomeze kugaraguza agati abenegihugu ! Kandi muzi neza ko Agatsiko kayavoma mu baturage ! Niba koko mukeneye kwibohoza, nta gihe tugifite cyo guta, imyaka isaga 22 Abantu bicwa, bafungwa, batorongezwa, bateshwa umutwe\u2026. irahagije.<\/p>\n<p>Rubyiruko rwahinduwe abashomeri kandi mutabuze ubwenge n\u2019amaboko yo gukora,<\/p>\n<p>Banyeshuri mwimwe buruse n\u2019inguzanyo na Leta y\u2019Agatsiko gasumbanya abana kakibwira ko ibyiza by\u2019igihugu bigomba guhariwa abana bako bonyine, aba rubanda rugufi bagacupizwa ;<\/p>\n<p>Barimu musuzugurwa, mugakeneshwa kandi ari mwe shingiro ry\u2019iterambere ry\u2019igihugu,<\/p>\n<p>Mwebwe mwese mwarenganyijwe n\u2019Inkiko z\u2019Agatsiko zimitse akarengane,<\/p>\n<p>Bacuruzi mukorera mukagoka ariko agatsiko kakabambura ayo mwakagombye gutungisha imiryango yanyu,<\/p>\n<p>Mwebwe abahunze u Rwanda mutarwanze, mukaba mukomeje gutura ishyanga nyamara mufite ubushake n\u2019ubumenyi, ubutunzi n\u2019ubushobozi byakunganira iterambere ry\u2019igihugu cyacu ;<\/p>\n<p>Nimuhaguruke dufatanye uru rugamba, ababishoboye mudutere inkunga ikenewe kugira ngo natwe tubone uko tubafasha gushyira mu bikorwa gahunda zo kubohoza igihugu cyanyu mu gihe kitarambiranye, nta maraso yongeye kumeneka.<\/p>\n<p>Harakabaho u Rwanda rwigenga<br \/>\nHarakabaho Abanyarwanda bahumeka ituze n\u2019amahoro<br \/>\nHarakabaho ISHEMA ry\u2019Urwatubyaye.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Inkuru ya Ben Barugahare<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/01\/Marc-Matabaro.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone  wp-image-3061\" alt=\".\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/01\/Marc-Matabaro-150x150.jpg\" width=\"105\" height=\"105\" \/><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y&#8217;aho abanyarwanda 12 barangajwe imbere na Padiri Tomasi Nahimana , bashingiye ishyaka rya politiki bise ISHEMA RY&#8217;U RWANDA kuri uyu wa 28 Mutarama 2013, umunyamakuru wacu Ben Barugahare yifuje kumenya birambuye ibijyanye n&#8217;iryo shyaka rishya kugira ngo anamare amatsiko abasomyi ba The Rwandan. Yagirana ikiganiro na Padiri Tomasi Nahimana usanzwe uzwi nk&#8217;uwashinze urubuga le [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3135,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64,62],"tags":[],"class_list":["post-3134","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>\u00abSinkeneye uruhushya rwa Kiliziya kugira ngo mparanire uburenganzira bwanjye nk\u2019umwenegihugu w\u2019umunyarwanda\u00bb: Padiri Tomasi Nahimana  - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"\u00abSinkeneye uruhushya rwa Kiliziya kugira ngo mparanire uburenganzira bwanjye nk\u2019umwenegihugu w\u2019umunyarwanda\u00bb: Padiri Tomasi Nahimana  - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y&#8217;aho abanyarwanda 12 barangajwe imbere na Padiri Tomasi Nahimana , bashingiye ishyaka rya politiki bise ISHEMA RY&#8217;U RWANDA kuri uyu wa 28 Mutarama 2013, umunyamakuru wacu Ben Barugahare yifuje kumenya birambuye ibijyanye n&#8217;iryo shyaka rishya kugira ngo anamare amatsiko abasomyi ba The Rwandan. Yagirana ikiganiro na Padiri Tomasi Nahimana usanzwe uzwi nk&#8217;uwashinze urubuga le [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-02-02T22:50:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-02-02T23:59:31+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"13 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"\u00abSinkeneye uruhushya rwa Kiliziya kugira ngo mparanire uburenganzira bwanjye nk\u2019umwenegihugu w\u2019umunyarwanda\u00bb: Padiri Tomasi Nahimana\",\"datePublished\":\"2013-02-02T22:50:51+00:00\",\"dateModified\":\"2013-02-02T23:59:31+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\\\/\"},\"wordCount\":2535,\"commentCount\":12,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\",\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\\\/\",\"name\":\"\u00abSinkeneye uruhushya rwa Kiliziya kugira ngo mparanire uburenganzira bwanjye nk\u2019umwenegihugu w\u2019umunyarwanda\u00bb: Padiri Tomasi Nahimana - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-02-02T22:50:51+00:00\",\"dateModified\":\"2013-02-02T23:59:31+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":209,\"height\":203},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"\u00abSinkeneye uruhushya rwa Kiliziya kugira ngo mparanire uburenganzira bwanjye nk\u2019umwenegihugu w\u2019umunyarwanda\u00bb: Padiri Tomasi Nahimana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"\u00abSinkeneye uruhushya rwa Kiliziya kugira ngo mparanire uburenganzira bwanjye nk\u2019umwenegihugu w\u2019umunyarwanda\u00bb: Padiri Tomasi Nahimana  - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"\u00abSinkeneye uruhushya rwa Kiliziya kugira ngo mparanire uburenganzira bwanjye nk\u2019umwenegihugu w\u2019umunyarwanda\u00bb: Padiri Tomasi Nahimana  - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma y&#8217;aho abanyarwanda 12 barangajwe imbere na Padiri Tomasi Nahimana , bashingiye ishyaka rya politiki bise ISHEMA RY&#8217;U RWANDA kuri uyu wa 28 Mutarama 2013, umunyamakuru wacu Ben Barugahare yifuje kumenya birambuye ibijyanye n&#8217;iryo shyaka rishya kugira ngo anamare amatsiko abasomyi ba The Rwandan. Yagirana ikiganiro na Padiri Tomasi Nahimana usanzwe uzwi nk&#8217;uwashinze urubuga le [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-02-02T22:50:51+00:00","article_modified_time":"2013-02-02T23:59:31+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"13 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"\u00abSinkeneye uruhushya rwa Kiliziya kugira ngo mparanire uburenganzira bwanjye nk\u2019umwenegihugu w\u2019umunyarwanda\u00bb: Padiri Tomasi Nahimana","datePublished":"2013-02-02T22:50:51+00:00","dateModified":"2013-02-02T23:59:31+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/"},"wordCount":2535,"commentCount":12,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru","Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/","name":"\u00abSinkeneye uruhushya rwa Kiliziya kugira ngo mparanire uburenganzira bwanjye nk\u2019umwenegihugu w\u2019umunyarwanda\u00bb: Padiri Tomasi Nahimana - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-02-02T22:50:51+00:00","dateModified":"2013-02-02T23:59:31+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":209,"height":203},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sinkeneye-uruhushya-rwa-kiliziya-kugira-ngo-mparanire-uburenganzira-bwanjye-nkumwenegihugu-wumunyarwanda-padiri-tomasi-nahimana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"\u00abSinkeneye uruhushya rwa Kiliziya kugira ngo mparanire uburenganzira bwanjye nk\u2019umwenegihugu w\u2019umunyarwanda\u00bb: Padiri Tomasi Nahimana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3134","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3134"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3134\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3134"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3134"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3134"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}