{"id":3144,"date":"2013-02-04T17:28:02","date_gmt":"2013-02-04T15:28:02","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3144"},"modified":"2013-02-04T17:28:02","modified_gmt":"2013-02-04T15:28:02","slug":"abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/","title":{"rendered":"Abanyarwanda batewe ubwoba no kwandikisha Sim card zabo"},"content":{"rendered":"<p>Mu mpera z\u2019umwaka ushyize wa 2012, nibwo leta y\u2019u Rwanda yatangaje ko muri 2013 izatangira gahunda yo kwandikisha Sim Card z\u2019abanyarwanda n\u2019abanyamahanga baba mu Rwanda zigahura na numero z\u2019irangamuntu, muri icyo gihe benshi mu banyarwanda bavugaga ko leta yabo idashobora kubikora kuko ngo byaba ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu bw\u2019ibanze bujyanye no kugira ubwisanzure mu kuvuga no gutanga ibitekerezo wisanzuye.<!--more--><\/p>\n<p>Ibyo bafataga nk\u2019indoto byabaye impamo kuko kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Gashyantare 2013 aribwo hatangijwe kumugaragaro iyi gahunda yo kwandikisha Sim card ku buryo bujyanye n\u2019indangamuntu.<\/p>\n<p>Abanyarwanda batandukanye baganiriye n\u2019ikinyamakuru The Rwandan, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Gashyantare 2013, batangaje ko badashimishijwe na gato n\u2019iyi gahunda kuko ngo igiye kubabuza umudendezo n\u2019uburenganzira bari basanganywe bwo kuganira n\u2019ishuti zabo batinya ko bashobora gukurikiranywa ndetse no gufungwa bazira ubusa, ndetse no kuba amabanga yabo yakumvwa n\u2019abatagenewe kuyumva.<\/p>\n<p>Umwe muri bo yagize ati: <em>\u201cleta ishaka ko abaturage baba ibiragi, kuko ubu igiye kujya ifunga uwo ishatse, yice uwo ishatse, ntizongera kuvuga twisanzuye kuri telephone, hababaje abantu leta yarisanzwe itiyumvamo kuko umuntu ugushakisha, ijambo ryose wavuga ntiyabura uko agufatiramo\u201d.<\/em><\/p>\n<p>Aba baturage bakomeje bavuga ko ibi leta ishobora kuba yabikoze ishaka guca intege abantu yita ko batavuga rumwe nayo baba mu Rwanda yanga ko batanga amakuru hanze ndetse ngo no kuba yikeka amakosa no kubangamira uburenganzira bwa muntu ikaba ishaka ko hatagira ubivuga kuko nta muntu ushobora kuvugana na mugenzi we ibintu leta idashaka azi neza ko yafatwa, gusa aba baturage banavuze ko umuhinzi ajya inama n\u2019inyoni zijya indi.<\/p>\n<p>Aba baturage bagize bati: <em>\u201cnoneho iby\u2019ingoma ya Kagame sinzi iyo byerekeza, ubu bagiye kugira abanyarwanda ibiragi pe!, ariko abahinzi bajya inama n\u2019inyoni zijya indi \u201c<\/em>, bakomeje basaba imiryango ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu kubatarabara no kubavuganira bakareba niba Kagame yahindura iki cyemezo yafashe.<\/p>\n<p>Regis Gatarayiha, umuyobozi w\u2019ikigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu umumaro (RURA), aganira n\u2019ikinyamakuru The Rwandan kuri telephone ye igendanwa yavuze ko iyi gahunda yo kwandikisha Sim card bijyanye n\u2019indangamuntu y\u2019umuntu bigamije kubungabunga umutekano w\u2019abanyarwanda n\u2019abanyamahanga baba mu Rwanda.<\/p>\n<p>Gatarayiha yagize ati: <em>\u201cubusanzwe telephone ikoreshwa mu bibi no mu byiza, wasangaga hari abantu babuza abandi umutekano bakoresheje telephone, bikagora n\u2019inzego zishinzwe umutekano mu kubikurikirana ariko ubu dushaka kubica, nta kindi tugamije usibye gushakira umutekano abanyarwanda bahuraga n\u2019ibyo bibazo\u201d.<\/em><\/p>\n<p>Ku kibazo cy\u2019abana bataragira imyaka yo gufata irangamuntu bafite telephone bikaba biteganijwe ko uwo mwana azajya ajyana n\u2019umubyeyi we akazajya yandikwa ku izina ry\u2019umubeyi, mu gihe abataye irangamuntu bo Gatarayiha yavuze ko bavuganye n\u2019ikigo cy\u2019igihugu gishinzwe gutanga amarangamuntu kibabwira ko uwataye irangamuntu mu byumweru bibiri aba abonye indi bakaba babasaba kujya gushaka izindi.<\/p>\n<p>Biteganijwe ko iyi gahunda yo kwandikisha sim card izakorwa ku buntu aho umuntu azajya ajya ku kigo cy\u2019itumanaho yitwaje indangamuntu na telephone ye, bikaba byatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Gashyantare 2013.<\/p>\n<p>Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu bangana na miliyoni eshanu n\u2019ibihumbi Magana atatu (5 Million 300 milles) batunze telephone.<\/p>\n<p>Iyi gahunda yo kwandikisha Sim card ikaba iteganijwe kurangira ku wa 31 Nyakanga 2013, aho uzaba atarandikishije Sim card ye atazongera kuyikoresha.<\/p>\n<p>Mike Gashumba<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu mpera z\u2019umwaka ushyize wa 2012, nibwo leta y\u2019u Rwanda yatangaje ko muri 2013 izatangira gahunda yo kwandikisha Sim Card z\u2019abanyarwanda n\u2019abanyamahanga baba mu Rwanda zigahura na numero z\u2019irangamuntu, muri icyo gihe benshi mu banyarwanda bavugaga ko leta yabo idashobora kubikora kuko ngo byaba ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu bw\u2019ibanze bujyanye no kugira ubwisanzure mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":730,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-3144","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abanyarwanda batewe ubwoba no kwandikisha Sim card zabo - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abanyarwanda batewe ubwoba no kwandikisha Sim card zabo - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu mpera z\u2019umwaka ushyize wa 2012, nibwo leta y\u2019u Rwanda yatangaje ko muri 2013 izatangira gahunda yo kwandikisha Sim Card z\u2019abanyarwanda n\u2019abanyamahanga baba mu Rwanda zigahura na numero z\u2019irangamuntu, muri icyo gihe benshi mu banyarwanda bavugaga ko leta yabo idashobora kubikora kuko ngo byaba ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu bw\u2019ibanze bujyanye no kugira ubwisanzure mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-02-04T15:28:02+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Abanyarwanda batewe ubwoba no kwandikisha Sim card zabo\",\"datePublished\":\"2013-02-04T15:28:02+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\\\/\"},\"wordCount\":526,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\\\/\",\"name\":\"Abanyarwanda batewe ubwoba no kwandikisha Sim card zabo - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-02-04T15:28:02+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"464\",\"height\":\"348\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abanyarwanda batewe ubwoba no kwandikisha Sim card zabo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abanyarwanda batewe ubwoba no kwandikisha Sim card zabo - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abanyarwanda batewe ubwoba no kwandikisha Sim card zabo - Umunyarwanda","og_description":"Mu mpera z\u2019umwaka ushyize wa 2012, nibwo leta y\u2019u Rwanda yatangaje ko muri 2013 izatangira gahunda yo kwandikisha Sim Card z\u2019abanyarwanda n\u2019abanyamahanga baba mu Rwanda zigahura na numero z\u2019irangamuntu, muri icyo gihe benshi mu banyarwanda bavugaga ko leta yabo idashobora kubikora kuko ngo byaba ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu bw\u2019ibanze bujyanye no kugira ubwisanzure mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-02-04T15:28:02+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Abanyarwanda batewe ubwoba no kwandikisha Sim card zabo","datePublished":"2013-02-04T15:28:02+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/"},"wordCount":526,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/","name":"Abanyarwanda batewe ubwoba no kwandikisha Sim card zabo - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-02-04T15:28:02+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"464","height":"348"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-batewe-ubwoba-no-kwandikisha-sim-card-zabo\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abanyarwanda batewe ubwoba no kwandikisha Sim card zabo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3144","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3144"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3144\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3144"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3144"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3144"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}