{"id":3151,"date":"2013-02-05T01:18:59","date_gmt":"2013-02-04T23:18:59","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3151"},"modified":"2013-02-05T01:18:59","modified_gmt":"2013-02-04T23:18:59","slug":"umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/","title":{"rendered":"Umunyamakuru wacu yasuye agace kagenzurwa na M23. Igice cya 2: Bite by&#8217;u Rwanda na M23?"},"content":{"rendered":"<p><strong>\u201cGahunda M23 ifite\u201d<\/strong><\/p>\n<p>Abo ikinyamakuru The Rwandan cyaganiriye nabo muri Bunagana bavuze ko M23 ifite gahunda yo gukomeza intambara, ibi bikaba ngo bigaragazwa n\u2019uko bakomeje kwinjiza abasirikare no gushaka ibikoresho by\u2019intambara bikomeye ariko banashaka imiti myinshi dore ko bamwe mu basirikare bavuga ko iyo batangiye kongera imiti n\u2019abaganga baba bagiye kurwana.<!--more--><\/p>\n<p>Ikindi twabashije kumenya n&#8217;uko ngo M23 iri mu biganiro n\u2019abasirikare bahoze muri CNDP bakiri muri leta nka ba Col.Kabundi, Bisamaza, Salongo, Gahizi, Ruhorimbere, Claude Mico n\u2019abandi aho bahamagarirwa kuza gufatanya n\u2019abandi gusa bakaba bavuga ko nabo bazashinga umutwe wabo, ariko uzaba ukorana na M23 bakazihuza nyuma bamaze kugira aho bagera.<\/p>\n<p>Uyu mutwe aba basirikare bashaka gushinga ngo ukazaba ukuriwe na Colonel Faustin, uzungirizwa na Colonel Kabundi, mu gihe Colonel Gahizi Innocent azaba umuvugizi naho Colonel Ruhorimbere akazaba ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (operation Commandant), aba bose bakaba barahoze muri CNDP.<\/p>\n<p>Ikindi ngo ni uko M23 ikomeje gushakisha abayoboke benshi kandi mu duce dutandukanye twa Kongo haba abajya mu gisirikare ndetse no kumvisha abaturage impamvu barwana, ngo bakaba bagamije kwigwizaho abantu ngo nibatangira intambara barimo bategura ntibizabagore.<\/p>\n<p>Ikindi M23 irimo itegura ni ugushaka uko yatangiza indi mitwe irwanya leta ya Kabila ahantu hatandukanye no gushaka uburyo yafatanya n\u2019isanzwe kugira ngo barwanye Kabila bivuye inyuma kandi n\u2019urugamba ruzaborohere n\u2019amahanga nayo azabure uko abakurikirana.<\/p>\n<p>Ubu banafite gahunda yo guca intege imitwe ishobora kubarwanya aho binavugwa ko umutwe wa Nyatura wari waravutse muri Masisi wacitsemo ibice bibiri, ikindi gice kikaba cyariyise Mouvement du 26 (M26) byose bikaba byarakozwe na colonel Kabundi, agamije kubaca intege no kugira ngo abone uko abakoresha neza.<\/p>\n<figure id=\"attachment_3158\" aria-describedby=\"caption-attachment-3158\" style=\"width: 448px\" class=\"wp-caption alignright\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/umugi-wa-Bunagana.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-3158 \" alt=\"\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/umugi-wa-Bunagana.jpg\" width=\"448\" height=\"336\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/umugi-wa-Bunagana.jpg 448w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/umugi-wa-Bunagana-300x224.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/umugi-wa-Bunagana-160x120.jpg 160w\" sizes=\"auto, (max-width: 448px) 100vw, 448px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-3158\" class=\"wp-caption-text\">umujyi wa Bunagana<\/figcaption><\/figure>\n<p>Andi makuru twahawe na bamwe mu basirikare ba M23 avuga ko banategereje ko imodoka Kabila agiye kohereza muri Goma zibanze zahagera ngo nazo bazazifate dore ko bavuga ko Kinshasa iteganya kohereza imodoka zigera kuri 500, ubu hakaba hamaze kugera izirenga 100.<\/p>\n<p>Abaturage ba Bunagana batangarije The Rwandan ko n\u2019imodoka M23 ikoresha zose ngo yazikuye i Goma,ubu ngo buri muyobozi wese wo muri M23 afite imodoka.<\/p>\n<p>Ikindi twabashije kumenya n\u2019uko abayobozi ba M23 ubu bari muri gahunda yo gukemura ibibazo bigaragara mu cyama birimo amacakubiri, kutumvikana, kutubahana, ikimenyane, icyenewabo, kubaka inzego n\u2019ibindi aho twamenye ko bafite na gahunda yo kuvugurura inzego mu minsi iri imbere.<\/p>\n<p><strong>\u201cBite by\u2019u Rwanda na M23?\u201d<\/strong><\/p>\n<p>Abantu benshi baganiriye na The Rwandan bavuze ko bigoranye kumenya umubano nyawo w\u2019u Rwanda na M23, aho bavuga ko abafite amakuru nyayo ari abantu bake cyane muri M23 bavugana n\u2019agatsinda ka Kagame, akoresha ku kibazo cya Kongo.<\/p>\n<p>Gusa benshi bemeje ko u Rwanda na M23 bari basanzwe bafitanye umubano mwiza, aho binavugwa ko anaribo batangije M23, gusa ngo muri uyu mubano ngo utangiye kuzamo igitotsi.<\/p>\n<p>Umwe muri aba bayobozi yabisobanuye muri aya magambo: <em>\u201cAfande wacu (General Nkunda ), amaze gufungwa, General Bosco Ntaganda yarayoboye atwinjiza muri leta yakoreshwaga n\u2019u Rwanda turabizi, tukigera muri leta abantu benshi barafunzwe abandi baricwa bazira Nkunda mu bapfuye harimo Colonel Nsenga, umusaza Semadwinga waguye i Gisenyi, abafunzwe harimo Claude, hari n\u2019abahunze barimo ba Ren\u00e9 Abandi, Amani, Philos (murumuna wa Nkunda), n\u2019abandi barahigwa, nyuma ibintu byaracecetse ariko benshi mu basirikare bakomeza kugira umujinya bagahora biteguye intambara cyane mu basirikare bato kuko bo nta mushahara babonaga, byarakomeje batujyana muri Op\u00e9ration Umoja wetu ngo duhige FDLR, turabikora nabwo abana bacu barahagwa.\u00a0Amatora ya Perezida muri Kongo yegereje abasirikare bacu(abahoze muri CNDP, batashimishijwe n\u2019ibyabaye) bari bagiye gutangiza intambara yewe twari twavuze ko nta n\u2019amatora azaba muri Kivu zombi, n\u2019uko Kagame yohereza intumwa ze zidusaba gufasha Kabila ngo natsinda azasubiza ibibazo byacu na Kabila ubwe yariyiziye hano i Goma ahura n\u2019abayobozi bacu ababwira ko natorwa azahita akemura ibibazo byacu, twaramufashije kuburyo bwose bushoboka bigera n\u2019aho twiba amajwi ku buryo dushaka n\u2019abanyarwanda baza gutora aho twagiye gufata bamwe mu butuye za Bigogwe, Mukamira no mu Nkambi za bene wacu ziri mu Rwanda, amatora arangira Kabila abaye perezida yewe n\u2019amajwi menshi yayakuye iwacu (Eastern Congo), ahandi ntibari bamutoye, nibwo yatubwiye ko agikemura ibibazo bya politike afite atwemerera ko nabirangiza azahita akemura ibyacu, byose ba Kabarebe twarababwiraga bakatubwira ngo tube twitonze, nyuma amahanga asaba Kabila gufata General Ntaganda, akamujyana i Laye banasaba Kagame gufasha Kabila gufata Ntaganda.\u00a0Icyo gihe mu matariki ya 4-5 Mata 2012, Kagame yahamagaye Kabila amubaza ibya Ntaganda n&#8217;uko nawe amubwira ko bamusabye kumufata, ntibabyumvikanaho neza, ubwo umubano w\u2019u Rwanda na Kongo utangira kuzamo agatotsi ubwo. Ntibyatinze Kabila yahise ahagarika Operation Umoja wetu, byarakomeje bigera aho Kabila atumizaho bamwe mu basirikare bahoze muri CNDP ababwira ko bagomba kumufasha kumvisha bagenzi babo ko bajya aho bazabashyira ko nta musirikare w\u2019akarere ubaho, ahubwo habaho umusirikare w\u2019igihugu, bahavuye bajya mu nama kwa Mwangacucu Edouard bari hamwe na Serufuri bemeza ko bagomba guhera kuri Col. Baudouin, Makenga Sultan we bakamureka kuko bavugaga ko atabyemera kandi akaba akunzwe n\u2019abaturage b\u2019aho yabaga muri Kivu y\u2019amajyepfo, bakiri Kinshasa ba Ntaganda baba babimenye n&#8217;uko babibwira u Rwanda, n\u2019uko Kabarebe, Kayonga na Jacques Nziza batubwira ko tugomba gutangira intambara banatwemerera ko bazadufasha ibintu byose natwe dutangira intambara uko, urumva uburyo u Rwanda arirwo rusa n\u2019urwayiteguye&#8221;.<\/em><\/p>\n<p>Uyu musirikare yakomeje avuga ko bagitangira intambara bahereye Masisi za Kilorirwe bari kumwe na General Ntaganda, Col. Baudouin Ngaruye, Col. Zimurinda n\u2019abandi ubwo ngo ingabo za leta zitangira kubarasaho zikoresheje intwaro zikomeye n\u2019indege kugira ngo zibamareho, yanavuze ko banahuye n\u2019ikibazo kuko ngo bagenzi babo banze gufatanya nabo bitewe n\u2019uko bavugaga ngo bari kurwanira Bosco Ntaganda abandi bakavuga ko ari intambara y\u2019u Rwanda bakaba bashaka kubakoresha.<\/p>\n<p>Andi amakuru twabashije kumenya ni uko ngo yaba u Rwanda yaba Ntaganda benshi mu basirikare bahoze muri CNDP ntibabumvaga bitewe n\u2019uko babashinjaga kugirira nabi bagenzi babo kugera n\u2019aho babica ndetse no kuba barafashe umuyobozi wabo benshi bigaragara ko bamukundaga General Nkunda Laurent.<\/p>\n<p>U Rwanda rubuze uko rubigenza ngo byabaye ngombwa ko rusaba Ntaganda kuza gusaba Nkunda imbabazi kugira ngo azabafashe kumvisha abandi ba colonel ko bagomba gufatanya na M23, Ntaganda yaraje asaba Nkunda imbabazi amusanga aho aba i Kabuga n&#8217;uko Nkunda amuha imbabazi.<\/p>\n<p>U Rwanda na none rwasabye General Makenga Sultan gufasha bene wabo bari Masisi ntiyabikunda, gusa abisabwe na Laurent Nkunda ngo arabyemera yewe bamwe mu basirikare be n\u2019ibikoresho banyuze mu Rwanda bajya Runyoni aho batangiriye urugamba.<\/p>\n<p>General Makenga Sultan yavuye muri Kivu y\u2019amajyepfo aturiza muri Rutshuro ku musozi wa Runyoni atangiza urugamba n\u2019abari muri Masisi hamwe na ba Ntaganda barahamusanga babona kwitwa M23, bakomeza bahamagara n&#8217;abagiye basigara muri leta, gusa andi makuru twamenye n\u2019uko General Nkunda Laurent ariwe wagiye uhamagara abasirikare benshi kuri telefone ababwira kujya muri M23 benshi ntibashakaga kujya ahantu Ntaganda ari, gusa kubera babisabwe na Nkunda kandi bamwizeye bajyayo.<\/p>\n<p><strong>\u201cWaba uzi Inkunga u Rwanda ruha M23?\u201d<\/strong><\/p>\n<p>Ubusanzwe umutwe uwo ariwo wose utungwa n\u2019imisanzu y\u2019abanyamuryango ndetse n\u2019amafaranga bagenda bambura abaturage n\u2019imisoro baka abatuye agace baba bafite ariko amakuru twabashije kumenya ni uko ngo M23 ikivuka u Rwanda arirwo rwayifashaga muri byose haba mu bya gisirikare n\u2019iby\u2019imibereho yabo ya buri munsi.<\/p>\n<p>Imfashanyo y\u2019ibya gisirikare yari igizwe n\u2019intwaro zoroheje n\u2019izikomeye aho ngo zambutswaga na bamwe mu ba Komando b\u2019u Rwanda, babafashaga mu byo kurya, imyenda ya gisirikare, inkweto (bottes), kubafasha mu gushaka abasirikare (recruitments), kubemerera gukora recruitments mu Rwanda, kubaha inzira y\u2019aho banyuza abana bagiye mu gisirikare, abana bavaga ahantu hatandukanye mu gihugu bagahurira mu Ruhengeri mu nzu ya Ntaganda bahagera bakambuka mu masaha y\u2019umugoroba banyuze mu Kinigi, bakambuka urugano bakagera aho bakorera imyitozo mu Cyanzu. Gusa amakuru twamenye ni uko iyi nzu ya Ntaganda itagikoreshwa bitewe n\u2019ibibazo yagiranye n\u2019abandi bayobozi ba M23 ndetse iyo Hoteli ikaba yaravuzwe cyane mu byegeranyo by&#8217;impuguke za ONU.<\/p>\n<p>Ikindi u Rwanda rwafashije M23 ni ukubagira inama mu bya gisirikare na politike aho wasangaga abayobozi ba M23 baririrwanaga n\u2019abayobozi bakuru b\u2019igisirikare cy\u2019u Rwanda mu Kinigi, Kigali, Ruhengeri na Gisenyi hose babagira inama z\u2019uburyo bagomba kwitwara rimwe na rimwe bakabaha n\u2019amasasu n\u2019abasirikare aho byananiranye dore ko abo twaganiriye nabo batubwiye ko bajya gufata Bunagana haje ubufasha bw\u2019u Rwanda n\u2019u Buganda, u Rwanda runabafasha mu kuvura inkomere ziba zakomeretse cyane aho bazijyana mu bitaro bya Ruhengeri, Kanombe, na King Faycal.<\/p>\n<p>Ikindi abaturage ba Bunagana na bamwe mu basirikare babwiye The Rwandan ni uko ngo u Rwanda arirwo rwasabye Uganda gufasha M23, u Rwanda rwari rwaranemereye gukoresha ubutaka bw\u2019u Rwanda mu gihe cy\u2019intambara bibaye ngombwa, dore ko banavuga ko mu gihe M23 yari igiye gufata ikibuga cy\u2019indege cya Goma bamwe mu basirikare bayo banyuze mu Rwanda (Rubavu).<\/p>\n<p>Ikindi u Rwanda rwakoze, M23 ikivuka ni uko rwategetse bamwe mubayobozi bakomeye (mu Rwanda) n\u2019abikorera bakomeye mu Rwanda baturutse muri Kongo kwishyira hamwe bagafasha M23.<\/p>\n<p>Bahise bakorera mu cyo bise umuryango wari ukuriwe na Bishop Rucyahana John (ukuriye komisiyo y\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge mu Rwanda), yungirijwe na Rwigamba Barinda (wabaye senateri w\u2019u Rwanda, akaba anariwe washinze ULK), harimo uwitwa Mpumuro Joseph, utuye Kibagabaga, Tombola Gustave, uherutse kwirukanywa muri ULK kubera imyitwarire mibi, ubu akaba ari umuyobozi wungirije muri RTUC, harimo Nzitondo ufite Company w\u2019ubwubatsi mu Rwanda, Kozaza (umucuruzi), Kaderi Nkurimba Innocent (ukora muri Equity Bank) n\u2019abandi benshi batandukanye.<\/p>\n<p>Aba bagabo barakoreshejwe mu gushakira M23 inkunga y\u2019amafaranga, iy\u2019ibitekerezo n\u2019iy\u2019abasore bajya ku rugamba bakajya bakora amanama atandukanye mu Rwanda, ikinyamakuru The Rwandan cyabashije kumenya ko ku wa 13 Kamena 2012, uyu muryango wakoze inama i Kigali, iyobowe na Bishop Rucyahana, ikaba yari igamije kwiga uburyo bafasha M23 no gusesengura ibibazo bihari, indi nama n\u2019iyabaye ku wa 19 Kamena 2012, nayo yari igamije gushyiraho amatsinda ashinzwe kwiga uburyo hajyaho inzego za M23 mu Rwanda no gutegura amasomo ya leadership ndetse no kwiga uburyo kwegera abantu bose barebwa n\u2019ikibazo cyane abahoze muri CNDP bacitse intege, hakurikiyeho inama yabereye i Gisenyi ku wa 20 Kamena 2012, aho uyu muryango wagiranye ibiganiro n\u2019abanyagisenyi baturutse muri Kongo bavuga rikijyana barimo Nzabirinda, Oscar Barinda, Kamari Deo, Gafishi n\u2019abandi , bakaba barahuye n\u2019itsinda ryari rishyinzwe itumanaho muri M23 icyo gihe harimo Rukomera D\u00e9sir\u00e9, Muhire Jean Baptiste, Amani, Bisiimwa, na Ren\u00e9 Abandi.<\/p>\n<p>Uyu muryango washyizweho n\u2019u Rwanda, wasuye abakuru b\u2019indi miryango itandukanye, basuye Kananura Stanislas (ukuriye umuryango muri Masisi), Kayitsinga (ukuriye umuryango wa Rutshuro), Gafishi Semikore (ukuriye umuryango wa Gisenyi) n\u2019abandi batandukanye bagamije gutera imbaraga M23 ariko bakoreshwaga n\u2019u Rwanda cyane cyane Kabarebe na Kayonga.<\/p>\n<p>Abaganiriye na The Rwandan banayibwiye ko uyu muryango wanatsuye umubano n\u2019indi miryango itandukanye (irimo uwa Ituri, uw&#8217;abahutu, abatembo na bamwe mu banyamulenge n\u2019abandi) yo muri Kongo aho bakoreraga amanama mu Ruhengeri kuri Hotel Ishema andi agakorerwa ku biro (office) bya Bishop Rucyahana mu Ruhengeri.<\/p>\n<p>Gusa abakurikiranira hafi ibya M23 baganiriye n\u2019ikinyamakuru The Rwandan bavuga ko uyu umubano w\u2019u Rwanda na M23 ugaragaramo ibibazo kuko ngo agatsiko ka Kagame katangiye gucamo kabiri abagize M23 bakaba baratangiriye mu bayobozi bo hejuru haba mu nzego za gisirikari no mu za gisiviri, bakaba banavuga ko iyi turufu yo gucamo abantu ibice banayikoresheje no mu gihe cya Nkunda ibi bikaba bibafasha kugera ku mugambi wabo bita mu gifaransa \u201cdiviser pour r\u00e9gner\u201d.<\/p>\n<p>Kuri ubu usanga aka gatsiko ka Kagame kagizwe na Kabarebe hamwe na Kayonga gaca inyuma kakajya mu matwi ya General Ntaganda Bosco n\u2019abari inyuma ye nka Col. Baudouin, Zimurinda n\u2019abandi bavuga ko bari muri Kifuwafuwa bakabangisha General Makenga Sultan nawe uvugwa ko akorana na Nkunda, Castro n\u2019abandi bavuga ko bari muri Kimbele mbele, ibi byose ngo biterwa na Kabarebe.<\/p>\n<p>Ibi ngo bikaba biterwa n\u2019icyo aba bagabo (Kabarebe na Kayonga) baba bagamije kugeraho cyane ko baba batifuza ko bakumvikana kugira ngo inyungu zabo zitangirika.<\/p>\n<p>Binavugwako Kabarebe yaba anakorana na Kabila mu buryo bwa rwihishwa.<\/p>\n<p>Biracyaza<\/p>\n<p>Mike Gashumba<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u201cGahunda M23 ifite\u201d Abo ikinyamakuru The Rwandan cyaganiriye nabo muri Bunagana bavuze ko M23 ifite gahunda yo gukomeza intambara, ibi bikaba ngo bigaragazwa n\u2019uko bakomeje kwinjiza abasirikare no gushaka ibikoresho by\u2019intambara bikomeye ariko banashaka imiti myinshi dore ko bamwe mu basirikare bavuga ko iyo batangiye kongera imiti n\u2019abaganga baba bagiye kurwana.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3157,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-3151","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Umunyamakuru wacu yasuye agace kagenzurwa na M23. Igice cya 2: Bite by&#039;u Rwanda na M23? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umunyamakuru wacu yasuye agace kagenzurwa na M23. Igice cya 2: Bite by&#039;u Rwanda na M23? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"\u201cGahunda M23 ifite\u201d Abo ikinyamakuru The Rwandan cyaganiriye nabo muri Bunagana bavuze ko M23 ifite gahunda yo gukomeza intambara, ibi bikaba ngo bigaragazwa n\u2019uko bakomeje kwinjiza abasirikare no gushaka ibikoresho by\u2019intambara bikomeye ariko banashaka imiti myinshi dore ko bamwe mu basirikare bavuga ko iyo batangiye kongera imiti n\u2019abaganga baba bagiye kurwana.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-02-04T23:18:59+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/\",\"name\":\"Umunyamakuru wacu yasuye agace kagenzurwa na M23. Igice cya 2: Bite by'u Rwanda na M23? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-02-04T23:18:59+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":448,\"height\":336},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umunyamakuru wacu yasuye agace kagenzurwa na M23. Igice cya 2: Bite by&#8217;u Rwanda na M23?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umunyamakuru wacu yasuye agace kagenzurwa na M23. Igice cya 2: Bite by'u Rwanda na M23? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umunyamakuru wacu yasuye agace kagenzurwa na M23. Igice cya 2: Bite by'u Rwanda na M23? - Umunyarwanda","og_description":"\u201cGahunda M23 ifite\u201d Abo ikinyamakuru The Rwandan cyaganiriye nabo muri Bunagana bavuze ko M23 ifite gahunda yo gukomeza intambara, ibi bikaba ngo bigaragazwa n\u2019uko bakomeje kwinjiza abasirikare no gushaka ibikoresho by\u2019intambara bikomeye ariko banashaka imiti myinshi dore ko bamwe mu basirikare bavuga ko iyo batangiye kongera imiti n\u2019abaganga baba bagiye kurwana.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-02-04T23:18:59+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/","name":"Umunyamakuru wacu yasuye agace kagenzurwa na M23. Igice cya 2: Bite by'u Rwanda na M23? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-02-04T23:18:59+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":448,"height":336},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyamakuru-wacu-yasuye-agace-kagenzurwa-na-m23-igice-cya-2-bite-byu-rwanda-na-m23\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umunyamakuru wacu yasuye agace kagenzurwa na M23. Igice cya 2: Bite by&#8217;u Rwanda na M23?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3151","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3151"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3151\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3151"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3151"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3151"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}