{"id":31565,"date":"2019-04-26T20:42:14","date_gmt":"2019-04-26T18:42:14","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=31565"},"modified":"2019-04-26T20:42:15","modified_gmt":"2019-04-26T18:42:15","slug":"ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\/","title":{"rendered":"Ubu noneho hazapfa abangana iki?\ufeff"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yanditswe na <strong>Ambrose Nzeyimana<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gihe ibihugu byinshi by\u2019amahanga birikwemezako <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-australia-nubuhorandi-nabyo-byasabye-abaturage-babo-kugenda-mu-rwanda-bikandagira\/\">umutekano<\/a> uri kugenda uba muke mu Rwanda, mbese intambara ikaba isa nitutumba, abanyarwanda aho turi hose, haba imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga, twakora iki ngo duhagarike ibibi bishobora kuba ku gihugu cyacu?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gihe kandi ukwezi kwa kane kutararangira, ukwezi twibukiramo buri mwaka jenoside yaberewe iwacu igahitana abanyarwanda batabarika bishwe n\u2019Interahamwe zifatanyije n\u2019Inkotanyi, byababaza cyane ubwicanyi bumeze nk\u2019ubwo muri 94 bwongeye, ndetse bukaba bwanakara kurushaho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gihe tuziko Interahamwe zishe, nyuma zigakwira imishwaro, Inkotanyi zo zikica, nuko zikaza kwigarurira u Rwanda kuberako amahanga yarazishyigikiye, zo zakomeje kwica, kurigisa abantu, no kubafunga kugeza kur\u2019uyu munsi. Ubwo bwicanyi bw\u2019Inkotanyi bwabereye mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga cyane cyane muri Kongo.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gihe hazwi uburyo Inkotanyi zishe abanyarwanda batabarika, cyane cyane abo mu bwoko bw\u2019abahutu, nyuma zikabwitirira Interahamwe, imirambo y\u2019abishwe igahinduka iy\u2019abatutsi, zikanazarira nkana gutabara abatutsi bari mu gihugu mu gihe bicwaga n\u2019Interahamwe (hagamijwe kuzakoresha ubwo bwicanyi bwose mu nyungu za politiki), izo nkotanyi zigahisha ubwicanyi bwazo ariko bukaza gutahurwa nyuma n\u2019abanyamakuru n\u2019abashakashatsi banyuranye barimo <a href=\"https:\/\/www.penguinrandomhouse.com\/books\/546081\/in-praise-of-blood-by-judi-rever\/9780345812094\/\">Judi Rever<\/a> na <a href=\"https:\/\/rwandadelaguerreaugenocide.univ-paris1.fr\/wp-content\/uploads\/2010\/01\/Annexe_49.pdf\">Michael Hourigan<\/a>, byababaza ubwicanyi busa nabwo bwongeye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gihe igihugu cyose kuva muri 94 kiyobowe n\u2019Inkotanyi, inzego zose z\u2019ubutegetsi n\u2019umutekano, ndetse n\u2019izindi zose zinyuranye, byose bikaba bigenzurwa nazo, ntibyatangaza rero Kagame azikoresheje mu mugambi mubisha wo kuzagenda yisasiye imbaga y\u2019abanyarwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gihe twibuka ko Kagame yivugiye ubwe mu ruhame ko yababajwe nuko hari abamucitse bagahunga, kandi atanasiba kwigamba abo yishe, ntibyatangaza ko mu gihe yabona asatiriwe cyane, yamarira kw\u2019icumu abo icumu rye n\u2019irya abambari be baba bashobora kurigezaho.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ariko se hakorwa iki koko, wenda mu gihe uwo mugambi mubisha waba utarashyirwa mu bikorwa, niba utaratangijwe mw\u2019ibanga, abatari hafi y\u2019ingoma bakazamenya ibyawo inkumbi zarirenze? Koko abanyarwanda dukomeze turebere igihugu cyacu kigana icuraburindi, mu gihe uwavugiye u Rwanda ku kibazo cy\u2019umutekano akomeza guhakanako nta kibazo gihari!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">U Rwanda rwo muri 94 rutandukanye n\u2019urwo muri 2019. Itumanaho n\u2019uburyo bwo kuganira ku biri kubera hirya no hino kw\u2019isi byateye imbere cyane, ku buryo ibibi byashobotse mu Rwanda muri 94 bishobora kwamaganwa bitaraba, abanyarwanda ubwacu tubyiyemeje, tugasaba n\u2019amahanga kudufasha.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Byazababaza, amahanga yongeye kuzavuga ngo ntiyakoze ibyo yashoboraga gukora byose ngo ahagarike jenoside, kandi yarabonaga icucumba. Kuki ibi bihugu byose byasabye abenegihugu babyo baba mu Rwanda cyangwa bajya kurusura, kugenda ari menge, kuki abanyamashyaka bacu n\u2019amashyirahamwe adaharanira inyungu atayasaba kohereza ingabo mu Rwanda zo kwita ku mutekano w\u2019abanyarwanda?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bitabaye ibyo, umuntu yakwibaza ku mubare wabazicwa noneho uko uzaba ungana, mu gihe Interahamwe\/Inkotanyi z\u2019ubundi bwoko zidengebya mu gihugu hose, kandi umutekano w\u2019abari mu Rwanda bose wugarijwe.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Ambrose Nzeyimana Mu gihe ibihugu byinshi by\u2019amahanga birikwemezako umutekano uri kugenda uba muke mu Rwanda, mbese intambara ikaba isa nitutumba, abanyarwanda aho turi hose, haba imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga, twakora iki ngo duhagarike ibibi bishobora kuba ku gihugu cyacu? Mu gihe kandi ukwezi kwa kane kutararangira, ukwezi twibukiramo buri mwaka jenoside [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":7184,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-31565","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ubu noneho hazapfa abangana iki?\ufeff - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki\ufeff\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ubu noneho hazapfa abangana iki?\ufeff - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Ambrose Nzeyimana Mu gihe ibihugu byinshi by\u2019amahanga birikwemezako umutekano uri kugenda uba muke mu Rwanda, mbese intambara ikaba isa nitutumba, abanyarwanda aho turi hose, haba imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga, twakora iki ngo duhagarike ibibi bishobora kuba ku gihugu cyacu? Mu gihe kandi ukwezi kwa kane kutararangira, ukwezi twibukiramo buri mwaka jenoside [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki\ufeff\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-04-26T18:42:14+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2019-04-26T18:42:15+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"356\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"303\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"headline\":\"Ubu noneho hazapfa abangana iki?\ufeff\",\"datePublished\":\"2019-04-26T18:42:14+00:00\",\"dateModified\":\"2019-04-26T18:42:15+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\\\/\"},\"wordCount\":449,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\\\/\",\"name\":\"Ubu noneho hazapfa abangana iki?\ufeff - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"datePublished\":\"2019-04-26T18:42:14+00:00\",\"dateModified\":\"2019-04-26T18:42:15+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"width\":356,\"height\":303,\"caption\":\"Ambrose Nzeyimana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ubu noneho hazapfa abangana iki?\ufeff\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ubu noneho hazapfa abangana iki?\ufeff - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki\ufeff\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ubu noneho hazapfa abangana iki?\ufeff - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Ambrose Nzeyimana Mu gihe ibihugu byinshi by\u2019amahanga birikwemezako umutekano uri kugenda uba muke mu Rwanda, mbese intambara ikaba isa nitutumba, abanyarwanda aho turi hose, haba imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga, twakora iki ngo duhagarike ibibi bishobora kuba ku gihugu cyacu? Mu gihe kandi ukwezi kwa kane kutararangira, ukwezi twibukiramo buri mwaka jenoside [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki\ufeff\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2019-04-26T18:42:14+00:00","article_modified_time":"2019-04-26T18:42:15+00:00","og_image":[{"width":356,"height":303,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\/"},"author":{"name":"therwd","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"headline":"Ubu noneho hazapfa abangana iki?\ufeff","datePublished":"2019-04-26T18:42:14+00:00","dateModified":"2019-04-26T18:42:15+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\/"},"wordCount":449,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\/","name":"Ubu noneho hazapfa abangana iki?\ufeff - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","datePublished":"2019-04-26T18:42:14+00:00","dateModified":"2019-04-26T18:42:15+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","width":356,"height":303,"caption":"Ambrose Nzeyimana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubu-noneho-hazapfa-abangana-iki%ef%bb%bf\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ubu noneho hazapfa abangana iki?\ufeff"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31565","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=31565"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31565\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":31566,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31565\/revisions\/31566"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7184"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=31565"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=31565"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=31565"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}