{"id":3168,"date":"2013-02-09T00:53:37","date_gmt":"2013-02-08T22:53:37","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3168"},"modified":"2013-02-09T00:53:37","modified_gmt":"2013-02-08T22:53:37","slug":"amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/","title":{"rendered":"Amahembe y\u2019inzovu, isoko y\u2019amafaranga ya M23"},"content":{"rendered":"<p>Ubusanzwe umuryango wose ujyaho ufite ingengo y\u2019imari yo gukora ibikorwa biba byarateganijwe,cyangwa ugatungwa n\u2019umusanzu w\u2019abanyamuryango ,muri iki gihe ibikomeje kwibazwa na benshi ni ahantu imitwe ikomeza kuvuka muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo cyane cyane mu burasirazuba ikura amafaranga.<!--more--><\/p>\n<p>Ariko nanone hari abemeza ko iyi mitwe yose usanga iba ifite ibirombe icukuramo amabuye y\u2019agaciro cyane ko Kongo ikungahaye k\u2019umutungo wo munsi y\u2019ubutaka, bakaba banavuga ko anariyo mpamvu usanga hakunda kuvuka imitwe myinshi itandukanye.<\/p>\n<p>Ubu haravugwa umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Kongo, nawo abantu bakomeje kwibaza aho waba ukura amafaranga yo gushyira mubikorwa gahunda n\u2019ibikorwa uba wateganije, cyane ko mu bigaragarira amaso usanga nta kibazo cy\u2019amafaranga uyu mutwe ufite.<\/p>\n<p>Abantu benshi bavuga M23 ifite ahantu hatandukanye ikura amafaranga, aho bamwe bavuga ko leta y\u2019u Rwanda ishobora kuba ibafasha muri byose kuko ngo ariyo yawutangije, abandi bakavuga ko n\u2019Ubuganda nabwo bushobora kuba bubaha amafaranga, mu gihe hari abavuga ko n\u2019umupaka wa Bunagana ubinjiriza amafaranga menshi.<\/p>\n<p>Aba bantu bakomeje bibaza niba amafaranga aturuka aho hantu hose twavuze hejuru ariyo yonyine atunga icyama gikomeye nka M23 bikabayobera, yewe bamwe akaba ariho bahera bavuga ko M23 ishobora kuba ifite ibirombe icukuramo amabuye y\u2019agaciro.<\/p>\n<p>Mu iperereza ikinyamakuru The Rwandan cyakoze ni uko cyasanze aho abantu bakeka ko M23 ikura amafaranga atariho iyakura honyine, ahubwo amafaranga menshi aturuka mu bucuruzi bw\u2019amahembe y\u2019inzovu uyu mutwe ukora aho bayanyuza mu Rwanda no mu Bugande mbere yo koherezwa hanze (mu Bushinwa, n\u2019ahandi), aya Mahembe akaba ava muri pariki ya Virunga mu duce turi hafi ya Rwindi.<\/p>\n<p>Ikindi ikinyamakuru The Rwandan cyamenye n\u2019uko agace M23 ibarizwamo ka Rutshuro nta hantu hari ibirombe by\u2019amabuye y\u2019agaciro, iki kikaba kiri no mu mpamvu ziri gutuma bashaka kurwana vuba kugira ngo bafate Masisi, Walikare na Kivu y\u2019Amajyepfo ahabarizwa ibirombe byinshi.<\/p>\n<p><strong>\u201cIntambara igihe kubura muri Kongo\u201d<\/strong><\/p>\n<p>N&#8217;ubwo i Kampala imishyikirano ikomeje, yewe no ku wa Gatatu tariki ya 6 Gashyantare 2013, impande zombi (M23 na leta ya Kinshasa), bakaba barashyize umukono (sign) ku masezerano y\u2019igice cya mbere cyo gusuzuma amasezerano yo ku wa 23 Werurwe 2009 CNDP yagiranye na leta (yanabaye imbarutso y\u2019intambara), bakaba bagiye gutangira n\u2019igice cya kabiri kijyanye n\u2019umutekano w\u2019igihugu anariho ruzingiye, ibi byose ngo ni ikinamico kuko imyiteguro y\u2019intambara ku mpande zombi irimbanije nk\u2019uko byanemejwe n\u2019umuvugizi wa sosiyete sivile muri Kivu y\u2019amajyaruguru, Omar Kavota, wavuze ko bafite amakuru ko M23 iri gukusanyiriza abasirikare benshi hafi ya Goma nka Munigi, Kibati, Kanyaruchinya na Buhimba, naho ngo ingabo z\u2019u Rwanda zo zikaba ziri kubarizwa mu duce twa Rutagara na Bisizimuri muri Nyiragongo, gusa ibi byo MONUSCO ikaba ibihakana n&#8217;ubwo hari abaturage ba Kongo baziboneye n&#8217;amaso yabo.<\/p>\n<p>Amakuru anagera kuri The Rwandan akomeje kuvuga ko ingabo z\u2019u Rwanda zikomeje kwambuka umupaka wa Rusizi ari nyinshi, mu gihe byari hari hamaze iminsi havugwa abandi basirikare bagiye Kongo banyuze mu birunga nabo bivanze n\u2019ingabo za M23. Tubibutse ko mu majyepfo ya Kivu hamaze iminsi havutse umutwe mushya w&#8217;inyeshyamba kandi hakaba hari amakuru avuga ko u Rwanda rwagize uruhere mu ishingwa ry&#8217;uwo mutwe.<\/p>\n<p>Mike Gashumba<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubusanzwe umuryango wose ujyaho ufite ingengo y\u2019imari yo gukora ibikorwa biba byarateganijwe,cyangwa ugatungwa n\u2019umusanzu w\u2019abanyamuryango ,muri iki gihe ibikomeje kwibazwa na benshi ni ahantu imitwe ikomeza kuvuka muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo cyane cyane mu burasirazuba ikura amafaranga.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3169,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[66,64],"tags":[],"class_list":["post-3168","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-akarere","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Amahembe y\u2019inzovu, isoko y\u2019amafaranga ya M23 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Amahembe y\u2019inzovu, isoko y\u2019amafaranga ya M23 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ubusanzwe umuryango wose ujyaho ufite ingengo y\u2019imari yo gukora ibikorwa biba byarateganijwe,cyangwa ugatungwa n\u2019umusanzu w\u2019abanyamuryango ,muri iki gihe ibikomeje kwibazwa na benshi ni ahantu imitwe ikomeza kuvuka muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo cyane cyane mu burasirazuba ikura amafaranga.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-02-08T22:53:37+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/\",\"name\":\"Amahembe y\u2019inzovu, isoko y\u2019amafaranga ya M23 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-02-08T22:53:37+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":456,\"height\":307},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Amahembe y\u2019inzovu, isoko y\u2019amafaranga ya M23\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Amahembe y\u2019inzovu, isoko y\u2019amafaranga ya M23 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Amahembe y\u2019inzovu, isoko y\u2019amafaranga ya M23 - Umunyarwanda","og_description":"Ubusanzwe umuryango wose ujyaho ufite ingengo y\u2019imari yo gukora ibikorwa biba byarateganijwe,cyangwa ugatungwa n\u2019umusanzu w\u2019abanyamuryango ,muri iki gihe ibikomeje kwibazwa na benshi ni ahantu imitwe ikomeza kuvuka muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo cyane cyane mu burasirazuba ikura amafaranga.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-02-08T22:53:37+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/","name":"Amahembe y\u2019inzovu, isoko y\u2019amafaranga ya M23 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-02-08T22:53:37+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":456,"height":307},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amahembe-yinzovu-isoko-yamafaranga-ya-m23\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Amahembe y\u2019inzovu, isoko y\u2019amafaranga ya M23"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3168","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3168"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3168\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3168"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3168"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3168"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}