{"id":31871,"date":"2019-05-16T15:18:35","date_gmt":"2019-05-16T13:18:35","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=31871"},"modified":"2019-05-16T15:18:37","modified_gmt":"2019-05-16T13:18:37","slug":"ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\/","title":{"rendered":"IBIHATO MU BWIYUNGE BW\u2019ABANYARWANDA\ufeff"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>Hakomeje kugaragara mu bategetsi b\u2019u Rwanda&nbsp;<\/em><\/strong><strong><em>ingengabitekerezo iganisha ku rugomo na jenoside.<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Ubugome ntabwo butangiye none<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kuva u Rwanda rwaterwa na FPR-Inkotanyi kuwa 01\/10\/1990, ntabwo igihugu cyigeze kigira ituze&nbsp;: abantu bapfa buri munsi. Byahereye mu majyaruguru, i Byumba na Ruhengeri, bigenda bisatira utundi turere. Muri 1994 habaye genocide y\u2019abatutsi n\u2019ubundi bwicanyi ndengakamere bw\u2019abahutu butarabonerwa izina ribukwiye, bisakara igihugu cyose. Naho kuva muri 1996, ubwicanyi bwa FPR bwarenze imipaka y\u2019u Rwanda <a href=\"https:\/\/www.ohchr.org\/documents\/countries\/cd\/drc_mapping_report_final_fr.pdf\">ndetse impuguke za Loni (ONU) zemeza ko ibyo byaha byakwita jenocide y\u2019abahutu<\/a>.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kuva aho FPR Inkotanti ifatiye igihugu, ntabwo higeze haba <strong>ubushake bwa politiki<\/strong> bwo kugarura ituze muri rubanda kugira ngo buri wese abeho mu mahoro. Ahubwo inkotanyi zitwaye nk\u2019intare iri mu muhigo, zigenda zihitana icyo zisanze cyose. Nyuma y\u2019imyaka 25, iyo myitwarire y\u2019ubugome iracyakomeje, abantu barakomeza gupfa umusubizo, intumbi zitoragurwa buri munsi mu turere twose, izindi zigatemba mu nzuzi. Mu mayere menshi zikoresha, inkotanyi zimaze kubigiramo ubunararibonye buzandikwa mu mateka y\u2019igihugu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyo urebye uko Inkotanyi zihora zirega abandi ibyaha byo kugira ingengabitekerezo ya jenoside, kubiba amacakubiri ya jenoside no gukora jenoside, usanga zo zikora ibirenze ibyo zirega abandi, haba mu magambo no mu bikorwa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Icyunamo cyabaye indahiro<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Cyane cyane iyo igihe cy\u2019icyunamo cyegereje cg se cyageze, abategetsi ndetse n\u2019ibinyamakuru bimwe na bimwe byirara mu baturage bigamije kubatera ubwoba, <strong>kubahahamura ndetse no gukuramo bamwe<\/strong> ngo babikize cyangwa babanyage utwabo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ni bwo haba ibikorwa byo gutaburura abapfuye no kwoza amagufa yabo. Wabireba ukibaza ibibazo bibiri&nbsp;:&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>&#8211; kuki iryo taburura rimaze imyaka 25, ariko rikaba ridashira?<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>&#8211; kuki iryo taburura ritegereza igihe cy\u2019icyunamo aho gukorwa igihe cyose kandi vuba ngo rirangire?<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Igisubizo ntabwo kiri kure: Inkotanyi zabigize igikoresho cyo guhora batera ubwoba ngo bahahamure rubanda kugeza n\u2019aho abishoboye bigendera bakajya imahanga, bakazagaruka icyunamo cyararangiye. Iyo migirire, Inkotanyi zayibonyemo <strong>iturufu itagomba gushira<\/strong> izazifasha gukomeza gutegekesha iterabwoba. Ni nka ka kanani umukecuru yimariraho ubute, noneho akaba atifuza ko gashira.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yego umwaka wose abaturage bahozwa ku nkeke (ibyo bigaragarira no mu nyandiko nyinshi zisohoka mu binyamakuru byo mu Rwanda), ariko igihe cy\u2019icyunamo cyo cyabaye indahiro n\u2019umwanya <a href=\"https:\/\/www.kigalitoday.com\/kwibuka\/article\/naratotejwe-nigira-inama-yo-gupanura-amazuru-ngo-mbe-umuhutu-nyiraneza-justine\">wo kugoreka amateka<\/a>.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Muri 2019, abategetsi bamwe bareruye bagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abayobozi bagaragaye kurusha abandi ni aba:<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">&#8211; Dr SEZIBERA Richard, Ministre w\u2019ububanyi n\u2019amahanga&nbsp;;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">&#8211; MASOZERA ROBERT, umuyobozi w\u2019Ikigo cy\u2019Ingoro z\u2019Igihugu z\u2019Umurage w\u2019u Rwanda<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">&#8211; Dr BIZIMANA Jean Damasc\u00e8ne, ukuriye CNLG&nbsp;;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">&#8211; G\u00e9n\u00e9ral KABAREBE James, wabaye Ministre w\u2019ingabo.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Dr SEZIBERA Richard , ministre wuzuye ingengabitekerezo<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Dr Sezibera avugwa mu bikorwa by\u2019ubwicanyi, cyane cyane mu gufungirana abantu mu buvumo muri Ruhengeri, cyangwa muri <a href=\"http:\/\/gaspard-musabyimana.over-blog.com\/article-67051223.html\">programme yo gukona abagabo<\/a>, none yahembwe imirimo myiza muri Leta kugeza abaye ministre. Muri video igaragara kuri Youtube, <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=28TazhIZNso\">Sezibera agaragara avuga ko yatoraguye mu nzu ya Habyarimana Juv\u00e9nal igitabo cya Mein Kampf<\/a> cyanditswe na Hitler, ngo cyashyizwe mu Kinyarwanda. Ibyo ikinyamakuru IGIHE cyabisamiye hejuru mu nyandiko ebyiri (<a href=\"http:\/\/mobile.igihe.com\/amakuru\/u-rwanda\/article\/minisitiri-sezibera-yakomoje-ku-gitabo-cya-hitler-cyasanzwe-kwa-habyarimana\">iya mbere<\/a>, <a href=\"http:\/\/nukuri.rw\/habyarimana-yagereranyaga-abayahudi-nabatutsi-iwe-hasanzwe-igitabo-cya-hitler-cyarahinduwe-mu-kinyarwanda\/\">iya kabiri<\/a>).<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu binyoma no kwivuguruza, Dr Sezibera avuga ko atazi aho icyo gitabo kiri. Ikibazo ni ukumenya impamvu yategereje imyaka 25 ngo abitangaze, kandi akabivuga adashobora kwerekana gihamya. Ubundi muri icyo gitabo bavuga ko cyashyizwe mu kinyarwanda, Sezibera we yemeza ko ahubwo ari ijambo \u00ab&nbsp;abatutsi&nbsp;\u00bb ngo basimbuje ahari handitse abayahudi. Ugasanga rero ukuri kwabyo kutagaragara.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu by\u2019ukuri, icyo Sezibera agamije ni ukurangaza rubanda no guhinga urwango yitwaje jenoside. Bityo nk\u2019umuyobozi, akaba ari yo ngengabitekerezo agerageza gushyira mu bo ayobora.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Sezibera yagaragaye kandi avugana ubukana urutonde rw\u2019abanyarwanda baba mu mahanga ngo ashaka gufatisha, ngo bitakorwa uko babishaka Leta y\u2019u Rwanda ikazabyikorera, bishatse kuvuga ko yiteguye kujya kubica cyangwa kubanyereza i mahanga.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri izo mvugo ze, Sezibera ari mu cyaha cyo guhamagarira rubanda kwangana no gushyamirana, kandi icyo cyaha gihanwa n\u2019amategeko y\u2019u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>MASOZERA Robert: afite imigirire izasiga umurage w\u2019urwango mu Rwanda<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu rwego rwo gukomeza kugoreka mateka no kubeshya byagaragaye mu mihango yo kwibuka ku shuro ya 25, umuyobozi w\u2019ikigo cy\u2019ingoro z\u2019igihugu z\u2019umurage w\u2019u Rwanda, Masozera Robert, yerekanye bwa mbere igihangano ngo cyasanzwe mu nzu ya Habyarimana Juv\u00e9nal, <a href=\"https:\/\/mobile.igihe.com\/umuco\/ubugeni\/article\/hamuritswe-igihangano-habyarimana-n-umugore-we-kanziga-bacurishije-jenoside\">abikora yemeza ko ngo Habyarimana yacyifashishaga nk\u2019uburyo bwo guhembera amacakubiri yabyaye Jenoside<\/a> yakorewe abatutsi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umuntu akaba yakwibaza niba&nbsp; uyu Masozera yari ari mu irushanwa na mugenzi we Dr Sezibera mu gukusanya ibimenyetso bihimbano byo kubehya abanyarwanda n\u2019amahanga mu gihe ibyo bimenyetso bitigeze bigaragazwa mu nkiko haba mu Rwanda cyangwa se Arusha muri Tanzaniya.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Dr BIZIMANA Jean Damasc\u00e8ne wa CNLG ahinga ingengabitekerezo aho kuyirwanya<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu kiganiro yatanze igihe cyo kwibuka 25, Dr Bizimana Jean Damasc\u00e8ne yagaragaje <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=8SRRpxdokhU&amp;feature=youtu.be\">ubukana bwibasiye cyane abahutu bose bize, kubera ko ari intiti<\/a>. Iyo abavuga usanga nta muzima urimo, uretse Bizimana Jean Damasc\u00e8ne wenyine. Ikiganiro cye cyuzuye ingengabitekerezo mbi gusa gusa. Iyo ubirebye neza, wibaza niba koko Bizimana ari umuntu wize akaba akwiye kwitwa docteur. Amagambo ye ni urwango gusa ku buryo bizagorana ko agaruka mu nzira nziza. Bigeze aho kwibaza niba atari umurwayi, wasaritswe n\u2019urwango.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Dr Bizimana Jean Damasc\u00e8ne kandi yagaragaye avuga ko abakuriye amashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR ngo bashaka kuzana mu Rwanda ingengabitekerezo ya jenoside. Ndetse agera aho yerura avuga amazina ya Mme INGABIRE Victoire na Ntaganda Bernard. <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=QEO7dt6XYEA&amp;feature=youtu.be\">Avuga ko bagomba kubakumira, kubahana, bakababuza gukora politiki<\/a>.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyo mvugo ya Bizimana JD ifite ingaruka ebyiri zikomeye&nbsp;:<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">&#8211; kubangamira ko hajyaho amashyaka menshi kandi itegeko nshinga ribyemera&nbsp;;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">&#8211; gushumuriza rubanda akahamagarira kwibasira Mme Ingabire na Ntaganda<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibyo byaha bya Bizimana Jean Damasc\u00e8ne nabyo bihanwa n\u2019amategeko y\u2019u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>KABAREBE James, G\u00e9n\u00e9ral ugoreka amateka imbere y\u2019urubyiruko<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">G\u00e9n\u00e9ral Kabarebe James nawe yagaragaye ari kwigisha urubyiruko amateka yihimbiye, <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=wxs7j4byfvs\">arutsindagiramo urwango, akoresheje amateka agoretse<\/a>. Azi kwiyemera iyo avuga ko ari igitangaza, ko yarwanye n\u2019intare, kandi akibwira koko ko abantu bazabyemera.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kabarebe nawe, kimwe na Bizimana, ngo <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=mUfc2QSv-fI&amp;feature=youtu.be\">ntiyakwemera ko Mme Ingabire na Ntaganda bakorera politiki mu Rwanda, ngo kwaba ari uguha ingengabitekerezo inzira inyuramo<\/a>. Ariko by\u2019akarusho, Kabarebe avuga ko hari abana bavukana ingengabitekerezo ya jenoside, cyangwa se ngo bayonse mu mashereka, bityo ngo bakaba bayikomora ku babyeyi. Ikinyamakuru IGIHE na none <a href=\"https:\/\/mobile.igihe.com\/amakuru\/u-rwanda\/article\/n-umuntu-umwe-ufite-ingengabitekerezo-ya-jenoside-tugomba-kuyishiririza-gen#.\">nticyatanzwe mu kubikwirakwiza<\/a>.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyo mvugo nayo yagombye gukurikiranwa n\u2019amategeko kuko igamije kugira abandi ibicibwa, gushyamiranya amoko, ivangura no guhamagarira bamwe kwibasira abandi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu Rwanda hari abantu bo mu butegetsi <strong>bishyize hejuru y\u2019amategeko<\/strong> kandi abashinzwe kubahiriza amategeko bariho bararebera. Inzego z\u2019ubutegetsi zishinzwe kubakurikirana mu byaha byabo ntacyo zikora. Izo nzego ni izi&nbsp;:<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">&#8211; gouvernement, cyane cyane <strong>Minist\u00e8re ishinzwe ubutabera<\/strong>, (twakongeraho abayikuriye aribo Ministre w\u2019intebe na Prezida Kagame)&nbsp;;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">&#8211; urwego rw\u2019iperereza rwa <strong>RIB<\/strong> (Rwanda Investigation Bureau)&nbsp;;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">&#8211; ndetse n\u2019<strong>ubushinjacyaha bw\u2019u Rwanda <\/strong>(Rwanda Prosecution).<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abo bantu bavuyanga amategeko bafiye kandi ibinyamakuru byegamiye kuri Leta, birimo <strong>Igihe.com<\/strong> na <strong>Kigali Today<\/strong>, bibafasha mu gukwirakwiza urwo rwango n\u2019amacakubiri, kandi na byo byagombye kubihanirwa n\u2019amategeko.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi birerekana ko <strong>Leta y\u2019u Rwanda ari yo yica amategeko<\/strong>, ko ari yo ishyigikiye imvugo mbi, urwango n\u2019ingengabitekerezo y\u2019ubugome, ndetse n\u2019urugomo abanyarwanda bakomeje kugirirwa hirya no hino mu gihugu. Nta gikorwa ngo urugomo rucike, akarengane gahagarare. Ahubwo abahagarariye Leta niba bafite <strong>imvugo mbi<\/strong>, nibo bafite <strong>ingiro mbi<\/strong>, abandi ibyaha byabo bishingiye ku <strong>kurebera gusa ntibagire icyo bakora<\/strong> kandi ari inshingano zabo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ntabwo twiriwe tugaruka kuri <strong>Prezida Kagame we ubwe<\/strong> kuko ingengabitekerezo ye yo kurasa no kwica atigeze ayihisha. Ni we usanga ngo abana b\u2019abahutu bagomba gusaba imbabazi z\u2019ibyaha batakoze. Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Si abo bagabo bane gusa \u2013<strong>Sezibera, Masozera, Bizimana na Kabarebe<\/strong>\u2013&nbsp; bagaragaje ingengabitekerezo mbi ishobora kuganisha kuri jenocide n\u2019ubundi bwicanyi. Mu Rwanda barahari benshi, bumwise ko intero y\u2019ubugome itewe n\u2019abategetsi bo hejuru nabo bagomba kuyikurikiza. Nyamara birengagiza ko icyaha ari gatozi, ko bashobora kubibazwa ku giti cyabo bonyine.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Rumwe mu ngero nyinshi, ni insoresore zo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe ziyobowe <strong>n\u2019umunyabanga nshingwabikora (Ex\u00e9cutif),<\/strong> <strong>Karahamiheto<\/strong>, baherutse <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/victoire-ingabire-nabo-bari-kumwe-bahohotewe-mu-karere-ka-kirehe\/\">kwibasira Mme Ingabire, bakamubuza kuganira n\u2019abarwanashyaka<\/a> ba FDU-INKINGI mu ituze. Kubera ko babonye ko bashyigikiwe n\u2019ubutegetsi, ntabwo batinye no kujya ahagaragara bariyerekana, bifotoza bari kuvuga ibinyoma kugira ngo ubutegetsi bubarebe neza. Ahangaha biragaragara ko FPR yagushije izo nsoresore mu byaha byagombye guhanwa n\u2019amategeko ariho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Urundi rugero ni urw\u2019intagondwa z\u2019ibyegera bikoreshwa nk\u2019abamotsi b\u2019ubutegetsi, barimo <strong>Tom Ndahiro <\/strong>na<strong> Albert Rudatsimburwa<\/strong>, <a href=\"https:\/\/rwandaises.com\/2019\/05\/kwemerera-ingabire-gukora-politiki-ye-ni-uguhembera-jenoside-2\/\">bafite amagabo y\u2019ubuhezanguni n\u2019urwango<\/a>, ariko bakomeje kwidegembya nta nkomyi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ishyaka FDU-INKINGI ryiyemeje gushaka umuti wo kubanisha abanyarwanda mu mahoro. Abarirega (ni bake bo mu gatsiko) ngo rirashaka kuzana ingengabitekerezo ya jenoside bazi neza ko nabo babeshya. Kandi rubanda yarabitahuye, nta n\u2019umwe ukemera ibinyoma bya FPR n\u2019agatsiko kayo, bihutira kurega abandi ingengabitekerezo ya jenoside kugira ngo ibone uko ihisha ubugome bwayo n\u2019ingengabitekerezo ya jenoside yifitemo kuva kera na kare. Iyo ngengabitekerezo n\u2019imigirire ya bamwe mu bayobozi bakuru b\u2019igihugu nibyo byabaye ibihato bibangamiye ubwiyunge mu banyarwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ishyaka FDU-INKINGI ryo ryahisemo inzira ya demokarasi inyuze mu mahoro \u201cr\u00e9sistance active\u201d. Rirahamagarira abanyarwanda guhagurukira gushaka impinduka maze u Rwanda rukabona abategetsi batanga ihumure, abategetsi bazira ubugome n\u2019ingengabitekerezo yabwo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mme Victoire INGABIRE ati&nbsp;: \u00ab&nbsp;<strong>Ubumwe bw&#8217;Abanyarwanda niyo soko y&#8217;amahoro arambye mu gihugu cyacu<\/strong>&nbsp;\u00bb. Duharanire ubwo bumwe bwa twese.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Byanditswe kuwa 14\/05\/2019<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Pierre C\u00e9lestin NDUWIMANA<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umurwanashyaka wa FDU-INKINGI<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hakomeje kugaragara mu bategetsi b\u2019u Rwanda&nbsp;ingengabitekerezo iganisha ku rugomo na jenoside. Ubugome ntabwo butangiye none Kuva u Rwanda rwaterwa na FPR-Inkotanyi kuwa 01\/10\/1990, ntabwo igihugu cyigeze kigira ituze&nbsp;: abantu bapfa buri munsi. Byahereye mu majyaruguru, i Byumba na Ruhengeri, bigenda bisatira utundi turere. Muri 1994 habaye genocide y\u2019abatutsi n\u2019ubundi bwicanyi ndengakamere bw\u2019abahutu butarabonerwa izina ribukwiye, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":8059,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-31871","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>IBIHATO MU BWIYUNGE BW\u2019ABANYARWANDA\ufeff - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda\ufeff\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IBIHATO MU BWIYUNGE BW\u2019ABANYARWANDA\ufeff - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hakomeje kugaragara mu bategetsi b\u2019u Rwanda&nbsp;ingengabitekerezo iganisha ku rugomo na jenoside. Ubugome ntabwo butangiye none Kuva u Rwanda rwaterwa na FPR-Inkotanyi kuwa 01\/10\/1990, ntabwo igihugu cyigeze kigira ituze&nbsp;: abantu bapfa buri munsi. Byahereye mu majyaruguru, i Byumba na Ruhengeri, bigenda bisatira utundi turere. Muri 1994 habaye genocide y\u2019abatutsi n\u2019ubundi bwicanyi ndengakamere bw\u2019abahutu butarabonerwa izina ribukwiye, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda\ufeff\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-05-16T13:18:35+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2019-05-16T13:18:37+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/rwanda-151.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1200\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"headline\":\"IBIHATO MU BWIYUNGE BW\u2019ABANYARWANDA\ufeff\",\"datePublished\":\"2019-05-16T13:18:35+00:00\",\"dateModified\":\"2019-05-16T13:18:37+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\\\/\"},\"wordCount\":1523,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/08\\\/rwanda-151.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\\\/\",\"name\":\"IBIHATO MU BWIYUNGE BW\u2019ABANYARWANDA\ufeff - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/08\\\/rwanda-151.jpg\",\"datePublished\":\"2019-05-16T13:18:35+00:00\",\"dateModified\":\"2019-05-16T13:18:37+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/08\\\/rwanda-151.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/08\\\/rwanda-151.jpg\",\"width\":1600,\"height\":1200},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IBIHATO MU BWIYUNGE BW\u2019ABANYARWANDA\ufeff\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IBIHATO MU BWIYUNGE BW\u2019ABANYARWANDA\ufeff - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda\ufeff\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IBIHATO MU BWIYUNGE BW\u2019ABANYARWANDA\ufeff - Umunyarwanda","og_description":"Hakomeje kugaragara mu bategetsi b\u2019u Rwanda&nbsp;ingengabitekerezo iganisha ku rugomo na jenoside. Ubugome ntabwo butangiye none Kuva u Rwanda rwaterwa na FPR-Inkotanyi kuwa 01\/10\/1990, ntabwo igihugu cyigeze kigira ituze&nbsp;: abantu bapfa buri munsi. Byahereye mu majyaruguru, i Byumba na Ruhengeri, bigenda bisatira utundi turere. Muri 1994 habaye genocide y\u2019abatutsi n\u2019ubundi bwicanyi ndengakamere bw\u2019abahutu butarabonerwa izina ribukwiye, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda\ufeff\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2019-05-16T13:18:35+00:00","article_modified_time":"2019-05-16T13:18:37+00:00","og_image":[{"width":1600,"height":1200,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/rwanda-151.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\/"},"author":{"name":"therwd","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"headline":"IBIHATO MU BWIYUNGE BW\u2019ABANYARWANDA\ufeff","datePublished":"2019-05-16T13:18:35+00:00","dateModified":"2019-05-16T13:18:37+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\/"},"wordCount":1523,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/rwanda-151.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\/","name":"IBIHATO MU BWIYUNGE BW\u2019ABANYARWANDA\ufeff - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/rwanda-151.jpg","datePublished":"2019-05-16T13:18:35+00:00","dateModified":"2019-05-16T13:18:37+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/rwanda-151.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/rwanda-151.jpg","width":1600,"height":1200},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihato-mu-bwiyunge-bwabanyarwanda%ef%bb%bf\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IBIHATO MU BWIYUNGE BW\u2019ABANYARWANDA\ufeff"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31871","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=31871"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31871\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":31872,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/31871\/revisions\/31872"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8059"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=31871"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=31871"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=31871"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}