{"id":3199,"date":"2013-02-16T00:08:37","date_gmt":"2013-02-15T22:08:37","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3199"},"modified":"2013-02-16T16:02:25","modified_gmt":"2013-02-16T14:02:25","slug":"nibarize-bwana-bernardin-ndashimye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/","title":{"rendered":"Nibarize Bwana Bernardin Ndashimye"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma yo gusoma inyandiko yasohotse ku rubuga <a href=\"http:\/\/www.igihe.com\/twinigure\/ubibona-ute\/2017-bazarase-dutege-icyico-ngo-batagira-ngo.html\">igihe.com<\/a>\u00a0yanditswe na Bwana Bernardin Ndashimye, akaba ayobora Special Guarantee Fund, aho muri iyo nyandiko uwo mugabo ntako atagize ngo acinye inkoro arebe ko yasigasira imbehe ye mu gushaka kumvisha abanyarwanda ko Perezida Kagame ari we kamara, ariko ibyo ntabwo yabikoze mu mvugo itaziguye ahubwo yabanje kwicisha i Nyanza asa nk\u2019aho akora isesengura rya nyirarureshwa ariko intego yashakaga kurasaho yumvikanaga dore ko no mu nama yo kuri Petit Stade yari yafashe ijambo.<!--more--><\/p>\n<p>Nifuje kwibutsa no kwibariza Bwana Ndashimye bimwe mu byo yiyibagiza cyangwa yibagiwe<\/p>\n<p>-Ese ibi wavuze wabivuze ubikuye ku mutima cyangwa ni ya nda nini y\u2019abahutu bavuze?<\/p>\n<p>-Ese muri FPR nta batutsi bazi kuvuga babamo ku buryo iyo hageze igihe cyo kwiyambika ubusa no kwiha amenyo y\u2019abasetsi bahuruza abaturage ba za Nyamasheke na Rusizi cyangwa ba Ndashimye na Musa Fazil Harerimana?<\/p>\n<p>-Ese ko ufite ubwoba ko imbehe yawe yakubama ukabura icyo utungisha umugore, ubona umukobwa wa Docteur akaba n\u2019umwuzukuru wa Perezida mu muryango ukomeye gutyo yabura ibimutunga ku buryo umutegeza imiranga yo kwa Rutagambwa na Murefu?<\/p>\n<p>-Ese abana bawe barakita nyogokuru na sogokuru, Felisita na Petero cyangwa ubu basigaye babyita Pahuro na Janeti?<\/p>\n<p>-Ko mbona ufite impungenge z\u2019uko umunara wa shobuja wasenyuka, iyo uciye ku Kicukiro hafi ya ETO ukareba ahahoze inzu ya nyirarume w\u2019umugore wawe ntabwo ubona abafite uburambe mu gusenya abo ari bo?<\/p>\n<p>-Izo mbabazi ufitiye ibisenyuka kuki utazigiriye abasenyewe imiturirwa na shobuja i Gitarama, imbere y\u2019aho sogokuru w\u2019umugore wawe yataburuwe hitwikiriwe ijoro ku itegeko rya shobuja?<\/p>\n<p>-Aho ujya wibuka gusura inkuba za JDR bagenzi bawe bafungiye hirya no hino bazira jenoside?<\/p>\n<p>-Ko numvise amateka uyavangitiranya ukavuga ko hagati ya 1973 na 1981 nta tegeko nshinga ryabagaho, wiyibagije ko 1978 habaye amatora ya Perezida, abadepite ndetse n\u2019itegeko nshinga? Ese ko uri mwene wabo wa Major Munyandekwe ntabwo wakurikiye amateka y\u2019ingoma mwene wanyu yarimo?<\/p>\n<figure id=\"attachment_3201\" aria-describedby=\"caption-attachment-3201\" style=\"width: 500px\" class=\"wp-caption alignright\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/ndashimye2.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-3201\" alt=\"Kuri Petit stade, Bwana Ndashimye yari yatanze igitekerezo cye  ariko yumvise bidahagije atananikiye igihe.com\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/ndashimye2.jpg\" width=\"500\" height=\"333\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/ndashimye2.jpg 500w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/ndashimye2-300x199.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/ndashimye2-120x80.jpg 120w\" sizes=\"auto, (max-width: 500px) 100vw, 500px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-3201\" class=\"wp-caption-text\">Kuri Petit stade, Bwana Ndashimye yari yatanze igitekerezo cye ariko yumvise bidahagije anandikira igihe.com<\/figcaption><\/figure>\n<p>-Ko kera ukiri Inkuba wavugaga ko uri umuhungu wa Twagiramungu, tuvuge ubu aho ubereye intore-nkotanyi wabaye umuhungu wa Kagame?<\/p>\n<p>-Ese niba warihararutswe ukaba ushaka guherekeza shobuja mu mva, abana bawe ushaka gusigira umuzigo barazira iki? Iyo wicecekera ko n\u2019ubundi mwabaye ibiragi umushahara w\u2019uku kwezi ntabwo wari kugera kuri konti yawe muri banki havuyeho ay\u2019agaciro n\u2019umusanzu wa FPR gusa?<\/p>\n<p>-Bwana Ndashimye ibintu utinya ko bisenyuka ubona byasenywa na nde mu gihe haba haje demokarasi mu gihugu? Ese kuki utibajije ko kugundira ahubwo aribyo byateza intambara?<\/p>\n<p>-Ese ko wumva ko igihugu cyategekwa na Kagame ubuziraherezo aho kugira ngo igihugu kigire inzego zikomeye, noneho apfuye amarabira ubona byagenda bite?<\/p>\n<p>-Ese ko ngo comments zatambutse zisaba shobuja kudahindura itegeko nshinga wazamaganye ukavuga ko zandikiwe mu mahanga ngo ukurikije amasaha zandikiweho ndetse unemeza ko comments nyinshi zandikwaga n\u2019abantu bamwe bihinduranya amazina, ese byibura uretse gukeka hari iperereza wabikoreye ukoresheje ikoranabuhanga? Ese wumva abari mu Rwanda atari bo barambiwe igitugu ku buryo bakwandika comments cyangwa wibwira ko bose bafite ubwoba cyangwa ari abacinyankoro nkawe?<\/p>\n<p>-Ese Bwana Ndashimye ko usaba ko Kagame atagenda ni iki kikubwira ko yatorwa yiyamamaje? Kuki niba ari intwali arindira kubanza kuboha abandi ngo yiyamamaze kandi azi neza ko aziba amajwi?<\/p>\n<p>Bwana Ndashimye reka kuba plus royaliste que le roi umenye ko guhakwa cyane bidatuma umuntu agirwa umutoni.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<figure id=\"attachment_3208\" aria-describedby=\"caption-attachment-3208\" style=\"width: 448px\" class=\"wp-caption alignnone\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/kagame-yiruka1.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-3208 \" alt=\"Bwana Ndashimye arabe azi kwiruka kuko Kagame yiruka inyuma we ndabona abizi!\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/kagame-yiruka1.jpg\" width=\"448\" height=\"301\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/kagame-yiruka1.jpg 448w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/kagame-yiruka1-300x201.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/kagame-yiruka1-120x80.jpg 120w\" sizes=\"auto, (max-width: 448px) 100vw, 448px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-3208\" class=\"wp-caption-text\">Bwana Ndashimye arabe azi kwiruka kuko Kagame yiruka inyuma we ndabona abizi!<\/figcaption><\/figure>\n<p><strong>Umusomyi wa The Rwandan<\/strong><\/p>\n<p><strong>Ngarama<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma yo gusoma inyandiko yasohotse ku rubuga igihe.com\u00a0yanditswe na Bwana Bernardin Ndashimye, akaba ayobora Special Guarantee Fund, aho muri iyo nyandiko uwo mugabo ntako atagize ngo acinye inkoro arebe ko yasigasira imbehe ye mu gushaka kumvisha abanyarwanda ko Perezida Kagame ari we kamara, ariko ibyo ntabwo yabikoze mu mvugo itaziguye ahubwo yabanje kwicisha i Nyanza [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3200,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3199","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nibarize Bwana Bernardin Ndashimye - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nibarize Bwana Bernardin Ndashimye - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma yo gusoma inyandiko yasohotse ku rubuga igihe.com\u00a0yanditswe na Bwana Bernardin Ndashimye, akaba ayobora Special Guarantee Fund, aho muri iyo nyandiko uwo mugabo ntako atagize ngo acinye inkoro arebe ko yasigasira imbehe ye mu gushaka kumvisha abanyarwanda ko Perezida Kagame ari we kamara, ariko ibyo ntabwo yabikoze mu mvugo itaziguye ahubwo yabanje kwicisha i Nyanza [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-02-15T22:08:37+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-02-16T14:02:25+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Nibarize Bwana Bernardin Ndashimye\",\"datePublished\":\"2013-02-15T22:08:37+00:00\",\"dateModified\":\"2013-02-16T14:02:25+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\\\/\"},\"wordCount\":582,\"commentCount\":9,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\\\/\",\"name\":\"Nibarize Bwana Bernardin Ndashimye - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-02-15T22:08:37+00:00\",\"dateModified\":\"2013-02-16T14:02:25+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":244,\"height\":188},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nibarize Bwana Bernardin Ndashimye\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nibarize Bwana Bernardin Ndashimye - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nibarize Bwana Bernardin Ndashimye - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma yo gusoma inyandiko yasohotse ku rubuga igihe.com\u00a0yanditswe na Bwana Bernardin Ndashimye, akaba ayobora Special Guarantee Fund, aho muri iyo nyandiko uwo mugabo ntako atagize ngo acinye inkoro arebe ko yasigasira imbehe ye mu gushaka kumvisha abanyarwanda ko Perezida Kagame ari we kamara, ariko ibyo ntabwo yabikoze mu mvugo itaziguye ahubwo yabanje kwicisha i Nyanza [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-02-15T22:08:37+00:00","article_modified_time":"2013-02-16T14:02:25+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Nibarize Bwana Bernardin Ndashimye","datePublished":"2013-02-15T22:08:37+00:00","dateModified":"2013-02-16T14:02:25+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/"},"wordCount":582,"commentCount":9,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/","name":"Nibarize Bwana Bernardin Ndashimye - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-02-15T22:08:37+00:00","dateModified":"2013-02-16T14:02:25+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":244,"height":188},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nibarize-bwana-bernardin-ndashimye\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nibarize Bwana Bernardin Ndashimye"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3199","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3199"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3199\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3199"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3199"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3199"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}