{"id":3204,"date":"2013-02-16T15:21:56","date_gmt":"2013-02-16T13:21:56","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3204"},"modified":"2013-02-16T15:21:56","modified_gmt":"2013-02-16T13:21:56","slug":"ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/","title":{"rendered":"NDENGANURE PAUL KAGAME NA YUVENAL HABYARIMANA NTABAGIZE ABERE"},"content":{"rendered":"<p>Simbagira abere kuko zitukwamo nkuru kandi uyu mugani niko nawusanze.<\/p>\n<p>Simbagira abere kuko bakarabye inkaba bakanacura umugambi wo guhekura urwa Gasabo, ariko na none ntibakwiye kwikorezwa urusyo bonyine kubera ingaruka z\u2019urubanza batashoje bonyine ngo ababogezaga bakanabafasha gucurira imigambi mibisha yo kurimbura imbaga nyarwanda bigaramire ndetse nibirimba bakomeze gukomerwa amashyi n\u2019abo bapfakaje, abo bagize incike cyangwa bagize imfubyi.<!--more--><\/p>\n<p>Banyarwanda banyarwandakazi,<\/p>\n<p>Mwe munyotewe n\u2019impinduramatwara, nimuntege amatwi nimwe mbwira.<br \/>\nNimwe mbwira kuko ibiba byose nimwe biheraho<br \/>\nNi mwe bigiraho ingaruka kuko musa n\u2019ubwatsi naho ababibagiriraho bagasa n\u2019inzovu<br \/>\nNimwe mbwira kuko abavuga bose baba bifuza ko mwamira bunguri ibyo mubwirwa mutabiyunguruye kugirango mukurikire mutabajije amajyo<br \/>\nNdababwira ngirango mbatoze gusesengura ibyo mubwirwa mwifashishije ibyo mwabonye cyangwa mwanyuzemo.<br \/>\nNdababwira kugirango mwirinde ababatoteza babatoza kutibuka kandi nyamara aribo bahaye umugisha igikorwa cyo kwibuka.<\/p>\n<p>Banyarwanda banyarwandakazi bavandimwe<\/p>\n<p>Guterera amaso ahirengeye mukerekezo uganamo ni ingenzi kugirango utayoba inzira cyangwa se ukaba wakwitiranya icyuzi n\u2019ikiziba.<\/p>\n<p>Ni ngombwa ndetse ni ihame ntayegeyezwa ku muntu ushishoza gusubiza amaso inyuma ukareba aho uvuye n\u2019inzira waciyemo ndetse ukanitegereza neza n\u2019abo mwayihuriyemo bityo ukaba wagira n\u2019ubutwari bwo kwitura abakubaye hafi mu gihe wari ugeze mu ihurizo rikomeye utibagiwe no kuba wakworohera abayobejwe n\u2019ikinyoma cy\u2019inyamaswa z\u2019inkazi.<br \/>\nIbyo kandi ntibikwiye gucira aho ku muntu uciye akenge ahubwo akwiye guhora azirikana aka wa mugani ngo iyagukanze ntiba inturo.<\/p>\n<p>Banyarwanda,banyarwandakazi!<\/p>\n<p>Ndagirango mbisabire turambure amaso twirinde kuyoborwa buhumyi ngo ni uko tunyotewe n\u2019impinduramatwara bityo tugwe mu mutego wo gukomeza guha icyuho abiyambitse impu z\u2019intama bakomeje kutugira ingwate nk\u2019uko bazitugize guhera mu myaka 40 ishize ; mwibuke ko iyihuse yabyaye igihumye.<\/p>\n<p>Bimaze kugaragara ko umubare munini w\u2019abavuga rikijyana b\u2019abanyarwanda bakunze kugaragara kurusha abandi badashishikajwe no guhindura syst\u00e8me mbi zayogoje igihugu cyacu muri iyi myaka 40 ishize u Rwanda rwaragizwe ingaruzwamuheto y\u2019igitugu cya gisirikari gishingiye ku gutera umwiryane mu banyarwanda kitaretse no kubatsemba kibaziza uko Imana yabaremye kandi ingaruka zacyo zikagera ku moko yose agize bene Gihanga, ibyo byose bikaba byarakozwe hagamijwe kugirango kibone uko gikomeza kwikubira ibyiza abanyarwanda basangiye nk\u2019umurage rurema abahaho gakondo bose.<\/p>\n<p>Byaragaragaye ko hari abashishikajwe no kwihimura kuri Kagame kubera ko yaba yaratatiye igihango bashobora kuba baragiranye hagati yabo mu ibanga rikomeye kandi ku nyungu zabo bwite, abandi nabo bakaba bagifite inkovu z\u2019imiringa y\u2019ubutegetsi haba mu nzego za gisivire cyangwa iza gisirikari zikibaryaryata bityo bakaba bashaka kwivura ubukana bw\u2019ubwo buryaryaryate bongera kwigarurira ubutegetsi bahoranye mbere y\u2019uko FPR ibubatesha. Ibyo bakaba bifuza kubigeraho biciye muri opposition iri kwiyubaka ubungubu. Hakaba n\u2019abandi bibeshya ko syst\u00e8me mbi ya FPR yubakiye kubo bita \u00ab agatsiko sajya \u00bb kandi nyamara tuzi neza ko mu bagereje igihugu aharindimuka harimo abanyarwanda b\u2019ingeri zose ndetse uwanashishoza neza yasangamo n\u2019abanyamahanga.<\/p>\n<p>Ibi ndabivuga mpereye ku magambo abanyapolitiki batari bake bakunda gukoresha bavuga ko bagomba gukuraho Kagame nyamara bakirengagiza ko ikibazo cy\u2019u Rwanda kugeza ubu atari Kagame nk\u2019uko Urupfu rwa Habyarimana rutakemuye ibibazo ahubwo ni syst\u00e8me mbi zaranze u Rwanda muri ibi ibihe bishize zigomba kurimbukana n\u2019imizi yazo kugirango u Rwanda rwiyuburure.<\/p>\n<p>Ntekereza ntashidikanya ko impamvu abavuga rikijyana b\u2019abanyarwanda dusanga mu mashayaka ya opposition ariho ndetse n\u2019akomeje kuvuka kugeza ubu, badashaka kwerura ngo bavuge ko tugomba kurwanya syst\u00e8me aho kurwanya umuntu byaba ari uko kuri bo nta nenge babona kuri izo syst\u00e8me zombi zashenye igihugu cyacu( ndavuga iya FPR n\u2019iya MRND) ibyo bikaba bibatera ipfunwe kubera uruhare rufatika baba baragize mu kuzubaka no mu kurema ibigirwamana byaziyoboye cyangwa bikiziyobora kugeza ubu.<\/p>\n<p>Ntawe ukwiye kwirengagize n\u2019uruhare abitwa ibihangange muri bo baba baragize mu gushyira inzitinzi mu mayira yose yaganisha ku ikosorwa by\u2019ibibi bya syst\u00e8mes biyubakiye, none ubu bamwe akaba aribo bari ku isonga bagaragaza ko ari bo bonyine bashoboye gusibura ibyo basibye igihe bari bakiri ku mbehe.<\/p>\n<p>Ubu noneho babonye iturufu nshya yo kwikoreza ibyo bigirwamana biremeye ubwabo insyo ngo bizirengere byonyine, naho bo bihindura ba miseke igoroye bemeza ko Kagame atahinduka ; nyamara bakiyibagiza ko umuntu ushishoza yakwibaza icyo bo baremyemo Kagame ataremyemo gituma bemeza ko bahindutse aricyo mugenzi wabo abura ngo nawe ahinduke.<\/p>\n<p>Ndahamya ko niba Kagame atahinduka nabo ari uko kandi ko ibyo bavuga ari amatakirangoyi.<\/p>\n<p>Ibyo babikora kugirango bakomeze kujijisha abanyarwanda maze ejo ni habaho impinduramatwara bongere badufateho ingwate, maze ikitwa kuvugisha ukuri cyose bagisibire amayira.<\/p>\n<p>Banyarwanda banyarwandakazi,<\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri nshyigikiye gahunda yo kwicuza no kuvugisha ukuri ku byago byagwiririye igihugu cyacu kandi nkaba nshimira byimazeyo abatangiye kugaragaza ubutwari n\u2019ubushake ariko kandi mbona mu byo batangamo ubuhamya bakwiye kutagira ibyo basimbuka, bakwiye kuvuga byose uko byagenze n\u2019impamvu nyakuri yabibateraga kugeza ubwo bagira uruhare mu kubaka no gukomeza syst\u00e8me irimbura imbaga.<\/p>\n<p>Hanyuma ibyo nibivaho, bakubitwe icyuhagiro babone kujya mu bandi bakomezanye nabo urugendo bizeye ko batakiri ba bandi. Naho ubundi bitabaye ibyo, ntawamenya niba urwishe ya nka rutakiyirimo.<\/p>\n<p>Nta munyarwanda ushishoza ukwiye kwemeranya na gato n\u2019uwo ariwe wese wiha kurangurura ijwi yikoreza ibibazo byose u Rwanda rufite ababaye abakuru b\u2019igihugu cyacu bonyine guhera kuri coup d\u2019\u00e9tat yo kuwa 5 Nyakanga 1973 abashinja ko aribo babaye gica kurusha abo bari bafatanyije kworeka igihugu.<\/p>\n<p>Ibyo ababikora baba bashaka kwirengagiza nkana aka wa mugani w\u2019ikinyarwanda uvuga ngo umwami ntiyica hica Rubanda.<\/p>\n<p>Iyo rubanda ivugwa muri uwo mugani si rwa rundi rwa giseseka ahubwo ni abiru b\u2019ingoma, ni ibisonga n\u2019ibyegera by\u2019umwami kuko aribyo bibasha kumuba hafi bakaganira bikamubwira abo agomba kubamba n\u2019abo agomba gukiza byabona acishishije ukubiri n\u2019ugushaka kwabyo bikaba byamukorera icyo bitaga kumunywesha, bitwibutsa twa tuzi tumaze kwamamara ku izina rya Dani Munyuza na Nziza (kera ku gihe cy\u2019abami ho ngo banyweshwaga amata da ! Kandi abaturage bakabyemera), ntaho twavuye ntaho twagiye.<\/p>\n<p>Ibyo byegera rero byangije igihugu cyacu none ubu bikaba bishaka gushyira inyubako y\u2019ubugome bwabyo (ibyegera) ku mutwe wa Habyarimana na Kagame ngo babyirengere bonyine byo byigaramiye.<\/p>\n<p>Benshi mubahoze ari ibyegera by\u2019ingoma ya MRND ndetse n\u2019iya FPR biganje muri opposition uwabashungura ntiyababuramo inkumbi zitagira ingano ndetse zinateye n\u2019agahinda kandi nta n\u2019ibanga yaba amennye.<\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego ngirango nsabe abanyarwanda dusangiye imyumvire ko bamfasha tukibariza aba leaders ba opposition biyumvamo imbaraga nyinshi kubera abayoboke bakurikira buhumyi bitewe n\u2019akababaro bafite baterwa no kurambirwa ubutegetsi bubi bwa FPR INKOTANYI ibi bikurikira :<\/p>\n<p><strong>Mbibarize mwe mwahoze muri MRND na FAR<\/strong><\/p>\n<p>1. Ese niba Habyarimana ariwe wateguye g\u00e9nocide y\u2019abatutsi wenyine kuki habuze n\u2019uwa kirazira mu byegera bye wayihagarika nyuma y\u2019uko uwo ishyirwa ku mutwe ahiriye mu ndege mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994 kandi tuzi neza ko iyo genocide yatangiye gukorwa ku munsi ukurikira urupfu rwe?<br \/>\n2. Ese nyuma y\u2019uko Habyarimana apfa yari agifite ubuhe bubasha bwo gutanga amabwiriza ku bijyanye n\u2019ishyirwa mu bikorwa ry\u2019ubwo bwicanyi bwakurikiye urupfu rwe ?<br \/>\n3. Ese Habyarimana hari uwo yaba yarasabye kuzamuhorera aramutse yishwe kandi uko guhora kukibasira ubwoko bumwe bw\u2019abanyarwanda b\u2019abatutsi?<br \/>\n4. Ese ko muvuga ko mushaka kubohoza u Rwanda, igihe mwari mukiri MRND no mu ngabo za FAR mwaba mwarakoze iki kigaragaza ko mutari mushyigikiye ibyo byakorwaga icyo gihe, akaba ari nacyo cyabagize intwari zigiye kubohoza u Rwanda ubu ?<br \/>\n5. Ko bamwe mu bahoze muri FPR bagize ubutwari bwo gutanga ubuhamya (n\u2019ubwo ubwo bamaze gutanga budahagije) ku bubi bwayo mwe mwabuze iki ngo mutange ubuhamya ku bubi bwa MRND na FAR bityo bitume abanyarwanda bizera ko mwahindutse ari nabyo byatuma barushaho kubashyigikira?<\/p>\n<p><strong>Mbibarize namwe mwahoze muri FPR \u2013APR<\/strong><\/p>\n<p>1. Abana b\u2019abafrancophone bavuye i Burundi (ba sintabebe), mu Rwanda ndetse na Zaire bakubiswe udufuni mu ishyamba ntimwari mu nzego zifata ibyemezo? Mwakoze iki ngo mubarengere icyo gihe? Mwarabyamaganye? Mwarabihosheje? Nabyo se ni Kagame wenyine wabikoraga? Kugeza ubu muracyaryumyeho kandi ngo muyoboye za opozisiyo zigiye kubohoza abanyarwanda<br \/>\n2.Ko FPR itahwemye kugaragaza ko mubyatumye yohereza ingabo muri Congo harimo no kurengera abanyekongo bavuga ikinyarwanda (abanyamulenge bo mu bwoko bw\u2019abatutsi) mwadusobanurira mute uko byagenze kugirango ingabo mwayoboraga icyo gihe zibahindukirane zibagabeho ibitero i Minembwe bakicwa nk\u2019ibimonyo hatababariwe n\u2019iyonka? Mwarabimenye? Cyangwa ntimwabimenye? Habuze iki ngo mubirwanye? Kuki mu buhamya bwanyu mutabikomozaho? Harya muli opozisiyo zikaze ubu nta bari bayoboye ingabo z\u2019igihugu mu myanya yo hejuru cyane?<br \/>\nNgaho nimutubwire igishya muzaniye abanyarwanda.\u00a0Abo banyamulenge se muzababwira ko mwabikoraga babashutse? Bande bari kubashuka se kandi ari mwe mwicaga mugakiza kuberako mwari munzego zifata ibyemezo?\u00a0Ndibariza sinca urubanza.\u00a0Ntabwo mwari mu nzego nkuru za gisirikari?<br \/>\n3. Mwari he Abagogwe bicwa n\u2019abasirikari b\u2019Inkotanyi maze inka zabo zikanyagwa n\u2019abari abanywanyi banyu icyo gihe barimo Kagame, Kayonga, Mubaraka n\u2019abandi maze zigataha inzuri z\u2019Umutara? Izo nka se si iz\u2019abatutsi Mwavugaga ko mwatabaye ngo badashirira ku icumu rya g\u00e9nocide? Ikibabaje kandi ni uko ibyo byose byabaye interahamwe zarahunze!<br \/>\n4. Mwasobanurira mute abanyarwanda ko mutazi itegurwa n\u2019ishyirwa mu bikorwa ry\u2019iyicwa rya Major Lizinde, Bugirimfura na Seth Sendashonga bakurikiwe n\u2019umwishi wabo Lt Alphonse Mbayire warasiwe mu kabari ku Kicukiro ?<br \/>\n6. Ese za operations zo guhinga itabi mu Ruhengeri na Gisenyi zitiriwe guhiga abacengezi zakozwe mutakizewe mu myanya ifata ibyemezo ya gisirikari?\u00a0Uwarekura Col. Biseruka nta buhamya yatanga kuri izo operations?<br \/>\n7. Imiryango n\u2019abana b\u2019abatutsi bamariwe ku icumu n\u2019inkotanyi intambara ikirangira, byose bikitirirwa g\u00e9nocide yateguwe ngo n\u2019abahutu b\u2019aba extremists harya ubwo ngo kwari uguhagarika genocide? Cyangwa muziko bitazwi n\u2019abanyarwanda. Nabyo se ni Kagame na Habyarimana babikoraga ?\u00a0Amagambo G\u00e9n\u00e9ral Martin Nzaramba yavugiye i Nyamirambo kuri Tapis-Rouge murayibuka Kigali igifatwa? Raporo ntizabagezeho se kandi mwari mushinzwe kuzigezwaho? Mwasobanura mute ko mutari mu bayamutumye hakurikijwe imyanya mwari mufite icyo gihe? Nta mpamvu yo kubibutsa ibyo yavuze muri batayo ya 21 kuko yari mu bayiyoboye, abwira abana b\u2019abasirikari bavuka mu Rwanda ko abiyamye kandi ngo (nsubiremo) <em>\u201cdushobora kubajugunya mwese cyangwa tukabica tugafata interahamwe tugakomeza urugamba!\u201d<\/em>. Ubwo byari ukubahoza harya? Yarabibajijwe se? Cyangwa yagororewe andi mapeti n\u2019amafaranga? Nyamara yirengagije ko abo bana yiyamaga aribo bari barafashije mu kumenya amayira yo gucamo igihe cyo kugaba ibitero kubera ko bari barahavukiye, urugamba rurangiye bagororerwa kubereka ko batagikenewe ngo kuko abacitse ku icumu rya g\u00e9nocide yakorewe abatutsi batakuzura na Bus.<\/p>\n<p>8. Kuki mubuhamya mutanga ibyo byose mutabivuga?<\/p>\n<p>Banyarwanda banyarwandakazi nshuti zanjye<\/p>\n<p>Ndabasaba ko mwankurikira neza ejo mutazambeshyera kwibasira abahoze mu buyobozi bwabayeho mu Rwanda bwaba ubwa gisivire cyangwa ubwa gisirikari bwa MRND n\u2019ubwa FPR.\u00a0Munkurikire neza ejo mutazambeshyera ko ndi intumwa ya FPR igamije gusenya opposition.<\/p>\n<p>Nemera rwose ntashidikanya kandi ntambereka ko abantu bose badakwiye gushyirwa mu gatebo kamwe bitewe n\u2019uko hari amakuru nyayo agaragaza ko muri abo bantu bose bavuzwe harimo bamwe babaye intwari bakagaragaza ko badashyigikiye ibikorwa byo kwica abanyarwanda n\u2019ubwo barushijwe intege n\u2019ubukana bw\u2019ubwo bugome ntibagire icyo barengera cyangwa se bakanicwa.\u00a0Igihe nikigera tuzashyira ahagaragara amazina yabo.<\/p>\n<p>Ndasaba abanyarwanda ko twafata umwanya tukibaza tuti uretse abo bake Imana yahaye umutimanama muzima bakagerageza kurwanya ikibi bikamenyekana n\u2019ubwo byananiranye;\u00a0abo batanga ubuhamya ubu ndetse n\u2019abandi bakinangiye kubera gutsimbarara kubyahise, ni Ibihe byiza bazaha abanyarwanda nyuma y\u2019impinduramatwara batabahaye mugihe bari bakiri mubutegetsi banabufitemo ijambo rigaragara?<\/p>\n<p>Ese ko aribo baturangaje imbere bigaragara ko ari nabo bakomeza kujya imbere, iyo mpinduka iramutse ibayeho, ni ubuhe butwari batwizeza buzatuma bashobora kwitaba inkiko ntibazibangamire kandi ibyo bakekwaho bigaragara ko biremereye ndetse bishobora no kubahama ?<\/p>\n<p><strong>IYO INYAMASWA Z\u2019INKAZI ZISUBIRANYEMO IYATOTEJWE NTIHINDUKA INTAMA<\/strong><\/p>\n<p>Nabivuze haruguru iyagukanze ntiba inturo, kandi ntawe utinya ijoro atinya icyo barihuriyemo, na none kandi ngo utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi!<\/p>\n<p>Banyarwanda banyarwandakazi nshyigikiye byimazeyo ikintu cyose cyakubaka ubumwe bw\u2019abanyarwanda, nshyigikiye nta buryarya ikintu cyose cyarandura ubutegetsi bwa FPR kidasize imizi n\u2019imiganda yabwo ndetse kikanarimbura n\u2019ibisigisigi bya MRND ariko njye nsanga bidahwitse ko abantu bubatse syst\u00e8me zayogoje u Rwanda aribo bafata iya mbere bavuga ko bashaka kugeza u Rwanda kuri Demokarasi ndetse n\u2019ibindi batigeze barugezaho mu gihe byari biboroheye bagifashe ikirindi cy\u2019inkota mu biganza byabo.<\/p>\n<p><strong>Mwakwibaza muti inyamaswa z\u2019inkazi ni bande intama ni bande?<\/strong><br \/>\n<strong> Igisubizo :<\/strong><\/p>\n<p>Inyamaswa y\u2019inkazi ni umuntu wese wagize uruhare rugaragara mu kwica abanyarwanda uko byaba byitwa kwose yaba abeshya ko yakoreshwaga yaba yarikoreshaga:<\/p>\n<p>Ni umuntu wagize uruhare mu kubangamira uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu akoresha nabi ububasha yahawe bwo gukorera abanyarwanda,<br \/>\nNi umuntu wagize uruhare rugaragara mu kunyaga (kubohoza) imitungo y\u2019abanyarwanda,<br \/>\nNi umuntu wese wakoresheje ububasha yari afite akigarurira imitungo y\u2019abandi yaba yarabikoze ku mugaragaro cyangwa yarabicishije mu mayeri yo gutera ubwoba ba nyirayo bakamukorera impapuro z\u2019ubugure kandi nta mafaranga abahaye maze nabo bakabyemera kugirango barengere ubuzima bwabo n\u2019ubw\u2019ababo.<br \/>\nNi umuntu wagize uruhare rwa kure cyangwa rwa hafi mu kurunda mu ma gereza abantu abita ibyitso cyangwa interahamwe atabanje gushishoza, akoresheje ububasha yari afite mu butegetsi none ubu akaba ashaka kubijugunya ku gahanga ka Kagame na Habyarimana ngo babyirengere bonyine.<\/p>\n<p><strong>Naho Intama ni :<\/strong><\/p>\n<p>Umunyarwanda wishwe urw\u2019agashinyaguro azira ubwoko bwe,<br \/>\nNi uwacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi n\u2019iyakorewe abahutu akaba n\u2019ubu agikandamijwe n\u2019ubutegetsi buriho ubu, akaba se aheze mu mashyamba no mu makambi hirya no hino ku isi, akaba akomeje gutangishwa imisanzu mu mayeri menshi yizezwa gukorerwa ibyo atigeze akorerwa abo aha iyo misanzu bakiri ku ngoma.<\/p>\n<p>Banyarwanda banyarwandakazi bavandimwe,<\/p>\n<p>Maze kwitegereza neza ibivugwa n\u2019ibyandikwa n\u2019abanyapolitiki b\u2019abanyarwanda, ndumva ntaba ntandukiriye ndamutse mfashe akanya nkagira icyo mvuga ku mvugo ziharawe n\u2019abanyapolitiki ndetse n\u2019abandi babakurikira buhumyi ngo bashaka icyahirika ubutegetsi buriho mu Rwanda bwitirirwa umuntu umwe gusa cyangwa se icyo bita \u00ab agatsiko \u00bb<\/p>\n<p>Impamvu nibwira ko ari ngombwa ko mfata aka kanya ni uko bimaze kugaragarira benshi ko ubu ingamba zikoreshwa mu gucengeza amatwara agamije gucuranwa abayoboke ntaho zitaniye n\u2019izakoreshejwe igihe g\u00e9nocides zakorewe abanyarwanda zategurwaga bityo rero nkaba nsanga imvugo nk\u2019izo zidahwitse zikwiye kwamaganwa zigashakirwa izazisimbura zizira amakemwa.<\/p>\n<p>Nibutse ko mu gihe cy\u2019intambara ya 1990 kugeza1994 yari ishyamiranyije impande zombi zahekuye u Rwanda,<br \/>\nku ruhande rwayo MRND yacuraga imigambi mibisha yo kurimbura abatutsi n\u2019abahutu batayishyigikiye muri ubwo bugome, ku rundi ruhande FPR nayo icura iyayo migambi yo kwica abatutsi kugirango bizitirirwe uwo bari bahanganye ariwe MRND noneho nyuma izasozereze mu kurimbura abahutu ibyita ko ihorera abatutsi. Ndibwira ko ibyo ntawe muri twe watinyuka kubihakana uretse uwuzuye umwuka wa shitani.<\/p>\n<p>FPR yabigizemo amahirwe kuko abahutu b\u2019intagondwa bayorohereje igice cy\u2019umurimo wayo mu kurimbura imbaga y\u2019abatutsi ndetse ikajya inyuzamo ikanabunganira mu ibanga kugirango umubare w\u2019abatutsi bapfuye wiyongere ku buryo bugaragara maze ibirego byo kwereka amahanga ko ubutegetsi bwa MRND bwamaze abantu bigwire hanyuma byavaho byose bikitirwa abahutu b\u2019intagondwa cyangwa abahutu muri rusange kugirango urubyaro rwabo ruzahamwe n\u2019icyaha cy\u2019inkomoko bityo bitume ubutegetsi bukomeza kwiharirwa n\u2019ubwoko bumwe bw\u2019abatutsi.<\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego aho abahutu b\u2019intagondwa bagereje mu kurimbura abatutsi, bamaze kwiruka bagana iya Zaire ariho FPR yakomereje maze si ukwica abahutu irunyuguza, aho yijutiye amaraso yabo yikuza ay\u2019abatutsi b\u2019abagogwe n\u2019abanyamulenge kandi ntibyahagararira aho kuko yakomeje kubikiza urusorongo (bose babireba).<\/p>\n<p><strong>IZO MVUGO NAVUZE HARUGURU ZIKWIYE KWAGANIRWA KURE NI :<\/strong><\/p>\n<p>Mbere yo kugirango ngire icyo mvuga ku byo nenga kuri izo mvugo nsanga zikwiye kwamaganwa bidasubirwaho, ndagirango mbonereho nsobanurire abanyarwanda ko niyemeza gutanga ibitekerezo byanjye mu ruhande rw\u2019abatavuga rumwe n\u2019ubutegetsi ntari ngamije kuza gukomera amashyi ibivuzwe byose n\u2019abanyapolitiki babarizwa muri opposition ngo ni uko duhuje intego yo kuzana impinduramatwara mu Rwanda.<\/p>\n<p>Nibutse ko nshyigikira ibitekerezo byose byatuma abanyarwanda babona ubutegetsi bubabereye kandi bubatoza kubana ntamwiryane nta busumbane kandi nta buryarya.<\/p>\n<p>Nemeranya rwose 100% n\u2019abantu banenga imyitwaririre idahwitse y\u2019ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi kuva yatangiza urugamba ku ya mbere ukwakira 1990 ariko sinemeranya na gato n\u2019abantu bajijisha abanyarwanda bashaka kubereka ibibazo uko bitari bagira ibyo baca hejuru cyangwa se bakoresha amagambo ashobora gutoneka inkovu za bamwe mu banyarwanda.<\/p>\n<p>Kugira ibyo nenga kandi ntibivuga kudashyigikira ubufatanye muri opozisiyo hagamijwe kurushaho kwegeranya imbaraga, ahubwo ni ugutoza abanyarwanda kwikuramo umuco w\u2019uburyarya bushingiye ku nyungu zidashinga zishobora no kubageza inyuma y\u2019aho bari bari.<\/p>\n<p><strong>IMVUGO YA 1 : \u00ab FPR NTACYO ITWAYE UMUBI NI KAGAME \u00bb<\/strong><\/p>\n<p><strong>Iyi mvugo ni ikinyoma cyambaye ubusa kubera ko :<\/strong><\/p>\n<p>Kuva isi yaremwa nta na rimwe igihugu kigeze kiyoborwa n\u2019umuntu umwe rukumbi nta n\u2019ubwo bizanabaho kugeza irangiye ; abari barabibeshywe mubihanagure mu bwonko bwanyu.<\/p>\n<p>FPR ni syst\u00e8me si umuntu kandi syst\u00e8me yubakwa n\u2019abantu batari bake nk\u2019uko na MRND nayo yari syst\u00e8me itari Habyarimana wenyine ikibigaragaza ni uko Habyarimana yatabarutse nyamara id\u00e9ologie ya MRND igakomeza n\u2019ubu ikaba igikomeza gutumbira mu bayonse igihe yari igitambirwa, ingero ni inyinshi murazizi kandi ziragaragara.<\/p>\n<p>Abantu bubaka syst\u00e8me ubasanga munzego zifata ibyemezo by\u2019iyo syst\u00e8me haba mu rwego rw\u2019ishyaka cyangwa se mu rwego rwa gisirikari.<\/p>\n<p><strong>Twibukiranye uko inzego zifata ibyemezo za FPR zubatse.<\/strong><\/p>\n<p>Kuva FPR yamenyekana ku mugaragaro guhera ku ya mbere ukwakira 1990 yayoborwaga na Komite nyobozi yayo mu rwego rw\u2019igihugu bita NEC bisobanura National Executif Commitee mu rurimi rw\u2019icyongereza yari igizwe n\u2019abayobozi bakuru b\u2019umuryango ni ukuvuga Chairman, Vice Chairman, Secretary General n\u2019abakomiseri banyuranye.<\/p>\n<p>Naho mu rwego rwa gisirikari FPR\/APR yari iyobowe n\u2019ubuyobozi bukuru bw\u2019ingabo bwitwaga HIGH COMMAND; mu bantu icumi bari bagize HIGH COMANDE kimwe n\u2019abari muri NEC icyo gihe bamwe ubu barabarizwa muri opposition ubu; naho umukuru wa High command akaba yari abikomatanyije n\u2019umwanya wa Vice Chairman.<\/p>\n<p>Abo bantu bari bayoboye ibyo bice nyobozi byombi by\u2019umuryango wa FPR Inkotanyi n\u2019ingabo zayo ni nabo bafashe imyanya ifata ibyemezo mu gihugu kuva aho FPR Inkotanyi yegukanye intsinzi nyuma yo kumena amaraso atagira ingano.<\/p>\n<p>Ngabo abubatse syst\u00e8me mbi ya FPR ngabo abaremyemo Paul Kagame Akagirwamana, ngabo abishe abanyarwanda b\u2019amaoko yose. Ngabo abicaje ku ntebe ubugome, ikinyoma n\u2019akazu ;<\/p>\n<p>Ngabo abubatse igisirikari cy\u2019ubwoko bumwe n\u2019ibindi bibi bitabarika.<\/p>\n<p>Paul Kagame nk\u2019umuntu aracumura, agira ibyo atunganya, agira ibihe byo kubabara, agira ibihe byo kwishima, agira ibihe byo guhungabana, agira za ambitions, ava amaraso nkatwe twese, ararwara, n\u2019ibindi biranga ikiremwa muntu byose ntarondoye.<\/p>\n<p>Ariko Paul Kagame ntareba hose nk\u2019Imana, ntacura imigambi wenyine ngo abe ari nawe uyishyira mu bikorwa, ntaba ahantu hose mu gihe kimwe muri make, ntaremye uko ibindi biremwa muntu bitaremye ku buryo twahita twumva afite ubushobozi ndengakamere bwatuma ibyaha byose bya FPR bimuhama wenyine.<\/p>\n<p>Ndemera ntashidikanya ko Paul Kagame afite uruhare runini ndetse cyane mu byaha FPR n\u2019Ingabo zayo zakoreye abanyarwanda b\u2019ingeri zose. Ariko nsanga kubimugerekaho wenyine ari ukumurenganya kandi mwibuke ko kuba muri opozisiyo bivuga guca akarengana aho kaba kari hose cyangwa k\u2019uwo kagirirwa wese.<\/p>\n<p>Abantu bafatanyije na Paul Kagame guhemukira u Rwanda nibahagarare kigabo bemere gukubitwa icyuhagiro batabicishije mu gatereranzamba kandi bemere ko na Kagame aramutse yemeye icyuhagiro nawe yababarirwa nk\u2019uko nabo bifuza kubigirirwa.<\/p>\n<p><strong>Ingaruka zo kwikoma Paul Kagame ugahishira FPR ni izihe ? :<\/strong><\/p>\n<p>\u2022 Guhishira abakoze g\u00e9nocide y\u2019abahutu n\u2019iy\u2019abatutsi kubera ko uba ubashakamo amaboko azagufasha kwivuna uwo wita umwanzi wawe ariwe Paul Kagame.<br \/>\n\u2022 Kubangamira ubutabera uramutse ufashe ubutegetsi kugirango butaguta muri yombi,<br \/>\n\u2022 Kubangamira ubumwe n\u2019ubwiyunge bw\u2019abanyarwanda mu gihe cyose inkingi yabwo yaba ishingiye mu kubwizanya no gucukumbura ukuri ku byabaye mu Rwanda no gushyira hanze ababigizemo uruhare bose.<br \/>\n\u2022 Kwimika igitugu kubera Gukingira ikibaba abanyabyaha bose bakwiyemeza kukuyoboka bazi ibyawe kugirango mukomeze musangire iryo banga ribangamiye ubutabera.<\/p>\n<p><strong>IMVUGO YA 2 : \u00ab AGATSIKO SAJYA \u00bb<\/strong><\/p>\n<p>Ntibikwiye kwihanganirwa kumva umunyapolitiki uvuga ko arwanya agatsiko ndetse akongeraho ngo \u00ab sajya \u00bb nk\u2019uko nta n\u2019ukwiye kwihanganira na busa uvuga ko FPR ntacyo itwaye ngo umubi ari Paul Kagame. Iyi si imvugo ihwitse ikwiye gukoreshwa n\u2019umunyapolitiki wo mugihe tugezemo.<\/p>\n<p>Abakoresha iyi mvugo bashobora kuba bayiterwa n\u2019ibikomere batewe n\u2019ubugome ndengakamere bwa FPR- Inkotanyi ariko kandi iragaragaramo ukwikoma gukabije igice kimwe cy\u2019abanyarwanda bahungutse baturutse mugihugu cya Uganda, nongereho nti bo mu bwoko bw\u2019abatutsi.<\/p>\n<p>Bisobanura ko abandi batutsi batabarirwa muri abo biswe \u00ab agatsiko sajya \u00bb bashobora gushingira kuri iyo mvugo bagatekereza ko urwarya abandi \u00ab abasajya \u00bb rutabibagirwa.<\/p>\n<p>Bityo rero umuntu uvuga ko ashaka guhagararira abanyarwanda akaba akwiye kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gushibukaho ishusho yo kuvangura igice kimwe cy\u2019abanyarwanda kuko tuzi twese ko abantu bose bahungutse baturuka mugihugu cya Uganda atariko bagize uruhare mu kaga abanyarwanda batewe n\u2019ubutegetsi bubi bwa FPR Inkotanyi tutanakwiye kwirengagiza ko no muri bo ubu harimo abatakivuga rumwe n\u2019ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.<\/p>\n<p>Urugero natanga ni nka majoro Furuma, Charles Kabonero, Didas Gasana (bahoze bandika umuseso), n&#8217;abandi?<\/p>\n<p>Ibi bidahindutse iri jambo rishobora kuririrwaho n\u2019abambari ba FPR bakarikoresha mu gusenya abarwanya ubutegetsi bubi bityo bakaba batijwe umurindi n\u2019uwitwa ko abarwanya.<\/p>\n<p>Ikindi kandi mugihe ukoresha iri jambo bisobanura ko uramutse ufashe ubutegetsi, abanyarwanda bavuye Uganda bose bashobora kuguhunga kuko baba bakwishisha ndetse bakaba bakurikirwa n\u2019abandi bahahamuwe n\u2019ibyo babonye muri 1994 bityo ukaba ntacyo ukemuye ndetse ukaba wanasanga igihugu ugishyize habi cyane ugereranije n\u2019aho cyaba kivuye.<\/p>\n<p>Kwibasira abantu bamwe ubita\u00ab agatsiko Sajya \u00bb ntaho bitaniye no kwita bamwe abanyenduga abandi ukabita abakiga ugamije kwerekana ibibatandukanya aho kubereka icyo bapfana.<\/p>\n<p>Ni faiblesse de conscience ishingiye ku ihahamuka riterwa n\u2019uko ubona uwo muhanganye ndetse umuntu yabyita manque de maturit\u00e9 politique kuko abashenye igihugu cyacu baboneka mu ngeri zose (sans exception) z\u2019abanyarwanda baruyoboye uhereye kera cyane ku ngoma ya Cyami. Ndashaka kuvuga ingoma mputu n\u2019ingoma ntutsi zose zabayeho kuva igihugu cyacu cyakwitwa u Rwanda.<\/p>\n<p>Ibyo ntaho bitaniye no kwita abahutu bose aba g\u00e9nocidaires cyangwa kwitirira abatutsi bose ibyaha byakozwe na FPR Inkotanyi.<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Njye mbona dukwiye kujya tuvuga ko tugambiriye kurandurana n\u2019imizi syst\u00e8mes mbi zose zayoboye u Rwanda kuko bigaragara ko zimwe muzabanjirije iya FPR zigifite ibisigisigi mu bantu.<\/p>\n<p>Niba koko abanyarwanda twifuza igihugu gitemba amata n\u2019ubuki nk\u2019uko abakurambere bacu bifuje kukiduhaho umurage ngo natwe tuzawuhererekanye n\u2019abazadukomokoho, nitwirinde gukoreshwa n\u2019agahinda umujinya, n\u2019amarangamutima ngo bitume tugwa mu mutego w\u2019abashaka kwirengera bakwepa inkiko ari nako bahishira abandi bagizi ba nabi bafatanije kworeka imbaga y\u2019abanyarwanda ejo tutazisanga dusubiye inyuma y\u2019aho twari turi kugeza ubu.<\/p>\n<p>Abanyarwanda nibagerageze batsinde bidasubirwaho amarangamutima ashingiye ku bwoko uturere n\u2019ibindi bibatatanya bayoborwe n\u2019ubushishozi bashakishe uko bakubaka ibitekerezo byubaka bizira ikinyoma, amacenga n\u2019uburyarya kuko kwubakira ku macenga ni nko gushinga inkingi ya mwikorezi ku musenyi cyangwa se kubaka ku manga.<\/p>\n<p>Ndangije nifuriza abanyarwanda kugira umutima wihangana n\u2019ubwenge bushishoza ndetse n\u2019amaso areba kure bityo bizadufashe kugera ku ntsinzi itagira ikizinga.<\/p>\n<p>Bitangajwe kuwa 16 gashyantare 2013<\/p>\n<p><strong>Abdallah Akishuli, the Freedom Fighter<\/strong><\/p>\n<p>abdallah.akishuli@yahoo.com<br \/>\nT\u00e9l.: 00262639030023<br \/>\nFace book: Abdallah Akishuli<br \/>\nSkype: Abdallah.Akishuli<br \/>\nPage Face book: Nouvelle G\u00e9n\u00e9ration Rwandaise (NGR)<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Simbagira abere kuko zitukwamo nkuru kandi uyu mugani niko nawusanze. Simbagira abere kuko bakarabye inkaba bakanacura umugambi wo guhekura urwa Gasabo, ariko na none ntibakwiye kwikorezwa urusyo bonyine kubera ingaruka z\u2019urubanza batashoje bonyine ngo ababogezaga bakanabafasha gucurira imigambi mibisha yo kurimbura imbaga nyarwanda bigaramire ndetse nibirimba bakomeze gukomerwa amashyi n\u2019abo bapfakaje, abo bagize incike cyangwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3205,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3204","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>NDENGANURE PAUL KAGAME NA YUVENAL HABYARIMANA NTABAGIZE ABERE - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"NDENGANURE PAUL KAGAME NA YUVENAL HABYARIMANA NTABAGIZE ABERE - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Simbagira abere kuko zitukwamo nkuru kandi uyu mugani niko nawusanze. Simbagira abere kuko bakarabye inkaba bakanacura umugambi wo guhekura urwa Gasabo, ariko na none ntibakwiye kwikorezwa urusyo bonyine kubera ingaruka z\u2019urubanza batashoje bonyine ngo ababogezaga bakanabafasha gucurira imigambi mibisha yo kurimbura imbaga nyarwanda bigaramire ndetse nibirimba bakomeze gukomerwa amashyi n\u2019abo bapfakaje, abo bagize incike cyangwa [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-02-16T13:21:56+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"18 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"NDENGANURE PAUL KAGAME NA YUVENAL HABYARIMANA NTABAGIZE ABERE\",\"datePublished\":\"2013-02-16T13:21:56+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\\\/\"},\"wordCount\":3645,\"commentCount\":11,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\\\/\",\"name\":\"NDENGANURE PAUL KAGAME NA YUVENAL HABYARIMANA NTABAGIZE ABERE - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-02-16T13:21:56+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":352,\"height\":355},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"NDENGANURE PAUL KAGAME NA YUVENAL HABYARIMANA NTABAGIZE ABERE\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"NDENGANURE PAUL KAGAME NA YUVENAL HABYARIMANA NTABAGIZE ABERE - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"NDENGANURE PAUL KAGAME NA YUVENAL HABYARIMANA NTABAGIZE ABERE - Umunyarwanda","og_description":"Simbagira abere kuko zitukwamo nkuru kandi uyu mugani niko nawusanze. Simbagira abere kuko bakarabye inkaba bakanacura umugambi wo guhekura urwa Gasabo, ariko na none ntibakwiye kwikorezwa urusyo bonyine kubera ingaruka z\u2019urubanza batashoje bonyine ngo ababogezaga bakanabafasha gucurira imigambi mibisha yo kurimbura imbaga nyarwanda bigaramire ndetse nibirimba bakomeze gukomerwa amashyi n\u2019abo bapfakaje, abo bagize incike cyangwa [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-02-16T13:21:56+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"18 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"NDENGANURE PAUL KAGAME NA YUVENAL HABYARIMANA NTABAGIZE ABERE","datePublished":"2013-02-16T13:21:56+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/"},"wordCount":3645,"commentCount":11,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/","name":"NDENGANURE PAUL KAGAME NA YUVENAL HABYARIMANA NTABAGIZE ABERE - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-02-16T13:21:56+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":352,"height":355},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ndenganure-paul-kagame-na-yuvenal-habyarimana-ntabagize-abere\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"NDENGANURE PAUL KAGAME NA YUVENAL HABYARIMANA NTABAGIZE ABERE"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3204","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3204"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3204\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3204"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3204"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3204"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}