{"id":3230,"date":"2013-02-21T23:09:14","date_gmt":"2013-02-21T21:09:14","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3230"},"modified":"2013-02-21T23:11:22","modified_gmt":"2013-02-21T21:11:22","slug":"p3230","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/","title":{"rendered":"Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa"},"content":{"rendered":"<p>Imiyoborere idashingiye ku nzego zifite imbaraga itumye Leta ya FPR ibura ubushobozi bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa.<!--more--><br \/>\nIshyaka FDU-Inkingi rihangayikishijwe n\u2019imiyoborere mibi ikomeje kuranga ubutegetsi bwa FPR -Inkotanyi irimo kunyereza umutungo w\u2019abaturage, kubahutaza no kuvogera uburenganzira bemererwa n\u2019amategeko.<\/p>\n<p>Guhera mu mwaka wa 2010 kugeza uyu munsi umugenzuzi w\u2019imari ya leta yagiye agaragaza umubare utagira ingano wa za miliyari z\u2019amafaranga y\u2019u Rwanda zagiye ziburirwa irengero haba muri za minisiteri, mu bigo bya leta, mu ntara no mu turere. Umugenzuzi w\u2019imari ya leta kandi yanagiye agaragaza bamwe mu bagaragaraho iyo micugire mibi ndetse n\u2019inyerezwa ry\u2019umutungo wa leta. Iri nyerezwa ry\u2019akayabo katabarika kandi ryagiye rinavugwa mu mishinga y\u2019ibikorwa remezo bitandukanye ibyavuzwe cyane bikaba ari iby\u2019ingomero z\u2019amashyanyarazi. Ikigaragara ni uko umutungo w\u2019abaturage ukomeje gushirira mu mifuka y\u2019udutsiko twa benshi mu bayobozi kugeza ubwo bimaze kugaragara ko ubwo busambo bisa n\u2019aho nta rwego ruhari mu gihugu rufite uburyo n\u2019ubushobozi bwo kubukoma imbere kuko n\u2019inteko ishinga amategeko yananiwe gukumira ubwo bujura kandi byitwa ko ariyo ireberera abaturage.<\/p>\n<p>Mu gihe abaturage barimo kwibaza impamvu aba bajura badafatirwa ingamba ngo bakurikiranwe mu buryo bugaragara n\u2019amategeko kandi ibyibwe rubanda bigaruzwe batangajwe n\u2019uko tariki ya 15 Gashyantare 2013 minisitiri w\u2019intebe Bwana Petero Damiyani HABUMUREMYI yihanukiriye agatangariza abanyarwanda ko ngo abo bajura guverinoma ayoboye yabafatiye ingamba zo kubakata \u00bc cy\u2019umushahara ngo mu rwego rwo guhashya ubwo bujura. N\u2019ubwo iki gihano bigaragara ko ari urwiyerurutso uyu muyobozi ntacyo yatangaje kuburyo ibyo bibye byagaruzwa.<\/p>\n<p>Uku kujenjekera ubu bujura nibyo bituma abaturage bamaze iminsi bijujuta ku maradiyo agerageza kubaha ijambo hano mu gihugu bavuga ko bishoboka ko hagati y\u2019abayobozi haba hari ishyirahamwe ryitwa \u00ab Duhishirane \u00bb, ibi bakabivuga bashingiye ku kubona ubuyobozi busa n\u2019ubudashaka kugira icyo bukora kuri ibi bisambo cyane ko banivugira ko usanga aho kugirango abayobozi bagaragayeho iyi myitwarire igayitse bahanwe bagororerwa kwimurwa bakajyanwa mu yindi mirimo.<\/p>\n<p>Muri iyi minsi kandi haravugwa ikibazo gikomeye cyo guhutaza abaturage hirya no hino mu gihugu, hari abakubitwa, abafungirwa mu tugari no mu mirenge, abatwarirwa ibintu harimo n\u2019amatungo ngo kuko batatanze amafaranga y\u2019ubwisungane mu kwivuza. Iki kibazo nacyo cy\u2019akarengane kagirirwa aba baturage ubuyobozi bwo hejuru buvuga ko budashyigikiye iyi myitwarire y\u2019inzego z\u2019ibanze bukanavuga ko buzahana ababikora ariko nabyo gushyirwa mu bikorwa byarananiranye ku buryo ubu abaturage ntawe bafite wo kubarengera yaba za minisiteri yaba n\u2019ubuyobozi bw\u2019ibanze kuko usanga ibivugwa na za minisiteri n\u2019ibikorwa bitandukanye.<\/p>\n<p>Mu gihe taliki 11 Gashyantare 2013 uwitwa Shyirambere Dominique ucumbitse mu mudugudu w\u2019Amajyambere, akagali ka Kamatamu, umurenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yatewe na polisi aho acumbitse ikamubwira ko ije kumusaka ikamutwara amafaranga y\u2019u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40 000 Frw) hamwe n\u2019imfunguzo z\u2019inzu acumbitsemo kugeza na n\u2019ubu ikaba itarabimusubiza, ubu noneho inzego z\u2019ibanze zateye umuryango we uri mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Nyabitekeri akagali ka Maliba umudugudu wa Murenge zimutwarira inka zishinja umugore we ko ngo zaje kureba mutuelle zigasanga nta mafaranga afite zikavuga ko ngo yazisuzuguye. Ibi bikaba byakozwe n\u2019umuyobozi w\u2019uwo mudugudu witwa Dushimimana Fid\u00e8le (tel 0783134910:) afatanyije na za local defences zirimo uwitwa Niyonzima.<\/p>\n<p>Muri ino minsi kandi hadutse akarengane gashyashya katari kamenyerewe ko inzego z\u2019ibanze zitangiye kuvuga ko zigiye kujya zambura abaturage uburenganzira bwo gutura mu gihugu ku muntu uwo ariwe wese utabashije gutunganya gahunda zimutegetse byaba bimuturutseho cyangwa bitamuturutseho; urugero ni urwo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali aho n\u2019abanyeshuri ubu bategetswe kurara irondo cyangwa bagatanga amafaranga igihumbi (1000frw) buri kwezi utabashije kuyabona ngo akirukanwa mu mudugudu yari asanzwe atuyemo (Nyarugenge : Abanyeshuri basabwe kujya bishyura umutekano cyangwa bakirukanwa ). Mu ntara y\u2019iburasirazuba naho hari umuturage wo mu mudugudu wa Kabeza mu murenge wa Matimba, akarere ka Nyagatare, ngo ubu wategetswe n\u2019umukuru w\u2019umudugudu kugurisha igitaraganya isambu ye akimuka aho yari atuye amushinja ko ngo atubahiza amabwiriza yose y\u2019umuyobozi w\u2019umudugudu.<\/p>\n<p>Ibi bikorwa byose bigayitse biraba ari nako ubuyobozi bwa FPR buririmbira abaturage ko bwabegereje ubuyobozi (D\u00e9centralisation) ko ndetse iyi gahunda yo kubegereza ubuyobozi igiye kugera ku cyiciro cyayo cya gatatu. Nyamara iyo witegereje neza usanga ahubwo ubuyobozi burimo kujya kure yabo.<\/p>\n<p>Ishyaka FDU-Inkingi nk\u2019uko ryakomeje kujya ribibwira abanyarwanda rirasanga nta miyorere myiza yagerwaho idashingiye ku nzego zikomeye kandi zishingiye kuri demukarasi aho ibitekerezo, uruhare n\u2019ubushake bw\u2019abaturage aribyo bigomba gushingirwaho mu kubayobora.<\/p>\n<p>Ishyaka FDU \u2013Inkingi ryongeye gusaba rikomeje ubuyobozi bwa FPR guhagarika no gufatira ingamba iki cyorezo cyo kunyereza nta nkomyi ibya rubanda kandi binyuze mu nzego zibifitiye uburenganzira ibyibwe bigakurikiranwa bikanagaruzwa.<\/p>\n<p>Ishyaka FDU-Inkingi riributsa ko umunyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka mu gihugu nk\u2019uko Itegeko Nshinga ribimwemerera. Turasaba ko ihutazwa ry\u2019uburengazira bw\u2019abaturage kugeza n\u2019ubwo inzego z\u2019ibanze zifata icyemezo cyo kubirukana aho batuye rihagarara kuko biteye isoni kandi biranatesha agaciro ikiremwamuntu gikwiye guhabwa kuko byaba bibabaje umunyarwanda abaye impunzi mu gihugu cye !<\/p>\n<p>FDU-Inkingi<br \/>\n<strong>Boniface TWAGIRIMANA<\/strong><br \/>\nVisi Perezida wungirije w\u2019agateganyo<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/boniface-Twagirimana.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-3192 alignnone\" alt=\"boniface Twagirimana\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/boniface-Twagirimana-150x150.jpg\" width=\"120\" height=\"120\" \/><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Imiyoborere idashingiye ku nzego zifite imbaraga itumye Leta ya FPR ibura ubushobozi bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":1121,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3230","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Imiyoborere idashingiye ku nzego zifite imbaraga itumye Leta ya FPR ibura ubushobozi bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-02-21T21:09:14+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-02-21T21:11:22+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/p3230\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/p3230\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa\",\"datePublished\":\"2013-02-21T21:09:14+00:00\",\"dateModified\":\"2013-02-21T21:11:22+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/p3230\\\/\"},\"wordCount\":836,\"commentCount\":2,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/p3230\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/p3230\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/p3230\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/p3230\\\/\",\"name\":\"Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/p3230\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/p3230\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-02-21T21:09:14+00:00\",\"dateModified\":\"2013-02-21T21:11:22+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/p3230\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/p3230\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/p3230\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"200\",\"height\":\"117\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/p3230\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa - Umunyarwanda","og_description":"Imiyoborere idashingiye ku nzego zifite imbaraga itumye Leta ya FPR ibura ubushobozi bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-02-21T21:09:14+00:00","article_modified_time":"2013-02-21T21:11:22+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa","datePublished":"2013-02-21T21:09:14+00:00","dateModified":"2013-02-21T21:11:22+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/"},"wordCount":836,"commentCount":2,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/","name":"Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-02-21T21:09:14+00:00","dateModified":"2013-02-21T21:11:22+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"200","height":"117"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/p3230\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry\u2019 umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3230","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3230"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3230\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3230"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3230"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3230"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}