{"id":3231,"date":"2013-02-22T13:11:46","date_gmt":"2013-02-22T11:11:46","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3231"},"modified":"2013-02-22T13:11:46","modified_gmt":"2013-02-22T11:11:46","slug":"ps2e","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/","title":{"rendered":"PS Imberakuri iramagana gahunda za Leta zo kwicisha abaturage inzara"},"content":{"rendered":"<p>ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 005\/P.S.IMB\/013<\/p>\n<p>Rishingiye kuri gahunda Leta ya Kigali ikomeje gutura ku baturage zigashyirwa mu bikorwa batagishijwe inama;<br \/>\nRigarutse na none ku kibazo cy\u2019inzara ikomeje kuvuza ubuhuha mu Rwanda;<br \/>\nIshyaka PS IMBERAKURI ritangarije abanyarwa inshuti z\u2019u Rwanda n\u2019 IMBERAKURI by\u2019umwihariko ibi bikurikira:<!--more--><\/p>\n<p>1. Hashize igihe kitari gito hirya no hino mu gihugu hashyizweho gahunda yo guhuza ubutaka maze abaturage bagategekwa guhingira mu mashyirahamwe igihingwa kimwe, maze bagasarurira abashoramari. Ni muri urwo rwego muriyi minsi mu ntara y\u2019i Burasirazuba, mu karere ka Kayonza, umurenge wa Kabare, akagari ka Gitara umushinga witwa \u201cLand Husbandry Water Harvesting and Hillside Irrigation \u2013 LWH\u201d ukorera muri Minisiteri y\u2019ubuhinzi (MINAGRI) watangiye guhuza ubutaka kugirango ubuhingeho ibigori. Ibi byose kandi ubikora umaze kurandagura indi myaka yose yari isanzwe itunze abaturage (insina, amasaka, ikawa n\u2019imyumbati) ntihagire n\u2019ingurane uha abaturage. Kugeza ubu, abaturage babuze uwo bitabaza muri urwo rugomo rwo kubatwara amasambu no kubarandurira imyaka, dore ko abategetsi bavugako ari amategeko yavuye hejuru, naho abahagarariye umushinga bo ngo n\u2019amajyambere bazanye, cyane ko ubu umuntu uhinga amasaka afatwa nk\u2019uhinga urumogi, nyamara dusanzwe tuzi ko intara y\u2019iburasirazuba ari ikigega cy\u2019u Rwanda mu bihingwa ngandura rugo harimo n\u2019amasaka. Ikindi kitumvikana n\u2019ukuntu uwo mushinga urimo guca amaterasi mu mibande mu gihe bisanzwe bizwi ko akamaro k\u2019amaterasi ari ako kurwanya isuri ku misozi.<\/p>\n<p>2. Mu gutangiza uyu mushinga, abaturage ngo bari bijejwe ko uzabaha akazi, nyamara, byahe birakajya. Kugeza ubu, abakozi bakorera uyu mushinga wa LHW baturuka mu zindi ntara, uretse ko nabo binubira uburyo bafashwe. Uretse kugenerwa intica ntikize, nta n\u2019ubwo babarirwa imibyizi yose bakoze. Abakozi twashoboye kuganira badutangarije ko ku minsi mirongo ine n\u2019itanu (45) bakoze, bagiye bahemberwa cumi n\u2019itanu (15) gusa.<\/p>\n<p>3. Imbuto y\u2019ibigori yo guhinga irakabije guhenda, dore ko ikilo kimwe ari amafaranga magana atandatu (600frw) waba udafite ayo mafaranga ugasabwa gutwara imbuto mukagirana amasezerano ko imbuto baguhaye niyera uzayibagarurira uyikubye kabiri ni ukuvuga niba uhawe ibiro icumi (10 kg) uzishyura ibiro makumyabiri (20 kg). Kuri ibi kandi hakiyongeraho ko mugihe ibigori byeze ntawe ugomba kubisarura atabifitiye uruhushya cyangwa se ngo yihitiremo umusaruro asigarana n\u2019uwo agurisha n\u2019aho yawugurisha. Iyi gahunga ya runyunyuzi yagaragaye no mu tundi turere nka Rusizi aho ubu umuturage ategekwa kugurisha umusaruro wose mu ma siro y\u2019imishinga nk\u2019uyu ku giciro kiri hasi, agahindukira akagura muri ayo ma siro ibyo kumutunga ahenzwe cyane. Urugero, nk\u2019ubu, ikilo cy\u2019ibigori umuhinzi akigurisha amafranga Magana atatu ( 300Fw) nyamara we akakigura ku mafranga Magana atandatu (600Frw).<\/p>\n<p>4. Ikindi umuntu atabura kuvuga n\u2019uburyo abaturage bahatirwa kugura ifumbire na rwiyemezamirimo wayizanye aho ku giciro ashaka. Aha, abaturage bakaba badafite uburenganzira bwo gukoresha ifumbire basanganwe kandi n\u2019amafranga yo kugura ifumbire ari ntayo cyane ko imyaka yabo bagombaga gukuraho amafranga uyu mushinga urimo kuyirandura;<\/p>\n<p>Ishyaka PS IMBERAKURI rikomeje kwibaza impamvu y\u2019ibi bikorwa bigayitse bikomeje kwibasira abaturage icyo bigamije kuko bigaragara ko nta cyiza abaturage bifurizwa niba bahatirwa kurandagura ibyagombye kubatunga nta kibisimbura kindi bahawe.<br \/>\nIshyaka PS IMBERAKURI rikomeje gusaba leta ya Kigali guhagarika izi gahunda zo kwicisha abaturage inzara cyane ko ubu bizwi hose ko inzara imaze gukwira hirya no hino mu gihugu, aho abaturage bakubitira abana kuryama mu gihe hari abandi bamena ibyo kurya. Niba koko uyu mushinga wa LWH hari ubukire uzaniye abaturage ba kano karerere wagombye gufata umwanya ukabasobanurira icyo uteze ku baturage n\u2019icyo abaturage bawutezeho.<br \/>\nNta majyambere azagerwaho mu gihe inzara ica amara.<\/p>\n<p>Bikorewe i Kigali kuwa 22 Gashyantare 2013<\/p>\n<p>Alexis BAKUNZIBAKE<br \/>\nVisi perezida wa mbere.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 005\/P.S.IMB\/013 Rishingiye kuri gahunda Leta ya Kigali ikomeje gutura ku baturage zigashyirwa mu bikorwa batagishijwe inama; Rigarutse na none ku kibazo cy\u2019inzara ikomeje kuvuza ubuhuha mu Rwanda; Ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije abanyarwa inshuti z\u2019u Rwanda n\u2019 IMBERAKURI by\u2019umwihariko ibi bikurikira:<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":1191,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3231","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>PS Imberakuri iramagana gahunda za Leta zo kwicisha abaturage inzara - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"PS Imberakuri iramagana gahunda za Leta zo kwicisha abaturage inzara - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 005\/P.S.IMB\/013 Rishingiye kuri gahunda Leta ya Kigali ikomeje gutura ku baturage zigashyirwa mu bikorwa batagishijwe inama; Rigarutse na none ku kibazo cy\u2019inzara ikomeje kuvuza ubuhuha mu Rwanda; Ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije abanyarwa inshuti z\u2019u Rwanda n\u2019 IMBERAKURI by\u2019umwihariko ibi bikurikira:\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-02-22T11:11:46+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps2e\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps2e\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"PS Imberakuri iramagana gahunda za Leta zo kwicisha abaturage inzara\",\"datePublished\":\"2013-02-22T11:11:46+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps2e\\\/\"},\"wordCount\":584,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps2e\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps2e\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps2e\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps2e\\\/\",\"name\":\"PS Imberakuri iramagana gahunda za Leta zo kwicisha abaturage inzara - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps2e\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps2e\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-02-22T11:11:46+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps2e\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps2e\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps2e\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"225\",\"height\":\"225\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ps2e\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"PS Imberakuri iramagana gahunda za Leta zo kwicisha abaturage inzara\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"PS Imberakuri iramagana gahunda za Leta zo kwicisha abaturage inzara - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"PS Imberakuri iramagana gahunda za Leta zo kwicisha abaturage inzara - Umunyarwanda","og_description":"ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 005\/P.S.IMB\/013 Rishingiye kuri gahunda Leta ya Kigali ikomeje gutura ku baturage zigashyirwa mu bikorwa batagishijwe inama; Rigarutse na none ku kibazo cy\u2019inzara ikomeje kuvuza ubuhuha mu Rwanda; Ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije abanyarwa inshuti z\u2019u Rwanda n\u2019 IMBERAKURI by\u2019umwihariko ibi bikurikira:","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-02-22T11:11:46+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"PS Imberakuri iramagana gahunda za Leta zo kwicisha abaturage inzara","datePublished":"2013-02-22T11:11:46+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/"},"wordCount":584,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/","name":"PS Imberakuri iramagana gahunda za Leta zo kwicisha abaturage inzara - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-02-22T11:11:46+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"225","height":"225"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ps2e\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"PS Imberakuri iramagana gahunda za Leta zo kwicisha abaturage inzara"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3231","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3231"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3231\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3231"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3231"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3231"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}