{"id":3234,"date":"2013-02-23T01:12:18","date_gmt":"2013-02-22T23:12:18","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3234"},"modified":"2013-02-23T14:38:07","modified_gmt":"2013-02-23T12:38:07","slug":"umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/","title":{"rendered":"Umunyarwanda azumva ryari ko ashobora kubaho akareka n\u2019abandi bakabaho?"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma yo kumva imanza zigera kuri 3 ziregwamo abanyarwanda bari bamaze imyaka igera hafi kuri 20 bizeye ko bageze aho bazabona umutekano n\u2019ubutabera nifuje kugerageza gusesengura imiterere rusange y\u2019abanyarwanda idutera kuba twibagirwa vuba, tugira inzika ikabije, amateka atatwigisha ndetse tukagira urwango rurenze ukwemera aho umuntu yumva mugenzi we badahuje ubwoko agomba kubaho mu butindi cyangwa mu buzima bubi. Mu gihe abayeho mu buzima bwiza iyo bagize Imana hakagira icyo bamumenyaho ubuzima bwe baba bagomba kubwica byanze bikunze.<!--more--><\/p>\n<p>Nafashe ingero ku bantu batatu navugaho bavuzwe mu bitangazamakuru muri iyi minsi abo ni:<br \/>\n-Dr L\u00e9on Mugesera<br \/>\n-B\u00e9atrice Munyenyezi<\/p>\n<p>Aba bantu bafite byinshi bahuriyeho ari byo:<\/p>\n<p>-Bose baregwa uruhare muri genocide n\u2019ubwo umwe muri bo ariwe Dr L\u00e9on Mugesera atari mu Rwanda muri 1994<br \/>\n-Bose bari bafite ubwenegihugu bw\u2019ibihugu bahungiyemo cyangwa bari babituyemo igihe ku buryo abana babo cyangwa abo bashakanye bari bafite ubwenegihugu<br \/>\n-Bose kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n\u2019abanyarwanda bagiye gushaka ubuzima muri ibyo bihugu biyita impunzi zihunze Leta y\u2019u Rwanda maze baha amakuru Leta y\u2019u Rwanda nayo itangira ibikorwa byo kubakurikirana.<br \/>\n-Bose mubyo baregwa nta n\u2019umwe ushinjwa kuba yarishe umuntu ku giti cye<br \/>\n-Bose usanga imanza zabo zisa nk\u2019izihishe inyungu za politiki runaka<\/p>\n<p>Simvuze ko ari abere cyangwa ari abanyabyaha kuko sinjye mucamanza, ariko ndibaza niba iyo bataba baba mu mahanga, badafite icyo bigejejeho baba bakurikiranwa aka kageni, ese ubutabera nibwo bubanza cyangwa ni politiki?<\/p>\n<p>Dr L\u00e9on Mugesera yari atuye muri Canada hafi imyaka ijya kugera kuri 20 akaba yari umwarimu w&#8217;indimi muri Kaminuza ya Laval i Qu\u00e9bec, ndetse ntabwo yari akiba mu Rwanda kuva mu 1993, icyatumye ava mu Rwanda ntabwo abantu bagihurizaho, hari abavuga ko yahunze ubwo akimara kuvuga ijambo ryo ku Kabaya, uwari Ministre w\u2019Ubutabera, Bwana Stanislas Mbonampeka wakomokaga mu ishyaka PL ryari muri opposition icyo gihe yashatse ko yakurikiranwa, abandi bo bavuga ko yari agiye gukomeza amashuri ye muri Canada. Amakuru dufite n\u2019uko nyuma y\u2019aho FPR yafatiye ubutegetsi mu 1994, Mugesera yari yaribagiranye, n\u2019uko mu 1996 abanyarwanda batangiye kujya kwaka ubuhunzi muri Canada abenshi babaga baturutse mu Rwanda bavuga ko bahunze Leta ariko ari uburyo bwo kwibonera impapuro zo kuba muri Canada, bashoboye kumumenya bageza kuri Leta y\u2019u Rwanda amakuru ajyanye na Mugesera n\u2019uko hatangira urugamba rurerure mu rwego rwa politiki n\u2019ubucamanza rwaje kurangira Mugesera agejejwe i Kigali. Ikigaragara n\u2019uko Leta y\u2019u Rwanda yifuza ko hagira umuntu wari mu buyobozi bw\u2019ishyaka rya MRND wakwemerera imbere y\u2019inkiko ko Genocide yateguwe na Leta yari iyobowe na Nyakwigendera Juvenali Habyalimana kuko kugeza ubu urukiko rwa Arusha rwo rwananiwe kugaragaza ko Genocide yateguwe.<\/p>\n<p>Dore ko na Jean Kambanda wari Ministre w\u2019intebe bivugwa ngo yemeye icyo cyaha cyo gutegura Genocide yaje kwisubiraho nyuma y\u2019aho urukiko rutamuhaye ibyo ubushinjacyaha bwari bwamusezeranije nko gufasha umuryango we no kumuha igihano gito, ndetse hari na benshi bahamya ko Jean Kambanda yavuze ibyo atazi kuko mbere y\u2019uko agirwa Ministre w\u2019intebe wa Leta yiswe iy\u2019Abatabazi nta mwanya wa politiki yari afite ndetse n\u2019abamuzi neza bemeza ko ntacyo yari cyo icyo gihe cyari gutuma ashyirwa mu mugambi nk\u2019uwo niba waranabayeho.<\/p>\n<p>-B\u00e9atrice Munyenyezi yambuwe ubwenegihugu bwa Amerika ngo azira ko yabeshye mu kwaka ubwenegihugu.<br \/>\nUretse kuba yarashakanye na Ars\u00e8ne Shalom Ntahobali, umuhungu wa Pauline Nyiramasuko wigeze kuba Ministre akaba yarashakanye na Maurice Ntahobali wigeze kuba umukuru w\u2019inteko ishingamategeko (CND), ngo mu byatumye yakwa ubwenegihugu ngo n&#8217;uko yagiye kuri barri\u00e8re yari imbere y&#8217;ihoteli y&#8217;umuryango w&#8217;umugabo we (iyo hoteli yashenywe kugera hasi na FPR igifata ubutegetsi) ndetse ngo aba mu ishyaka MRND, akaba yaragaragaye ngo yambaye imyenda ya MRND n\u2019umudari wariho ifoto ya Juvenali Habyalimana. Mu rukiko bavuga ko nta muntu yishe ku giti cye dore ko yari atwite inda nkuru y\u2019impanga (uretse ko hari abashatse kumushinja ngo hari umwana yakubise ikibando agahira apfa ariko ntacyo byafashe) ariko ngo ibyo byose ntabyo ngo yari yaravuze yaka ubwenegihugu!<\/p>\n<p>B\u00e9atrice Munyenyezi ni mushiki wa Professeur Jean Marie Vianney Higiro wigeze gutegeka ORINFOR akaba yarabaye igihe kirekire muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika akaba n\u2019umwarimu muri kaminuza, uyu Prof. Higiro yanze umwanya wo kuba Ministre muri Leta yashyizweho na FPR igifata ubutegetsi mu 1994 dore ko yari mu ishyaka MDR uruhande rwa Faustin Twagiramungu, Prof. Higiro bivugwa ko ari mu bantu ba mbere bahungishijwe n\u2019igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika muri Mata 1994. Nyuma yo kwanga kujya mu kwaha kwa FPR, Prof. Higiro yakomeje kutavuga rumwe na Leta ya FPR ku buryo ari mu bashinze umutwe wa RUD-Urunana urwanya Leta y\u2019u Rwanda ukaba ugizwe na benshi mu bitandukanije na FDLR.<\/p>\n<p>Si Munyenyezi gusa urimo kuribwa isataburenge gusa ahubwo na mukuru we Prudence Kantengwa yakatiwe gufungwa amezi 21 mu minsi ishize ngo azira ko mu kwaka Visa yo kujya muri Amerika atavuze ko yari mu ishyaka rya MRND! Ubu se ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika hari abasirikare bangahe bahoze mu ngabo za FPR bishe abantu bizwi kandi bidegembya, kereka kwica uri muri FPR bidahanirwa?<\/p>\n<p>Uyu muryango wa Munyenyezi ukomoka ahitwa ku Cyuzi, i Rushaki mu cyahoze ari komini Mukarange muri Byumba bakaba bakomoka ku musaza witwaga Mubirigi. Benshi muri uyu muryango bagizweho ingaruka n\u2019intambara ya FPR kuko benshi mu bari batuye mu gace ka Rushaki barishwe abandi bagwa mu buhungiro bazize ubuzima bubi.<\/p>\n<p>Iyo umuntu akurikiranye uburyo uyu muryango ucunaguzwa yibaza ni ikiri imbere ari ubutabera cyangwa ari munyumvishirize ya yindi yokamye abanyarwanda tutanasize inyungu za politiki.<\/p>\n<p>Ese aba banyarwandakazi nibo bonyine mu banyarwanda bari hanze babeshye kugira ngo babone ubuhungiro cyangwa ubwenegihugu? Ese ubu hakurikiranywe ababeshye, abahinduye amazina, ababeshyeye abandi kugira ngo babone ubuhungiro n\u2019ubwenegihugu mu mahanga, abanyarwanda bari mu mahanga batafungwa ni bangahe?<\/p>\n<p>Iyi ngeso yatwokamye yagombye gucika. Si byiza kumva ko uwo tutavuga rumwe cyangwa tudahuje ubwoko tugomba kumubona mu buroko, mu nkambi y\u2019impunzi atuye mu karuri, atahutse yikoreye akarago cyangwa ari muri politiki avuga ibyo atemera, ndetse rimwe na rimwe asingiza uwamwiciye ngo aramuke cyangwa abone umugati .<\/p>\n<p>Umunyarwanda wese utayobotse cyane cyane umuhutu agomba gukurikiranwa aho ari hose iyo ashoboye kugira icyo yigezaho? Abo gushinja ntabwo bajya babura. Ariko iyo uri umukene nyakujya n&#8217;iyo waba wararimbuye imbaga ntawe ugira icyo akubaza ahubwo bakugabanyiriza ibihano ugakoreshwa mu gushinja abo bashaka. Hari benshi bashinjwe ibinyoma ntibyagira icyo bifata ariko ikibabaje n\u2019uko ibyo bikorwa bikorwa n\u2019abaza biyita impunzi ariko bari mu kwaha kwa Leta ya FPR babeshya ko ari iyo leta bahunze ariko bagenzwa akenshi n\u2019urwango rushingiye ku bwoko. Ese umunsi nabo bahagurukiwe ko abenshi bahinduye amazina, bamwe bakabeshya ubwenegihugu bakiyita abo mu bihugu by\u2019abaturanyi aho ibi biri kuba ku bandi ntibizabageraho n\u2019iyo baba bafiye ubwenegihugu babumaranye imyaka nk\u2019iyo Mugesera na Munyenyezi bari babumaranye?<\/p>\n<p>Ese abanyarwanda isomo bakura muri ibi ni irihe? Ese ubwiyunge turirimba burashoboka mu gihe umuntu muhurira mu mahanga mwese mwaragiye gushaka ubuzima agashishikazwa no kumva ko wowe ubuzima bwawe bwapfa ubwe bugakomeza? Ese abari muri FPR birirwa bakandamiza abanyarwanda, bahiga abanyarwanda bagenzi babo isi yose bo bazahungira he? Aho kuba abanyarwanda baba hanze batarahagurukiye kurega no gushyira hanze ababihishemo bagenzwa na twinshi siho hava ibyo byose?<\/p>\n<p>Umunyarwanda azumva ryari ko ashobora kubaho akareka n\u2019abandi bakabaho? Umunyarwanda muhurira mu mahanga yabona hari ibyo mutumvikanaho ku byabaye mu Rwanda cyangwa mutavuga rumwe muri politiki, udashishikajwe no kujya mu nama za diaspora cyangwa mu byunamo bya bamwe akohereza umwirondoro wawe i Kigali ngo barebe dossier bakwegekaho cyangwa agatangira kubwira abazungu muturanye ko uri umwicanyi, nyamara waperereza neza ugasanga yaraziye ku mpapuro z\u2019impimbano, yahinduye amazina cyangwa asize se mu buyobozi mu Rwanda cyangwa umugabo na basaza be ni ba rukarabankaba ba FPR, ugasanga yicishije anafungisha abantu batabarika n\u2019ubu akaba akinakoreshwa mu gutanga amarozi no kuneka abanyarwanda bandi. Ubu se natwe tuzahaguruke tujye tujya kuregana ko n&#8217;ibimenyetso bitabuze ko no guhimba bitatunanira? Ese nitujya tubona umuntu wese ushyigikiye FPR tujye tuvuza induru duhite twemeza ko ari we watwiciye dushake abamushinja?<\/p>\n<p>Ben Barugahare<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/Marc-Matabaro.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-3235 alignnone\" alt=\"Barugahare\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/Marc-Matabaro-150x150.jpg\" width=\"126\" height=\"126\" \/><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma yo kumva imanza zigera kuri 3 ziregwamo abanyarwanda bari bamaze imyaka igera hafi kuri 20 bizeye ko bageze aho bazabona umutekano n\u2019ubutabera nifuje kugerageza gusesengura imiterere rusange y\u2019abanyarwanda idutera kuba twibagirwa vuba, tugira inzika ikabije, amateka atatwigisha ndetse tukagira urwango rurenze ukwemera aho umuntu yumva mugenzi we badahuje ubwoko agomba kubaho mu butindi cyangwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3237,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[63],"tags":[],"class_list":["post-3234","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Umunyarwanda azumva ryari ko ashobora kubaho akareka n\u2019abandi bakabaho?  - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umunyarwanda azumva ryari ko ashobora kubaho akareka n\u2019abandi bakabaho?  - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma yo kumva imanza zigera kuri 3 ziregwamo abanyarwanda bari bamaze imyaka igera hafi kuri 20 bizeye ko bageze aho bazabona umutekano n\u2019ubutabera nifuje kugerageza gusesengura imiterere rusange y\u2019abanyarwanda idutera kuba twibagirwa vuba, tugira inzika ikabije, amateka atatwigisha ndetse tukagira urwango rurenze ukwemera aho umuntu yumva mugenzi we badahuje ubwoko agomba kubaho mu butindi cyangwa [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-02-22T23:12:18+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-02-23T12:38:07+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/\",\"name\":\"Umunyarwanda azumva ryari ko ashobora kubaho akareka n\u2019abandi bakabaho? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-02-22T23:12:18+00:00\",\"dateModified\":\"2013-02-23T12:38:07+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":230,\"height\":319},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umunyarwanda azumva ryari ko ashobora kubaho akareka n\u2019abandi bakabaho?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umunyarwanda azumva ryari ko ashobora kubaho akareka n\u2019abandi bakabaho?  - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umunyarwanda azumva ryari ko ashobora kubaho akareka n\u2019abandi bakabaho?  - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma yo kumva imanza zigera kuri 3 ziregwamo abanyarwanda bari bamaze imyaka igera hafi kuri 20 bizeye ko bageze aho bazabona umutekano n\u2019ubutabera nifuje kugerageza gusesengura imiterere rusange y\u2019abanyarwanda idutera kuba twibagirwa vuba, tugira inzika ikabije, amateka atatwigisha ndetse tukagira urwango rurenze ukwemera aho umuntu yumva mugenzi we badahuje ubwoko agomba kubaho mu butindi cyangwa [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-02-22T23:12:18+00:00","article_modified_time":"2013-02-23T12:38:07+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/","name":"Umunyarwanda azumva ryari ko ashobora kubaho akareka n\u2019abandi bakabaho? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-02-22T23:12:18+00:00","dateModified":"2013-02-23T12:38:07+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":230,"height":319},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunyarwanda-azumva-ryari-ko-ashobora-kubaho-akareka-nabandi-bakabaho\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umunyarwanda azumva ryari ko ashobora kubaho akareka n\u2019abandi bakabaho?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3234","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3234"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3234\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3234"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3234"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3234"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}