{"id":32655,"date":"2019-08-11T20:38:41","date_gmt":"2019-08-11T18:38:41","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=32655"},"modified":"2019-08-11T20:38:43","modified_gmt":"2019-08-11T18:38:43","slug":"icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/","title":{"rendered":"Icyo mvuga ku ibarwa yandikiwe Perezida Kagame n\u2019abantu 28 mu bacitse ku icumu rya genocide"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Banyarwanda, basomyi,<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bibaye ngombwa ko nandika iyi nyandiko, nk\u2019umwe mu bashyize umukono ku ibarwa ivugwa hejuru, ndetse mu gihe dutegereje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asubiza urwandiko, kubera impaka benshi bakomeje kujya kuri iyo barwa, bamwe bagerageza kuyisobanukirwa, abandi bibaza impamvu yatumye ibaho, abandi bibaza igihangayikishije abarokotse jenoside mu by\u2019ukuri, bibageza aho kwndikira umukuru w\u2019igihugu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ndatangira nshimira aba bantu makumyabiri n\u2019umunani bose basinye iyi barwa. Nanone ndashimira uwahagarariye itsinda mu biganiro binyuranye ku maradiyo nka BBC na VOA, Bwana Philippe Basabose, wakoze uko ashoboye ngo yumvikanishe bimwe mu bibazo by\u2019ingutu biremereye abarokotse ku mutima, harimo gusigwa ububi, guhindanyirizwa isura no kwambikwa amabara y\u2019abicanyi ba jenoside yabakorewe, ibyo mu babikora hakabonekamo abakozi bo mu nzego zo hejuru cyane za Leta ishyize ubumwe bw\u2019abanyarwanda n\u2019umutekano wabo imbere, ndetse n\u2019abakozi bakuru b\u2019inzego cyangwa amashyirahamwe yigenga zizwi nk\u2019izihagarariye abacitse ku icumu.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nk\u2019umwe mu basinye kuri iyi barwa, ndagira icyo mvuga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mbere yo gutunganya iyi barwa no kuyisinya, humvikanywe kwiyambura buri wese ikoti rya politiki yaba yambaye ku bakora politiki, kugirango natwe abadafite aho duhuriye n\u2019ibijyanye na politiki twisange tugendera mu murongo umwe wo kumva ko gusa duhujwe n\u2019ubucikacumu. Ese Diane Rwigara, ndi bugarukeho, yaba yaradutije ibitekerezo&nbsp;? Oya. Ntitwavomye mu bitekerezo bya politiki bya Diane Shima Rwigara habe na gato, ariko ibiduteye impungenge bifite aho bihuriye n\u2019ibyavuzwe na Diane Rwigara. Ndetse imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye uru rwandiko rubaho ni ukuba Diane Rwigara yaribasiwe mu gisa no gukorerwa urugomo rukabije azira ko yagaragarije umukuru w\u2019igihugu intimba atewe n\u2019impfu ku barokotse no ku bandi banyarwanda zidakurikiranwa. Diane Shima Rwigara kuri twe ni Umu-rescap\u00e9e wahutajwe na jenoside agatakaza benshi mu muryango we, ni uko tumubona, kandi ukubaho kwe n\u2019ukubaho kwacu bifitanye isano ikomeye cyane ndetse idashobora kujegajezwa. Yewe, reka navuge ko nawe ubwe iyo aba hamwe natwe mu mpaka yari gusabwa kuvanamo ikoti rya politiki rye, akatwongerera ibitekerezo mu bindi nk\u2019umurescapee umwe mu bandi, muri twe. Aha nizere ko humvikana. Ushaka kuducamo ibice wese aba asenya icyo Imana yubatse, aba akorera sekibi.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Ni izihe mpamvu cyangwa impungenge nyamukuru zatumye tugera aho twandika urwandiko:<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Impungenge ikaba n\u2019impamvu iruta izindi, ni iyicwa rya hato na hato kandi ridahagarara ry\u2019abarokotse jenoside. Baricwa, bamaze igihe bicwa, barakurwamo ab\u2019ingenzi, mu gisa n\u2019umugambi w\u2019ikuzimu tutazi akaboko kawuri inyuma ako ariko. Abarokotse baracunaguzwa, baramburwa utwabo, barabuzwa uguhumeka. Kuki&nbsp;? Ntibyumvikana ukuntu Leta iyobowe na FPR, ishyaka ryibarutswe n\u2019umutwe wa FPR-Inkotanyi dufata nk\u2018umwe mu batumye bamwe muri twe babasha kurokoka ishyano rya jenoside, ndetse tunabishimira mu bandi, yananirwa (failing to protect) gusigasira umutekano w\u2019abacitse ku icumu. Biratubabaza cyane. Ikindi kitubabaza ni ukubona umuryango nka IBUKA uruca ukarumira mu gihe abacitse ku icumu bicwa abandi bagahunga igihugu kubera ubwoba cyangwa se guhohoterwa. IBUKA igasa n\u2019iyapfuye itakiriho cyangwa se n\u2019iyabohojwe n\u2019abantu batazwi kandi tuzi neza ko iriho ndetse itazanapfa bibaho. Uko tubyemera twese, cyangwa se benshi muri twe, ni uko IBUKA nk\u2019Umuryango w\u2019abarokotse (institution) iriho cyane, ko yashinzwe byatekerejwe kandi bikenewe, ko yagenewe intego n\u2019icyerecyezo, kandi ko izahoraho. Ariko biragaragara ko mu gihe runaka no mu mateka y\u2019ukubaho kwa IBUKA, bamwe mu bakozi bayo ndetse no ku nzego z\u2019ubuyobozi, bagiye bahura n\u2019amagorwa yatumye bamwe bakuramwo akabo karenge bakaba batanabarizwa mu gihugu, barahunze. Mu bindi bihe tugasanga abakozi ba IBUKA barimo n\u2019abakuru basa n\u2019abataye umurongo cyangwa se&nbsp;\u00abconsience\u00bb y\u2019icyo umuryango bayoboye uharanira mu bintu bimwe na bimwe, nko kwicwa kw\u2019abarokotse, kugirirwa nabi kw\u2019abarokotse, gucunaguzwa kw\u2019abarokotse, kwamburwa imitungo kw\u2019abarokotse, n\u2019ibindi. Ibi ntibivanyeho imirimo myiza ikorwa mu zindi domaine n\u2019uyu muryango. Ariko umutekano n\u2019Uburenganzira bwo kubaho by\u2019abarokotse iyo tubona bitari mu bishyigura abayoboye IBUKA akenshi biradukanga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Turetse IBUKA, hari n\u2019ikigo cya Leta cya CNLG, komisiyo y\u2019igihugu yo kurwanya jenoside. Iyi komisiyo yagombye kuba idutabariza, igerageza kumva imibereho yacu, ariko nayo isa n\u2019iyifitiye ubwoba <strong>bukabije<\/strong> bwo kwita ku bibazo by\u2019abarokotse ku bijyanye n\u2019umutekano no guteshwa umutwe kwabo. Byumvikane nanone ko Komisiyo ya CNLG nk\u2019urwego rw\u2019igihugu (public institution) ubwayo iriho rwose kandi izahoraho igihe cyose ubuyobozi bw\u2019igihugu buzabona ari ngombwa. Ariko bitera ubwoba iyo bamwe mu bayiyoboye mu gihe runaka, usanga barataye \u00abconscience\u00bb y\u2019uko umutekano n\u2019ukubaho by\u2019abarokotse bibareba, ko bagomba kugira icyo bakora igihe byugarijwe, kandi ko batagomba kwishora mu gupfobya jenoside no kwambika ububi abayirokotse bigamije kubaharabika no kubangisha abandi banyarwanda cyangwa se guca abarokotse mwo ibice. Ibi biratubabaza cyane. Byaba bikozwe mu magambo, mu bikorwa cyangwa se mu bundi buryo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nizeye ko byumvikanye ko impungenge n\u2019impamvu zacu zishingiye cyane&nbsp;:<\/p>\n\n\n\n<ul class=\"wp-block-list\"><li>ku iyicwa ridakurikiranwa ry\u2019abarokotse jenoside, cyangwa se ikurikiranwa rya nyirarureshwa ribaho gake cyane, kuko ubundi nta n\u2019ikurikirana ribaho habe na mba<\/li><li>Kwibasirwa n\u2019abakozi n\u2019abayobozi b\u2019igihugu ndetse na bamwe mu banyabwenge bakorera n\u2019ibigo mpuzamahanga b\u2019abayoboke b\u2019ishyaka FPR twavuze haruguru<\/li><li>Kutubahiriza uburenganzira bwa bamwe muri twe, abacitse ku icumu rya jenoside, cyane cyane uburenganzira duhabwa n\u2019itegekonshinga bwo kugaragaza ibitekerezo no kutabizira cyangwa se kutibasirwa mu buryo bubangamiye itegeko. Urugero, ni umwali Diane Shima Rwigara wandikira Perezida wa Repubulika amwitabaza, hanyuma akibasirwa mu buryo buteye isoni n\u2019ubwoba, kandi abamwibasiye ntibabibazwe n\u2019amategeko, ahubwo bakongera umurego bagasingira n\u2019umuryango we wose, mbere y\u2019uko bihata abarokotse muri rusange<\/li><li>Kwibasira abarokotse jenoside bakitwa amazina ateye ubwoba, mu bitutsi bitemewe n\u2019itegeko ry\u2019u Rwanda. Kwitwa abajenosideri barenze abajenosideri, n\u2019ibindi byinshi<\/li><li>Ubundi butumwa dutanga ni uko tubona ibintu bikomeje uko byateruye, nta kibikomye imbere, byazabyarira igihugu akarambaraye. Ku bw\u2019iyi mpamvu tukaba twisabira umukuru w\u2019igihugu gutabara no gukumira icyorezo tutamenya gupima ingaruka cyazagira.<\/li><\/ul>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kuki twandikiye Umukuru w\u2019igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame\u00a0?<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Impamvu ni uko tumwemera nka perezida w\u2019u Rwanda utari \u00ab&nbsp;moins l\u00e9gitime&nbsp;\u00bb tugereranyije n\u2019abamubanjirije kuyobora u Rwanda, watowe n\u2019abaturage, ufite ijambo riruta ay\u2019abandi mu Ishyaka FPR riri ku butegetsi kandi ryagize bamwe rirokora muri twe kimwe n\u2019abandi barokoye abandi, kandi akaba ahagarariye inzego z\u2019ubutegetsi bw\u2019abaturage ku rwego rwo hejuru mu gihugu cyose. Ibi twumva bimuhesha ububasha n\u2019uburyo byo kuba yadutabara akadukemurira ikiduteye impungenge, cyane cyane igihe twikanga ko izindi nzego nyinshi ntacyo ziriho zikora ngo zitwumve. Niwe twahisemo kwiyambaza, kuko igisubizo yaduha cyaba ari ntakuka, kandi cyatuma tumenya icyo twakora n\u2019uko twakwitwara nyuma yaho. Tumwizeyeho igisubizo kiduhumuriza kandi kidukomeza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ndangije uru rwandiko mu kwisungana n\u2019abarokotse jenoside bose, gushima abo muri twe bumva bagomba kugira icyo bakora cyangwa se bagaragaza kugira ngo tudakomeza kwicwa nta nkurikizi, ndetse n\u2019abatavuga kubera impamvu zinyuranye ariko turi umwe ku mutima. Ndasoza kandi nifatanya n\u2019abanyarwanda bose b\u2019amoko yose mu gushyigikira ko umunyarwanda aho ari hose no mu bihe byose yarindirwa umutekano akarengerwa, kuko igihugu cyacu gifite inzego zubatse rwose, kikaba gihagarariwe no mu mahanga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Prosper Bamara<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>09 Kanama 2019<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda, basomyi, Bibaye ngombwa ko nandika iyi nyandiko, nk\u2019umwe mu bashyize umukono ku ibarwa ivugwa hejuru, ndetse mu gihe dutegereje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asubiza urwandiko, kubera impaka benshi bakomeje kujya kuri iyo barwa, bamwe bagerageza kuyisobanukirwa, abandi bibaza impamvu yatumye ibaho, abandi bibaza igihangayikishije abarokotse jenoside mu by\u2019ukuri, bibageza aho kwndikira umukuru w\u2019igihugu. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":8037,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-32655","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Icyo mvuga ku ibarwa yandikiwe Perezida Kagame n\u2019abantu 28 mu bacitse ku icumu rya genocide - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Icyo mvuga ku ibarwa yandikiwe Perezida Kagame n\u2019abantu 28 mu bacitse ku icumu rya genocide - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda, basomyi, Bibaye ngombwa ko nandika iyi nyandiko, nk\u2019umwe mu bashyize umukono ku ibarwa ivugwa hejuru, ndetse mu gihe dutegereje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asubiza urwandiko, kubera impaka benshi bakomeje kujya kuri iyo barwa, bamwe bagerageza kuyisobanukirwa, abandi bibaza impamvu yatumye ibaho, abandi bibaza igihangayikishije abarokotse jenoside mu by\u2019ukuri, bibageza aho kwndikira umukuru w\u2019igihugu. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-08-11T18:38:41+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2019-08-11T18:38:43+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"477\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/\",\"name\":\"Icyo mvuga ku ibarwa yandikiwe Perezida Kagame n\u2019abantu 28 mu bacitse ku icumu rya genocide - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png\",\"datePublished\":\"2019-08-11T18:38:41+00:00\",\"dateModified\":\"2019-08-11T18:38:43+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png\",\"width\":477,\"height\":600,\"caption\":\"Prosper Bamara\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Icyo mvuga ku ibarwa yandikiwe Perezida Kagame n\u2019abantu 28 mu bacitse ku icumu rya genocide\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Icyo mvuga ku ibarwa yandikiwe Perezida Kagame n\u2019abantu 28 mu bacitse ku icumu rya genocide - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Icyo mvuga ku ibarwa yandikiwe Perezida Kagame n\u2019abantu 28 mu bacitse ku icumu rya genocide - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda, basomyi, Bibaye ngombwa ko nandika iyi nyandiko, nk\u2019umwe mu bashyize umukono ku ibarwa ivugwa hejuru, ndetse mu gihe dutegereje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asubiza urwandiko, kubera impaka benshi bakomeje kujya kuri iyo barwa, bamwe bagerageza kuyisobanukirwa, abandi bibaza impamvu yatumye ibaho, abandi bibaza igihangayikishije abarokotse jenoside mu by\u2019ukuri, bibageza aho kwndikira umukuru w\u2019igihugu. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2019-08-11T18:38:41+00:00","article_modified_time":"2019-08-11T18:38:43+00:00","og_image":[{"width":477,"height":600,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png","type":"image\/png"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/","name":"Icyo mvuga ku ibarwa yandikiwe Perezida Kagame n\u2019abantu 28 mu bacitse ku icumu rya genocide - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png","datePublished":"2019-08-11T18:38:41+00:00","dateModified":"2019-08-11T18:38:43+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png","width":477,"height":600,"caption":"Prosper Bamara"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-mvuga-ku-ibarwa-yandikiwe-perezida-kagame-nabantu-28-mu-bacitse-ku-icumu-rya-genocide\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Icyo mvuga ku ibarwa yandikiwe Perezida Kagame n\u2019abantu 28 mu bacitse ku icumu rya genocide"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/32655","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=32655"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/32655\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":32656,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/32655\/revisions\/32656"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8037"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=32655"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=32655"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=32655"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}