{"id":3266,"date":"2013-03-06T19:13:02","date_gmt":"2013-03-06T17:13:02","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3266"},"modified":"2013-03-06T19:13:02","modified_gmt":"2013-03-06T17:13:02","slug":"nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/","title":{"rendered":"Nyandwi ntabwo ari akataraboneka, adahari RNC yarakomeje irakora:RNC Africa Chapter"},"content":{"rendered":"<p>Maze kubona inkuru y\u2019uko Bwana Nyandwi Salatiel (Cyangwa Nyandwi Celestin) yaganiriye n\u2019abanyamakuru ku wa mbere taliki ya 4 Werurwe I Kigali, maze kumva ibyo yabajijwe n\u2019ibyo yasubije, maze no kumva ko abantu benshi barimo kwibaza ko ngo Ihuriro Nyarwanda RNC ngo ryaba ryaratereye agate mu ryinyo ngo ntirigire icyo rivuga ku kwegura kwa Nyandwi Salatiel (rimwe na rimwe wiyita Nyandwi Celestin.<!--more--><br \/>\nNtabwo rero Ihuriro RNC ryabonye ko ari igitangaza kuba umwe mu bayoboke ahisemo kurisezeraho akajya aho abona hamusubiriza ibibazo yaba yibaza.<br \/>\nMpereye ku nyandiko yatangajwe na Igihe.com ariko nagira ngo nibutse ko Ihuriro Nyarwanda RNC Atari \u201crya Shyaka rya Kayumba\u201d Ndibaza ko Kayumba uyu igihe.com yavuze yaba ari General Kayumba Nyamwasa, akaba Atari we reo wahimbye RNC, abashyizeho ihuriro Nyarwanda RNC amazina yabo mwayasanga kuri site ya RNC.<br \/>\nUmutwe w\u2019inyandiko y\u2019Igihe.com rero baragira bati: Uwari ushinzwe umutekano muri RNC uheruka gutahuka yavuze akamuri ku mutima.<br \/>\nNjye nagira nti ni byiza cyane kuba Nyandwi yavuze akamuri ku mutima. Muri make yiniguye twizere ko nta munyarwanda yewe nta n\u2019undi muntu uwo ari we wese ibi byabangamiye\u201d Uziko iyo umuntu avuze akamuri ku mutima yumva aruhutse??\u201d<br \/>\nNyandwi Celestin (cyangwa Salatiel) bitewe n\u2019iryo ababwira uyu munsi ni umunyrwanda wari umaze imyaka 18 mu buhungiro, muri iyo akaba yari amaze 15 mu gihugu cya Afrika y\u2019Epfo aho yageze mu 1998. Nyandwi akaba ari muri ba banyarwanda bahunze bakiri bato cyane kuko aribwo yari akijya mu mashuri yisumbuye.<br \/>\nNyandwi kimwe n\u2019izindi mpunzi nke zageze muri Afrika y\u2019Epfo muri iriya myaka yahuye cyane n\u2019ikibazo cy\u2019imibereho kuko kubona akazi byari bikomeye kandi umuntu agomba kubaho, dore ko Africa y\u2019Epfo impunzi nta rwego ruzitaho nk\u2019uko bizwi mu bindi bihugu byateye imbere, Nyandwi rero nk\u2019umuntu wari yaranyuze mu mashyamba ya Kongo ariyo Zaire y\u2019icyo gihe ari muri rwa rubyiruko rwigeze gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare n\u2019ingabo zari zimaze gutsindwa mu Rwanda. Nyandwi yakomeje ishyamaba ryose ashakisha aho yamenera akibonera ubuzima.<br \/>\nYaje kugera muri Afrika y\u2019Epfo rero akazi kari gahari yashoboraga kugerageza kari akazi k\u2019uburinzi (Securit\u00e9), ako kazi Nyandwi yagakoze igihe kinini aza kugera ubwo agera no ku mwanya w\u2019abagenzura abandi aho bapanzwe (Posts).<br \/>\nNyandwi yaje kurongora umukobwa w\u2019umwenegihugu dore ko abenshi babashaka kugira ngo babashe kubona ibyangombwa bya Afrika y\u2019Epfo, ariko mu gihe we yari akirimo ashakisha uburyo yabona ibyo byangombwa uwo mugore we yamufashije kwandikisha ikompanyi y\u2019uburinzi (Security Company) ndetse baranayifatanya kuko nta munyamahanga ubyemerewe adahagarariwe n\u2019umwenegihugu.<br \/>\nKompanyi yabo yarakoze ibona n\u2019ibiraka hirya no hino mu mijyi ya Johannesburg na Pretoria, Nyandwi yabaye umuntu washyikiranaga n\u2019abanyarwanda benshi kandi akanakunda gusabana<br \/>\nNyandwi rero yaje kumenyana n\u2019abari bashinzwe gucengeza amatwara y\u2019Ihuriro Nyarwanda RNC, ubwo bahuraga n\u2019abanyarwanda mu nama yabo ya mbere bo mu mujyi wa Pretoria dore ko kompanyi ye yari ihafite akazi ko kurinda amazu yo muri za Complex (Umuntu yabyita nk\u2019imidugudu), kubera ko Nyandwi yari atuye I Johannesburg yahise abasezeranya ko azabageza no ku bandi banyarwanda baba I Johannesburg n\u2019ubwo bamwe muri bo bari bahafite n\u2019izindi nshuti.<br \/>\nIgihe cyarageze rero Nyandwi abazana mu nama ya kominote y\u2019abanyarwanda yari yateraniye kuri Kiriziya gatulika (Christ The King Cathedral) I Johannesburg. Aho niho abari bashinzwe icengezamatwara ba RNC bahuye bwa mbere n\u2019abatuye Johannesburg, igihe cyo gushyiraho inzego z\u2019agateganyo Nyandwi nk\u2019umuntu wabahuzaga cyane n\u2019abaturage ba Johannesburg, abenshi bifuje ko yaba muri Komite y\u2019agateganyo agakomeza akabafasha kugera no kubo batari bahuye. Muri Komite rero buri muntu agira icyo ashinzwe, kandi ashobora no gukora, Nyandwi yahimbiwe umwanya w\u2019ushinzwe umutekano kuko aricyo yari asanzwe akora mu buzima bwe busanzwe. Indi irimo yagiye ihabwa abandi ahanini ni imirimo isaba umuntu wize kandi namwe nk\u2019uko mwamwiyumviye aracyakeneye kugera mu ishuri.<br \/>\nNyandwi mu bibazo yabajijwe n\u2019abanyamakuru nta na hamwe yaba yagaragaje ko yarinze umutekano, ikindi aho Ihuriro ribarizwa ku isi hose nta handi mwaba mwarumvise umwanya w\u2019ushinzwe umutekano uretse muri Africa y\u2019Epfo aho uwo mwanya wari uwa Nyandwi.<br \/>\nNyandwi yaje kugera aho atandukana na wa mugore we w\u2019umwenegihugu, bituma akazi ke kagenda nabi, ibiraka biragabanuka n\u2019aho bibonetse amafaranga yagera muri banki, umugore agakuraho urwe ruhare kandi ubwo na dosiye yo kwaka ubwenegihugu binyuze mu bushyingiranwe n\u2019uwo mugore yahise ipfa.<br \/>\nNyandwi rero abifashijwemo n\u2019intore ngo zishinzwe kujyana abantu muri ambasade yashoboye kwegera Didier Rutembesa uy nawe uzwi cyane mu kureshya impunzi azemerera ibitangaza bibaho n\u2019ibitabaho, yamubonyemo iturufu ndetse anamusaaba kujya amugezaho ibyo yise amabanga ya RNC<br \/>\nMu bibazo yabajijwe ndetse n\u2019ibisubizo Nyandwi yahaye abanyamakuru mwiyumviye ko nta mabanga azi ahubwo yaranzwe no kurya indimi!<br \/>\nNyandwi rero ntiyegereye abo bantu kuko ashaka kumenya uko u Rwanda rufite amahoro cyangwa rwateye imbere ahubwo yashakaga uko yakwibonera PASIPORO maze kuko yari amaze imyaka myinshi mu gihugu agashaka uko yatezamo uruhushya rumwemerera gukora imirimo ye bwite mu gihugu cy\u2019amahanga (Business Permit), ibi ntibyamuhiriye kuko abayimukinze mu maso bamuhaye conditions.<br \/>\nMu minsi miki hateguwe ya nama y\u2019umushyikirano yagombaga kuba mu kwezi k\u2019ukuboza 2012 (<br \/>\n12\/2012) bamusaba ko yajyayo akajya kureba ngo akazaza akabwira abandi uko mu Rwanda bimeze, ibyo abeshya ko yasanze amahoro ahinda ni ibinyoma kuko yari amaze iminsi abaza uwitwa Emmanuel Imanishimwe nawe watashye muri gahunda nk\u2019iyo ubu ngo akaba akora mu biro bya perezida kagame, yahoraga kuri Telefoni rero n\u2019uyu Emmanuel amubaza niba azagenda bakamwemerera ko agaruka kuko we atigeze ateganya na rimwe gutaha burundu. Emmanuel nawe rero wari ugihabwa akazi ari mu igeragezwa dore ko akora yibombaritse kuko avukana na Hatari Augustin wa munyamakuru uri kuri listi y aba ruharwa.<br \/>\nKuva Nyandwi yamenyana na Didier Rutembesa umujyanama wa Ambasade y\u2019u Rwanda yatangiye kujya agendera kure bagenzi be bo muri RNC, agashakisha impamvu zimusibya inama n\u2019izindi nzitwazo. Cyakora yabwiye bamwe mu nshuti ze ko akeneye ko Rutembesa amuha pasiporo agashakisha uburyo yayikoresha mu gutabara kompanyi ye.<br \/>\nIgihe cyo kujya mu nama y\u2019umushyikirao rero kigeze ya, abamugejeje kuri Rutembesa aribo Ediso Niyibizi n\u2019umugore we Louise bamubwiye ko nta kundi agomba kugenda.<br \/>\nNyandwi yagiye aseta ibirenge, agize n\u2019ibyago ku kibuga cy\u2019indege cya Johannesburg bamubajije impamvu atemberana Pasiporo irimo ubusa, itanerekana ukuntu yinjiye muri afrika y\u2019Epfo yasobanuye ko yari impunzi akaba yisubiriye iwabo, bamubajije ikibyemeza abaha ibyangombwa by\u2019impunzi yari asanganywe barabisigarana baramureka aragenda.<br \/>\nUbu rero Nyandwi arimo kubeshya abanyamakuru ko yatashye kandi ko yishimiye ibyo yabonye, ku rundi ruhande yirirwa ahamagara abari muri Afrika y\u2019Epfo kwa Louise na Edison bamushutse, ko Didierd yamutekeye umutwe akamugurira itike igenda gusa, kandi ko pasiporo yamujyanye idashobora kumugarura kuko nta viza ashobora kubona bityo gahunda yo gutabara kompanyi ye ikaba itagishobotse!<br \/>\nGusa yavuze ko ashaka kunyura inzira y\u2019ubutaka agapfa gusubira gutangira ubuzima bw\u2019ubuhunzi, na kompanyi akayikoresha mu mazina y\u2019abandi.<br \/>\nNyandwi rero ngo akaba azahaguruka mu Rwanda mu byumweru 2 biri imbere. Ubwo ba maneko ba Kagame mumucungire hafi.<br \/>\nNyandwi Salatiel (Celestin )rero mwiyumviye ko Atari akataraboneka muri RNC kuko ahari adahari RNC irakora kandi izagera ku byo yiyeeje kuko Salatiel Atari ashinzwe igenemigambi kandi mwiyumviye ko nta kintu yari yishoboreye, ibyo yabeshywe n\u2019abamujyanye mu Ihuriro yagize amahirwe yo kubivumbura no kumenya ibyo yita ukuri, ahasigaye twamwifuriza kuba mu kuri yahishuriwe na Didier Rutembesa.<br \/>\nNyandwi Salatiel (Celestin) ntabwo twamenya ibyo tukwifurizamo amahirwe kuko ufite indimi nyinshi. Niba ugishaka kugenda iy\u2019ubutaka ukajya kuramira ikompanyi yawe, niba uzajya I Cyangugu gukora business, ibyo uzahitamo byose nkwifurije amahirwe yo kubigeraho.<br \/>\nKu bagutayeho amafaranga n\u2019igihe cyabo ngo bazagukuramo amabanga ya RNC nabo nabifuriza kwihangana burya mu rusimbi urunguka cyangwa ugahomba.<br \/>\nKu banyamakuru mwaganiriye nabasaba kwongera kukubaza neza ku kibazo cy\u2019ubufatanye bwa RNC na FDRL ndetse no ku birindiro bya RNC muri Kongo kuko ari bimwe mu bihangayikishije Kagame kandi nib anta gisubizo ubifitiye bazagufungane n\u2019uwagutayeho akayabo k\u2019amafaranga kuko yababeshye ko uri igihangange mu Ihuriro Nyarwanda RNC.<\/p>\n<p><strong>Claude Marie Bernard Kayitare<\/strong><br \/>\n<strong> Itsinda ry\u2019Itangazamakuru<\/strong><br \/>\n<strong> Africa Chapter<\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/03\/kayitare-RNC.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-3267 alignnone\" alt=\"kayitare RNC\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/03\/kayitare-RNC-150x150.jpg\" width=\"120\" height=\"120\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/03\/kayitare-RNC-150x150.jpg 150w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/03\/kayitare-RNC-20x20.jpg 20w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/03\/kayitare-RNC.jpg 208w\" sizes=\"auto, (max-width: 120px) 100vw, 120px\" \/><\/a><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Maze kubona inkuru y\u2019uko Bwana Nyandwi Salatiel (Cyangwa Nyandwi Celestin) yaganiriye n\u2019abanyamakuru ku wa mbere taliki ya 4 Werurwe I Kigali, maze kumva ibyo yabajijwe n\u2019ibyo yasubije, maze no kumva ko abantu benshi barimo kwibaza ko ngo Ihuriro Nyarwanda RNC ngo ryaba ryaratereye agate mu ryinyo ngo ntirigire icyo rivuga ku kwegura kwa Nyandwi Salatiel [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3268,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3266","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nyandwi ntabwo ari akataraboneka, adahari RNC yarakomeje irakora:RNC Africa Chapter - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nyandwi ntabwo ari akataraboneka, adahari RNC yarakomeje irakora:RNC Africa Chapter - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Maze kubona inkuru y\u2019uko Bwana Nyandwi Salatiel (Cyangwa Nyandwi Celestin) yaganiriye n\u2019abanyamakuru ku wa mbere taliki ya 4 Werurwe I Kigali, maze kumva ibyo yabajijwe n\u2019ibyo yasubije, maze no kumva ko abantu benshi barimo kwibaza ko ngo Ihuriro Nyarwanda RNC ngo ryaba ryaratereye agate mu ryinyo ngo ntirigire icyo rivuga ku kwegura kwa Nyandwi Salatiel [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-03-06T17:13:02+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Nyandwi ntabwo ari akataraboneka, adahari RNC yarakomeje irakora:RNC Africa Chapter\",\"datePublished\":\"2013-03-06T17:13:02+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\\\/\"},\"wordCount\":1311,\"commentCount\":4,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\\\/\",\"name\":\"Nyandwi ntabwo ari akataraboneka, adahari RNC yarakomeje irakora:RNC Africa Chapter - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-03-06T17:13:02+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":100,\"height\":124},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nyandwi ntabwo ari akataraboneka, adahari RNC yarakomeje irakora:RNC Africa Chapter\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nyandwi ntabwo ari akataraboneka, adahari RNC yarakomeje irakora:RNC Africa Chapter - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nyandwi ntabwo ari akataraboneka, adahari RNC yarakomeje irakora:RNC Africa Chapter - Umunyarwanda","og_description":"Maze kubona inkuru y\u2019uko Bwana Nyandwi Salatiel (Cyangwa Nyandwi Celestin) yaganiriye n\u2019abanyamakuru ku wa mbere taliki ya 4 Werurwe I Kigali, maze kumva ibyo yabajijwe n\u2019ibyo yasubije, maze no kumva ko abantu benshi barimo kwibaza ko ngo Ihuriro Nyarwanda RNC ngo ryaba ryaratereye agate mu ryinyo ngo ntirigire icyo rivuga ku kwegura kwa Nyandwi Salatiel [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-03-06T17:13:02+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Nyandwi ntabwo ari akataraboneka, adahari RNC yarakomeje irakora:RNC Africa Chapter","datePublished":"2013-03-06T17:13:02+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/"},"wordCount":1311,"commentCount":4,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/","name":"Nyandwi ntabwo ari akataraboneka, adahari RNC yarakomeje irakora:RNC Africa Chapter - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-03-06T17:13:02+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":100,"height":124},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nyandwi-ntabwo-ari-akataraboneka-adahari-rnc-yarakomeje-irakorarnc-africa-chapter\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nyandwi ntabwo ari akataraboneka, adahari RNC yarakomeje irakora:RNC Africa Chapter"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3266","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3266"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3266\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3266"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3266"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3266"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}