{"id":3341,"date":"2013-03-20T17:08:01","date_gmt":"2013-03-20T15:08:01","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3341"},"modified":"2013-04-10T15:48:56","modified_gmt":"2013-04-10T13:48:56","slug":"urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/","title":{"rendered":"URUKATSA ni ingabo zabayeho mu mateka y\u2019u Rwanda zatsinze izitwaga Abakotanyi ku rugamba kandi ku buryo budasubirwaho: Gasana"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019uko tumenye amakuru y\u2019uko hari ishyaka ry\u2019abanyarwanda rishya ryavutse, urubuga The Rwandan rwifuje kuganira abayobozi b\u2019iryo shyaka, maze Dr. Gasana Anastase Perezida w\u2019ishyaka Parti Rwandais des Moderes\/Moderate Rwanda Party, PRM\/MRP-ABASANGIZI, yemera gusubiza ibibazo by\u2019umunyamakuru wacu Marc Matabaro, ku bijyanye n\u2019ubuzima bwa politiki bwa Dr Gasna ndetse n\u2019ibijyanye n\u2019ishyaka Abasangizi ngo rikaba ari ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by\u2019igihugu cyabo.<!--more--><\/p>\n<p><b><i>Bwana Anastase Gasana, wafata umwanya ukibwira abanyarwanda muri make ndetse ukanabambwira muri make bamwe mu bo mwafatanije gushinga ishyaka ryanyu?<\/i><\/b><\/p>\n<p>Nitwa Gasana Anastase ndi umunyarwanda wo mu bwoko bw\u2019abahutu kuri data na mama, iwacu kavukire akaba ari ahahoze ari Komini Gikomero muri Kigali Ngali ubu habaye District ya Gasabo. Nize\u00a0 i Sorbonne i Paris mu Bufaransa aho nakuye impamyabushobozi y\u2019ikirenga (Doctorat\/Doctorate) mu by\u2019indimi (Lettres) na Licence mu by \u2019imibereho n\u2019imibanire y\u2019abantu muri sosiyete (Sociologie\/Sociology).<\/p>\n<p>Ndangije ayo mashuli nagiye kwigisha muri Kaminuza y\u2019u Rwanda, nza kuhava njya muri politiki yatumye nitabira politiki ishingiye ku mashyaka menshi\u00a0 yatangiye mu Rwanda mu kwezi kwa karindwi 1991. Ubwo ishyaka rimwe rukumbi rya MRND buri munyarwnda wese yarimo ku gahato rimaze kuvaho, nihitiyemo kujya mw\u2019ishyaka rya MDR mba n\u2019umwe mu bagize Biro Politiki yaryo nuko naryo riza kunyohereza kuriserukira muri guverinoma nka Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga. Nyuma nabaye na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe imikoranire y\u2019inzego za Leta (Guverinoma, Inteko ishinga amategeko, Ubutabera), nyuma nza no kuba Ambasaderi w\u2019u Rwanda mu muryango w\u2019abibumbye (ONU\/UN) i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Taliki ya 17\/01\/2003 nibwo nandikiye Leta ya FPR Inkotanyi\u00a0 ko\u00a0 nsezeye ku kazi kubera ko mbona\u00a0 iyo Leta yagaragaje bihagije mu mikorere yayo ko\u00a0 yubakiye kw\u2019ivangurabwoko kandi ari byo narwanyaga kuva ninjira muri politiki ishingiye ku mashyaka menshi mu mwaka wa 1991.<\/p>\n<p>Maze gusezera muri Leta ya FPR Inkotanyi, nasubiye mw\u2019ishuli\u00a0 muri gahunda y\u2019imyaka ibiri ya Kaminuza yitwa Saint John\u2019s University i New York aho nakuye impamyabumenyi ihanitse mu bya politiki bita MDGP(Master\u2019s Degree in Government and Politics). Nyuma y\u2019aho kugeza ubu nkora akazi k\u2019ubwarimu muri Kaminuza za hano muri Amerika.<\/p>\n<p>Mu buzima bwanjye bwose, bwaba ubuzima busanzwe bwaba n\u2019ubwa politiki, naranzwe no kuba umuntu woroherana, ushyira mu gaciro, wihanganira abandi, wumva abandi yishyira mu kigwi cyabo, usabana n\u2019amoko yose nta buryarya nta mbereka, urwanya akarengane uwo kaba gakorewe uwo ari we wese n\u2019aho kaba gaturutse\u00a0 aho ari ho hose, kandi uvugisha ukuri. Iyi mibereho yanjye n\u2019ibitekerezo byanjye byo muri izo nzira nibyo byampuje na bagenzi banjye\u00a0 twafatanije gushinga ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI aribo Bamara Prosper Visi \u2013Perezida , Akishuli Abdallah Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa ry\u2019ishyaka, n\u2019abandi tutatangaje amazina yabo kubera impamvu zinyuranye. Twese twasanze dusangiye umurongo umwe wa politiki, dufite icyerekezo kimwe umuntu yakwerekezamo ejo hazaza h\u2019igihugu cyacu, nuko twiyemeza gushyira hamwe imbara zacu n\u2019ibyo bitekerezo byacu dusangiye,\u00a0 dushinga Parti Rwandais des Moderes\/Moderate Rwanda Party, MRP\/PRM-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by\u2019igihugu cyabo nta n\u2019umwe uhejwe.<\/p>\n<p><b><i>Kuki muhisemo gushinga ishyaka; ni iki mugaya andi mashyaka? Ni akahe karusho muzanye?<\/i><\/b><\/p>\n<p>Gushinga ishyaka rya politiki ntibivuga ko hari icyo ugaya andi mashyaka. Mushobora gusa kuba mudahuje ingengabitekerezo ya politiki, cyangwa mudahuje imigambi (objectives\/objectifs), mudahuje ingamba(strategies) cyangwa se mutanahuje ibigomba gukorwa(actions) kugirango ishyaka rigere ku migambi yaryo.<\/p>\n<p>Nusoma neza amahame ya politiki y\u2019ishyaka ryacu PRM\/MRP-ABASANGIZI uzasanga hari byinshi\u00a0 ritandukaniyeho n\u2019andi mashyaka yavutse uko ari makumyabiri arenga. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira:<\/p>\n<p>-PRM\/MRP-ABASANGIZI ni ryo shyaka rya mbere ritangaje kandi rigahamya nta guca ku ruhande no kujijisha umurongo wa politiki ryubakiyeho w\u2019ubworoherane (moderatism\u00a0 political philosophy \/ philosophie politique du moderatism). Kimwe mu bituma amashyaka\u00a0 asenyuka ni ukutagira ingengabitekerezo ya politiki ishyaka ryubakiyeho yakagombye gutuma abayoboke baryo\u00a0 baritsimbararaho; gukuraho ubutegetsi bubi buri mu gihugu ntabwo ari umurongo wa politiki kuko bushobora gusimburwa n\u2019ubundi bubi \u00a0nkabwo cyangwa se bunarushijeho kuba bubi nkuko byagenze muri 1994;<\/p>\n<p>-PRM\/MRP-ABASANGIZI ni ryo shyaka rya mbere ritangaje mu mahame yaryo ko umuntu, umunyarwanda,\u00a0 ari we bukungu bwa mbere bw\u2019igihugu; ko Leta yica abaturage bayo iba yiyambura ubukungu bwayo inabuvutsa igihugu cyose;<\/p>\n<p>-Nitwe ba mbere twerekanye umurongo wa politiki y\u2019ubukungu ibereye u Rwanda n\u2019abanyarwanda ukurikije imibereho yabo n\u2019umuco wabo: ukwishyira ukizana n\u2019ubwisanzure mu by\u2019ubukungu, ubucuruzi n\u2019indi mirimo abantu bikorera ku giti cyabo nko mu buhinzi, mu bworozi, imyuga inyuranye, n\u2019ibindi;<\/p>\n<p>-Nitwe shyaka rya mbere mu Rwanda rishyize mu nzego zaryo urwego rw\u2019igororamitima rishingiye kw\u2019iyobokamana (Aumonerie\/Chaplaincy) kuko iyobokamana ari ikintu gikomeye mu buzima bw\u2019abantu, bityo rikaba rigomba kutugirira akamaro mu gukemura ibibazo igihugu cyacu gifite;<\/p>\n<p>-Ni\u00a0 ryo rya mbere rishyizeho Komisiyo yo gutegura ingando zizagenerwa abayobozi bakuru ba FPR Inkotanyi n\u2019abahoze ari aba MRND, iyo komisiyo igategura imfashanyigisho itabogamye izifashishwa muri izo ngando;<\/p>\n<p>-Ni twe shyaka rya mbere ritangaje ko mu Rwanda hagomba kujyaho Repubulika ya mbere y\u2019u Rwanda (Premiere Republique Rwandaise\/First Republic of Rwanda) kuko Repubulika ya mbere\u00a0\u00a0 y\u2019u Rwanda kuva mu 1960 kugeza mu 1973 na Repubulika ya kabiri kuva 1973 kugeza 1994 zabaye zombi Repubulika mputu zakurikiwe na\u00a0 Repubulika ya mbere ntutsi yagiyeho kuva 1994 kugeza ubu;<\/p>\n<p>-Ni twe ba mbere twerekanye ko uruhare rwa sosiyete nyarwanda ubwayo, yose uko yakabaye, rugomba kuyibazwa nayo kuko ari yo yibarutse Abami 32 n\u2019Abaperezida 6 bose uko ari 38 hakabura n\u2019umwe wamera nka Nyerere wa Tanzania, Mandela\u00a0 wa Afurika y\u2019Epfo na MikhaIL Gorbachev wa Rusiya; bivuga ko iyi sosiyete yacu nyarwada ifite ikibazo!!!<\/p>\n<p>-Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI ni ryo shyaka rya mbere mu mahame yaryo rivuze ku gahurwe (alienation) hagati y\u2019abahutu n\u2019abatutsi, ububi bwako n\u2019uko kavurwa;<\/p>\n<p>-Ni twe shyaka rya mbere ritangaje mu mahame yaryo ko rishyigikiye abanyarwanda b\u2019ubwoko butandukanye biyemeza kubakana ingo,\u00a0 n\u2019ababakomokaho (imvange) kugirango nabo bagire uruhare rugaragara n\u2019ubwisanzure muri politiki y\u2019igihugu cyabo aho guhora bigizwayo ngo si ba \u201chutu butwi\u201d cyangwa se ngo si \u201c abatutsi b\u2019umwimerere\u201d;<\/p>\n<p>-Ni twe ba mbere tuvuze mu mahame y\u2019ishyaka ryacu ikibazo cy\u2019abanyarwanda baba mu bwihisho buhoraho bubabyarira ipfunwe rya buri munsi kubera kuba barahinduje ubwoko kugirango babashe kubaho uko ubutegetsi bw\u2019abatutsi n\u2019ubw\u2019abahutu bwagiye busimburana mu mateka y\u2019u Rwanda kugeza ubu;<\/p>\n<p>-Ni twe ba mbere tuvuze ko tutazita undi munyarwnda umwanzi w\u2019igihugu, umubisha, kuko twamenye ko umwanzi w\u2019igihugu cyacu w\u2019ukuri ari kariya gahurwe(alienation) hagati y\u2019abahutu n\u2019abatutsi, ipfumwe(deprivation), ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu, igitugu, ikinyoma, uburyarya, ubuhendanyi, imbereka, akarengane, urugomo, ubwibone, ubujiji, ubutindi, urwango, ubwihimure, ubwicanyi n\u2019ubusahuzi bw\u2019umutungo w\u2019igihugu; ngabo abanzi b\u2019u Rwanda batuma ruhora rwisenya ubwarwo;<\/p>\n<p>-Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI ni ryo shyaka rya mbere rishyize mu mahame yaryo ihame ry\u2019uko rizajya rikora politiki ishingiye ku guhiganwa mu bitekerezo gusa, mu kinyabupfura no mu bwubahane,\u00a0 kuko gutukana no gusebanya ari ikimenyetso cy\u2019intege nke n\u2019ubuswa muri politiki;<\/p>\n<p>-Ni twe shyaka rya mbere ryatangaje ko rigiye gushyiraho Radio yitwa IJWI RY\u2019UBWOROHERANE izajya yigisha abanyarwanda inabatoza umuco w\u2019ubworoherane, ubwubahane, ubwihanaganirane, ubusabane, ubufatanye, ubuvandimwe, ubunyakuri, kuba inyangamugayo,\u00a0 no gukorera mu mucyo;<\/p>\n<p>-PRM\/MRP-ABASANGIZI ni ryo shyaka rya mbere rigize igitekerezo cyo gutangiza umushinga wo gushyiraho umutwe w\u2019ingabo, izina ryawo akaba ari URUKATSA ruzahuriza hamwe abanyarwanda bose,\u00a0 abahutu, abatutsi, imvange, abari barahinduje ubwoko, bose bashyirwe hamwe mu kurengera igihugu no kurwana ku nyungu\u00a0 z\u2019abana b\u2019u Rwanda bose nta vangura iryo ari ryo ryose rijemo nk\u2019uko byabayeho kandi na n\u2019ubu bikiriho mu Rwanda;<\/p>\n<p>-Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI ni ryo shyaka rya mbere ritanze igitekerezo cyo gushyiraho Leta yo kugangahura igihugu(Nation\u2019s Healing Government), Leta yo guhoza Abanyarwanda bose amarira no kubavura ibikomere bibari mu mitima, mu mitekerereze no ku mibiri\u00a0 batewe n\u2019ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.<\/p>\n<p><b><i>Hari aho muvuga ko mu minsi itaha muzashyiraho umutwe w\u2019ingabo uzitwa URUKATSA. Kuki mwahisemo iri zina? Ese hari igihugu kibari inyuma? Hari abasilikare bazwi mwaba mufatanije muri icyo gikorwa?<\/i><\/b><\/p>\n<p>URUKATSA ni izina ry\u2019ingabo zabayeho mu mateka y\u2019u Rwanda zatsinze izitwaga Abakotanyi ku rugamba kandi ku buryo budasubirwaho\u00a0 (Abakotanyi nibo FPR yakomoyeho izina ry\u2019Inkotanyi). Amateka y\u2019iryo zina arambuye muzaryoherwa no kuyasoma mw\u2019itangazo ryacu rizaba rishyiraho ku mugaragaro uriya mushinga w\u2019ishami rya gisilikare.<\/p>\n<p>Ntabwo dukeneye ko hagira igihugu kituba inyuma kugirango dutekereze kandi dukore umushinga nk\u2019uyu kuko ibibazo by\u2019u Rwanda bireba twe abanyarwanda ubwacu, akaba ari natwe tugomba kwishakamo umuti wo kubikemura. Ni twe rero tuzibohoza ingoyi zituboshye nk\u2019abanyarwanda, akaba ari natwe tuzabohoza igihugu cyacu. Ntabwo ari abanyamahanga.<\/p>\n<p>Abasilikare dufatanije muri uwo mushinga ni \u00a0ababaye mu bisilikare byose byabayeho mu mateka y\u2019u Rwanda: ex-FAR Inzirabwoba, APR Inkotanyi, FDLR , RDF, n\u2019abandi biyeje kwitandukanya n\u2019ingengabitekerezo y\u2019ubuhezanguni bw\u2019abahutu n\u2019ubw\u2019abatutsi bakagana inzira y\u2019ubworoherane n\u2019imibanire myiza hagati y\u2019amoko mu Rwanda.<\/p>\n<p><b><i>Hari inyandiko yanditswe n\u2019ikinyamakuru Afroamerica network muri Mutarama \u00a0uyu mwaka ivuga ko mwaba mukorana n\u2019inzego z\u2019iperereza za gisilikare mu Rwanda(DMI). Ibyo hari icyo mwabitubwiraho?<\/i><\/b><\/p>\n<p>Uzasuzume ibya kiriya kinyamakuru uzasanga ari ikinyamakuru gicuruza ibihuha. Nta n\u2019umuntu wiyubashye ukwiye gusoma bene kiriya kinyamakuru gitangaza inkuru z\u2019impimbano zuzuye ibinyoma no gusebanya. Gihamya se bafite y\u2019iyo nkuru batangaje ni iyihe? Ntayo. Ni abahezanguni b\u2019intagondwa z\u2019abahutu bazi ko kurwanya Leta y\u2019agatsiko k\u2019abatutsi iri i Kigali ari akarima kabo, kuko ngo ari ba \u201chutu butwi\u201d, ko umuhutu nkanjye utari umuhezanguni nkabo cyangwa se umututsi dufatanije, nta mwanya dufite mu gukora politiki ku Rwanda.<\/p>\n<p>Uko kutwigizayo, bo bavuga ko babiherewe uburenganzira na nde, hehe? Ni abantu bokamwe n\u2019 ivangura(exclusion), nta naho bataniye n\u2019izo za DMI na FPR bavuga kuko imikorere yabo bose ari imwe: umuhutu urwanyije FPR imuharabika ko ari interahamwe, umututsi utavuga rumwe nayo ikamuhimbira ko yibye Leta, ko ari igipinga. Umuhutu utari intagondwa cyangwa se umututsi utari umuhezanguni urwanyije FPR, intagondwa z\u2019abahutu nka Afroamerica zikamuharabika ngo akorana na FPR na DMI kandi ari ibinyoma. Biragaragara rero ko Afroamerica ikina umukino wa politiki y\u2019ikinyoma no guharabika abatavuga rumwe na FPR bityo\u00a0 ikaba ahubwo ariyo ikorera DMI na FPR Inkotanyi.<\/p>\n<p><b><i>Hari amakuru avugwa na benshi ko Dr. Gasana wagize uruhare mu ishingwa ry\u2019umutwe w\u2019interahamwe wari urubyiruko rw\u2019ishyaka MRND wagize uruhare mu marorerwa yo mu 1994, bikanaviramo abahutu bose kwitwa iryo zina n\u2019intagondwa z\u2019abatutsi. Ndetse n&#8217;ikimenyimenyi Dr James Kwizera Gasana wabaye Ministre w&#8217;ingabo mu Rwanda yanditse mu gitabo cye kitwa: &#8220;Rwanda: du parti-<em>\u00c9tat<\/em>\u00a0\u00e0 l&#8217;<em>\u00c9tat<\/em>-garnison&#8221; aya magambo:\u00a0\u00ab\u00a0<i>C\u2019est ainsi que D\u00e9sir\u00e9 Murenzi, alors Directeur de Petrorwanda, op\u00e9rationnalise la strat\u00e9gie de mise sur pied d\u2019une ligue des jeunes pr\u00f4n\u00e9e par Anastase Gasana, en cr\u00e9ant les Interahamwe de sa propre initiative en dehors du parti. Un \u00e9l\u00e9ment en plus est que A. Gasana qui ressent le poids politique de D. Murenzi au sein du Mrnd est de m\u00eame origine que lui\u00a0: il ne veut pas de l\u2019initiative de Murenzi, de peur de renforcer son influence en pr\u00e9fecture Kigali. Il est ainsi un de ceux qui conseillent l\u2019entourage de Habyarimana de r\u00e9cup\u00e9rer les Interahamwe<\/i>\u00a0\u00bb. Ibi ubivugaho iki?<\/i><\/b><\/p>\n<p>Ibyo na none ni ibinyoma, gusebanya no guharabika bikorwa n\u2019interahamwe n\u2019intagondwa z\u2019abahutu zigamije kwiyerurutsa amabi zakoze ziyagereka ku bandi. Kw\u2019italki ya 14 z\u2019ukwezi kwa\u00a0 gatanu 1992 jyewe Dr. Gasana Anastase nasohoye inyandiko mu gifaransa\u00a0 y\u2019amapaji\u00a0 icumi nise <i>\u201cDossier Interahamwe za Muvoma ou les irreductibles du MRND: Essai de deracinement du mal\u201d(<a href=\"http:\/\/www.rwandadocumentsproject.net\/gsdl\/collect\/mil1docs\/index\/assoc\/HASH0135.dir\/doc34470.pdf\">English<\/a>).<\/i> Iyi nyandiko nayishyikirije ubuyobozi bukuru bw\u2019ishyaka ryanjye rya MDR n\u2019andi mashyaka twari kumwe mu kurwanya ubutegetsi bubi bwa\u00a0 MRND bwariho icyo gihe.<\/p>\n<p>Nasabaga iki kinyamakuru kuzatangaza iyo nyandiko yanjye abasomyi bacyo bakayisoma kugirango bice ayo mazimwe uvuga ko avugwa na benshi. Nyuma ya jenoside Umuryango w\u2019Abibumbye(ONU\/UN)\u00a0 mu gihe wakurikiranaga abakoze jenoside y\u2019abatutsi n\u2019abahutu bari baranze kuba\u00a0 abahezanguni, waje kugwa kuri iriya nyandiko yanjye uyihindura mu cyongereza uyita \u201cInterahamwe za Muvoma or the MRND party hardliners: Attempt to root out the evil\u201d. Urukiko mpuzamahanga rwa ONU\/UN rwa Arusha rwahise ruyigira inyandiko yarwo y\u2019ibanze muri dossiers\/files z\u2019abaregwaga kuba barakoze jenoside mu Rwanda, noneho nabo bahana umugambi wo kumpararabika ngo nijye waremye interahamwe ari amayeli yo kugirango barebe uburyo baburizamo iriya nyandiko yanjye\u00a0 yo kw\u2019italiki ya 14\/05\/1992 yabashinjaga kuko harimo amazina yabo. Yisome urebe urahita usobanukirwa n\u2019ikinyoma cyabo (bariya wita benshi).<\/p>\n<p><b><i>Dr. Gasana mu nyandiko yanyu mwemeza ko habayeho ubwicanyi bwibasiye abahutu, haba mu Rwanda no muri Congo. Ese igihe wari Ministre w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga ndetse n\u2019igihe wari uhagarariye u Rwanda muri ONU ni ko wabibonaga? Mu gihe wari ushishikajwe no guhigisha uruhindu abari bamaze kuva ku butegetsi, wakoze iki kugirango ubwicanyi bwakorwaga na FPR bumenyekane mu rwego mpuzamahanga n\u2019ababukoraga bakurikiranwe?<\/i><\/b><\/p>\n<p>Nari Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga nk\u2019uko nawe ubyivugira. Sinari Minisitiri w\u2019Ingabo, sinari Chef d\u2019Eta Major sinari umukuru w\u2019iperereza ryo hanze cyangwa se iryo mu gihugu imbere si nari n\u2019umukuru wa Polisi cyangwa wa Jandarumeri, si nari Minisitiri w\u2019Umutekano mu Gihugu. Ikibazo nk\u2019iki umenya ahari giterwa n\u2019uko abantu baba badasobanukiwe neza n\u2019imikorere ya Guverinoma muri rusange! Mu mikorere ya Guverinoma, ibyo Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga atangariza amahanga abihabwa na Minisiteri zibishinzwe na services zizishamikiyeho. Na Ambasaderi muri ONU\/UN nawe ni uko. Ntashobora kuba ari i New York ngo abe ari no mu mashyamba ya Congo! Byose abishyikirizwa na Minisiteri y\u2019Ingabo n\u2019izindi nzego ziyishamikiyeho kuko aba ari bo baba bari bene aho muri Congo uvuga. Mu mahame y\u2019ishyaka ryacu turemeza koko ko habaye ubwicanyi\u00a0 bw\u2019abahutu mu Rwanda no muri Congo bwakozwe na FPR Inkotanyi kuko ibyo natangaje icyo gihe mbishyikirijwe na Minisiteri y\u2019ingabo n\u2019izindi nzego z\u2019umutekano ziyishamkiyeho byari ibinyoma.<\/p>\n<p>Abo uvuga, bakurikiranwe n\u2019Urukiko mpuzamahanga rwa ONU\/UN rufite ikicaro Arusha kandi byari ngombwa. Ntibakurikiranwe kuko bari bamaze kuva ku butegetsi nk\u2019uko ubivuga. Bakurikiranwe kuko bari babuvuyeho bamaze no gukora jenoside y\u2019abatutsi n\u2019abahutu bari baranze kuba abahezanguni. Ikintu cyose kandi kigira igihe cyayo. Abantu bo muri FPR Inkotanyi bagize uruhare mu yindi jenoside y\u2019abahutu, nabo bazagira igihe cyabo cyo gukurikiranwa. Niyo mpamvu ishyaka ryacu PRM\/MRP-ABASANGIZI ryashyize mu mahame yaryo ko\u00a0 hagomba kuzajyaho Komisiyo mpuzamahanga y\u2019abahanga kabuhariwe mu gutahura ibyaha by\u2019ubwicanyi bw\u2019abantu benshi ababukoze bagerageje gusibanganyiriza ibimenyetso, kugirango bazabikurikiranirwe banabihanirwe. Ni nayo mpamvu ishyaka ryacu nanone ryashyize mu mahame yaryo ko u Rwanda rugomba kuba kimwe mu bihugu bigize Urukiko mpuzamahanga rushinzwe gukurikira no guhana abakoze ibyaha by\u2019ubwicanyi bw\u2019abantu benshi mu bihugu binyuranye kw\u2019isi (International Criminal Court). FPR\u00a0 yo yanze ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu biri muri ruriya rukiko kuko yanga ko abantu bayo bakurikiranwa kubera biriya byaha by\u2019ubwicanyi bakoze.<\/p>\n<p><b><i>Mu mpera za 1996 n\u2019intangiriro za 1997, igihe abanyarwanda b\u2019impunzi bicwaga banahigwa bukware mu mashyamba ya Congo, watangazaga mu mahanga yose ko nta mpunzi y\u2019umunyarwanda isigaye muri Congo (dufite amajwi ya RFI, VOA, na BBC) ariko nyamara kugeza uyu munsi\u00a0 hari abakiri muri Congo. Ese wagira icyo utubwira kuri ibi bintu?<\/i><\/b><\/p>\n<p>Iki kibazo kirasa n\u2019ikikibanziriza. Kukibaza biterwa no kudasobanukirwa uko Guverinoma ikora. Minisitiri w\u2019 Ubanyi n\u2019Amahanga atangariza amahanga ibyo ahawe na Minisiteri zibishinzwe ziri kuri terrain. Minisiteri y\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga ntabwo ari Ministere de terrain. Ibyo natangaje icyo gihe si ibyo nabaga nihagarariyeho ubwanjye kandi nta n\u2019ubwo nari mfite mu nshingano zanjye kubihagararaho. Abari bafite iyo nshingano aribo Minisiteri y\u2019Ingabo, Etat Major, n\u2019Inzego ziperereza ryo hanze nizo zanshyikirizaga ibyo nagombaga gutangaza kuri ariya maradio mpuzamahanga. Byaragaragaye rero ko Ibyo izo nzego z\u2019umutekano zanshyikirije icyo gihe bitari ukuri.<\/p>\n<p><b><i>Muri Rwanda Day 2011 yabereye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr. Gasana wagaragaye mu baje kwakirana urugwiro Perezida Kagame , mwagaragaye iruhande rwa Nyakwigendera Inyumba mwahuje urugwiro. Ese hagati ya 2011 i Chicago n\u2019uyu munsi hahindutse iki?<\/i><\/b><\/p>\n<p>Iki ni ikibazo gishekeje cyane, kuko n\u2019umuminisitiri uri muri guverinoma ya Kagame uyu munsi, ejo afite kuba yakwitandukanya nawe ndetse na FPR ye agashinga irye shyaka nkaswe jye umaze imyaka\u00a0 cumi n\u2019umwe mu buhungiro. Nyakwigendera Aloysia Inyumba yaranshatse nk\u2019umuntu twabanye muri Guverinoma imyaka myinshi kandi dusangiye imyumvire imwe ku bibazo by\u2019amoko mu Rwanda.<\/p>\n<p>Namubwiye ko nsezera muri Leta ya FPR taliki ya 17\/01\/2003 nanditse ko ntazasubira gukorera Leta y\u2019u Rwanda mu gihe izaba ikirangwamo ivangurabwoko kandi ari ryo narwanyije kuva najya muri politiki y\u2019amashyaka menshi mu 1991, ko rero ntashobora kuza i Chicago. Aransubiza ati <i>\u201cese washobora kuza ukabonana na Perezida\u201d<\/i> mukavugana kuri icyo kibazo cy\u2019ivangurabwoko.<\/p>\n<p>Nti nta kibazo, nti jye nemera ibiganiro n\u2019imishyikirano, nti ariko ndongeraho n\u2019ikindi kibazo kimwe aricyo IGITUGU (dictature\/dictatorship). Arabinyemerera. Nti Perezida azaboneka ari ryari? Ati <i>\u201chazaba ari kuwa gatandatu\u201d.<\/i> Mubwira ko nzaza umunsi umwe gusa ari wo uwo wa gatandatu. Hari hateganyijwe ko mbonana na Perezida Kagame nyuma y\u2019ijambo rye ryo gusoza iminsi itatu iyo Rwanda day yari imaze. Nyuma ndi mu cyumba cyanjye muri Hoteli, Nyakwigendera Aloysia Inyumba yaje kundeba ababaye cyane \u00a0ambwira ko Perezida yanze ko tubonana ngo ntashaka kujya impaka nanjye kuri biriya bibazo(topics) uko ari bibiri (ivanguarabwoko n\u2019igitugu mu Rwanda). Ubwo nanjye nahise njya gufata indege nditahira. Ni uko byagenze. Ubundi\u00a0 basigara bacuruza ifoto yanjye; biriya byabo by\u2019ubusuma muri politiki. Iyo foto yanjye basigaye bacuruza muri internet no mu binyamakuru binyuranye mwabonye ni iyafashwe mw\u2019iramukanya rusange na Perezida Kagame aje kuvuga ijambo risoza Chicago Rwanda Day. Ni aho namuherutse.<\/p>\n<p><b><i>Tugarutse kuri Nyakwigendera Minisitiri Inyumba, mu nyandiko yanyu muvuga ko Madame Inyumba yari umuntu w\u2019intwari wifuzaga ko abanyarwanda bakemura ibibazo byabo. Ese niba atari ibanga mwagira icyo mutubwira kuri we n\u2019ibiganiro mwagiranye, cyane cyane mu gihe cya Rwanda Day ya Chicago.<\/i><\/b><\/p>\n<p><b>IGISUBIZO:<\/b>\u00a0 Nyakwigendera Aloysia Inyumba twagiranye ibiganiro i Washington, tugirana ibiganiro kuri telefoni, tugirana n\u2019ibiganiro i Chicago. Twabanye muri Guverinoma kuva mu 1994 kugeza 1999 kandi dusangiye imyumvire imwe ku kibazo cy\u2019amoko mu Rwanda nk\u2019uko nabivuze haruguru. Aloysia yari umuntu ugira urugwiro cyane kandi akifuza guhuza abantu no gukemura ibibazo. Muri iyo myumvire \u00a0ye myiza ya kimuntu, yumvise ko mfite ikibazo cy\u2019ivangurabwoko n\u2019igitugu mu Rwanda yumva ko nshobora kukiganiraho na Perezida Kagame, abipanga atyo nanjye ndabimwemerera kuko nari muzi imico kandi mwizeye, ariko Prerezida Kagame we arabyanga. Naho ibyo naganiriye na Nyakwigendera Aloysia Inyumba ku bibazo bya politiki mbi zaranze amateka y\u2019u Rwanda kugeza ubu, singombwa ko mbirondora hano. Nindamuka nanditse igitabo (Memoirs) kandi numva nzacyandika, ubwo ni ho mwazabisanga.<\/p>\n<p><b><i>Mu gusoza, Dr. Gasana wabwira iki abanyarwanda. Ni ubuhe butumwa wabaha?<\/i><\/b><\/p>\n<p>Mbona muri 1994 twarakojeje\u00a0 umutwe ku ndiba y\u2019isi na n\u2019ubu akaba ariyo tukiri. Ahasigaye ni ukuvayo kandi tukavayo tuvuyeyo ubutazasubirayo. Ni cyo ishyaka \u00a0PRM\/MRP-ABASANGIZI ryashyiriweho. Twe twemera ko mu gihe igihugu cyacu cyahuye n\u2019ibibazo bidasanzwe bya kirimbuzi kirimbura imbaga y\u2019abantu, ibyo bibazo bigomba no gushakirwa umuti udasanzwe. Abanyarwanda bapfa ko bamwe bakumira abandi ku butegetsi bw\u2019igihugu cyabo basangiye. Niyo mpamvu twatanze igitekerezo cy\u2019uko hakwiye kujyaho Leta yo kugangahura igihugu (Nation\u2019s Healing Government), Leta yo guhoza no komora ibikomere byo ku mitima, mu mitwe no ku mibiri abanyarwanda bose basigiwe n\u2019amarorerwa yabaye mu 1994 na nyuma y\u2019aho. Tukaba twizeye rero ko iki gitekerezo, kimwe n\u2019ibindi byinshi twatanze mu nyandiko y\u2019amahame-remezo, abanyarwnda bagiye kubishyigikira bayoboka Parti Rwandais des Moderes\/Moderate Rwanda Party, PRM\/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwnda bose ibyiza by\u2019igihugu cyabo.<\/p>\n<p>Murakoze.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019uko tumenye amakuru y\u2019uko hari ishyaka ry\u2019abanyarwanda rishya ryavutse, urubuga The Rwandan rwifuje kuganira abayobozi b\u2019iryo shyaka, maze Dr. Gasana Anastase Perezida w\u2019ishyaka Parti Rwandais des Moderes\/Moderate Rwanda Party, PRM\/MRP-ABASANGIZI, yemera gusubiza ibibazo by\u2019umunyamakuru wacu Marc Matabaro, ku bijyanye n\u2019ubuzima bwa politiki bwa Dr Gasna ndetse n\u2019ibijyanye n\u2019ishyaka Abasangizi ngo rikaba ari ishyaka rigamije [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3300,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3341","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>URUKATSA ni ingabo zabayeho mu mateka y\u2019u Rwanda zatsinze izitwaga Abakotanyi ku rugamba kandi ku buryo budasubirwaho: Gasana  - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"URUKATSA ni ingabo zabayeho mu mateka y\u2019u Rwanda zatsinze izitwaga Abakotanyi ku rugamba kandi ku buryo budasubirwaho: Gasana  - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y\u2019uko tumenye amakuru y\u2019uko hari ishyaka ry\u2019abanyarwanda rishya ryavutse, urubuga The Rwandan rwifuje kuganira abayobozi b\u2019iryo shyaka, maze Dr. Gasana Anastase Perezida w\u2019ishyaka Parti Rwandais des Moderes\/Moderate Rwanda Party, PRM\/MRP-ABASANGIZI, yemera gusubiza ibibazo by\u2019umunyamakuru wacu Marc Matabaro, ku bijyanye n\u2019ubuzima bwa politiki bwa Dr Gasna ndetse n\u2019ibijyanye n\u2019ishyaka Abasangizi ngo rikaba ari ishyaka rigamije [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-03-20T15:08:01+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-04-10T13:48:56+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"16 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"URUKATSA ni ingabo zabayeho mu mateka y\u2019u Rwanda zatsinze izitwaga Abakotanyi ku rugamba kandi ku buryo budasubirwaho: Gasana\",\"datePublished\":\"2013-03-20T15:08:01+00:00\",\"dateModified\":\"2013-04-10T13:48:56+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\\\/\"},\"wordCount\":3221,\"commentCount\":3,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\\\/\",\"name\":\"URUKATSA ni ingabo zabayeho mu mateka y\u2019u Rwanda zatsinze izitwaga Abakotanyi ku rugamba kandi ku buryo budasubirwaho: Gasana - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-03-20T15:08:01+00:00\",\"dateModified\":\"2013-04-10T13:48:56+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":215,\"height\":295},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"URUKATSA ni ingabo zabayeho mu mateka y\u2019u Rwanda zatsinze izitwaga Abakotanyi ku rugamba kandi ku buryo budasubirwaho: Gasana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"URUKATSA ni ingabo zabayeho mu mateka y\u2019u Rwanda zatsinze izitwaga Abakotanyi ku rugamba kandi ku buryo budasubirwaho: Gasana  - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"URUKATSA ni ingabo zabayeho mu mateka y\u2019u Rwanda zatsinze izitwaga Abakotanyi ku rugamba kandi ku buryo budasubirwaho: Gasana  - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma y\u2019uko tumenye amakuru y\u2019uko hari ishyaka ry\u2019abanyarwanda rishya ryavutse, urubuga The Rwandan rwifuje kuganira abayobozi b\u2019iryo shyaka, maze Dr. Gasana Anastase Perezida w\u2019ishyaka Parti Rwandais des Moderes\/Moderate Rwanda Party, PRM\/MRP-ABASANGIZI, yemera gusubiza ibibazo by\u2019umunyamakuru wacu Marc Matabaro, ku bijyanye n\u2019ubuzima bwa politiki bwa Dr Gasna ndetse n\u2019ibijyanye n\u2019ishyaka Abasangizi ngo rikaba ari ishyaka rigamije [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-03-20T15:08:01+00:00","article_modified_time":"2013-04-10T13:48:56+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"16 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"URUKATSA ni ingabo zabayeho mu mateka y\u2019u Rwanda zatsinze izitwaga Abakotanyi ku rugamba kandi ku buryo budasubirwaho: Gasana","datePublished":"2013-03-20T15:08:01+00:00","dateModified":"2013-04-10T13:48:56+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/"},"wordCount":3221,"commentCount":3,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/","name":"URUKATSA ni ingabo zabayeho mu mateka y\u2019u Rwanda zatsinze izitwaga Abakotanyi ku rugamba kandi ku buryo budasubirwaho: Gasana - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-03-20T15:08:01+00:00","dateModified":"2013-04-10T13:48:56+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":215,"height":295},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urukatsa-ni-ingabo-zabayeho-mu-mateka-yu-rwanda-zatsinze-izitwaga-abakotanyi-ku-rugamba-kandi-ku-buryo-budasubirwaho-gasana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"URUKATSA ni ingabo zabayeho mu mateka y\u2019u Rwanda zatsinze izitwaga Abakotanyi ku rugamba kandi ku buryo budasubirwaho: Gasana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3341","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3341"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3341\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3341"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3341"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3341"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}