{"id":3351,"date":"2013-03-21T15:37:08","date_gmt":"2013-03-21T13:37:08","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3351"},"modified":"2013-03-21T15:59:46","modified_gmt":"2013-03-21T13:59:46","slug":"u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/","title":{"rendered":"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya gatatu)"},"content":{"rendered":"<p><strong>A<\/strong>.<b>URUHARE RW\u2019AMASHYAKA YA POLITIKI <\/b><\/p>\n<p>Amashyaka ya politiki ni imwe mu ntwaro zikomeye zituma igihugu n\u2019abagituye bashobora kugera k\u2019uburyo bwihuse ku miyoborere myiza (bonne gouvernance), iterambere rirambye kandi kuri bose, ubutabera bwigenga, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, umutekano w\u2019abantu n\u2019ibintu, uburezi bwiza kandi kuri bose, ubuzima buzira umuze ku batuye igihugu, kurwanya igitugu n\u2019amacakubiri,&#8230;<!--more--><\/p>\n<p>Iyo witegereje amateka y\u2019amashyaka mu Rwanda, usanga abanyarwanda benshi nta sura nziza bafitiye amashyaka, amashyaka arica, agasenya ibikorwa byakozwe, agashyamiranya abantu, abanyapolitiki bakabeshya rubanda bagamije inyungu zabo bwite n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Ibi bibazo byose nibyo bituma abaturage benshi cyane cyane abanyarwanda batifuza no kujya mu mashyaka, n\u2019abayagiyemo cyangwa bamwe bayarimo usanga ari abacancuro, abandi nabo bashaka gukumira abandi muri politiki bakavuga ngo \u201c<i>la politique est l\u2019art de mentir<\/i>\u201d, ngenekereje bivuga ngo ni \u201c<i>umwuga wo kubeshya<\/i>\u201d, bityo bigatuma abaturage badakunda politiki, abitwa ko basenga Imana bati \u201c kujya muri politiki n\u2019icyaha, ndetse n\u2019abayikora ni abanyabyaha kuko bazana ibice mu bantu\u201d.<\/p>\n<p>Iyo usesenguye neza \u201c<b><i>imikorere y\u2019amashyaka n\u2019abanyarwanda<\/i><\/b>\u201d, usanga abanyarwanda benshi barazinutswe politiki bayiharira bamwe bafatwa nk\u2019ibyihebe (abiyahuzi) muri sosiyeti nyarwanda.<\/p>\n<p>Njyewe uko mbibona, ntabwo umurimo wa politiki, utanga gahunda ngenderwaho mu gihugu, utegura uko abene gihugu bakwiye kubana mu mahoro, bagera ku iterambere rirambye, ugena politiki y\u2019ububanyi n\u2019amahanga n\u2019ibindi, ukwiriye guharirwa ababeshyi, abicanyi, ibisambo, abanyamacakubiri, abariganya, abakumira abandi muri politiki \u00a0bagamije inyungu zabo gusa cyangwa izo akarere bakomokamo, iz\u2019 amoko babarizwamo, idini babereye abayoboke,&#8230;<\/p>\n<p>Urebye neza, ibihugu byagiye biyoborwa cyangwa biyobowe n\u2019abantu bameze batyo nta mugisha ibyo bihugu bigira, amaraso ahora asimbura andi, ugize aravuga ibitagenda aricwa cyangwa agahimbirwa ibyaha bituma arangiriza ubuzima bwe bwose muri gereza. Ibi bikorwa kugira ngo abayobozi bacecekeshe abantu kandi bikomeze k\u2019ubuyobozi. Abayobozi nkabo ikibaranga ni ugusahura umutungo w\u2019igihugu, gucamo abaturage ibice, amacakubiri ashingiye ku moko n\u2019uturere, gutoteza abaturage no kubatera ubwoba bikabaviramo ubuhunzi buhoraho, uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu burakandamirwa, ubutabera butigenga, itangazamakuru ntirikorera mu bwisanzure, guhindura amategeko buri gihe uko bishakiye hagamijwe inyungu z\u2019abari k\u2019ubutegetsi, amatora atanyuze mu mucyo, ikinyoma gihabwa intebe n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Iyo witegereje neza imokorere y\u2019amashyaka mu Rwanda kuva muri 1956 yatangira kubaho, amashyaka menshi yagiye ashingira ku moko, uturere, idini n\u2019ibindi. Ibi byagiye bigira ingaruka ku mibanire y\u2019abanyarwanda, twavuga nk\u2019ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda, kwikubira umutungo w\u2019igihugu kuri bamwe, iterambere ridasaranganyijwe mu turere twose, kwikubira ubuyobozi n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Amashyaka ya politiki mu Rwanda, usanga abanyapolitiki akenshi batitaye ku bibazo abaturage bahura nabyo cyangwa igihugu gifite, ahubwo buririra ku ingaruka z\u2019ibyo bibazo kugira ngo bigerere k\u2019ubuyobozi (abatutsi bati twarakandamijwe dukwiye kwibohoza, abahutu bati turicwa buri munsi, twarahejwe mu buyobozi, nti twibuka abacu bapfuye, impfubyi n\u2019abapfakazi bacu nti bitaweho kimwe n\u2019abandi, dukeneye ubutabera butareba gusa ibice cy\u2019abanyarwanda, ubusumbane mu gutanga akazi, n\u2019ibindi), ibi bigahora bisimburana, tuzahora muri aka kavuyo kugeza ryari\u00a0?<\/p>\n<p>Birababaje kuko abanyapolitiki benshi mu Rwanda, badakora gahunda ya sosiyeti (programme de soci\u00e9t\u00e9) zikemura ibibazo by\u2019abanyarwanda zibageza k\u2019ubuyobozi, n\u2019iyo babugezeho bararuca bakinumira, batangira guharanira gusa inyungu zabo. Aha byumvikane neza, ni bake mu banyapolitiki bakora gahunda isobanutse bashyikiriza rubanda. Abanyarwanda bakeneye gahunda ishingiye ku bibazo nyakuru abanyarwanda duhura nabyo kandi ikaba itanga ibisubizo birambye kuri ibyo bibazo.<\/p>\n<p><b><i>Ibiranga abanyapolitiki benshi baba abakorera politiki mu Rwanda cyangwa hanze yarwo b\u2019abanyarwanda usanga abenshi barangwa n\u2019ubuhezanguni (abanyamoko cyangwa bamunzwe no kuba abanyakarere runaka), ukwikunda, umwiryane( nta bwuzuzanye, nta n\u2019urukundo hagati yabo bagirana), guhuzagurika ndetse bamwe muri bo usanga barigize abacamanza mbere y\u2019uko ubutabera bavuga ko baharanira bujyaho<\/i><\/b>, <b><i>kwicana, inzangano zihoraho, gusebanya, gucamo ibice abanyarwanda, amashyaka ashingiye ku gice runaka , ku moko runaka, gutukana, kugayana, si nabana n\u2019uyu, si nakorana n\u2019aba, abandi bati hakwiriye abanyapolitiki bashya (nouvelle g\u00e9n\u00e9ration), abo bandi se ubashyizehe ko ubambura uburenganzira bwabo busesuye bwo gukora politiki, abandi bati nzakorana n\u2019abize gusa, abakene ntabwo twakorana, \u00a0abandi se bo babaye abande? &#8230; usanga aho kwiga ibibazo bikomereye abanyarwanda, barangariye mu bibazo bidafite ishingiro<\/i><\/b>. <b><i>Mu by\u2019ukuri abanyapolitiki nk\u2019aba ntacyo bamarira abanyarwanda.<\/i><\/b><\/p>\n<p>Biteye agahinda kumva umuntu yiyita umunyapolitiki wize cyane akagerekaho gushinga ishyaka runaka ariko yajya kuri radio cyangwa mu nyandiko ze yandika ukumva aravuze ngo si nakorana na kanaka, si nakorana n\u2019abakomoka aha, runaka yakoranye n\u2019aba sinakorana nawe, agatsiko k\u2019abari k\u2019ubuyobozi ni akaha bityo abantu bose bakomoka aho bagomba kurwanywa, ako gatsiko kakirukanwa, abantu bose bahunze\u00a0 ni abicanyi.<\/p>\n<p>Iyo usesenguye uyu munyapolitiki yagize iturufu ako gatsiko ashaka kwirenza, \u00a0yo kugira ngo agire abamujya inyuma benshi kuko hari abantu babaye batishimiye ubuyobozi buriho, agamije gusa kugera k\u2019ubuyobozi, kandi birashoboka ko abakomoka aho bose atari babi nk\u2019abo we yita ko ari babi, politiki nk\u2019izo n\u2019izo kuvangura kandi ntizitanga ibisubizo ku bibazo abanyarwanda dufite, nti wakemura ikibazo utera ikindi, politiki igira abo iheza n\u2019iyo kwamaganwa. Abanyapolitiki nk\u2019abo ni abo kwamaganwa hakiri kare, ejo batazaturoha mu ruzi turwita ikime.<\/p>\n<p>Muri kino gihe haharawe imvugo igira iti \u201c <b><i>g\u00e9n\u00e9ration nshya y\u2019abanyapolitiki<\/i><\/b> <b><i>mu Rwanda<\/i><\/b>\u201d, nibyo koko birakwiye ko haboneka amaraso mashya muri politiki ariko na none nta munyarwanda ukwiye guhezwa muri politiki ngo ibe iturufu. Ibi ababikora bafite icyo bagamije, bazi ibyo bavuga, kugera k\u2019ubuyobozi bitabaruhije babanje kwegezayo abo babona ko bababangamiye, banyuze ku kiraro cyo huheza abandi kandi nabo bazi neza ko abo barwanya bafite uburenganzira busesuye bwo gukora politiki mu gihugu cyabo. Aya ni amacakubiri, akwiye kwamaganwa, politiki iheza abandi ikwiye kwamaganwa aho iva ikagera, abantu dukwiye kugira umuco wo kwemera guhangana mu bitekerezo byubaka.<\/p>\n<p>Umunyapolitiki nk\u2019uyu ni uwo gukomeza kurangaza abantu, mu by\u2019ukuri nta gahunda aba afite, nta n\u2019impamvu yo kumutaho igihe umukurikira, twirinde kuba ba rusahurira mu nduru, twirinde amaranga mutima ngo dutwarwe n\u2019ibitadufitiye akamaro, dukwiye kurenga agahinda n\u2019umubabaro duterwa n\u2019ubuyobozi bwa\u00a0 FPR- INKOTANYI ni abo bafatanyije, duharanira impiduka nziza kuri bene kanyarwanda bose.<\/p>\n<p>Abanyarwanda dukwiye kuba maso ku bantu nk\u2019abo, amateka akwiriye kutwigisha byinshi, FPR \u2013 INKOTANYI yaje ivuga ko izanye demokarasi, ivuga ko bagiye guca ubuhunzi, gucunga umutekano w\u2019igihugu, uw\u2019abantu n\u2019ibintu,&#8230;ariko iyo urebye ibyo ikora ubu bihabanye kure n\u2019intego zayo ndetse n\u2019icyo yita gahunda yayo, biteye agahinda. Hari igihe mu Rwanda twigeze tuba muri pilitiki y\u2019ubumwe n\u2019amahoro ariko nti byabujije ko hariho ikibazo cy\u2019uturere ndetse gikomeye n\u2019ikibazo cy\u2019impunzi ubuyobozi bwariho icyo gihe bwirengagizaga nti bubikemure, none ingaruka zabyo nitwe abaturage duhura nazo kandi n\u2019abo bari k\u2019ubuyobozi zitabaretse.<\/p>\n<p><b><i>Niyo mpamvu, abanyarwanda tudakwiriye gukomeza gushukwa n\u2019abanyapolitiki batazi<\/i><\/b><b><i> ikibazo abanyarwanda dufite, badafite gahunda ya sosiyeti isobanutse kandi itagira uwo iheza, itanahungabanya abandi, hakenewe gahunda yo guhuza abantu ngo babane mu mahoro kandi u Rwanda rube urugo rwa bose. Gahunda zabo banyapolitiki n\u2019izo guhangana gusa, nta cyerekezo zitanga cy\u2019ejo hazaza.<\/i><\/b><\/p>\n<p>Nakwibutsa abanyarwanda ko umunyapolitiki aho ava akagera arangwa n\u2019ibi bikurikira:<\/p>\n<ol>\n<li><b><i>1.\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <\/i><\/b><b><i>Umunyapolitiki wese aharanira inyungu \u00a0(int\u00e9r\u00eats)<\/i><\/b><\/li>\n<\/ol>\n<p>Umunyapolitiki iyo ava akagera aharanira inyungu ze, iyo atazibona arabireka. Umunyapolitiki aharanira inyungu z\u2019ubwoko bubiri, ize ku giti cye cyangwa iza politiki. Nta muntu n\u2019umwe ukora politiki adafite icyo agamije haba umuntu ku giti cye cyangwa k\u2019umutwe wa politiki abarizwamo. Ibi bishatse kuvuga ko icyerekezo cyose umunyapolitiki atanga kiba kigamije kugera kuri za nyungu z\u2019ubwoko bubiri twavuze haruguru. Iyo yahisemo nabi rero yoreka imbaga y\u2019abamukurikiye.<\/p>\n<p>Urugero natanga, biragoye kumvikana ukuntu Colonel KANYARENGWE Alex na Theoneste LIZINDE bo mu majyaruguru bifatanyije na FPR-INKOTANYI yaje irasa, yica abaturage, ihereye mu Turere tw\u2019iwabo (amajyaruguru) bagambiriye gukuraho Nyakwigendera Prezida Juvenal HABYALIMANA, ukomoka mu majyaruguru. Biragaragara ko hari inyungu z\u2019abantu ku giti cyabo n\u2019iza politiki zari zigamijwe n\u2019ubwo FPR itatumye bazigeraho ikazibavutsa, icyo gihe ntibari bitaye ku ngaruka ubwo bufatanye buzagira ku banyarwanda muri rusange.<\/p>\n<ol>\n<li><b><i>2.\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <\/i><\/b><b><i>Umunyapolitiki ntabwo agira inshuti ihoraho (pas d\u2019ami eternel en politique)<\/i><\/b><\/li>\n<\/ol>\n<p>Iyo umunyapolitiki abona ko inyungu yari agukeneyemo azibonye arakureka, agashaka izindi nshuti afitemo inyungu, abanyarwanda twigire ku byabaye, byakumvikana gute ko Prezida KAGAME Paul yacana umubano na Faustin KAYUMBA NYAMWASA na bagenzi be tutibagiwe n\u2019abandi banyapolitiki bari bakomeye muri FRP-INKOTANYI barimo na Prezida BIZIMUNGU Pasteur, bafatanye igihugu byitwa ko bose baharanira uburenganzira bwabo, ariko Prezida\u00a0 KAGAME Paul abonye ko aho kugira ngo ababonemo inyungu ahubwo babangamiye ize ahitamo kubakuaraho, bamwe arabangaza bava mu rwababyaye barahunga, ndetse benshi muri ngo \u00ab\u00a0ni ibigarasha, n\u2019umwanda ukwiye kujugunywa,\u2026\u00a0\u00bb.<\/p>\n<p>Banyarwanda, iyo umunyapolitiki akurambiwe arakujugunya, akakureka.<\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego dukeneye <b>demokarasi isesuye<\/b> itari \u00ab\u00a0responsable ya MRND cyangwa iyo gutekinika yazanywe na FPR mu Rwanda\u00a0\u00bb, kugira ngo abo banyapolitike nabo bahore badukeneye kuko bazaba badutezeho inyungu (Amajwi atuma bagera k\u2019ubuyobozi), bamaze kutwereka gahunda (programme ou plan d\u2019action) nziza abanyarwanda koko bakeneye icyemura ibibazo bafite, iyo umunyapolitiki mandat ye irangiye yarabeshye abaturage, ubutaha batora undi ufite gahunda nziza kandi iboneye.<\/p>\n<ol>\n<li><b>3.\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 <\/b><b>Umunyapolitiki ntabwo agira umwanzi uhoraho (pas d\u2019ennemi \u00e9ternel en politique)<\/b><\/li>\n<\/ol>\n<p>Muri politiki, uwahoze ari umwanzi ejo hashize, none ashobora guhinduka inshuti magara kuko basangiye inyungu bombi bahuriyeho. Reba nawe wasobanura ute uko G\u00e9n\u00e9ral Paul RWARAKABIJE na bagenzi be bari gukorana na FPR \u2013 INKOTANYI aribo ejo barwanaga ndetse bikaviramo abaturage benshi ba i Gisenyi na Ruhengeri.<\/p>\n<p>Bwana Pierre C\u00e9lestin RWIGEMA wahoze ari Minisitiri w\u2019intebe, ejo hashize yashijwaga na Leta ya Kigali jenoside, none FPR irarebye isanga imukeneye, imufitemo inyungu, imukuraho jenoside none ubu yaragarutse ari gukorana na FPR \u2013 INKOTANYI, kuko bose bakeneranye kandi babifitemo inyungu. Ibi bishatse kuvuga ko nta mwanzi uhoraho muri politiki.<\/p>\n<p>Banyarwanda, dukwiye kwitonda tugashishoza tukareba iyo tuvuye, aho turi n\u2019iyo tujya, dukwiye gukurikira umunyapolitiki ufite gahunda ya sosiyeti isobanutse.<\/p>\n<p><b>UMWANZURO<\/b><\/p>\n<p>Abafilipi 2:1-4 havuga ngo \u00ab\u00a0<b><i>Ni uko niba hariho gukomezwa muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n\u2019urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n\u2019impuhwe musohoreshe umunezero wanjye guhumuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima. Nti mukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ah\u2019ubwo azirikane n\u2019abandi<\/i>\u00a0\u00bb.<\/b><\/p>\n<p>Abanyarwanda turasabwa kugira urukundo, umuntu agakunda mugenzi we nk\u2019uko yikunda, kugira imbabazi n\u2019impuhwe. Niba twifuza kugira u Rwanda rwiza rubereye bose imbabazi ni ngombwa, kugira ubutabera bukora neza, kwamagana politiki zituremamo ibice, kwicisha bugufi no kubahana, kuvugisha ukuri no kwigira ku mateka.<\/p>\n<p>Abanyarwanda turasabwa kandi kuba umuntu umwe tukavuga n\u2019ijwi rirenga twamagana ingoma y\u2019igitugu ya FPR \u2013 INKOTANYI n\u2019amashyaka bafatanyije, kugira ngo icyiza gisimbure ikibi kuko bigaragara ko Leta ya Kigali yananiwe kandi itifuza kuba yakwikosora.<\/p>\n<p>Amashyaka n\u2019abanyarwanda barasabwa kwishyira hamwe mu ihuriro (coalition) bagahuza ingufu, bagahuza inama n\u2019umugambi, bakarenga ibibatanya bagashaka ibibahuza. Iryo huriro ryaba rifite gahunda yo kubaka u Rwanda n\u2019abanyarwanda, aho umututsi abona inyungu ze kandi zitanga umutekano kuri we, kubye no kube, umuhutu bikaba uko, kimwe n\u2019umutwa ndetse n\u2019abandi biyemeje kuba abanyarwanda bose bakazibona, k\u2019uburyo buri munyarwanda yabona icyizere cyo kubaho ejo hazaza.<\/p>\n<p>Amashyaka yose yifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda yahurira muri iryo huriro ariko bitabujije ko buri shyaka rikomeza gahunda yaryo, aho kwirirwa ku ma radio babeshya, basebanya, si nakorana na naka, si nashyikirana na kanaka, ibyo babivemo duharanire inyungu z\u2019abanyarwanda bose.<\/p>\n<p><b>DUHARANIRE KUBAHO <\/b><\/p>\n<p>Tubifashijwemo n\u2019Imana\u00a0 no k\u2019ubushake bw\u2019abanyarwanda bose, abanyarwanda dukeneye Leta ibungabunga abanyarwanda n\u2019u Rwanda, ihanga akazi ku baturarwanda bose, iharanira imibereho myiza kuri bose nta vangura, iterambere rirambye kandi risaranganyijwe, no guharanira gushaka ibisubizo biturutse ku baturage bose b\u2019u Rwanda by\u2019ibibazo bahuye nabyo no kwimakaza umuco w\u2019amahoro,\u00a0 iterambere, ukwishyira ukizana kuri buri wese, na demokarasi.<\/p>\n<p>Duhaguruke rero duhuze ingufu duharanire kubaho kandi twitegurire u Rwanda rwiza rubereye bose.<\/p>\n<p>Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho uruhare rwa amadini kugira ngo u Rwanda rube rwiza kuri bose.<\/p>\n<p>Mugire amahoro y\u2019Imana<\/p>\n<p><b>Isaac MUKESHIMANA <\/b><\/p>\n<p>E-mail: <a href=\"mailto:isamuke5@gmail.com\">isamuke5@gmail.com<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>A.URUHARE RW\u2019AMASHYAKA YA POLITIKI Amashyaka ya politiki ni imwe mu ntwaro zikomeye zituma igihugu n\u2019abagituye bashobora kugera k\u2019uburyo bwihuse ku miyoborere myiza (bonne gouvernance), iterambere rirambye kandi kuri bose, ubutabera bwigenga, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, umutekano w\u2019abantu n\u2019ibintu, uburezi bwiza kandi kuri bose, ubuzima buzira umuze ku batuye igihugu, kurwanya igitugu n\u2019amacakubiri,&#8230;<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3044,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3351","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya gatatu) - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya gatatu) - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"A.URUHARE RW\u2019AMASHYAKA YA POLITIKI Amashyaka ya politiki ni imwe mu ntwaro zikomeye zituma igihugu n\u2019abagituye bashobora kugera k\u2019uburyo bwihuse ku miyoborere myiza (bonne gouvernance), iterambere rirambye kandi kuri bose, ubutabera bwigenga, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, umutekano w\u2019abantu n\u2019ibintu, uburezi bwiza kandi kuri bose, ubuzima buzira umuze ku batuye igihugu, kurwanya igitugu n\u2019amacakubiri,&#8230;\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-03-21T13:37:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-03-21T13:59:46+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya gatatu)\",\"datePublished\":\"2013-03-21T13:37:08+00:00\",\"dateModified\":\"2013-03-21T13:59:46+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\\\/\"},\"wordCount\":1938,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\\\/\",\"name\":\"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya gatatu) - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-03-21T13:37:08+00:00\",\"dateModified\":\"2013-03-21T13:59:46+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":285,\"height\":381},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya gatatu)\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya gatatu) - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya gatatu) - Umunyarwanda","og_description":"A.URUHARE RW\u2019AMASHYAKA YA POLITIKI Amashyaka ya politiki ni imwe mu ntwaro zikomeye zituma igihugu n\u2019abagituye bashobora kugera k\u2019uburyo bwihuse ku miyoborere myiza (bonne gouvernance), iterambere rirambye kandi kuri bose, ubutabera bwigenga, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, umutekano w\u2019abantu n\u2019ibintu, uburezi bwiza kandi kuri bose, ubuzima buzira umuze ku batuye igihugu, kurwanya igitugu n\u2019amacakubiri,&#8230;","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-03-21T13:37:08+00:00","article_modified_time":"2013-03-21T13:59:46+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya gatatu)","datePublished":"2013-03-21T13:37:08+00:00","dateModified":"2013-03-21T13:59:46+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/"},"wordCount":1938,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/","name":"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya gatatu) - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-03-21T13:37:08+00:00","dateModified":"2013-03-21T13:59:46+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":285,"height":381},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-rwiza-rubereye-bose-igice-cya-gatatu\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya gatatu)"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3351","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3351"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3351\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3351"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3351"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3351"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}