{"id":33567,"date":"2019-11-17T21:42:39","date_gmt":"2019-11-17T19:42:39","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=33567"},"modified":"2019-11-20T23:27:38","modified_gmt":"2019-11-20T21:27:38","slug":"aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Aimable Karasira : umuhanuzi mu Rwanda"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><em>Kuva mu ntangiriro z\u2019impeshyi ya 2019, hari izina ryamamaye mu biganiro hagati y\u2019Abanyarwanda baba mu mahanga n\u2019imbere mu gihugu : Aimable KARASIRA, umwarimu mu ishami ry\u2019Ikoranabuhanga n\u2019Itumanaho muri Kaminuza y\u2019u Rwanda. Uyu musore w\u2019umunyarwanda ubarirwa mu myaka 40 y\u2019amavuko, akesha  ubwamamare bwe imbuga nkoranyambaga, by\u2019umwihariko YouTube aho ibiganiro bye byarebwe n\u2019abantu uruhuri mu mezi abarirwa ku ntoki gusa.<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><em>Mu gihugu cyashegeshwe n\u2019ubwoba, ubushinyaguzi, ikinyoma, uburyarya, urwikekwe, ukwiyoberanya, guhakirizwa, kurimanganya, inda nini, ba nyamwigendaho, ba ntibindeba, ba mpemuke ndamuke, irondabwoko, umururumba w\u2018ibintu, ishyari, ubugome n\u2019ubugwari, uwari wariyise \u00ab Professor Nigga \u00bb mu gihe cyahise yahagurukanye ibakwe mu kutaniganwa ijambo n\u2019ubunyangamugayo agamije kwishyira mu mwanya w\u2019abandi n\u2019isesengura ridafite umupaka ry\u2019umuryango nyarwanda.<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><em>Mu byumweru byinshi, Jambonews yashishikajwe no kumenya amateka y\u2019uyu mwarimu wa Kaminuza usa n\u2019abantu bavugwa muri Bibiliya, inashyira mu mvugo yumvwa n\u2019abasomyi be, ubutumwa bw\u2019uyu muhanuzi w\u2019ibihe tugezemo.<\/em><\/p>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">Umuryango wishimiwe n\u2019abaturanyi<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Aimable Karasira Uzaramba yavutse mu w\u20191977 avukira i Mwendo, Segiteri Rwaniro, Komini Rusatira, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu cyabaye Akarere ka Huye. Ni imfura mu muryango w \u2018abana bane, Ingabire Goretti yarushaga imyaka ibiri, Tuyisenge Emmanuel yarushaga imyaka ine na bucura bwabo, Uyisenga Aim\u00e9, wavutse mu mwaka w\u20191990, intambara itangiye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Se umubyara, Karasira Claver, yari agronome muri Minisiteri y\u2019Ubuhinzi, ashinzwe cyane cyane Inganda z\u2019icyayi za Mulindi na Shagasha. \u00ab <em>Muri iyo Minisiteri, yari azwiho ubunyangamugayo no kuba umunyamahoro<\/em>. \u00bb, ni ko Yozefu[1], bakoranaga muri Minisiteri yatubwiye, uwo Yozefu yahungiye mu Buholandi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyina umubyara, Mukaruzamba Goretti, yari umwarimukazi mu mashuri abanza ya Ruhashya, mbere yo kujya gukora mu Isanduku yo Kuzigama y\u2019u Rwanda. \u00ab<em> Umuryango wabo wari ubayeho neza, ukunzwe n\u2019abaturanyi, twabanaga neza njye n\u2019umuryango wanjye. <\/em>\u00bb, ni ko Yozefu yakomeje atubwira.<\/p>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">1990 : Kugaruka kw\u2019amoko kirimbuzi<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku ya 1 Ukwakira 1990, Umutwe wa FPR INKOTANYI, wari ugizwe ahanini n\u2019impunzi z\u2019Abatutsi zari zarahungiye i Bugande, wateye u Rwanda uyobowe na Jenerali Rwigema Fred, impunzi y\u2019umunyarwanda akaba n\u2019umusirikari mukuru mu gisirikari cy\u2019u Bugande.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ikibazo cy\u2019amoko cyahise cyubura mu Rwanda ku buryo mu minsi mike yakurikiyeho, abanyarwanda bagera kuri 10 000 bahise batabwa muri yombi, bakekwaho kuba \u00ab ibyitso \u00bb, muri bo harimwo Abatutsi benshi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu baturage, hatangiye urwikekwe buhoro buhoro ku buryo umuryango wa Karasira wari warimukiye ku Gitega, ugizwe na se na Nyina bombi b\u2019Abatutsi, bahise bibasirwa. \u00ab <em>N\u2019ubwo uwo muryango ntaho wari uhuriye na FPR<\/em>, <em>umwuka mubi watangiye kuzamuka hagati yawo n\u2019abaturanyi kugeza ubwo abawugize batangiye gushinjwa mu buryo bweruye gukorana n\u2019abanzi. Umunsi umwe, abaturanyi bitwaje imihoro bateye urugo rwabo, rwari rwubatse ahantu hanini rwuzuyemo ibiti by\u2019imbuto. Batemye ibiti byose bavuga ko banga ko \u2018Inyenzi\u2019 zazabyihishamo  \u00bb. <\/em>Uku niko Ernest[2], wiganaga na Aimable Karasira akaba ari nawe yakundaga kubitsa amabanga y\u2019ubuzima bwe mu myaka ibiri ya nyuma y\u2019amashuri yisumbuye Lyc\u00e9e ya Kigali-Rugunga, yadutangarije.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">\u00ab<em>Itotezwa ry\u2019uyu muryango ryatumye uhahamuka  bituma wimukira iNyamirambo, hafi ya stade, muri metero nkeya uvuye ku nzu ya Makuza Bernard, aho bumvaga bizeye umutekano<\/em>\u00bb, ni ko Ernest yakomeje atubwira.<\/p>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">1994 : Imperuka<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><em><strong>Mata 1994: Iterabwoba<\/strong><\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku itariki ya 4 Kanama 1993, nyuma y\u2019imyaka 3 y\u2019intambara yamenaga amaraso y\u2019abaturage, intumwa za guverinoma yariho icyo gihe iyobowe na Perezida Habyarimana Juv\u00e9nal n\u2019izari zihagarariye FPR ziyobowe na Kanyarengwe Alexis, zasinye amasezerano y\u2019Amahoro mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku ya 6 Mata 1994, mu gihe Abanyarwanda benshi bemeraga ko bari mu nzira y\u2019amahoro, indege yari itwaye Perezida Habyarimana yararashwe mu gihe yiteguraga kugwa i Kigali, u Rwanda ruhita ako kanya rucura imiborogo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Amasaha make nyuma y\u2019ihanuka ry\u2019indege, abasikare b\u2019ingoma ya Habyarimana, Perezida wari umaze kwicwa, bisutse mu rugo rw\u2019umuryango wa Karasira, barasa amasasu ku muryango uhinjira, bamena amadirishya, basakasaka bihuta hanyuma basubira aho baturutse. \u00ab <em>Mu minsi  yakurikiyeho, Aimable n\u2019umuryango we babayeho nk\u2019abatariho mu rugo rwabo, bamwe bihishe mu biti bya sipure byari byubatse urugo, abandi bihisha mu nzu, batinya ko abasirikari bagaruka bakabahitana<\/em>\u00bb, ni ko Ernest yakomeje atubwira.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><em><strong>Gicurasi 1994 : Igisasu cya FPR<\/strong><\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">N\u2019ubwo hari ubwoba bwo kwicwa igihe icyo ari cyo cyose, uyu muryango wabayeho wose kugeza kuri 21 gicurasi 1994. \u00ab <em>Uwo munsi ni<\/em><em>bwo umuryango wa Karasira wagushije ishyano, ubwo igisasu cyo mu bwoko bwa Katiyusha cyaguye ku nzu yabo kirashwe na FPR<\/em> . <em>Emmanuel, wari ufite imyaka 13 icyo gihe yahise acika amaguru yombi, ashiramo umwuka nyuma y\u2019amasaha make\u00bb, <\/em>ni ko Ernest yakomeje atubwira<em>.<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Icyo gihe umuryango wafashe umwanzuro wo gutatana kugira ngo wongere amahirwe yo kubaho kuri bamwe mu basigaye. Mu gihe Aimable yari asigaranye na se mu rugo iwabo, nyina, murumuna we na mushiki we berekeje i Butare mu majyepfo y\u2019u Rwanda, agace bakomokagamo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">\u00ab <em>Ntibigeze bagera i Butare ahubwo bagumye i Gatagara nyuma yo kumenya ko abari batuye mu gace se yavukagamo bose bishwe n\u2019Interahamwe <\/em>\u00bb, ni ko Ernest yadusobanuriye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyuma y\u2019igihe gito, Inkotanyi zafashe ako gace, abaturage bahurizwa hamwe i Bugesera, mu nkambi z\u2019abakuwe mu byabo n\u2019intambara imbere mu gihugu, umuryango wa Aimable werekeza i Rilima. \u00ab <em>Hari inkambi nini cyane y\u2019abakuwe mu byabo n\u2019intambara, kuko nyina yavugaga neza igifaransa, yahawe akazi ko gufasha adahembwa mu Muryango w\u2019Abaganga batagira Umupaka (MSF), kugira ngo asemurire abakuwe mu byabo n\u2019intambara<\/em>\u00bb, ni ko Ernest yakomeje atubwira.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kanama 1994 : \u00ab<\/strong><em><strong>Umuryango wanjye washimuswe bitagira uruvugiro<\/strong><\/em><strong>\u00bb.<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri Kanama 1994, nyuma gato y\u2019uko FPR ifashe ubutegetsi, igice kimwe cy\u2019umuryango wa Karasira cyongeye guhurira mu rugo rwabo i Nyamirambo igihe nyina na bucura bwabo, Aim\u00e9, bagarutse kureba se na Aimable. <em>\u00abUmukobwa wabo yari yasigaye i Rilima avurwa kolera. Kuko yababaraga cyane, nyina yanze kwirengera kumugendana urugendo rurerure, yibwira ko azabonera umutekano uhagije mu nkambi y\u2019i Rilima, aho yitabwagaho n\u2019abakozi b\u2019Abaganga batagira umupaka (MSF) bari aho, mu gihe yaremba<\/em>\u00bb, niko Ernest avuga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umwuka w\u2019ikiriyo waranze urugo rwabo: \u00ab <em>Umuryango wose wo kwa se wa Aimable wari warishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwa nyina hari hasigaye ngerere, mu gihe Emmanuel we yari yarishwe n\u2019igisasu cya FPR <\/em>\u00bb, ni ko Ernest yakomeje atubwira.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uyu yarakomeje aratubwira: <em>\u00ab Iminsi ibiri nyuma yo kongera kubonana k\u2019umuryango, bigaragara ko umutekano wagarutse i Kigali, Nyina yasubiye i Rilima gushaka umukobwa we Goretti, atitaye ku makuru yacaracaraga yerekeye ubwicanyi bwakorwaga na FPR bukorerwa Abahutu bo muri ako gace. Yumvaga ko we nk\u2019Umututsikazi yari guhonoka ubwo bwicanyi bwibasiraga imbaga y\u2019Abahutu \u00bb, <\/em>bwakorwaga<em> \u00ab <\/em><a rel=\"noreferrer noopener\" href=\"https:\/\/www.liberation.fr\/evenement\/1996\/02\/27\/rwanda-executions-massives-de-hutus-dans-l-ombre-du-genocide-des-tutsis_161810?fbclid=IwAR23Dxb5JcWEdOwAuTdH84-ZXndFamf5MTGt_DW9EdWRtHHVva49B2FMfWA\" target=\"_blank\"><em>mu kwaha kwa Jenoside yakorewe Abatutsi <\/em><\/a>\u00bb[3]<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyina ntiyagarutse. Mu ntangiriro z\u2019ukwezi kwa Nzeli 1994, Karasira Claver yiyemeje u kujyayo nawe ashingiye ku nama zidasiba yagirwaga n\u2019uwitwa Gatari. \u00ab <em>Aimable yakomeje kumumbwira. Aramushinja (Yamwishyizemo) cyane kuko adashidikanya ko azi neza abishe umuryango we. Sinzi irindi zina rye ariko Aimable yaramunshushanyirizaga nkumuntu \u00ab wacumbagiraga<\/em> \u00bb<em> \u00bb <\/em>Ernest arabyibuka.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abonye se atagarutse, Aimable Karasira, wari ukiri ingimbi icyo gihe, yafashe umwanzuro wo kujya muri ako gace gushaka umuryango we. <em>\u00abAgeze i Rilima, hafi cyane y\u2019ibiro bikuru bya MSF, bamusabye gutegereza ko \u00ab Afande \u00bb ahagera, muri uko kumutegereza ni ko yamenye uko byagendekeye umuryango we. Uwakuwe mu bye n\u2019intambara yamuhishuriye ko mushiki we na nyina bishwe na FPR, yakekaga nyina, nk\u2019uwavugaga igifaransa, gutanga amakuru ku bwicanyi bwakorerwaga Abahutu ku cyicaro cya MSF. Se wahageze amushakisha na we yagiye atyo, Aimable asabwa kuhava vuba na bwangu niba yarashakaga kubaho <\/em>\u00bb.[4]<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">\u00ab <em>Murumuna wanjye yishwe n\u2019igisasu, abandi bagiye mu buryo budasobanutse, nako mu buryo busobanutse ariko budashobora kuvugwa<\/em>\u00bb, ni ko uyu munsi Aimable Karasira abisobanura.[5]<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_33847\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/K3-JXUaTF8c?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu biganiro bye, azi neza uburemere bw\u2019iyi ngingo n\u2019ingaruka yabikuramo, Karasira agira icyo avuga gake cyane ku mahano yabaye mu Rwanda, asubiramo kenshi ngo \u00ab <em>Iyo ni politiki, nta cyo nabivugaho<\/em>\u00bb ahubwo akagaruka ku kuvuga ku ruhare rw\u2019ibihugu by\u2019amahanga mu mahano yamutwariye umuryango.  \u00ab <em>Ibihugu by\u2019amahanga byagize uruhare mu byatubayeho, Ubufaransa, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubufaransa kuko bwafashaga ubutegetsi bwariho icyo gihe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko zashoboraga kubihagarika byose, na Uganda kuko nayo yabigizemo uruhare mu buryo bugaragara. Ni politiki mpuzamahanga, bari bakurikiranye inyungu zabo. Sinabanga 100% ariko bakoresheje abavandimwe bacu batugirira nabi. Nanga ba Clinton, iyo Hillary atsinda amatora muri Amerika mu 2016, nari gushavura.<\/em>\u00bb<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_55379\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/ZuzV8N4zY5I?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">Icyunamo kidashoboka<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kuva muri 1994, kimwe n\u2019abandi bahuye n\u2019ingaruka z\u2019amahano FPR yakoze, Aimable Karasira ahatirwa kutavuga ku ngingo iganisha ku cyo umuryango we wazize.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku mubabaro wo kubura umuryango we wose hiyongeraho uburemere bw\u2019icyunamo kidashoboka no guceceka by\u2019agahato ku buryo abe babuzemo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gihe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafashwa mu kwiyubaka n\u2019amashyirahamwe nyarwanda cyangwa mpuzamahanga menshi, ndetse n\u2019imiryango ishamikiye kuri Leta, nk\u2019Ikigega gifasha abarokotse jenoside batishoboye (FARG), kongeraho ko Abahutu bagizweho ingaruka n\u2019ibyaha n\u2019ibikorwa bya Jenoside bakorewe na FPR, n\u2019ubwo bo birwariza bucece mu gahinda kabo, Aimable Karasira yisanga wenyine mu muryango mugari uvangura imfubyi hashingiwe ku moko cyangwa icyo bari cyo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu kiganiro yagiranye n\u2019Ijwi ry\u2019Amerika (VOA), ku wa 29 Nzeli 2019, Aimable Karasira agira ati \u00ab <em>Sinari nzi uwo nahitamo. Tekereza kutagira umuntu n\u2019umwe wagirira icyizere, kutagira umuntu n\u2019umwe muganira, bose baguhunga kuko ntawe muhuje agahinda.<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu ndirimbo yo muri 2015, \u00ab Ndeka Undorere \u00bb[6], Aimable Karasira avuga amateka y\u2019uko \u00ab yabaye igicibwa mu murugo \u00bb[7], agasobanura mu mvugo ijimije uko yajugunywe n\u2019Abatutsi ndetse n\u2019Abahutu[8] : <em>\u00ab Ibaze kwicwa uhagaze, ugapfira muri Nyagasani, ukabura kivugira, abo muhuje bavugirwa<\/em>\u00bb.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">\u00ab<em>Sinzi uko nasobanura uburyo nishwe n\u2019agahinda gakabije<\/em>\u00bb[9], yakomeje abivuga mu kiganiro yagiranye n\u2019Ijwi ry\u2019Amerika (VOA).<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ernest avuga kuri ibi agira ati: \u00ab <em>N\u2019ubwo Aimable ari Umututsi warokotse Jenoside, kuko yayiburiyemo umuryango we wose wo kwa se muri jenoside yakorewe Abatutsi, ntiyari yemewe n\u2019amashyirahamwe y\u2019abayirokotse, kuko abantu bari bazi ko umuryango we wishwe na FPR, mu gihe Abahutu barokokeye i Tingitingi no mu bundi bwicanyi bwakozwe na FPR mu majyaruguru y\u2019u Rwanda batamwikozaga, bamufata nk\u2019intasi<\/em> \u00bb.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">\u00ab<em> Ni amateka yihariye yahuriranye no kutagira kirengera mu muryango nyarwanda byatumye Aimable afatwa n\u2019agahinda gakabije. Aim\u00e9, murumuna we yataye umutwe kugeza ubu aba mu kigo ngororamuco cy\u2019i Nyamagabe (gikora nk\u2019icy\u2019Iwawa) aho yemerewe gusurwa inshuro imwe mu kwezi gusa<\/em>\u00bb<em>, <\/em>ni ko Ernest yakomeje atubwira.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu muryango nyarwanda aho agahinda gakabije gafatwa nko guhumanywa, indwara y\u2019abanyantege nke cyangwa \u00ab y\u2019abazungu \u00bb, Aimable yanze kugira ipfunwe ryo kugaragaza agahinda gakabije : <em>\u00abTekereza kuba mu gihugu ntaho ufite ho kujya, mu gihe cyo kwibuka, kutagira aho kwibukira. Kubura abawe, so, nyoko, kuba utakigira umuryango w\u2019iwabo wa so, iwabo wa nyoko nta n\u2019uwo kubara inkuru, mu gihe ubana n\u2019abagize uruhare mu byago byakugwiririye. Hanyuma ukambwira ko ngomba gutekereza neza nyuma y\u2019ibyo ? Sinterwa ipfunwe no kugira agahinda gakabije.<\/em>\u00bb<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_35140\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/3V2cCASdAsg?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">1994 \u2013 2009 : Inzira y\u2019umusaraba<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Imyaka yo kuva 1994 kugeza 2009. yabaye inzira y\u2019umusaraba yeruye kuri Aimable Karasira, \u00ab <em>Itabi n\u2019inzoga ni zo zari inshuti ze z\u2019akadosohoka<\/em>\u00bb, Ernest arabyibuka.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">N\u2019ubwo yari imfubyi n\u2019Umututsi, Karasira ntashobora kubona inkunga iyo ari yo yose ya Leta cyane cyane iya FARG, ataranashoboye kunamira abe mu buryo buzwi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nk\u2019aho ako kababaro kadahagije, Aimable yahatiwe kunywera kuri iki gikombe kugeza ku ndiba, igihe igice kinini cy\u2019isambu yabo bacyambuwe ku maherere : \u00ab <em>Aimable yahoraga ambwira uwitwa Patrice Rwanyagatare, wafashijwe na polisi, cyane cyane umwofisiye witwa Munyaneza, wabahaye ingurane y\u2019ubutaka<\/em>\u00bb, ni ko Ernest asobanura.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu kiganiro yagiranye n\u2019ikinyamakuru cyitwa igihe.com, muri Nyakanga 2019, Karasira asobanura ubuzima bwe bw\u2019icyo gihe nk\u2019 \u00ab inzira y\u2019umusaraba\u00bb : \u00ab<em>Simfite data, simfite mama, ariko ndamutse mpuye na bo uyu munsi, nababaza icyo bambyariye. Nari mfite umuryango, none umuryango wanjye hafi ya wose nawuvukijwe mu w\u20191994, nsigaranye murumuna wanjye umwe, na we ufata ibiyobyabwenge akambera umuzigo (\u2026). Sinshaka kugira umwana kuko byaba ari ukumubyarira mu nyanja y\u2019ibibazo.\u00bb<\/em><\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_28532\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/J78d24gU3WM?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">N\u2019ubwo imyaka ihita indi igataha, uburibwe bwa Aimable ntibuganyuka, ahubwo bukura umusubizo. Kuva yagera muri kaminuza y\u2019i Butare, Aimable asubiriramo buri wese, \u00ab<em>Nzashirwa ari uko niyahuye<\/em>\u00bb. Yongeraho mu kindi kiganiro ko kuri we \u00ab<em>kuza ku isi birutwa n\u2019igihano, ibintu byinshi utiteguye birakugwirira\u00bb.<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri Nyakanga 2019, igihe umunyamakuru Umurungi Sabin, ukorera <em>Isimbi TV<\/em>, yamwibutsaga amagambo yavugiye muri Kaminuza anamubaza niba ari ko akibitekereza, igisubizo cyihuse cya Aimable cyabaye : \u00ab<em>Mfite  ibyiringiro ko umunsi hazajyaho itegeko ryemera kwiyahura (\u2026) Iyo nza kuba mbyemerewe, nkagira n\u2019ubutwari kuko nta wubwiha, nkanizera neza ko ntakwihusha, mba nariyahuye<\/em>\u00bb.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri icyo kiganiro yongeyeho ati \u00ab <em>Sinigeze nizihiza isabukuru y\u2019amavuko yanjye, umupfumu aramutse andaguriye itariki yanjye yo gupfa, niyo najya nizihiza buri mwaka<\/em>\u00bb.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_34261\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/QmMX-2K4tk8?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">2009 : Urumuri rwa Tuff Gang<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri 2009, mu gihe ubuzima bwa Aimable Karasira bwasaga n&#8217;umuhanda wo mu kuzimu urimo umwijima utarangira, mu gihe imyaka n\u2019imyaka yiyumvaga wenyine mu buribwe bwe, urumuri rwamurasiyeho ruganza umwijima ubwo yakubitanaga n\u2019abagize itsinda riririmba injyana ya rapu ryitwa Tuff Gang.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">\u00ab <em>Amateka y\u2019ubuzima bwanjye ni uruhererekane rw\u2019ibibazo, ibibazo biremereye, ibibazo biremereye cyane, nibwiraga ko bitashoboka gusobanura uburyo ngendana ibyo bibazo muri njye, kugeza igihe numvise bavuga itsinda ry\u2019urubyiruko ryitwa Tuff Gang (\u2026), bivugiraga ibibazo byo mu muhanda, by\u2019abari mu magereza, abantu barushye n\u2019abaremerewe<\/em> \u00bb Aimable akomeza abivuga muri cya kiganiro yagiranye n\u2019Ijwi ry\u2019Amerika.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nk\u2019 ibihumbi by\u2019urubyiruko rw\u2019abanyarwanda bumva baratereranywe, Aimable Karasira yahise yibona mu magambo ya rya tsinda anaririmba mu njyana y\u2019amagambo ya rya tsinda ryaririmbaga injyana ya rapu y\u2019aho ngaho rikavugira urubyiruko rwabujijwe gukopfora<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu ndirimbo yabo imenyerewe, yitwa \u00ab Amaganya \u00bb yarebwe n\u2019abantu 340 000 kuri YouTube, iryo tsinda rivuga kwiheba k\u2019urubyiruko rw\u2019u Rwanda : \u00ab Twakuze twumva ko ibyiza biri imbere<em>, ariko imyaka ikomeje guhita\u00bb.<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Itsinda rivuga kandi uburemere bw\u2019amateka,<em> \u00ab Mushobora gutekereza ko twahisemo ibi bihe bikomeye, ariko ni amateka yatugize abo turi bo\u00bb, <\/em>kimwe n\u2019ukwiheba, ubukene n\u2019inzara,<em> \u00ab Nta mutima utuje, nta mitungo, mu nda nta kirimo\u00bb. <\/em>Mu nyikirizo, iri tsinda ryagiraga riti <em>\u00ab Turi imbohe z\u2019abo turi bo n\u2019aho tuva, kuba tutavuga, si uko imitwe yacu irimo ubusa; mu buzima, ubundi umugabo arimenya, burya imitima yacu yuzuyemo amaganya. \u00bb[10]<\/em><\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_28779\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/qQDFXPiYRdg?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">2010 : Professor Nigga<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu kumva indirimbo z\u2019iryo tsinda, Aimable yumvise aruhutse anabona umurongo: \u00ab <em>N\u2019ubwo ntari nzi kuririmba naribwiye nti \u2018ngiye gukora rapu\u2019, kuko nta muntu wabashije kumva ibibazo byanjye nabonaga umuziki nk\u2019uburyo bwo kwivura, ubuvuzi bwuzuye<\/em>\u00bb, yabisobanuriye Ijwi ry\u2019Amerika.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ni uko izina ry\u2019ubuhanzi rya <em>Professor Nigga<\/em>, ryahise riba icyamamare kuva ubwo, Aimable Karasira aba abonye uburyo bwo kwitura umutwaro wari umuremereye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu ndirimbo ye ya mbere \u00ab Mureke kunyitiranya \u00bb, yasohotse muri 2010, Karasira yaririmbye ati \u00ab <em>Mureke kunyitiranya, kuko data mukeka ataridata<\/em>\u00bb ;kugira ngo ace ibihuha byavuzwe ku muryango we kugira ngo bamusebye ubwo yatangiraga kwigisha muri kaminuza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bamwe bavugaga ko yaba ari umuhungu wa Karamira Froduald, uwahoze ari Umututsi aza kuba Umuhutu bikurikije uko byagendaga mu Rwanda[11]. Uyu yaje guhanishwa igihano cy\u2019urupfu mu mwaka w\u20191997, abandi bavugaga ko yaba ari mwene Bucyana Martin, perezida w\u2019ishyaka rya politiki CDR wishwe muri Gashyantare 1994 ahotowe n\u2019igihiriri cy\u2019abaturage bamushinja kuba mu ishyaka ry\u2019abari baraye bishe, Gatabazi F\u00e9licien, umwe mu bayobozi batavugaga rumwe na Leta yariho icyo gihe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">\u00ab<em>Bantwerereye ababyeyi kuko nari ntangiye kwigisha muri Kaminuza (\u2026), bagamije kuntesha agaciro, sinshaka ko bankunda ndashaka ko bampa amahoro<\/em>\u00bb, Aimable Karasira yabibwiye ikinyamakuru <em>Ukwezi<\/em> muri Kanama  2019.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_95248\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/Jn5GG69pb9s?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">\u00abAmahembe y\u2019i Karagwe\u00bb<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu 2014, uyu muhanzi yasohoye indirimbo yitwa \u00ab Amahembe y\u2019i Karagwe \u00bb avuga <em>\u00ab ingaruka z\u2019agahinda gakabije\u00bb. <\/em>Muri iyo ndirimbo yavuze bwa mbere ku batsembye umuryango w<em>e<\/em>: \u00ab<em>Amahembe y\u2019i Karagwe yica abarenze igihango, amahembe y\u2019i Karagwe yica abatunzwe akadomo, amahembe y\u2019i Karagwe niyo yamariye umuryango, nta kundi nimwigendere,<\/em>\u00bb yibaza impamvu yarokotse.[12]<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-4-3 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_45303\"  width=\"640\" height=\"480\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"480\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/K9P67yzTSOk?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">kuri buri wese uzi umuryango nyarwanda, igihango kivugwa na Karasira  gishyira indahiro ya FPR barahirira \u00ab kwicwa\u00bb bakaba bashobora no \u00ab kubambwa \u00bb niba hari ugize indoto zo kuyitatira[13].<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gihe na none mu mezi make mbere yo gusohora iyi ndirimbo, Paul Kagame yari yibukije ku nshuro ya kenshi icyo gihano bikurije ku iyicwa rw\u2019uwahoze ari ukuboko kwe kw\u2019iburyo[MC(1] , muri Afrurika y\u2019Epfo, kuko yari yagerageje gutatira iyo ndahiro: \u00ab <em>Buri wese uzagambanira umugambi wacu cyangwa akifuriza abaturage bacu ikibi azabizira\u00bb[14], <\/em>Jenerali Kagame yari yabitangaje mu gitondo cy\u2019amasengesho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gusobanura iyi ndirimbo \u00ab yatuye umuryango we wishwe\u00bb umuhanzi yaranditse ati \u00ab<em>Ibigize iyi ndirimbo birasobanura uko ndi. Iyo munyita umusazi utakwihanganirwa, mumenye ko ari amahembe y\u2019i Karagwe yangize atya.<\/em>\u00bb<\/p>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">\u00abNdeka undorere\u00bb<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu ndirimbo yo muri 2015 yiswe \u00ab Ndeka Undorere \u00bb, Aimable Karasira agaruka ku kubura umuryango we, akanagaragaza ku buryo bweruye ababigizemo uruhare.  \u00ab <em>Abari abacu bitabye inama, bitaba Imana<\/em>\u00bb[15], yifashishije amagambo azwi neza n\u2019abagizweho ingaruka n\u2019ibyo FPR yakoze.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri make, mu duce FPR yari yarafashe no mu nkambi z\u2019impunzi z\u2019Abahutu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC), abasivile batumizwaga mu nama, abenshi ntibagaruke. Ibi byatumye hahimbwa umugani, mu bice binyuranye by\u2019abaturage, \u00ab<em>uwitabaga inama<\/em>\u00bb, \u00ab <em>yitabaga Imana<\/em> \u00bb.[16]<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kuko yatinyaga ko uzumva indirimbo yakumvirana, umuhanzi yanditse neza mu cyongereza nyuma y\u2019amashusho y\u2019indirimbo ko ari amateka ye bwite. Agira ati \u00ab <em>This song was written based on the artist\u2019s true story<\/em> \u00bb, bivuze ngo \u00ab<em>Iyi ndirimbo yanditswe hashingiwe ku mateka nyakuri y\u2019umuhanzi<\/em>\u00bb.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_13194\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/jDZqbRHIkcw?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">2019 : Ubuhanuzi<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu 2019, nyuma y\u2019umuziki, Aimable Karasira yabonye mu ijambo ubundi buryo bw\u2019ubuvuzi. Ibiganiro bye byakunzwe vuba vuba ahita yifuzwa n\u2019ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi. \u00ab <em>Abantu bari bafite inyota y\u2019ukuri<\/em> \u00bb, Karasira yabisobanuye ubwo bari bamubajije uko abona imvano yo kugera ku ntego ku biganiro bye byuzuyemo amasomo y\u2019ubuzima n\u2019ubuhanuzi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ntibibaho ko Karasira yanga gutanga ikiganiro, ku munsi umwe, ashobora kwemerera ibitangazamakuru bitandukanye kubiha ibiganiro. \u00ab <em>Kumpereza mikoro ni nko gufungura robine, mvuga vuba vuba kuko mfite byinshi ku mutima, mfite byinshi nabitse imyaka myinshi nashakaga gutangaza.Abantu bashobora rimwe na rimwe gutungurwa cyangwa kubabazwa kuko navuze, ariko ni kimwe n\u2019umuntu ushaka kuruka. Iyo ufite isesemi biragoye kwitangira, iyo urutse wumva uruhutse, nyamara ukuri iruhande ashobora kubibona nabi. Numva nduhutse iyo mvuze ikindi ku mutima<\/em>\u00bb, Karasira  yabisobanuriye abamubazaga igituma avugisha ukuri.<\/p>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">Ababi cyane ni ba Ntibindeba<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">N\u2019ubwo bwose ibyandikwa n\u2019abamwumva bikunze kuba ibyubaka, benshi batunga agatoki ku kuba insanganyamatsiko yibandaho ziba zitubaka. Karasira arabisobanura : <em>\u00ab Mu muco w\u2019Abayapani, bagira ihame rya \u00ab yin \u00bb na \u00ab yang \u00bb, risobanura ko ibintu byose ari magirirane. Hariho abagabo n\u2019abakobwa, abera n\u2019abirabura, urumuri n\u2019umwijima, ariko mu muryango nyarwanda, ku birebana n\u2019icyiza n\u2019ikibi, nta buringanire bugihari, ikibi cyaganje icyiza.<\/em>\u00bb<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Imbere y\u2019igihirahiro abaturage b\u2019abanyarwanda babayemo, Karasira asa n\u2019uwibanda ku bantu benshi bicecekeye, abenshi bigize ba Ntibindeba, ugereranyije n\u2019abahigira kubica atajya atinyuka kuvuga mu mazina. \u00ab <em>Hari abantu babi bakora ikibi, ariko ababi cyane, ni abantu binumira iyo babonye abakora ikibi, ntibababwire ko bakosa. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abantu benshi batishe, ariko barebereye, abenshi barabihaniwe.<\/em> \u00bb<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Agera n\u2019aho ahangana no guceceka kw\u2019abanyarwanda imbere y\u2019icyago kibugarije : \u00ab <em>Ndabavugira mukavuga ko nataye umutwe, birambabaza cyane kubavugira nkababona mukubye akabero, Nagombaga wenda guceceka, ahari nari gukomeza kubareka bakabakanda, ahari iyo bakomeza kubakanda, byari kuzarangira mumenye icyo navugaga.<\/em>\u00bb<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_81954\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/ZuzV8N4zY5I?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">\u00ab APR nanjye turi babiri\u00bb<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Azi neza ko, muri kimwe mu bitugu bikabije ubukana ku isi, guteshuka gatoya byamutwara ubuzima cg kwishyira akizana, Karasira abwira ushaka kumva wese ko \u00ab atazavuga politiki\u00bb. Ariko mu kiganiro cyumviswe cyane umunyamakuru yiharaje kumubaza niba hari ikipe y\u2019umupira w\u2019amaguru afana, Karasira amutangariza muri aya magambo. \u00ab<em>Nta kipe n\u2019imwe mfana ariko hari iyo nanga, ni APR. iyo APR ikinnye igatsindwa numva nishimye. N\u2019iyo APR yakina n\u2019ikipe ya Shitani, nafana iya Shitani<\/em>\u00bb.  Mbere yo kongeraho ikiganiro kigeze kure ko <em>\u00ab Iyo APR itsinzwe igitego, numva ngize ibyishimo ntashobora gusobanura, sinzi aho biva. <\/em>\u00bb[17]<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ikiganiro cyarakurikiwe cyane kuko abakirebye bahise barenga 200 000. N\u2019ubwo nyir\u2019ubwite atabyerura, bamwe babibonamo uburyo bwo kwihimura ku ikipe ya APR yitiranwa n\u2019umuryango wamutsembeye abe .<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_75825\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/QmMX-2K4tk8?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubwamamare bwa Karasira bukora ku byiciro byose by\u2019umuryango nyarwanda, abafana benshi b\u2019ikipe ya APR bakurikira amasomo y\u2019ubuzima atanga bagaragarije mu ruhame kutishimira iyi ngingo kwabo mu magana y\u2019ibitekerezo yakurikiye ikiganiro.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyuma y\u2019icyumweru mu kindi kiganiro, Karasira yasabwe kugira icyo abivugaho. Mu gihe hari hitezwe ko ari bwisubireho kugira ngo ashimishe bose, Karasira yatangaje mu buryo yihariye, \u00ab <em>Tugomba kwemera ko tudashobora kubona ibintu kimwe, mfite abaturage bikundira kurya ibikomoka ku bimera, barwara mu ngingo iyo bariye inyama, mu gihe njye nikundira akanyama. Ibyo ntibigomba kuduteranya na busa. APR nanjye turi babiri, sinshobora kuba indyarya ngo mvuge ko mfana APR kandi atari byo.\u00bb<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yongeyeho, abwira abafana ba APR imbona nkubone : <em>\u00ab Nimunezerwe mu gihe bavuze APR, mubyishimire ariko mumenye ko njye iyo bavuze APR, ndwara mu ngingo, ndahindurwa<\/em>\u00bb, akurizamo isomo ryo kwimakaza umuco w\u2019ubworoherane mu muryango mugari rizwi mu guhinduramo abanzi abantu bafite imyumvire ya politiki itandukanye.<\/p>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">\u00abSinshaka umwana, ibi biganiro ni ikirari nzasiga ku isi\u00bb<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gihe Karasira arengeje imyaka mirongo ine, abazwa buri gihe impamvu adafite umugore cyangwa abana<em>\u00ab Impamvu ntashaka urukundo, nta mugore nta bana ni bwo buzima mbona aha mu Rwanda, muri Afurika. Baratubeshya iyo batubwira ko ibyiza biri imbere, ariko njye ndi mwarimu ndeba aho tugana, ndeba ukuntu imisoro yiyongera, ndeba uburyo abaturage biyongera ariko ibibatunga bikagabanuka (\u2026)  Sinshaka umwana uzahora yibaza uko azamera mu hazaza he. \u00bb<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Niba Aimable adahangayikishijwe no kugira abazamukomokaho, ni uko afite imyemerere ivuga ko <em>umuntu atibukirwa ku bana be ahubwo ku bikorwa bye<\/em>.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ntasiba kuvuga k\u2019 \u00ab<em>umurage nzasiga mu Rwanda ni ibitekerezo byanjye. Mu myaka 50 cyangwa 75, bazamenya agaciro k\u2019ibyo mvuga uyu munsi (\u2026) Abanyarwanda ndabazi, bizafata igihe, ariko umunsi umwe ijambo rizatangwa bavuge akabari ku mutima.<\/em>\u00bb.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_46750\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/aQkfQxGs4wA?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">Intege nke z\u2019umuryango<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku rutonde rw\u2019ibintu bihangayikisha Karasira hazaho ku ikubitiro gutakaza indangagaciro z\u2019umuryango nyarwanda n\u2019ukuntu urubyiruko rwabaswe n\u2019ibiyobyabwenge, inzoga no kwirundumurira mu bintu by\u2019imburamumaro. \u00ab<em> Umuryango wacu uca ibintu hejuru, twigana ba Nyamwigendaho kandi twatakaje indangagaciro z\u2019umuryango wacu. U Rwanda rushingiye ku buhinzi, ubworozi, ubukerarugendo ariko aho kubona abakurikira kuri YouTube umuhinzi cyangwa umworozi wigaragaje, ibintu by\u2019imburamumaro ni byo bikurura urubyiruko. Ku maradiyo ntibishoboka kumva ikiganiro ku buhinzi cyangwa ku bworozi, hiberaho umuziki n\u2019umupira w\u2019amaguru, mu gihe nta n\u2019ikipe ikomeye dufite.<\/em>\u00bb<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yatanze urugero ku kuzamuka gutangaje kw\u2019indirimbo \u00ab Igisupusupu \u00bb na Shaddy Boo, wagereranya na Kim Kardashian wo mu Rwanda bagira imibare myinshi y\u2019ababakurikira kuri Instagram.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_89076\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/aQkfQxGs4wA?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Agira ati \u00ab <em>Nagahisemo ko Imana itwika byose, nk\u2019uko yabigenje i Sodoma na Gomora, nanjye wenda nkabigenderamo, byose bikagenda hagatangirirwa kuri zeru.<\/em>\u00bb<\/p>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">Abafarizayi<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Hatitawe ku byabaye i Sodoma na Gomora, Karasira ategereje guhindura umuryango nyarwanda no kuwuhindura hakazamurwa ukuri udashaka kumva. <em>\u00ab Umuryango mugari umfata nk\u2019umuntu usekeje, umuti w\u2019amenyo, ariko ibyo ntacyo bintwaye, ni bwo buryo Yezu yafatwaga n\u2019Abafarizayi, yababwiraga ko bameze nk\u2019imva zitatse inyuma ariko imbere harimo ubusa. Iyo baza kubona uburyo bwo kubikora, bari kuba baranyishe kuko imiryango migari nk\u2019uwacu ntibakunda abavuga ukuri<\/em>\u00bb, yabivuze mu biganiro byinshi yagiranye n\u2019 igitangazamakuru <em>Igihe<\/em>.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ijambo ukuri niyo nkingi ya mwamba ya Karasira, arivuga muri buri kimwe mu biganiro bye, cyane cyane iyo ahamagarira Abanyarwanda kuvuga ukuri no kureka kwitwara nk\u2019\u00ab abafarizayi, indyarya\u00bb niba bashaka gusohoka mu bidafite umumaro umuryango mugari wivurugatamo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Hamwe n\u2019uburyarya, Karasira atamaza urukundo rw\u2019ibintu ku muryango nyarwanda: \u00ab <em>Mbabazwa no kuba ntaravukiye i Burayi. Hano iyo wigisha muri kaminuza, umuryango mugari ushaka ko ugira imodoka, ko wambara karuvati, ko uhora wambaye ikositimu, kuko mu muryango wacu, niyo waba ntacyo ufite kuri konti, umuryango uzishima uvuge ko uri intangarugero\u2026 Sinkeneye karuvati.\u00bb<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu kw\u2019igunga mu muryango nyarwanda, Karasira avuga ko, ashobora kuzisanisha mu myaka iza, \u00ab<em>kugira ngo abashimishe<\/em>\u00bb. \u00ab<em> Yezu yabambwe kuko yanze kwisanisha na bo, yavugaga ukuri kwe, yabwiraga abafarizayi ko bari indyarya, yababwizaga ukuri batashakaga kumva maze mu gihe cyo guhitamo uwagombaga kubabarirwa bahitamo Barabasi aho guhitamo Yezu. Ndimo kwiga kuba indyarya, kuko ntashaka kuzira urwo Yezu yazize<\/em>\u00bb.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_39146\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/hR2TNuxjigE?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">Igisobanuro cy\u2019umuvuno<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Hejuru yo kwigisha, Karasira akundirwa umuvuno we, nk\u2019urugero abajijwe kuri \u00ab Made in Rwanda \u00bb yahawe intebe inaratwa n\u2019abayobozi bariho mu Rwanda, Karasira atunga agatoki kwivuguruza kwabo: \u00ab<em> Niba uvuga Made In Rwanda, bishyire mu bikorwa. Ambara imyenda yakorewe mu Rwanda, umwana wawe yige mu Rwanda, wowe muyobozi ubivuga, ababyeyi bawe nibivuze mu bitaro byo mu Rwanda. Niba umuryango wawe wivuriza hamwe n\u2019abaturage b\u2019u Rwanda uzamenya ibibazo bafite, ariko niba ushyira hejuru Made in Rwanda, urarata kaminuza zacu mu gihe abana bawe biga muri Ecosse, Canada cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, nshuti yanjye, nta kuri uvuga.<\/em>\u00bb<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_11380\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/ZuzV8N4zY5I?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">Ibisazi birarutana<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Niba umuvuno we no gutebya aribyo yishingikirijeho, uburyo bwo gusubira ku murongo ntibwibagiranye. Nk\u2019urugero, igihe bamubazaga kuvuga ku bamwita \u00ab umusazi \u00bb, yasobanuye ko ibisazi birutana -afatira urugero ku nkuru y\u2019abayobozi b\u2019abanyarwanda bigwizaho indonke bishingikirije ku baturage ku buryo uko imyaka ihita indi igataha, icyiciro kiyoboye mu Rwanda cyabaye abaherwe mu gihe abaturage barushaho gukena. <em>\u00ab Buri muntu afite ingano y\u2019ibisazi, turamutse dufashe abasazi bose tukabajyana i Ndera (nk\u2019ahacumbikirwa abafite ibibazo byo mu mutwe), ntihasigara abantu benshi. Umuntu wiba ibigenewe abaturage akubakamo amazu agerekeranye ntamenya umubare wa za etaje, nyamara kandi  azarangiriza mu mva nto ni we musazi uruta abandi, bazamujyana i Ndera se kandi ari  we uhajyana abandi?<\/em> \u00bb<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_20623\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/Ga6pV_XmTiY?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<h4 class=\"wp-block-heading\">Karasira Family, umuryango wa kabiri<\/h4>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Aimable Karasira yakozweho n\u2019ubwuzu gufata ijambo kwe byabyukije mu Banyarwanda, cyane cyane abohereje ubutumwa bamufata nka mukuru wabo, umwana, inshuti, uwo babitsa ibanga cyangwa gusa uwabavugiraga ibyo bo batekerezagaho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku wa 17 Nyakanga 2019, ubwo bwuzu bwatumye Karasira ashinga ihuriro mu buryo bw\u2019 urubuga rwa WhatsApp ruhuza abakunzi be, urubuga rw\u2019ibiganiro, aho buri wese afite ijambo, kandi akagira uburenganzira mu kunoza imibanire myiza, biri mu birugenga (mu bigenga urwo rubuga)..<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu kiganiro cyatambutse nyuma gato yo gushinga urwo rubuga, Aimable Karasira asobanura ko \u00ab <em>babonye muri njye impano yo kubohora imitima nanjye nababonyemo impano y\u2019umuryango ntari ngifite. Nari nsigaye njyenyine ku isi, ariko uyu munsi mfite umuryango munini mu mpande enye z\u2019isi<\/em>. \u00bb<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_74583\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/x4oAzGN-Law?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri icyo kiganiro asubiramo ko adakora politiki agasaba abarwanya Leta kudakoresha izina rye mu guhinyura ubutegetsi buriho. Asobanura neza ko umujyo yahisemo ari \u00ab ubuse \u00bb, kandi ko mu mateka y\u2019u Rwanda \u00ab abase \u00bb babayeho ibihe byose kandi bari bafite umumaro wo kunenga ibitagenda mu muryango mugari kugira ngo bikosoke.  \u00ab <em>Intego y\u2019igikorwa cyanjye ni ukubwira umurwayi kujya kwivuza<\/em>\u00bb.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Igikorwa cya mbere cyaziyeho cya Karasira Family cyabaye icyo gutegura ikusanywa ry\u2019inkunga yo gufasha ishingwa ry\u2019umuyoboro wa Youtube wa Aimable Karasira. Karasira yari yagaragaje ubushake bwo gutangiza umuyoboro we wa Televiziyo kugira ngo asubize icyifuzo cy\u2019abashakaga kumubona buri gihe no kuganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye kandi yashakaga ubwigenge no kwishyira ukizana byisumbuyeho.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa mu bigaragara hatangizwa umuyoboro witwa \u00ab <em>Ukuri Mbona<\/em> \u00bb aho Karasira anyuza ubuvugizi bw\u2019abatagira kivurira, nk\u2019abarimu cyangwa na none abangavu baterwa inda batarabasha kwifatira ibyemezo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri kimwe mu biganiro bye yasuye Nyiraminani Verene, umugore ugendera mu kagare uba mu bwigunge. Amateka ye yakoze ku mitima y\u2019ababa hanze y\u2019igihugu bohereza amafaranga. Mu ntangiriro z\u2019Ugushyingo 2019, Karasira yafashije Nyiraminani, utabasha gukora ingendo kubasha kubona amafaranga ye. Muri urwo rwego rwo kumusura Aimable yasobanuye ko : \u00ab <em>Nyuma y\u2019ibiganiro nakoze aho navugaga ibibazo nagize mu buzima bwanjye, abantu benshi baranyegereye bambwira ko bambereye umuryango, nagize ba marume na ba data wacu, nagize ba masenge na ba mama wacu, byari byiza mpita nibwira nti kuki ntakoresha ubu bwuzu bamfitiye ngo nanjye mfashe abasumbirijwe ? Ni muri urwo rwego twasuye Nyiraminani. Twamukoreye ubuvugizi kandi twamushyiriye inkunga ifatika. Mu kuri, byose byagenze neza.<\/em> \u00bb<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_37650\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/wvB0WvopusU?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">\u00ab <em>Nishimiye umuryango wa Karasira wansuye kandi nabashije kubasobanurira ibibazo byanjye. Ntacyo nari mfite habe n\u2019ibikoresho byo mu gikoni, ariko bamboneye abantu bo kumfasha. Ubuzima bwari bugoye ariko kuva ubu ndabona ko buri mu nzira zo guhinduka (\u2026) Ubuzima bwari bushaririye cyane, nari njyenyine, nabagaho mu bwigunge ariko mbonye baje, niyumvisemo kugira umuryango unyitaho, byaranshimishije<\/em>\u00bb, na Nyiraminani, wabaye umugenerwabikorwa w\u2019igikorwa cyiza cy\u2019uwo munsi,  yatanze ubuhamya.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Aimable Karasira wa wundi mu myaka myinshi, igihe yari abikeneye kurenza ubundi, nta muntu yabonye wo kumuvugira, uyu munsi ni umuvugizi w\u2019abatagira ubavugira bo mu Rwanda, kugeza aho akoresha icyizere afitiwe agakusanya amafaranga yo gufasha ba ntaho nikora.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyi nyandiko yanditswe bwa mbere mu gifaransa na <strong>Ruhumuza Mbonyumutwa<\/strong> ku rubuga <a href=\"https:\/\/www.jambonews.net\/actualites\/20191108-aimable-karasira-un-prophete-au-rwanda\/\">Jambonews<\/a><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yashyizwe mu Kinyarwanda na mwene Nyundo. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;<\/p>\n\n\n\n<ol class=\"wp-block-list\"><li>Izina ryarahinduwe mu rwego rwo kudashyira ku Karubanda umutangabuhamya.<\/li><li>Izina ryarahinduwe mu rwego rwo kudashyira ku Karubanda umutangabuhamya.<\/li><li><a href=\"https:\/\/www.liberation.fr\/evenement\/1996\/02\/27\/rwanda-executions-massives-de-hutus-dans-l-ombre-du-genocide-des-tutsis_161810?fbclid=IwAR0aj7tjAdgpv9Fbg7e93syzsIEl2QY0qA1k_jFwdoRESYyTP2EHUO0R76I\" target=\"_blank\" rel=\"noreferrer noopener\">https:\/\/www.liberation.fr\/evenement\/1996\/02\/27\/rwanda-executions-massives-de-hutus-dans-l-ombre-du-genocide-des-tutsis_161810<\/a><\/li><li>Pour un aper\u00e7u plus complet des massacres commis dans cette r\u00e9gion, voyez, \u00ab Violences du nouveau r\u00e9gime rwandais 1994-1995 \u00bb publi\u00e9 par M\u00e9decins sans fronti\u00e8res. <a href=\"https:\/\/www.msf.org\/sites\/msf.org\/files\/2019-05\/MSF%20Speaking%20Out%20Violences%20du%20nouveau%20regime%20rwandais%201994-1995.pdf?fbclid=IwAR2O33dYeKnH7Ntxyrarqk5GdUeOc-j7Ms-AFT2adXPPR6cheFYsxnQj41Q\" target=\"_blank\" rel=\"noreferrer noopener\">https:\/\/www.msf.org\/sites\/msf.org\/files\/2019-05\/MSF%20Speaking%20Out%20Violences%20du%20nouveau%20regime%20rwandais%201994-1995.pdf<\/a><\/li><li>Interview avec La Voix de l\u2019Am\u00e9rique (VOA) en septembre 2019.<\/li><li>Ndeka Undorere <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=oeSbOOpeViU&amp;fbclid=IwAR0RxA6VpgHceqxSgGDXpAFbyrfKD2xmolFDpgl2OLpl257g-SXRUvnpqhI\" target=\"_blank\" rel=\"noreferrer noopener\">https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=oeSbOOpeViU<\/a><\/li><li>\u201cNabaye igicibwa murugo\u201d<\/li><li>\u00ab <em>Nabaye igicibwa murugo sinizeye abo hanze y\u2018inkiko, wamurimyi yanyimye imbuto, muhumuza anyima ikivuguto<\/em> \u00bb<\/li><li>Interview aupr\u00e8s de la VOA de septembre 2019, <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=K3-JXUaTF8c&amp;t=1434s&amp;fbclid=IwAR3IJuQWeGF1-UPZjqb2JSSz2d_HhrZXHwSrseS2hLU8QXjqJ6vcoQo5Za8\" target=\"_blank\" rel=\"noreferrer noopener\">https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=K3-JXUaTF8c&amp;t=1434s<\/a><\/li><li>\u00ab <em>Turi imbohe z&#8217;abo turi bo n\u2019aho tuva kuba tutavuga si uko imitwe irimo ubusa. Mu buzima ubundi umugabo arimenya, Burya imitima yacu yuzuyemo amaganya<\/em>\u00bb<\/li><li><a href=\"https:\/\/l.facebook.com\/l.php?u=https%3A%2F%2Ftrialinternational.org%2Ffr%2Flatest-post%2Ffroduald-karamira%2F%3Ffbclid%3DIwAR0b6DK0X0Utyb65SFhU8pyJC6s20ONh3LcVZihwO7ks5xKincA3Jz9RNqI&amp;h=AT33fKDDwh1ap9pxztFFV297ANiNVCEgcCgZaau-FGZ6omJGa3hZE357dnZ29abcoaLM4vHsnzPriQIYhTovylDqczYsdWEmi65HDfUvOu7B6iLPe7J4_Udjz6tLaaQs0wvXpUXsWgLdZlwYF0v4F95ElnU\" target=\"_blank\" rel=\"noreferrer noopener\">https:\/\/trialinternational.org\/fr\/latest-post\/froduald-karamira\/<\/a><\/li><li>\u00ab <em>Amahembe y\u2019i Karagwe, yica abarenze igihango, amahembe y\u2019i Karagwe yica abatunzwe akadomo, amahembe y\u2019i Karagwe niyo yamariye umuryango, ntakundi nimwigendere<\/em> \u00bb<\/li><li>\u00ab <em>Nyuma yo kumva neza, gusobanukirwa no gusesengura, urahizwa na FPR arahira yiyemeza \u00ab gushyira ubuzima bwe mu kangaratete \u00bb avuga ati :<\/em><ol><li><em>Maze kumva neza, gusobanukirwa no gusesengura  icyo ngiye kwiyemeza mu muryango n\u2019abandi banyamuryango ;<\/em><\/li><li><em>Nzabungabunga kandi nzaba umurinzi w\u2019umuryango ndwanya abanzi ba FPR aho bazaba baro hose no mu buryo bwose ;<\/em><\/li><li><em>Nzubaha nta mpaka amategeko yose ya FPR, ariho ubu n\u2019azashyirwaho ;<\/em><\/li><li><em>Nintatira iyi ndahiro, nzabambwe nk\u2019undi mugome wese.<\/em>\u00bb<\/li><\/ol><\/li><li><a href=\"https:\/\/l.facebook.com\/l.php?u=http%3A%2F%2Fwww.rfi.fr%2Fafrique%2F20140113-assassinat-patrick-karegeya-kagame-trahison-consequences%3Ffbclid%3DIwAR071o2-UdHQRmt3Dyv15a8G3yVVlZS3IQCLV6WdC7K0h1rXGJPYEkDvllI&amp;h=AT2AL9qCzmV3gUmbNwOhJ3k4YOQMjIoC_q7g53IjcgTkBLCu7BYZsBjsWBFleYGGA7MPWE9RGWd2Me1avjxxaUkAx6J5WZFEbJgBFyDlkQl-a2QCWuEqp33mvI0A90DOcuRKUeLfUiQ-uFx6VXuG9ekWa9Y\" target=\"_blank\" rel=\"noreferrer noopener\">http:\/\/www.rfi.fr\/afrique\/20140113-assassinat-patrick-karegeya-kagame-trahison-consequences<\/a><\/li><li>\u201c<em>Abari abacu bitabye inama, bitaba imana \u00bb<\/em><\/li><li>Kuri iyi ngingo reba ubuhamya bwa Marie Beatrice Umutesi, wanditse igitabo cyitwa \u00ab Fuir ou mourir au Zaire \u00bb, mu nama yo kuwa 11 ukwakira 2019, i Buruseli yavugaga kuri Jenoside yakorewe Abahutu. <a href=\"https:\/\/l.facebook.com\/l.php?u=https%3A%2F%2Fwww.youtube.com%2Fwatch%3Fv%3DCVPbepuO7sY%26fbclid%3DIwAR1SXOttw0x3Rxkwi4KI8cRnXGy7kHjk-I-ldct8Zlhxd2Zjne5aCU6gy-4&amp;h=AT1DwnCKQD0rg7CZdzd5ZXmX-ZZxYzPUTRiq9H2tFzxu1-M8QjeqWvfsq9WB9si0e-hSRor_EprAygwr36FZITRaYFDnzXNJlchvQIgf-fWw5IxhkxuU2G7Ez-WaUUtppbRb83f7uHb6AOYvBiEkSrZs-LM\" target=\"_blank\" rel=\"noreferrer noopener\">https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=CVPbepuO7sY<\/a>.<\/li><li><a href=\"https:\/\/l.facebook.com\/l.php?u=https%3A%2F%2Fwww.youtube.com%2Fwatch%3Fv%3DQmMX-2K4tk8%26fbclid%3DIwAR2dvmrKSNH2bZ1tQGVCrPQf0U6WVPMV2WtH3D4iXlwgNQ8ddpfU4hP_TQo&amp;h=AT1Xhk1etMoZifixCX6aFuxH8iY4oTNm5FWwyEFZQQaFIA0YZCvjC9ioHOHbZCG8Ow2BHcNiZxDJFAdl29VoSD8cLoBmXTszrw0QMOHFYBs76UT0sXE8K4dD-z0Mozx_0XkTg2kupPbZyHZI84GKN1vDBrc\" target=\"_blank\" rel=\"noreferrer noopener\">https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=QmMX-2K4tk8<\/a><\/li><\/ol>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuva mu ntangiriro z\u2019impeshyi ya 2019, hari izina ryamamaye mu biganiro hagati y\u2019Abanyarwanda baba mu mahanga n\u2019imbere mu gihugu : Aimable KARASIRA, umwarimu mu ishami ry\u2019Ikoranabuhanga n\u2019Itumanaho muri Kaminuza y\u2019u Rwanda. Uyu musore w\u2019umunyarwanda ubarirwa mu myaka 40 y\u2019amavuko, akesha ubwamamare bwe imbuga nkoranyambaga, by\u2019umwihariko YouTube aho ibiganiro bye byarebwe n\u2019abantu uruhuri mu mezi abarirwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":33203,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[80],"tags":[],"class_list":["post-33567","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibyo-twabasomeye-ibihwihwiswa"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Aimable Karasira : umuhanuzi mu Rwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Aimable Karasira : umuhanuzi mu Rwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuva mu ntangiriro z\u2019impeshyi ya 2019, hari izina ryamamaye mu biganiro hagati y\u2019Abanyarwanda baba mu mahanga n\u2019imbere mu gihugu : Aimable KARASIRA, umwarimu mu ishami ry\u2019Ikoranabuhanga n\u2019Itumanaho muri Kaminuza y\u2019u Rwanda. Uyu musore w\u2019umunyarwanda ubarirwa mu myaka 40 y\u2019amavuko, akesha ubwamamare bwe imbuga nkoranyambaga, by\u2019umwihariko YouTube aho ibiganiro bye byarebwe n\u2019abantu uruhuri mu mezi abarirwa [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2019-11-17T19:42:39+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2019-11-20T21:27:38+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/10\/karasira.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"960\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"540\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"25 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"headline\":\"Aimable Karasira : umuhanuzi mu Rwanda\",\"datePublished\":\"2019-11-17T19:42:39+00:00\",\"dateModified\":\"2019-11-20T21:27:38+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\\\/\"},\"wordCount\":4915,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/10\\\/karasira.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibyo twabasomeye\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\\\/\",\"name\":\"Aimable Karasira : umuhanuzi mu Rwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/10\\\/karasira.jpg\",\"datePublished\":\"2019-11-17T19:42:39+00:00\",\"dateModified\":\"2019-11-20T21:27:38+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/10\\\/karasira.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/10\\\/karasira.jpg\",\"width\":960,\"height\":540,\"caption\":\"Aimable Karasira\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Aimable Karasira : umuhanuzi mu Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Aimable Karasira : umuhanuzi mu Rwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Aimable Karasira : umuhanuzi mu Rwanda - Umunyarwanda","og_description":"Kuva mu ntangiriro z\u2019impeshyi ya 2019, hari izina ryamamaye mu biganiro hagati y\u2019Abanyarwanda baba mu mahanga n\u2019imbere mu gihugu : Aimable KARASIRA, umwarimu mu ishami ry\u2019Ikoranabuhanga n\u2019Itumanaho muri Kaminuza y\u2019u Rwanda. Uyu musore w\u2019umunyarwanda ubarirwa mu myaka 40 y\u2019amavuko, akesha ubwamamare bwe imbuga nkoranyambaga, by\u2019umwihariko YouTube aho ibiganiro bye byarebwe n\u2019abantu uruhuri mu mezi abarirwa [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2019-11-17T19:42:39+00:00","article_modified_time":"2019-11-20T21:27:38+00:00","og_image":[{"width":960,"height":540,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/10\/karasira.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"25 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/"},"author":{"name":"therwd","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"headline":"Aimable Karasira : umuhanuzi mu Rwanda","datePublished":"2019-11-17T19:42:39+00:00","dateModified":"2019-11-20T21:27:38+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/"},"wordCount":4915,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/10\/karasira.jpg","articleSection":["Ibyo twabasomeye"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/","name":"Aimable Karasira : umuhanuzi mu Rwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/10\/karasira.jpg","datePublished":"2019-11-17T19:42:39+00:00","dateModified":"2019-11-20T21:27:38+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/10\/karasira.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/10\/karasira.jpg","width":960,"height":540,"caption":"Aimable Karasira"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aimable-karasira-umuhanuzi-mu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Aimable Karasira : umuhanuzi mu Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/33567","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=33567"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/33567\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":33590,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/33567\/revisions\/33590"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/33203"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=33567"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=33567"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=33567"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}