{"id":3373,"date":"2013-03-28T21:01:25","date_gmt":"2013-03-28T19:01:25","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3373"},"modified":"2013-03-28T21:01:25","modified_gmt":"2013-03-28T19:01:25","slug":"ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/","title":{"rendered":"Ese Kagame afite nyungu ki mu gutera abaturage ibisasu?"},"content":{"rendered":"<p>Ku mugoroba wo ku wa kabiri taliki ya 26 werurwe 2013, inzego z\u2019ubutasi za Perezida Kagame zongeye gukora igikorwa cya bunyamaswa zajyaga zikora mu myaka ishize, ari cyo cyo gutera abaturage ibisasu, zigamije kwiteza umutekano mucye, ibi mu rwego rwo guhahamura abaturage hamwe n&#8217;amahanga.<!--more--><\/p>\n<p>Icyo gikorwa kikaba cyarakorewe kuri gare ya Kimironko mu ma saa 18:47, ahantu harangwa n\u2019urujya n\u2019uruza rw&#8217;abantu, barimo n&#8217;abashinzwe umutekano, gihitana umuntu umwe, abandi bagera kuri cumi na babiri barakomereka ku buryo bukabije.<\/p>\n<p>Itohoza ryakozwe n\u2019Umuvugizi rikaba ryemeza ko icyo gikorwa gitindi cyakozwe n\u2019ingabo zishinzwe kurinda umugi wa Kigali, by&#8217;umwihariko zibarizwa muri \u00abSpecial\u00a0Force Brigade\u00bb. Icyo gikorwa cy&#8217;ubugome kikaba kandi cyari kiyobowe na Major Willis Kabutura, umwe mu bicanyi batojwe n\u2019urwego rw\u2019ubutasi rwa gisirikare (DMI), akaba yarakunze kwamamara cyane mu mwaka wa 2010 ubwo yakoreshwaga ibindi bikorwa by\u2019ubwicanyi na Gen Jack Nziza, ku mabwiriza ya perezida Kagame, akaza gihindurirwa akazi, nyuma yo kwamamara na none mu bindi bikorwa by\u2019ubwicanyi yagiye akorera abanyarwanda ku nshuro zitandukanye.<\/p>\n<p>Nkuko bamwe muri za maneko za Kagame babidutangarije, ariko bakaba batarashatse ko dushyira ahagaragara amazina yabo kubera impamvu z\u2019umutekano wabo, uku gutega abaturage ibisasu byakozwe n\u2019ingabo za \u00abSpecial Force Brigade\u00bb, zibitegetswe n\u2019urwego ruyobowe za maneko za Kagame, ari rwo NSS, ndetse icyo gikorwa kikaba cyari kizwi n\u2019urwego rw\u2019ubutasi rubarizwa muri Polisi y&#8217;igihugu (Special Intelligence), ahakunze kwitwa kwa Gacinya.<\/p>\n<p>Maneko za Polisi y&#8217;igihugu ziyobowe n\u2019umwicanyi ruharwa, ACP Kalisa Faustin, na we wageze muri Polisi aturutse muri DMI, zarebereye icyo gikorwa cyo kwica, cyanakomerekeje abaturage bagera kuri cumi na babiri kugirango hato kitaza kuvamo inkwakuzi y\u2019umusirikare cyangwa y&#8217;umupolisi waba utari azi ayo mabwiriza yari yatanzwe, akaba wenda yari gufata bagenzi be bari bateye icyo gisasu.<\/p>\n<p>Umwe mu bo twavuganye yabidutangarije muri aya magambo : \u201cBirababaje kubona abashinzwe umutekano bagenzi bacu ari bo batera ibisasu abaturage dushinzwe kurinda. Kuva muri 2010 twibazaga ko gutera abaturage ibisasu byakorwaga kugirango abaturage baterwe ubwoba, bityo ntihazagire usakuza perezida Kagame amaze kwiba amatora. Ikindi twibazaga nuko twiruhukije nyuma y&#8217;aho Lt Col Karangwa aviriye muri DMI, dore ko ari we wari uyoboye ibikorwa nk&#8217;ibi byo gutera abaturage ibisasu byagiye bihitana benshi kuva mu kwezi kwa gatatu 2010 kugeza amatora y\u2019umukuru w&#8217;igihugu arangiye. None birongeye. Icyo tuzi cyo nuko ibi nta kindi bigamije uretse kugirango inzego z\u2019umutekano zacu ziteze umutekano mucye, zigamije kwitirira ibyo bikorwa by\u2019ubwicanyi abatavuga rumwe n&#8217;ubutegetsi bwa Kagame no kubona impamvu\u00a0 zo kuvogera ubutaka bwa Kongo, zitwaje ko zirimo guhiga FDLR, ariko ukuri nuko ari uburyo perezida Kagame yabonye bwo kwitwaza yereka amahanga ko u Rwanda rufite umutekano mucye, ruwutewe n\u2019umutwe witwara gisirikare ufite ibirindiro\u00a0muri Kongo, ibi bikaba nta kindi bigamije uretse kubona urundi rwitwazo rwo gukomeza gusahura umutungo kamere wa Kongo yitwikiriye\u00a0\u00a0 umutwe wa M23 no kubona urwitwazo rwo gukomeza kuniga ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda no kwimakaza igitugu hakoreshwa iturufu y\u2019umutekano mucye kugirango bafunge abatavuga rumwe na perezida Kagame no kubuza amashyaka ya politiki atari mu kibaba cya FPR kwiyandikisha kugirango agire uruhare muri politiki y\u2019igihugu cyabo\u201d.<\/p>\n<p>Undi twavuganye yaratangaye cyane aduseka, tumubajije abihishe inyuma yo gutera kiriya gisasu cyahitanye umuturage kikanakomeretsa abagera kuri cumi na babiri, maze abivuga muri aya magambo : \u201cMwazatubarije izo njiji ngo ni maneko za Kagame impamvu hahora haterwa ibisasu abaturage ntibiterwe ku bigo byabo bararamo cyangwa kwa Kagame, dore ko iteka umwanzi ashakisha aho ibirindiro bya gisirikare cyangwa bya polisi\u00a0biba biherereye kugirango abice ingufu; muzongere mutubarize ubuyobozi bwa polisi nimba butari muri icyo gikorwa cy\u2019ubwicanyi, dore ko bwavuze ko hakomeretse abantu barindwi kandi ari cumi na babiri\u201c.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019ayo magambo y\u2019umwe muri maneko za Kagame, warakajwe cyane n\u2019icyo gikorwa cy\u2019ubwicanyi kibasira inzirakarengane z&#8217;abasiviri gikozwe na bagenzi be, twanyarukiye ku bitaro bya Kibagabaga aho izo ndembe zahise zijyanwa zikimara gukomereka, dusanga ari abantu cumi na babiri bakomeretse bikabije, icyo gisasu kikaba cyaranahitanye umukobwa w\u2019imyaka cumi n\u2019umwe.<\/p>\n<p>Ibi bikaba bibaye mu gihe umugi wa Kigali uza ku isonga mu yindi migi irinzwe cyane, ugereranyije n&#8217;indi migi yo mu bihugu byo mu karere, dore ko umugi wa Kigali ufite abasirikare benshi bakorera inzego z&#8217;umutekano zitandukanye zibarizwa mu mugj wa Kigali no mu nkengero zawo, ndetse na polisi, ukongeraho n&#8217;urwego rw&#8217;inkeragutabara, ku buryo bigoranye kubeshya abanyarwanda ko hari umuntu ushobora guhirahira akora igikorwa cy\u2019ubwicanyi nk&#8217;icyo atarafatwa, mbere yuko gikorwa.<\/p>\n<p>Gasasira, Sweden.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku mugoroba wo ku wa kabiri taliki ya 26 werurwe 2013, inzego z\u2019ubutasi za Perezida Kagame zongeye gukora igikorwa cya bunyamaswa zajyaga zikora mu myaka ishize, ari cyo cyo gutera abaturage ibisasu, zigamije kwiteza umutekano mucye, ibi mu rwego rwo guhahamura abaturage hamwe n&#8217;amahanga.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3374,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-3373","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ese Kagame afite nyungu ki mu gutera abaturage ibisasu? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ese Kagame afite nyungu ki mu gutera abaturage ibisasu? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku mugoroba wo ku wa kabiri taliki ya 26 werurwe 2013, inzego z\u2019ubutasi za Perezida Kagame zongeye gukora igikorwa cya bunyamaswa zajyaga zikora mu myaka ishize, ari cyo cyo gutera abaturage ibisasu, zigamije kwiteza umutekano mucye, ibi mu rwego rwo guhahamura abaturage hamwe n&#8217;amahanga.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-03-28T19:01:25+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Ese Kagame afite nyungu ki mu gutera abaturage ibisasu?\",\"datePublished\":\"2013-03-28T19:01:25+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\\\/\"},\"wordCount\":721,\"commentCount\":5,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\\\/\",\"name\":\"Ese Kagame afite nyungu ki mu gutera abaturage ibisasu? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-03-28T19:01:25+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":200,\"height\":308},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ese Kagame afite nyungu ki mu gutera abaturage ibisasu?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ese Kagame afite nyungu ki mu gutera abaturage ibisasu? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ese Kagame afite nyungu ki mu gutera abaturage ibisasu? - Umunyarwanda","og_description":"Ku mugoroba wo ku wa kabiri taliki ya 26 werurwe 2013, inzego z\u2019ubutasi za Perezida Kagame zongeye gukora igikorwa cya bunyamaswa zajyaga zikora mu myaka ishize, ari cyo cyo gutera abaturage ibisasu, zigamije kwiteza umutekano mucye, ibi mu rwego rwo guhahamura abaturage hamwe n&#8217;amahanga.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-03-28T19:01:25+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Ese Kagame afite nyungu ki mu gutera abaturage ibisasu?","datePublished":"2013-03-28T19:01:25+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/"},"wordCount":721,"commentCount":5,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/","name":"Ese Kagame afite nyungu ki mu gutera abaturage ibisasu? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-03-28T19:01:25+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":200,"height":308},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-afite-nyungu-ki-mu-gutera-abaturage-ibisasu\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ese Kagame afite nyungu ki mu gutera abaturage ibisasu?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3373","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3373"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3373\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3373"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3373"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3373"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}