{"id":3386,"date":"2013-04-02T16:26:31","date_gmt":"2013-04-02T14:26:31","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3386"},"modified":"2013-04-02T16:26:31","modified_gmt":"2013-04-02T14:26:31","slug":"dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/","title":{"rendered":"Dr Anastase Gasana akomeje kwisobanura!"},"content":{"rendered":"<div id=\"yui_3_7_2_1_1364912492020_12450\">1.IBYIZA BIJYE BISHIMWA<\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1364912492020_12451\"><\/div>\n<div>Rutayisire Boniface n\u2019ishyaka\u00a0 Banyarwnda ni abo gushimwa kuko bumvise politiki igendera ku mashyaka menshi icyo ari cyo n\u2019akamaro kayo. Ibyo babigaragaje mu nyandiko yabo yo kw\u2019italiki ya 23\/03\/2013 bise\u201dTwungurane ibitekerezo ku mashyaka mashya duhereye kuri MRP-ABASANGIZI\u201d.<\/div>\n<p><!--more--><\/p>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1364912492020_12452\"><\/div>\n<div>Ikibazo cy\u2019ingutu twagize kandi tugifite mu Rwanda no mu banyarwanda, ni ukutagira umuco wa politiki ishingiye kuri demokarasi n\u2019amashyaka menshi. Kandi uretse n\u2019ibyo, nta n\u2019umuco wa politiki y\u2019ishyaka gusa niyo ryaba rimwe uhari (no political party culture) kuko niyo rihari nta no guhiganwa mu bitekezo biharangwa. Umuco wa politiki uri mu Rwanda no mu banyarwnda ni ushingiye kuri politiki y\u2019igitugu kuko ari cyo cyaranze amateka y\u2019ubutegetsi mu gihugu cyacu kuva ku ngoma ya cyami ntutsi, repubulika mputu zombi, iyambere n\u2019iya kabairi, na repubulika ya mbere ntutsi iyobowe na FPR Inkotanyi.<\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1364912492020_12453\"><\/div>\n<div>Uko kutagira umuco wa demokarasi, kutagira umuco wa politiki wo kujya impaka zivuguruzanya no guhiganwa mu bitekerezo, nibyo bitera biriya byo kwigizayo no gukumira abandi byatwokamye (phenomene de l\u2019exclusion). Abahutu b\u2019intagondwa bo, mu mitwe yabo, harimo ko kurwanya ubutegetsi bubi bwa repubulika ntutsi ya mbere iyobowe na FPR ari akarima kabo ngo\u00a0 kuko ari bo ba \u201chutu butwi\u201d nkuko biyita. Kuri bo jye Anastase Gasana utari \u201chutu butwi\u201d nkabo si ndi umuhutu wemewe, ko rero nta mwanya mfite muri politiki nyarwanda yo kurwanya ubutegetsi bubi bwa FPR Inkotanyi. Ntibumva ko ubwo butegetsi mu gihe ari bubi, buri munyarwnda wese yaba umuhutu, yaba umututsi, yaba imvange y\u2019ubwo bwoko bwombi, afite uburenganzira busesuye bwo kuburwanya. Ni cyo cyatumye jye na bagenzi banjye ,mu nyandiko y\u2019Amahame y\u2019ishyaka twashinze, twatanze urugero rw\u2019umutware Bwanakweli Prosper(umututsi w\u2019umunyiginya) warwanyije ububi bw\u2019ubutegetsi bwa Cyami mu gihe cye, abubuza kwica abahutu bashakaga nabo kugira uruhare mu butegetsi bw\u2019igihugu cyabo. Dutanga n\u2019urugero rwa Burugumesitiri Munyandamutsa wa Komini Rushashi (umuhutu) warwanije ububi bwa\u00a0 Leta mputu ya Habyarimana na MRND ayibuza kwica abatutsi n\u2019abahutu banze kuba abahezanguni.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Ikindi Rutayisire n\u2019ishyaka Banyarwanda bumvise ni uko ishyaka rya poltiki ritagiraho gusa kujya mu butegetsi runaka; rigiraho no kugirango rizane ibitekerezo bishyashya mu ruhamdo rw\u2019amashyaka, muri za mpaka zivuguruzanya mu kinyabupfura, no guhiganwa mu bitekerezo. Abarwanya amashyaka menshi, ni abatumva akamaro kayo mu gutuma abaturage bajijukirwa(role educatif) n\u2019ibibazo bo n\u2019igihugu cyabo bafite. Bwana Boniface Rutayisire rero, n\u2019ishyaka Banyarwanda, mwarakoze guha MRP-ABASANGIZI ikaze mu ruhando rwa politiki y\u2019amashyaka menshi mu Rwanda.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>2.SINIGEZE NJYA MURI MRND<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Kujya mw\u2019ishyka runaka ukaba umurwanshyaka waryo ni ukurijyamo kubushake bwawe ari wowe uryihitiyemo nta gahato. Sinigeze njya muri MRND, yaba iyo twarimo twese ku ngufu za Leta y\u2019igitugu ya Habyarimana, yaba na MRNDD. Uti byagenze bite? MRND ivuka muri 1975 si nari mu Rwanda, nari umunyeshuli i Paris mu Bufaransa. Ndi mubashyigikiye Nyakwigendera Seth Sendashonga wari Prezedida w\u2019ishyirahamwe ry\u2019abanyeshuli ba Kaminuza y\u2019u Rwanda(AGEUNR) wabaye uwambere muri 1975 mu kunenga ivuka ry\u2019ishyaka rimwe rukumbi abanyarwanda bose bategetswe kujyamo ku gahato. Habyarimana akoresheje maneko we mukuru Lizinde Thoeneste yashatse kwica Seth Sendashonga atorokera kuri Goma ava kuri Goma ahungira i Bruxelles mu Bubiligi.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Nasubiye mu Rwanda muri 1981 ndangije amashuli kuko iyo wibeshyaga ukajya mu biruhuko mu Rwanda, iyo wabaga uri umututsi cyangwa se umuhutu w\u2019aho Leta ya Habyarimana yitaga \u201cNDUGA ELARGI\u201d, bakwita umunyanduga mbese n\u2019ubwo waba udakomoka mu karere ka Nduga, maneko za Habyarimana na Lizinde zaguhezaga mu Rwanda amashuli yawe akaba apfubye gutyo. Passeport yawe barayisigaranaga ku kibuga i Kanombe ibiruhuko byawe byarangira wajya mu biro bishimzwe abinjira n\u2019abasohoka(immigration) bakayikwima ugahera aho.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Ngeze mu Rwanda , guhera mu kwezi\u00a0 kwa cyenda 1981 nagiye kwigisha muri Kaminuza y\u2019u Rwanda i Nyakinama mu Ruhengeli. Muri 1984 jye na mugenzi wanjye w\u2019umufaransa Porofeseri\u00a0 Yves Cadiou twabonye ubutumire bwa Yale University ya hano muri Amerika bwo kuza mu nama mpuzamahanga y\u2019abalimu ba Kaminuza\u00a0 bigisha mw\u2019ishami ry\u2019indimi(Faculte des Lettres).Mugenzi wanjye yaje kujyayo jye nangirwa kugenda kubera irondakarere ryarangaga ubutegetsi bwariho icyo gihe kugeza no muri Kaminuza. Ku rutonde rwabagomaba gufata ijambo muri iyo nama nari nabonyeho izina ry\u2019irinyarwnda ry\u2019umuntu ntari nzi witwa Profeseri Kimenyi Alexandre, noneho ntuma\u00a0 wa mugenzi wanjye w\u2019umufaransa nti nugerayo uzamumbwirire akumpere inyandiko ye anakumpere igitabo yanditse ku rurimi rw\u2019ikinyarwanda(These de Doctorat ye). Yves Cadiou agarutse yambwiye ko Profeseri Kimenyi yamubwiye ko atari yiteguye ko hari uzamusaba igitabo cye , ko rero azacyohereza mw\u2019iposita kuri adresse yanjye Yves Cadiou yamuhaye. Bigeze mw\u2019iposita mu Ruhengeri, abamaneko bo kwa Habyarimana basomaga amabaruwa yacu yose tutabizi barampamagayre kwitaba ku biro byabo mu Ruhengeri ubwo ntangira kubazwa ubutitsa ibyo ntazi ngo mu mabaruwa yanjye babonyemo ikinyamakuru \u2018impuruza\u201d cyandikwakaga na Profeseri Kimenyi. Naho ubwo Profeseri Kimenyi nyine yashyize mw\u2019ibahasha nini igitabo cye yanditse ahabwa impamyabushobozi y\u2019ikirenga mu by\u2019indimi(Dortorat es Letrres) ashyiramo n\u2019icyo kinyamakuru cye Impuruza. Nahereye ubwo nitaba mu nzego zishinzwe iperereza mu Ruhengeli n\u2019i Kigali kuva 1984 kugeza 1989.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Icyo gihe\u00a0 nari na Perezida w\u2019ishyirahamwe ry\u2019abalimu n\u2019abashakashatsi bose bo muri Kaminuza y\u2019u Rwanda i Butare na Nyakinama. Noneho Perefe Zigiranyirazo wa Ruhengeli, muramu wa Habyarimana, akaba yari afite ikipe ye y\u2019umupira yitwaga Mukungwa.\u00a0 Uwitwa Nahimana Ferdinand wari umunyabanga mukuru wungirije wa Kaminuza i Nyakinama ni we wari Perezida w\u2019iyo kipi .Perefe Zigiranyirazo atanga itegeko ko umuntu wese ukorera umushahara ku butaka bwa parefegitura ayobora agomba gutanga kimwe cy\u2019icumi mu ikipe ya Mukungwa. Nahimana Ferdinand amaze kubitugezaho jye nk\u2019uhagarariye inyungu z\u2019abalimu bose narabyanze na Nyakwigendera\u00a0 Profeseri Emmanuel Ntezimana wari umuyobozi w\u2019ishami ry\u2019indimi abimfashamo, tunabijyana mu nama nkuru y\u2019ubutegetsi ya Kaminuza narimo nkuhagagarariye abalimu bose, turabyanga neza neza.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Naje no kugira ibindi bibazo bishingiye k\u2019uko narengeraga inyungu z\u2019abakimu bose ba Kaminuza ntarobanuye amoko n\u2019uturere. Uzabaze Pasitori Antoine Rutayise wari umwarimu\u00a0 muri Kaminuza i Nyakinama bakamwiruka kuko ari umututsi. Uzamubaze uti Gasana babigenje ate azagusobanurira.Uzabaze Porofeseri Gahigi Gerard wirukanywe nawe icyo gihe muri Kaminuza i Butare azira ko ari umunyagitarama. Uzabaze Porofeseri Alberto Basomingera wakuwe muri Kaminuza y\u2019u Rwanda i Butare igitaranya azira ko yigishije isomo ku burenganzira bw\u2019ikiremwamuntu mw\u2019ishami ry\u2019amategeko, n\u2019abandi. Aba bose bazakubwira ko nabitangiye uko nshoboye nta kurya iminwa ariko leta y\u2019igitugu yari ishingiye kw\u2019irondabwoko n\u2019irondakarere ikandusha imbaraga.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Bimaze kunkomerana nibwo negereye Nyakubahwa Habimana Bonaventure w\u2019iwacu i Kigali wari umunyamabanga mukuru wa MRND ishyaka rimwe rukumbi rya Leta, mutekererea ibibazo mfite byose musaba ko yanshakira uburyo nava muri Kaminuza\u00a0 mu Ruhengeli nkajya gukora i Kigali. Nibwo yamfashije mu kwa munani 1989 anzana kumubera umujyanama ushinzwe iby\u2019umuco, uburezi n\u2019ubushakashatsi. Yarambwiye ati hari imyanya y\u2019ubujyanama ntafiteho ijambo nk\u2019umujyanama w\u2019ibya politiki n\u2019iyindi ati ariko biriya by\u2019umuco ni ibintu basuzugura ku buryo ntawe uzabyitaho. Nuko Nyakubahwa Habimana Bonaventure yankuye mu menyo ya rubamba anzana nk\u2019umukozi wa Leta gukora muri MRND yari ishyaka rimwe rukumbi ikaba n\u2019ishyaka rya Leta abantu bose barimo ku gahato. Ngibyo iby\u2019abahezanguni intagondwa z\u2019amoko n\u2019uturere zo kwa Habyarimana zitwaza ngo nakoze muri MRND ngo nabaye muri MRND. Nongere nshimire Nyakubahwa Habimana Bonaventure wumvise ingorane narimo akamfasha kuzihonoka. Ariho, Imana ishimwe, ushaka wese azagende amubaze.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Maze kuba umujyana ushinzwe umuco uburezi n\u2019ubushakashatsi, ni jye wakoze dosiye yo gukuraho imyaka 8 y\u2019amashuli abanza igasubira ku myaba 6 mfatanije na Profeseri Karenzi Pierre Claver wari umwarimu muri Kaminuza i Butare akaba n\u2019umwe mu bagize Komite Nyobozi ya MRND, na Charles Ntakirutinka wari umunyamabanga mukuru wa Kaminuza y\u2019u Rwanda yose,\u00a0 n\u2019abandi.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Amashyaka menshi amaze kujyaho muri Nyakanga 1991 n\u2019ikibazo cy\u2019abakozi ba Leta bakoraga muri MRND ikiri ishyaka rya Leta yose kimaze gusobanuka kubadashaka kuguma muri iryo shayaka, ni bwo nabaye umunyamabanga mukuru wa Minisiteri yo gutwara ibintu n\u2019abantu n\u2019itumanaho (MINITRANSCO). Habayeho icyo gihe muri 1991 na 1992 ishyirahamwe ry\u2019abanyamabanga bakuru ba za Ministerei bari bashyigiikiye MRND ryayoborwaga na Leon Mugesera wari Umunyamabanga mukuru wa Minisiteri y\u2019Abari n\u2019Abategarugoli. Jye sinari muri iryo shirahamwe kuko ari jye munyamabanga mukuru wa munisiteri jyenyine wari mu mashyaka arwanya MRND. Jye nari mw\u2019ishyaka nari nirihitiyemo ari ryo MDR.Nari umwe mu bagize Biro Politiki y\u2019iryo shyaka ndi no muri Komisiyo yo gutegura imigambi n\u2019ingamba z\u2019ishyaka (party strategist). Ni muri urwo rwego nakoze ubushakashatsi, ntegura , nandika kandi ntangaza kw\u2019italiki ya 14\/05\/1992 inyandiko nise \u201cDOSSIER INTERAHAMWE ZA MUVOMA OU LES IRREDUCTIBLES DU MRND: ESSAI DE DERACINEMENT DU MAL\u201d. Iyi nyandiko ushobora kuyisoma mu gifaransa cyangwa mu cyongereza kuko yabaye inyandiko y\u2019ibanze y\u2019Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha mu gukurikirana abakoze jenoside y\u2019abatutsi n\u2019abahutu banze kuba abahezanguni mu Rwanda. Jya muri google urayibona. Hanyuma ababuranira Arusha nibwo bafashe umugambi wo kwiregura babeshya ngo ni jye waremye interahamwe bitwaje ko nabaye umukozi wa leta \u00a0y\u2019u Rwanda muri MRND, mbese ari amayeli yo kugirango barebe uburyo baburizamo iyo nyandiko yanjye kuko, nkuko uri bubibone nuyisoma, harimo amazina yabo.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>3. SINIGEZE NJYA MW\u2019ISHYAKA FPR INKOTANYI<\/div>\n<div><\/div>\n<div>Ibi byo sinirirwa mbitindaho. Nakoranye na FPR Inkotanyi mu rwego rw\u2019ubufatanye bwari hagati y\u2019ishyaka MDR naserukiraga , n\u2019umuryango wa FPR kugeza nsezeye muri Leta ya FPR mu kwezi \u00a0kwa mbere mu 2003. Mw\u2019ibaruwa yanjye isesera muri Leta iyobowe na FPR Inkotanyi \u00a0taliki ya 17\/01\/2003, nanditse ndega iyo leta ivangubwoko rikabije ntari ngishoye kwihanganira. Sinasezeye muri FPR rero kuko ntigeze nyibera umuyoboke habe na rimwe mu buzima bwanjye. N\u2019ababaye muri FPR ubu bakaba batakiyirimo\u00a0 barashinze ishyaka RNC,\u00a0 uzababaze bazakubwira ko batanzi muri FPR. Mbatanzeho umugabo. MDR nayo, ishyaka nari narihitiyemo ku bushake bwanjye ntawe ushyizeho agahato, Inama y\u2019Abaminisitiri ya leta ya FPR inkotanyi yarisheshe nta kiri mu Rwanda naranasezeye mu butegetsi bwa FPR , ndi impunzi muri Amerika nk\u2019abandi bose.<\/div>\n<div><\/div>\n<div>\u00a04. UMWANZURO<\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1364912492020_12468\"><\/div>\n<div>Jye na bagenzi banjye Prosper Bamara Visi-Perezida ushinzwe umutekano, Abdallah Akishuli Visi-Perezida ushinwe ihuzabikorwa by\u2019ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI n\u2019abandi batarashaka gutangaza amazina yabo, twiyemeje kuzana mu mpaka za politiki nyarwanda amahame ashingiye ku bworoherane no ku bwubahane, ibyo gutukana, gusebanya no kubeshyera bikavaho, hakabaho\u00a0 gusa guhiganwa mu bitekerezo. Abashaka ko duhiganwa mu bitekerezo binyuze mu nzira ya demokarasi n\u2019ubworoherane, ikinyabupfura, n\u2019ubwubahane muze murisanga. Abagenzwa no gutera urubwa(diffamations) gutukana no gusebanya, abo turabihorera kuko ntitwaba mu mahame ya politiki y\u2019ishyaka ryacu tugaya bene iyo myitwarire ngo nyuma natwe tugwe muri uwo mutego. Ntawe ukuzaho umwijima undi mwijima; umwijima ukurwaho n\u2019urumuri, umucyo.<\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1364912492020_12467\"><\/div>\n<div>Ubuze icyo avuga ku bitekerezo jye na bagenzi banjye twatanze, aza gutuka, gutera urubwa no kubeshyera umwe mu bayobozi b\u2019ishayaka ari we jye none cyagwa undi ejo. Kuki? Kuko adashoboye guhiganwa natwe mu bitekerezo byo kubaka u Rwanda rushya Abanyarwanda bose bifuza. Ese ko twatanze igitekereo ko hakwiye kujyaho Leta yo kugangahura igihugu, guhoza abanyarwanda bose amarira no komora Abanyarwnda bose ibikomere bafite ku mutima, mu mitwe no ku mubiri, wowe ubitekerezaho iki? Ese ko hari igitekereo cy\u2019uko hategurwa inyandiko y\u2019imfashanyigisho itabogamye yo kwifashisha mu ngando zagenerwa abayobozi ba FPR ndetse n\u2019abahoze ari abayobozi muri Leta ya Habayrimana na Sindikubwabo bose hamwe muri urwo rwego rwo kugangahura igihugu cyashegeshwe n\u2019indwara y\u2019agahurwe(alienation ethnique hutu\/tutsi, tutsi \/hutu),\u00a0 wowe ubivugaho iki? Impaka nkizo zo kungurana ibitekerezo nizo zidushishikaje, ari nayo mpamvu dushimira Rutayisire Boniface n\u2019ishyaka Banyarwnda babibonye batyo.<\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1364912492020_12471\">Bikorewe Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika taliki ya 02\/04\/2013<\/div>\n<div><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1364912492020_12472\">Dr. Gasana Anastase,<\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1364912492020_12473\">Perezida wa PRM\/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by\u2019igihugu cyabo ntawe usigaye inyuma y\u2019urugi.<\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>1.IBYIZA BIJYE BISHIMWA Rutayisire Boniface n\u2019ishyaka\u00a0 Banyarwnda ni abo gushimwa kuko bumvise politiki igendera ku mashyaka menshi icyo ari cyo n\u2019akamaro kayo. Ibyo babigaragaje mu nyandiko yabo yo kw\u2019italiki ya 23\/03\/2013 bise\u201dTwungurane ibitekerezo ku mashyaka mashya duhereye kuri MRP-ABASANGIZI\u201d.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3300,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3386","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Dr Anastase Gasana akomeje kwisobanura! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Dr Anastase Gasana akomeje kwisobanura! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"1.IBYIZA BIJYE BISHIMWA Rutayisire Boniface n\u2019ishyaka\u00a0 Banyarwnda ni abo gushimwa kuko bumvise politiki igendera ku mashyaka menshi icyo ari cyo n\u2019akamaro kayo. Ibyo babigaragaje mu nyandiko yabo yo kw\u2019italiki ya 23\/03\/2013 bise\u201dTwungurane ibitekerezo ku mashyaka mashya duhereye kuri MRP-ABASANGIZI\u201d.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-04-02T14:26:31+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/\",\"name\":\"Dr Anastase Gasana akomeje kwisobanura! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-04-02T14:26:31+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":215,\"height\":295},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Dr Anastase Gasana akomeje kwisobanura!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Dr Anastase Gasana akomeje kwisobanura! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Dr Anastase Gasana akomeje kwisobanura! - Umunyarwanda","og_description":"1.IBYIZA BIJYE BISHIMWA Rutayisire Boniface n\u2019ishyaka\u00a0 Banyarwnda ni abo gushimwa kuko bumvise politiki igendera ku mashyaka menshi icyo ari cyo n\u2019akamaro kayo. Ibyo babigaragaje mu nyandiko yabo yo kw\u2019italiki ya 23\/03\/2013 bise\u201dTwungurane ibitekerezo ku mashyaka mashya duhereye kuri MRP-ABASANGIZI\u201d.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-04-02T14:26:31+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/","name":"Dr Anastase Gasana akomeje kwisobanura! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-04-02T14:26:31+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":215,"height":295},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-anastase-gasana-akomeje-kwisobanura\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Dr Anastase Gasana akomeje kwisobanura!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3386","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3386"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3386\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3386"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3386"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3386"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}