{"id":3469,"date":"2013-04-22T19:21:08","date_gmt":"2013-04-22T17:21:08","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3469"},"modified":"2013-04-23T14:34:39","modified_gmt":"2013-04-23T12:34:39","slug":"leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/","title":{"rendered":"Leta ya Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yo kwaka abanyarwanda ubuhunzi!"},"content":{"rendered":"<p>Amakuru dukesha Radio Okapi aravuga ko Leta ya Congo yanze kuri uyu wa 18 Mata 2013 gushyira umukono ku masezerano yo gukuriraho ubuhunzi ku mpunzi z\u2019abanyarwanda ziba ku butaka bwayo (cessation de statut de r\u00e9fugi\u00e9) ibyo byabereye i Pretoria muri Afrika y\u2019Epfo.<!--more--><\/p>\n<p>Guverineri wa Kivu y\u2019amajyaruguru, Bwana Julien Paluku, wari muri iyo nama y\u2019abaministre yigaga ku kibazo cyo gukuraho ubuhunzi ku banyarwanda, ari umwe mu bahagarariye Leta ya Congo yatangarije i Goma kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mata 2013, ko Leta ya Congo ifite impungenge ko hari igihe Leta y\u2019u Rwanda yatangaza ko nta mpunzi y\u2019umunyarwanda isigaye ku butaka bwa Congo ibyo rero byatuma impunzi z\u2019abanyarwanda zibera umuzigo Leta ya Congo bakaba bakwaka ubwenegihugu bwa Congo.<\/p>\n<p>Iyo nama y\u2019abaministre yaberaga i Pretoria yateguwe n\u2019ishami ry\u2019umuryango w\u2019abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), hari hatumiwe ibihugu by\u2019Afrika byiganjemo ibicumbikiye impunzi nyinshi z\u2019abanyarwanda. Hari abahagarariye u Burundi, Congo Kinshasa, Kenya, Malawi, Mozambique,\u00a0 Congo Brazzaville, u Rwanda, Afrika y\u2019Epfo, Uganda,\u00a0 Zambia na Zimbabwe.<\/p>\n<p>Iyo nama yigaga ku cyemezo cyo gukuriraho ubuhunzi impunzi z\u2019abanyarwanda\u00a0ziba muri Congo Kinshasa. Icyo cyemezo giteganywa n\u2019abasezerano mpuzamahanga ku bijyanye n\u2019impunzi yashyizweho umukono mu 1951 (Convention de 1951 sur le statut des r\u00e9fugi\u00e9s) n\u2019amasezerano y\u2019umuryango w\u2019ubumwe bw\u2019Afrika yo mu 1969 (Convention de l\u2019OUA de 1969) ajyanye n\u2019imiterere bwite y\u2019ibibazo by\u2019impunzi ku mugabane w\u2019Afrika.<\/p>\n<p>Iyo cyemezo cyo gukuriraho impunzi uburenganzira bwo kwitwa impunzi akenshi gifatwa iyo bigaragaye ko habayeho amahinduka adasubirwaho kandi arambye mu gihugu impunzi zahunze ziturukamo ku buryo impamvu zatumye izo mpunzi zihunga zaba zitakiriho.<\/p>\n<p>Icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku mpunzi z\u2019abanyarwanda kigomba gushyirwa mu bikorwa kuva tariki ya 30 Kamena 2013, Uburyo bwateganijwe na HCR n\u2019uko kuva kuri iyo tariki abanyarwanda bahunze mbere ya tariki ya 31 Ukuboza 1998 bazatakaza uburenganzira bwo kwitwa impunzi ngo kuko impamvu zatumye bahunga zitakiriho mu Rwanda!<\/p>\n<p>Leta ya Congo ngo ntabwo irwanya ishyirwa mu bikorwa ry\u2019icyo cyemezo ariko yifuza ko hari ibyabanza gukorwa mbere y\u2019uko icyo cyemezo gishyirwa mu bikorwa.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko bitangazwa na Bwana Julien Paluku, Guverineri w\u2019intara ya Kivu y\u2019amajyaruguru icumbikiye nyinshi muri izo mpunzi ngo hagomba kubaho kwegeranya izo mpunzi mu nkambi zikabarurwa ngo kuko uburyo ikibazo cy\u2019impunzi z\u2019abanyarwanda ziri muri Congo kimeze ngo ntabwo kimeze kimwe no mu bindi bihugu kuko izo muri Congo ntabwo ziba mu nkambi z\u2019impunzi kuko zasenywe hagati ya 1996 na 1997 n\u2019ingabo za Leta y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Kuri Leta ya Congo ngo ibyo kwegeranya impunzi no kuzibarura birangiye, hagomba kubazwa n\u2019impunzi ubwazo niba zifuza gutaha. Kuri Julien Paluku ngo Leta ya Congo iramutse ishyize umukono kuri iki cyemezo ibyo twavuze haruguru bitabanje gukorwa, u Rwanda igihe cyose rushobora kwihakana abo baturage barwo bakaguma ku butaka bwa Congo ndetse bakaka ubwenegihugu bwa Congo kuko igihugu cyabo cyaba cyabihakanye kandi amategeko ya Congo ntabwo yemera gutanga ubwenegihugu mu buryo bw\u2019ikivunge.<\/p>\n<p>Leta ya Congo kandi irasaba ko amasezerano hagati ya Leta y\u2019u Rwanda, HCR na Leta ya Congo ku bijyanye no gucyura impunzi z\u2019abanyarwanda ziri muri Congo yashyizweho umukono muri 2010 yasubirwamo.<\/p>\n<p>Ku ruhande rwa Leta y\u2019u Rwanda, yo irihandagaza ikemeza ko ibibazo byatumye izo mpunzi zihunga bitagihari ngo nta mpamvu n\u2019imwe ngo yatuma abo banyarwanda bakomeza kuba impunzi mu bihugu bahungiyemo! Ariko iyo umuntu abona umubare w\u2019abanyarwanda bakomeje gufata inzira y\u2019ubuhungiro kubera impamvu z\u2019urubuga rwa politiki rudadiye, akarengane, ubukungu, igitugu cy\u2019ishyaka riri ku butegetsi FPR n\u2019ibindi&#8230; yibaza niba Leta y\u2019u Rwanda itigiza nkana.<\/p>\n<p>Ishyirwa umukono kuri ayo masezerano ryabaye risubitswe kubera ko Leta ya Congo yanze kuva ku izima, bikaba byimuriwe ikindi gihe.<\/p>\n<p>Nyuma Genocide n\u2019intambara byo mu 1994 ndetse n\u2019intambara mu majyaruguru yo hati ya 1997 na 1998 abanyarwanda bagera kuri Miliyoni 3,5 barahunze ariko abenshi muri bo baratahutse bacyuwe ku ngufu hagati ya 1996 na 1997 mu gikorwa cyaguyemo impunzi zitagira ingano.<\/p>\n<p>Imibare y\u2019agateganyo itangwa na Leta ya Congo, iravuga ko muri Congo habarizwa impunzi z\u2019abanyarwanda zigera kuri 127\u00a0537.<\/p>\n<p>Hagati aho i Bruxelles mu Bubiligi hateraniye inama mpuzamahanga nayo yiga ku kibazio cy\u2019impunzi z\u2019abanyarwanda. \u00a0Yitabiriwe n\u2019abantu baturutse imihanda yose (Ubulayi, Amerika na Afurika) barimo abahagarariye ibihugu bicumbikiye impunzi, abahagarariye Amashyirahamwe y&#8217;impunzi (Cameroun, Mozambique, s\u00e9n\u00e9gal, Uganda,), Amashyirahamwe anyuranye ya Soci\u00e9t\u00e9 Civile\u00a0\u00a0kimwe n\u2019abahagarariye amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame (RNC,FDU-Inkingi, PDR-Ihumure, PDP-Imanzi, Ishema Party\u2026).<\/p>\n<p>Abari muri iyo nama bateye utwatsi icyo cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ngo basanga ari akagambane hagati y\u2019abayobozi b\u2019u Rwanda na bamwe mu bayobozi ba HCR, bakifuza ko abakoze icyo gikorwa cy\u2019urugomo bashyikirizwa inkiko<\/p>\n<p>Abafashe ijambo bose bashishikarizaga ibihugu byakiriye impunzi z\u2019Abanyarwanda kutagwa mu mutego wa FPR ifite politiki mbisha ituma abaturage bakuka umutima bakarorongotana bafata inzira y\u2019ubuhungiro\u00a0! Ntawe utewe ishema no kuba impunzi\u00a0: umunsi igihugu cyacu cyatekanye by\u2019ukuri, ubutegetsi bukarekera aho gutoteza rubanda, nta we uzahatira Abanyarwanda gutaha mu Rwababyaye, inzira barayizi\u00a0!<\/p>\n<p>Abitabiriye inama barasaba kandi impunzi kuba maso zikamenya kwivugira, abazihagarariye bakihugura bakamenya amategeko abarengera kandi bagahugukira kuganira n\u2019abayobozi b\u2019ibihugu bibacumbikiye kugira ngo hato hatagira abarenganywa cyangwa bagashyirwaho agahato ngo batahuke mu gihe batizeye umutekano wabo ndetse n\u2019ibibazo bahunze bigihari.<\/p>\n<p>Mu gusoza iyo nama hazagibwa impaka ku myanzuro igomba gushyikirizwa abarebwa n\u2019iki kibazo bose, ni ukuvuga HCR, Leta y\u2019U Rwanda, Impunzi, Ibihugu bicumbikiye impunzi, Amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta ya Kigali \u2026.<\/p>\n<p>Ubwanditsi<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Amakuru dukesha Radio Okapi aravuga ko Leta ya Congo yanze kuri uyu wa 18 Mata 2013 gushyira umukono ku masezerano yo gukuriraho ubuhunzi ku mpunzi z\u2019abanyarwanda ziba ku butaka bwayo (cessation de statut de r\u00e9fugi\u00e9) ibyo byabereye i Pretoria muri Afrika y\u2019Epfo.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3432,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-3469","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Leta ya Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yo kwaka abanyarwanda ubuhunzi! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Leta ya Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yo kwaka abanyarwanda ubuhunzi! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Amakuru dukesha Radio Okapi aravuga ko Leta ya Congo yanze kuri uyu wa 18 Mata 2013 gushyira umukono ku masezerano yo gukuriraho ubuhunzi ku mpunzi z\u2019abanyarwanda ziba ku butaka bwayo (cessation de statut de r\u00e9fugi\u00e9) ibyo byabereye i Pretoria muri Afrika y\u2019Epfo.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-04-22T17:21:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-04-23T12:34:39+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Leta ya Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yo kwaka abanyarwanda ubuhunzi!\",\"datePublished\":\"2013-04-22T17:21:08+00:00\",\"dateModified\":\"2013-04-23T12:34:39+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\\\/\"},\"wordCount\":903,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\\\/\",\"name\":\"Leta ya Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yo kwaka abanyarwanda ubuhunzi! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-04-22T17:21:08+00:00\",\"dateModified\":\"2013-04-23T12:34:39+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":800,\"height\":507},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Leta ya Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yo kwaka abanyarwanda ubuhunzi!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Leta ya Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yo kwaka abanyarwanda ubuhunzi! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Leta ya Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yo kwaka abanyarwanda ubuhunzi! - Umunyarwanda","og_description":"Amakuru dukesha Radio Okapi aravuga ko Leta ya Congo yanze kuri uyu wa 18 Mata 2013 gushyira umukono ku masezerano yo gukuriraho ubuhunzi ku mpunzi z\u2019abanyarwanda ziba ku butaka bwayo (cessation de statut de r\u00e9fugi\u00e9) ibyo byabereye i Pretoria muri Afrika y\u2019Epfo.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-04-22T17:21:08+00:00","article_modified_time":"2013-04-23T12:34:39+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Leta ya Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yo kwaka abanyarwanda ubuhunzi!","datePublished":"2013-04-22T17:21:08+00:00","dateModified":"2013-04-23T12:34:39+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/"},"wordCount":903,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/","name":"Leta ya Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yo kwaka abanyarwanda ubuhunzi! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-04-22T17:21:08+00:00","dateModified":"2013-04-23T12:34:39+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":800,"height":507},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-congo-yanze-gushyira-umukono-ku-masezerano-yo-kwaka-abanyarwanda-ubuhunzi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Leta ya Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yo kwaka abanyarwanda ubuhunzi!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3469","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3469"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3469\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3469"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3469"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3469"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}