{"id":3485,"date":"2013-04-25T23:05:07","date_gmt":"2013-04-25T21:05:07","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3485"},"modified":"2013-04-26T11:05:44","modified_gmt":"2013-04-26T09:05:44","slug":"major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/","title":{"rendered":"Major Micombero yiteguye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry&#8217;indege ya Perezida Habyalimana n&#8217;iyicwa ry&#8217;abafaransa 3 byakozwe na FPR"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma yo gusoma inkuru yanditswe n\u2019<a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/fr\/rwanda-tuez-les\/\">ikinyamakuru Marianne<\/a>\u00a0ivuga ko Major Jean Marie Micombero wahoze ari umunyamabanga mukuru muri Minist\u00e8re y\u2019ingabo mu Rwanda ubu akaba ari umukuru w\u2019Ihuriro RNC mu gihugu cy\u2019u Bubiligi (umutwe utavuga rumwe n\u2019ubutegetsi buriho mu Rwanda), <!--more-->yagitangarije ko afite amakuru kw\u2019ihanurwa ry\u2019indege ya Perezida Habyalimana ndetse no ku rupfu rw\u2019abafaransa batatu bari batuye hafi ya CND ahari hakambitse ingabo za FPR mu 1994, urubuga The Rwandan rwifuje kugirana ikiganiro na Major Micombero ngo atubwire by\u2019imvaho ayo makuru. Major Micombero yemeye gusubiza ibibazo bya mugenzi wacu Marc Matabaro.<\/p>\n<p><b>Major Jean Marie Micombero, ushobora kwibwira abasomyi ba The Rwandan muri make ukanababwira imirimo wakoraga mu ngabo za FPR muri 1994? Kuko hari abatangiye kuvuga ko wari umusirikare wo hasi cyane (platoon sergeant) ko utigeze ukora akazi katuma warashoboraga kubona amakuru yo mu rwego rwo hejuru icyo gihe!<\/b><\/p>\n<p>Nageze muri CND mu Kuboza 1993, ndi kumwe n\u2019abasirikare ba Batayo ya Gatatu ya APR yari iyobowe na Lt Col Charles Kayonga, yari ishinzwe kurinda abayobozi bakuru ba FPR mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y\u2019Arusha hagati ya FPR na Leta y\u2019U Rwanda y\u2019icyo gihe.<\/p>\n<p>Nahageze mfite ipeti rya sous-lieutenant nari narahawe muri uwo mwaka wa 1993. Mbere y\u2019uko ntoranywa ngo nze mu basirikare 600 boherejwe i Kigali, icyo gihe mbona iryo peti nabaga muri unity ya High Command yarindaga Chairman wa High Command ariwe Paul Kagame.<\/p>\n<p>Muri Batayo ya 3 muri CND nari umwe mu basirikare bari mu gashami kari gashinzwe iperereza.<\/p>\n<p>-Muri Nyakanga 1994, iminsi mike mbere y\u2019uko hashyirwa inzego za Leta nshya, natoranyijwe mu basirikare bagombaga gukora umutwe uzashingwa kurinda Perezida wa Repubulika. Muri uwo mutwe ninjye wari ushinzwe iperereza (I.O) akazi nakoze kugeza muri 1995 igihe najyaga gukomeza amashuri muri Kaminuza y\u2019u Rwanda i Butare mu ishami ry\u2019amategeko.<\/p>\n<p><b>Niba atari ibanga watunyuriramo muri make ibyo wumvise muri icyo gihe bijyanye n\u2019ihanurwa ry\u2019indege ya Perezida Habyalimana? Ko hari amakuru avuga ko abasirikare\u00a0 Batayo ya 3 bari muri CND bari basabwe kwitegura imirwano \u00ab\u00a0stand-by class one\u00a0\u00bb saa moya z\u2019ijoro tariki ya 6 Mata 1994 maze indege ya Habyalimana igahanurwa saa mbiri n\u2019igice?<\/b><\/p>\n<p>Kuri iyi ngingo nta kirenzeho natangaza kuko amakuru mfite, ni amakuru akomeje gutindwaho mu itangazamakuru bishobora kugira ingaruka ku iperereza cyangwa ku ubutabera ku kibazo cy\u2019ihanurwa ry\u2019indege ya Perezida Habyalimana ariko ikidashidikanywaho dufitiye ibimenyetso bihagije n\u2019uko iyo ndege yarashwe n\u2019abasirikare b\u2019iyo Batayo ya gatatu biteguwe binashyirwa mu bikorwa ku mabwiriza y\u2019uwari umuyobozi w\u2019igisirikare cya FPR, Paul Kagame abicishije ku uwari umuyobozi wa Batayo ya 3, Lt Col Charles Kayonga.<\/p>\n<p><b>Na none niba atari ibanga wagira icyo utubwira ku rupfu rwa bariya bafaransa batatu bari batuye hafi ya CND aha ndavuga <strong>adjudant-chef Alain Didot n\u2019umugore we Gilda na adjudant chef Jean-Paul Ma\u00efer<\/strong>? <\/b><\/p>\n<p>Nk\u2019uko mbisobanuye haruguru twakwirinda kwinjira cyane ku byabaye bifitanye isano n\u2019urupfu rw\u2019aba bafaransa kuko bishobora kugira ingaruka ku butabera kuri iki kibazo ariko rero aba bafaransa bishwe ku mabwiriza ya Lt Col Charles Kayonga wari uyoboye Batayo ya gatatu, ndetse n\u2019ababishe barabyigambaga ku mugaragaro icyo gihe ahubwo batangiye kubihakana aho ikibazo kibyukiye.<\/p>\n<p><b>Kuki wahisemo kuvugana n\u2019ikinyamakuru kitazwi cyane ku rwego mpuzamahanga nka Marianne aho kujyana ubuhamya bwawe mu butabera bw\u2019umufaransa dore ko n\u2019umucamanza w\u2019umufaransa Marc Tr\u00e9vidic arimo gukora iperereza ku ihanurwa ry\u2019indege ya Perezida Habyalimana?<\/b><\/p>\n<p>Amakuru kuri ibi bibazo byombi arahari, ikibazo gihari n\u2019uburyo abashinzwe kuyakoresha biragaragara ko baseta ibirenge mu gushaka kumenya ukuri kuko sinjye njyenyine ufite amakuru nk\u2019aya. Bamwe mu banyamakuru bakurikiranye ibimaze iminsi bitangazwa mu binyamakuru by\u2019i Burayi akenshi byagorekaga ukuri, bashatse gucukumbura ngo bimenyere ukuri ni mu urwo rwego baje batugana. Uretse ko hari byinshi umuntu yakwirinda gutangaza mu bitangazamakuru bikazajya ahagaragara igihe kigeze kuko ari abafaransa ari abanyarwanda bekeneye kumenya ukuri n\u2019ubutabera bugakora akazi kabwo.<\/p>\n<p><b>Ese ko hashize imyaka 19 biriya bikorwa bibiri bibaye, ndetse nawe ubwawe ukaba umaze imyaka nk\u2019ibiri mu buhungiro wari utegereje iki ngo utange ubwo buhamya? Kuba uri umukuru wa RNC ishyaka ritavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu Bubiligi, ntabwo byaba bisobanura ko ibyo wavuze bihishe impamvu za politiki?<\/b><\/p>\n<p>Ibyaha bikomeye nk\u2019ibi ntabwo bisaza, n\u2019ukuvuga ko igihe icyo ari cyo cyose ukuri cyangwa ibimenyetso bibonetse bihabwa agaciro kabyo, ikindi kandi hagati ya 1994 n\u2019igihe nahungaga ntabwo byashobokaga kuba umuntu yagaragaza ukuri kuko byari bimeze nko kwiyahura, bikaba bitanatandukanye n\u2019abantu bari mu Rwanda bazi ukuri kuri ibi bibazo bibiri bagize icyo bavuga byaba ari ukwiyahura.<\/p>\n<p>Ikindi kandi ngeze mu buhungiro ikihutirwaga ntabwo byari ukugaragaza ibimenyetso ahubwo kubanza kureba ibimenyetso bihari n\u2019icyo byakoreshwa ni byo byari ngombwa, kuko ibimenyetso birahari byinshi ariko ababihawe ntacyo babikoresha.<\/p>\n<p>Kuba hari ukuri nzi kuri ibi bibazo byombi, kuba umunyapolitiki ntabwo byambuza kugaragaza ukuri nzi, ahubwo kutabivuga byaba atari ugutanga umusanzu wanjye mu kumenyekanisha ukuri ku byabaye mu Rwanda.<\/p>\n<p><b>Nk\u2019umuntu uzi ibijyanye n\u2019amategeko kuba warabonye ibyo bintu bikorwa ntubivuge kandi wari muri izo ngabo zakoraga ibyo, ntabwo utinya ko byafatwa n\u2019ubutabera nk\u2019ubufatanyacyaha?<\/b><\/p>\n<p>Ibyo bikorwa ntabwo nigeze mbishyigikira, ntabwo mbishyigikiye ubu ndetse nta n\u2019inkunga natanze kugira ngo bikorwe ahubwo mbishyize ahagaragara igihe nzi ko bishobora kutangiraho ingaruka, icyo nashoboraga gukora n\u2019ukubiburizamo ariko ntabwo nari mbifitiye ubushobozi. Na none kubishyira ahagaragara nkiri mu maboko ya bariya bicanyi ntabwo byashobokaga.<\/p>\n<p><b>Mu minsi yashize Bwana Dr Rudasingwa igihe yatangaga ubuhamya ku bijyanye n\u2019ihanurwa ry\u2019indege ya Perezida Habyalimana, yavuze ko hari abandi batangabuhamya benshi biteguye gutanga ubuhamya mu gihe baba barindiwe umutekano, ese mubo yavugaga nawe waba urimo?<\/b><\/p>\n<p>Ibyo Dr Rudasingwa yabwiye umucamanza Tr\u00e9vidic biri hagati ye n\u2019uwo mucamanza njye ntacyo mbiziho. Ariko hagize icyo umucamanza ambaza namubwira icyo mbiziho.<\/p>\n<p><b>Nyuma y\u2019aya makuru watanze nta bwoba ufite kuri wowe n\u2019umuryango wawe wenda n\u2019igitutu cy\u2019abantu bo mu muryango nk\u2019uko byagendekeye abandi bantu bagiye batanga amakuru ku ihanurwa ry\u2019iriya ndege?<\/b><\/p>\n<p>Nashakaga ngo abantu batekereza ko nshobora guterwa ubwoba mbakurire inzira ku murima, kabone n\u2019iyo bananyica bagakuraho n\u2019umuryango wanjye wose. Kimwe mu byo iyi ngoma y\u2019abicanyi ishyira imbere ni iterabwoba, idushyiraho igamije kugirango tudashyira ku mugaragaro amarorerwa bakoreye abanyarwanda na n\u2019ubu bakibakorera. Iyo ndwara y\u2019ubwoba narayikingiwe. Kuba ntacyo barankoraho kugeza ubu si urukundo bamfitiye ni uko ahubwo niba atari Imana iturinze byarabananiye. Bagerageje byinshi, birimo kumpamagara, kunyoherereza intumwa zitandukanye zigamije kungura ndabananira, iterabwoba rinyuranye byaba kuri njye cyangwa ku muryango wanjye ryarageragejwe. Bagerageje kumparabika bakoresheje ibitangazamakuru byabo ntibyanca intege ahubwo bigatuma abanyarwanda barushaho kumenya imikorere n\u2019ikinyoma by\u2019iriya ngoma.<\/p>\n<p><b>Mu gusoza nakubaza nk\u2019umuntu wize iby\u2019amategeko, urabona ubu buhamya bwawe bufite uburemere bungana iki dore ko hari benshi batanze ubuhamya bamwe muri bo bakivuguruza, ubundi ntibuhabwe agaciro?<\/b><\/p>\n<p>Kugeza ubu nta buhamya ndatanga kandi agaciro k\u2019ubuhamya kemezwa n\u2019urukiko kandi ibi bibazo byombi nta rukiko rurabiburanisha. Gusa icya ngombwa n\u2019iyo ubutabera bwo hanze butafatira imyanzuro ibibazo nk\u2019ibi cyane cyane ibirimo abanyarwanda, hari igihe u Rwanda ruzagira ubutabera butavugirwamo n\u2019abanyagitugu ku buryo byatinda byatebuka ukuri kuzajya ahagaragara. Murakoze<\/p>\n<p><strong>Murakoze namwe kuba mwemeye kuganira natwe.<\/strong><\/p>\n<p>Marc Matabaro<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma yo gusoma inkuru yanditswe n\u2019ikinyamakuru Marianne\u00a0ivuga ko Major Jean Marie Micombero wahoze ari umunyamabanga mukuru muri Minist\u00e8re y\u2019ingabo mu Rwanda ubu akaba ari umukuru w\u2019Ihuriro RNC mu gihugu cy\u2019u Bubiligi (umutwe utavuga rumwe n\u2019ubutegetsi buriho mu Rwanda),<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3486,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-3485","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Major Micombero yiteguye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry&#039;indege ya Perezida Habyalimana n&#039;iyicwa ry&#039;abafaransa 3 byakozwe na FPR - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Major Micombero yiteguye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry&#039;indege ya Perezida Habyalimana n&#039;iyicwa ry&#039;abafaransa 3 byakozwe na FPR - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma yo gusoma inkuru yanditswe n\u2019ikinyamakuru Marianne\u00a0ivuga ko Major Jean Marie Micombero wahoze ari umunyamabanga mukuru muri Minist\u00e8re y\u2019ingabo mu Rwanda ubu akaba ari umukuru w\u2019Ihuriro RNC mu gihugu cy\u2019u Bubiligi (umutwe utavuga rumwe n\u2019ubutegetsi buriho mu Rwanda),\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-04-25T21:05:07+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-04-26T09:05:44+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/\",\"name\":\"Major Micombero yiteguye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyalimana n'iyicwa ry'abafaransa 3 byakozwe na FPR - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-04-25T21:05:07+00:00\",\"dateModified\":\"2013-04-26T09:05:44+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":478,\"height\":426},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Major Micombero yiteguye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry&#8217;indege ya Perezida Habyalimana n&#8217;iyicwa ry&#8217;abafaransa 3 byakozwe na FPR\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Major Micombero yiteguye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyalimana n'iyicwa ry'abafaransa 3 byakozwe na FPR - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Major Micombero yiteguye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyalimana n'iyicwa ry'abafaransa 3 byakozwe na FPR - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma yo gusoma inkuru yanditswe n\u2019ikinyamakuru Marianne\u00a0ivuga ko Major Jean Marie Micombero wahoze ari umunyamabanga mukuru muri Minist\u00e8re y\u2019ingabo mu Rwanda ubu akaba ari umukuru w\u2019Ihuriro RNC mu gihugu cy\u2019u Bubiligi (umutwe utavuga rumwe n\u2019ubutegetsi buriho mu Rwanda),","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-04-25T21:05:07+00:00","article_modified_time":"2013-04-26T09:05:44+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/","name":"Major Micombero yiteguye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyalimana n'iyicwa ry'abafaransa 3 byakozwe na FPR - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-04-25T21:05:07+00:00","dateModified":"2013-04-26T09:05:44+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":478,"height":426},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/major-micombero-yiteguye-gutanga-ubuhamya-ku-ihanurwa-ryindege-ya-perezida-habyalimana-niyicwa-ryabafaransa-3-byakozwe-na-fpr\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Major Micombero yiteguye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry&#8217;indege ya Perezida Habyalimana n&#8217;iyicwa ry&#8217;abafaransa 3 byakozwe na FPR"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3485","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3485"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3485\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3485"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3485"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3485"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}