{"id":3498,"date":"2013-04-29T14:10:41","date_gmt":"2013-04-29T12:10:41","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3498"},"modified":"2013-04-29T14:10:41","modified_gmt":"2013-04-29T12:10:41","slug":"prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/","title":{"rendered":"PRM\/MRP-ABASANGIZI:IBARUWA IFUNGUYE KURI PEREZIDA KAGAME"},"content":{"rendered":"<p><b>Impamvu<\/b>: Ibaruwa ifunguye y\u2019 Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI igaragaza ibibazo birebana na politiki y\u2019u Rwanda muri iki gihe, iteye impungenge zikomeye kubera akarengane Abanyarwanda bakorerwa na Leta\u00a0 ya FPR Inkotanyi no gusaba ko gahagarara.<!--more--><\/p>\n<p>Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,<\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP \u2013Abasangizi rishingiye ku itegeko nshinga rya Repubulika y\u2019u Rwanda ryo kuwa 4\/06\/2003 nk\u2019uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 2, 8, 9, 10, 11,12, 15, 16, 18, 28, 32, 33, 34, 180 na 181.<\/p>\n<p>Rishingiye ku mahame rusange agenga uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu \u00a0(<b><i>d\u00e9claration universelle des droits de l\u2019homme<\/i><\/b>) mu ngingo yayo ya 2, 3, 5, 7, 10, 13, 19 na 21.<\/p>\n<p>Rishingiye kandi ku mahame nyafurika aharanira uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu <b><i>(\u00a0charte africaine des droits de l\u2019homme)<\/i><\/b> mu ngingo yayo ya 1, 3, 4, 5, 6, 9, 19, 23, na 28.<\/p>\n<p>Rishingiye ku ngengabitekerezo ya politiki yaryo yubakiye ku bworoherane, ubwubahane, ubusabane, ubufatanye, ubunyakuri, demokarasi, gukorera mu mucyo, no guharanira ko abanyarwanda basangira ibyiza\u00a0 by\u2019igihugu cyabo nta n\u2019umwe uhejwe\u00a0;<\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP \u2013 Abasangizi , ryifuje kubagaragariza akarengane abanyarwanda bakomeje guhura nako kuva aho FPR \u2013 Inkotanyi mubereye umuyobozi ifatiye ubutegetsi mu Rwanda kugeza ubu..<\/p>\n<p>Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,<\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP \u2013 Abasangizi rimaze gukora isesengura ryimbitse ku miyoborere\u00a0 y\u2019u Rwanda, cyane cyane ku birebena n\u2019 umutekano, ubukungu n\u2019ubutabera, ryasanze abanyarwanda bakomeje kurenganywa n\u2019ubuyobozi muhagarariye ku buryo bukurikira\u00a0:<\/p>\n<ul>\n<li>Abanyarwanda ntibahabwa uburenganzira busesuye kandi buciye mu mucyo bwo kwihitiramo abayobozi babo kuva ku rwego rw\u2019Igihugu kugera ku nzego z\u2019ibanze, kubera ko komisiyo y\u2019amatora iriho kugeza ubu yagizwe umuyoboro w\u2019ishyaka FPR- Inkotanyi riri ku butegetsi mubereye Umuyobozi,<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ibyo bikaba bikorwa kugira ngo Ishyaka rimwe rukumbi ariryo \u00a0rya FPR- Inkotanyi muhagarariye ryishyirireho abayobozi ryishakiye, rigabire ndetse rinanyage uwo rishaka mu nzego zose\u00a0z\u2019igihugu;<\/p>\n<ul>\n<li>Nta rubuga rusesuye rwagenewe \u00a0imitwe ya politiki itavuga rumwe n\u2019ubutegetsi n\u2019abanyapolitiki bayihagarariye, kwemererwa gukora politiki ku mugaragaro byahariwe FPR-Inkotanyi yonyine;<\/li>\n<li>Inzego z\u2019umutekano (ingabo, polisi, iperereza n\u2019urwego rugenzura abinjira n\u2019abasohoka mu gihugu) zikorera umutwe umwe wa politiki \u00a0ariwo \u00a0FPR \u2013Inkotanyi n\u2019Umukuru w\u2019Igihugu ku giti cye aho gukorera abanyarwanda\u00a0;<\/li>\n<li>Abayobozi b\u2019inzego z\u2019umutekano (ingabo, polisi, iperereza n\u2019urwego rugenzura abinjira n\u2019abasohoka mu gihugu) bafite ububasha bwo kugira icyo bavuga kigahabwa agaciro, bakomoka mu bwoko bumwe gusa (abatutsi) no mu karere kamwe gusa (abavuye Uganda);<\/li>\n<li>Gufunga abanyapolitiki n\u2019abanyamakuru bazira\u00a0 ko bagaragaje ibitekerezo byabo ku miyoborere y\u2019Igihugu byabaye nk\u2019umuco karande;<\/li>\n<li>Itangazamakuru ntirikorera mu bwisanzure\u00a0kandi Ishyaka mubereye Perezida ariryo FPR-Inkotanyi rikora ibishoboka byose ngo rinige kandi ribuze Itangazamakuru ryigenga kubaho mu gihugu;<\/li>\n<li>Ubutabera ntibwigenga na gato kuko buvugirwamo n\u2019ubutegetsi nyubahiriza tegeko\u00a0;<\/li>\n<li>Inteko ishinga amategeko ,umutwe w\u2019abadepite n\u2019umutwe wa sena ntibikorera abaturage, ahubwo bikorera FPR- Inkotanyi gusa, hagamijwe inyungu z\u2019uwo mutwe wa politiki, dore ko n\u2019itorwa ry\u2019abadepite n\u2019abasenateri ridakorwa mu mucyo kandi ridakurikiza amahame ya demokarasi;<\/li>\n<li>Gusahura umutungo w\u2019igihugu, ukiharirwa n\u2019umuryango \u00a0wa FPR \u2013 Inkotanyi ukoresheje abantu ku giti cyabo n\u2019inzego za leta\u00a0; urugero\u00a0: ibiro bishinzwe kugurisha umutungo wa leta (privatisation \u2026) byahindutse ibiro bishinzwe kunyereza umutungo wa Leta;<\/li>\n<li>Ubureganzira bw\u2019ikiremwa muntu burahutazwa ku buryo bukabije kandi bugaragarira buri wese (gufungwa binyuranyije n\u2019amategeko, ubwicanyi bukorerwa abanyarwanda hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, kudaha abanyarwanda urubuga rwo kugaragaza uko babona imiyoborere y\u2019igihugu cyabo, kutarenganura abafunze kandi ntacyo bashinjwa, akarengane gakabije gakorerwa abaturage mu buzima bwabo bwa rusange no mu bucuruzi, &#8230;)\u00a0;<\/li>\n<li>Amacakubiri ashingiye ku moko n\u2019uturere hakurikijwe inkomoko ya buri munyarwanda \u00a0yimakajwe mu nzego z\u2019ubuyobozi bw\u2019igihugu no mu baturage;<\/li>\n<li>Kwambura abanyarwanda imitungo yabo (imirima, amazu n\u2019ibindi\u2026), Kudafata kimwe impfubyi n\u2019abapfakazi ba jenoside n\u2019intambara byabaye mu gihugu no hanze yacyo;<\/li>\n<li>Igitugu cyahawe intebe mu nzego zose za leta kugera no kurwego rwa nyumbakumi\u00a0;<\/li>\n<li>Ruswa ikomeje kumunga igihugu kuburyo buteye isoni n\u2019agahinda\u00a0;<\/li>\n<li>Itangwa ry\u2019akazi rikorwa hashingiye ku moko, uturere n\u2019ubundi buryo bw\u2019ivangura budakwiye\u00a0;<\/li>\n<li>Ingabo za FPR-Inkotanyi na Leta ya FPR-Inkotanyi, byagize uruhare mu kwica abanyarwanda b\u2019amoko yose, barimo abahutu bishwe mu Rwanda no muri Za\u00efre yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abatutsi barokotse jenoside yo muri 1994 mu Rwanda, abatutsi b\u2019abagogwe n\u2019abatutsi b\u2019abanyamulenge mu Rwanda no muri Za\u00efre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), abanyamahanga barimo abanyacanada, abataliyani, abesipanyoli, ababiligi, n\u2019abandi \u2026.;<\/li>\n<li>Leta ya FPR-Inkotanyi n\u2019ingabo zayo mubereye umuyobozi zikomeje kubeshya ko zahagaritse jenoside, ko zateje imbere ubumwe n\u2019ubwiyunge kandi atari byo, ahubwo ari amayeri yo guhishira ubwicanyi bwose zakoreye Abanyarwanda<\/li>\n<li>Kubangamira ubumwe n\u2019ubwiyunge niwo muco waranze Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi kuva muri 1994 aho yakomeje kwimakaza ibikorwa biryanisha abahutu n\u2019abatutsi bahoze imbere mu gihugu mbere y\u2019amahano yagwiririye u Rwanda kugirango irambe kubuyobozi (Divide and Rule);<\/li>\n<\/ul>\n<p>Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,<\/p>\n<p>Ishyaka PRM\/MRP \u2013 Abasangizi, rimaze kubona ko igihugu kiyobowe nabi bikabije, ku gitugu, aho kugira ngo abayobozi baharanire gushaka icyateza imbere u Rwanda n\u2019abanyarwanda, baharanire amahoro arambye kuri bose no gusangiza abanyarwanda ibyiza by\u2019igihugu, ahubwo bigaragara ko uko iminsi igenda yiyongera abanyarwaanda bakandamizwa kurushaho, bamburwa uburenganzira bwabo bw\u2019ibanze kandi bikaba bigaragara ko Leta nta gahunda ifite yo gukosora ibyapfuye;<\/p>\n<p>Kubera impamvu zose zavuzwe haruguru, ishyaka PRM\/MRP \u2013 Abasangizi rirasaba Leta y\u2019u Rwanda iyobowe n\u2019umuryango wa FPR-Inkotanyi \u00a0kwivugurura no \u00a0gushyira mu bikorwa ibi bikurikira mu gihe cya vuba kugirango abanyarwanda basubizwe agaciro bakwiye bahambwa n\u2019ariya mahame yose arengera ikiremwa muntu yavuzwe muntangiriro y\u2019iyi baruwa. Mu gihe byaba bidashyizwe mu bikorwa ishyaka PRM\/MRP \u2013 Abasangizi rizafatanya n\u2019abandi banyarwanda bifuza amahoro, ukuri no gusangira ibyiza by\u2019igihugu nta n\u2019umwe uhejwe, baharanire munzira zose zishoboka uburenganzira bwabo:<\/p>\n<p align=\"left\"><b>Mu butabera: <\/b><\/p>\n<ul>\n<li>Kurekura nta mananiza imfungwa zose za politiki zirimo Dr Theoneste NIYITEGEKA uzira ko yiyamamarije kuba Perezida w\u2019u Rwanda mu mwaka w\u2019 2003, Umutegarugori Victoire INGABIRE UMUHOZA \u00a0umukuru w\u2019ishyaka FDU- Inkingi uzira ko yashatse kwiyamamariza kuba Perezida w\u2019u Rwanda mu mwaka w\u2019 2010, Bwana Deo MUSHAYIDI umukuru w\u2019ishyaka PDP-Imanzi na Maitre Bernard NTAGANDA umukuru w\u2019ishyaka PS-Imberakuri \u00a0bazira ko bashinze amashyaka atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi;<\/li>\n<li>Korohereza no gushyikiriza ubutabera bw\u2019igihugu cya Espagne n\u2019icy\u2019Ubufaransa abarebwa na mandats <i>d\u2019arret internationaux<\/i> z\u2019ubutabera bw\u2019ibyo bihugu kubera ubwicanyi bwakorewe abanyamahanga b\u2019abafaransa, abanyacanada, abesipanyoli, ababiligi,\u2026, abanyarwanda n\u2019abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;<\/li>\n<li>Kugaragariza abanyarwanda ukuri kuri rapport ya mapping yagaragaje ubwicanyi n\u2019ubuhotozi\u00a0 ndenga kamere\u00a0 bwakorewe abanyarwanda b\u2019abahutu bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri 1994 n\u2019abanyekongo ku buryo bushobora kwitwa jenoside n\u2019inzego zibishinzwe no korohereza ubutabera kugira ngo abicanyi babigizemo uruhare bashyikirizwe inkiko;<\/li>\n<li>Kugaragaza ukuri no gutanga ubutabera nyabwo kuri Kiriziya Gatolika no ku miryango y\u2019abasenyeli n\u2019abandi bihaye Imana biciwe i Gakurazo (Kabgayi \u2013 Gitarama), ku Rwesero muri Byumba, ku Gisenyi, n\u2019ahandi;<\/li>\n<li>Kurekura nta mananiza abantu bose bafunzwe kuva 1994 batagira amadosiye abashinja kandi batanashyikirizwa ubucamanza;<\/li>\n<li>Kurenganura abantu bose barenganijwe n\u2019inkiko gacaca no kubaha ubutabera nyabwo;<\/li>\n<li>Gukuraho amagereza ya gisirikari atagira itegeko riyagenga no kurekura nta mananiza inzirakarengane ziyafungiyemo mu buryo bunyuranyije n\u2019amategeko;<\/li>\n<li>Kugaragariza ukuri abanyarwanda no gushyikiriza\u00a0 ubucamanza abicanyi bishe abaturage kuva 1994 bari bahungiye i Kibeho, abishe abaturage muri stade i Byumba, abishe abaturage i Gisenyi na Ruhengeri, abishe abaturage bahamagawe mu nama n\u2019abayobozi hirya no hino mu gihugu, n\u2019abishe abaturage muri za kasho zari iz\u2019amakomini hirya no hino mu Gihugu;<\/li>\n<li>Gufungura abanyamakuru bafunze bazira umwuga wabo n\u2019ibitekerezo byabo barimo Mukakibibi Saidati na Agnes Uwimana Nkusi,\u00a0 no gutanga ubwisanzure ku itangazamakuru mu gihugu;<\/li>\n<li>Gushyira umukono ku masezerano y\u2019i Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha byibasiye inyoko muntu (Tribunal P\u00e9nal International) hagamijwe guca umuco wo kudahana , guca umuco w\u2019ubwicanyi bwagizwe akarande mu gihugu cyacu uko ubuyobozi bwa giye busimburana no kugirango buri munyarwanda yumve ko nta muntu n\u2019umwe uri hejuru y\u2019amategeko;<\/li>\n<li>Gushyikiriza ubutabera abayobozi bo mu nzego zo hejuru z\u2019igihugu bakekwaho cyangwa bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yo mu mwaka w\u2019 1994, kuko byagaragaye ko hafungwa rubanda rugufi gusa (rwuzuyemo n\u2019abarengana), mu gihe abo Leta ya FPR-Inkotanyi ifiteho inyungu cyangwa se abari mu rwego rw\u2019abakungu bafite icyo batanga gitubutse ntawe ubavuga kabone n\u2019iyo baba baragize uruhare ndengakamere\u00a0 muri jenoside;<\/li>\n<\/ul>\n<p align=\"left\"><b>Politike n\u2019imiyoborere:<\/b><\/p>\n<ul>\n<li>Gutanga uburenganzira busesuye ku mitwe ya politike (espace politique\/political space) bwo gukora iyamamazamatwara no kwimenyekanisha mu baturarwanda bamurikirwa gahunda za politiki za buri\u00a0 shyaka rya politiki ribyifuza\u00a0 hatabayeho amananiza ashyirwaho na FPR-Inkotanyi ibinyujije mu mategeko yishyiriyeho agenga imikorere y\u2019amashyaka ya politike mu gihugu aba agamije gukumira imikorere y\u2019andi mashyaka;<\/li>\n<li>Kwemera kwandika no guha uburenganzira busesuye bwo gukorera mu gihugu amashyaka yose ya Politiki atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi;<\/li>\n<li>Gutanga uburenganzira bwo gushyingura Abasenyeri Katolika biciwe i Gakurazo nk\u2019uko amategeko ya kiriziya abiteganya nta yandi mananiza dore ko abandi bose bashyingurwa hakurikijwe ayo mategeko;<\/li>\n<li>Guha abaturage \u00a0bo mubwoko bw\u2019abahutu uburenganzira bwo gushyingura mu cyubahiro no kwibuka \u00a0abantu babo bishwe kuva 1994 kugeza ubu ari abiciwe mu Rwanda ari n\u2019abiciwe muri Zaire isigaye yitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;<\/li>\n<li>Gusesa byihuse komisiyo y\u2019amatora mbere y\u2019uko amatora ateganijwe\u00a0 y\u2019intumwa za rubanda (abadepite) aba; hagashyirwaho indi \u00a0yahurirwamo n\u2019impande zose zivugira abaturage \u00a0ni ukuvuga amashyaka ari k\u2019ubutegetsi, amashyaka ya \u201c opposition\u201d\u2019 sosiyeti sivile,\u2026kuko byagaragaye ko nta matora nyakuri akorwa mu Rwanda ahubwo iyo komisiyo ari umuyoboro wo kugira ngo ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi ryishyirireho abayobozi rishaka, nk\u2019uko byagaragaye mu matora y\u2019Umukuru w\u2019igihugu muri 2003 no muri 2010 n\u2019andi matora agenda akorwa guhera mu nzego z\u2019ibanze kugeza ku rwego rw\u2019igihugu;<\/li>\n<li>Gutegura bidatinze amatora adafifitse ashingiye ku ihame rya demokarasi (\u00e9lection libre et transparente) aha abanyarwanda bose uburenganzira bungana bwo kwiyamamaza no kwihitiramo abayobozi bashaka, badahatiwe cyangwa ngo bashyirweho iterabwoba ryo gutora runaka, kuva ku rwego rw\u2019igihugu kugera ku nzego z\u2019ibanze;<\/li>\n<li>Kwigana ubushishozi ikibazo cy\u2019impunzi z\u2019abanyarwanda ziri hanze y\u2019igihugu, zigahabwa uburenganzira bwazo busesuye, hakigwa nta maranga mutima ikibazo gituma abanyarwanda bakomeje guhunga urwababyaye, impunzi ntizihatirwe gutaha ku ngufu binyuranyije n\u2019amategeko nk\u2019uko bikorwa ubu, icyatumye zihunga kitaravaho\u00a0;<\/li>\n<li>Gushyiraho gahunda nziza y\u2019uburezi ibereye abana b\u2019u Rwanda, itanga amahirwe angana ku bana b\u2019u Rwanda, ku isoko ry\u2019umurimo mpuzamahanga no mu gihugu;<\/li>\n<li>Gutekereza ku buryo bwo gushyiraho abayobozi b\u2019igihugu ku nzego zose bubereye abanyarwanda kandi butanga ihumure kuri bose baba abo mu bwoko bwiganje (majorit\u00e9) cyangwa se abo mu bwoko butiganje (minorit\u00e9), ku buryo amakimbirane no kwishishanya hagati y\u2019amoko bizabonerwa inzira yo gusezererwa burundu;<\/li>\n<li>Kugena manda ya Perezida (presidential term) mu buryo bwumvikanyweho n\u2019amashyaka ya politiki yose sisiyete civile ndetse n\u2019abanyarwanda bose;<\/li>\n<li>Gukuraho impamvu zose zitera ubuhunzi nta mananiza, kandi impunzi ntizihatirwe gucyurwa ku gahato zitarizera neza imiyoborere iri mu gihugu no guha umunyarwanda wese uburenganzira bwo gutunga ibimuranga by\u2019igihugu (passeport, carte d\u2019identit\u00e9, \u2026) yaba ari mu mahanga cyangwa se ari mu Rwanda, yaba avuga rumwe cyangwa se atavuga rumwe n\u2019ubutegetsi buriho, igihe cyose nta tegeko ribimubuza.<\/li>\n<\/ul>\n<p align=\"left\"><b>Umutekano<\/b><\/p>\n<ul>\n<li>Kugaragariza ukuri abanyarwanda kuri raporo y\u2019impuguke z\u2019umuryango w\u2019abibumbye igaragaza uko Leta y\u2019 u Rwanda ifasha umutwe wa M23 mu gusahura umutungo w\u2019igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kwica abavandimwe bacu b\u2019abakongomani bitaretse n\u2019abana b\u2019 u Rwanda bagwa muri izo\u00a0 ntamabara zifitiye inyungu gusa abayobozi bakuru b\u2019igihugu;<\/li>\n<li>Gukora iperereza no gushyira ahagaragara\u00a0 iyicwa ry\u2019abantu bagiye barigiswa na Leta y\u2019u Rwanda mu gihugu no hanze yacyo kuva FPR-Inkotanyi yajya ku butegetsi kugeza ubu;<\/li>\n<li>Gushyiraho Ingabo z\u2019Igihugu nyakuru zidashingiye kubwoko bumwe, polisi y\u2019igihugu n\u2019inzego z\u2019iperereza cyangwa izindi nzego z\u2019umutekano mu gihugu, ku buryo budasubirwaho hifashishijwe amasezerano \u00a0yakumvikanwaho n\u2019abanyarwanda, n\u2019amashyaka yose harimo akorera mu gihugu n\u2019akorera hanze yacyo;<\/li>\n<li>Guhagarika burundu ibikorwa byo gutera ibisasu mu baturage mu rwego rwo kubatera ubwoba no kwikiza uwo abategetsi ba FPR Inkotanyi badashaka.<\/li>\n<li>Kurekera aho guhutaza, gukura umutima no kwica abanyarwanda aho bari hose cyane cyane abari hanze y\u2019igihugu, nta yandi mananiza, kuko ibi Leta y\u2019u Rwanda iyobowe na FPR-Inkotanyi yabihinduye uburyo bw\u2019imiyoborere n\u2019uburyo bwo kubwiramo abaturage icyo ibakeneyeho hakoreshejwe iterabwoba;<\/li>\n<li>Kurekera aho gutera imidugararo mu bihugu by\u2019abaturanyi no gusaba imbabazi ku bikorwa bibi byakorewe abaturage b\u2019ibihugu duhana imbibi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;<\/li>\n<\/ul>\n<p align=\"left\"><b>Ubukungu<\/b><\/p>\n<ul>\n<li>Kugaruza nta mananiza umutungo w\u2019Igihugu wibwe cyangwa watanzwe mu buriganya urimo ibibanza, amazu ya leta, inganda nka CIMERWA, Inganda z\u2019icyayi, imigabane ya Leta yari mu bigo by\u2019ubucuruzi\u00a0 nka Banki y\u2019ubucuruzi \u201cBCR\u201d, Banki ya Kigali \u201cBK\u201d, BRALIRWA, Banki y\u2019Abaturage,\u2026\u00a0 kuko byagaragaye ko ubuyobozi bw\u2019ishyaka FPR \u2013 INKOTANYI riri ku butegetsi bwihaye kandi bugurisha iyo mitungo hagamijwe gusahura umutungo w\u2019Igihugu no gukenesha abaturage;<\/li>\n<li>Guhesha bidatinze abaturage imitungo yabo bambuwe kuva mu mwaka w\u2019 1994 na bamwe mu bayobozi ba kuru b\u2019igihugu ba gisiviri n\u2019aba gisirikari cyane cyane mu mujyi wa Kigali n\u2019ahandi hose mu gihugu, ndetse no kwiga ku kibazo cy\u2019abaturage bose bamburwa amasambu yabo n\u2019ay\u2019imiryango yabo ku gitugu gishyigikiwe na Leta ya FPR- Inkotanyi;<\/li>\n<li>Gusubiza abaturage imirima yabo bambuwe ku ngufu n\u2019ubuyobozi\u00a0 hirya no hino mu gihugu, nk\u2019abaturage b\u2019abahinzi b\u2019umuceli bo mu Bugarama n\u2019ahandi, no kureka abaturage bagahinga mu masambu yabo ibyo bazi bihera bibafitiye akamaro aho kubategeka ibyo bahinga ku gahato;<\/li>\n<li>Gukura ishyaka rya FPR Inkotanyi mu mirimo y\u2019ubucuruzi kuko ribangamira abanyarwnda n\u2019abanyamahanga bakora uwo murimo ntibisanzure uko bikwiye ribambura amasoko abandi ribahombya kugirango ryigarurire ibyari ibikorwa byabo by\u2019ubucuruzi.<\/li>\n<\/ul>\n<p align=\"left\"><b>Uburezi\u00a0 n\u2019Imibereho myiza<\/b><\/p>\n<ul>\n<li>Gusubizaho amafaranga y\u2019ishuli (bourse d\u2019etudes\/scholarship) ku banyeshuli bose biga muri Kaminuza n\u2019amashuli makuru bya Leta, ubwo bufasha bugatangwa hakurikijwe imitsindire y\u2019abanyeshuli cyangwa se izindi ngingo (criteres\/criterias) zaba zemeranyijweho hagati ya leta, amashyaka atavuga rumwe n\u2019ubutegetsi, sosiyete sivile, n\u2019urwego rwigenga ruhagarariye ababyeyi n\u2019abanyeshuli nta ruhande na rumwe ruhejwe;<\/li>\n<li>Gufasha no kworohereza mu bijyanye\u00a0 no kwiga, kwivuza no kubona icumbi ku mpfubyi n\u2019abapfakazi ba jenoside n\u2019ab\u2019intambara y\u2019imbere mu gihugu no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri 1990;<\/li>\n<li>Gushyiraho politiki izira guheza abandi ku isoko ry\u2019umurimo mu gihugu kuko byagaragaye ko imitangire y\u2019akazi mu Rwanda ishingiye ku ivangura ry\u2019amoko,uturere \u00a0no ku mashyaka;<\/li>\n<li>Gushyiraho Politiki y\u2019ubuhinzi ihamye kandi ishingiye ku nyungu za rubanda rugufi kurusha uko yashingira ku nda nini z\u2019abayobozi nk\u2019uko bimeze ubu ari nabyo\u00a0 byateye inzara mu gihugu. Iyo nzara abaturage ubwabo bayise izina ryitwa \u201cubuyobozi\u201d;<\/li>\n<li>Gusubiramo icyerekezo cya politiki y\u2019ubukungu, cyane cyane ibyerekeye ubwisanzure ku biciro, kuko rubanda rugufi ruhagwa bikabije. Ibi birasaba gusubizaho bidatinze gahunda yo kugena ibiciro ku biribwa by\u2019ibanze no ku bindi bicuruzwa bireba ubuzima bwa buri munsi bw\u2019umuturage kuko usanga ubu Leta yaratereranye abaturage\u00a0 bakaba barimo kwicwa n\u2019inzara.<\/li>\n<\/ul>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Dushoje twizera ko ibi bitekerezo by\u2019ishyaka PRM\/MRP-Abasangizi bikubiyemo inama nyinshi zubaka\u00a0 muzabyakirana agaciro kabikwiye.<\/p>\n<p>Mugire amahoro.<\/p>\n<p>Bikorewe, Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika taliki ya 28\/04\/2013<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Ubuyobozi bw\u2019Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI:<\/p>\n<ol>\n<li>Dr. GASANA Anastase, Perezida w\u2019ishyaka; (s\u00e9)<\/li>\n<li>MUKESHIMANA Isaac, Visi Pereziba ushinzwe Politiki (s\u00e9)<\/li>\n<li>Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe Amajyambere y\u2019 Icyaro (s\u00e9)<\/li>\n<li>BAMARA\u00a0Prosper, Visi-Perezida ushinzwe umutekano (s\u00e9)<\/li>\n<li>AKISHULI Abdallah, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.(s\u00e9)<\/li>\n<\/ol>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p align=\"left\"><b>Bimenyeshejwe<\/b><\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Nyakubahwa President \u00a0wa Leta zunze ubumwe z\u2019 Amerika (U.S.A)<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Nyakubahwa Guverineri w\u2019igihugu cya Canada<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Nyakubahwa Minisitiri w\u2019intebe w\u2019igihugu\u00a0 cy\u2019Ubwongereza (U\u00a0.K)<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Nyakubahwa President\u00a0 wa Repubulika y\u2019ubu faransa (France)<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Nyakubahwa Minisitiri w\u2019intebe w\u2019igihugu\u00a0 cya ESpagne<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Nyakubahwa umukuru w\u2019igihugu cy\u2019ubuholandi (Pays Bas)<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 \u00a0Chanceliere\u00a0 w\u2019igihugu cy\u2019Ubudage (Allemagne)<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Nyakubahwa Minisitiri w\u2019intebe w\u2019igihugu\u00a0 w\u2019ububiligi (Royaume de Belgique)<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Nyakubahwa umukuru w\u2019igihugu\u00a0 cyaSuede<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Nyakubahwa umukuru w\u2019igihugu cya Norv\u00e8ge<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Nyakubahwa umukuru w\u2019igihugu\u00a0 cy\u2019uburusiya\u00a0 (Russie)<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Nyakubahwa umukuru w\u2019igihugu\u00a0 cya repubulika iharanira rubanda y\u2019ubushinwa (Chine)<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Nyakubahwa umukuru w\u2019igihugu cy\u2019ubutariyani (Italie)<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 \u00a0Nyakubahwa umukuru w\u2019igihugu\u00a0 cya Afurika y\u2019Epfo (Afrique du Sud)<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Umunyamabanga mukuru w\u2019Umuryango w\u2019abibumbye (United Nations)<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Abakuru b\u2019ibihugu bigize umuryango East African Community<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Abakuru b\u2019ibihugu bigize umuryango CPGL<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Abakuru b\u2019ibihugu bigize umuryango SADC<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Uhagarariye umuryango w\u2019ibihugu by\u2019iburayi (Union European)<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Uhagarariye umuryango w\u2019ubumwe bw\u2019Afurika (African Union)<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Uhagarariye umuryango w\u2019ibihugu bivuga igifaransa (Francophonie)<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Uhagarariye umuryango Commonwealth<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Umunyamabanga mukuru w\u2019umuryango East African Community<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Uhagarariye umuryango Amnesty International<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Uhagarariye umuryango Human rights watch<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Uhagarariye urukiko mpanabyaha byibasira inyoko muntu ICC<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Uhagarariye umuryango Agir ensemble pour le droit de l\u2019homme<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Uhagarariye umuryango Defender of Democracy<\/p>\n<p align=\"left\">&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Uhagarariye umuryango Office of The High Commissioner of Human Rights<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Impamvu: Ibaruwa ifunguye y\u2019 Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI igaragaza ibibazo birebana na politiki y\u2019u Rwanda muri iki gihe, iteye impungenge zikomeye kubera akarengane Abanyarwanda bakorerwa na Leta\u00a0 ya FPR Inkotanyi no gusaba ko gahagarara.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":1856,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3498","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>PRM\/MRP-ABASANGIZI:IBARUWA IFUNGUYE KURI PEREZIDA KAGAME - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"PRM\/MRP-ABASANGIZI:IBARUWA IFUNGUYE KURI PEREZIDA KAGAME - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Impamvu: Ibaruwa ifunguye y\u2019 Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI igaragaza ibibazo birebana na politiki y\u2019u Rwanda muri iki gihe, iteye impungenge zikomeye kubera akarengane Abanyarwanda bakorerwa na Leta\u00a0 ya FPR Inkotanyi no gusaba ko gahagarara.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-04-29T12:10:41+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"13 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"PRM\\\/MRP-ABASANGIZI:IBARUWA IFUNGUYE KURI PEREZIDA KAGAME\",\"datePublished\":\"2013-04-29T12:10:41+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\\\/\"},\"wordCount\":2705,\"commentCount\":5,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\\\/\",\"name\":\"PRM\\\/MRP-ABASANGIZI:IBARUWA IFUNGUYE KURI PEREZIDA KAGAME - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-04-29T12:10:41+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"460\",\"height\":\"309\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"PRM\\\/MRP-ABASANGIZI:IBARUWA IFUNGUYE KURI PEREZIDA KAGAME\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"PRM\/MRP-ABASANGIZI:IBARUWA IFUNGUYE KURI PEREZIDA KAGAME - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"PRM\/MRP-ABASANGIZI:IBARUWA IFUNGUYE KURI PEREZIDA KAGAME - Umunyarwanda","og_description":"Impamvu: Ibaruwa ifunguye y\u2019 Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI igaragaza ibibazo birebana na politiki y\u2019u Rwanda muri iki gihe, iteye impungenge zikomeye kubera akarengane Abanyarwanda bakorerwa na Leta\u00a0 ya FPR Inkotanyi no gusaba ko gahagarara.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-04-29T12:10:41+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"13 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"PRM\/MRP-ABASANGIZI:IBARUWA IFUNGUYE KURI PEREZIDA KAGAME","datePublished":"2013-04-29T12:10:41+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/"},"wordCount":2705,"commentCount":5,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/","name":"PRM\/MRP-ABASANGIZI:IBARUWA IFUNGUYE KURI PEREZIDA KAGAME - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-04-29T12:10:41+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"460","height":"309"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/prmmrp-abasangiziibaruwa-ifunguye-kuri-perezida-kagame\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"PRM\/MRP-ABASANGIZI:IBARUWA IFUNGUYE KURI PEREZIDA KAGAME"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3498","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3498"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3498\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3498"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3498"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3498"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}