{"id":3537,"date":"2013-05-08T14:03:15","date_gmt":"2013-05-08T12:03:15","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3537"},"modified":"2013-05-08T14:03:15","modified_gmt":"2013-05-08T12:03:15","slug":"ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/","title":{"rendered":"Ingoma z\u2019Igitugu Zihirima mu gisa n\u2019Ubufindo: Umwami w\u2019Abami CALIGULA"},"content":{"rendered":"<p>Mbanje gusuhuzanya urukundo abasomyi b\u2019iyi nkuru bose;<\/p>\n<p>Mu minsi mike ishize twarebeye hamwe uko ingoma z\u2019igitugu zishobora guhirima mu kanya gato, kabone n\u2019iyo zaba zarubatse igisilikali giteye ubwoba n\u2019ibitwaro bya rutura by\u2019amoko yose, zikaba zifite inzego z\u2019ubutasi nyinshi kandi zikomeye cyane, ndetse zifite n\u2019ibifaranga byinshi cyane mu mutungo w\u2019Ishyaka riri <!--more-->ku butegetsi, zikagerekaho no guhiga abatavuga rumwe nazo baba mu gihugu imbere cyangwa se hanze yacyo aho bazihungiye cyangwa se aho bagiye kwibera mu mahoro. Twaganiriye ku rugero rw\u2019Ingoma y\u2019Igitugu yabayeho mu Burusiya izanywe na Vladmir Oulianov alias Lenine waje afatwa nk\u2019umucunguzi. Twaganiriye ukuntu ihirima ryayo ryabaye mu bufindo rikagaragarira cyane mu isenywa ry\u2019urukuta rwa Berilini rwagabanyaga Uburayi n\u2019Isi yose mwo kabili, ndetse tunasanga yarahirimye imaze kwivugana inzirakarengane miliyoni nyinshi cyane z\u2019abantu.<\/p>\n<p>Ubu muli aka kanya tugiye kuva mu Burusiya tunyarukire mu bwami bw\u2019abaromani ahagana mu mwaka wa 31 kugeza muli 41, ku Ngoma y\u2019Umwami w\u2019Abami Caligula.<\/p>\n<p>Aliko mbere yuko turebera hamwe imitegekere n\u2019umwirato bya Empereur Caligula, nagira ngo tubanze twibukiranye ibintu bimwe na bimwe usanga abanyagitugu hafi ya bose bahuriyeho.<\/p>\n<p>Bimwe muli ibyo biranga Ingoma z\u2019igitugu n\u2019ubugome bukabije ni ibi\u00a0: Agasuzuguro karenze imyumvire gakorerwa abaturage, Iyicarubozo ry\u2019abo Umutware adashaka bose, Kwica ikiremwamuntu, Ubusambanyi bukabije bukwirakwira mu gihugu hose, Ubujura butagira urugero bugera aho bugahinduka nk\u2019ihame kuli r\u00e9gime itegeka, Kunyereza umutungo w\u2019igihugu no gucunga nabi ibya Rubanda, Gukwirakwiza ko Umwami cyangwa Umutegetsi uliho ali Umukiza mbese ko aliwe watumye igihugu cyubakwa kandi kigira iterambere n\u2019amazu meza n\u2019ubutwererane n\u2019ibindi, Gushyira imbaraga zikomeye cyane n\u2019umutungo mwinshi bikabije mu kubaka Igisilikali giteye ubwoba no kukigurira ibikoresho bihambaye, Gukura umutima abaturage ngo hatagira n\u2019uwatinyuka kubaza impamvu agirirwa nabi, Kwifuza ko buli muntu avuga ko yishimiye ubutegetsi buliho kabone n\u2019aho yaba yaraye yiciwe se cyangwa abavandimwe be bose mu ijoro ryakeye, Ibisambo byinshi n\u2019ibisahiranda mu banyagihugu byiyemeza gutanga abandi no kuguma ku mbehe kugeza Ingoma ihirimye bikabona gushaka amayeri yo kwihakana uruhare n\u2019uburiganya byagize bikijunditse intoryi z\u2019ingoma y\u2019igitugu, Kuvangura abanyagihugu no kwimika inzangano z\u2019amoko yose, Guteza imidugararo mu bihugu by\u2019abaturanyi no gushoza intambara z\u2019ubusahuzi no kugirira nabi abahungiye mu bihugu by\u2019abaturanyi, Gutoteza abanyamadini no gushaka ko amadini apfukamira ingoma iliho, Kwigira Imana mu bantu k\u2019Umutegetsi uliho, Gukoresha amagambo atarimo ikinyabupfura mu kuvuga abatavuga rumwe n\u2019ubutegetsi, Gutuka abahoze ari ibikomerezwa bahunze ingoma y\u2019igitugu n\u2019abandi batayibonamo mu magambo y\u2019urukozasoni adakwiriye gusohoka mu kanwa k\u2019umukuru w\u2019igihugu, n\u2019ibindi\u2026<\/p>\n<p>Mu migabane yose y\u2019isi hagiye habaho abategetsi nk\u2019abongabo, akenshi usanga basa nk\u2019aho mu mutwe wabo no mu migirire yabo ali abiyahuzi badafite icyo batinya, yewe nta n\u2019agasoni na gake guhemuka bibatera. Icyo baba bifuza ni ugutinywa gusa no gukura umutima uwo aliwe wese. Afurika nayo ntiyahatanzwe kuko mu mateka yayo yagiye igira Ingoma nk\u2019izi kandi n\u2019ubu ntirabohoka kuko hali ibihugu bigitegekeshwa iterabwoba no kurwanya ubwisanzure ubwo alibwo bwose.<\/p>\n<p>Tugarutse ku Ngoma y\u2019abaromani rero no kuli Ampereri Caligula, twahisemo gutanga urugero rwe kuko ali mu bantu bagaragayeho ibyo twavuze byose kandi mu gihe gito cyane. Uyu mugabo yaje asimbura Umwami w\u2019Abami Tiberia (wari nka sekuru tugenekereje) nawe akaba yari yarajengereje abantu. Caligula yategetse hagati y\u2019umwaka wa 37 na 41, murumva ko ali igihe gito cyane aliko cyabereye abaturage b\u2019abaromani nk\u2019imyaka ibihumbi ijana!<\/p>\n<p>Caligula, mu by\u2019ukuli yitwaga Kayizari Augustus Germanicus, Caligula kakaba ali akabyiniriro yahawe kubera inkweto yigeze kujya yambara aherekeje se na nyina mu bigo by\u2019abasilikali igihe yari akili akana gatoya. Umuntu agereranyinje, ako kabyiniriro kakaba kasobanura udukweto twiza twa gisilikali. Se umubyara ni Germanicus naho nyina akaba Agripina mukuru. Umwami w\u2019Abami Tiberia yari nka Sekuru nkuko twabivuze, aliko akaba na se w\u2019umwakirano (adoptif) wa\u00a0 Kaligula.<\/p>\n<p>Ampereri Tiberia yari yararaze ingoma ye abana babili alibo Gemellus wali umwuzukuru we wa nyawe na Kaligula wali (adoptif). Rugikubita rero muli 37 Tiberia apfuye, Kaligula yahise afata Gemellus nkaho amubereye umubyeyi no kumwirenza bikurikiraho, bityo ingoma ayegukana wenyine nk\u2019uwayirazwe. Kwica byo byari ibintu bye rwose nta no kubitindaho.<\/p>\n<p>Aliko akijya ku Ngoma yinjiye nk\u2019Umutabazi, imisoro reka sinakubwira ayiteza imbere ashyiraho uburyo bushya bw\u2019imisoro n\u2019amahoro, Ingabo ziba igitangaza, abaturage barabyina imidiho biratinda, Imikino, Kugaya ibyahise no gutanga icyerekezo gishya biba imvugo, Kaligula si ukwamamara biracika hose ngo haje umutware udasanzwe ukuye abaturage habi, akabavana mu gihirahiro akaba abazaniye ibyiza gusa. Kubaka imijyi byo yabigize intego, no gushimwa bimuviramo uburwayi ahari. Iyi \u201cHoney-Moon\u201d cyangwa ukwezi kwa Buki kwo kubyina intsinzi n\u2019ibohozwa rya rubanda rero (ukurikije uko empereur Tiobere yari yarababereye, aliko bakaba batari bazi ikibategereje ku musimbura we!) abaromani bayimazemo amezi atarenze atandatu gusa, kuko urwari rubategereje batatinze kurushyikira.<\/p>\n<p>Ni uko mu gihe gito cyane Kaligula atangira kubagaraguza agati, atangira gutagaguza umutungo w\u2019igihugu no kugendera ku kimenyane n\u2019icyenewabo bikabije ku buryo burenze kure ubw\u2019uwamubanjirije, iminsi mikuru no kwinezeza bya buli munsi, we n\u2019abo basangiye ingoma biba akamenyero bahinduka nk\u2019amashitani neza neza. Abaturage bareba imirari, Kaligula ageza aho yadukira na bashiki be kandi ari ikizira maze abagira amahabara, akora ibitabaho, abajenerali be barica barakiza, bakora ibyo bashaka biratinda!<\/p>\n<p>Nibwo atangiye kwiyita Imana rero, asuzugura aba senateri nabi cyane abereka ko ali imbwa gusa imbere ye bagomba kumupfukamira uwo ashatse akica cyangwa akajugunya mu kimpoteri, aba Consul (tubite nka ba Ministres se ahali) aba abagize ibigoryi imbere ye, abumvisha ko ali ibihone nta bwenge bafite bagomba gukora icyo ashatse uwihaye gutekereza akabizira, yanahunga akamusanga iyo ali! Abalimu abumvisha ko ali injiji n\u2019ibicucu, abashakashatsi ababwira ko nta bwenge bwabo bagomba kwemera akabaragira nk\u2019amatungo! Abacamanza bo yari yarabanje kubadabagiza agifata ubutegetsi aliko ntiyatinze kubasubiza mu myanya y\u2018igisuzuguriro kuko urubanza rwacibwaga biturutse mu mutwe we no mu mutima we kurusha uko amategeko abiteganya!<\/p>\n<p>Ubwo akurikizaho na gahunda yo guhahamura ibyegera bye, arica ye! Yishe ibyegera bye karahava, aba offisiye bakuru cyane mu ngabo abamarira ku\u00a0 icumu abica nk\u2019uwica inshishi, aba senateri, aba jenerali, aba ministiri, aba gouverineri, si ukwica no gukura umutima, ku buryo abemeye gusigara ku mbehe ye biyemezaga kugambanira abandi gusa!<\/p>\n<p>Abaromani aba abashyize ku iterabwoba ritigeze ribaho mu mateka! Ashyiraho gahunda y\u2019iyicarubozo (tortures) zikabije akorera abaturage cyane cyane abahoze ari abayobozi kandi ngo bikamunezeza cyane kubireba uko bagaragulika, hanyuma akaryoherwa nanone no gutuma n\u2019imiryango yabo yangara igaseba mu gihe we aryoherwa akanashisha yumva mu mutungo w\u2019igihugu! Yihereza icyo ashaka we n\u2019Umugore we, Rubanda bayicira ku rwara nk\u2019inda!<\/p>\n<p>Yaranzwe no kuba Umunyagitugu urenze urugero (tyran) no kuba Umwirasi n\u2019Umwiyemezi ukabije (megalomania), ndetse akagerekaho n\u2019ikinyoma kirenze ukwemera! Ibyo bintu uko ali bitatu bili mu byamurangaga.<\/p>\n<p>Abantu yabafashe nk\u2019amatungo cyangwa ahubwo ibintu (ibikoresho, <i>instruments inertes et inconscients<\/i>), abacamo ibice, arabanganisha, uwatanze umuntu ejo nawe bakamutanga, mbese guhahamuka bikwira muli bose, abaromani basigara batazi ikizabamukiza, dore ko nta n\u2019uwatinyukaga gukopfora ngo amuvuge nabi, bose bagombaga gusakuza bavuga ko aliwe mutegetsi wa mbere ku isi, wazanye isuku n\u2019imikino (jeux de cirque) mu gihugu, nyamara byarahozeho uretse kugaragara nk\u2019uwabiteje imbere akabyiyitirira, mbese igihugu gihinduka nka ka jardin ke akoramo ibyo ashaka, nako cyahindutse nk\u2019ibagiro!<\/p>\n<p>Kaligula yari muremure, afite uruhanga ruje imbere, amaso atebeyemo gake, imisatsi mike cyane, indoro ikaze kandi iteye ubwoba nawe ubwo akaba yarihatiraga kuyigira igiterabwoba uko ashoboye. Muti gute! Mbere yo gusohoka yafataga icyirore (miroir) akagerageza kwiga no guhamya indoro yakura abaturage n\u2019abamubona umutima cyane, ako kitozo niko kamutwaraga iminota myinshi, ubundi agasohoka yabaye nk\u2019agakoko gateye ubwoba. Mbese yabishye cyane nkuko ab\u2019ubu babivuga! Mu mvugo ye nta muntu yatinyaga n\u2019umwe, ibitutsi n\u2019agasuzuguro nibyo byayirangaga. Yasuzuguraga n\u2019abasilikali bakuru akabumvisha ko ali imbwa bose nta n\u2019uwamutinyuka! Ko ali ibisigazwa bidafite n\u2019icyo byamara! Ni birebire.<\/p>\n<p>Banavuga ko yageze aho afata ifarasi (cheval) ye yakundaga cyane yitwaga <i>Incitatus<\/i> akayigira <i>Ministre <\/i>na avantages zose rugeretse mbese ikajya ihabwa umwanya mu nama y\u2019abategetsi inebe yayo ntihagire uwatinyuka kuyicaraho, ndetse akayiha na Company y\u2019aba escort (mwumve namwe uko abasilikare bagowe mwa mfura mwe), kubera gusuzugura abanyagihugu bikabije, akabarutisha ishovali ye.<\/p>\n<p>Turebe amwe mu magambo yakundaga kwivugira we ubwe:<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 \u201cabaturage b\u2019abaromani bose uwabaha umutwe umwe gusa maze ngahita nywuca!\u201d<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 \u201cKuba rubanda banyanga byo si ikibazo, bapfa kuba bantinya bya cyane gusa, ubundi bange nababwira iki!\u201d (Oderint, dum metuant, mu rulimi rw\u2019ikilatini). Aya ni amagambo n\u2019uwamubanjirije Ampereri Tiberia yakundaga kuvuga.<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Igihe cyose yahoberaga umugore we akamusoma hose no ku ijosi, cyangwa se igihe cyose ibyo yabikoreraga undi mukobwa cyangwa umugore babaga babaye umwe mu gahe\u00a0 gato, yagerekagaho utugambo dukurikira: \u201cOhhh, aka kajosi keza gateye ubwuzu, ikibazo ni uko kazahita gacibwa nibinzamo nkatanga itegeko!!\u201d<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Igihe yabaga yakiriwe ku ifunguro ry\u2019icyubahiro n\u2019ibyegera bye byo hejuru, hali ubwo yateruraga agaseka cyaneeeee! Noneho nka babili mu ba Minisitiri bamwicaye iruhande bakamubaza bati Nyakubahwa n\u2019iki kikunejeje? Nawe agahita abasubiza ati: \u201cBagenzi banjye muli Abanyabubasha mu butegetsi bw\u2019Ingoma yacu, aliko ikinteye kunezerwa ni uko nziko umunsi nzavuga rimwe gusa muzahita mucibwa amajosi ndiho nseka numviriza umuvinyo uryoshye!\u201d<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Yigeze kuvuga ngo: \u201cIgituma nkunda Ubutegetsi, ni uko buha chance ibidashoboka kugira ngo nabyo byibereho\u201d<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Yigeze gutuma umwe mu bayobozi b\u2019ingabo, ati \u201c mwebwe icyo musabwa ni ugukora ku buryo abo baturage bapfa bumva neza ko baliho bapfa! Ibigoryi binkomera amashyi nabyo ubwo nzabyirenza ejo, kuko abazakomeza kuyakoma sibo babuze!\u201d<\/p>\n<p>Igitangaje ni uko ibyo byose bitamubujije kugera ku ndunduro no gupfa nabi cyane, kuko yapfuye ahotowe ndtetse ajombaguwe ibyuma na bamwe mu basilikali be bamurindaga bali bararambiwe amafuti , ubugome, ikinyoma, no kwangiza umutungo wa Rubanda awugira uwe mu buryo yishakiye, bikaba byari bibageze ahantu. Abo basilikali biyemeje kurangiza gahunda bali barangajwe imbere na Komanda witwaga <i>Cassius Chereas<\/i>. Umukobwa wa Caligula Drusilla n\u2019umugore wa Kaligula aliwe Caesonia nabo bahise basogoterwa ahongaho!<\/p>\n<p>Muli make ingoma z\u2019igitugu zigeraho kakazibaho iyo zitiyemeje kumva amajwi y\u2019abazibwira ngo zisubireho zishyikirane na Rubanda ziba zihagarariye!<\/p>\n<p>Ngayo nguko, ngibyo ibya Mr Caligula wari warigize Imana, dore ko ibye byali byarabaye Akali aha Kajya He!<\/p>\n<p><b>Bamara, Prosper<\/b><\/p>\n<p><b>National Security Vice-Chairman<\/b><\/p>\n<p><b>PRM\/MRP-Abasangizi<\/b><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mbanje gusuhuzanya urukundo abasomyi b\u2019iyi nkuru bose; Mu minsi mike ishize twarebeye hamwe uko ingoma z\u2019igitugu zishobora guhirima mu kanya gato, kabone n\u2019iyo zaba zarubatse igisilikali giteye ubwoba n\u2019ibitwaro bya rutura by\u2019amoko yose, zikaba zifite inzego z\u2019ubutasi nyinshi kandi zikomeye cyane, ndetse zifite n\u2019ibifaranga byinshi cyane mu mutungo w\u2019Ishyaka riri<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3299,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3537","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ingoma z\u2019Igitugu Zihirima mu gisa n\u2019Ubufindo: Umwami w\u2019Abami CALIGULA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ingoma z\u2019Igitugu Zihirima mu gisa n\u2019Ubufindo: Umwami w\u2019Abami CALIGULA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mbanje gusuhuzanya urukundo abasomyi b\u2019iyi nkuru bose; Mu minsi mike ishize twarebeye hamwe uko ingoma z\u2019igitugu zishobora guhirima mu kanya gato, kabone n\u2019iyo zaba zarubatse igisilikali giteye ubwoba n\u2019ibitwaro bya rutura by\u2019amoko yose, zikaba zifite inzego z\u2019ubutasi nyinshi kandi zikomeye cyane, ndetse zifite n\u2019ibifaranga byinshi cyane mu mutungo w\u2019Ishyaka riri\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-05-08T12:03:15+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/\",\"name\":\"Ingoma z\u2019Igitugu Zihirima mu gisa n\u2019Ubufindo: Umwami w\u2019Abami CALIGULA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-05-08T12:03:15+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":232,\"height\":292},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ingoma z\u2019Igitugu Zihirima mu gisa n\u2019Ubufindo: Umwami w\u2019Abami CALIGULA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ingoma z\u2019Igitugu Zihirima mu gisa n\u2019Ubufindo: Umwami w\u2019Abami CALIGULA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ingoma z\u2019Igitugu Zihirima mu gisa n\u2019Ubufindo: Umwami w\u2019Abami CALIGULA - Umunyarwanda","og_description":"Mbanje gusuhuzanya urukundo abasomyi b\u2019iyi nkuru bose; Mu minsi mike ishize twarebeye hamwe uko ingoma z\u2019igitugu zishobora guhirima mu kanya gato, kabone n\u2019iyo zaba zarubatse igisilikali giteye ubwoba n\u2019ibitwaro bya rutura by\u2019amoko yose, zikaba zifite inzego z\u2019ubutasi nyinshi kandi zikomeye cyane, ndetse zifite n\u2019ibifaranga byinshi cyane mu mutungo w\u2019Ishyaka riri","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-05-08T12:03:15+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/","name":"Ingoma z\u2019Igitugu Zihirima mu gisa n\u2019Ubufindo: Umwami w\u2019Abami CALIGULA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-05-08T12:03:15+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":232,"height":292},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ingoma-zigitugu-zihirima-mu-gisa-nubufindo-umwami-wabami-caligula\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ingoma z\u2019Igitugu Zihirima mu gisa n\u2019Ubufindo: Umwami w\u2019Abami CALIGULA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3537","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3537"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3537\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3537"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3537"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3537"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}