{"id":35712,"date":"2020-04-09T19:02:39","date_gmt":"2020-04-09T17:02:39","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=35712"},"modified":"2020-04-09T19:02:40","modified_gmt":"2020-04-09T17:02:40","slug":"kwibuka-no-kupfobya-amateka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/","title":{"rendered":"KWIBUKA NO KUPFOBYA AMATEKA"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yanditswe na <strong>Bernadette Ntuyahaga Muhorakeye<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nk\u2019umwana w\u2019u Rwanda, n&#8217;ubwo nahavuye nkiri muto, ntibivanaho amateka yanjye n&#8217;ibyo nabonye. Koko kugeza n&#8217;ubu nyuma y\u2019imyaka 26, nako 30, ntacyo twari twiga?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kubera iki umuntu agomba kuntobera amateka, akanantegeka ko ngomba kumusaba imbabazi? Ese kubera iki natwe twemera gusaba imbabazi z&#8217;ibyo tutakoze? Hari uribwa n\u2019urusenda atariye? Uno muco ugomba guhagarara niba dushaka impinduka. Niba dushaka gutegurira abana bacu aheza hazaza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ikinteye kwandika ibi, ni uko mbona urubyiruko nanjye nishyizemo, bizatuma u Rwanda rw&#8217;ejo cyangwa abo dukuriye <em>\u201dimpinja\u201d <\/em>zirimo kuvuka nta murage mwiza tuzazisigira niba bikomeje gutya, nta gihugu cyitwa u Rwanda ruzaba rukiriho mu myaka ijana iri imbere, kandi ba sogokuru na ba sogokuruza bari baragerageje kurutwubakira. Badushyira ku mugabane w\u2019isi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ikinteye ibi byose, ni uko nabonye uburyo u Rwanda rw&#8217;ejo <em>\u201durubyiruko\u201d <\/em>rushaka impinduka nziza ariko kubera abantu bafite inyungu zabo, ubusambo buvanze n\u2019ubutindi, bigatuma nta mpinduka nzima ishobora kubaho.\u00a0 Ikindi ni uko aho kudusigira umurage mwiza, bagiye kudusigira UBWOBA, AMADENI, URWANGO, UBUGOME N&#8217;UBURYARYA. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ese babikorera iki? Babyeyi, bayobozi kubera iki mwikunda kugeza aho? Mwatuzaniye iki ku isi? Namwe bayobozi ko muzi ko iminsi y&#8217;umujura itarenga 40 kandi mufite n&#8217;abana, kubera iki mushyira inda imbere kurusha gutekereza ahazaza heza <em>&#8220;h&#8217;abana banyu&#8221;<\/em> hamwe nababatoye?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umutagatifu KIZITO MIHIGO yaririmbye indirimbo, anigisha\u00a0 URUBYIRUKO\/ RWANDA RW&#8217;EJO icyo rukeneye, kugirango ubuzima bwongere gukomeza, cyane iyo umuntu yibutse nibyo twanyuzemo. Indirimbo ze \u00a0 zigisha KUBABARIRA, URUKUNDO, UBUMWE, UBWIYUNGE, AMAHORO N&#8217;UBUMUNTU. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Njyewe ku igiti cyanjye indirimbo ze numvise ni nyinshi, ariko iyamfashije cyane ni <em>AHO KUGUHOMBA NAGUHOMBYA<\/em>. Naho iyampaye icyizere k\u2019u Rwanda Rw&#8217;ejo, ni imwe\u00a0 yaririmbye igatuma afungwa ariyo <em>IGISOBANURO CY\u00b4URUPFU<\/em>. Iyi ndirimbo yagabanyije ibikomere mu mutima wanjye, yatumye nongera kwiga bundi bushya, kubabarira, gukunda no kumva abakabaro ka mugenzi wanjye. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ni gute umuntu yica umuntu ushakira igihugu icyiza? Hano mfite ikibazo, ese gukunda igihugu ni iki? Niba bino yigishaga atari ugukunga igihugu cyane, ubwo se si nk\u2019umuntu ushaka gukunda umwana kurusha nyina?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ese kubera iki abanyarwanda dufite ikibazo, cy&#8217;uko bamwe bumva ko bababaye kurusha abandi, kandi nta gipimo gipima ububabare kibaho?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nabonye ejo ukuntu abantu bikoreye CORNEILLE birambabaza cyane. None se we ntabwo yemerewe kwibuka ababyeyi be n&#8217;abo mu muryango we ku mugaragaro? Ni uko ari n\u2019INTWALI naho ubundi yari\u00a0 kwikunda ntagire icyo asangiza abandi.\u00a0Kubera azi agahinda ko kubura umubyeyi cyangwa umuvandimwe. Yahisemo kwibuka no guhumuriza abandi. Nawe yampaye icyizere cy\u2019u Rwanda Rw&#8217;ejo. Ababyeyi be bapfuye mu minsi ya mbere ya GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI, ABAHUTU\/ITSEMBABWOKO N\u2019ITSEMBATSEMBA, kubera iki ari icyaha kuba yaranditse Rwandan GENOCIDE?\u00a0 <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Byarambabaje nibutse ko ari umukicacumu cyane ko n\u2019umuryango we nawe nywuzi. Kubera iki muri iki gihe cyo kwibuka we atabyemerewe kwibuka nk\u2019abandi, niba koko iwacu i Rwanda hari ubwisanzure? <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Buriyase si ukumwica Bwa kabiri? Bino bizakomeza kugeza ryari? Icyambabaje cyane muri byose ni uko yagombye gusaba imbazazi kandi nta kosa yakoze. INTWALI ntabwo iterana amagambo, yerekanye umurage mwiza ababyeyi be bamusigiye URUKUNDO, KUBABARIRA, N\u2019UBUMUNTU.\u00a0<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu rubyiruko harimo benshi banyuze muri byinshi, kandi bagifite ibikomere. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ese ko Nsabimana Callixte A.K.A\u00a0 Major Sankara yahunze kandi ari umucikacumu? Ni iki cyabimuteye usibye gushakira ibyiza URUBYIRUKO, u Rwanda rwiza Rw&#8217;ejo hazaza? Herman Nsengimana, ni iki cyamuteye kuva mu Rwanda? Ni gute umuntu yakubwira ko yaje kugukiza ubundi akanyereza umuvandimwe wawe kandi ari we wari usigaranye? <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Rubyiruko, Rwanda rw&#8217;ejo, ndabasaba ko mwashirika ubwoba. Kino gihe cyo kwibuka mureke kitubere isomo, dutekereze ku byo twaciyemo hamwe n&#8217;umurage dushaka gusigira igihugu cyacu hamwe n\u2019abana bacu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Dukomeze kwamagana abantu bapfobya\u00a0amateka y\u2019abandi.\u00a0<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mukomeze kwihangana, muri iki gihe cyo kwibuka ubundi mwirinde kwandura icyorezo Coronavirus.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Pasika nziza<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Bernadette Ntuyahaga Muhorakeye Nk\u2019umwana w\u2019u Rwanda, n&#8217;ubwo nahavuye nkiri muto, ntibivanaho amateka yanjye n&#8217;ibyo nabonye. Koko kugeza n&#8217;ubu nyuma y\u2019imyaka 26, nako 30, ntacyo twari twiga? Kubera iki umuntu agomba kuntobera amateka, akanantegeka ko ngomba kumusaba imbabazi? Ese kubera iki natwe twemera gusaba imbabazi z&#8217;ibyo tutakoze? Hari uribwa n\u2019urusenda atariye? Uno muco ugomba [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":35713,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-35712","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>KWIBUKA NO KUPFOBYA AMATEKA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"KWIBUKA NO KUPFOBYA AMATEKA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Bernadette Ntuyahaga Muhorakeye Nk\u2019umwana w\u2019u Rwanda, n&#8217;ubwo nahavuye nkiri muto, ntibivanaho amateka yanjye n&#8217;ibyo nabonye. Koko kugeza n&#8217;ubu nyuma y\u2019imyaka 26, nako 30, ntacyo twari twiga? Kubera iki umuntu agomba kuntobera amateka, akanantegeka ko ngomba kumusaba imbabazi? Ese kubera iki natwe twemera gusaba imbabazi z&#8217;ibyo tutakoze? Hari uribwa n\u2019urusenda atariye? Uno muco ugomba [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-04-09T17:02:39+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2020-04-09T17:02:40+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/04\/hope.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1168\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"400\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"KWIBUKA NO KUPFOBYA AMATEKA\",\"datePublished\":\"2020-04-09T17:02:39+00:00\",\"dateModified\":\"2020-04-09T17:02:40+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\\\/\"},\"wordCount\":593,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/04\\\/hope.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\\\/\",\"name\":\"KWIBUKA NO KUPFOBYA AMATEKA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/04\\\/hope.jpg\",\"datePublished\":\"2020-04-09T17:02:39+00:00\",\"dateModified\":\"2020-04-09T17:02:40+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/04\\\/hope.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2020\\\/04\\\/hope.jpg\",\"width\":1168,\"height\":400},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"KWIBUKA NO KUPFOBYA AMATEKA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"KWIBUKA NO KUPFOBYA AMATEKA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"KWIBUKA NO KUPFOBYA AMATEKA - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Bernadette Ntuyahaga Muhorakeye Nk\u2019umwana w\u2019u Rwanda, n&#8217;ubwo nahavuye nkiri muto, ntibivanaho amateka yanjye n&#8217;ibyo nabonye. Koko kugeza n&#8217;ubu nyuma y\u2019imyaka 26, nako 30, ntacyo twari twiga? Kubera iki umuntu agomba kuntobera amateka, akanantegeka ko ngomba kumusaba imbabazi? Ese kubera iki natwe twemera gusaba imbabazi z&#8217;ibyo tutakoze? Hari uribwa n\u2019urusenda atariye? Uno muco ugomba [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2020-04-09T17:02:39+00:00","article_modified_time":"2020-04-09T17:02:40+00:00","og_image":[{"width":1168,"height":400,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/04\/hope.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"KWIBUKA NO KUPFOBYA AMATEKA","datePublished":"2020-04-09T17:02:39+00:00","dateModified":"2020-04-09T17:02:40+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/"},"wordCount":593,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/04\/hope.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/","name":"KWIBUKA NO KUPFOBYA AMATEKA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/04\/hope.jpg","datePublished":"2020-04-09T17:02:39+00:00","dateModified":"2020-04-09T17:02:40+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/04\/hope.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/04\/hope.jpg","width":1168,"height":400},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-no-kupfobya-amateka\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"KWIBUKA NO KUPFOBYA AMATEKA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/35712","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=35712"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/35712\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":35714,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/35712\/revisions\/35714"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/35713"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=35712"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=35712"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=35712"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}