{"id":35840,"date":"2020-04-16T17:34:50","date_gmt":"2020-04-16T15:34:50","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=35840"},"modified":"2020-04-16T17:34:51","modified_gmt":"2020-04-16T15:34:51","slug":"ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/","title":{"rendered":"Ibihe turimo: Ni nde wateje akaga u Rwanda mu myaka 26 ishize?"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Uwaruteje akaga turamuzi. Ni ubutegetsi bubi, bw\u2019abahutu n\u2019abatutsi, nyamara turicecekeye ngo tudakoma rutenderi.\u00a0<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Ubutegetsi bw\u2019abahutu mbuzi kuva muri nyakanga 1973. Ubwabanjirije ubwo, ntacyo mbuvugaho, kuko ntabwo nzi. Ababuzi neza bambwira ko ngo bwaharaniraga inyungu za rubanda, inyungu z\u2019abari babugize ngo zikaza nyuma y\u2019izindi. Ubwo nzi cyane bwo bwaranzwe n\u2019irondakoko ndetse n\u2019irondakarere. Ni na bwo nyirabayazana y\u2019ibi byose, ibi twibuka muri iyi minsi y\u2019icuraburindi.<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Turi ku wa gatatu, taliki ya 06 mata 1994, saa mbili n\u2019igice z\u2019umugoroba. Ntuye ku muhanda witiriwe Paul 6, mu Biryogo ho mu mugi wa Kigali. Ni bwo nkigera mu rugo kuko nari ndimo kwikopesha byeri kwa Kamarashavu. Uyu ni umugore w\u2019umututsikazi ufata neza abakiriya bose, abahutu n\u2019abatutsi. Iby\u2019amoko asanzwe asa n\u2019aho atazi aho byerekera kuko bigaragara ko abamugana bose, abakemurira ibibazo, byaba ibishingiye ku nyota cyangwa ibindi bikururwa no gushira inyota. &nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku mirongo ya FM ya radiyo Rwanda na RTLM, ni indirimo za Simoni Bikindi na Boniface Ntawuyirushintege (<strong>Twishyize mu maboko yawe Nyagasani<\/strong>) zirimo gucurangwa, zigasimbuzwa \u00abmusique classique\u00bb cyangwa \u00abmusique de requiem\u00bb. Bene izo ndirimbo zicurangwa akenshi mu kiliziya iyo hagize mugenzi wacu watuvuye mo, witabye Imana.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umaze kwitaba Imana ni uwari Perezida w\u2019u Rwanda, G\u00e9n\u00e9ral major Habyarimana Yuvenali. Kuri micro ya RTLM, Habimana Evariste, alias Kantano, arimo aremeza ko ari inkotanyi zimaze kwica Perezida wa Repubulika, zihanuye indege yari imuvanye i Dar-es-salaam muri Tanzaniya, aho yari avuye mu nama yo kurebera hamwe uko umutekano w\u2019ibihugu byo mu karere (u Rwanda, Tanzaniya, Uburundi, Zayire ndetse na Uganda) wabungabungwa.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ni inama yagaragaraga mo ibimenyetso by\u2019akaga, kuko Perezida wa Tanzaniya, Ali Hassan Mwinyi, ntako atagize ngo ayikerereze kugirango isoze ibisa n\u2019imirimo yayo mu gicuku. Mugenzi we, Yuvenali Habyarimana, kubera impamvu zigaragara ku maso z\u2019umutekano we, amusabye ko yasubika urugendo rwo gutaha i Kigali, akazataha bukeye, nyamara Hassan Mwinyi aramutsembeye. Kumutsembera si ikindi ni ukugirango ahari igisasu cyateguwe kize kumuhitana, cyitwikiriye ijoro. Ibi birabaye kuko ibindi bisasu Habyarimana yari yaratezwe guhera muri mutarama 1994, byose byagiye bihusha indege, cyangwa bikaburizwamo, kubera ko ba nyir\u2019ukubirasa babaga babihubukiye cyangwa ba Gashakabuhake batabihaye umugisha.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ijoro ryo ku wa gatatu, taliki ya 06 mata rirasa n\u2019icuraburindi. Ni rya joro ridacya, ariko riri bucyane ayandi, nta kabuza. Abatutsi bafite uburyo banarihunze mo, kubera ko babona neza ko urupfu rwa Kinani rutari bubasige amahoro.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abanyamakuru ba RTLM, Val\u00e9rie Bemeriki na Habimana Kantano, bamaze gutanga ubutumwa ko abishe Habyarimana ari inkotanyi, ndetse bakanagera kure bavuga ko inkotanyi bisobanura abatutsi bamaze imyaka ine bateye u Rwanda n\u2019abari basanzwe mu gihugu bose, bitirirwaga ibyitso byazo. Utahunga iyi ndirimbo n\u2019inyikirizo y\u2019aba banyamakuru bombi, cyeretse udatinya akaga cyangwa akenda gusa na ko.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Rya joro riracyeye, nyamara koko ricyanye ayandi. Abajepe bo muri \u00abCamp Kigali\u00bb barimo kungikanya urufaya rw\u2019amasasu. Barimo kurasa hejuru, abandi bamaze gusimbuka ikigo. Barimo bariyenza kuri buri wese, cyane cyane abo bakeka ko ari abatutsi. Baranatanga imbunda ku bazishaka. Abamaze kwitoza kuzirashisha, hafi aho kwa Simbizi Stanislas, bahise bashinga bariyeri imbere y\u2019irembo kwa Ndayitabi.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uyu musaza, nubwo ngo ahagarariye interahamwe zo mu Biryogo, ni na we urimo kuzibuza kwica abatutsi. Aba barimo benshi bihishe iwe mu gikari, ndetse bazanaharokokera uko bakabaye. Kwa Ndayitabi ni ahantu hizewe, kuko bamwe muri twe tuzanahabika bimwe mu bikoresho byacu, mbere y\u2019uko duhunga. \u00abChaine musicale\u00bb mbitseyo, umuhungu we Yassin azayinsubiza mpungutse, taliki ya mbere z\u2019ukwa cyenda 1994, nta yandi mananiza.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Intandaro ni ya makimbirane aturanga<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ni amakimbirane aturuka k\u2019ukutumvikana kw\u2019amoko yombi, abahutu n\u2019abatutsi. Aba nta kindi bapfa uretse ubutegetsi. Ubufashe arabwiharira, ntashake kubugabana n\u2019ubundi bwoko, bityo ubwahejwe bukaba gashozantambara.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyi gashozantambara itangiye mu myaka ya za 59, iba rurangiza muri 90, ndetse muri 91, hatangiye imishyikirano yo kunga ayo moko yombi kugirango asangire bwa butegetsi ibisambo birwanira mo, bikarangira biteje akaga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Imishyikirano yo kugabana ubutegetsi itangiriye Arusha muri Tanzaniya. Ni imishyikirano igamije gusaranganya imyanya hagati ya FPR-Inkotanyi, imaze imyaka ine iteye u Rwanda n\u2019isyaka rya MRND rimaze imyaka icyenda riyobora igihugu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ikigaragara ni uko iyo mishyikirano irimo amacenga yo mu rwego rwo hejuru. Perezida Habyarimana avuga ko ibizayasinyirwa mo bizaba ari ibipapuro nk\u2019ibindi byose. FPR na yo, ivuga ko ishaka gusaranganya ubutegetsi, yivugira ko ubutegetsi budatangwa n\u2019imishyikirano, ko ahubwo butangwa na kalacinikovu. Ibi binemejwe mu biganiro hagati ya Faustin Musare na Patrick Mazimpaka, mu kwezi kwa cumi 1993, muri \u00abcouloir\u00bb ya hoteli Mount Meru, aho imishyikirano yo guhuza impande zombi irimo kubera.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi binabanjirijwe n\u2019andi magambo Paul Kagame yivugiye ubwe ahitwa i Ngondore, ubwo Ruvugabigwi, umunyamakuru wa Radio Rwanda, amubajije, ati: \u00abimishyikirano ya Arusha nitagira icyo itanga, muzakora iki?\u00bb Kagame, ku gasongabugari ke, amushubije adategwa, agira, ati: \u00abiyo mishyikirano nitagira icyo itanga, uretse ko tutanacyizeye, tuzasubira mu ishyamba\u00bb. Abari aho, duherekejwe na Minuar (ingabo z\u2019umuryango w\u2019abibumbye), duhise tugwa mu gahundwe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Imishyikirano ya Arusha nayibaye mo igihe kitari munsi y\u2019umwaka. Nkuko nabivuze hejuru, ni imishyikirano yarimo amacenga menshi, cyane ko n\u2019abari bayihagarariye byagaragaraga ko na bo batazi neza icyatumye bayiza mo.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Minisitiri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga, Nyakwigendera Boniface Ngulinzira, ahagarariye Leta y\u2019u Rwanda, naho Pasteur Bizimungu ahagarariye FPR-Inkotanyi.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gika kitiriwe kuvanga ingabo, ari na cyo kinakomeye, kirimo no kurwana, rwabuze gica. Ni igika kigiye kumara amezi hafi atandatu nta kirumvikanwaho gifatika. Uruhande rw\u2019u Rwanda rurifuza ko kuvanga ingabo byakurikiza amategeko ya cyera, atagize aho ahuriye n\u2019imyumvire y\u2019abarwanyi.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Aba \u00abofficiers\u00bb ngo bagomba kuba barize mu ishuri rikuru rya gisirikare (ESM). Mu nkotanyi ibi ntibabikozwa, ndetse Pasteur Bizimungu afite uko abisobanura: \u00abingabo zacu ntizigeze zigira amahirwe yo kwinjira muri ayo mashuri muvuga ya gisirikare, kuko ubutegetsi bwa Habyarimana bwazibujije kwiga\u00bb, fin de citation.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibyo arabivuga arimo no kwivumbura, asohoka mu cyumba kiberamo inama. Nguriya ahise yibira muri \u00abpiscine\u00bb ya Hoteli; arinzwe n\u2019abasore b\u2019abatutsi n\u2019imbunda zabo za masotera, zitihishira mu mifuka yabo. Nguriya Boniface Ngulinzira na we arimo aramwinginga ngo agaruke mu cyumba cy\u2019inama, ibyo bibazo impande zombi zitumvikanaho, bicocerwe mu ruhame.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uko bigaragara ni uko Ngulinzira nta kindi yakora mu byemezo bikarishye, birimo gufatwa n\u2019abayobozi b\u2019inkotanyi muri iyo mishyikirano, kuko ubutegetsi bwa Habyarimana ahagarariye buri muri \u00abposition de faiblesse\u00bb. Iyo \u00abposition de faiblesse\u00bb irivugira kuko niba hemejwe ko habaho \u00abcessez-le-feu\u00bb (guhagarika gato imirwano kugira ngo impande zombi zigire icyo zumvikanaho), ingabo z\u2019inkotanyi ari bwo buryo ziba zibonye bwo kwisuganya no gukaza imirwano.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Pasteur Bizimungu azemera gusubukura inama, ariko nta kiri buhinduke mu byo FPR yifuza: ibyo yifuza ni ukuvanga ingabo, n\u2019iyo zaba zitazi kwandika no gusoma amazina yazo. Ibyo birabaye, binashyizweho umukono n\u2019impande zombi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>\u00abApocalypse\u00bb<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iri ni ijambo risobanura imperuka. Ni ijambo ryitiriwe Col Th\u00e9oneste Bagosora, umwe mu basirikare bakuru bari bagize itsinda rya Leta muri iyo mishyikirano. Th\u00e9oneste Bagosora nguriya arivumbuye, arasohotse, ndetse avuze ko iyo nama atazayigarukamo. Impamvu: \u00abNgulinzira ni umugambanyi. Nta mpamvu n\u2019imwe igaragara y\u2019ukuntu ashobora kwemera ko aba \u00abofficiers\u00bb mu ngabo z\u2019u Rwanda bavangwa mo inkandagirabitabo zo muri FPR-Inkotanyi\u00bb, fin de citation.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nguko uko abagize \u00abd\u00e9l\u00e9gation\u00bb ya FPR-Inkotanyi bahimbye ikirego ko Bagosora yavuze ko ngo agiye gutegura \u00abapocalypse\u00bb. Nyamara yaba jye, yaba na bagenzi be b\u2019abasirikare bakuru bari aho, Major Ndengeyinka n\u2019abandi, iyo \u00abapocalypse\u00bb ntayo twumvise. Ngicyo icyaha col Bagosora azanafungirwa, kize kubura ibimenyetso, nyamara kimuhame, kinamukatire imyaka 30 y\u2019igifungo mu rubanza azaburanishwa mo mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Arusha muri Tanzaniya.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Intandaro ni ya ndege&nbsp;<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bivugwa ko iyo ndege yarashwe n\u2019abakomando ba FPR-inkotanyi nyamara, n\u2019ubwo Kizigenza wabo yabyiyemereye, abishe abari bayirimo bose ntibigeze bakurikiranwa n\u2019inkiko. Anketi y\u2019umucamanza w\u2019umufaransa, Jean-Louis Brugui\u00e8re, yashimangiye ko abasirikare ba FPR ari bo bishe Perezida Habyarimana na mugenzi we Ntaryamira, ba Gashakabuhake bayiciye amazi.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">C\u00e9lestin Kabanda yari umusore ukiri muto, twabanaga muri minisiteri y\u2019Ububanyi n\u2019amahanga. Yari amaze umwaka umwe gusa arongoye umugore mwiza cyane.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Imishyikirano yose yayibayemo kubera ko yari umwe mu ba \u00abinterpr\u00e8tes\u00bb b\u2019indimi ebyiri (igifaransa n\u2019icyongereza) zakoreshwaga mu cyumba cy\u2019inama. Ati: \u00abiyi ndege tugendamo izaraswa, kandi iraswa ryayo ntirizasiga ubusa\u06dc\u00bb. Uyu mwene Munyabuhoro yaba hari icyo yari azi ku iraswa ry\u2019iyo ndege, nk\u2019uko byari byanavugiwe muri Hotel Mount Meru na bamwe mu bari bagize \u00abd\u00e9l\u00e9gation\u00bb ya FPR-Inkotanyi? Ishyano Kabanda yavugaga icyo gihe ryaje kubara inkuru taliki ya 06 mata 1994, ndetse na Kabanda ubwe riramuhitana. Imana imuhe iruhuko ridashira.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Kwibuka: iturufu n\u2019inyungu z\u2019ubutegetsi<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kwibuka ni ngombwa. Ni ngombwa kwibuka abo iyo ndege yahitanye bose, ndetse n\u2019abandi bapfuye kubera yo. Iyo iyo ndege itaraswa n\u2019abicanyi b\u2019uyu munsi, sinemeza ko ibyo twibuka uyu munsi byari kuba. Abatuma tubyibuka, ari na bo nyirabayazana wabyo, babifite mo nyungu ki?&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Inyungu ntizabura, ziranivugira, kuko iyo badahanura iyo ndege, ngo byitwe jenoside yakorewe abatutsi, bene kuyihanura ntibaba bakiri ku butegetsi. Abatutsi biciwe muri ako kaga, n\u2019ubu baracyapfa kubera inyungu z\u2019ubutegetsi bw\u2019uyu munsi.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubutegetsi buriho uyu munsi bwatumye banapfa, buracyabirisha ku babishe. Abishe abo batutsi cyangwa abaturuka muri ubwo bwoko, na bo bahora bannya mu bihu, n\u2019iyo baba nta ruhare bagize mu kwica izo nzirakarengane.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ngiryo rya terabwoba tumaze mo imyaka 26 twibuka. Twibuka abatutsi n\u2019abahutu bazize ubutegetsi bubi bwa cyera bw\u2019abahutu, n\u2019ubw\u2019abatutsi b\u2019uyu munsi, bukomeje kudushora mu kaga k\u2019icuraburindi.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Igihe kirageze kugirango duhagurukire rimwe, n\u2019iyonka, turwanye ibyo bisambo byo mu moko yombi arwanira ubutegetsi, bwa butegetsi buteza akaga abanyarwanda iyo bwahirimanye na bene bwo.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Amiel Nkuliza<\/strong>, Sweden.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Uwaruteje akaga turamuzi. Ni ubutegetsi bubi, bw\u2019abahutu n\u2019abatutsi, nyamara turicecekeye ngo tudakoma rutenderi.\u00a0 Ubutegetsi bw\u2019abahutu mbuzi kuva muri nyakanga 1973. Ubwabanjirije ubwo, ntacyo mbuvugaho, kuko ntabwo nzi. Ababuzi neza bambwira ko ngo bwaharaniraga inyungu za rubanda, inyungu z\u2019abari babugize ngo zikaza nyuma y\u2019izindi. Ubwo nzi cyane bwo bwaranzwe n\u2019irondakoko ndetse n\u2019irondakarere. Ni na bwo nyirabayazana [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":13581,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-35840","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibihe turimo: Ni nde wateje akaga u Rwanda mu myaka 26 ishize? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibihe turimo: Ni nde wateje akaga u Rwanda mu myaka 26 ishize? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Uwaruteje akaga turamuzi. Ni ubutegetsi bubi, bw\u2019abahutu n\u2019abatutsi, nyamara turicecekeye ngo tudakoma rutenderi.\u00a0 Ubutegetsi bw\u2019abahutu mbuzi kuva muri nyakanga 1973. Ubwabanjirije ubwo, ntacyo mbuvugaho, kuko ntabwo nzi. Ababuzi neza bambwira ko ngo bwaharaniraga inyungu za rubanda, inyungu z\u2019abari babugize ngo zikaza nyuma y\u2019izindi. Ubwo nzi cyane bwo bwaranzwe n\u2019irondakoko ndetse n\u2019irondakarere. Ni na bwo nyirabayazana [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-04-16T15:34:50+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2020-04-16T15:34:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Ibihe turimo: Ni nde wateje akaga u Rwanda mu myaka 26 ishize?\",\"datePublished\":\"2020-04-16T15:34:50+00:00\",\"dateModified\":\"2020-04-16T15:34:51+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\\\/\"},\"wordCount\":1576,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\\\/\",\"name\":\"Ibihe turimo: Ni nde wateje akaga u Rwanda mu myaka 26 ishize? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"datePublished\":\"2020-04-16T15:34:50+00:00\",\"dateModified\":\"2020-04-16T15:34:51+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"width\":747,\"height\":747,\"caption\":\"Amiel Nkuliza\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibihe turimo: Ni nde wateje akaga u Rwanda mu myaka 26 ishize?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibihe turimo: Ni nde wateje akaga u Rwanda mu myaka 26 ishize? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibihe turimo: Ni nde wateje akaga u Rwanda mu myaka 26 ishize? - Umunyarwanda","og_description":"Uwaruteje akaga turamuzi. Ni ubutegetsi bubi, bw\u2019abahutu n\u2019abatutsi, nyamara turicecekeye ngo tudakoma rutenderi.\u00a0 Ubutegetsi bw\u2019abahutu mbuzi kuva muri nyakanga 1973. Ubwabanjirije ubwo, ntacyo mbuvugaho, kuko ntabwo nzi. Ababuzi neza bambwira ko ngo bwaharaniraga inyungu za rubanda, inyungu z\u2019abari babugize ngo zikaza nyuma y\u2019izindi. Ubwo nzi cyane bwo bwaranzwe n\u2019irondakoko ndetse n\u2019irondakarere. Ni na bwo nyirabayazana [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2020-04-16T15:34:50+00:00","article_modified_time":"2020-04-16T15:34:51+00:00","og_image":[{"width":747,"height":747,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Ibihe turimo: Ni nde wateje akaga u Rwanda mu myaka 26 ishize?","datePublished":"2020-04-16T15:34:50+00:00","dateModified":"2020-04-16T15:34:51+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/"},"wordCount":1576,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/","name":"Ibihe turimo: Ni nde wateje akaga u Rwanda mu myaka 26 ishize? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","datePublished":"2020-04-16T15:34:50+00:00","dateModified":"2020-04-16T15:34:51+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","width":747,"height":747,"caption":"Amiel Nkuliza"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-wateje-akaga-u-rwanda-mu-myaka-26-ishize\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibihe turimo: Ni nde wateje akaga u Rwanda mu myaka 26 ishize?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/35840","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=35840"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/35840\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":35841,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/35840\/revisions\/35841"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/13581"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=35840"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=35840"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=35840"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}