{"id":35875,"date":"2020-04-17T22:16:12","date_gmt":"2020-04-17T20:16:12","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=35875"},"modified":"2020-04-17T22:16:14","modified_gmt":"2020-04-17T20:16:14","slug":"ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/","title":{"rendered":"Ibihe turimo: Ni nde mututsi, ni nde muhutu?"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ntawe. Nta n\u2019umwe. Twese turi bene Gihanga, bene muntu, bene Kanyarwanda.\u00a0<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyi nkuru ishingiye ku buhamya. Ni ubuhamya bukomeye, kandi nemeza ko bureba benshi muri ibi bihe by\u2019icyunamo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Taliki ya gatandatu mata 1994, Perezida Habyarimana yishwe, arashwe. Abamwishe barabyigambye, ntibanahaniwe icyo cyaha.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Taliki ya 07 mata 1994, urupfu rwa Habyarimana rwatumye ibirara n\u2019abakarani ngufu birara mu bo bitaga abatutsi, baratemagura, ngo barikiza umwanzi.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Taliki ya 30 z\u2019ukwa gatanu 1994, niyemeje guhungira iwacu muri Komini Murama. Mpamagaye Dr Bonaventure, aho yari atuye mu Rugunga. Uyu ni nyirarume wa Beatrice, umu copine wanjye. Mubajije niba atabona ko, aho bigeze, tugomba guhunga umugi wa Kigali.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Dr Bona ati ibyo ni byo, nsanga mu rugo tugende. Mu ivatiri ya Leta (Minagri), dufashe urugendo. Kuva kuri Nyabarongo, turimo turasimbuka bariyeri nyinshi. Turabazwa irangamuntu. Zombi zanditse mo hutu. Kubera iyo turufu ya hutu, turakomeje.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Tugeze i Gitarama. Kuri bariyeri, abazigize bati uwo turamuzi. Uwo wundi, nasigare. Uwari uzwi ni Dr Bonaventure. Ugomba gusigara ni we jyewe. Ndasigaye, Bona arakomeje, ariko ageze imbere aragaruka, ati uwo musore ntabwo ari umututsi, ndetse n\u2019irangamuntu irabyerekana. Barandekuye, turakomeje. Tugeze imbere gato, duhuye n\u2019indi bariyeri. Nimuvemo mwese. Dutanze irangamuntu. Dr Bonaventure nakomeze, wowe usigare hano. Ndasigaye. Nubwo ufite irangamuntu yanditse mo hutu, ushobora kuba uri umututsi. Nti ni ukuri ku Imana, ndi umuhutu, murebe n\u2019ibi bizuru byanjye! Hari umuntu waba uzi, ukuzi hano i Gitarama? Yego. Yitwa nde? Habimana Thomasi. Wahoze ari Burugumesitiri wa komini Nyamabuye? Yego.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Reka tukugezeyo, turebe ko akuzi. Turagiye, bangejeje ku irembo. Ndakomanze. Ndinjira. Bansezeyeho bati, humura uri uwacu!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kwa Thomas Habimana, mfashwe neza, ndetse cyane. Iwe harunze umurundo w\u2019abitwa abahutu n\u2019abatutsi. Bamwe baranigana mu cyumba cy\u2019uruganiriro, abandi mu bindi byumba. Mushiki we ansasiye mu kumba gato ka jyenyine, aho nisanzuye. Impamvu y\u2019ibyo sinyizi, ariko ndayikeka.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Thomas Habimana arasabwa n\u2019abanyerondo ko na we agomba kujya akora irondo. Afite akanyafu yitwaje, imbeho yo mu kwa kane yamara kumukubita, nkumva arinjiye. Ni umuntu mwiza ntigeze mbona ku isi. Ahora atuje, yemwe no mu bihe by\u2019amajye. Imana imwakire mu bayo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Taliki ya 04 kamena 1994, mpamagawe na guverinoma ya Kambanda ikorera i Murambi, hafi aho. Icyo bampamagariye ni ukubafasha kubera ko akazi kabishe. Barakora amanywa n\u2019ijoro, amaso yaratukuye. Barara bandika za \u00abnotes verbales\u00bb ku bihugu bitabumva. Ku muryango hari Major Ukulikiyeyezu. Urashaka iki hano? Hari itangazo ryampamagaye gukora (Icyo gihe nakoraga muri minisiteri y\u2019ububanyi n\u2019amahanga). Reka nze mbaze. Injira. Ndinjiye. Mvuganye na Jer\u00f4me Bicamumpaka, wari minisitiri w\u2019ububanyi n\u2019amahanga icyo gihe. Ati muri ibi bihe bikomeye, ntitwapfa gukorana n\u2019abantu tutazi neza. Nirukanywe ntyo.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nsubiye kwa Thomasi, nyamara nsanze bahunze. Basize babwiye umukozi wabo ko mbasanga muri \u00abzone turquoise\u00bb ku Kibuye. Mbiciye amazi. Mpisemo kwigira iwacu n\u2019amaguru.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Aho mvuka, nsanze barahunze cyera. Ibishyimbo byabaye uruyange mu murima. Nishe urugi, ndinjiye. Ntetse bya bishyimbo. Umwotsi ugicumba, mbona hinjiye umwana twari duturanye. Afite imbunda ku rutugu. Ndamuhobeye. Ati ntukoreho. Wishe bangahe? Nti ni ukuri ku Imana. Aranshoreye, angejeje mu Kigarama, hafi aho. Mu gaco k\u2019inkotanyi, ziti niba hari uwo muzi yishe, na we ni ukumusangisha abandi, aho hafi. Aho hafi ni imirambo y\u2019abahutu gusa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ni ukuri ku Imana, navuye i Kigali uyu munsi. Za zindi (inkotanyi) ziti ntimukarenganye abantu, nimumureke azagwe ku bandi. Ndakomeje no ku Gikongoro.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Data, abavandimwe bose, ni ho barunze, baryamye ku gasozi nk\u2019abandi bose. Data arashaje, ariko si cyane. Afite imyaka 65 gusa. Uko amasasu y\u2019inkotanyi adusatira, ni ko ngenda musindagiza, nyamuhungisha.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Taliki ya 10 kamena, ati ndatashye, singiye kugwa kuri aka gasi. Ndamuherekeje. Tugeze imbere gato, duhura n\u2019abiyise interahamwe, ziti murajya he mwa nyenzi mwe? Data yari umusaza muremure cyane, unanutse, ufite hafi metero ebyiri z\u2019uburebure.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umwe mu nterahamwe ibanguye umuhoro ngo imuteme ijosi! Mpise mvuza induru, nti reka reka turi abahutu! Nimuzane irangamuntu zanyu! Bakizisoma bati, oya, mwarihutuye! Undi ahamagaye data ati sanga abandi hariya ku cyobo.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nkomeje kuvuza induru! Induru yanjye ni iya cyera. Abayumvise bahise bahurura, bati uyu musaza turamuzi, nubwo arongora abatutsikazi gusa. Mama yapfuye mfite imyaka 11 gusa. Yaba we n\u2019uwamusimbuye mu buriri ngo bombi bari abongabo. Ibyo umenya yaranabindaze, nubwo ntabiha agaciro. Data ararokotse, ndetse nzamugeza iwe amahoro. Jyewe nzahita nsubira ku Gikongoro kubera ko ntakigoheka, kubera ubwoba. &nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku wa 07 kamena 1994, hari icyoba cyinshi mu nkambi ku Kibuye ahitwa i Nyamishaba, aho nimukiye. Inkotanyi ngo zirashaka kuhicira abahutu bahateraniye, ngo zikabanaga mu Kivu. Hafi aho ndahabona Padiri Sibomana na directeur wa Caisse d\u2019Epargne (Dominiko Munyangoga). Nti waje tugahunga. Norosoye uwabyukaga.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ankubise mu ivatiri ye ya Leta. Tugeze mu Bigogwe, kuri bariyeri, bati nimuvemo. Munyangoga ati ndi umuyobozi wa Caisse d\u2019\u00e9pargne. Bati uwo ni nde? Ati uyu na we ni umusore twavanye i Nyamishaba kandi ndamuzi neza, si inyenzi. Bati sohoka mu modoka. Ndasohotse. Zana irangamuntu yawe. Irangamuntu ni hutu, n\u2019ibizuru ni hutu. Subira mu modoka, mugende. Munyangoga angejeje ku Gisenyi, ati Imana ikomeze ikurinde. Na we Imana ikomeze imurinde, niba akibaho. Yankijije imihoro ya ziriya ngegera zo mu Bigogwe!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ku Gisenyi, mpuye na Samusoni Harelimana. Arakururana n\u2019abatutsikazi babiri (Fifi na Cyimana). Fifi ni fiyanse we kandi arakuriwe. Iyo atagira Samusoni, sinkeka ko aba akiriho. Kalacinikovu ye ni yo yamurinze, ndetse irinda n\u2019abandi batutsi bari bihishe mu cyumba iwacu, aho twari ducumbitse kwa Karasankwavu.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Samusoni azi neza umugi wa Gisenyi, kuko ni ho avuka. Ati aba bagore barushye, reka tujye kubashakira \u00abd\u00e9placement\u00bb. Twinjiye mu rugo kwa Nyagasaza. Ni umucuruzi usanzwe uzwi ku Gisenyi. Mu gikari haparitse akavatiri. Samusoni asanzwe ari ihuni. Agacometse insinga, gahita kaka. Abagore bombi barushye, bararuhutse no mu mugi wa Gisenyi. Samusoni ashatse kujyana Fifi iwabo, ariko batinya ko interahamwe zizamubicira hejuru. Ise wa Samusoni ni adjudant chef mu ngabo za Habyarimana, nyamara na we atinye kwakira umukazana we kugirango zitamwica.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Fifi na Cyimana, Samusoni azabacumbikishiriza muri stade ya Gisenyi, mbere y\u2019uko bikomera. Ubwiza bw\u2019abo bakobwa bombi, buzabaraburira aho muri stade, bityo twiyemeze kubambukana i Bukavu kuri Coll\u00e8ge Alfadjiri.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uyu Cyimana ni umukobwa wa Cyimana Gaspard, wahoze ari minisitiri w\u2019imari mu gihe cya perezida Kayibanda. Kimwe n\u2019abandi bahutu benshi, bagiraga za \u00abdeuxi\u00e8mes bureaux\u00bb b\u2019abatutsikazi, na we yari yaramubyaranye n\u2019umututsikazi yari yarubakiye urupangu hafi yo kwa Mutwe).&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kuri Alfadjiri, intumwa idasanzwe, insanzeyo. Iti ya guverinoma iragukeneye ku Gisenyi. Kugeza ubu, sindemera neza ko iyo guverinoma ishobora gutsindwa. Ndambutse no mu biro bya CEPGL, aho yari yarahungiye. Ndongeye mpuye na Jer\u00f4me Bicamumpaka. Ati andika vuba iyi \u00abnote verbale\u00bb. Icyo nyandikiye sinshaka kukivuga uyu munsi, kuko ni ukumena amabanga ya Leta. Nyuma ati, ntidushobora gukorana n\u2019abantu tutazi neza. Ndongeye ndirukanywe.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu modoka ya minibus ya Minaffet, ihora iparitse ahongaho, nsabye umushoferi wayo (Augustin) ko twajya tuyirarana mo. Ati ibyo ntiwagombye kubinsaba. Umwe mu bakozi b\u2019iyo Leta ihora ijajaba, ansanze aho hanze, aranyongoreye, ati: waje tukihungira ko iby\u2019iyi Leta bidashobora kumara igihe? Nta munsi washize, numva uwo musore, ntashatse kuvuga izina, yageze mu Bufaransa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu mpera za kamena 1994, ya Leta yiyemeje na yo guhunga. Muri za mercedes z\u2019umukara (marque 190) Leta y\u2019Ubufaransa yari yarahaye Minaffet, abayobozi barazibyiganira mo. Abagererwa turabyiganira muri ya minibisi. Abashoferi ba Leta baragurisha imodoka bambukanye. Umwe muri bo ayigurishije amadolari ibihumbi bitatu, ampaye mo amadolari 50 gusa. N\u2019umujinya ko mbonye make, ntibimbujije kuyakubita iposhe. Tugeze kuri College Alfadjiri. Aba minisitiri ba Leta y\u2019abatabazi batuye muri Hoteli. Baranyuranamo, bashakisha amayeri yo guhungira kure y\u2019aho. Bose bashobora kuba bafite za passports diplomatiques cyangwa ubundi buryo bwo guhunga. Abandi biyemeje gukomereza mu mashyamba ya Zayire, bibeshya ko bazasubira mu Rwanda vuba. Bamwe muri bo bazagwa iyo, cyangwa barokoke ku buryo butazwi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kuri College Alfadjiri, ndi umuvunjayi. Amafaranga y\u2019igishoro nayahembewe ku Gisenyi ubwo Sabiti yahembaga amezi atatu abakozi ba Leta. Dutuye mu mahema, ariko kolera iraca ibintu.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Th\u00e9oneste Muberantwari ni umunyamakuru wa Nyabarongo\/Canard Enchain\u00e9. Ni we tubana muri shitingi. Nti waje tugataha, ko nubwo bavuze ngo zirabaga (inkotanyi), ko nta rupfu ruruta urunguru? Dufashe inzira no ku Rusisi.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Major Cyiza ni we uhamagarira abanyarwanda bahengereza ku mupaka, bibaza niba bagomba gutaha mu rwobo rw\u2019intare, zimaze iminsi mike zifashe igihugu. Cyiza akinkubita ijisho, aranyibutse. Twabanye igihe kinini mu mishyikirano ya Arusha, ndetse twasangiraga agatama, atararokoka. Ati na we urimo urahengereza, aho watashye? Jye na Muberantwari, turamwegereye. Atuguriye icupa hafi aho mu gisharagati. Atugejeje ku modoka ya HCR, yatundaga abashaka gutaha.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Tugeze kuri bariyeri ahitwa i Cyizi. Ni muri komini Maraba. Iyo bariyeri ni iy\u2019inkotanyi. Zitunyujije mo ijisho. Jye na bagenzi banjye batatu, ziti mwebwe nimumanuke. Turamanutse, tujyanywe mu ibazwa hafi aho muri shitingi. Muri ba nde? Turivuze. Umwe ati nakoraga muri presidence ya Repubulika. Ba ugiye ku ruhande. Na ho wowe? Nakoraga muri Minisiteri y\u2019ububanyi n\u2019amahanga. Ba ugiye ku ruhande. Uwa gatatu, ntacyo abajijwe. Irengero rye ntaryo tumenye, ariko turarikeka. Hafi aho hari ibyobo byinshi inkotanyi zirimo kwica, zikabanaga muri ibyo byobo.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri abahutu, cyangwa muri abatutsi? Data yajyaga avuga ko ngo dushobora kuba turi abatutsi! Yakubwiraga ko muri abatutsi bo kwa nde? Ngo twari abanyiginya b\u2019abanyakarama b\u2019inkuru nziza. Icyo ni icyivugo data yakundaga iyo yabaga yasomye akagwa. Igisekuru cya data: Nitwa Sebinyenzi wa Mukiza, Mukiza wa Nyandwi, Nyandwi ya Ruhuga, Ruhuga rwa Semahamba, umunyakarama w\u2019inkuru nziza. Na ho se wowe, iwanyu bavugaga ko uri uwa he? Mama yari umwegakazi, naho data ngo yari umushakamba! Inkotanyi zombi sisekeye rimwe. Murashaka iki rero? Nti dufite inyota. Icyaka cyanjye ni icya kera. Za nkotanyi zituzaniye karahanyuze ishyushye cyane, mpise nyifunguza imikaka y\u2019inyinya zanjye, nyiterera ku munigo!&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mugenzi wanjye na we mba ndamutinyuye, na we biba uko. Hagati aho umushoferi w\u2019ikamyo ya HCR aracyadutegereje, kuko major Cyiza yari yamunshinze na mugenzi wanjye Muberantwari. Uwo musore wari utwaye iyo kamyo, yaje kwinjira mu gisharagati twarimo, abwira izo nkotanyi ko abo bantu atari bugende abasize, kuko major Cyiza yabamushinze. Bati major Cyiza wuhe? Ati Major Cyiza wo ku Rusizi! Nguko uko twakize imijugujugu yazo, uretse ko wenda ahari tutari kwicwa. Nabonaga twanywanye!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Taliki ya mbere z\u2019ukwa cyenda, ya kamyo itugejeje Nyabugogo. Twese ni ho tugomba kuviramo. Mfashe inzira n\u2019iwanjye, aho nari nshumbitse. Ndafunguye, ndiryamiye. Bukeye bwaho, hinjiye musaza wa Fifi, yambaye imyenda ya gisirikari. Ni wowe wabanaga na Samusoni? Mwishe bangahe? Ni ukuri ku Imana, nta n\u2019inyoni twishe! Samusoni ari hehe? Samusoni yari kumwe na Fifi, nabasize kuri Alfadjiri. Ati reka ngende ndi bugaruke kukureba.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Hagati aho Fifi yari yaratashye, yaranabyaye photocopie ya Samusoni. Musaza we yaje kugaruka, ati Fifi yambwiye ko mwari abantu beza. Niba uzi aho Samusoni yahungiye, uzamubwire agaruke, ntacyo azaba, yarinze urupfu mushiki wanjye!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu cyumweru gitaha nzasubira ku kazi muri Minaffet. Ndacyafite imfunguzo z\u2019ibiro aho nicaraga. Mpasanze inkotanyi y\u2019umwana mwiza. Nti iyo ntebe wicayeho yari iyanjye. Ati reka tujye kubaza minisitiri Gasana. Gasana Anastase anyakiriye neza, ndetse yishimiye ko ari jye muhutu wa mbere ugarutse ku kazi muri minisiteri y\u2019ububanyi n\u2019amahanga.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu kwezi kwa cuni n\u2019abiri 1994, hari urugendo rwa Perezida w\u2019Uburundi mu Rwanda, Sylvestre Ntibantunganya. Communiqu\u00e9 conjoint (itangazo risoza uruzinduko rw\u2019umukuru w\u2019igihugu) igomba kubona uyandika kugirango isinywe n\u2019abakuru b\u2019ibihugu bombi, Perezida Bizimungu na mugenzi we Ntibantunganya.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abakozi bose ba Leta twatahaga saa cyenda. Saa cyenda ishigaje itanu, Minisitiri Gasana ati ntutahe, kugirango wandike communiqu\u00e9 conjoint\u00bb. Ndivumbuye, nti ntabwo nshobora gusigara kuko ngomba kujya kuri PAM kwifatira amavuta n\u2019akawunga.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abakozi ba Leta bose bateraga iperu kuri PAM gufata amavuta n\u2019akawunga, kuko tutahembwaga. Gasana ati ndagutegetse, ntutahe. Naranze mfunga ibiro ndataha. Communiqu\u00e9 conjoint yabuze uyandika, umudamu witwa Estheri aza kuboneka, ayandika byatinze.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bukeye bwaho, Gasana ategetse ko ntongera kwinjira muri Minisiteri. Directeur g\u00e9n\u00e9ral (Simon Insonere) na Directeur de cabinet (L\u00e9on Ngarukiye) arabankurikije, kuko yari abarwaye. Abo bombi yababeshyeye ko ngo ari bo banyoheje kutandika iyo communiqu\u00e9 conjoint\u00bb.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Icyiza cya Gasana ni uko atansabiye gufungwa (kandi byarashobokaga) kuko nemera ko nakoze ikosa administrative, kandi rihanwa n\u2019amategeko agenga abakozi ba Leta.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nguko uko Insonere, Ngarukiye na njye, twirukanywe muri Minaffet nk\u2019abakozi bo mu rugo! Ubuhamya, burakomeza, ibindi, ubundi!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Amiel Nkuliza<\/strong>, Sweden.\u00a0<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ntawe. Nta n\u2019umwe. Twese turi bene Gihanga, bene muntu, bene Kanyarwanda.\u00a0 Iyi nkuru ishingiye ku buhamya. Ni ubuhamya bukomeye, kandi nemeza ko bureba benshi muri ibi bihe by\u2019icyunamo. Taliki ya gatandatu mata 1994, Perezida Habyarimana yishwe, arashwe. Abamwishe barabyigambye, ntibanahaniwe icyo cyaha. Taliki ya 07 mata 1994, urupfu rwa Habyarimana rwatumye ibirara n\u2019abakarani ngufu birara [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":13581,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-35875","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibihe turimo: Ni nde mututsi, ni nde muhutu? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibihe turimo: Ni nde mututsi, ni nde muhutu? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ntawe. Nta n\u2019umwe. Twese turi bene Gihanga, bene muntu, bene Kanyarwanda.\u00a0 Iyi nkuru ishingiye ku buhamya. Ni ubuhamya bukomeye, kandi nemeza ko bureba benshi muri ibi bihe by\u2019icyunamo. Taliki ya gatandatu mata 1994, Perezida Habyarimana yishwe, arashwe. Abamwishe barabyigambye, ntibanahaniwe icyo cyaha. Taliki ya 07 mata 1994, urupfu rwa Habyarimana rwatumye ibirara n\u2019abakarani ngufu birara [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-04-17T20:16:12+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2020-04-17T20:16:14+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Ibihe turimo: Ni nde mututsi, ni nde muhutu?\",\"datePublished\":\"2020-04-17T20:16:12+00:00\",\"dateModified\":\"2020-04-17T20:16:14+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\\\/\"},\"wordCount\":2009,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\\\/\",\"name\":\"Ibihe turimo: Ni nde mututsi, ni nde muhutu? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"datePublished\":\"2020-04-17T20:16:12+00:00\",\"dateModified\":\"2020-04-17T20:16:14+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"width\":747,\"height\":747,\"caption\":\"Amiel Nkuliza\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibihe turimo: Ni nde mututsi, ni nde muhutu?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibihe turimo: Ni nde mututsi, ni nde muhutu? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibihe turimo: Ni nde mututsi, ni nde muhutu? - Umunyarwanda","og_description":"Ntawe. Nta n\u2019umwe. Twese turi bene Gihanga, bene muntu, bene Kanyarwanda.\u00a0 Iyi nkuru ishingiye ku buhamya. Ni ubuhamya bukomeye, kandi nemeza ko bureba benshi muri ibi bihe by\u2019icyunamo. Taliki ya gatandatu mata 1994, Perezida Habyarimana yishwe, arashwe. Abamwishe barabyigambye, ntibanahaniwe icyo cyaha. Taliki ya 07 mata 1994, urupfu rwa Habyarimana rwatumye ibirara n\u2019abakarani ngufu birara [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2020-04-17T20:16:12+00:00","article_modified_time":"2020-04-17T20:16:14+00:00","og_image":[{"width":747,"height":747,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Ibihe turimo: Ni nde mututsi, ni nde muhutu?","datePublished":"2020-04-17T20:16:12+00:00","dateModified":"2020-04-17T20:16:14+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/"},"wordCount":2009,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/","name":"Ibihe turimo: Ni nde mututsi, ni nde muhutu? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","datePublished":"2020-04-17T20:16:12+00:00","dateModified":"2020-04-17T20:16:14+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","width":747,"height":747,"caption":"Amiel Nkuliza"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-mututsi-ni-nde-muhutu\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibihe turimo: Ni nde mututsi, ni nde muhutu?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/35875","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=35875"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/35875\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":35876,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/35875\/revisions\/35876"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/13581"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=35875"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=35875"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=35875"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}