{"id":36099,"date":"2020-05-04T22:33:27","date_gmt":"2020-05-04T20:33:27","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=36099"},"modified":"2020-05-04T22:33:27","modified_gmt":"2020-05-04T20:33:27","slug":"kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/","title":{"rendered":"Kagame na FPR nibo \u201cdeniers\u201d na \u201crevisionists\u201d"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>President Kagame na FPR ye, bagomba kureka kwita Abahutu aba <em>\u201cdeniers\u201d<\/em> n\u2019aba <em>\u201crevisionists\u201d<\/em> ba genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda, kuko ahubwo ari bo <em>\u201cdeniers\u201d<\/em> na <em>\u201crevisionists\u201d <\/em>b\u2019iyo genocide.<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gutangira iyi nyandiko, nagirango nibutse ko ubu muri iyi minsi turimo twibuka genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Gusa nk\u2019uko bimaze kumenyerwa, abatutsi bayiguyemo nibo bonyine bibukwa, mu gihe nta munyarwanda ufite uburenganzira ngo bwo kwibuka abandi banyarwanda bandi bayiguyemo barimo abahutu, cyane ko ari na bo benshi banayiguyemo kurusha umubare w\u2019abatutsi bayiguyemo, nk\u2019uko byemejwe na Professeur Alan Stan na mugenzi weChristian Davenportbigisha muri University ya Michigan muri Leta zunze ubumwe z\u2019Amerika. Aha kandi, si abatutsi n\u2019abahutu gusa bayiguyemo, abatwa nabo bayiguyemo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nk\u2019uko mubizi, iyo genocide yatangijwe n\u2019ihanurwa ry\u2019indege yari itwaye Nyakwigendera President Juvenal Habyarimana, ryabaye tariki ya 6 Mata 1994.&nbsp; Abantu benshi barimo n\u2019abo muri FPR ubwabo, bemeza ko iyo ndege yahanuwe irashwe ku itegeko ryatanzwe na President w\u2019ubu u Rwanda rwagize ibyago byo kugira, ari we Paul Kagame, n\u2019ubwo we atifuza na rimwe ko hari uwagira icyo avuga kuri ayo makuru!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kubera iyo mpamvu, leta ye (Paul Kagame) na FPR ye, bahora bita abahutu bahunze ubugome bwabo, ko ngo ari aba \u201cdeniers\u201d n\u2019aba \u201crevisionists\u201d ba genocide yakorewe abatutsi ! Ubusanzwe, ijambo<strong><em>\u201cDeniers\u201d<\/em><\/strong> bivuga abahakanyi, hanyuma <strong><em>\u201crevisionists\u201d<\/em><\/strong> ryo rikavuga abaharanira guhindura ibintu ibi n\u2019ibi (ngenekereje). Mu Rwanda ruyobowe na Kagame ubu, <strong><em>\u201cdeniers\u201d<\/em><\/strong> bisigaye bivuga guhakana genocide yakorewe abatutsi, noneho <strong><em>\u201crevisionist<\/em><\/strong>\u201d ryo rikaba risigaye rivuga abahindura amateka ya genocide cyangwa y\u2019u Rwanda muri rusange. Ibyo ariko, ni Kagame na FPR ye babyigisha batyo, kandi atariko biri. Aha rero, Kagame na FPR, ntibifuza ko hari uvuga icyateye genocide, ndetse n\u2019uko yagenze mu buryo bw\u2019ukuri! Bo bashaka ko bivugwa uko babishaka, kugirango uruhare rwabo rutagaragara.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu nyakuri, zituma Kagame na FPR bahora bita abahutu ariya mazina, mu gihe jye mbona ari we na FPR ye bakagombye kwitwa <strong><em>\u201cdeniers\u201d<\/em><\/strong> ba genocide yakorewe abatutsi muri 1994, ndetse uwo Kagame na FPR bakanaba \u201crevisionists\u201d b\u2019iyo genocide. Impamvu mbivuga gutya, ni uko bahora bashaka guhindura amateka y\u2019igihugu cyacu u Rwanda bayavuga uko bishakiye ku nyungu zabo gusa, zitari iz\u2019abanyarwanda twese muri rusange, kandi ubundi amateka ari ikintu kidahinduka, kuko aba agomba kuvugwa uko yagenze, yaba meza cyangwa mabi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mbere yo gutangira, nagirango nibutse ko impunzi z\u2019abahutu b\u2019abanyarwanda bahunze Kagame muri 1994 zidahakana genocide yakorewe abatutsi muri 1994. Izo mpunzi, zemera na zo ko yabayeho nk\u2019uko UN yabyemeje nyine muri uwo mwaka wa 1994. Aha rero, birakwiye ko tumenya impamvu nyazo zituma Kagame na FPR ye, bahora bita abantu ariya mazina y\u2019amafuti, mbona ko ahubwo aribo bakagombye kuyitwa.<\/p>\n\n\n\n<ol class=\"wp-block-list\"><li><strong>Kagame yatanze itegeko ryo kurasa indege ya President Habyarimana, yabaye imbarutso ya genocide yakorewe abatutsi muri 1994 !<\/strong><\/li><\/ol>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kuva FPR na Kagame batera intambara mu Rwanda m\u2019 Ukwakira 1990, baje bica abanyarwanda b\u2019abahutu aho bagiye banyura hose! Kuva icyo gihe kugeza bafashe ubutegetsi muri 1994, nta genocide yakorewe abatutsi yari yakaba. Icyo gihe ariko, Kagame na FPR bicaga abahutu k\u2019ubwinshi ! Imwe mu mpamvu zabiteraga, ikaba yari ukubatera umujinya ngo bice abatutsi, noneho Kagame akunde avuge ko abahutu bakoze genocide yakorewe abatutsi, mu gihe Nyakwigendera President Habyarimana atahwemaga gusaba abahutu kwihangana batica abatutsi, kugirango batagwa mu mutego w\u2019umwanzi (Kagame), nk\u2019uko yajyaga abivuga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri 1994, Kagame abonye ko abahutu batarimo kwica abatutsi uko yabishakaga, yahisemo gutanga itegeko ryo kurasa indege ya President habyarimana, kugirango abahutu bamaranye umujinya imyaka 4 w\u2019impfu za hato na hato FPR itasibaga kubakorera muri iyo myaka yose bamaze barwana na FPR, noneho bakunde barakare, bityo bishore mu bwicanyi. Ibi bikaba byari ukugorsngo Kagame akunde abone icyo abarega mu rwego mpuzamahanga, ko ngo bakoze genocide! Erega ni uko ibintu byagenze koko, ubwo President Habyarimana yari amaze kwicwa, bamwe mu bahutu bahise bishora mu bwicanyi bica abatutsi, noneho Kagame arakunda abona ibyo abwira amahanga abitirira ko bakoze genocide <em>(scapegots<\/em>), mu gihe hari hashize imyaka 4 yose, yaba ingabo z\u2019u Rwanda za Ex FAR zari zihanganye na FPR ku rugamba, yaba interahamwe, ntibari barishe abatutsi. &nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">N\u2019ubwo abahutu bamwe ariko bahise batangira kwica abatutsi indege imaze guhanurwa, ababyitabiriye bari bacye, byanatumye ubwo bwicanyi butinda kwitwa genocide. Kagame we, amaze kubona ko abatutsi barimo bicwa icyo gihe batari benshi bihagije nk\u2019uko yabyifuzaga kugirango abwire amahanga ko abahutu bakoze genocide, yahisemo gukora ibyo benshi batacyekaga ko bishoboka! Kagame yahisemo kwohereza rwihishwa (infiltrations) z\u2019abo muri FPR bise aba <em>\u201ctechniciens<\/em>\u201d, baraza mu Rwanda bacengera interahamwe zari zatangiye kwica abatutsi, maze bazifasha bazishishikariza kwica abatutsi benshi ! Zo ariko, ntizari zizi ko zacengewe na FPR, ubwicanyi buraba, ibara riragwa, maze inzozi za Kagame ziba ukuri ! Nyamara ariko, abatutsi bo mu Rwanda bari barabeshywe na Kagame ko ngo baje kubatabara. Cyakora ubu abenshi mu batutsi bamaze kuvumbura icyo kinyoma cya Kagame, abashoboye kwitegereza uko ubutegetsi bwa Kagame bukibica na n\u2019ubu!&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri macye, Uruhare Kagame we ubwe yagize mu kugirango genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda ibe, ni impamvu ya mbere, ituma atifuza ko hari uwaruvuga. Ibi bikaba ari ukugirango amahanga adasobanukirwa neza neza n\u2019urwo ruhare rwa Kagame, bityo bakomeze babyemere uko Kagame abyifuza, kandi ri ikinyoma. Bityo, Kagame akunde arambe ku butegetsi amazeho imyaka 26 yose, kuko yashoboye kurisha iyo genocide hirya no hino ku isi, kugeza n\u2019aho ababikurikirira hafi banavuga ko Kagame yayigize igishoro cy\u2019ubucuruzi (fond de commerce)!<\/p>\n\n\n\n<ol class=\"wp-block-list\" start=\"2\"><li><strong>Kagame yanze ko amahanga atabara abatutsi bicwaga muri 1994!<\/strong><\/li><\/ol>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyuma y\u2019uko President Habyarimana yishwe, intambara yarushijeho gukaza umurego mu Rwanda. Iyo ntambara yari ihuje ingabo za Ex FAR Inzirabwoba na FPR Inkotanyi. Muri icyo gihe, mu Rwanda hashyizweho Guverinoma yiswe Guverinoma y\u2019Abatabazi, yakomeje guhangana na FPR muri \u201cdiplomacy.\u201d&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Icyo gihe, Guverinoma y\u2019abatabazi ibonye ibintu birimo gukomera, yohereje intumwa muri UN i New York. Izo ntumwa, zari zigiye gusaba UN ko yatabara, bityo ubwicanyi bwibasiraga abatutsi ku ruhande rwabo, ndetse n\u2019ubwicanyi bwakorwaga na FPR yakoreraga abahutu mu bice yari imaze gufata buhagarikwe. (Ibi ariko, bikaba bitajya bivugwa, kuko Kagame atabishaka)!&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ariko, icyo gihe habaye agashya, abantu batari biteze: Mu gihe Guverinoma y\u2019abatabazi yasabaga ko abasirikare ba UN bakwongerwa mu Rwanda, Kagame we na FPR siko babishakaga!!! Icyo gihe, Kagame na FPR basabye ahubwo ko badashaka ko amahanga aza gutabara (military intervention), noneho Kagame anavuga ko nihagira amahanga aza gutabara FPR izayarasa!!! Intumwa za FPR Kagame yari yohereje zarimo Bwana Claude Dusayidi na Bwana Gerald Gahima, kujya kuvuga ko FPR idashaka ko amahanga aza mu Rwanda gutabara abicwaga icyo gihe. Icyo gihe kandi izo ntumwa zahuriyeyo n\u2019iza Guverinoma y\u2019abatabazi, zisaba ibintu bibiri bitandukanye, aho kwemezwa icyiza, hemezwa ikibi cya Kagame na FPR!!!!! Kandi disi, ngo abatutsi bicwaga n\u2019interahamwe bari basezeranijwe na Kagame ko ngo aza kubatabara, barategereje baraheba! Mbega ubugambanyi ! Mbega ibyago by\u2019u Rwanda!!!!&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri icyo gihe mu Rwanda muri 1994, hari abasirikare ba UN mu cyiswe UNAMIR\/ MINUAR, bakaba bari bageze ku 2.500. Noneho Guverinoma y\u2019abatabazi yo ikaba yarasabaga ko abo basirikare bakwongerwa, bakagera nibura ku basirikare 5.500, mu gihe Kagame na FPR bo basabaga ahubwo ko n\u2019abo bari mu Rwanda bahambira bagasubira mu bihugu byabo! Nimunyumvire namwe ishyano u Rwanda rwagushije! Abandi basabira ibihugu byabo ibyiza, ariko Kagame na FPR bo basabiye u Rwanda ibibi; Kandi ngo aba nibo bayobozi dufite ubu! Burya rero, aba nibo ba <em>genocidaires<\/em>, ureke abo babeshyeye!&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kagame yanze ko amahanga atabara, ngo kugirango batamubuza gufata ubutegetsi bamusaba gushyikirana na Guverinoma yariho icyo gihe. Impamvu ngo ni uko we n\u2019abari bamushyigikiye bari bamaze kurusha imbaraga ingabo za Ex FAR, mu gihe zo zari zabohewe amaboko inyuma, bazimye amasasu yo kurwana (embargo sur les armes), kubera ibinyoma (propaganda) bya Kagame! None se, ko Kagame yanze ko abatutsi batabarwa, akabicisha nta n\u2019isoni afite, ubu koko ni inde <strong><em>\u201cgenocide denier\u201d,<\/em><\/strong> hagati y\u2019impunzi z\u2019abahutu na Kagame n\u2019agatsiko ke k\u2019abatutsi \u201c<em>extremists\u201d<\/em>? Ni inde wundi utari bo?!!!<\/p>\n\n\n\n<ol class=\"wp-block-list\" start=\"3\"><li><strong>Kagame yanze ko ICTR\/ TPIR ifata abatutsi bagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994 barimo na we ubwe!<\/strong><\/li><\/ol>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu kwezi kw\u2019Ugushyingo 1994, nibwo UN yashyizeho urukiko mpuzamahanga k\u2019u Rwanda (ICTR\/TPIR), bisabwe na leta ya Kagame na FPR, yari imaze amezi macye ifashe ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda, Iyo leta ya FPR, yagiyeho tariki ya 18 Nyakanga 1994, nyuma yo gufata igihugu byabaye tariki ya 4 Nyakanga muri uwo mwaka. Kagame na bagenzi be, basabye urwo rukiko, kugirango ruzacire imanza abagize uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi muri 1994.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Urwo rukiko rumaze kujyaho, rwatangiye akazi karwo bisanzwe, nk\u2019uko izindi nkiko zikora, zigendeye ku mahame y\u2019ubutabera. Muri ayo mahame, harimo ihame ryo kureshyeshya abantu imbere y\u2019amategeko (principal of equality), ndetse n\u2019ihame ryo gufata abantu bose kimwe mu butabera (principal of equity).<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Urwo rukiko rutangiye gukora, rwatangiye rukora iperereza ku bacyekwagaho ko ari bo bakoze genocide, ndetse bakanayitegura, aribo bahutu ndetse n\u2019ubutegetsi bwa Nyakwigendera President Juv\u00e9nal Habyarimana. Icyo gihe, ikinyoma cya FPR na Kagame cy\u2019uko ari abahutu gusa bakoze kandi bakanategura iriya genocide yakorewe abatutsi, cyari gishyashya kandi gihita gikwira isi yose, bitewe n\u2019ububi bwa genocide, hamwe n\u2019uko byari byakwirakwijwe na Kagame na FPR icyo gihe.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Noneho ariko, mu maperereza ICTR\/TPIR yatangiye icyo gihe, yaje kubona ko abahutu mu Rwanda ataribo bonyine bakoze ndetse bakanategura iyo genocide yakorewe abatutsi! Ahubwo, baje kubona ko n\u2019abatutsi bo muri FPR Inkotanyi harimo abakoze iyo genocide, ndetse bagacyekwaho no kuyitegura! Ibyo bakaba barabibonaga batyo, bahereye ku kuba Kagame Paul wari uyoboye FPR, ari we watanze itegeko ryo guhanura indege ya President Habyarimana, cyane cyane ko ibyo amahanga yose yari amaze kubifata nk\u2019imbarutso (trigger) ya genocide y\u2019iyo genocide!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kagame na FPR bamaze kubona ko nabo bashobora gufatwa n\u2019urwo rukiko, bahise batangira kuvuga ko urwo rukiko rutamo gukora imirimo yarwo neza, ndetse bamwe batangira no gusaba ko rwavaho! Ni muri urwo rwego abashinjacyaha (prosecutors) b\u2019urwo rukiko bahinduriwe imirimo, abandi barirukanwa ku mirimo yabo, kubera ko Kagame atashakaga ko abantu bo muri FPR barimo na we ubwe, bakorwaho amaperereza ndetse bakanafatwa nk\u2019uko abahutu bacyejwaga nabo bafashwe agafungwa.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abo ba prosecutors barimo Mr Richard Goldstone wahise yegura rugikubita, Mrs Carla Del Pont\u00e9 wirukanwe kuri uwo mwanya, Mrs Louise Arbour wimuwe atabishaka akajyanwa mu cyahoze ari Ugoslavia, ndetse na Mr Bubakar Hassan Jallow wevuze ko atakora iperereza ku bantu ba FPR, ngo kuko Kagame yamubwiye ko ngo azamwica! Nago munyumvire namwe! None se, hagati ya Kagame na ba Tutsi \u201cextremists\u201d bamwe banze ko ubutabera bugera ku ntego yabwo, nib a nde <strong><em>\u201cgenocide deniers\u201d<\/em><\/strong> bandi atari bo?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mwibuke ko mu myaka 20 ICTR yamaze mbere yo gufunga imiryango yayo, nta \u201c<em>plan\u201d<\/em> ya genocide yabonye ku ruhande rw\u2019abahutu! Icyo kikaba intsinzi ikomeye cyane ku bahutu, bari baragizwe <em>\u201cscapegots\/ bouc \u00e9missaire<\/em>\u201d, kandi abayiteguye ari ba kagame banze guhanwa, kuko bihaye gusumba amategeko. Mwibuke kandi ko mu nyandiko yanjye nise <strong><em>\u201c<\/em><\/strong><strong><em>Ntabwo g\u00e9nocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994 yateguwe n\u2019abahutu<\/em><\/strong><strong><em>\u201d, <\/em><\/strong>nasobanuye ukuntu iriya genocide itateguwe n\u2019abahutu, kandi byaranigaragaje. Ibimenyetso by\u2019iyo <em>\u201cplan\u201d<\/em>, nta gitangaje bigaragaye ku ruhande rw\u2019abatutsi ba FPR na Kagame, nk\u2019uko bigaragara ko ICTR ariwo mwanzuro yari gufata, iyo yemererwa gukomeza imirimo yayo. Mu yandi magambo, ruriya rukiko rwari gufata Kagame n\u2019agatsiko ke, kandi ntibari gukangwa n\u2019uko ari ku butegetsi. Ni ibintu rwose byigaragaza. Mwibuke ko President Uhuru Kenyatta wa Kenya yitabye ICC, akisobanura kandi ari ku butegetsi. ICC na ICTR, ziri ku rwego rumwe, zikaba zishinzwe kuburanisha ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo itsembabwoko <strong>(genocide), <\/strong>ibyaha by\u2019intambara <strong>(war crimes) <\/strong>hamwe n\u2019ibyaha byibasiye inyokomuntu <strong>(crimes against humanity), <\/strong>nk\u2019ibyo Kagame n\u2019agatsiko ke bacyekwaho. Bivuga ko ku byaha nk\u2019ibi, <strong><em>\u201cpresidential immunity<\/em>\u201d<\/strong> Kagame yitwaza itagikora. Ikibabaje ariko, ni uko Kagame n\u2019agatsiko ke k\u2019abatutsi extremists batakurikiranwe kubera nyine ko ruriya rukiko rwa ICTR byaje kugaragara ko rwabujijwe gukomeza imirimo yarwo, kuko abarushyizeho batari bagamije inyungu z\u2019ubutabera, ahubwo byaje kugaragara ko rwari rwarashyiriweho inyungu za <em>\u201cpolitics<\/em>\u201d. Ibi bikerekanwa n\u2019uko hahanwe gusa abahutu, ariko abatutsi bacyekwa bo ntibafatwe ngo bafungwe, bashinjwe, bashimjurwe, baburane maze abahamwe n\u2019icyaha bahanwe, abere barekurwe; kubera nyine za nyungu za Kagame, agatsiko k\u2019abatutsi extremists, intore ndetse na ba mpatsibihugu bamushyize ku butegetsi! Ibi rero bikaba ntaho bizageza ubumwe bw\u2019abahutu n\u2019abatutsi rwose mbabwize ukuri.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<ol class=\"wp-block-list\" start=\"4\"><li><strong>Kagame yanze ko hatangazwa <em>\u201cthe 2010 UN Mapping report\u201d<\/em> yemeza ko we na FPR bakoze genocide yakorewe abahutu muri RD Congo.<\/strong><\/li><\/ol>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyuma y\u2019uko impunzi z\u2019abahutu b\u2019abanyarwanda zihunze ubwicanyi burenze ukwemera, bakorerwaga na FPR na Kagame mu Rwanda bagahungira muri DR Congo (former Zaire) muri 1994, Kagame ntiyarekeye aho kubica.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri 1996, nibwo yohereje ingabo ze gusanga abahutu mu nkambi muri Congo, maze izo ngabo zirabica birenze ukwemera! Guhera ubwo, nibwo abahutu b\u2019impunzi batangiye indi nzira y\u2019umusaraba ubwo berekeraga i Kinshasa na Brazzaville mu mashyamba, bagakora ibirometero birenze 3.000 n\u2019amaguru, amasasu y\u2019ingabo za Kagame abari ku mutwe!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Icyo gihe, hari hashize igihe gito Kagame na FPR bishe impunzi z\u2019abahutu mu nkambi ya Kibeho, ubwo bwicanyi bukaba bwarabaye tariki ya 22 Mata 1995, bukabera mu maso y\u2019amahanga, kuko yari ahafite ingabo zari ziyahagarariye icyo gihe. Ikindi kandi, Kagame wafatwaga nka \u201cstrong Man\u201d m\u2019u Rwanda (kuko Bizimungu Pasteur w\u2019umuhutu wari President icyo gihe ntacyo yari avuze mu nkotanyi z\u2019abatutsi), yaje kwiyemerera ko bagiye muri Congo kwica abahutu! Ibyo yabivuze tariki ya 4 Nyakanga 1997, agira ati:<strong><em>\u201c\u2026niba twaragiye kwica abantu muri Zaire twaramaze\u2026\u201d <\/em><\/strong>Iyo mvugo kandi, Kagame yaje kuyitsindagira tariki ya 7 Mata 2007, ubwo yavugiraga i Murambi ku Gikongoro, ko ababazwa no kuba impunzi z\u2019abahutu zarashoboye kumuhunga we na FPR ye, bakajya muri Zaire atabishe ngo abamare!!!!&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">N\u2019ubwo abo bahutu batereranywe n\u2019amahanga, bivuye na none kuri ya propaganda ya Kagame na FPR, amahanga yaje gusa n\u2019ayisubiyeho noneho akora ipereeza ryimbitse kuri ubwo bwicanyi. Nyuma yo kurangiza iryo perereza ryakozwe na UN, bemeza ko Kagame na FPR bakoze genocide yakorewe abahutu b\u2019abanyarwanda ndetse n\u2019abanyecongo! Ibyo bakaba barabyemeje muri rapport bise <strong>\u201c2010 UN Mapping Report\u201d.<\/strong> Gusa, nk\u2019uko bisa n\u2019ibimaze kumenyerwa, iyo rapport Kagame n\u2019inshuti zabo za mpatsibihugu, bayihishe mu kabati, banga ko isohoka ku mugaragaro kandi yarakozwe n\u2019impuguke za UN mu burenganzira bw\u2019ikiremwa muntu, nk\u2019uko genocide yakorewe abatutsi yemejwe, nyuma y\u2019uko izo mpuguke n\u2019ubundi za UN zari zimaze kwemeza ko ubwicanyi bakorewe ari genocide yabaye mu Rwanda muri 1994. None se, ko Kagame na FPR ari bo bahakana amateka ya genocide yabaye ku mugaragaro kandi bagizemo uruhare (rubi), ni inde <strong><em>\u201crevisionist\u201d<\/em><\/strong> wundi utari bo?!<\/p>\n\n\n\n<ol class=\"wp-block-list\" start=\"5\"><li><strong>Kagame yanze ko impunzi z\u2019abahutu FPR yishe ikivunga i Kibeho muri 1995 ndetse n\u2019abo yiciye mu Rwanda nabo bakwibukwa, nk\u2019uko abatutsi bibukwa!<\/strong><\/li><\/ol>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nk\u2019uko nabigaragaje haruguru, tariki ya 22 04 1995 ingabo za FPR Inkotanyi zarashe impunzi z\u2019abahutu, maze hapfa abarenze 4.000 mu munsi umwe gusa (nk\u2019uko bivugwa). Ubwo bwicanyi bukaba bwarabereye mu nkambi y\u2019izo mpunzi yari i Kibeho muri Gikongoro.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubwo bwicanyi inkotanyi za Kagame zakoreye abo bahutu, bwabaye hari abasirikare bacye ba UN kuko abandi Kagame yari yarategetse ko bataha. Muri izo ngabo za UN zari i Kibeho icyo gihe, harimo n\u2019abasirikare bacyeya bakomoka mu gihugu cya Australia, bakaba barabwitegereje uko bwagenze kuko banabufotoye. Izo ngabo za Australia, ziboneye ubugome bw\u2019ingabo zisigaye zitwa iz\u2019u Rwanda, kandi zaraje zica bamwe mu banyarwanda babahora gusa ubwoko bwabo, ngo kuko bari abahutu! Mwibuke ko Kagame atarahanura indege ya President Habyarimana w\u2019umuhutu, abatutsi mu Rwanda ntacyo bari babaye. Ibyo si ugukabya kuko aho Kagame amariye kubicamo ab\u2019ingenzi nka Rwigara, Kabera Assiel, Rwabukamba, Makuza, Mucyo, Mutunzi, ndetse na Mutagatifu Kizito, abatutsi benshi basigaye bemeza ko burya President Habyarimana ntacyo yari yarabatwaye. Kandi nyamara, benshi muri bo bari barafashije Kagame n\u2019inkotanyi ze guhirika President Habyarimana! <strong><em>\u201cWirukana umugore uguguna igufa, ukazana urimira bunguri.\u201d<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nk\u2019uko bimaze kumenyerwa, ngo mu Rwanda hagomba kwibukwa gusa abatutsi bishwe n\u2019interahamwe, ngo ariko abahutu bishwe n\u2019inkotanyi z\u2019abatutsi bo ngo ntibibukwe! Muri iyi minsi u Rwanda ruri kwibuka abatutsi baguye muri genocide ku nshuro ya 26, ariko iyo havuzwe gatoya ko n\u2019abahutu bapfuye kandi bishwe na Kagame na FPR, ngo uba upfobeje genocide yakorewe abatutsi muri 1994, ngo uba uyihakanye, kandi kuvuga ko hari n\u2019abahutu bishwe bitavanaho ko abatutsi bakorewe genocide!&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubu rero aho bigeze aha ngo <strong><em>\u201cinka yaciwe amabere<\/em><\/strong>\u201d, ngo kuva aho mu gihugu cya Australia hibutswe ubutwari bw\u2019abasirikare b\u2019icyo gihugu, ndetse hakanibukwa n\u2019abahutu b\u2019abanyarwanda baguye mu bwicanyi bwakozwe na FPR bukorewe abahutu bari i Kibeho tariki ya 22 04 1995! Ngo kuba abahutu bibutswe, kandi ngo hagomba kwibukwa abatutsi gusa, ngo <strong><em>\u201cinka yaciwe amabere!\u201d<\/em><\/strong> Kagame n\u2019abandi bategetsi ba FPR, ba ambassadeurs ba FPR hirya no hino ndetse n\u2019intore zabo, bagiye bavuga amagambo akarishye yuzuye urwango bafitiye impunzi z\u2019abahutu zashoboye kujya hirya no hino ku isi.&nbsp; Barabita aba <strong>\u201cgenocide <em>deniers\u201d<\/em> <\/strong>n\u2019aba<strong><em>\u201cgenocide revisionists\u201d<\/em><\/strong>, gusa ngo kubera ko impunzi z\u2019abanyarwanda zituye muri Australia zagiye kwifatanya n\u2019abategetsi b\u2019icyo gihugu kwibuka ubutwari bw\u2019ingabo za Australia zatabaye muri op\u00e9ration TAMARA mu Rwanda, ndetse hakanibukwa impunzi z\u2019abahutu zaguye i Kibeho. Ariko abantu barasetsa koko! None se ko impunzi zari zigize amahirwe zikibonera leta izi uko iby\u2019iwazo (mu Rwanda) byagenze, bakibonera leta ibaha (ya Australia) agaciro, ikazifasha kwibuka abazo bapfuye bwa mbere mu mateka, bakaba abapfuye zitarabangaga, harya zari kubuzwa n\u2019iki kujyayo ra?!!! Bagize Imana bibonera leta yuzuye ubumuntu, ureke iyabamaze yitwaga ko ngo ije kubarengera, none ngo ntibagombaga kujya kwibuka bene wabo?!!! Harya ngo tuzemere y\u2019uko Kagame na FPR n\u2019intore zabo bashaka ko ibintu bivugwa gusaaaa? Kugeza ryari kandi ari ibinyoma? Maze rero rwose twumvikane: <strong><em>\u201cfindi findi irutwa na so araroga\u201d, <\/em><\/strong>ibyo nta wabyemera. <strong>None se, niba Kagame na FPR badashaka ko amateka ya genocide ndetse n\u2019andi y\u2019u Rwanda avugwa uko ari, ni inde <em>\u201crevisionist<\/em>?\u201d \u201cRevisionist\u201d ni abanga ko ukuri ku mateka kuvugwa, kandi nta bandi; ni Kagame na FPR n\u2019intore zabo reka mbisubiremo. Rwose mumbabarire ndumva ariko biri, <em>\u201ckuvugisha ukuri, ntabwo byica umutumirano.&#8221;<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ukurikije ibivugwa n\u2019abanyarwanda b\u2019impunzi bari hirya no hino, nta n\u2019umwe uhakana genocide yakorewe abatutsi; ahubwo barayemera rwose. Ariko, niba bavuga ko n\u2019abahutu bishwe na FPR na bo bagomba kwibukwa, numva ari uburenganzira bwabo. Ibyo kuvuga ko ngo kuba bavuga ko hagomba kwibukwa abanyarwanda bose bishwe n\u2019impande zombie ngo icyo nicyo cyerekana ko bahakana genocide yakorewe abatutsi, ibyo rwose sibyo na gato!!!&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Gusa ariko twumvikane, n\u2019ubwo iyo genocide yakorewe abatutsi yabaye, hagomba kwemezwa abayiteye ari bo Kagame n\u2019abatutsi bamwe extremists badashaka ko abanyarwanda babana mu mahoro n\u2019ubumwe, bityo ubwiyunge nyabwo bukagerwaho mu bana b\u2019u Rwanda, nk\u2019uko byahozeho kubwa President Habyarimana, ndetse tukanarushaho. Twibuke ko ibi byose byabaye ku manywa y\u2019ihangu \u201c<strong><em>bose babireba\u201d<\/em><\/strong> umugani wa wa muririmbyi, bikaba nta mpamvu yo kubihakana, uwo waba uri we wese, kabone n\u2019iyo waba Kagame. None se, bisaba bwenge ki, ngo byemezwe uko biri?<strong> Harya ngo twese abanyarwanda ngo tugomba gushyira ubwenge mu gifu ngo kugirango dukunde tubane na FPR? Kuki se twabyemera dutyo? Harya ubundi ubwenge bwava aho buba bukajya mu gifu gute? Ibyo ntibishoboka rwose! Bivuga ko no kubana na FPR na Kagame nabyo bidashoboka, kuko isaba ibidashoboka. <\/strong>Aho bigeze turabihaze, ibi ntabwo bizongera kwemerwa. Icyo maze kubona cyakora, ni uko ibyo Kagame n\u2019inkotanyi ze byose bashinja abahutu, byaba \u201cgenocide ideology\u201d, byaba urwango n\u2019ibiki byose mutayobewe, ni Kagame na FPR babigira, kandi nibo babizanye! Niko bimeza, namwe muri bakuru muzamvuguruze. Mwibuke ko ibyo nta byabaga mu Rwanda mbere y\u2019uko baza. Icyo bakoze gusa, ni ukubyivanaho, babyitirira abahutu, ngo kugirango bakunde babamare, baba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo! Mwibuke kandi ko Madame muka Rwigara yabise \u201cinterahamwe z\u2019urundi rwego!\u201d Bivuga ko ari abagome kuzirusha interahamwe! Ni agahomamunwa!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gusoza, muri iyi nyandiko twabonye impamvu zituma Kagame atemera ko ibintu bivugwa uko biri, ntanemere ko bivugwa uko byagenze mu Rwanda kubera uruhare yabigizemo, hamwe na FPR ye. Muri ibyo, twabonye ko Kagame atifuza ko havugwa ko ari we watanze itegeko ryo guhanura indege ya Nyakwigendera President Juv\u00e9nal Habyarimana, yabaye imbarutso ya genocide yakorewe abatutsi; Ikindi, Kagame atemera ko kivugwa, ni uko yanze ko abatutsi batabarwa n\u2019amahanga; Kagame yananze kandi ko ICTR\/TPIR igaragaza uruhare rwe n\u2019abo bafatanyije gutangiza genocide yakorewe abatutsi, atanga itegeko ryo guhanura indege ya President Habyarimana; Twanabonye kandi ko Kagame adashaka ko <em>\u201cUN Mapping report<\/em>\u201d yo muri 2010 isohoka ku mugaragaro, kuko imushinja uruhare mu gukora genocide yakorewe abahutu muri Congo; Twanabonye na none ko Kagame yanze ko impunzi z\u2019abahutu ziciwe i Kibeho na FPR nazo zibukwa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">None se banyarwanda banyarwandakazi, batwa, bahutu namwe batutsi, ni inde mu <strong><em>\u201cdenier\u201d<\/em><\/strong> wa genocide yakorewe abatutsi wundi utari Paul Kagame na FPR? Ni inde wundi mu <strong><em>\u201crevisionist\u201d<\/em><\/strong> utari Paul Kagame na FPR ye? Aho bigeze rero, birakwiye ko tuvugisha ukuri: Abahutu sibo <em>\u201cdeniers\u201d<\/em> na \u201crevisionists\u201d ba genocide yakorewe abatutsi. <em>\u201cDeniers<\/em>\u201d na <em>\u201crevisionists\u201d<\/em> b\u2019iyo genocide, ni Kagame n\u2019agatsiko ke ka FPR nk\u2019uko bigaragaye hano muri iyi nyandiko. Kagame na FPR nibo badashaka ko genocide itavugwa uko yagenze, ntibanashake ko hanavuvuga abayiteye n\u2019impamvu bayiteye kandi abanyarwanda bose barimo n\u2019abatutsi bayikorewe bazi uwabamaze, uwabapfakaje ndetse n\u2019uwabahekuye. Ikibabaje ni uko ntacyo twibwira ngo tumuvane ku butegetsi kandi twabishobora! Ikindi kibabaje ni uko tukimwemereye kutuyobora kandi akimara abanyarwanda! Ni gute koko twakemera kuyoborwa n\u2019abajenosideri nka Kagame? Ese mubona bidateye isoni? Birakwiye rero ko tubipakurura, kuko nta handi haba abayobozi b\u2019abagenocidaires nka bariya, niba koko dushaka amahoro n\u2019ubumwe byo nkingi y\u2019amajyambere asangiwe nk\u2019abanyarwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nidukomeza kuyoborwa n\u2019aba <strong><em>\u201cdeniers\u201d <\/em><\/strong>ba genocide ndetse n\u2019aba <strong><em>\u2018revisionists\u201d<\/em><\/strong> bayo, ntituzatinda kubona ko twibeshye, kandi twarasobanukiwe amabanga Kagame atashakaga ko tumenya.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong><em>\u201cN\u2019uwendeye nyina i kuzimu yaramenyekanye!\u201d <\/em><\/strong>kandi ngo<strong> <em>\u201cuhishira umurozi akakumara ku rubyaro!\u201d<\/em><\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Niyomugaba Jean de la Paix<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kigali \u2013 Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>President Kagame na FPR ye, bagomba kureka kwita Abahutu aba \u201cdeniers\u201d n\u2019aba \u201crevisionists\u201d ba genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda, kuko ahubwo ari bo \u201cdeniers\u201d na \u201crevisionists\u201d b\u2019iyo genocide. Mu gutangira iyi nyandiko, nagirango nibutse ko ubu muri iyi minsi turimo twibuka genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.&nbsp; Gusa nk\u2019uko bimaze kumenyerwa, abatutsi bayiguyemo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":34013,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-36099","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Kagame na FPR nibo \u201cdeniers\u201d na \u201crevisionists\u201d - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kagame na FPR nibo \u201cdeniers\u201d na \u201crevisionists\u201d - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"President Kagame na FPR ye, bagomba kureka kwita Abahutu aba \u201cdeniers\u201d n\u2019aba \u201crevisionists\u201d ba genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda, kuko ahubwo ari bo \u201cdeniers\u201d na \u201crevisionists\u201d b\u2019iyo genocide. Mu gutangira iyi nyandiko, nagirango nibutse ko ubu muri iyi minsi turimo twibuka genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.&nbsp; Gusa nk\u2019uko bimaze kumenyerwa, abatutsi bayiguyemo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-05-04T20:33:27+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Kagame-FPR.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"706\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"445\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"18 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/\",\"name\":\"Kagame na FPR nibo \u201cdeniers\u201d na \u201crevisionists\u201d - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Kagame-FPR.png\",\"datePublished\":\"2020-05-04T20:33:27+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Kagame-FPR.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Kagame-FPR.png\",\"width\":706,\"height\":445},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kagame na FPR nibo \u201cdeniers\u201d na \u201crevisionists\u201d\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kagame na FPR nibo \u201cdeniers\u201d na \u201crevisionists\u201d - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kagame na FPR nibo \u201cdeniers\u201d na \u201crevisionists\u201d - Umunyarwanda","og_description":"President Kagame na FPR ye, bagomba kureka kwita Abahutu aba \u201cdeniers\u201d n\u2019aba \u201crevisionists\u201d ba genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda, kuko ahubwo ari bo \u201cdeniers\u201d na \u201crevisionists\u201d b\u2019iyo genocide. Mu gutangira iyi nyandiko, nagirango nibutse ko ubu muri iyi minsi turimo twibuka genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.&nbsp; Gusa nk\u2019uko bimaze kumenyerwa, abatutsi bayiguyemo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2020-05-04T20:33:27+00:00","og_image":[{"width":706,"height":445,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Kagame-FPR.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"18 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/","name":"Kagame na FPR nibo \u201cdeniers\u201d na \u201crevisionists\u201d - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Kagame-FPR.png","datePublished":"2020-05-04T20:33:27+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Kagame-FPR.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/12\/Kagame-FPR.png","width":706,"height":445},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-na-fpr-nibo-deniers-na-revisionists\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kagame na FPR nibo \u201cdeniers\u201d na \u201crevisionists\u201d"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36099","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=36099"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36099\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":36100,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36099\/revisions\/36100"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/34013"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=36099"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=36099"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=36099"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}