{"id":3611,"date":"2013-05-21T20:35:07","date_gmt":"2013-05-21T18:35:07","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3611"},"modified":"2013-05-21T20:35:07","modified_gmt":"2013-05-21T18:35:07","slug":"nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/","title":{"rendered":"Nta gitangaza : Ministri Mukantabana si \u00ab Urunyaruvu \u00bb gusa, ni INKOTANYI ! Padiri Thomas Nahimana."},"content":{"rendered":"<p>Hari Abanyarwanda batari bake, \u00a0basanzwe bazi Seraphine Mukantabana, batangajwe n\u2019amagambo yavugiye kuri BBC Gahuzamiryango mu kiganiro Invo n\u2019Invano cyo ku wa gatandatu ushize taliki ya 18\/5\/2013. Muri icyo kiganiro Mukantabana yavuze byinshi biteye amakenga ,\u00a0 nko kuba yaratangaje :<!--more--><\/p>\n<p>(1)Ko kwibuka Abahutu bishwe ari ugupfobya Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi.<\/p>\n<p>(2)Ko Impunzi zishaka kubaza ibibazo byazo zitagomba kubinyuza mu nzira ya politiki , ko ahubwo\u00a0\u00a0buri wese agomba kubaza ibye ku giti cye.<\/p>\n<p>(3)Ko Abahutu biciwe cyangwa bangirijwe imitungo bagomba kutagira icyo babaza Leta \u00a0ngo kubera ko ibyabaye mu 1994 tugomba kubyibagirwa.<\/p>\n<p>Reka tugerageze kubisesengura\u00a0!<\/p>\n<p><b>\u00a01. Ministri Seraphine Mukantabana ni Inkotanyi<\/b><\/p>\n<p>Ubundi iyo umuntu yemeye kwinjira muri Leta, akaba Ministri ku mugaragaro, biba bisobanura ko yemera ibitekerezo by\u2019Ishyaka riri ku butegetsi , byaba ibyiza bifitiye abaturage bose akamaro, \u00a0byaba n\u2019ibyo bamwe mu benegihugu batemera , nyamara ishyaka riri ku butegetsi rikaba ribikomeyeho nk&#8217; umwihariko waryo. Muri ubwo buryo Minisitiri Seraphine Mukantabana ni umuyoboke wa FPR-Inkotanyi\u00a0: yemera ibyo FPR yemera, akigisha ibyo iryo shyaka ryigisha\u00a0!<\/p>\n<p>Gusa birashoboka ko umuntu yakwinjira muri Leta akaba Ministri atemera ibitekerezo byose Ishyaka riri ku butegetsi rishyize imbere. Icyo gihe aba yinjiye muri Leta afite irindi shyaka aturutsemo rifite ibyo ripfana (cyangwa ryumvikanyeho) n\u2019iriri ku butegetsi.\u00a0Nanone ariko\u00a0ariko icyo gihe uwemeye umwanya muri iyo guverinoma\u00a0\u00a0ntagomba kuvuga ku mugaragaro ibyo atumvikanaho nayo, aricecekera.\u00a0Iyo ashatse kugaragaza ko hari ibyo atemera aregura akabivuga ari hanze ya Guverinoma. \u00a0Byumvikane neza :\u00a0andi mashyaka\u00a0\u00a0ashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi, bagafatanya muri guverinoma, ntabwo abarwa muri Opozisiyo : bene ayo mashyaka niyo Abakongomani bakundaga kwita\u00a0<b>\u00ab\u00a0Les Mouvanciers\u00a0\u00bb\u00a0cyangwa \u00ab\u00a0ABAGERERWA\u00a0\u00bb<\/b>! Abari muri opozisiyo bakagombye kugaragarira mu myanya itorerwa na rubanda nko mu Ntekonshingamatageko.<\/p>\n<p>Minisitri Seraphine Mukantabana si\u00a0<b>\u00ab\u00a0Mouvanci\u00e8re\u00a0\u00bb\u00a0<\/b>gusa, kuko nta rindi shyaka aturutsemo, ahubwo ni Inkotanyi y\u2019amarere. Icyakora amateka ye, uko yabayeho n\u2019imyaka yamaze mu buhungiro(<i>ahunga FPR\u00a0!<\/i>) , bigaragaza ko \u00a0Ministri Seraphine Mukantabana atari\u00a0<b>\u00ab\u00a0Inkotanyi yabuvukanye\u00a0\u00bb<\/b>\u00a0, ni \u00ab\u00a0<b>Inkotanyi yabyadukanye\u00a0\u00bb<\/b>.\u00a0Ikibazo cya bene aba\u00a0 rero, ni uko iyo bagize amahirwe bagahabwa umwanya, bagomba gukora iyo bwabaga kugira ngo berekane ko Ingengabitekerezo ya FPR bayihumeka kurusha abashinze FPR\u00a0ubwabo !<\/p>\n<p>Nta gitangaza rero kiri mu byo Ministri Seraphine Mukantabana yatangaje, bigamije gutesha agaciro impunzi z&#8217;Abanyarwanda no gushinja Abahutu bose ko bakoze jenoside. Reka tugaruke kuri bimwe muri biriya bitekerezo yashyize ahagaragara byerekana ko politiki ya FPR\u00a0 ari \u00ab\u00a0ntakigenda\u00a0\u00bb\u00a0!<\/p>\n<p><b>2. Ngo kwibuka Abahutu bishwe n\u2019Inkotanyi\u00a0 ni ugupfobya Itsembabwoko ryakorerwe Abatutsi.<\/b><\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri iyo ubyitegereje neza, ingengabitekerezo ya FPR ntaho itaniye n\u2019Iyinterahamwe\u00a0:\u00a0<i>ivangura risozwa no kwica inzirakarengane hashingiwe ku bwoko !<\/i><\/p>\n<p>Kuri FPR, Abahutu si abantu ku rwego rumwe n\u2019Abatutsi. Kwica umuhutu si icyaha\u00a0: niyo mpamvu uwishe Abahutu atagomba gukurikiranwa n\u2019inzego z\u2019ubutabera ahubwo agomba kugororerwa .Twibuke uko hatanzwe amapeti agororera abishe Abihayimana i Gakurazo, i Kibeho, Kongo\u2026). No mu gihe cy\u2019Interahamwe, kwica Umututsi bwari ubutwari\u00a0!<\/p>\n<p>Muri iki gihe, Abahutu ntibagomba kugira uburenganzira bwo gushyingura mu cyubahiro ababo bishwe na FPR, kuko nyine badakwiye \u00ab\u00a0icyubahiro\u00a0\u00bb gihabwa \u00ab\u00a0Abanyarwanda\u00a0\u00bb. Iyo Kagame avuga Abanyarwanda, ntimwibwire ko aba abariramo Abahutu ! Yabisobanuye kenshi no mu buryo bwinshi.<\/p>\n<p>Ibyo Ministri Seraphine Mukantabana avuga, si ibye , ni IBANGO (article) rikomeye ry\u2019ingengabitekerezo y\u2019irondakoko FPR-Inkotanyi yubakiyeho. Minisitri Mukantabana azwi nk&#8217; umuhutukazi . Kuvuga ko Abahutu bishwe batagomba kwibukwa ku mugaragaro nk\u2019uko bikorerwa Abatutsi\u00a0; ngo ko Abahutu bagomba kwibukira ababo mu mutima no mu mutwe wabo gusa bakarekera aho, birerekana ko,\u00a0 mu gihe gito amaze muri Leta, Ministri Seraphine Mukantabana yarangije gusobanukirwa ko Abahutu nta cyiza bagomba gutegereza kuri Leta ya FPR, ko nibatirwanaho, ngo bishakemo ababavuganira, bazapfira gushira\u00a0!<\/p>\n<p><b>3. Ngo Abanyarwanda b\u2019Impunzi ntibagomba kubaza ibibazo byabo mu nzira ya politiki.<\/b><\/p>\n<p>Ministri Mukantabana arashishikariza Abahutu b\u2019Impunzi kutabaza ibibazo byabo mu nzira ya politiki, ngo buri wese ajye abaza ibye ku giti cye\u00a0!<\/p>\n<p>Aha na none Ministri Mukantabana aricira Abahutu ijisho. Arabumvisha indi ngingo ikomeye y\u2019indangakwemera\u00a0 (credo) ya FPR\u00a0:\u00a0<b><i>Abahutu ntibacyemerewe gukora politiki.<\/i><\/b>\u00a0Mu Rwanda hariho Ishyaka rimwe rukumbi, niryo rigomba kugumaho\u00a0! FPR ntishaka ko hagira abandi bakwisuganya ngo barengere inyungu z\u2019abashyizwe ku ruhande(exclus) ! By\u2019umwihariko Abahutu ntibemerewe kurema ishyaka rya politiki, ntibemerewe gutekereza kuri ejo hazaza h\u00a0\u2018igihugu, nta mwanya bagifite mu rubuga rwa politiki\u00a0y\u2019u Rwanda!<\/p>\n<p>Niyo mpamvu Ishyaka rya politiki rikekwaho kuba ryarengera inyungu\u00a0<i>za<b>\u00a0\u00ab\u00a0rubanda nyamwinshi\u00a0\u00bb\u00a0<\/b><\/i>ridashobora guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu gihugu,\u00a0 ryaba ryari risanzwe ririho rigaseswa( MDR), cyangwa rigacibwamo ibice (PS Imberakuri), ryaba ryitegura kubaho, abayobozi baryo bagahimbirwa ibyaha bikomeye(crimes) , bagafatwa, bagafungwa , bagakatirwa (Victoire Ingabire\u2026).<\/p>\n<p>Niyo mpamvu Abahutu kimwe n\u2019Abatutsi banga irondakoko , bakaba baharanira ubutabera butarobanura mu Rwanda, bagomba kumva ko igihe cyo kuva hasi kigeze maze bagahugukira kwisuganya mu buryo bwa politiki (bakagira uruhare rugaragara muri Opizisiyo)\u00a0 kugirango n\u2019inyungu z\u2019abashyizwe ku ruhande (exclus) zishobore kurengerwa\u00a0! Abakomeje kwizera kuvuganirwa na ba Mukantabana \u00a0murariraye\u00a0!<\/p>\n<p><b>4. Ibyabaye mu 1994 tugomba kubyibagirwa iyo hari Umuhutu ushaka kubyungukiramo\u00a0!<\/b><\/p>\n<p>Hari ingingo y&#8217;igitekerezo (argument) itangaje abo muri FPR bakunze gukoresha\u00a0! Iyo Umuhutu ashaka gushingira ku byabaye mu 1994 , ngo asabe ko uburenganzira bwe bwakubahirizwa, baramucyaha , bati wowe uracyabaza ibyo mu 1994\u00a0? Bati twarabyibagiwe. Nuko Abahutu basenyewe , abambuwe imitungo yabo, abiciwe (na FPR cyangwa Interahamwe) , bakabura ihene n\u2019ibiziriko , kuko nyine ngo bagomba kwibagirwa ibyabaye mu 1994\u00a0!<\/p>\n<p>Nyamara Leta ya FPR yo yubakiye inyungu zayo zose ku mwaka w&#8217;1994 ! Uyu munsi (muri 2013\u00a0!!!) abana b\u2019Abatutsi bonyine barihirwa na Leta amashuri (abanza , ayisumbuye na Kaminuza) \u00a0kubera ibyabaye mu 1994\u00a0; hari abarihirwa Mitiweli zo kwivuza, abubakirwa amazu kubera ibyabaye mu 1994\u00a0! Ikibi si uko aba benegihugu \u00a0bafashwa , igiteye inkeke ni uko bagomba gufashwa ari uko habanje kwigizwayo (exclusion) abana b\u2019Abahutu nabo bahuye n&#8217;akaga . Bivuzeko Leta iriho itabafata nk&#8217;Abanyarwanda buzuye ? Harya ubu iyi ngengabitekerezo ya FPR yo irubaka cyangwa irasenya igihugu ?<\/p>\n<p>Mu gihe Mukantabana ashishikariye guhatira Abahutu kwibagirwa ibyabaye mu 1994 (<i>ndibaza impamvu IBUKA itaramwamagana\u00a0!!),\u00a0<\/i>FPR yo yafashe icyemezo kera cyo guhindura \u00a0Jenoside yakorewe Abatutsi nk\u2019aho ari ryo Tegekonshinga rigenga u Rwanda\u00a0! Amoko (Hutu-Twa-Tutsi) yakuwe mu Irangamuntu\u00a0<b>hasigaraho ubwoko bumwe gusa bw\u2019Abatutsi<\/b>\u00a0<b>bwanditswe mu Itegekonshinga,<\/b>\u00a0<b>mu ngingo ya 14<\/b>\u00a0! Andi moko ntakwiye no kuvugwa\u00a0!!! \u00a0Hutu na Twa basimbujwe ubwoko ushyashya bw\u2019\u00a0\u00a0<b>\u00ab\u00a0Abakoze jenoside\u00a0\u00bb<\/b>\u00a0n'&#8221;<b>Abasigajwe inyuma n&#8217;amateka&#8221;<\/b>\u2026\u00a0! Kuba FPR ari yo ibaha izina uko ibyishakiye, bisobanura icyo bishaka kuvuga! \u00a0FPR irifuza ko, nk\u2019uko ubwoko bw\u2019\u00ab\u00a0Abarokotse jenoside\u00a0\u00bb buhererekanwa \u00ab\u00a0 de p\u00e8re \u00e0 fils\u00a0\u00bb(<b><i>Umwana w&#8217;umucikacumu avuka ari umucikacumu !)<\/i><\/b>\u00a0, n\u2019ubwoko bw\u00a0\u2018 \u00ab\u00a0Abakoze jenoside\u00a0\u00bb buzahererekanwa uko ibisekuruza bizagenda bisimburana\u00a0! Mbese nk\u2019uko ubuhake bwari karemano, mu gihe cy&#8217;ingoma ya cyami ! IKINYOMA NYAMUKURU cya FPR ni aha kiri ! \u00a0<b>La tricherie du FPR est l\u00e0\u00a0!<\/b><\/p>\n<p><b>Umwanzuro<\/b><\/p>\n<p>(1)Politiki ya FPR yubakiye ku irondakoko ridakwiye kwemerwa n\u2019Abanyarwanda bashyira mu gaciro. Reba inkuru yabanje twise\u00a0<a href=\"http:\/\/www.leprophete.fr\/index.php\/10-dusangirijambo\/44-ikibazo-cy-irondakoko-n-icy-irondakarere-bizigwa-kandi-bibonerwe-umuti-padiri-thomas-nahimana\"><i>\u00ab\u00a0Ikibazo cy\u2019irondakoko n\u2019irondakarere kizasuzumwa kandi kibonerwe igisubizo\u00a0\u00bb.<\/i><\/a><\/p>\n<p>(2)Na none ariko hari ibintu tudakwiye kwitiranya : Irondakoko rijejeta rigaragara mu Rwanda muri iki gihe, aho Abatutsi bahabwa imyanya yose ifatirwamo ibyemezo n\u2019imyanya yose ihemba neza mu gihugu (<i>Igisilikari, polisi, guverinoma, intekonshingamategeko, inzego z\u2019ubucamanza, administration, ibigo bya Leta, amashuri\u2026<\/i>) \u00a0ntirikwiye gushinjwa Abatutsi bose. Si abantu benshi bagira ubutwari bwo kwanga umwanya mwiza bahawe mu kazi, ngo nuko bawuhawe hashingiwe ku bwoko\u00a0! Ntiwaba uri umunyeshuri ngo nurihirwa na Leta ubyange, kabone n\u2019iyo waba ubona neza ko uwuhawe mu buryo bw\u2019icyenewabo\u00a0!<\/p>\n<p>Perezida Paul Kagame n\u2019Agatsiko ke kigaruriye Ishyaka rya FPR\u00a0 nibo bagomba kubazwa politiki ruvumwa y&#8217;irondakoko (Apartheid) bahisemo kubakiraho politiki bayoboresha u Rwanda. Nibyumvikane neza ko babikora babizi neza kandi babishaka : Baracamo rubanda ibice kugirango bashobore kuyobora Abanyarwanda nk&#8217;amatungo!<\/p>\n<p>(3)Abahutu bari muri guverinoma ya FPR, ntibahari kubera ko bajyanywe no kuvuganira no kurengera inyungu z&#8217;abandi Bahutu. Bagabiwe imyanya bitewe n\u2019uko bikundiwe (ni Abagererwa) na\u00a0<b>High Excellence<\/b>(ufatwa nka Nyirigihugu), kubera ahari umurava bagaragaje mu kwemera ibitekerezo bya FPR bityo bakaba bagomba gufatwa nk\u00a0\u2018INKOTANYI nk\u2019uko nabo babyiyemerera, bakanabigendera. Umuhutu waba akibeshya ko bashobora kumuvuganirira arata igihe cye. Nta kindi bashinzwe rero uretse\u00a0<b>&#8220;gushyira mu bikorwa gahunda za Leta&#8221;<\/b>, ni ukuvuga imigambi ya FPR Inkotanyi yose,\u00a0 harimo na za gahunda ntindi zatagangaje rubanda nko\u00a0<i>gusenyera abaturage amazu biyubakiye, kubarandurira imyaka, kubaca imisoro n\u2019imisanzu isumbye ubushobozi bwabo, kubambura udusambu twabo, kubirukana mu mugi wa Kigali, kubabuza gushyingura ababo, kwima abanyeshuri ba Kaminuza buruse cyangwa inguzanyo, irondakoko mu kazi, gufunga inzirakarengane nka ba Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Deogratias Mushayidi \u2026.<\/i><\/p>\n<p>(4)Ibyo Ministri Seraphina Mukantabana yavugiye kuri BBC, kimwe n\u2019ibyo abameze nkawe badahwema gutangaza, nibihabwe agaciro bikwiye. Ntibiyoberanye( &#8220;<i>Urunyaruvu&#8221;-Cam\u00e9leon<\/i>), bavugira FPR, nicyo biyemeje: bahisemo IMBEHE yabo, ibibazo by\u2019abaturage bari ku ngoyi ntacyo bibabwiye. Niba uko abaturage babayeho nabi binababaza, ntacyo babikoraho! Iyo FPR ibonye muri abo Bagereerwa bayo hari utangiye kuzamura agatwe akavuganira abaturage barengana, imuhindura IKIGARASHA agafungwa cyangwa agakubitwa akandoya! Ngayo nguko.<\/p>\n<p>Njyewe rero \u00a0niyemeje guhaguruka ngafatanya n\u2019abo tubyumva kimwe , mu Ishyaka Ishema ry\u2019u Rwanda , tukarwanya politiki ya FPR ishingiye ku irondokoko rikabije, tugamije kuvuganira abarengana no kubaka politiki yarengera n\u2019inyungu za ba Nyamuke (minorit\u00e9s ethniques et\/ou politiques), kugira ngo igihugu cyacu kizabe u Rwanda ruha abana barwo bose amahirwe angana.<\/p>\n<p>Akarengane abandi batinya kuvuga, twe tugiye guhagarara ahirengeye, dufate ihembe tukamaganire ku mugaragaro, kandi ntituzaceceka akarengane gashingiye ku irondakoko n&#8217;irondakarere kadacitse burundu mu Rwatubyaye.<\/p>\n<p><i>Wowe se uruhare rwawe ruzaba uruhe?<\/i><\/p>\n<p><b>Padiri Thomas Nahimana.<\/b><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/05\/thomas.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-3599\" alt=\"thomas\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/05\/thomas-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hari Abanyarwanda batari bake, \u00a0basanzwe bazi Seraphine Mukantabana, batangajwe n\u2019amagambo yavugiye kuri BBC Gahuzamiryango mu kiganiro Invo n\u2019Invano cyo ku wa gatandatu ushize taliki ya 18\/5\/2013. Muri icyo kiganiro Mukantabana yavuze byinshi biteye amakenga ,\u00a0 nko kuba yaratangaje :<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3612,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3611","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Nta gitangaza : Ministri Mukantabana si \u00ab Urunyaruvu \u00bb gusa, ni INKOTANYI ! Padiri Thomas Nahimana. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nta gitangaza : Ministri Mukantabana si \u00ab Urunyaruvu \u00bb gusa, ni INKOTANYI ! Padiri Thomas Nahimana. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hari Abanyarwanda batari bake, \u00a0basanzwe bazi Seraphine Mukantabana, batangajwe n\u2019amagambo yavugiye kuri BBC Gahuzamiryango mu kiganiro Invo n\u2019Invano cyo ku wa gatandatu ushize taliki ya 18\/5\/2013. Muri icyo kiganiro Mukantabana yavuze byinshi biteye amakenga ,\u00a0 nko kuba yaratangaje :\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-05-21T18:35:07+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Nta gitangaza : Ministri Mukantabana si \u00ab Urunyaruvu \u00bb gusa, ni INKOTANYI ! Padiri Thomas Nahimana.\",\"datePublished\":\"2013-05-21T18:35:07+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\\\/\"},\"wordCount\":1482,\"commentCount\":5,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\\\/\",\"name\":\"Nta gitangaza : Ministri Mukantabana si \u00ab Urunyaruvu \u00bb gusa, ni INKOTANYI ! Padiri Thomas Nahimana. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-05-21T18:35:07+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":640,\"height\":428},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nta gitangaza : Ministri Mukantabana si \u00ab Urunyaruvu \u00bb gusa, ni INKOTANYI ! Padiri Thomas Nahimana.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nta gitangaza : Ministri Mukantabana si \u00ab Urunyaruvu \u00bb gusa, ni INKOTANYI ! Padiri Thomas Nahimana. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nta gitangaza : Ministri Mukantabana si \u00ab Urunyaruvu \u00bb gusa, ni INKOTANYI ! Padiri Thomas Nahimana. - Umunyarwanda","og_description":"Hari Abanyarwanda batari bake, \u00a0basanzwe bazi Seraphine Mukantabana, batangajwe n\u2019amagambo yavugiye kuri BBC Gahuzamiryango mu kiganiro Invo n\u2019Invano cyo ku wa gatandatu ushize taliki ya 18\/5\/2013. Muri icyo kiganiro Mukantabana yavuze byinshi biteye amakenga ,\u00a0 nko kuba yaratangaje :","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-05-21T18:35:07+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Nta gitangaza : Ministri Mukantabana si \u00ab Urunyaruvu \u00bb gusa, ni INKOTANYI ! Padiri Thomas Nahimana.","datePublished":"2013-05-21T18:35:07+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/"},"wordCount":1482,"commentCount":5,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/","name":"Nta gitangaza : Ministri Mukantabana si \u00ab Urunyaruvu \u00bb gusa, ni INKOTANYI ! Padiri Thomas Nahimana. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-05-21T18:35:07+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":640,"height":428},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-gitangaza-ministri-mukantabana-si-urunyaruvu-gusa-ni-inkotanyi-padiri-thomas-nahimana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nta gitangaza : Ministri Mukantabana si \u00ab Urunyaruvu \u00bb gusa, ni INKOTANYI ! Padiri Thomas Nahimana."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3611","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3611"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3611\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3611"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3611"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3611"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}