{"id":36198,"date":"2020-05-15T19:01:23","date_gmt":"2020-05-15T17:01:23","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=36198"},"modified":"2020-05-16T00:45:21","modified_gmt":"2020-05-15T22:45:21","slug":"hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/","title":{"rendered":"Hakenewe impinduka ikomeye muri politiki y\u2019u Rwanda"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Itangazo rigenewe abanyamakuru<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Tariki ya 16\/05\/1998&nbsp;\u2013&nbsp;tariki ya 16\/05\/2020 : Imyaka 22 irashize&nbsp;<strong>Seth Sendashonga&nbsp;<\/strong>yishwe na Perezida w\u2019u Rwanda,&nbsp;<strong>Paul Kagame<\/strong>, nk\u2019uko yabyigambye tariki ya 9 werurwe 2019, i Gabiro, mu mwiherero wa 16 w\u2019abayobozi n\u2019abakozi bakuru b\u2019igihugu&nbsp;cyacu. Seth Sendashonga yazize ubwitange yagaragaje mu kurwanya akarengane, mu guharanira umutekano, demokarasi nyayo, ubumwe n\u2019ubwiyunge, ubutabera n\u2019uburenganzira busesuye bya buri munyarwanda. Ibyo bitekerezo birangwa no gushyira imbere inyungu z\u2019igihugu yabigaragaje kuva akiri muto, arabikurana, bimuteza ibibazo&nbsp;byinshi byamuviriyemo impamvu&nbsp;yo gufata inzira y\u2019ubuhungiro, mu w\u20191975, abikomeza&nbsp;kandi abishyiramo ngufu nyinshi mu bihe bikomeye yari muri guverinoma ya FPR (1994-1995) kugeza ubwo ananijwe akegura akongera gufata iy\u2019ubuhungiro, abo yahunze&nbsp;bakamusanga i Nairobi, muri Kenya, bakamwica.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nk\u2019uko bisanzwe kuri iyi tariki ngarukamwaka, ikigo kitiriwe Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyennet\u00e9 D\u00e9mocratique,&nbsp;<strong>Iscid asbl&nbsp;<\/strong>mu mvugo ihinnye), kimaze gusuzuma ibibazo bikomeye byugarije igihugu cyacu, cyageneye abanyarwanda aho bari hose ndetse n\u2019inshuti z\u2019u Rwanda ubutumwa bukurikira&nbsp;:<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">1)&nbsp;Nyuma y\u2019imyaka 26 u Rwanda rumaze ruvuye mu ntambara yashyize&nbsp;<strong>FPR Inkotanyi&nbsp;<\/strong>ku butegetsi, Iscid asbl ihangayikishijwe no kubona hari ibimenyetso&nbsp;byinshi byerekana ko amahoro arambye akiri kure nk\u2019ukwezi. Iyicwa rya&nbsp;<strong>Kizito Mihigo<\/strong>, umucikacumu waririmbaga akanigisha amahoro, ubumwe n\u2019ubwiyunge,&nbsp;akicwa na leta azira ko abangamiye politiki yo kuryanisha abanyarwanda, ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko&nbsp;<strong>Perezida Paul Kagame&nbsp;<\/strong>n\u2019agatsiko ke nta rutangira bafite mu gutegura imigambi yose yatuma baguma ku butegetsi. Mu bindi bimenyetso twavuga nk\u2019amadisikuru ya bamwe mu bayobozi bakuru b\u2019igihugu akangurira abanyarwanda intambara y\u2019amoko, ayo madisikuru&nbsp;atagira urwego na rumwe ruyobora igihugu ruyamagana cyangwa ngo ruyagorore.&nbsp;Nyuma y\u2019ijambo rya&nbsp;<strong>jenerali James Kabarebe<\/strong>, umujyanama wa perezida&nbsp;Kagame, wasabye urubyiruko rw\u2019abatutsi guhora rwitegura kurwana n\u2019impunzi z\u2019abahutu bari mu mahanga, imbuga nkoranyambaga ubu zirimo gukwirakwiza ijambo ry\u2019undi muyobozi&nbsp;:&nbsp;<strong>Dr Dusingizemungu Jean Pierre<\/strong>, perezida wa Ibuka, ishyirahamwe rikomeye cyane ryitirirwa abacikacumu ba jenoside yakorewe abatutsi ariko&nbsp;mu by\u2019ukuri akaba ari igikoresho gikomeye muri politiki ya FPR.&nbsp;Uwo muyobozi arabwira abacikacumu ko bamwe muri bo bakwiye gukora akazi gahoraho (kandi kabatunze) ko guhiga abakekwaho kugira uruhare muri jenoside&nbsp;aho bari hose n\u2019iyo baba baragizwe abere n\u2019inkiko. Bivuga ko nta n\u2019agaciro ahaubucamanza igihe cyose butemera ibirego bugejejweho bishinja abantu ibyaha bya jenoside. Mu mvugo irimo amagambo atyaye arasaba abanyamuryango ba Ibuka kujagajaga isi yose aho abanyarwanda bahungiye, bityo ngo&nbsp;<strong>\u00ab abashyikirizwa ubutabera bagashyikirizwa ubutabera, abahungetwa bagahungetwa, abateshwa umutwe bagateshwa&nbsp;umutwe n\u2019ibindi byashoboka bikaba&nbsp;byakorwa \u00bb<\/strong>. Ibyo bindi \u00ab byashoboka&nbsp;\u00bb mu marenga yacu y\u2019ikinyarwanda byumvikanye ko ari ibikorwa by\u2019ubwicanyi birimo gutegurwa. Amateka igihugu&nbsp;cyacu cyanyuzemo atwereka ko iyo amagambo nk\u2019aya avuzwe ku mugaragaro&nbsp;ibiyihishe inyuma biba ari byinshi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">2) &nbsp;Iscid asbl yongeye kwibutsa abantu bose ko jenoside yahekuye u Rwanda ari ubwicanyi bwakorewe bamwe mu baturage bazira icyo baricyo, bazira kuvuka mu bwoko runaka kandi ntacyo bakoze kugirango bavuke muri ubwo bwoko. Ni muri urwo rwego Iscid asbl itangazwa no kumva&nbsp;<strong>Dr Jean Damasc\u00e8ne Bizimana<\/strong>,&nbsp;umuyobozi wa komisiyo y\u2019igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, hamwe n\u2019abandi&nbsp;bazwiho gukaza umurego mu kwamamaza ingoma ya FPR, badahwema kwibasira urubyiruko rwibumbiye muri&nbsp;<strong>Jambo asbl&nbsp;<\/strong>babita ko ari abana bakuriye mu ngengabitekerezo ya jenoside kubera imiryango bakomokamo. Urwo rubyiruko&nbsp;rurimo abana bo mu moko y\u2019abahutu n\u2019abatutsi bahujwe no gushakira hamwe icyakunga abanyarwanda. Bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byabo ku bibazo biri mu gihugu no ku bisubizo bumva byaba biboneye.&nbsp;<strong>Dr Jean Damasc\u00e8ne Bizimana&nbsp;<\/strong>n\u2019abandi batekereza nkawe kandi byitwa ko bafite imirimo&nbsp;ikomeye yo kurwanya icyatuma amahano yabaye mu gihugu atazasubira bari bakwiye gutanga urugero bakamenya ko kurwanya jenoside nyabyo ari ukumvisha&nbsp;buri wese ko nta mpamvu n\u2019imwe umuntu yakwicwa cyangwa ngo atotezwe azira&nbsp;ubwoko bwe, umuryango avukamo, uwo yashatsemo, akarere cyangwa idini rye.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">3) &nbsp;Iscidasblirasangaletay\u2019uRwanda,ahogukomezaguhemberaamacakubiri n\u2019inzangano mu banyarwanda hashingiwe ku mateka y\u2019intambara n\u2019ingaruka zayo&nbsp;bivugwa mu buryo bubogamye, ikwiye gushaka gahunda zihamye zikemura ku buryo budasubirwaho ibibazo byatewe n\u2019iyo ntambara&nbsp;: harimo gushyiraho ubutegetsi&nbsp;<strong>buhumuriza abanyarwanda bose,&nbsp;<\/strong>nta vangura, ubutegetsi bwubahiriza&nbsp;<strong>uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu<\/strong>,&nbsp;<strong>ubwisanzure&nbsp;<\/strong>bwa buri wese&nbsp;n\u2019ubwisanzure bw\u2019<strong>itangazamakuru<\/strong>, ubutegetsi bwubahiriza&nbsp;<strong>amahame ya demokarasi<\/strong>. Iscid asbl irashimangira ko ubutegetsi bwubahiriza ayo mahame&nbsp;aribwo bwonyine bushobora kuba umusingi w\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge, ni bwo bushobora gukemura ikibazo cy\u2019ubuhunzi. Ntabwo ikibazo cy\u2019impunzi ubu ziyongereye cyane kurusha izariho mbere y\u20191994 cyakemurwa no kuzihiga zibuzwa amahwemo mu bihugu zahungiyemo hirya no hino ku isi. Impunzi ni abanyarwanda bifuza gutaha mu gihugu cyabo mu mahoro cyangwa bakaguma aho bari ariko badatinya gusura bene wabo igihe cyose babyifuza. Icyo izo mpunzi zifuza ni&nbsp;<strong>ubutegetsi buboneye&nbsp;<\/strong>mu gihugu zahunze. Tuributsa ko ubu impunzi&nbsp;atari ubwoko bumwe gusa kandi zose zidafite isano n\u2019ubutegetsi bwariho mbere y\u2019uko FPR itsinda intambara. Kuva imyaka 26 ishize nta gihe abanyarwanda batatorotse igihugu bahunga ingoma y\u2019igitugu yica abaturage, abandi bakaburirwa irengero cyangwa bagafungirwa ubusa. Izo mpamvu zitera ubuhunzi nizo zikwiye kwitabwaho hakubakwa&nbsp;<strong>igihugu buri muturage yishimiye kubamo<\/strong>.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">4) Icyorezo cya&nbsp;<strong>Covid-19&nbsp;<\/strong>kirimo guhitana abantu benshi ku isi kandi gifite ingaruka nyinshi ku bukungu no ku mibereho y\u2019abaturage. Mu&nbsp;Rwanda cyasanze hari&nbsp;ibibazo byinshi by\u2019ubukene ndetse n\u2019inzara biterwa n\u2019impamvu zinyuranye&nbsp;harimo kuba&nbsp;<strong>imipaka&nbsp;<\/strong>y\u2019u Rwanda n\u2019ibihugu bibiri dusanzwe duhahirana cyane, u&nbsp;Bugande n\u2019u Burundi, yarafunzwe kubera ibibazo bya politiki. Icyorezo cyaje&nbsp;cyiyongera ku bibazo bisanzwe mu gihugu uretse ko cyo cyafunze umupaka wo&nbsp;mu kirere (ibibuga by\u2019indege) bikaba bifite ingaruka ziremereye ku&nbsp;bukerarugendo no ku zindi ngendo z\u2019ubucuruzi ndetse n\u2019inama mpuzamahanga byinjizaga amadovize. Icyo ni igihombo gikomeye ku bukungu bw\u2019igihugu muri&nbsp;rusange. Ibyo bibaye mu gihe hari hamaze iminsi havugwa&nbsp;<strong>imirwano&nbsp;<\/strong>hagati&nbsp;y\u2019ingabo z\u2019u Rwanda n\u2019inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Kigali, imirwano&nbsp;yabereye mu ntara ya Kivu y\u2019amajyepfo no mu ntara ya Kivu y\u2019amajyaruguru aho&nbsp;bamwe mu basilikare bakuru ba&nbsp;<strong>FDLR,&nbsp;<\/strong>aba&nbsp;<strong>FLN&nbsp;<\/strong>ndetse n\u2019aba&nbsp;<strong>RNC&nbsp;<\/strong>(cyangwa abitirirwa RNC) bishwe cyangwa bagakomeretswa, abandi bagafatwa bakajyanwa mu Rwanda. Ibyo na none biraba mu gihe havugwa indi mirwano cyangwa igisa&nbsp;nayo hagati y\u2019inyeshyamba za Red Tabara zitoreje mu Rwanda zigamije guhirika&nbsp;ubutegetsi bw\u2019i Burundi. Izo nyeshyamba&nbsp;nazo zibarirwa mu ntara ya Kivu&nbsp;y\u2019amajyepfo hasa n\u2019ahahindutse&nbsp;<strong>ikotaniro<\/strong>.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">5) Iscid asbl irasanga ibyo bibazo byose bivuzwe haruguru hamwe n\u2019ibindi bitutumba (hagati y\u2019u Rwanda na Tanzaniya urujya n\u2019uruza rw\u2019amakamyo atwara imizigo rusa n\u2019urwahagaze muri iki gihe) ari ibimenyetso by\u2019uko ubutegetsi bwa&nbsp;FPR bukwiye kwemera inzira yo gushaka&nbsp;<strong>amahoro arambye&nbsp;<\/strong>bushyira imbere&nbsp;politiki zibanisha abanyarwanda hagati yabo ubwabo ndetse no hagati y\u2019u Rwanda n\u2019ibihugu duhana imbibi. Mu by\u2019ukuri nyuma&nbsp;<strong>y\u2019imyaka 26&nbsp;<\/strong>FPR imaze yonyine&nbsp;ku butegetsi hakenewe impinduka ikomeye muri politiki y\u2019u Rwanda. Iyo mpinduka icyo isaba ni&nbsp;<strong>ubushake&nbsp;<\/strong>bw\u2019abanyarwanda ubwabo no&nbsp;<strong>gushyira mu gaciro<\/strong>. Impinduka inyuze mu mivu y\u2019amaraso twabonye ububi bwayo kandi&nbsp;turacyahanganye nabwo. Birakwiye ko dukura isomo mu mateka yacu tugashaka uko twubaka&nbsp;<strong>igihugu kizima&nbsp;<\/strong>tuzaraga&nbsp;abana n\u2019abuzukuru bacu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bikorewe i Bruxelles, tariki ya 15\/05\/2020<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Jean-Claude Kabagema<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Pr\u00e9sident wa Iscid asbl<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed-youtube wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_52478\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/CYNGiW5f-No?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe>\n<\/div><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Itangazo rigenewe abanyamakuru Tariki ya 16\/05\/1998&nbsp;\u2013&nbsp;tariki ya 16\/05\/2020 : Imyaka 22 irashize&nbsp;Seth Sendashonga&nbsp;yishwe na Perezida w\u2019u Rwanda,&nbsp;Paul Kagame, nk\u2019uko yabyigambye tariki ya 9 werurwe 2019, i Gabiro, mu mwiherero wa 16 w\u2019abayobozi n\u2019abakozi bakuru b\u2019igihugu&nbsp;cyacu. Seth Sendashonga yazize ubwitange yagaragaje mu kurwanya akarengane, mu guharanira umutekano, demokarasi nyayo, ubumwe n\u2019ubwiyunge, ubutabera n\u2019uburenganzira busesuye bya buri [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":26526,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-36198","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Hakenewe impinduka ikomeye muri politiki y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Hakenewe impinduka ikomeye muri politiki y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Itangazo rigenewe abanyamakuru Tariki ya 16\/05\/1998&nbsp;\u2013&nbsp;tariki ya 16\/05\/2020 : Imyaka 22 irashize&nbsp;Seth Sendashonga&nbsp;yishwe na Perezida w\u2019u Rwanda,&nbsp;Paul Kagame, nk\u2019uko yabyigambye tariki ya 9 werurwe 2019, i Gabiro, mu mwiherero wa 16 w\u2019abayobozi n\u2019abakozi bakuru b\u2019igihugu&nbsp;cyacu. Seth Sendashonga yazize ubwitange yagaragaje mu kurwanya akarengane, mu guharanira umutekano, demokarasi nyayo, ubumwe n\u2019ubwiyunge, ubutabera n\u2019uburenganzira busesuye bya buri [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-05-15T17:01:23+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2020-05-15T22:45:21+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"797\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"583\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/\",\"name\":\"Hakenewe impinduka ikomeye muri politiki y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg\",\"datePublished\":\"2020-05-15T17:01:23+00:00\",\"dateModified\":\"2020-05-15T22:45:21+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg\",\"width\":797,\"height\":583,\"caption\":\"Seth Sendashonga\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Hakenewe impinduka ikomeye muri politiki y\u2019u Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Hakenewe impinduka ikomeye muri politiki y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Hakenewe impinduka ikomeye muri politiki y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda","og_description":"Itangazo rigenewe abanyamakuru Tariki ya 16\/05\/1998&nbsp;\u2013&nbsp;tariki ya 16\/05\/2020 : Imyaka 22 irashize&nbsp;Seth Sendashonga&nbsp;yishwe na Perezida w\u2019u Rwanda,&nbsp;Paul Kagame, nk\u2019uko yabyigambye tariki ya 9 werurwe 2019, i Gabiro, mu mwiherero wa 16 w\u2019abayobozi n\u2019abakozi bakuru b\u2019igihugu&nbsp;cyacu. Seth Sendashonga yazize ubwitange yagaragaje mu kurwanya akarengane, mu guharanira umutekano, demokarasi nyayo, ubumwe n\u2019ubwiyunge, ubutabera n\u2019uburenganzira busesuye bya buri [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2020-05-15T17:01:23+00:00","article_modified_time":"2020-05-15T22:45:21+00:00","og_image":[{"width":797,"height":583,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/","name":"Hakenewe impinduka ikomeye muri politiki y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","datePublished":"2020-05-15T17:01:23+00:00","dateModified":"2020-05-15T22:45:21+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/05\/Seth-Sendashonga.jpg","width":797,"height":583,"caption":"Seth Sendashonga"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/hakenewe-impinduka-ikomeye-muri-politiki-yu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Hakenewe impinduka ikomeye muri politiki y\u2019u Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36198","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=36198"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36198\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":36209,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36198\/revisions\/36209"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/26526"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=36198"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=36198"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=36198"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}