{"id":36261,"date":"2020-05-21T18:03:14","date_gmt":"2020-05-21T16:03:14","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=36261"},"modified":"2020-05-21T18:03:16","modified_gmt":"2020-05-21T16:03:16","slug":"gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/","title":{"rendered":"Gahanga gahanga wazize iki? Nazize urw\u2019abagabo ariko wowe uzazira akarimi kawe!"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abanyarwanda barayamaze bati: &#8221; <strong>Nyiri kirimi kibi yatanze umurozi gupfa <\/strong>&#8220;! Mubyukuri iyo witegereje uburyo Abanyarwanda bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social media), wibaza niba amateka yacu yashize hari icyo yaba yaratwigishize bikakuyobera!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Izi nsigamigani natangiriyeho zose zitwigisha ko gupfa kuvuga ibyo wishakiye n\u2019igihe ubivugiye bigomba kwitonderwa. Ariko cyane cyane nk\u2019abantu bitwa Abanyarwanda by\u2019umwihariko bitewe nibyo twabonye ndetse twaciyemo tugomba kwirinda kuvugira ibyo twiboneye kumbuga nkoranyambaga.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyakwigendera <strong>Dr Murego Donat<\/strong> wahoze mw\u2019ishyaka rya MDR yigeze kuvuga ati: &lt;&lt; Banyapolitiki muramenye mujye mwitondera iyi mikoro (micro-phone) kuko iyo tuyigeze imbere turahimbarwa tukavuga menshi kandi ibyo uvugiyeho ntabwo ibigusubiza&gt;&gt;! Aha yaburiraga abari batangiye kuvuga amagambo gashozantambara mugihe cy\u2019amashyaka menshi. Nyamara bamwe byarangiye baguye koko muri uwo mutego.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibyo Dr Murego&nbsp; yavugaga koko naje kubibona kandi koko ngo akarenze umunwa karushya ihamagara. Ikinteye kwandika iyi nyandiko ni nyuma yikiganiro cyaciye kuri <strong>Youtube <\/strong>yitwa 250 TV. Aba bana dore ko iyo&nbsp; wumvise amajwi yabo usanga bakiri mu myaka mikeya. Baherutse kwibasira Madame Ingabire Victoire Umuhoza bamushinja ngo kuba yaragize uruhare murupfu rw\u2019umupasiteri witwa Theoneste Bapfakurera witabye Imana yishwe. Tubibutse ko bikekwa ko aba bishi ahubwa bashakaga guhitana Th\u00e9ophile Ntirutwa ubarizwa mu ishyaka DALFA Umurinzi riyobowe nyine na Madame Ingabire Umuhoza. Muri icyo kiganiro usibye kwibasira Madame Victoire Ingabire, umwe muribo (umukobwa) haraho yagize ati: <strong><em>Ingabire agomba kwicwa! <\/em><\/strong>Birababaje!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubuse banyarwanda turagana hehe koko? Kuki tutigira kumateka y\u2019abatubanjirije? Mwibuke umugabo <strong>Mugesera Leo <\/strong>uburyo yakatiwe burundu azira ijambo rutwitsi yavugiye ku Kabaya kuwa 22 Ugushyingo 1992. Tubibutse ko nk\u2019uko twabibonye haruguru yahimbawe maze akavuga ko ngo Abatutsi bagomba kunyuzwa iy\u2019ubusamo ( Umugezi wa Nyabarongo) maze bagasubizwa iwabo muri Ethiopie. Iri jambo niryo ryatumye avanwa aho yabaga muri Canada akaza gufungirwa mu Rwanda. Ndetse bamwe bariheraho bavuga ko ngo Genocide yateguwe.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Urundi rugero ni urw\u2019uwahoze ari Perezida w\u2019Inteko isginga amategeko mu Rwanda, ndetse akaba yaranabaye Perezida wa Guverinoma y\u2019Abatabazi <strong>Dr Sindikubwabo Theodore<\/strong>. Abantu bibuka ijambo yavugiye mu cyahoze ari Butare( ubu ni mu ntara y\u2019amajyepfo), aho yagize ati: Abanyabutare bigize ntibindeba, mugomba gukora. Ababikurikiranira hafi bemeza ko nyuma y\u2019iri jambo ubwicanyi muri Butare bwakajije umurego. Iyo atipfira mpamya ko ubu aba ari mukaga hatanitaweho ko yayoboye igihugu, ahubwo azira ariya magambo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Twibuke kandi ko abanyamakuru benshi bo kuri radiyo yitwaga RTLM (Radio T\u00e9l\u00e9vision Libre des Mille collines) bazize amagambo mabi yuzuye urwango yacaga kuri iyo radiyo ndetse bamwe bakaba barabifungiwe. Twavuga nka <strong>Val\u00e9rie Bemeriki, N\u00f6el Hitimana, Kantano Habimana <\/strong>ndetse n\u2019abandi. Tubibutse kandi ko yi radiyo yazwe abantu benshi, ndetse bamwe bavuga ko n\u2019uwahoze ari umunyemari <strong>Kabuga Felicien<\/strong> uheritse gufatirwa mu Bufaransa ko ngo mubyo ashinjwa byibanze harimo ibyavugirwaga kuri iyi RTLM.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iyo tuvuga ibi si ukuzura akaboze ahubwo ni ukugirango abakiri bato bigire kubababanjirije. Tuba kandi tugirango abanyepolitike nabo bamenye ko ibyo bavuga umunsi wabo nugera bazasubiza ibibazo birebana n\u2019ibyo bavuze. <em>Mwitondere imbuga nkoranya mbaga bavandimwe!<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uretse kandi aya magambo y\u2019urukozasoni yavuzwe n\u2019uyu mwana w\u2019umukobwa, twabibutsa nandi magambo gashozantambara amaze iminsi avugwa n\u2019abamwe mu banyepolitike b\u2019u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Aha twavuga nka Perezida w\u2019u Rwanda ubwe <strong>Paul Kagame.<\/strong> Uwavuga amagambo mabi yagombye kuzisobanuraho bibaye ngombwa byatwara imyaka myinshi. Amagambo nka: Tuzabarasa kumanywa y\u2019ihangu, barancitse barambuka (impuzi) mba narabamariyemo umujinya ntihagire uwambuka, yarishwe (Sendashonga) kuko yari yarenze umurongo utukura, naramaze niba naramurashe (Habyarimana) nawe iyo ambona aba yaranyishe, n\u2019utaricwa ni ikibazo kigihe gusa n\u2019ibindi n\u2019ibindi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umuyobozi wa Ibuka <strong>Prof. Dusingizemungu Jean Pierre <\/strong>nawe aherutse kuvuga amagambo ateye isoni aho yahamagariraga abacikacumu ba Genocide yakorewe Abatutsi kujya imahanga guhiga, gutesha umutwe no guhungeta abanyarwanda baba hanze ndetse ngo byashoboka bagakora n\u2019ibindi (kwica).<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Twavuga kandi n\u2019abandi benshi barimo nka <strong>Generali Majoro James Kabarebe<\/strong>, Tom Ndahiro n\u2019abandi. Iyo rero witegereje uburyo bahimbarwa bakoresha izi mbuga nkoranya mbaga bivugira ibyo bashaka, wibaza niba basubiza amaso inyuma bakareba uburyo abanyepolitike bambere byabagizeho ingaruka. <em>Muramenye namwe mutazaba nka Gahanga wazize akarimi ke!<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Narangiza nisabira abantu mwese mukoresha imbuga nkoranya mbaga baba abanyepolitike, baba abantu basanzwe kumenya ibyo muvuga. Mwirinde amagambo abiba urwango, mwige koroherana nuwo mudahuje imitekerereze. Mwibuke ko kutumva ibintu kimwe bidasubanuye ko kanaka ari umwanzi wawe. Nimureke guca imanza mukoresha amagambo ya gashoza ntambara. Nimutege amatwi ibitekerezo by\u2019abo mudahuje maze mwungurane inama. Umutwe umwe wifasha gusara!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bana mukiri bato ubwo ndashaka kugaruka kuri uriya mwana w\u2019umukobwa wo kuri <strong>chenal ya 250 TV <\/strong>ndetse na bagenzi be. Nyamuneka muracyari bato kandi mumenye ko ingoma zihora zisimburana. Ntabwo FPR Inkotanyi izayobora ubuzira herezo. Nimara kugenda muzasigara mwihishahisha imahanga muhigishwa uruhindu ku bw\u2019amagambo abiba urwango mukomeje gukoresha. <em>Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba!<\/em><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Isi yabaye umudugudu, ibyo muvuze bikwira isi yose mukanya nkako guhumbya. Kandi nkuko natangiye mbivuga: <strong><em>Akarenze umunwa karushya ihamagara!<\/em><\/strong> Niba ugirango ndabeshya uzabaze <strong>Leo Mugesera, Nduhungirehe, Evode Uwilingiyimana <\/strong>n\u2019aband<strong>i!<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Murakoze.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Umusomyi<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyarwanda barayamaze bati: &#8221; Nyiri kirimi kibi yatanze umurozi gupfa &#8220;! Mubyukuri iyo witegereje uburyo Abanyarwanda bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social media), wibaza niba amateka yacu yashize hari icyo yaba yaratwigishize bikakuyobera! Izi nsigamigani natangiriyeho zose zitwigisha ko gupfa kuvuga ibyo wishakiye n\u2019igihe ubivugiye bigomba kwitonderwa. Ariko cyane cyane nk\u2019abantu bitwa Abanyarwanda by\u2019umwihariko bitewe nibyo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":36262,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-36261","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Gahanga gahanga wazize iki? Nazize urw\u2019abagabo ariko wowe uzazira akarimi kawe! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Gahanga gahanga wazize iki? Nazize urw\u2019abagabo ariko wowe uzazira akarimi kawe! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abanyarwanda barayamaze bati: &#8221; Nyiri kirimi kibi yatanze umurozi gupfa &#8220;! Mubyukuri iyo witegereje uburyo Abanyarwanda bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social media), wibaza niba amateka yacu yashize hari icyo yaba yaratwigishize bikakuyobera! Izi nsigamigani natangiriyeho zose zitwigisha ko gupfa kuvuga ibyo wishakiye n\u2019igihe ubivugiye bigomba kwitonderwa. Ariko cyane cyane nk\u2019abantu bitwa Abanyarwanda by\u2019umwihariko bitewe nibyo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-05-21T16:03:14+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2020-05-21T16:03:16+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/social_media.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1730\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1155\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/\",\"name\":\"Gahanga gahanga wazize iki? Nazize urw\u2019abagabo ariko wowe uzazira akarimi kawe! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/social_media.jpg\",\"datePublished\":\"2020-05-21T16:03:14+00:00\",\"dateModified\":\"2020-05-21T16:03:16+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/social_media.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/social_media.jpg\",\"width\":1730,\"height\":1155},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Gahanga gahanga wazize iki? Nazize urw\u2019abagabo ariko wowe uzazira akarimi kawe!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Gahanga gahanga wazize iki? Nazize urw\u2019abagabo ariko wowe uzazira akarimi kawe! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Gahanga gahanga wazize iki? Nazize urw\u2019abagabo ariko wowe uzazira akarimi kawe! - Umunyarwanda","og_description":"Abanyarwanda barayamaze bati: &#8221; Nyiri kirimi kibi yatanze umurozi gupfa &#8220;! Mubyukuri iyo witegereje uburyo Abanyarwanda bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social media), wibaza niba amateka yacu yashize hari icyo yaba yaratwigishize bikakuyobera! Izi nsigamigani natangiriyeho zose zitwigisha ko gupfa kuvuga ibyo wishakiye n\u2019igihe ubivugiye bigomba kwitonderwa. Ariko cyane cyane nk\u2019abantu bitwa Abanyarwanda by\u2019umwihariko bitewe nibyo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2020-05-21T16:03:14+00:00","article_modified_time":"2020-05-21T16:03:16+00:00","og_image":[{"width":1730,"height":1155,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/social_media.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/","name":"Gahanga gahanga wazize iki? Nazize urw\u2019abagabo ariko wowe uzazira akarimi kawe! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/social_media.jpg","datePublished":"2020-05-21T16:03:14+00:00","dateModified":"2020-05-21T16:03:16+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/social_media.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/social_media.jpg","width":1730,"height":1155},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gahanga-gahanga-wazize-iki-nazize-urwabagabo-ariko-wowe-uzazira-akarimi-kawe\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Gahanga gahanga wazize iki? Nazize urw\u2019abagabo ariko wowe uzazira akarimi kawe!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36261","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=36261"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36261\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":36263,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36261\/revisions\/36263"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/36262"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=36261"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=36261"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=36261"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}