{"id":36345,"date":"2020-05-26T16:52:27","date_gmt":"2020-05-26T14:52:27","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=36345"},"modified":"2020-05-26T16:52:28","modified_gmt":"2020-05-26T14:52:28","slug":"intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/","title":{"rendered":"INTABAZA YEREKANA AHO U RWANDA RWAGANA ABARWANYA INGOMA Y&#8217;IGITUGU YA FPR-INKOTANYI BATERERANYE RUBANDA"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Duhereye ku mateka y\u2019igihugu cyacu, hari ibimenyetso bigaragara byerakana ko niba nta gihindutse mu maguru mashya, abanyarwanda bashobora kwibona mu bintu byibutsa imyaka ya 1959-1961, n\u2019imyaka ya 1990-1994.<br><br>Kuva aho umwami Mutara III Rudahigwa yangiye guha agaciro ibitekerezo yari yagejejweho n\u2019impirimbanyi za demokarasi byari bikubiye mu nyandiko izwi ku izina rya \u201cManifeste des Bahutu\u201d yerekanaga akarengane abenegihugu barimo, Kigeri V Ndahindurwa wamusimbuye mu mwaka w\u20191959 akadukana ahubwo urugomo rwo kwica izo mpirimbanyi, byarangiye byose ubwami buciwe, hashingwa Repubulika.\u00a0<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Repubulika imaze gushingwa, abatarishimiye ishingwa ryayo bahunze igihugu ndetse barema n\u2019umutwe w\u2019ingabo wo kurwanya iyo Repubulika uzwi ku izina \u201cInyenzi\u201d. Igihe ubutegetsi bwa Repubulika bwari buri mu biganza by\u2019impirimbanyi zishyize hamwe, bwabashije gukumira ibitero by\u2019inyenzi.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nyuma y\u2019imyaka 25 u Rwanda rubonye ubwigenge, bamwe mu bahunze igihugu mu myaka ya 1959-1961 bavuguruye ishyaka ryari irya Kigeri V Ndahindurwa baryita RANU, ari na ryo ryaje guhinduka FPR Inkotanyi ubwo bateraga u Rwanda mu mwaka w\u20191990.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Intambara y\u2019Inkotanyi zishaka gufata no kwiharira ubutegetsi mu Rwanda kuva mu kwakira 1990 kugeza 1994 yaranzwe n\u2019ibi bikurikira:&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<ul class=\"wp-block-list\"><li>Ubwumvikane buke mu bari imbere mu gihugu cyane cyane nyuma y\u2019aho amashyaka menshi yemerewe;<\/li><li>Ingorane z\u2019ubutegetsi bwa Habyarimana zo kurwana intambara ebyiri icyarimwe: iy\u2019amasasu n\u2019iya demokarasi;<\/li><li>Ubufatanye hagati y\u2019abateye u Rwanda na ba mpatsibihugu bashakaga ko inyungu zabo mu karere zakwitabwaho kurushaho;\u00a0<\/li><li>Ibikorwa by\u2019iterabwoba mu gihugu n\u2019urugomo byakozwe na FPR Inkotanyi hagamijwe gutera ubwoba abanyarwanda muri rusange n\u2019abanyapolitiki by\u2019umwihariko;\u00a0<\/li><li>Iyicwa rya bamwe mu banyapolitiki b\u2019abanyarwanda ryashojwe n\u2019iyicwa rya Perezida Habyarimana kuya 6 Mata 1994 hagamijwe gushyira igihugu mu kangaratete kugira ngo FPR Inkotanyi ishobore gufata ubutegetsi nta nkomyi.\u00a0<\/li><\/ul>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kuva Inkotanyi zafata ubutegetsi i Kigali muri Nyakanga 1994, ntizahwemye gukora ibikorwa by\u2019iterabwoba, haba mu gihugu imbere ndetse no hanze, zica abo zibona bose bazibangamiye kubera ibitekerezo byabo byo kubanisha abanyarwanda mu mahoro n\u2019ubwumvikane.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uretse kwica zakomeje n\u2019ibikorwa byo gufunga inzirakarengane zizira gutekereza ku buryo bunyuranye n\u2019ubw\u2019Inkotanyi.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nko mu gihe bicaga Gapyisi Emmanuel (18.05.1993) ubwo yahamagariraga abanyarwanda bari imbere mu gihugu gushyira hamwe ngo bivune FPR Inkotanyi yari yabashoye mu ntambara bakicana ari abavandimwe, niko bishe umuhanzi Kizito Mihigo (17.02.2020) wahamagariraga abanyarwanda bose kwiyunga nyabyo kugira ngo babashe guhangana n\u2019ibibazo baterwa n\u2019ubutegetsi bubi.\u00a0<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"720\" height=\"720\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/02\/Kizito-Mihigo1.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-34794\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/02\/Kizito-Mihigo1.jpg 720w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/02\/Kizito-Mihigo1-300x300.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/02\/Kizito-Mihigo1-150x150.jpg 150w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/02\/Kizito-Mihigo1-696x696.jpg 696w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/02\/Kizito-Mihigo1-420x420.jpg 420w\" sizes=\"auto, (max-width: 720px) 100vw, 720px\" \/><figcaption>Kizito Mihigo<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uko Mbonyumutwa Dominiko yakubiswe muri 1959, ba Secyugu na ba Mukwiye bakicwa, niko ubu abayoboke b\u2019amashyaka arwanya FPR Inkotanyi bicwa cyangwa bakagaraguzwa agati.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nkuko ihohoterwa ryakorewe Mbonyumutwa Dominiko n\u2019iyicwa ry\u2019abarwanashyaka byatumye ubwami buseswa hakavuka Repubulika;&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nkuko kandi iyicwa rya ba Gapyisi Emmanuel (MDR, perezida wa komisiyo y\u2019iteganyamigambi), Rwambuka Fideli (MRND, Burugumesitiri wa komini Kanzenze),&nbsp; Gatabazi Felisiyani (PSD, Minisitiri w\u2019ibikorwa bya Leta), Bucyana Martini (CDR, Perezida w\u2019ishyaka) na Perezida Habyarimana n\u2019abo bari kumwe mu ndege byatumye abanyarwanda bicwa ari benshi bitari ngombwa;&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ihohoterwa rikomeje ry\u2019abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR Inkotanyi n\u2019iyicwa rubozo rya bamwe muri bo bishobora gutuma igihugu kijya mu ijoro ry\u2019icuraburindi risumba iryakigwiriye muri 1994.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Dukurikije iyi mikorere yaranze abarunari ikaba ubu iranga FPR Inkotanyi, yo kwanga ko abanyarwanda bakumvikana bakareshya imbere y\u2019amategeko;&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Tuzirikanye urugomo rukabije ruyiranga ubu rugaragarira mu kugaraguza agati madamu Ingabire Victoire, Me Ntaganda Bernard n\u2019abandi banyapolitiki no kwica abayoboke b\u2019amashyaka atavuga rumwe na FPR Inkotanyi;&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ni ngombwa ko abanyarwanda badakomeza kuba ba Bwoba, Ntibindeba ahubwo bagashishikazwa no kurengera igihugu cyabo n\u2019uburenganzira bwabo busesuye.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi byakorwa gute rero:&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<ol class=\"wp-block-list\"><li>Gushyigikira birushijeho no gushingana Madamu Ingabire Victoire, Me Ntaganda Bernard, n\u2019izindi mpirimbanyi za demokarasi ziri mu Rwanda mu buryo butaziguye;<\/li><li>Gushira ubwoba no gutinyuka gushyigikira ku mugaragaro amashyaka arwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda no kwanga gukomeza kogerwaho uburimiro n\u2019abambari b\u2019ingoma mpotozi;&nbsp;<\/li><li>Abaharanira ko uburyo igihugu kiyobowe bwahinduka neza mu buryo buboneye abanyarwanda bose bakore ibikorwa bateganyije batagombye gutegereza ibikorwa bigayitse bya FPR, mu gihe ibi byaba bibaye, bo bakabyamagana bivuye inyuma;<\/li><li>Abarwanya ingoma mpotozi ya FPR bakurikiza umurongo wa politiki ushyira imbere inyungu za rubanda bakwiye kwikusanya bidatinze bagahuza ingufu zabo;<\/li><li>Kwiga uburyo abakeka ko baremewe gutegeka mu Rwanda batitaye ku nyungu za rubanda bataba imbogamizi mu kubahiriza inyungu z\u2019abanyarwanda bose muri rusange, ahubwo bakumva ko uburenganzira bafite mu gihugu babunganya n\u2019abandi banyarwanda;<\/li><li>Kuzirikana ko impinduka mu Rwanda ishoboka ari uko abanyarwanda ubwabo babishatse kandi bakabikora, inkunga y\u2019abanyamahanga ikaba gusa yaza ibunganira kuko \u201cAkimuhana kaza imvura ihise\u201d.&nbsp;<\/li><\/ol>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bikozwe ku ya 24 Gicurasi 2020 na:<br><strong>Maniragena Valensi<br>Nzeyimana Ambrozi\u00a0<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Duhereye ku mateka y\u2019igihugu cyacu, hari ibimenyetso bigaragara byerakana ko niba nta gihindutse mu maguru mashya, abanyarwanda bashobora kwibona mu bintu byibutsa imyaka ya 1959-1961, n\u2019imyaka ya 1990-1994. Kuva aho umwami Mutara III Rudahigwa yangiye guha agaciro ibitekerezo yari yagejejweho n\u2019impirimbanyi za demokarasi byari bikubiye mu nyandiko izwi ku izina rya \u201cManifeste des Bahutu\u201d yerekanaga [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":36346,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-36345","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>INTABAZA YEREKANA AHO U RWANDA RWAGANA ABARWANYA INGOMA Y&#039;IGITUGU YA FPR-INKOTANYI BATERERANYE RUBANDA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"INTABAZA YEREKANA AHO U RWANDA RWAGANA ABARWANYA INGOMA Y&#039;IGITUGU YA FPR-INKOTANYI BATERERANYE RUBANDA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Duhereye ku mateka y\u2019igihugu cyacu, hari ibimenyetso bigaragara byerakana ko niba nta gihindutse mu maguru mashya, abanyarwanda bashobora kwibona mu bintu byibutsa imyaka ya 1959-1961, n\u2019imyaka ya 1990-1994. Kuva aho umwami Mutara III Rudahigwa yangiye guha agaciro ibitekerezo yari yagejejweho n\u2019impirimbanyi za demokarasi byari bikubiye mu nyandiko izwi ku izina rya \u201cManifeste des Bahutu\u201d yerekanaga [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-05-26T14:52:27+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2020-05-26T14:52:28+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Skjermbilde-2020-05-26-kl.-16.49.35.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"380\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"487\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/\",\"name\":\"INTABAZA YEREKANA AHO U RWANDA RWAGANA ABARWANYA INGOMA Y'IGITUGU YA FPR-INKOTANYI BATERERANYE RUBANDA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Skjermbilde-2020-05-26-kl.-16.49.35.png\",\"datePublished\":\"2020-05-26T14:52:27+00:00\",\"dateModified\":\"2020-05-26T14:52:28+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Skjermbilde-2020-05-26-kl.-16.49.35.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Skjermbilde-2020-05-26-kl.-16.49.35.png\",\"width\":380,\"height\":487},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"INTABAZA YEREKANA AHO U RWANDA RWAGANA ABARWANYA INGOMA Y&#8217;IGITUGU YA FPR-INKOTANYI BATERERANYE RUBANDA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"INTABAZA YEREKANA AHO U RWANDA RWAGANA ABARWANYA INGOMA Y'IGITUGU YA FPR-INKOTANYI BATERERANYE RUBANDA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"INTABAZA YEREKANA AHO U RWANDA RWAGANA ABARWANYA INGOMA Y'IGITUGU YA FPR-INKOTANYI BATERERANYE RUBANDA - Umunyarwanda","og_description":"Duhereye ku mateka y\u2019igihugu cyacu, hari ibimenyetso bigaragara byerakana ko niba nta gihindutse mu maguru mashya, abanyarwanda bashobora kwibona mu bintu byibutsa imyaka ya 1959-1961, n\u2019imyaka ya 1990-1994. Kuva aho umwami Mutara III Rudahigwa yangiye guha agaciro ibitekerezo yari yagejejweho n\u2019impirimbanyi za demokarasi byari bikubiye mu nyandiko izwi ku izina rya \u201cManifeste des Bahutu\u201d yerekanaga [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2020-05-26T14:52:27+00:00","article_modified_time":"2020-05-26T14:52:28+00:00","og_image":[{"width":380,"height":487,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Skjermbilde-2020-05-26-kl.-16.49.35.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/","name":"INTABAZA YEREKANA AHO U RWANDA RWAGANA ABARWANYA INGOMA Y'IGITUGU YA FPR-INKOTANYI BATERERANYE RUBANDA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Skjermbilde-2020-05-26-kl.-16.49.35.png","datePublished":"2020-05-26T14:52:27+00:00","dateModified":"2020-05-26T14:52:28+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Skjermbilde-2020-05-26-kl.-16.49.35.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Skjermbilde-2020-05-26-kl.-16.49.35.png","width":380,"height":487},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/intabaza-yerekana-aho-u-rwanda-rwagana-abarwanya-ingoma-yigitugu-ya-fpr-inkotanyi-batereranye-rubanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"INTABAZA YEREKANA AHO U RWANDA RWAGANA ABARWANYA INGOMA Y&#8217;IGITUGU YA FPR-INKOTANYI BATERERANYE RUBANDA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36345","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=36345"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36345\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":36347,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36345\/revisions\/36347"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/36346"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=36345"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=36345"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=36345"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}