{"id":3641,"date":"2013-05-27T23:17:56","date_gmt":"2013-05-27T21:17:56","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3641"},"modified":"2013-05-28T18:42:34","modified_gmt":"2013-05-28T16:42:34","slug":"impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/","title":{"rendered":"Impamvu Kagame avuga ngo ntiyashyikirana na FDLR n\u2019uko asanzwe ashyikirana nayo mu ibanga"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019ibyatangajwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete ko Leta y\u2019u Rwanda n\u2019iya Uganda bagomba gushyikirana n\u2019ababarwanya kugirango haboneke umuti urambye ku bibazo byo mu karere k\u2019ibiyaga bigari, Perezida Kagame we yarumye gihwa ariko Ministre w\u2019Ububanyi n\u2019amahanga w\u2019u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwababajwe n\u2019amagambo ya Perezida Kikwete ndetse avuga ko Leta y\u2019u Rwanda idashobora kuganira n\u2019abajenosideri ngo basize bahekuye u Rwanda.<!--more--><\/p>\n<p>Nyuma y\u2019ibi byose byavuzwe, twagerageje kwibaza ibibazo bimwe na bimwe abantu birengagiza kubera ubufana, ubuhezanguni, amarangamutima, ubujiji, ubwoba, n\u2019ibindi..:<\/p>\n<p>&#8211;<b>Ese FDLR abo bavuga ni bande?<\/b><\/p>\n<p>FDLR mu ntangiriro wari umutwe umwe wari ugizwe n\u2019abanyarwanda b\u2019impunzi bahungiye muri Congo ndetse n\u2019abandi bagiye bava mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye bayisanga.<\/p>\n<p>Ntawahakana ko mu bayigize hari abagize uruhare mu bikorwa by\u2019ubwicanyi n\u2019andi mabi mu Rwanda mu 1994 ndetse no ku butaka bwa Congo ariko se nibo bonyine? Ese uwareba neza agashyira ku munzani nta marangamutima n\u2019ubwoba bwokamye bamwe yasanga muri FPR hatari abanyabyaha ndetse b\u2019indashyikirwa kurusha abari muri FDLR?<\/p>\n<p>Nyuma FDLR yaje gucikamo ibice byinshi ndetse harimo n\u2019ibivugwa ko bikorana na Leta y\u2019u Rwanda ku buryo hari n\u2019abatahuka mu Rwanda bagasubizwa muri Congo gutezayo umutekano muke bityo Leta y\u2019u Rwanda ikabona urwitwazo rwo kubona ibyo irega FDLR abo akenshi bakorana n\u2019ingabo z\u2019u Rwanda za Special Forces ziri muri Congo, M23 ndetse n\u2019imitwe y\u2019aba maimai imwe n\u2019imwe, ariko ntawabura kuvuga ko muri Congo ingabo za FDLR y\u2019ukuri zihari abazigize bakaba barananiye Leta ya Kagame byaba:<\/p>\n<p>-Mu kubica<\/p>\n<p>-Kubagura ngo babe ibikoresho mu gucukura amabuye y\u2019agaciro, gufata abagore ku ngufu, kwica n\u2019ibindi<\/p>\n<p>-Kubacyura ngo abagire ibikoresho mu gushinja abatavuga rumwe na Leta<\/p>\n<p>-Kubereka amahanga nk\u2019iturufu no kureshya abasigaye inyuma<\/p>\n<p>&#8211;<b>Ese Leta y\u2019u Rwanda ntabwo ijya iganira na FDLR?<\/b><\/p>\n<p>Leta y\u2019u Rwanda iganira na FDLR ndetse buri munsi kuko nta gushidikanya ko ifite ibyitso mubayigize uretse ko rubanda rwa giseseka rwo rubeshywa rugahozwa mu rujijo.<\/p>\n<p>Birazwi ko hari abatahuka bagasubizwa muri Congo byaba mu rwego rwo gukorera Leta ya Kagame mu kureshya abasigayeyo ngo batahuke cyangwa gukora ibindi bikorwa by\u2019urugomo ngo byitirirwe FDLR ariko burya abatabizi mubimenye nta na rimwe umuyobozi wo hejuru wa FDLR atahuka hatabanje kuba ibiganiro by\u2019igihe kinini ndetse amaze guhabwa amafaranga, kwizezwa ko atazafungwa ndetse amaze no kugenerwa umwanya mu gisirikare cyangwa mu buyobozi uretse ko ku ruhande rwa Leta y\u2019u Rwanda nayo ifite ibyo imusaba birimo guhakana ko nta mpunzi zishwe muri Congo, kugambanira abasigaye inyuma, kuvuga ububi bwa FDLR, gushinja abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Niba mugira ngo ndabeshya muzakurikire uburyo Gen Rwarakabije yatahutse, ese yarabyutse ahita aza mu Rwanda ntawe bavuganye? Ikibazo n\u2019uko iyo mishyikirano y\u2019ibanga iba ku nyungu z\u2019abayihuriramo gusa bigahishwa abanyarwanda bose ntibagire inyungu bakuramo ahubwo bagakomeza kubateranya.<\/p>\n<p><b>-Ese Leta y\u2019u Rwanda inganiriye na FDLR ndetse n\u2019abandi bayirwanya byayitwara iki?<\/b><\/p>\n<p>Iki kibazo ni ikibazo gikomeye ubwacyo kinashingiye no kukubaho k\u2019ubutegetsi bwa Kagame ubwabwo kuko iyo mishyikirano ibaye ntabwo yazamo FDLR gusa ahubwo byaba ngombwa ko n\u2019abatavugarumwe n\u2019ubutegetsi bwa Kagame bose bayizamo.<\/p>\n<p>Ubutegetse bwa Kagame bushingiye ku ntwaro yitwa Genocide yakorewe abatutsi, ni igikangisho ikangisha amahanga ndetse n\u2019abanyarwanda. Abahutu bakangishwa kuregwa kuba barayigizemo uruhare cyangwa kuyipfobya ndetse n\u2019ingengabitekerezo yayo naho abatutsi bo bakangishwa ko abahutu bahora babahigira ngo babamareho ko ngo intego nyamukuru ari ugukomeza Genocide abahutu ngo bateguye guhera mu 1959 ngo batakoze ngo barangize mu 1994.<\/p>\n<p>Kagame yiyitira guhagarika Genocide ndetse agakomeza kugaragaza ko hari abagishaka kuyikomeza bityo agafata bugwate abatutsi bamwe bibwira ko ariwe ubarinze ndetse n\u2019amahanga amwe agafatwa n\u2019icyo gipindi.<\/p>\n<p>Ukubaho kwa FDLR muri Congo bifasha Kagame gukomeza kwihanganirwa n\u2019amahanga akaniga demokarasi. Si ibyo gusa kuko FDLR imubera urwitwazo mu busahuzi no guteza umutekano muri Congo yitwaje ngo kujya kurwanya abakoze Genocide akiyibagiza ko abenshi bagize FDLR bambutse umupaka babahetse!<\/p>\n<p>Nimwibaze namwe habaye imishyikirano hagati ya FDLR ndetse n\u2019abandi banyarwanda na Leta ya Kagame?<\/p>\n<p>Iyo mishyikirano ibaya iciye mu mucyo yarangira habayeho ubutabera nyabwo ni ukuvuga ibintu 2:<\/p>\n<p>-Imbabazi rusange<\/p>\n<p>-Guhana abanyabyaha bose baba abo muri FDLR n&#8217;abo muri FPR na Kagame n\u2019ibyegera barimo<\/p>\n<p>Ku bijyanye na demokarasi byaba ngombwa ko habaho amatora aciye mu mucyo mpamya ko FPR itakwihandagaza ngo ivuge ko yayatsinda, aho niho twarebera koko niba barya bantu tubona baba buzuye aho Kagame yasuye baba bamukunze koko.<\/p>\n<p>Impungenge zindi n\u2019uko ibinyoma bya Leta y\u2019u Rwanda bigiye kumara imyaka hafi 20 byajya ahagaragara bityo ari amahanga ari n\u2019abatutsi birirwa babeshywa bakabona isura nyayo ya FPR na Kagame. Mbese byaba nko kwandika amateka bundi bushya.<\/p>\n<p>Nimwibaze namwe abirirwa batanga ibiganiro \u00a0mu manama mpuzamahanga\u00a0atandukanye no mu ma kaminuza ikimwaro baba bafite? Nimwibaze ibitabo byanditswe, amafirimi yakinwe, abantu bafunzwe imyaka n\u2019imyaka, abazungu bigize ba sp\u00e9cialistes ku Rwanda n\u2019ibindi byahinduka ubusa mu gihe ukuri kwajya ahagaragara?<\/p>\n<p>Ese mujya mwibaza ubuzima Kagame yabaho nyuma yabyo? Ese abanyarwanda bamubabariye abayekongo bo bamubabarira?<\/p>\n<p><b>-Kwirengagiza ikibazo cya FDLR n\u2019abandi barwanya Leta ya Kagame bishobora kugira izihe ngaruka?<\/b><\/p>\n<p>Ingaruka wenda ubu zishobora kuba zitagaragarira benshi ariko mu minsi iri imbere bizaba ngombwa ko ibyo biganiro benshi barwanya batazi inyungu babikuramo bigeraho bikaba.<\/p>\n<p>Ikibazo n\u2019uko bishobora kuba byaratinze bimeze nk\u2019umurwayi ujya kwa muganga indwara imaze kumurenga. Muti kuki?<\/p>\n<p>Kagame ndetse na Leta ye bakunze kugaragaza kunangira, agasuzuguro, ubwishongozi n\u2019ibindi byinshi bishingiye ku kwishyira hejuru bumva ko atari abantu nk\u2019abandi ari ibitangaza, aribo bazi kwiteza imbere, aribo bafite imiyoborere myiza, aribo amahanga yose areberaho, aribo bafite igisirikare gikomeye n\u2019ibindi, kugira ngo imishyikirano ishoboke rero n\u2019uko Kagame na Leta ye bazaba basumbirijwe nyabyo, byaba ari ingufu z\u2019amasasu, byaba igitutu cy\u2019amahanga, byaba imyigaragambyo y\u2019abaturage n\u2019ibindi&#8230; ariko nabwo abazajya muri iyo mishyikirano bagenda bikandagira kuko ntawakwizera ko Kagame yaba atagamije kubona igihe cyo gutekinika ngo yisuganye.<\/p>\n<p>Ikindi kibazo kiri ku barwanya Kagame, nabo babonye ko Kagame yemeye ibiganiro amaze kunegekara ntabwo bamworohera na gato dore ko hari benshi bamurwaye nk\u2019igisebe cy\u2019umufunzo, amahanga yo sinavuga, ibi byaganisha ku ntambara nk\u2019iyo muri Syria aho Kagame yarwana kugeza kuwa nyuma agize Imana akabona abamunambaho bakamurwanirira.<\/p>\n<p><strong>Marc Matabaro<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019ibyatangajwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete ko Leta y\u2019u Rwanda n\u2019iya Uganda bagomba gushyikirana n\u2019ababarwanya kugirango haboneke umuti urambye ku bibazo byo mu karere k\u2019ibiyaga bigari, Perezida Kagame we yarumye gihwa ariko Ministre w\u2019Ububanyi n\u2019amahanga w\u2019u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwababajwe n\u2019amagambo ya Perezida Kikwete ndetse avuga ko Leta [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3642,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3641","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Impamvu Kagame avuga ngo ntiyashyikirana na FDLR n\u2019uko asanzwe ashyikirana nayo mu ibanga - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Impamvu Kagame avuga ngo ntiyashyikirana na FDLR n\u2019uko asanzwe ashyikirana nayo mu ibanga - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y\u2019ibyatangajwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete ko Leta y\u2019u Rwanda n\u2019iya Uganda bagomba gushyikirana n\u2019ababarwanya kugirango haboneke umuti urambye ku bibazo byo mu karere k\u2019ibiyaga bigari, Perezida Kagame we yarumye gihwa ariko Ministre w\u2019Ububanyi n\u2019amahanga w\u2019u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwababajwe n\u2019amagambo ya Perezida Kikwete ndetse avuga ko Leta [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-05-27T21:17:56+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-05-28T16:42:34+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/\",\"name\":\"Impamvu Kagame avuga ngo ntiyashyikirana na FDLR n\u2019uko asanzwe ashyikirana nayo mu ibanga - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-05-27T21:17:56+00:00\",\"dateModified\":\"2013-05-28T16:42:34+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":512,\"height\":384},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Impamvu Kagame avuga ngo ntiyashyikirana na FDLR n\u2019uko asanzwe ashyikirana nayo mu ibanga\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Impamvu Kagame avuga ngo ntiyashyikirana na FDLR n\u2019uko asanzwe ashyikirana nayo mu ibanga - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Impamvu Kagame avuga ngo ntiyashyikirana na FDLR n\u2019uko asanzwe ashyikirana nayo mu ibanga - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma y\u2019ibyatangajwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete ko Leta y\u2019u Rwanda n\u2019iya Uganda bagomba gushyikirana n\u2019ababarwanya kugirango haboneke umuti urambye ku bibazo byo mu karere k\u2019ibiyaga bigari, Perezida Kagame we yarumye gihwa ariko Ministre w\u2019Ububanyi n\u2019amahanga w\u2019u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwababajwe n\u2019amagambo ya Perezida Kikwete ndetse avuga ko Leta [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-05-27T21:17:56+00:00","article_modified_time":"2013-05-28T16:42:34+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/","name":"Impamvu Kagame avuga ngo ntiyashyikirana na FDLR n\u2019uko asanzwe ashyikirana nayo mu ibanga - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-05-27T21:17:56+00:00","dateModified":"2013-05-28T16:42:34+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":512,"height":384},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/impamvu-kagame-avuga-ngo-ntiyashyikirana-na-fdlr-nuko-asanzwe-ashyikirana-nayo-mu-ibanga\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Impamvu Kagame avuga ngo ntiyashyikirana na FDLR n\u2019uko asanzwe ashyikirana nayo mu ibanga"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3641","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3641"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3641\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3641"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3641"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3641"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}