{"id":36462,"date":"2020-06-05T00:03:20","date_gmt":"2020-06-04T22:03:20","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=36462"},"modified":"2020-06-05T00:03:22","modified_gmt":"2020-06-04T22:03:22","slug":"ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/","title":{"rendered":"Ibyo mutamenye kuri dosiye ya F\u00e9licien Kabuga"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Yanditswe na <strong>Ben Barugahare<\/strong><\/p>\n\n\n\n<ul class=\"wp-block-list\"><li>Kuva ahagana byibuze muri 2008, Ubushinjacyaha bw&#8217;urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha (ICTR) bwari buzi aho Kabuga F\u00e9licien aherereye<\/li><li>Muri 2011, mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) habaye urubanza muri dosiye ya Kabuga rugamije kubika ibimenyetso bizakoreshwa mu rubanza ruzaza<\/li><li>Ubushinjacyaha bw&#8217;urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda mu by&#8217;ukuri bwasabye ko haba urwo rubanza atari ukugirango habikwe ibimenyetso ahubwo bwashakaga kumenya niba koko hari ibimenyetso bifatika byatuma Kabuga ahamwa n\u2019ibyaha<\/li><li>Ubushinjacyaha bumaze kubona ko nta bimenyetso bifatika, bwasanze nta mpamvu ndetse nta n\u2019inyungu byo gufata Kabuga ngo aburanishwe icyo gihe.<\/li><li>Bwahisemo kumufata ubu kuko bukeka ko kubera imyaka afite n\u2019ubuzima bwe muri iki gihe bishobora kuzatuma urubanza rutaba.<\/li><\/ul>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, n\u2019Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugosalaviya (ICTY) rwari rufite icyicaro i La Haye mu Buhorandi byashyizweho n\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye (ONU) ngo biburanishe abagize uruhare muri Genocides zakorewe muri ibyo bihugu, zasoje imirimo yazo muri\u00a0 ICTR muri 2015 naho ICTY muri 2017 zisimburwa n\u2019 Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y\u2019Insigarira y\u2019Inkoko Mpanabyaha (IRMCT) rufite icyicaro gikuru i La Haye, rukaba rugizwe n\u2019amashami abiri, irikorera i La Haye ryasigariye ICTY n\u2019irikorera Arusha ryasigariye ICTR.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kabuga Felisiyani, yari mu bashakishwa na ICTR, afite dosiye ICTR-98-44B. Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z\u2019 amadorali ya Amerika (US$ 5.000.000) ku muntu uzatanga amakuru yatuma Kabuga afatwa. Byakomeje kujya bivugwa rero ko aho Kabuga ari hatazwi kugeza ubwo amakuru atunguranye yasakaye mu kwezi kwa Gatanu 2020 ko Kabuga yafatiwe mu Bufaransa (France).&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ikigaragara ni uko ibyavugwaga byose ko aho Kabuga ari hatazwi bitari ukuri, ndetse bikaba bitumvikana ukuntu igihugu cy\u2019igihangange nka Amerika, cyashoboye gutahura, gufata cyangwa se kwivugana ibikomerezwa mu iterabwoba nka Osama Bin Laden n\u2019abandi, cyananiwe kubona umuntu nka Kabuga, ndetse n\u2019ibihembo icyo gihugu cyashyizeho ntibigire icyo bitanga. Ikiri ukuri ni uko Amerika yamenye ukuri kuri genocide yakorewe mu Rwanda mu myaka ya 1994 nyuma yo gusuzuma amakuru yose ifite kuri ako kaga kagwiriye u Rwanda ku buryo ubu igeze aho gusaba amahanga ko ibyabaye mu Rwanda muri 1994 <em>\u201cbyavugwa ukuri uko byabaye\u201d<\/em>. Bityo rero Amerika ibyo gushakisha Kabuga yabishingutsemo kera.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kuva byibuze ahagana muri za 2008, Ubushinjacyaha bwa ICTR bwari buzi aho Kabuga aherereye. Ibi bigaragazwa n\u2019uko mu gihe ubu Bushinjacyaha byasabaga urukiko muri 2011 ko muri dosiye ya Kabuga habaho urubanza rugamije gukusanya no kubika ibimenyetso byazakoreshwa mu gihe urubanza rwe rwaba rubaye, bwemeje ko bufite amakuru y\u2019impamo ko Kabuga yavuye muri Kenya muri 2008. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Aha umuntu akibaza ukuntu byashoboka ko bwaba butarashoboye kumenya aho yanyuze asohoka muri Kenya, aho yerekeje ndetse n\u2019amazina yaba yarakoresheje kuko ahubwo aya makuru ariyo yibanze umuntu aheraho ashingiraho yemeza ko umuntu runaka yasohotse mu gihugu iki n\u2019iki. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubushicyaha bwa ICTR ntibwigeze bubura Kabuga ahubwo bushingiye ku bimenyetso bwari bufite, bugendeye ku isura Kabuga yari yarahawe nk\u2019umuntu watumye genocide ishoboka mu Rwanda, bwasanze kumufata akaburanishwa bishobora kuba byatuma hahinduka byinshi ku kuntu abanyarwanda n\u2019amahanga bumva genocide ya 1994 nk\u2019uko isobanurwa n\u2019ubutegetsi bw\u2019u Rwanda. Akaba ari mu rwego rw\u2019imikoranire ya hafi yaranze Kigali n\u2019Ubushinjacyaha bwa ICTR, ubu bushinjacyaha bwabaye buretse gufata Kabuga ngo ikibyimbye kitameneka!\u00a0<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubushinjacyaha bwa ICTR rero bwasabye urukiko muri 2011 ko habaho urubanza rugamije kubika ibimenyetso, bwarabyemerewe maze urwo rubanza ruba guhera kuwa mbere tariki 23 Gicurasi 2011. Aho Ubushinjacyaha bwahamagaje abatangabuhamya barimo abari bafungiwe mu Rwanda 12. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kabuga yagenewe n\u2019urukiko abavoka bahagararira inyungu ze muri urwo rubanza. Ibimenyetso byagaragaye muri urwo rubanza byakomeje gushimangira ko bitatuma Kabuga ahamwa n\u2019icyaha na kimwe aregwa bituma Ubushinjacyaha bukomeza icyemezo cyo kutamufata ngo aburanishwe.\u00a0<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Impamvu rero igaragara yaba yaratumye Kabuga afatwa ubu ni uko bukeka ko imyaka agezemo n\u2019ubuzima bwe muri iki gihe bishobora kuzatuma ataburana kuko aramutse aburanye byahindura byinshi ndetse no ku murage (legacy) urukiko mpuzamahanga ruzasiga.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Ben Barugahare Kuva ahagana byibuze muri 2008, Ubushinjacyaha bw&#8217;urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha (ICTR) bwari buzi aho Kabuga F\u00e9licien aherereye Muri 2011, mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) habaye urubanza muri dosiye ya Kabuga rugamije kubika ibimenyetso bizakoreshwa mu rubanza ruzaza Ubushinjacyaha bw&#8217;urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":36247,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-36462","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ibyo mutamenye kuri dosiye ya F\u00e9licien Kabuga - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibyo mutamenye kuri dosiye ya F\u00e9licien Kabuga - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Ben Barugahare Kuva ahagana byibuze muri 2008, Ubushinjacyaha bw&#8217;urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha (ICTR) bwari buzi aho Kabuga F\u00e9licien aherereye Muri 2011, mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) habaye urubanza muri dosiye ya Kabuga rugamije kubika ibimenyetso bizakoreshwa mu rubanza ruzaza Ubushinjacyaha bw&#8217;urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-06-04T22:03:20+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2020-06-04T22:03:22+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Kabuga-Felicien.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"622\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"480\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/\",\"name\":\"Ibyo mutamenye kuri dosiye ya F\u00e9licien Kabuga - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Kabuga-Felicien.png\",\"datePublished\":\"2020-06-04T22:03:20+00:00\",\"dateModified\":\"2020-06-04T22:03:22+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Kabuga-Felicien.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Kabuga-Felicien.png\",\"width\":622,\"height\":480,\"caption\":\"F\u00e9licien Kabuga\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibyo mutamenye kuri dosiye ya F\u00e9licien Kabuga\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibyo mutamenye kuri dosiye ya F\u00e9licien Kabuga - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibyo mutamenye kuri dosiye ya F\u00e9licien Kabuga - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Ben Barugahare Kuva ahagana byibuze muri 2008, Ubushinjacyaha bw&#8217;urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha (ICTR) bwari buzi aho Kabuga F\u00e9licien aherereye Muri 2011, mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) habaye urubanza muri dosiye ya Kabuga rugamije kubika ibimenyetso bizakoreshwa mu rubanza ruzaza Ubushinjacyaha bw&#8217;urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2020-06-04T22:03:20+00:00","article_modified_time":"2020-06-04T22:03:22+00:00","og_image":[{"width":622,"height":480,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Kabuga-Felicien.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/","name":"Ibyo mutamenye kuri dosiye ya F\u00e9licien Kabuga - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Kabuga-Felicien.png","datePublished":"2020-06-04T22:03:20+00:00","dateModified":"2020-06-04T22:03:22+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Kabuga-Felicien.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/05\/Kabuga-Felicien.png","width":622,"height":480,"caption":"F\u00e9licien Kabuga"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-mutamenye-kuri-dosiye-ya-felicien-kabuga\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibyo mutamenye kuri dosiye ya F\u00e9licien Kabuga"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36462","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=36462"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36462\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":36463,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36462\/revisions\/36463"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/36247"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=36462"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=36462"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=36462"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}