{"id":3653,"date":"2013-05-29T17:29:17","date_gmt":"2013-05-29T15:29:17","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3653"},"modified":"2013-05-29T17:29:17","modified_gmt":"2013-05-29T15:29:17","slug":"leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/","title":{"rendered":"LETA YA FPR-INKOTANYI NIYANGA GUSHYIKIRANA NA FDLR TWE TUZASHYIKIRANA NAYO KANDI NTITUZAGENDA TWUBUBA"},"content":{"rendered":"<p>Banyarwanda, banyarwandakazi dusangiye igihugu<\/p>\n<p>Hari igihe mbona ibyo leta ya FPR yikoza bikansetsa ariko nasubiza amaso inyuma ngasanga amakosa atari ayayo bityo bikantera intimba.<!--more--><\/p>\n<p>Amakosa si ayayo ahubwo ni aya opozisiyo igendera kubyifuzo bya FPR n\u2019abambari bayo ndavuga abayiri inyuma kuko usanga abitwa ko bayoboye opozisiyo bayoborwa na FPR batabizi.<\/p>\n<p>Nawe se FPR igira itya ikitiranya ikibazo cy\u2019abantu kugiti cyabo bafite ibyo bakekwaho n\u2019impamvu FDLR iriho, abantu bo muri opozisiyo nabo bakabyemera ngo hato batarebwa nabi bakitwa abajenosideri.<\/p>\n<p>Ibi simbivugira kugirango nikundishe kuri FDLR cyangwa se nirengagize ko uwayishungura atayiburamo inkumbi ahubwo ndabivugishwa n\u2019agahinda nterwa na biriya bibondo biheze mu mashyamba kubera aka wa mugani ngo aho inzovu 2 zirwaniye ubwatsi nibwo buhababarira. Ibyo se nabyo FPR yabihakana ko hari abana benshi bahunze bari mu mugongo abandi bakavukirayo ? Yabyemera ite se ariyo yabagize imfubyi ? Umva nanjye ngo ndavugishwa.<\/p>\n<p>Njye rero nagirango nerurire FPR n\u2019abambari bayo guhera none nibashaka banyite interahamwe cyangwa umujenosideri ariko bamenye ko ako gakino kabo ko gushyira mu gatebo kamwe abahutu bose bahereye kubana bahunze ari imicuko ko gashaje ahubwo barebe uko batuza bagaturana n\u2019abanyarwanda bose.<\/p>\n<p>Mbakurire inzira kumurima ko FPR nikomeza kwanga gushyikirana n\u2019abo batavuga rumwe harimo na FDLR twe tuzabikora kandi tukagenda tutububa kuko aho u Rwanda Rugeze ubu igihe kirageze ko abanyarwanda batsinda amarangamutima bagahitamo ikibafitiye akamaro aricyo cyo kubana mumahoro babishaka batabishaka.<\/p>\n<p>Ibyo kandi birareba n\u2019abahutu bigize intagondwa bahora bikanga igiti bakikanga ibuye bumva ko umututsi cyangwa se umuntu wahoze muri FPR adashobora kuyirwanya.<\/p>\n<p>Nabo ndagirango mbabwire ko imitunu y\u2019urukwavu itabuza ishyamba gushya. Kwemera abatutsi cyangwa kutabemera sibyo bizababuza gukomeza urugamba batangiye rwo guhangana n\u2019ubucakara bwa FPR kandi ko amaherezo bazayahirika bafatanije n\u2019abahutu bamaze gutsinda amarangamutima .<\/p>\n<p>Nkaba mbagira inama rero ko guhinduka bakava ibuzimu bakajya ibuntu kuko ntagihombo bazabigiriramo aho kuzicwa n\u2019ipfunwe tumaze gusezerera burundu umugaragu wa Shitani ariwe FPR.<\/p>\n<p>Munyemerere tuganire mwa bantu mwe mwitwa abacitse ku icumu mwirirwa mugirwa ibikoresho ngo musakuze iyo izo bihehe zigeze mumazi abira. Mwibwira ko abo babashora ngo mwubahuke Nyakubahwa Perezida wa Tanzania JAKAYA MRISHO KIKWETE kuko yavuze ibibagobotora kungoyi y\u2019ikuzimu, iyo bicaye barenzwe bajonyora abatutsi nyabo n\u2019abataribo bibuka ko mugiye kwicwa n\u2019umudari ? Bibuka ko inzu zigiye kubagwa hejuru ? Murebe inshuro banyarukira mu mahanga bajyanye umutungo w\u2019igihugu ngo bagiye kwivuza ibicurane muri a Afrika y\u2019epfo n\u2019ahandi, mwibwira ko bibuka ko mufite ibikomere byaboreye imbere mumibiri yanyu kubera kutabona kivuzwa ? Nkomeze mbibariza mwe abacitse ku icumu :kuki arimwe bashyira imbere ni ukuvuga ko murusha abandi ubututsi ? Bo se bizeye irihe banga ryo kudapfa niba koko FDLR igamije gukora jenoside nk\u2019uko babivuga? None se izo ngabo barata n\u2019iz\u2019iki ? Iyo jenocide izakorwa zagiye he ?<\/p>\n<p>Birirwa bababeshya ngo FDLR izagaruka gukora g\u00e9nocide,ubu se yo iyobewe aho bigejeje abahutu muri rusange ? Uwari uyiyoboye se ntimuri kumwe (Rwarakabije,Ninja n\u2019abandi) ? bamaze kwica bangahe ? uziko mukomeje mutyo ntaho mwaba mutaniye na babandi babwirwaga ko inyenzi nako inkotanyi zifite imirizo nabo bakabyemera !!.<\/p>\n<p>Reka mbabwire icyo mwirengagiza kandi mukizi kubera gutinya kwereka FPR ko ibabeshya mugahitamo kuyibeshya ko mwabyemeye.<\/p>\n<p>Opozisiyo nyarwanda ntabwo igizwe n\u2019ubwoko bumwe gusa bw\u2019abahutu harimo n\u2019abatutsi kandi nabo bagezweho n\u2019iyo jenoside mukangishwa ndetse badashobora kuyiha icyuho aho cyaturuka hose.<\/p>\n<p>Abo batutsi bamaze kumenya ko ikibazo cy\u2019abanyarwanda atari ubwoko ahubwo ari imiyoborere mibi yaranze u Rwanda uko ibihe byagiye bisimburana. Abo batutsi ntibayobewe ko koko no mu bahutu harimo intagondwa zishobora kongera kugwa mumutego w\u2019amaranga mutima ziramutse zibonye icyuho ariko kandi uko harimo izo ntagondwa mu bahutu kimwe no muri mwe abatutsi kuko tuzi neza ko no muri mwe harimo abahora bahonda agatoki kukandi bavuga ngo ntakarakorwa,ni nako hariho n\u2019abahutu babona ko ibyo bitekerezo bitakijyanye n\u2019igihe bityo bakaba bifuza kubanisha abanyarwanda batarobanuye n\u2019umwe.<\/p>\n<p>Abo bahutu n\u2019abo batutsi bazima tubijeje ko tuzashyira imbaraga zacu hamwe tugakumira ibikorwa byose bishobora gusubiza u Rwanda mu makuba turwanya uwo ariwe wese yaba umuhutu cyangwa umututsi, yaba FPR cyangwa undi wese bityo turengere abanyarwanda bose tutavanguye kuko nibwo u Rwanda ruzatekana. Kuko bitagenze bityo twaba turushywa n\u2019ubusa.<\/p>\n<p><strong>Umusozo<\/strong><\/p>\n<p>Bavandimwe mwacitse ku icumu ni muvuge muti turabyanze mureke ababyungukiramo bamaze kwigwizaho imitamenwa hirya no hino ku isi, basimbuje amashyo y\u2019amamodoka ay\u2019inka ,bigize abatutsi kurusha abandi kubera byabindi by\u2019inda ishaka gucura izindi yiyita nkuru bajye mumuhanda bigaragambye bamagane uwo ari we wese bashaka dore ko ari nabo bafite umwuka kubera ko bijuse ubundi mufatire iry\u2019iburyo opozisiyo nyarwanda murebe ko u Rwanda Rutazabohoka.<br \/>\nNaho ubundi mwabishaka mutabishaka bariya mwita abajenosideri amaherezo bazataha kandi muzarubanamo kuko kubaho kw\u2019imbeba ntibiterwa n\u2019ubushake bw\u2019injangwe.<br \/>\nUWO UZAHEKA NTUMWISHA URUME.<\/p>\n<p>Bikorewe Mayotte kuwa 29 Gicurasi 2013<\/p>\n<p><strong>AKISHULI ABDALLAH<\/strong><br \/>\nTel : 00262639030023<br \/>\nE-mail : abdallah.akishuli@yahoo.com<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda, banyarwandakazi dusangiye igihugu Hari igihe mbona ibyo leta ya FPR yikoza bikansetsa ariko nasubiza amaso inyuma ngasanga amakosa atari ayayo bityo bikantera intimba.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3616,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3653","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>LETA YA FPR-INKOTANYI NIYANGA GUSHYIKIRANA NA FDLR TWE TUZASHYIKIRANA NAYO KANDI NTITUZAGENDA TWUBUBA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"LETA YA FPR-INKOTANYI NIYANGA GUSHYIKIRANA NA FDLR TWE TUZASHYIKIRANA NAYO KANDI NTITUZAGENDA TWUBUBA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda, banyarwandakazi dusangiye igihugu Hari igihe mbona ibyo leta ya FPR yikoza bikansetsa ariko nasubiza amaso inyuma ngasanga amakosa atari ayayo bityo bikantera intimba.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-05-29T15:29:17+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/\",\"name\":\"LETA YA FPR-INKOTANYI NIYANGA GUSHYIKIRANA NA FDLR TWE TUZASHYIKIRANA NAYO KANDI NTITUZAGENDA TWUBUBA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-05-29T15:29:17+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":473,\"height\":720},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"LETA YA FPR-INKOTANYI NIYANGA GUSHYIKIRANA NA FDLR TWE TUZASHYIKIRANA NAYO KANDI NTITUZAGENDA TWUBUBA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"LETA YA FPR-INKOTANYI NIYANGA GUSHYIKIRANA NA FDLR TWE TUZASHYIKIRANA NAYO KANDI NTITUZAGENDA TWUBUBA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"LETA YA FPR-INKOTANYI NIYANGA GUSHYIKIRANA NA FDLR TWE TUZASHYIKIRANA NAYO KANDI NTITUZAGENDA TWUBUBA - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda, banyarwandakazi dusangiye igihugu Hari igihe mbona ibyo leta ya FPR yikoza bikansetsa ariko nasubiza amaso inyuma ngasanga amakosa atari ayayo bityo bikantera intimba.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-05-29T15:29:17+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/","name":"LETA YA FPR-INKOTANYI NIYANGA GUSHYIKIRANA NA FDLR TWE TUZASHYIKIRANA NAYO KANDI NTITUZAGENDA TWUBUBA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-05-29T15:29:17+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":473,"height":720},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-fpr-inkotanyi-niyanga-gushyikirana-na-fdlr-twe-tuzashyikirana-nayo-kandi-ntituzagenda-twububa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"LETA YA FPR-INKOTANYI NIYANGA GUSHYIKIRANA NA FDLR TWE TUZASHYIKIRANA NAYO KANDI NTITUZAGENDA TWUBUBA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3653","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3653"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3653\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3653"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3653"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3653"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}