{"id":36542,"date":"2020-06-11T12:51:45","date_gmt":"2020-06-11T10:51:45","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=36542"},"modified":"2020-06-11T17:31:06","modified_gmt":"2020-06-11T15:31:06","slug":"politiki-yakaminuramuhini-irasenya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/","title":{"rendered":"Politiki y\u2019akaminuramuhini irasenya"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nzinduwe no gutanga umusanzu mu&nbsp;\u200b<strong>iyubakwa ry\u2019ikiraro<\/strong>\u200b&nbsp;cyo guhuza abanyarwanda duhereye kubo dusangiye ibyifuzo byo kuzataha mu gihugu cyacu twahunze kubera politiki y\u2019igitugu, ubwicanyi n\u2019ivangura ya FPR Inkotanyi. Iyubakwa ry\u2019icyo kiraro rirakenewe cyane kuko turi&nbsp;\u200b<strong>impunzi nyinshi<\/strong>\u200b \u200b<strong>kandi zitatanye<\/strong>\u200b&nbsp;ku migabane yose y\u2019isi. Ariko ikidutanya cyane ni&nbsp;\u200b<strong>amateka<\/strong>\u200b&nbsp;yacu. Dufite amateka anyuranye ku buryo bamwe bisanga hamwe n\u2019abo bahunze, kandi bose ari impunzi. Bakagira ikibazo cyo kumenya uburyo bafatanya urugamba rwo kurengera uburenganzira basangiye bwo kuva mu buhungiro bagataha mu gihugu cyabo. Iki nicyo gituma dufite amashyaka ya opozisiyo arenga 20. Usanga buri shyaka ari icyiciro cy\u2019abantu bahuje amateka. Hariho abagerageza kwisungana bagakora ishyaka rimwe baturutse mu byiciro bibiri cyangwa bitatu bitandukanye. Ubwo ni uburyo bwo kugerageza kubaka amateme ahuza abanyarwanda. Urugero rukomeye ni nka&nbsp;\u200b<strong>P5<\/strong>\u200b&nbsp;yagerageje guhuza amashyaka atanu harimo FDU nayo ikomoka ku mashyaka anyuranye yishyize hamwe. Urundi rugero ni nka\u200b&nbsp;<strong>MRCD<\/strong>\u200b&nbsp;ihuje amashyaka 4. Ntitwabura kuvuga n\u2019ishyaka ryitwa Ishakwe naryo rihuza igipande cyaturutse kuri&nbsp;\u200b<strong>RNC<\/strong>\u200b&nbsp;n\u2019ikindi gipande cyaturutse kuri&nbsp;\u200b<strong>FDU<\/strong>\u200b. Hari n\u2019abiyise \u00ab Nouvelle g\u00e9n\u00e9ration \u00bb barimo ishyaka&nbsp;\u200b<strong>Ishema<\/strong>\u200b&nbsp;n\u2019abandi ngo bibona mu rubyiruko. Ibyo byose iyo ubyitegereje usanga ikiranga opozisiyo nyarwanda muri rusange ari ugukora itatanye, mu kajagari, kandi bose nyamara indoto yabo ari imwe : gutaha mu rwatubyaye habanje gushyirwaho politiki nshya ibanisha abanyarwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Muri iyo ntego yo kubaka ikiraro gihuza abanyarwanda barwanya igitugu cya FPR igikorwa cyabaye ku matariki ya&nbsp;\u200b<strong>23 na 24 Gicurasi<\/strong>\u200b&nbsp;uyu mwaka ni intambwe ikomeye cyane. Bifashishije ikoranabuhanga\u200b<strong>, abantu 58<\/strong>\u200b&nbsp;bari bahagarariye&nbsp;\u200b<strong>imiryango 35<\/strong>\u200b&nbsp;y\u2019 amashyaka n\u2019amashyirahamwe adaharanira ubutegetsi (ari byo bita soci\u00e9t\u00e9 civile) barahuye, bakora inama. Bwari ubwa mbere igikorwa nk\u2019icyo kibasha kuba. Nagize amahirwe yo kuba nari iyo nama, nkaba nari mu ntumwa zoherejwe na Institut Seth Sendashonga. Kujya mu nama byari ukwicara iwawe cyangwa ahandi hantu wumva ufite umutuzo, ugafungura terefone yawe yo mu rwego bita smartphone, ni ukuvuga ifite ubushobozi bwo kwinjizwamo ibijyanye n\u2019ikoranabuhanga nka wattsap, skype cyangwa&nbsp;\u200b<strong>zoom&nbsp;<\/strong>\u200b(soma zumu). Iri koranabuhanga nsorejeho (zoom) niryo twifashishije. Abatumiye inama (turabagarukaho) babanzaga kukoherereza ibanga ukoresha kugirango ubashe kwinjira mu cyumba inama yaberagamo. Ibanga warangiza kurikora bakakubwira ko bakubonye kandi bagiye kugufungurira mu kanya gato. Nyuma wagiraga utya ukabona ugeze mu cyumba cy\u2019inama. Ukabona Runaka arimo kuvuga nk\u2019uko wicara iwawe ukareba tereviziyo. Babanje kutwereka uko tuza kubigenza igihe cyose dushatse gusaba ijambo. Hari ahantu wakoraga bakamenya ko usabye ijambo. Birumvikana iryo koranabuhanga ryabanje kudutonda. Ukumva umuntu avugiye muri Amerika cyangwa mu Burisiya ngo njyewe natse ijambo kuva kare sinzi impamvu mutarimpa. Hari abo byagoraga bakavuga amazina yabo n\u2019amashyaka cyangwa amashyirahamwe bahagarariye noneho abayobora inama bakabaha ijambo.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Gilbert Mwenedata ni umunyapolitiki tutari tuzi ariko wifitemo impano zo kuyobora abandi<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umuyobozi w\u2019iyo nama yari umunyapolitiki witwa Gilbert Mwenedata, uyu washatse kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repuburika komisiyo y\u2019amatora ikavuga ko atabashije kuzuza umubare w\u2019amasinyatire ya ngombwa kugirango yemererwe <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">kwiyamamaza. Mu gihe ubutegetsi bwa Kagame bwari mu migambi yo gufunga Diane Rwigara nawe wagerageje kwiyamamaza akaburizwamo muri ubwo buryo bw\u2019\u200b<strong>amanyanga\u00a0<\/strong>uwo Mwenedata yashoboye kubaca mu rihumye arahunga. Uwo mugabo waje adusanga mu buhungiro yatuzaniye ingufu nyinshi zishingiye ku bushobozi bwe n\u2019izindi mpano yifitemo. Inama yacu yayiyoboye neza ku buryo nibwira nta muntu mu bayitabiriye utaramushimye. Uretse ijambo ryiza yavuze ayitangiza, yanabashije umurimo utoroshye wo kuduha amagambo no kuyaha\u200b\u00a0<strong>umuyoboro<\/strong>\u200b\u00a0neza. Akibutsa ibyavuzwe na Runaka akabihuza n\u2019iby\u2019undi yavuze. Mbese ukamenya ibitekerezo bigenda bigaruka n\u2019ibishyashya bivuzwe vuba. Ku munsi wa mbere twatangiye inama saa kumi z\u2019amanywa ku isaha y\u2019i Paris n\u2019i Buruseli tuyisoza ahagana saa tanu z\u2019ijoro. Ku munsi wa kabiri nabwo twatangiye saa kumi z\u2019amanywa turangiza saa sita z\u2019ijoro. Kuvuga ko buri wese yiniguye biraruhije kuko umuntu yahabwaga iminota mikeya cyokora twese twagiye tuyirenza Mwenedata akagerageza kutwihanganira. Abandi batumye iyo nama igenda neza ari nabo bayitumije ni\u00a0\u200b<strong>Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana<\/strong>\u200b\u00a0(uyu washinze Ibuka Bose Rengera Bose),\u00a0\u200b<strong>Ambasaderi Charlotte Mukankusi<\/strong>\u200b\u00a0 (uyu mudamu wo muri RNC wakiriwe na Museveni naho Kagame n&#8217;abambari be bagacika ururondogoro) na\u00a0\u200b<strong>Madamu Daforoza Nkundwa<\/strong>\u200b\u00a0abenshi twamenyeye muri iyo nama. Abo nibo batanze icyerekezo cy\u2019inama bahereye ku biganiro bari bateguye, ubundi kandi nibo bageragezaga gufasha umuyobozi w\u2019inama bamwibutsa abasabye ijambo n\u2019ibindi bituma gahunda yateguwe igenda neza.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Twavuze ibibazo byugarije u Rwanda, tuvuga\u200b&nbsp;<strong>igitugu<\/strong>\u200b, ubwicanyi, ubukene , inzara. Twavuze&nbsp;<strong>Kagame n\u2019ubugome&nbsp;<\/strong>\u200bbwe, tuvuga FPR n\u2019ivangura ryayo, tuvuga intambara n\u2019ibikomere yadusigiye, tuvuga jenoside yahekuye umuryango nyarwanda. Twavuze amateka, tuvuga Kalinga n\u2019izayo, tuvuga revolisiyo yatanze ikizere kuri bamwe ariko abandi ikabashora mu buhunzi bwavuyemo intambara ya ruhekura yateye ubundi buhunzi. Twavuze no kubaka u Rwanda rushya rwubahiriza amatwara ya demokarasi n\u2019uburenganzira bwa buri muturage. Twavuze indangaciro zituma abantu babana neza mu gihugu, ntawe uzizwa&nbsp;\u200b<strong>icyo yavutse aricyo<\/strong>\u200b, abaturage bose bagahabwa amahirwe angana. Twavuze ubwisanzure bw\u2019itangazamakuru n\u2019ubwisanzure bwa buri wese. Twavuze ibyiza byo kugira ubutegetsi bukorera abaturage, bwitaye ku nyungu zabo mu gihe ingoma ya FPR yo yimakaje ubutegetsi budatinya gusenyera abaturage no kubakenesha. Mu mwanzuro w\u2019inama twakoze itangazo rigufi ariko rihagije kuko ryavugaga ko igikorwa gikomeye cyo kubaka ikiraro gihuza abanyarwanda ari&nbsp;\u200b<strong>indashyikirwa<\/strong>\u200b&nbsp;kandi kigomba&nbsp;\u200b<strong>gukomeza<\/strong>\u200b. Ni muri urwo rwego twashinze icyo twise&nbsp;\u200b<strong>\u00ab cadre de concertation<\/strong>\u200b&nbsp;\u00bb cyangwa&nbsp;\u200b<strong>\u00ab urwego nyungurana &#8211; bitekerezo \u00bb&nbsp;<\/strong>tuyishinga bariya bagize igitekerezo cyo gutumira iyo nama bakaba ari nabo bari bayiyoboye. Twahaye urwo rwego inshingano ikomeye yo gukomeza guhuza abanyarwanda kugirango babashe gufatanya igikorwa cyo guharanira&nbsp;\u200b<strong>impinduramatwara<\/strong>\u200b&nbsp;izatugeza ku Rwanda rushya twese twifuza. Twaboneyeho gushimira abaturanyi bacu b\u2019Abarundi bateye intambwe nziza mu rwego rwo guhererekanya ubutegetsi batagombye kumena amaraso.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Intozi iyo zubaka haba hari kimwe cya gatatu muri zo gisenya ibyo izindi zubatse (Bernard Werber)<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Twavuye mu nama twishimye birumvikana. Ifoto twafashe y\u2019urwibutso ntabwo iratangazwa ariko ndizera ko bizaba. Ubwo hari hasigaye gutangariza abanyarwanda iyo nkuru nziza. Bamwe ariko bari bayimenye kandi bayishimiye. Mbere y\u2019uko inama isozwa hari hasomwe ubutumwa buvuye i Kigali bwoherejwe n\u2019umuyobozi wa Dalfa Umurinzi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ndetse na Pezida fondateri wa PS Imberakuri, Bwana Bernard Ntaganda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ubwo butumwa bwo gushyigikira icyo gikorwa twari twangiye bwatuguye neza, cyane ko ababwohereje ari impirimbanyi zirwanira aho rukomeye. Cyokora nta byera ngo de. Ikiraro twarimo kubaka twasanze hari abashaka kugisenya bitwaje impamvu zinyuranye. Umwanditsi w\u2019umufaransa nkunda cyane witwa Bernard Werber hari ikintu yavuze kiba ku ntozi ariko yashakaga kwerekana ibibazo twebwe abantu tugira. Yagize ati : Mukunze kubona intozi zikorana umwete, zitaruhuka, kandi byose bigenda kuri gahunda yazo, burya muri zo haba harimo bibiri bya gatatu bikora imirimo iteganijwe, izindi zigera kuri kimwe cya gatatu ngo ziba zisenya ibyakozwe. Natwe rero niko duteye, cyane twebwe abanyarwanda. Numvise ibyavugiwe kuri radiyo Ishakwe, bivuzwe n\u2019umuntu nsanzwe nubaha, Dr Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa, numva birandenze. Kuri we ibyabaye byose nta gaciro byari bifite kuko abatumije inama barimo Ambasaderi Charlotte Mukankusi wo mu ishyaka RNC, iryo shaka akaba yaratandukanye naryo mu buryo bwaranzwe n\u2019amagambo mabi cyane. Undi yanenze yivuye inyuma ni Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana ngo kuko mu w\u20191994 ubwo yahungaga FPR yamukurikije imijugujugu y\u2019urubwa ivuga ngo yatorokanye akayabo ka 100.000 dollars (hari igihe bavuga 200.000 dollars). Ibyo bintu ariko Rudasingwa azi neza ko byabuze gihamya yanditse bisigara ari ibigambo gusa. Rudasingwa yibagirwa ko leta ya FPR yamukatiye imyaka 21 y\u2019igifungo kandi imurenganya, mu gihe Ndagijimana we kiriya kirego atigeze anakiburana mu rukiko.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa ni umuntu ukomeye mu ruhando rw\u2019amashyaka ya opoziyo nyarwanda, nkaba mbona aho gusohora caterpillar yo gusenya ikiraro abandi banyarwanda barimo kugerageza kubaka ahubwo yakagombye kuzana umusanzu we, nk\u2019umuntu w\u2019inararibonye, wayoboye ishyaka FPR akaba yarabaye n\u2019umuyobozi w\u2019ibiro bya Perezida Kagame, ndetse akaba yarabaye na ambasaderi w\u2019u Rwanda muri Amerika. Ibitekerezo amaze igihe atanga, haba ku giti cye, haba mu rwego rw\u2019ishyaka ayoboye, Ishakwe, ndetse no mu rwego rwa komisiyo bise Rwanda Truth Commission byose ubona ari byiza, biri mu nzira yo guharanira impinduramatwara izafafasha abanyarwanda kubaka igihugu cy\u2019amata n\u2019ubuki. Ariko ntabwo yabishobora wenyine. Nta n\u2019undi wabishobora wenyine. Twese turakeneranye. Ibi ndabibwira n\u2019abandi bose bibwira ko aribo kamara, bakumva ko batabonetse isoko rya Nyagasambu rishobora kuburizwamo. Tumaze imyaka 26 turi ku ngoyi ya FPR. Ntabwo ari igihe cyo guca intege uhagurutse akagira icyo agerageza gukora. Bariya twavuze bashoboye kuduhuza, bakwiye nibura kubishimirwa. Uwakumva nawe yaduhuza cyangwa agakora byiza kurushaho yabikora. Hari abandi bantu (bakeya) bagerageje nabo kunenga mu buryo ubu n\u2019ubu iriya nama, ahanini bitwaza ngo abayitumije ni bantu ki, bakorera nde, babifitemo izihe nyungu. Hari n\u2019uwagerageje gusobanura ko Charlotte Mukankusi twari kumwe mu nama yari Kayumba Nyamwasa wari wambaye ijipo n\u2019inkweto z\u2019abagore. Ni nk\u2019aho uwo mudamu wagaragaje kenshi ibitekerezo bifite ireme adakwiriye kubahirwa ubwitange bwe n\u2019ibyo bitekerezo bye. Simvuga ko kunenga ibyakozwe n\u2019uburyo byakozwemo ari ikibazo. Bishobora nabyo kuba umuganda mu gihe bikoranywe ubushake bwo gukosora kugirango icyo kiraro kitubakirwa ku butaka bw\u2019ibumba. Ariko ntabwo biruhije kumenya ukunenga agamije kugufasha gukora byiza n\u2019ukunenga agamije kuguca intege burundu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mbere yo gusoza ndagirango ko ngire igitekerezo ngeza ku bantu bose bifuza ko abanyarwanda babohorwa kuri iriya ngoyi FPR ibaboheyemo. Twese twabonye uburyo amashyaka avuka n\u2019uburyo ashwanyuka. Twabonye kenshi abantu bafatanye urunana nyuma y\u2019igihe gito cyangwa kirekire bagacirana amarozi. Twabonye ko ibyo bintu aho kubaka umuryango nyarwanda ahubwo birushaho kuwusenya. Ndagirango nsabe abumva bafite ubutumwa n\u2019imishinga bageneye abanyarwanda kuzirikana aya magambo yaririmbwe hambere n\u2019umugabo Sebanani Andereya wahoze adususurutsa muri orchestre Impala :<br><em>\u00ab kubaka sugusenya nukugereka ibuye ku rindi \u00bb<\/em>. Ntabwo tuzakora politiki yubaka igihugu dukoresha imvugo y\u2019akaminuramuhini. Iyo ni imvugo ukoresha uteganya ko uwo ubwira cyangwa uwo uvuga mutazongera kugira aho muhurira. Imvugo y\u2019akaminuramuhini isenya urugo, isenya amashyaka, isenya igihugu. Abantu bashobora gupfa ibi n\u2019ibi ntabwo ari igitangaza. Ariko ni byiza kuvuga uziga, kuvuga uteganya ko uwo muntu mushwanye uyu munsi ariko wenda ejo muzakenerana. Iki gitekerezo ntanze ndumva ari umusanzu ukomeye mu rwego rwo guharanira ko dushyira hamwe ingufu zacu kugirango tubashe guhangana n\u2019igitugu kiduhejeje ishyanga ari nako cyica, gisenyera, gikenesha, gihoza ku nkeke abasigaye mu gihugu.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bruxelles, le 11\/6\/2020 <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><strong>Jean Baptiste Nkuliyingoma<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nzinduwe no gutanga umusanzu mu&nbsp;\u200biyubakwa ry\u2019ikiraro\u200b&nbsp;cyo guhuza abanyarwanda duhereye kubo dusangiye ibyifuzo byo kuzataha mu gihugu cyacu twahunze kubera politiki y\u2019igitugu, ubwicanyi n\u2019ivangura ya FPR Inkotanyi. Iyubakwa ry\u2019icyo kiraro rirakenewe cyane kuko turi&nbsp;\u200bimpunzi nyinshi\u200b \u200bkandi zitatanye\u200b&nbsp;ku migabane yose y\u2019isi. Ariko ikidutanya cyane ni&nbsp;\u200bamateka\u200b&nbsp;yacu. Dufite amateka anyuranye ku buryo bamwe bisanga hamwe n\u2019abo bahunze, kandi bose [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":31416,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-36542","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Politiki y\u2019akaminuramuhini irasenya - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Politiki y\u2019akaminuramuhini irasenya - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nzinduwe no gutanga umusanzu mu&nbsp;\u200biyubakwa ry\u2019ikiraro\u200b&nbsp;cyo guhuza abanyarwanda duhereye kubo dusangiye ibyifuzo byo kuzataha mu gihugu cyacu twahunze kubera politiki y\u2019igitugu, ubwicanyi n\u2019ivangura ya FPR Inkotanyi. Iyubakwa ry\u2019icyo kiraro rirakenewe cyane kuko turi&nbsp;\u200bimpunzi nyinshi\u200b \u200bkandi zitatanye\u200b&nbsp;ku migabane yose y\u2019isi. Ariko ikidutanya cyane ni&nbsp;\u200bamateka\u200b&nbsp;yacu. Dufite amateka anyuranye ku buryo bamwe bisanga hamwe n\u2019abo bahunze, kandi bose [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-06-11T10:51:45+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2020-06-11T15:31:06+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/04\/nkuliyingoma.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"818\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"522\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Politiki y\u2019akaminuramuhini irasenya\",\"datePublished\":\"2020-06-11T10:51:45+00:00\",\"dateModified\":\"2020-06-11T15:31:06+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\\\/\"},\"wordCount\":1681,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/04\\\/nkuliyingoma.png\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\\\/\",\"name\":\"Politiki y\u2019akaminuramuhini irasenya - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/04\\\/nkuliyingoma.png\",\"datePublished\":\"2020-06-11T10:51:45+00:00\",\"dateModified\":\"2020-06-11T15:31:06+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/04\\\/nkuliyingoma.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2019\\\/04\\\/nkuliyingoma.png\",\"width\":818,\"height\":522,\"caption\":\"Jean Baptiste Nkuliyingoma\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Politiki y\u2019akaminuramuhini irasenya\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Politiki y\u2019akaminuramuhini irasenya - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Politiki y\u2019akaminuramuhini irasenya - Umunyarwanda","og_description":"Nzinduwe no gutanga umusanzu mu&nbsp;\u200biyubakwa ry\u2019ikiraro\u200b&nbsp;cyo guhuza abanyarwanda duhereye kubo dusangiye ibyifuzo byo kuzataha mu gihugu cyacu twahunze kubera politiki y\u2019igitugu, ubwicanyi n\u2019ivangura ya FPR Inkotanyi. Iyubakwa ry\u2019icyo kiraro rirakenewe cyane kuko turi&nbsp;\u200bimpunzi nyinshi\u200b \u200bkandi zitatanye\u200b&nbsp;ku migabane yose y\u2019isi. Ariko ikidutanya cyane ni&nbsp;\u200bamateka\u200b&nbsp;yacu. Dufite amateka anyuranye ku buryo bamwe bisanga hamwe n\u2019abo bahunze, kandi bose [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2020-06-11T10:51:45+00:00","article_modified_time":"2020-06-11T15:31:06+00:00","og_image":[{"width":818,"height":522,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/04\/nkuliyingoma.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Politiki y\u2019akaminuramuhini irasenya","datePublished":"2020-06-11T10:51:45+00:00","dateModified":"2020-06-11T15:31:06+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/"},"wordCount":1681,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/04\/nkuliyingoma.png","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/","name":"Politiki y\u2019akaminuramuhini irasenya - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/04\/nkuliyingoma.png","datePublished":"2020-06-11T10:51:45+00:00","dateModified":"2020-06-11T15:31:06+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/04\/nkuliyingoma.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2019\/04\/nkuliyingoma.png","width":818,"height":522,"caption":"Jean Baptiste Nkuliyingoma"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/politiki-yakaminuramuhini-irasenya\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Politiki y\u2019akaminuramuhini irasenya"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36542","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=36542"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36542\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":36549,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36542\/revisions\/36549"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/31416"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=36542"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=36542"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=36542"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}