{"id":36585,"date":"2020-06-14T01:21:19","date_gmt":"2020-06-13T23:21:19","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=36585"},"modified":"2020-06-14T01:22:13","modified_gmt":"2020-06-13T23:22:13","slug":"ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/","title":{"rendered":"Ni ryari umunyarwanda utabona ibintu kimwe na FPR azumva atekanye?"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">\u00a0Yanditswe na <strong>RUGARAVU Protais<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Iki ni ikibazo gikomeje kubera ihurizo abanyarwanda batari bake cyane cyane abatumva ibintu kimwe n\u2019ishyaka riri ku butegetsi rya FPR.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Hashize igihe kitari gito, imyaka irenga makumyabiri n\u2019itandatu, FPR iyoboje abanyarwanda inkoni y\u2019icyuma. Siniriwe nsubira mu mateka y\u2019ibihe bibi abanyarwanda banyuzemo, bakinyuramo kugeza uyu munsi kuko nta munyarwanda utayazi, n\u2019utayazi arayabarirwa.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nzinduwe no gusaba FPR&nbsp;kurekeraho gucura bufuni na buhoro abanyarwanda batabona kimwe uburyo bayoborwamo&nbsp;; gusaba FPR ko yatanga amahoro, ituze n\u2019ihumure ku batavuga rumwe nayo&nbsp;; kubwira FPR ko buri munyarwanda afite uburenganzira ntayegayezwa(ntakuka) ahabwa n\u2019Itegeko Nshinga, bwo kwisanzura mu bitekerezo cyane cyane ko biba bigamije ubwuzuzanye, no gutanga umuganda mu iterambere ry\u2019abanyarwanda n\u2019igihugu muri rusange.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu ngingo yaryo ya 37, Itegeko Nshinga rya Repubulika y\u2019u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, riragira riti&nbsp;:&nbsp;\u00ab&nbsp;Ubwisanzure mu bitekerezo, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n\u2019amategeko.&nbsp;\u00bb<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kuki gutinyuka kuvuga ibitagenda mu miyoborere ya FPR bihembwa guhungetwa, guhimbirwa ibyaha, gufungwa, kwicwa ndetse no gucibwa ishyanga&nbsp;?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ese inzego zishinzwe umutekano n\u2019ubutabera haba habura iki ngo zubahirize Itegeko Nshinga&nbsp;?&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umunyarwanda yaritonze aca umugani agira ati&nbsp;: \u00ab&nbsp;Ntawe uyoberwa umwibye , ayoberwa aho amuhishe&nbsp;!&nbsp;\u00bb Abanyarwanda benshi baziko bayobowe mu gitugu kitigeze kibaho kuva u Rwanda rwakwitwa u Rwanda. Abanyarwanda ntibayobeweko ababacungira umutekano aribo bahindukira bakawuhungabanya&nbsp;; abaturage babitangiye ubuhamya bahoze batuye i Nyarutarama, mu mudugudu wa Kangondo II mu mujyi wa Kigali(abashaka ubu buhamya babusanga ku nkuru yasohowe na <strong>BBC GAHUZAMIRYANGO yo kuwa 3 mata 2020, inkuru ifite umutwe ugira uti&nbsp;: Iperereza ku basirikare baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu).<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">None niba abanyarwanda badatekanye babibaza nde? Ese babibaza abatinyuka kuvugako badatekanye cyangwa babibaza abashinzwe gutanga uwo mutekano? Mu nyandiko yanjye iheruka nahaye umutwe ugira uti: Ese RIB yaba yiteguye kugaragaza abicanyi bashyira mu bikorwa ibitekerezo bya Tom Ndahiro? Nagaragaje uburyo urwego rw\u2019ubugenzacyaha RIB rudashishikajwe no kugenza ibyaha ahubwo rushyira imbere gushinja ibinyoma inzirakarengane zitinyuka kugaragaza agahinda , akababaro n\u2019akarengane by\u2019abanyarwanda.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nakomoje ku buryo abayoboke ba FDU INKINGI bicwaga umusubizo, abandi bakitwa Interahamwe; nagaragaje uburyo Tom Ndahiro ashumuriza inzego za Leta madame Umuhoza Victoire Ingabire wayoboraga icyo gihe FDU, ubu akaba ari Prezidante w\u2019ishyaka rya DALFA UMURINZI.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Mu gihe urwego rw\u2019ubugenzacyaha RIB rutaragaragaza icyihishe inyuma ry\u2019iyicwa ry\u2019abayoboke bari aba FDU INKINGI, intego y\u2019izi nzego za Leta yo gutoteza Madame INGABIRE Victoire UMUHOZA irakomeje bagambiriye kumuca intege, bamumaraho abayoboke be babica; nta watinya kuvugako nawe ubuzima bwe buri mu kaga!&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Umwe mubo bafatanyije muri DALFA UMURINZI, aherutse kurusimbuka, inzego z\u2019umutekano zari zimwirengeje Imana ikinga akaboko nubwo akiri mu maboko ya Polisi. Nyirubwite, Th\u00e9ophile NTIRUTWA niwe ubyivugira uburyo yarusimbutse. Hadaciye kabiri undi muyoboke&nbsp; wa DALFA UMURINZI&nbsp; Abayisenga Venant yaburiwe irengero aho yabuze yerekeza ku Gisimenti ajya gushyira muri telephone amafaranga yo guhamagaza!<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Uku kutaryama ngo usinzire no guhozwaho inkeke kwa hato na hato ku batabona ibintu kimwe na FPR bimaze kuba akarande ! bityo abanyarwanda batari bake bakaba basonzeye igihugu biyumvamo batekanye, aho buri muntu yubaha mugenzi we hatitawe kucyo aricyo cyangwa kubera ukutumva ibintu kimwe!&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">FPR nk\u2019ishyaka riri ku butegetsi yakagombye kumva ko umuntu ari nk\u2019undi hanyuma igaca iteka rubanda ikaruhuka! Nk\u2019uko umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste yabiririmbye agira ati:<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">\u201cMuce inkoni izamba mugirire rubanda, umuntu ni nkundi, ntashibuka ku bihingwa arabyarwa! Muce iteka mu Rwanda rubanda iruhuke! Muce iteka mu Rwanda ko amaraso ahacitse!Muce iteka mu Rwanda maze uwahunze arutahe\u2026.\u201d&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">RIB ndetse n\u2019izindi nzego zishinzwe umutekano zirasabwa gusubiza iki kibazo cya Madame Victoire Ingabire Umuhoza : \u201cbishoboka bite ko ibindi bibazo birebana n\u2019umutekano bibonerwa igisubizo ariko byagera ku barwanashyaka bo mu ishyaka ryanjye ntihaboneke igisubizo?\u201d<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bishoboka bite ko umunyarwanda asaba ubutabera ariko amaso agahera mu kirere?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bishoboka bite ko kutumva ibintu kimwe na FPR biba impamvu yo kwicwa , gufungwa no kuburirwa irengero?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bishoboka bite ko abanyarwanda bataka, batabaza hanyuma FPR ikavunira ibiti mu matwi?<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Bishoboka bite\u2026\u2026\u2026..?<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u00a0Yanditswe na RUGARAVU Protais Iki ni ikibazo gikomeje kubera ihurizo abanyarwanda batari bake cyane cyane abatumva ibintu kimwe n\u2019ishyaka riri ku butegetsi rya FPR. Hashize igihe kitari gito, imyaka irenga makumyabiri n\u2019itandatu, FPR iyoboje abanyarwanda inkoni y\u2019icyuma. Siniriwe nsubira mu mateka y\u2019ibihe bibi abanyarwanda banyuzemo, bakinyuramo kugeza uyu munsi kuko nta munyarwanda utayazi, n\u2019utayazi arayabarirwa. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":34425,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-36585","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ni ryari umunyarwanda utabona ibintu kimwe na FPR azumva atekanye? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ni ryari umunyarwanda utabona ibintu kimwe na FPR azumva atekanye? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"\u00a0Yanditswe na RUGARAVU Protais Iki ni ikibazo gikomeje kubera ihurizo abanyarwanda batari bake cyane cyane abatumva ibintu kimwe n\u2019ishyaka riri ku butegetsi rya FPR. Hashize igihe kitari gito, imyaka irenga makumyabiri n\u2019itandatu, FPR iyoboje abanyarwanda inkoni y\u2019icyuma. Siniriwe nsubira mu mateka y\u2019ibihe bibi abanyarwanda banyuzemo, bakinyuramo kugeza uyu munsi kuko nta munyarwanda utayazi, n\u2019utayazi arayabarirwa. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-06-13T23:21:19+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2020-06-13T23:22:13+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/DALFA-FDU.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"540\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"960\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/\",\"name\":\"Ni ryari umunyarwanda utabona ibintu kimwe na FPR azumva atekanye? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/DALFA-FDU.jpg\",\"datePublished\":\"2020-06-13T23:21:19+00:00\",\"dateModified\":\"2020-06-13T23:22:13+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/DALFA-FDU.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/DALFA-FDU.jpg\",\"width\":540,\"height\":960,\"caption\":\"Abari bafungiye i Nyanza na Mageragere banyuze mu rugo kwa Victoire Ingabire mbere yuko bajya mu miryango yabo.\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ni ryari umunyarwanda utabona ibintu kimwe na FPR azumva atekanye?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ni ryari umunyarwanda utabona ibintu kimwe na FPR azumva atekanye? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ni ryari umunyarwanda utabona ibintu kimwe na FPR azumva atekanye? - Umunyarwanda","og_description":"\u00a0Yanditswe na RUGARAVU Protais Iki ni ikibazo gikomeje kubera ihurizo abanyarwanda batari bake cyane cyane abatumva ibintu kimwe n\u2019ishyaka riri ku butegetsi rya FPR. Hashize igihe kitari gito, imyaka irenga makumyabiri n\u2019itandatu, FPR iyoboje abanyarwanda inkoni y\u2019icyuma. Siniriwe nsubira mu mateka y\u2019ibihe bibi abanyarwanda banyuzemo, bakinyuramo kugeza uyu munsi kuko nta munyarwanda utayazi, n\u2019utayazi arayabarirwa. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2020-06-13T23:21:19+00:00","article_modified_time":"2020-06-13T23:22:13+00:00","og_image":[{"width":540,"height":960,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/DALFA-FDU.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/","name":"Ni ryari umunyarwanda utabona ibintu kimwe na FPR azumva atekanye? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/DALFA-FDU.jpg","datePublished":"2020-06-13T23:21:19+00:00","dateModified":"2020-06-13T23:22:13+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/DALFA-FDU.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2020\/01\/DALFA-FDU.jpg","width":540,"height":960,"caption":"Abari bafungiye i Nyanza na Mageragere banyuze mu rugo kwa Victoire Ingabire mbere yuko bajya mu miryango yabo."},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-ryari-umunyarwanda-utabona-ibintu-kimwe-na-fpr-azumva-atekanye\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ni ryari umunyarwanda utabona ibintu kimwe na FPR azumva atekanye?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36585","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=36585"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36585\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":36586,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/36585\/revisions\/36586"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/34425"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=36585"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=36585"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=36585"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}