{"id":3689,"date":"2013-06-04T05:55:41","date_gmt":"2013-06-04T03:55:41","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3689"},"modified":"2013-06-04T05:55:41","modified_gmt":"2013-06-04T03:55:41","slug":"ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/","title":{"rendered":"ESE KAGAME PAUL NI PEREZIDA CYANGWA NI UMUKURU WA MAFIA?"},"content":{"rendered":"<p>Kuva Isi yabaho, kuva u Rwanda Rwarema, myaka ikabakaba mirongo itanu n\u2019imisago mfite, ni ubwa mbere mbonye inkuru ikantera kwumirwa no gutangara, nabonye abanyagitugu, numvise inkuru z\u2019abajura kabombo, narebye firime (film)<!--more--> zivuga ku bikorwa bya mafia zitandukanye ndetse nsoma ibinyamakuru byo mu Butaliyani ahavugwa cyane mu mujyi wa Sisilia mu Butaliyani, ahafite inkomoko y\u2019uyu muryango w\u2019abantu b\u2019abaherwe kabhariwe mu gukora ibikorwa bibi bibazanira inyungu, ibikorwa akenshi bihitana imbaga y\u2019inzirakarengane bigamije kwihwizaho ubutunzi mu nzira zose, kabone nubwo zaba zigayitse nk\u2019izo Kagame na mafia ye yibumbiye muri FPR babigenza.<\/p>\n<p>Ikinteye rero kugaruka kuri MAFIA yaremwe ikanayoborwa na Kagame Paul, benshi bakunze kwita H.E. kubera igitinyiro amaze kugira mu bikorwa byo kwica abantu benshi ahanini agamije gucecekesha abantu, ni inkuru yo mu kinyamakuru The New Times cyo kuwa 2 Kamena, 2013 ivuga kwigurishwa ry\u2019umutungo wa Rwandatel S.A., sosiyete y\u2019ubucuruzi ya Leta yarishinzwe ibijyanye n\u2019itumanaho, yahombejwe nkana na Kagame, ubwo yayishyiragamo abayobozi badashoboye kuyobora amasosiyete akomeye nk\u2019aya, akazana agashya mu micungire yayo aho abagande, ubwoko bushya bw\u2019abanyarwanda burangajwe imbere n\u2019umujura kabuhariwe Sam NKUSI wayiyoboye kuva muri 1994 kugeza yirukanywe yarazamuwe mu ntera aho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019ibikorwa remezo, aho yirukanywe n\u2019inshuti ye magara, Perezida Kagame Paul amushinja kunyereza umutungo wa Leta no kugaragaza imyitwarire idahwitse, agasuzuguro n\u2019iterabwoba ku banyarwanda aho yabahohoteraga mu buryo butandukanye, nyuma y\u2019igihe kinini abanyamakuru baramugize iciro ry\u2019imigani aho yagarukaga kenshi mu makuru, uyu munyabubasha Sam NKUSI wibye imitungo y\u2019igihugu akaba ariwe wegukanye sosiyete Rwandatel S.A. ku gaciro ka Miliyoni 4 gusa z\u2019amadolari y\u2019Amerika binyujijwe muri Sosiyete akuriye yitwa LIQUID TELECOM, bavuga ko ibarizwa muri Afurika y\u2019Epfo, kimwe nay a yindi ifite Indege za Kagame yitwa EXECUJET.<\/p>\n<p>Iyo tuvuga ko Kagame ariwe kibazo u Rwanda rufite kugeza ubu tuba tuvuga ko ariwe wenyine kugeza ubu ufite ububasha mu Rwanda bwo guhitiramo abanyarwanda uko babaho, ubayobora, uburyo bavuga, uburyo bahabwa imirimo ya Leta, uburyo bacuruza, niba bagomba kwunguka cyangwa guhombywa, niba bahabwa amasoko ya Leta cyangwa bameneshwa n\u2019ibindi byinshi, tukaba tuzi neza uburyo abacuruzi bakomeye cyane mu Rwanda bazwi mbere y\u2019intambara na nyuma yayo badakomoka I Bugande bagiye bananizwa gucuruza, bagahimbirwa ibyaha, bagaterwa ubwoba, hafi kuraswa bikabaviramo guhunga, ibyo basize inyuma byose Kagame akabishyira mu mufuka we abikoreye mu cyitwa FPR, aha twabibutsa ba KAJEGUHAKWA Valens wambuwe BACAR na ERP, twavuga RUJUGIRO Tribert wasize yigurishirije utwe kuko yabonaga ishyamba atari ryeru bagasigara bamuhimbira gukorana na FDLR ibintu biba bigoye kwinjiza mu bwonko bw\u2019abanyarwanda, twavuga kandi ba KALISA Alfred bambuwe BCDI ikagurishwa na FPR iyeguriye ECOBANK, twavuga nka Banki y\u2019Abaturage y\u2019u Rwanda (BPR) imaze gutobwa n\u2019imiyoborere mibi y\u2019abantu Kagame aha kujya mubuyobozi agamije ko bazambya buri kimwe kugirango azacyigarurire kimaze kuva isupu, ndetse kigura amakeya, twavuga Banki ya Kigali yahindutse iya Kagame mu buryo benshi bibaza aho uy mugabo uhembwa Miliyoni 11 z\u2019amanyarwanda utaragiraga n\u2019urwara rwo kwishima yaba yarakuye igishoro hatari mukuyogoza umutungo w\u2019igihugu, uw\u2019abantu bwite twavuze haruguru, uwa D.R.Congo n\u2019ubundi bucuruzi bukorwa nawe n\u2019agatsiko ke butemewe n\u2019amategeko, kugeza aho asigaye abarirwa mu baherwe ba mbere kw\u2019Isi.<\/p>\n<p>Banyarwanda musoma iyi nkuru, ndagirango mbereke ukuntu Rwandatel S.A. yapangiwe na Kagame akayiyogoza atitaye ku nyungu z\u2019abaturage, akarinda ubwo ayihombya abigambiriye kugeza ubwo iyo Rwandatel igeze ubwo imugurishwa ku giciro giteye isoni, kandi gihombeje Leta mu buryo butigeze buba ahandi kw\u2019Isi, byose akaba abikora ntihagire n\u2019umwe utinyuka kubaza impamvu n\u2019aho akura ububasha bwo kubikora, doreko u Rwanda atari isambu yagabanye, akaba akomeje guteza Miliyoni 11 z\u2019abanyarwanda zirenga akaga gakomeye yitwaje umwanya we nk\u2019umukuru w\u2019igihugu (gikennye) cy\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Ngarutse kugihombo Rwandatel yahuye nacyo, njye mbona gitewe nuko Kagame yari afite inyota yo kuzashyira RWANDATEL S.A. mu mutungo we bwite, nkuko yagiye abigenza kuri za MTN RWANDACELL yahoze ifitwemo imigabane ingana na 50% na Leta y\u2019u Rwanda, ibi bikaba byaraje guhinduka imigabane ya Cristal Ventures iyi yahoze ari Tristar Investment, bigakorwa mu buryo nanjye ntabasobanurira doreko hahinduwe izina ry\u2019umunyamigabane nta kiguzi kizwi cyishyuwe Leta, nkuko bisanzwe, mbibutse ko uwashinze iyi MTN ari Nkusi Sam ugaruka kenshi muriki kibazo, uyu akaba inararibonye mu bijyanye n\u2019itumanaho, doreko muri FPR ikiri ku rugamba ariwe washyizeho imiyoboro itandukanye y\u2019itumanaho Radio Muhabura n\u2019amaradio benshi bita ibyombo byakoreshwaga n\u2019abasirikare mu ntambara, uyu rero akaba ari nawe wagororewe kuyobora Rwandatel S.A. nyuma y\u2019intambara, ikigo yarazi neza uburyo cyunguka, umutungo wacyo ndetse azi n\u2019icyo bisaba ngo kigwe mu gihombo doreko aya mayeri yo guhombya ibigo bya Leta hagamijwe kuzabigurisha FPR kuri makeya bamaze kubigiramo uburambe, muzabaze icyitwa Privatization icyo cyunguye igihugu, muzasanga cyarabaye ikivomesho bakoresha bavoma umutungo bwite wa Leta bawushyira mu mutungo bwite wa FPR, iyi nayo ikaba iyoborwa n\u2019agatsiko, kandi ako gatsiko kose kakagemurira umutegetsi w\u2019igitugu Kagame Paul, doreko iyi FPR itagira n\u2019umucungamari uzwi, amafranga yose amenwa muri comptes za Kagame mu mabanki atandukanye kw\u2019Isi, nko mu Rwanda, Ubusuwisi, Ubushinwa, Ibirwa byo muri Mauritius, Dubai, Afurika Yepfo yabaye indiri yo gushingiramo amasosiyete, aya afitwe n\u2019abanyarwanda bagize agatsiko kandi bakorera Kagame, bakitwa abashoramari hagamijwe kuyobya abanyarwanda no kubajijisha ngo hatagira ubaza impamvu yabyo.<\/p>\n<p>Nkimara kumenya iyi nkuru, nihutiye kubaza mugenzi wanjye ufite uburambe muri Rwandatel doreko yagiye akorana nayo maze mubaza icyo yaba azi kuri iyo sosiyete yitwa LIQUID TELECOM ihagarariwe na Sam NKUSI maze ahita aseka cyane, ansubiza ko we yaraziko hazaza icyitwa ATLEK STREAM gikorera muri Telecom House yahoze ari iya Rwandatel, iki kikaba ikigo cya Sam NKUSI gitanga serivisi z\u2019itumanaho rya Wireless, ariko mu rwenya rwinshi ambwirako aba atari abana mu mikino y\u2019ubu Mafia, niho yagize ati, nusanga ibi bintu bitarimo, NYIRUBUTAMA Jean Paul, ntusangemo muramu we Richard MUGISHA, ntusangemo NKUSI Sam, ntusangemo ba Hatari SEKOKO, NSHUTI Manasseh wayoboraga CRISTAL VENTURES, ntusangemo abandi bantu bakomeye muri FPR umenyeko atari ibya Kagame, ati aba bose yagiye abakoresha u gusenya iki kigo, kugeza ubwo bivuganye KABANDANA Marc wananiwe kwihutisha gahunda yabo ahubwo agaseta ibirenge ngo ashaka kuzana gukorera mu mucyo kugeza ubwo bamunanirije bakanamufunga nyuma yo kumushyiraho amakosa atandukanye, igihe we yagiye atunga agatoki umunyabubasha wica agakiza Sam NKUSI, ibi akabikora yirengangije ko Kagame na Sam bafitanye ubucuti burenze kure ubu busanzwe, burya ngo yanabyaye umuhungu wa Kagame muri batisimu, ndetse mu rwenya rwinshi yanagize ati: \u201cSam uriya ntaho yigeze ajya, yarushijeho kwiba abanyarwanda yitonze kandi ntawumuvuga afatanyije na Kagame, doreko ari mu bantu bakeya bashobora kwinjirana imbunda zabo mu rugo kwa Kagame, kandi akaba yinjira akanasohokera igihe ashakiye\u201d. Kur\u2019uyu mutangamakuru wacu yadutangarijeko umubano wabo warushijeho kuba mwiza igihe Sam yavanwaga muri Leta, Kagame akishariririza, ndetse yongera ho ko we n\u2019abandi birukanwe muri Rwandatel mu gihe cya Sam bari bizeyeko bazarenganurwa ndetse uyu we agahanwa yihanukiriye, doreko bari barazize kutihanganira ubujura bwe muri Rwandatel igihe yari ayibereye umuyobozi mukuru.<\/p>\n<p>Naho kubijyanye n\u2019abandi yagiye akomozaho muri ubu bujura burenze kure mafia yo kw\u2019isi yose, uyu munyamategeko yagarutse cyane kuri Richard MUGISHA warushinzwe gucunga igihombo, uyu ngo mu nshingano ze z\u2019ibanze harimo gukora kuburyo Rwandatel S.A igurwa na Kagame akoresheje ibikoresho bye nka Sam NKUSI, HATARI SEKOKO, NSHUTI Manasseh n\u2019abandi, ibi bakabifashwamo na muramu wa Richard MUGISHA witwa Jean Paul NYIRUBUTAMA ukorera muri Amabasade y\u2019u Rwanda muri Afurika y\u2019Epfo nk\u2019umujyanama wayo, uyu ngo mu nshingano ze akaba akora misiyo za Kagame wenyine, kuko aribyo ashinzwe, tukaba twatangarijwe ko uyu Jean Paul ariwe washinje sosiyete yitwa Execujet itunze indege za Kagame, aho ayifatanyije mu buryo bwemewe n\u2019amategeko n\u2019uwitwa NSHUTI Manasseh, aba bose kuba bazi ntamafaranga babona agura indege zihenze, bakorera Kagame, iikindi uyu Jean Paul yagarutsweho mubari bayoboye igikorwa cyo kwivugana Kayumba Nyawasa, ubu urubanza rukaa rukiri mu rukiko, uyu mugabo akaba azwiho kuba \u201cumukozi mwiza\u201d mu gaharanira inyungu za Kagame, ndetse muramu we Richard MUGISHA, usanzwe akora umwuga wo kwunganira abandi mu mategeko nawe akaba ari mu batoni b\u2019ingoma y\u2019igitugu, nkuko twabitangarijwe n\u2019undi munyamategeko ukorera i Kigali wanatubwiye byinshi ku bikorwa bye, ko ubusanzwe atari igitangaza, ahubwo ngo ni umuswa kandi ntabushobozi arusha abandi benshi bamubanjirije mur\u2019uyu mwuga, kuko ngo imbaraga ze ziterwa no kuba yaraturutse I Bugande nk\u2019abandi bose bagize agatsiko ka Kagame, bityo amasoko akenera ubujyanama mu by\u2019amategeko yose kandi arimo amabanga akomeye kandi ahenze ngo bajya kwumva bakumva yeguriwe uwo Richard Mugisha utunze mushiki wa NYIRUBUTAMA jean Paul tutabashije kumenya neza, ndetse ngo akaba na musanzire wa Generali RUTATINA uzwi cyane kuba icyegera cya hafi cya Kagame, ibi bikaba byarahinduye uyu Richard n\u2019Ibiro bye by\u2019Amategeko byitwa Law Trust Chambers ibyatwa mu Rwanda, nubwo ngo bizwi ko batize kurusha abandi, ndetse bakaba batazwi hanze y\u2019u Rwanda nk\u2019abunganizi mu mategeko bafite izina. Aha twashatse kumenya ibindi biraka uyu Richard MUGISHA yaba yarakoranye n\u2019agatsiko maze, uyu munyamatego unatinze cyane mu mwuga ansubizanya agahinda agira ati: \u201cShyuhuuhhhh, ibiraka se bifite amafaranga batamuha ni ibihe, reba ibigo bikomeye byose bya Leta yagiye akorana nabyo, amabanki yose yagiye agurishwa na Kagame ayambuye beneyoo nka za BCDI, reba BPR, reba BCR, reba za BK reba za projets zikomeye za Gaz, Ibigo bya Leta bikomeye, rea ibya FPR byose barabyigaruriye, ndetse niba nkubeshya, uzarebe iki kiraka cyo gukora amategeko y\u2019ishoramari, niwe Leta yagiriye icyizere, nyamara dufite abafite Phd mu mategeko b\u2019abanyabwenge mur\u2019iki gihugu ariko bavuga igifansa n\u2019icyongereza abo ntibigeze batekerezwa, nyamara urebye inshuro ayo mategeko yasubiwemo akimara gushyirwaho, wibaza icyo bashingiraho bamuha ibi biraka kikayobera, ni umuswa pe, ariko nyine ni umunyembaraga kubera kua bamwiyumvamo, erega niko system ikora, bagiha uwabo nyine, bagakomeza gukira mugihe twe twicwa n\u2019inzara, ngo tutazabasuzugura igihe bazaba bifuza gukora ibyo bashatse, wowe se ntubyumva\u2026 Tunabireke ejo ntazabura ubuzima ma\u2026 Ndacyakeneye kurera abana nyabuneka\u201d.<\/p>\n<p>Ibi bintu maze kubyumva nahise nohereza umuntu kundebera ko yambonera amakuru kuri Law Trust Chambers aho ikorera hafi yo kuri MINIJUST, uyu akaba yagombaga kujya kumbariza ibijyanye n\u2019uko ipiganwa ryo kugurisha RWANDATEL S.A ryakozwe nyamara ngo ahageze yasanze uwo Richard MUGISHA nyiri CHAMBERS LAW TRUST adahari, ubwo biba ngombwa ko twiyambaza impuguke mu bukungu wansabye kutavuga izina rye, niba igiciro cya Miliyoni 4 z\u2019amadolari LIQUID TELECOM yagurishijweho RWANDATEL gikwiriye, ahita aseka cyane, ansubizanya ikiiga ati, mu Rwanda nyine urabyumva ko gikwiriye, bitewe n\u2019uwaguze, yongeraho ati ese turetse no kuba iikigo cyarahombye ubwabyo, nabyo byaturutse ku micungire mibi ikabije wagirango bari babifite muri gahunda, uzi amafaranga MTN ibereyemo RWANDATEL uko angina bikomotse ku minara yayo MTN ikodesha? Uzi se agaciro ka Fibre optique yashowemo akayabo, ibikorwa byo kuyubaka bigakorwa na RWANDATEL kandi baziko irimo kujya mugihombo giteye ubwoba, nyamara hakirengagizwa amahame yo gushora imari, abuza gushora mu ishinga ihenze igihe cyose sosiyete irimo guhomba? Uzi se imicungire y\u2019ibkorwa by\u2019iyi Fibre Optique byaratwaye angahe, ko nabyo ubwabyo byakorwaga na madamu wa Perezida Kagame, Jeanette Kagame, uyu wagombaga kubanza kuvanamo aye, none ngo agaciro k\u2019iminara, fibre optique, amazu, ubutaka, izina, imyenda nk\u2019iyo ya MTN n\u2019ibindi byinshi tutazi ngo ni Miliyoni 4 $ gusa??? Ibi biteye iseseme, iki gihugu nzaba ndeba ibyacyo\u2026 Ese hari ipiganwa ryabayeho bajya kukigurisha? Kuki NKUSI Sam wahombeje iki kigo aho gukurikiranwa ariwe ugurorowe kukigura, ibi ntacyo bikubwiye wowe?\u201d Uku niko iyi mpuguke yambajije, mpitamo kumuseraho nihutira kujya mu kkazi kanjye, muushimira ibitekerezo n\u2019umwanya we yampaye.<\/p>\n<p>Nkimara kwumva iyi nkuru nagiye kuri internet kureba agaciro imirimo yo kwubaka umuyoboro wa \u2018\u2019fibre optic\u201d yatwaye Rwandatel na Tigo zari zihuriye kur\u2019uyu mushinga maze Reuters ihita impa imibare iteye ubwoba ingana na Miliyoni 95 n\u2019eshanu z\u2019amadolari y\u2019America, nukuvuga iki giciro ubwacyo gisobanuye aho Kagame na Sam NKUSI we bakuye amafaranga yo kugura Rwandatel yose, mu mirimo yo kwubaka uyu muyoboro, tuzi neza ko yakozwe na Nyakwubahwa Jeanette Kagame, ubwaho yahakuye amafaranga arenze kure ayo Miliyoni 4 $ zagurishijwe RWANDATEL S.A. Nkaba mboneyeho guhamagarira ababishaka kureba inkuru zikurikira:<a href=\"http:\/\/www.facebook.com\/l\/8AQGCbJqz\/allafrica.com\/stories\/201306030372.html\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">http:\/\/allafrica.com\/stories\/201306030372.html<\/a>\u00a0n\u2019iyi<a href=\"http:\/\/www.facebook.com\/l\/TAQGbjsIr\/www.reuters.com\/article\/2011\/03\/16\/ozabs-rwanda-telecoms-idAFJOE72F07D20110316\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">http:\/\/www.reuters.com\/article\/2011\/03\/16\/ozabs-rwanda-telecoms-idAFJOE72F07D20110316<\/a>\u00a0maze mumbwire icyo abanyarwanda bagomba kwishimira muri ibi bikorwa bigayitse bya Perezida Kagame, ushyiraho abategetsi mu bigo bya Leta, akkabaha amabwiriza yo gukora nabi agamije ko ibyo bigo bihomba, kugirango we ubwe azagarue yigurire kuri makeya ibi bigo bifitiye abanyarwanda akamaro, aho abantu batari bakeya batakaza imirimo yabo, ntibahabwe imperekeza, ubushomeri bukiyongera, amafaranga Kagame n\u2019agatsiko ke bungutse ntanashorwe mu Rwanda ngo hato batazafatirwa mu manyanga, nyamara ntibibuke ko uwububa abonwa n\u2019uhagaze.<\/p>\n<p>Banyarwanda, ibi nibyo bikorwa byo gukunda igihugu tubwirwa? Ese nikoo kwihesha agaciro wicisha abaturage inzara, warangiza ukaza kubajujubya ubaka amafaranga ya hato na hato ngo ngaho barihesha agaciro? Ese twemere dupfe nabi kubera ubutegetsi bw\u2019agatsiko katarenze miliyoni imwe y\u2019abaturage, kagizwe ahanini n\u2019abanyamahanga b\u2019abagande, aho twicwa n\u2019umufumbira Jack NZIZA afatanyije na MUSONI James witwa ko ari umunyarwanda akaba amaze imyaka 20 muu Rwanda atazi n\u2019ikinyarwanda? Aba nibo batwigisha gukunda igihugu, igihe bagisahura nk\u2019abagiye gupfa, bagatindahaza abaturage, uvuze ibitagenda bakamwica, abanyeshuri bakabura buruse yabo yahozeho tukiri abakene nyakujya, none bamara kwijuta bakatwitirira iterambere badusesereza ngo uu Rwanda rwavuye mu bukene? Harya aya mafaranga barya ntibahage, bakaba badashira irari ryo kwiba no kwica, iyi mitsi yacu barya tuzakomeza turebere ngohato tutavuga tugapfa? Kuki inda nini igiye kuduhemuza, bamwe tukemera guhinduka abicanyi, maneko ziteranya imiryango yacu bwite ngo ngaho turamaranira gukundwa na Kagame n\u2019agatsiko ke k\u2019amabandi kayogoje u Rwanda, harya iyo FPR bitwikiriza hari n\u2019urupfusha ibarihira muri Mutuel? Harya iyo turimo kwirukanirwa abana I Butare kubera inda nini ya FPR iri shyaka ridufasha iki? Duhumirize twicwe, twibwe, dukeneshwe, duteranywe n\u2019abaturanyi tuzira inda ya Kagame udahaga??<\/p>\n<p>Mwari mukwiye guhagurukira rimwe nkabitsamuye tukanga akajagari kandi mu mahoro, njyewe ubwanjye natangiye inzira ndende yo kwiyomora ku bikorwa bibi by\u2019izi nkozi z\u2019ibibi, kandi ntawuzampagarika kuko umwanzi turakorana umunsi ku munsi, mboneyeho gushishikariza abanyarwanda ho bari hose, amoko yose uko ari atatu azwi mu Rwanda, gushyira hamwe tukamagana, tugakumira, tukitandukanya kandi tukarwanya aba banyamahanga, badakunda u Rwanda, batanifuza kubaho nk\u2019abanyarwanda doreko banze no kwiga ikinyarwanda, ahubwo bashishikajwe no kutumara uruhongohongo, batwicisha intwaro zacu zakaturinze, batwiba utwacu bakadusahurira mu bihugu by\u2019amahanga, injiji zikomeje kwototera umutungo wacu, aho bazawumara bakatumara kuko aricyo dupfana gusa\u2026 Kandi ngo wima igihugu amaraso, imbwa zikayanywera ubusa. Muhaguruke twange ubu bukoroni bubi, maze izi nkozi z\u2019ibibi zizashyikirizwe inkiko.<\/p>\n<p>Kanyarwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuva Isi yabaho, kuva u Rwanda Rwarema, myaka ikabakaba mirongo itanu n\u2019imisago mfite, ni ubwa mbere mbonye inkuru ikantera kwumirwa no gutangara, nabonye abanyagitugu, numvise inkuru z\u2019abajura kabombo, narebye firime (film)<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3690,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3689","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>ESE KAGAME PAUL NI PEREZIDA CYANGWA NI UMUKURU WA MAFIA? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ESE KAGAME PAUL NI PEREZIDA CYANGWA NI UMUKURU WA MAFIA? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuva Isi yabaho, kuva u Rwanda Rwarema, myaka ikabakaba mirongo itanu n\u2019imisago mfite, ni ubwa mbere mbonye inkuru ikantera kwumirwa no gutangara, nabonye abanyagitugu, numvise inkuru z\u2019abajura kabombo, narebye firime (film)\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-06-04T03:55:41+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"12 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"ESE KAGAME PAUL NI PEREZIDA CYANGWA NI UMUKURU WA MAFIA?\",\"datePublished\":\"2013-06-04T03:55:41+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\\\/\"},\"wordCount\":2358,\"commentCount\":8,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\\\/\",\"name\":\"ESE KAGAME PAUL NI PEREZIDA CYANGWA NI UMUKURU WA MAFIA? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-06-04T03:55:41+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":400,\"height\":300},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ESE KAGAME PAUL NI PEREZIDA CYANGWA NI UMUKURU WA MAFIA?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ESE KAGAME PAUL NI PEREZIDA CYANGWA NI UMUKURU WA MAFIA? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ESE KAGAME PAUL NI PEREZIDA CYANGWA NI UMUKURU WA MAFIA? - Umunyarwanda","og_description":"Kuva Isi yabaho, kuva u Rwanda Rwarema, myaka ikabakaba mirongo itanu n\u2019imisago mfite, ni ubwa mbere mbonye inkuru ikantera kwumirwa no gutangara, nabonye abanyagitugu, numvise inkuru z\u2019abajura kabombo, narebye firime (film)","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-06-04T03:55:41+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"12 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"ESE KAGAME PAUL NI PEREZIDA CYANGWA NI UMUKURU WA MAFIA?","datePublished":"2013-06-04T03:55:41+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/"},"wordCount":2358,"commentCount":8,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/","name":"ESE KAGAME PAUL NI PEREZIDA CYANGWA NI UMUKURU WA MAFIA? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-06-04T03:55:41+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":400,"height":300},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-kagame-paul-ni-perezida-cyangwa-ni-umukuru-wa-mafia\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ESE KAGAME PAUL NI PEREZIDA CYANGWA NI UMUKURU WA MAFIA?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3689","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3689"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3689\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3689"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3689"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3689"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}