{"id":3698,"date":"2013-06-07T11:57:40","date_gmt":"2013-06-07T09:57:40","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3698"},"modified":"2013-06-07T11:58:09","modified_gmt":"2013-06-07T09:58:09","slug":"taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/","title":{"rendered":"Taliki ya 5 Kamena 1994  ikomeje kuvugisha  amangambure abanyakinyoma !"},"content":{"rendered":"<p style=\"text-align: left\" align=\"center\">Mu mateka y\u2019abanyarwanda\u00a0 hari amataliki\u00a0 adateze kuzibagirana uko ibihe bizahora bisimburana, muri ayo harimo asa nayemewe kuvugwa<!--more-->\u00a0 ariko andi nushatse kugira icyo ayibazaho akaba\u00a0 yahasiga ubuzima. Muri ayo\u00a0 mataliki ndashaka kwivugira taliki ya 5\/06\/1994.<\/p>\n<p>Uko kuyobya uburari \u00a0byose biguha kwibaza ariko bidatinze ukisubiza\u00a0 kuko amateka yaba mabi cyangwa meza\u00a0 yose tugomba kuyavugaho rumwe nk\u2019abanyarwanda\u00a0 kugira ngo twubake umuryango nyarwanda w\u2019ejo hazaza .<\/p>\n<p>Ubwo nari nkitse uturimo, nafunguye Radio Ijwi rya Rubanda\u00a0 nk\u2019ibisanzwe \u00a0ngo nkurikirane\u00a0 umunsi wa Kane w\u2019amasengesho ya Neveni, hanyuma\u00a0 nza kugwa mu kantu ubwo umunyamakuru Simeon yari ahamagaye Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde ngo nibura abashe kuvuga agasengesho gato asabira abihayimana bagenzi be bishwe n\u2019ingabo za FPR Inkotanyi baguye i Gakurazo, igisubizo cya Musenyeri cyanteye kwibaza byinshi\u00a0:<\/p>\n<p>-Kutavanga politiki n\u2019amasengesho bishatse kuvuga iki\u00a0?<\/p>\n<p>-Kiliziya Gaturika yo mu Rwanda isabira izo nzirakarengane ryali? Gute? Hehe?<\/p>\n<p><b>I Gakurazo<\/b><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>I Gakurazo ni mucyahoze\u00a0 ari komine ya Mukingi muri Gitarama, mbwa mbere mu mateka y\u2019isi, abasenyeri ba kiliziya Gaturika batatu, abihayimana bandi 13 ndetse n\u2019akana\u00a0 k\u2019agahungu Richard SHEJA kari kicaye ku bibero bya Musenyeri Gasabwoya bicwa umunsi umwe \u00a0n\u2019ingabo za FPR inkotanyi.\u00a0 Zari zirangajwe imbere n\u2019abagororewe kuba abajenerali ubu kubera ayo mabi, aha ndavuga Fred Ibingira, Wilson Gumisiriza na Innocent Kabandana ibyo byose bihawe umugisha na Rudasumbwa mu mabi yose Paul Kagame.<\/p>\n<p>Imyaka ibaye 19 n\u2019imisago abo basenyeri uko ari 3 (Musenyeri RUZINDANA Joseph, NSENGIYUMVA Vincent, NSENGIYUMVA Thadd\u00e9e) bose bahambwe muri Bazilika y\u2019i Kabgayi, uburyo bunyuranyije n\u2019umuco wa kiliziya aho buri Musenyeri agomba gushyingurwa kandi akibukwa muri Diyoseze ye yayoboraga.<\/p>\n<p>Tugarutse ku kiganiro, ubwo Musenyeri Mbonyintege yari ateze amatwi Simeon amusobanurira impamvu imuteye kumuhamagara, dore ko abo basenyeri bagenzi be baguye muri Diyosezi ayobora, bakaba bahambye muri Diyosezi ayobora\u00a0 ndetse akaba ni umukuru w\u2019inama y\u2019abepiskopi b\u2019u Rwanda, twumvaga ko agiye nibura kubavugira Ndakuramutsa Mariya nka \u00a02 ndetse na Dawe uri mw\u2019ijuru\u00a0 ubundi akaba arangije umurimo we, dore ko \u00a0Musenyeri Ntihinyurwa\u00a0 yabikoze nta mususu ubwo bamusabaga gusabira izo nzira karengane.<\/p>\n<p><b>Kutavanga Politiki n\u2019amasengesho\u00a0 byari bivuze iki ?<\/b><\/p>\n<p>Icyo Musenyeri Mbonyintege yita Politike ni ugusabira inzirakarengane zishwe na FPR cyane cyane ziganjemo ubwoko bw\u2019abahutu! Naho amasengesho nayabazize ubwicanyi bw\u2019interahamwe\u00a0 nibo bakwiye kwibukwa bakanasabirwa\u00a0 ku Mana, abandi bo si abantu si abanyarwanda!<\/p>\n<p>Binyibukije ko nta gishya kiba mu isi koko burya ibi byose tubona byahozeho na kera, abaromani nibo bagira bati:Nihil novi sub Sole \u201cRien de nouveau sous le soleil\u201d\u00a0 binyibukije mu gihe cya kera ukuntu abantu basumbanaga bakurikije amikoro, mu gihe uwabaga atanze amaturo menshi yabonaga indugensiya(indulgence) nyinshi gusumba abandi, no mu Rwanda\u00a0 ni uko\u00a0 uwo agatsiko ka Paul Kagame kadashaka ntiyibukwa ndetse n\u2019uwamwishe ni intwali! Banyarwanda turava he tukajya he? Kugera aho umushumba avangura intama ze!<\/p>\n<p>Mu Rwanda ibintu byose byarivanze, biragoye gutandukanya idini n\u2019amashyirahamwe runaka y\u2019abanyepolitike, umukuru w\u2019idini cyangwa itorero biragoye kumutandukanya n\u2019umuvugizi wa leta MUSHIKIWABO!<\/p>\n<table border=\"0\" cellspacing=\"0\" cellpadding=\"0\">\n<tbody>\n<tr>\n<td valign=\"top\" width=\"454\">LETA+AMADINI=\u00a0FPR=INGIRWAMASHYAKA+INTORE<\/td>\n<\/tr>\n<\/tbody>\n<\/table>\n<p><b>Kiliziya Gaturika yo mu Rwanda isabira izo nzirakarengane ryali? gute? Hehe?<\/b><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Umwera uturutse i bukuru ukwira hose koko, agatsiko ka Paul Kagame \u00a0kabibye inzangano mu banyarwanda, kubakiye ku kinyoma kugera n\u2019aho Musenyeri Mbonyintege atsimbarara ku kinyoma bamutoje agatsimbarara akemeza Simeon ko bagira igihe cyo kwibuka bariya bihayimana \u00a0baguye i Gakurazo? Byakozwe ryari? Hehe? Nande?<\/p>\n<p>Ikigaragara cyo Musenyeri Mbonyintege ateye isoni n\u2019agahinda, turakibaza niba ari ubwoba bwamuteye kuvuga amagambo nk\u2019ariya mu nyungu zo kurengera ubuzima bwe\u00a0 bikatuyobera. Gusa twe nk\u2019abakiristu nta bushumba tukimubonamo! Yahisemo kwibera umugererwa (mouvancier) mu gatsiko kayobowe na Paul Kagame nk\u2019uko Padiri Thomas Nahimana ajya abisobanura .<\/p>\n<p>Nibyo koko Musenyeri Mbonyintege yahisemo gushyira \u00a0iyobokamana hasi\u00a0 yikomereza umurimo wa \u00a0Politike yunganira indi ntore \u00a0minisitri\u00a0 \u00a0S\u00e9raphine Mukantabana \u00a0ufite mushingano gucyura impunzi aho yavuze ko bafite uburyo bibuka kandi ko ntawe babujije kwibuka.<\/p>\n<p><b>Isomo kuri Mgr.Mbonyintege<\/b><\/p>\n<p>Abanyarwanda bagiriwe amabi menshi, ibyo Mgr. Mbonyintege yavuze\u00a0 afite umwanya uhagije wo kwikosora akababarirwa, ariko na none bigaragaza imikorere idahwitse y\u2019abo bashumba b\u2019iki gihe yo kuvangavaga\u00a0 ibintu ugasanga umwanya munini bawuta mu kugambanira intama bashinzwe \u00a0ndetse no gukunda ubwiru cyane \u00a0bakigira nk\u2019aho bazi ibintu byose.<\/p>\n<p>None se wambwira ukuntu Musenyeri muzima atagira umunyamabanga (secr\u00e9taire) ushinzwe kumwitabira telefone? Bityo akabasha\u00a0 kugira umwanya uhagije wo gutegurirwa ibibazo by\u2019abanyamakuru \u00a0ndetse byanashoboka\u00a0 agatanga umunsi umubereye wo kubisubiza.<\/p>\n<p>Yanze kuganya ashaka ibisubizo vuba \u00a0nk\u2019izindi ntore \u00a0ariko nibwo yishyize habi gusumba iyo aruca akarumira byari kwitwa ko ari ibibazo by\u2019itumanaho.<\/p>\n<p><strong> Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Ntawabura gushima umunyamakuru w\u2019ijwi ryarubanda Simeon n\u2019ikipe bafatanyije muri iki gihe cya Neveni bihaye cyo gusabira abanyarwanda bose bazize ubwicanyi bwaba ari ubw\u2019Interahamwe cyangwa bwa FPR-Inkotanyi ndetse bakanatanga \u00a0urubunga ku banyarwanda bose babyifuza cyane cyane abatemerewe kwibuka muri aka kanya no \u00a0guha ijambo abariniganywe.<\/p>\n<p>Ahubwo ubutaha bizadushimisha umunsi radio ijwi rya Rubanda yahaye ijambo uhagarariye Papa mu Rwanda (Nonce apostolique).<\/p>\n<p>Twongeye kwifatanya n\u2019imiryango yabuze ababo, cyane cyane abadafite aho bibukira.<\/p>\n<p><strong>Umukristu wa Diyosezi ya Kabgayi.<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu mateka y\u2019abanyarwanda\u00a0 hari amataliki\u00a0 adateze kuzibagirana uko ibihe bizahora bisimburana, muri ayo harimo asa nayemewe kuvugwa<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3699,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-3698","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Taliki ya 5 Kamena 1994 ikomeje kuvugisha amangambure abanyakinyoma ! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Taliki ya 5 Kamena 1994 ikomeje kuvugisha amangambure abanyakinyoma ! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu mateka y\u2019abanyarwanda\u00a0 hari amataliki\u00a0 adateze kuzibagirana uko ibihe bizahora bisimburana, muri ayo harimo asa nayemewe kuvugwa\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-06-07T09:57:40+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-06-07T09:58:09+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/\",\"name\":\"Taliki ya 5 Kamena 1994 ikomeje kuvugisha amangambure abanyakinyoma ! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-06-07T09:57:40+00:00\",\"dateModified\":\"2013-06-07T09:58:09+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":399,\"height\":270},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Taliki ya 5 Kamena 1994 ikomeje kuvugisha amangambure abanyakinyoma !\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Taliki ya 5 Kamena 1994 ikomeje kuvugisha amangambure abanyakinyoma ! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Taliki ya 5 Kamena 1994 ikomeje kuvugisha amangambure abanyakinyoma ! - Umunyarwanda","og_description":"Mu mateka y\u2019abanyarwanda\u00a0 hari amataliki\u00a0 adateze kuzibagirana uko ibihe bizahora bisimburana, muri ayo harimo asa nayemewe kuvugwa","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-06-07T09:57:40+00:00","article_modified_time":"2013-06-07T09:58:09+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/","name":"Taliki ya 5 Kamena 1994 ikomeje kuvugisha amangambure abanyakinyoma ! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-06-07T09:57:40+00:00","dateModified":"2013-06-07T09:58:09+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":399,"height":270},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/taliki-ya-5-kamena-1994-ikomeje-kuvugisha-amangambure-abanyakinyoma\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Taliki ya 5 Kamena 1994 ikomeje kuvugisha amangambure abanyakinyoma !"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3698","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3698"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3698\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3698"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3698"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3698"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}