{"id":3700,"date":"2013-06-07T20:57:05","date_gmt":"2013-06-07T18:57:05","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3700"},"modified":"2013-06-07T20:57:05","modified_gmt":"2013-06-07T18:57:05","slug":"twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/","title":{"rendered":"TWESE DUFITE URUHARE MU BIBAZO U RWANDA RURI GUCAMO."},"content":{"rendered":"<p>Abanyarwanda hirya no hino, cyane cyane abari hanze bakomeje kunyandikira bambaza ku bibazo bitandukanye u Rwanda rukomeje gucamo ndetse bakambaza n&#8217;aho twakura intsinzi yabyo,<!--more--> uko tugenda twinjira mu mizi y&#8217;ibibazo byugarije u Rwanda niko ugenda ubona imitekerereze n&#8217;imyumvire itandukanye aho usanga abenshi bagwa mu mutego wo kwigira abere bashaka kwitirira abo badahuje &#8220;amoko&#8221; kuba umusemburo w&#8217;ibibazo bibugarije aho bamwe bahora bakurura bishyira ndetse hhakazamo n&#8217;amarangamutima akabije atuma n&#8217;amateka azwi agorekwa ku buryo bunyuze nyirukuyavuga.<\/p>\n<p>Nubwo ntagambiriye gushinja abanyarwanda ibyaha bitandukanye ndetse nkaba ntanabifitiye ububasha n&#8217;ubushobozi, sinabura kugaruka ku kintu mbona kidindiza abanyarwanda, kibabuza gutera intambwe bakora ikintu kibafitiye akamaro kurusha ibindi byose bakora, icyo ni umwanya bafata basesengura amakosa y\u2019abandi kurusha uko buri wese afata umwanya wo gusesengura uruhare agira murayo makosa akorwa arebera, aha ndabizi benshi bahuriza ku kintu cyo kuvuga ngo mbese nkanjye nabikoraho iki? Yee twemeranye ko ubushobozi, imbaraga, umwete n\u2019ibitekerezo byacu bigiye bitandukanye kuko tutanaremwe kimwe, ariko ibyo ntibivuga ko tudashobora kugira inyungu rusange ziduhuriza hamwe cyane cyane mubihe nk\u2019ibi u Rwanda nk\u2019ikicumbi duhuriraho twese abanyarwanda bakomoka mu moko yose, abahutu, abatutsi, abatwa, imvange abahawe ubwenegihugu bw\u2019u Rwanda ndetse n\u2019inshuti zarwo.<\/p>\n<p>Abanyarwanda mur\u2019iyi minsi usanga benshi babangamiwe n\u2019imiyoborere mibi n\u2019igitugu bakomeje kuyoboreshwa n\u2019ingoma y\u2019umunyagitugu Kagame, wasimbuje inzego za Leta akazu ke n\u2019ishyaka rye rya FPR INKOTANYI, amategeko akayasimbuza ubushishozi aho ayakoresha mu nyungu ze bwite aho kuyakoresha mu nyungu rusange z\u2019abaturarwanda, ubukungu bwose bw\u2019igihugu akomeje kubwigarurira uko bwije nuko bukeye, aho ategura uburyo bwo guhombya ibigo by\u2019ubucuruzi byahoze ari ibya Leta agamije kubihombya, maze yarangiza agaca inyuma abanyarwanda n\u2019abandi bashoramari babyifuza, akabyigurishaho ku giciro gito nta piganwa ribayeho hirengagijwe amategeko agenga amasoko ya Leta, ibyo bigakorwa nta nkomyi, ndetse abitwako bahagarariye abaturage mu Nteko Ishingamategeko bakabiha umugisha, kuko ntawutinyuka gukomakoma, kuko bose usanga barashyizweho na Kagame, bityo uwatinyuka kumunenga yaba yikuye amata mu kanwa ndetse aba yiyemeje kwicwa, kuko bimaze kugaragara ko uyu munyagitugu ntawe atinya.<\/p>\n<p>Uwavuga ubuzima bubi bukomeje kwugariza abaturarwanda, akarengane, ruswa ishingiye ku gitsina yihishe mu kinyoma cyo guteza imbere umugore, ibibazo byo kwica ururimi rw\u2019inyarwanda, gusesagura umutungo wa Leta, ubusumbane mu mishahara, ubwambuzi no kunyaga hakoreshejwe igitugu n\u2019amategeko asa naho akoreshwa mu kurenganya abaturage, ibi byiyongera mu kwica no gufunga uwo wese utinyuka kunenga ubutegetsi bwa Kagame na FPR abereye umuyobozi, ibi byose biremereye abanyarwanda kandi ntibagira aho babivugira, yewe ntanubwo banatinyuka kubiganirira ahabona batinya kugirirwa nabi n\u2019insoresore zikoreshwa ibikorwa by\u2019urugomo, kimwe n\u2019inzego bwite za Leta aho kurengera abaturage zahindutse izo kubarenganya. Ibi bikaba bikomeje gukorwa ntihagire nuwakomakoma cyangwa ngo byamaganwe bityo ababikora batinye induru n\u2019urusaku bya rubanda. Ibi byose kimwe n\u2019ibindi mwese muzi, bikaba bituma ngaruka ku mpamvu nyamukuru ituma bifata intera nk\u2019iyo biriho, kandi kubihagarika nkaba mbona bigiye gutwara abanyarwanda imbaraga zidasanzwe mugihe bari bafite amahirwe yo kubikumira ntibabikore ahubwo bakarangazwa n\u2019amackubiri yabokamye.<\/p>\n<p>Maze iminsi nibaza uburyo umuntu umwe ashobora kwambura miliyoni 11 zirenga z\u2019abaturage ububasha bwose akabushyira mu biganza bye ntihagire n\u2019umutangira, nza gusanga abanyarwanda bose baragize uburangare bukabije, bitwaye uko bitari bikwiye kuko biyambuye ububasha bahabwa n\u2019amategeko bakabuha Kagame n\u2019agatsiko ke mu buryo bwumvikana, kandi ku mugaragaro igihe bemeraga kumutorera kuyobora inzego zitandukanye yagiye ayobora, aha nkaba mbonamo kuba batararebye kure ngo bige kuri kamere ye bwite, kuko mbere yo kuba umuyobozi cyangwa se umutegetsi hari ibintu runaka ugomba kuba wujuje, uyu mugabo akaba yarazwiho ubugome, ubuswa, kuba atarize amashuri nibura yatuma apiganirwa iyo myanya, noneho naho yakoze bakaba bamuziho guhubuka no kutihanganira uwo wese batavuga rumwe aho yagiye avugwaho ibikorwa bitandukanye byo kwambura abantu uburengazira bwabo bw\u2019ibanze ku buzima, ntihagire n\u2019umuhana, ibi kandi akaba adasiba kubiregwa hirya no hino ariko kubera bwa burangare twebwe ubwacu twamwongereye ububasha burengeje urugero, none ingaruka nitwe ubwacu ziri kugarukaho kubera bwa burangare navuze.<\/p>\n<p>Nkaba nsanga abanyarwanda bose bakwiriye kugawa kubera iri kosa bakoze, ryo guha umuntu udashoboye, w\u2019umwicanyi, udafite ubumenyi bw\u2019ibanze n\u2019amateka y\u2019ubunyangamugayo bakamuha inshingano n\u2019ububasha bimurenze, noneho n\u2019igihe batahuye ko arimo gukora ibidakwiye bakaba bakomeje guterera agate mu ryinyo ngo batiteranya. Ibi ubwabyo bikaba birimo ubufatanyacyaha, kuko ntanumwe utinyuka kwamagana kumugaragaro ibikorwa bibi biri gushora u Rwanda mu makuba ashobora kuzarenga kure ayabayeho mbere. Ese bantu mwitwaza ngo ntimwarwanya Kagame, guceceka kwanyu bizavaniraho urupfu? Simbona urwo rutindi dutinya twararuremewe igihe tuvuka? Ese mwibwirako Kagame yakwica miliyoni 11 zirenga z\u2019abanyarwanda zose akazimara nubwo yahabwa ibisasu kirimbuzi? Uwo muntu mwahinduye ikigirwamana, muhagurukiye rimwe mukamagana ibikorwa bye bibi, yakwiruka agateshwa, akabahunga. Niba ntabubasha mufite bwo kumurwanya, mukaba ntantwaro nkizo afite, kuki mudakoresha akaruru, mukamagana, mukamwereka ko mutifatanyije nawe, ko we ubwe ntamuntu ajya guhiga ngo amwice? Ese muyobewe ko twe twirirwa dusakuriza abahisi n\u2019abagenzi, aritwe duhinduka intumwa n\u2019ibikoresho bye tukamufasha gusohoza imigambi mibisha ye?<\/p>\n<p>Ubwo bwoba mufite ngo muticwa, iyaba mwabuhinduragamo ubushake bwo kurwanya ibibi twishoyemo, byaba bifite ishingiro kuko twese ukuri twirengagiza nuko KUVA TWARAVUTSE NO GUPFA TUZAPFA, ibi twese tuzabinyuramo, kandi inkuru mbi nabatangariza nuko, ntawumenya umunsi, umunyarwanda yaciye umugani ngo WIMA IGIHUGU AMARASO IMBWA ZIKAYANYWERA UBUSA, njye simbatumye kumena amaraso yanyu, mbasabye guhindura ibitekerezo byanyu, maze tureke guhugira mu matiku no kuvugira mu matamatama, duhuze imbaraga, aho turi hose, mu mirimo dukora ya buri munsi, mu bihugu turimo hose kw\u2019isi, maze twicare hasi tuganire kuburyo twahangana n\u2019ibibazo by\u2019ingutu, njyewe nawe twagizemo uruhare, kuko tutashatse ko ibidukorerwa biba byiza, kandi nkaba nabibutsa ko ibyiza byose biharanirwa, ntanarimwe muzabihabwa kw\u2019isahani. Tureke gukomeza kurebera ubwicanyi, ubujura, inda nini, amatiku n\u2019inzangano, intambara n\u2019umutekano muke bitwugarije kubera umuntu umwe n\u2019agatsiko k\u2019abantu batarenze ibihumbi ijana, bihaye gufata ingwate abanyarwanda barenze miliyoni 11 zose baziyoboza igitugu, hoya tugomba kubyanga tukarenga ibidutanya, tukabanza kuvanaho iyi ngoma mbi irimo kudusenyera igihugu ibiba inzangano n\u2019ubugome bumena amaraso y\u2019abana barwo.<\/p>\n<p>Tuve mu kuba indorerezi kuko uyu munsi hapfa uriya, ejo hagapfa mwene wanyu, ntakitwizeza ko ejobundi atazaba wowe. Igihe cyose urebereye ikibi, ntucyamagane ngo werekane ko witandukanyije nacyo, uba ugishyigikiye, abo bose birirwa bihisha inyuma y\u2019ibibazo bitwugarije bakabiba inzangano zishingiye ku moko, nabo ntaho bataniye n\u2019umwanzi, ibibazo bihari ni iby\u2019abanyarwanda muri rusange, nibo bagomba gufata iyambere mukubikemura mu nzira zose zishoboka.<\/p>\n<p><strong>Kanyarwanda.<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyarwanda hirya no hino, cyane cyane abari hanze bakomeje kunyandikira bambaza ku bibazo bitandukanye u Rwanda rukomeje gucamo ndetse bakambaza n&#8217;aho twakura intsinzi yabyo,<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3164,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3700","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>TWESE DUFITE URUHARE MU BIBAZO U RWANDA RURI GUCAMO. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"TWESE DUFITE URUHARE MU BIBAZO U RWANDA RURI GUCAMO. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abanyarwanda hirya no hino, cyane cyane abari hanze bakomeje kunyandikira bambaza ku bibazo bitandukanye u Rwanda rukomeje gucamo ndetse bakambaza n&#8217;aho twakura intsinzi yabyo,\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-06-07T18:57:05+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/\",\"name\":\"TWESE DUFITE URUHARE MU BIBAZO U RWANDA RURI GUCAMO. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-06-07T18:57:05+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":220,\"height\":213},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"TWESE DUFITE URUHARE MU BIBAZO U RWANDA RURI GUCAMO.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"TWESE DUFITE URUHARE MU BIBAZO U RWANDA RURI GUCAMO. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"TWESE DUFITE URUHARE MU BIBAZO U RWANDA RURI GUCAMO. - Umunyarwanda","og_description":"Abanyarwanda hirya no hino, cyane cyane abari hanze bakomeje kunyandikira bambaza ku bibazo bitandukanye u Rwanda rukomeje gucamo ndetse bakambaza n&#8217;aho twakura intsinzi yabyo,","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-06-07T18:57:05+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/","name":"TWESE DUFITE URUHARE MU BIBAZO U RWANDA RURI GUCAMO. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-06-07T18:57:05+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":220,"height":213},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twese-dufite-uruhare-mu-bibazo-u-rwanda-ruri-gucamo\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"TWESE DUFITE URUHARE MU BIBAZO U RWANDA RURI GUCAMO."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3700","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3700"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3700\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3700"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3700"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3700"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}