{"id":3702,"date":"2013-06-09T15:55:34","date_gmt":"2013-06-09T13:55:34","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3702"},"modified":"2013-06-09T15:55:34","modified_gmt":"2013-06-09T13:55:34","slug":"ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/","title":{"rendered":"ISHYAKA FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP\u2013URUKATSA)"},"content":{"rendered":"<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>IMIGABO\u00a0\u00a0 N\u2019IMIGAMBI\u00a0\u00a0 Y\u2019ISHYAKA\u00a0<\/b><b>FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (<\/b><b>FPP\u2013URUKATSA)<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b><\/b><b>I.<\/b><b>INTANGIRIRO<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b><\/b><b>a.<\/b><b>Inkomoko y\u2019inyito y\u2019ishyaka FPP-URUKATSA<\/b><\/p>\n<p><!--more--><br \/>\nTumaze gusuzuma akaga kagose igihugu cyacu n\u2019abakivuka kugeza ubu, ako kaga kakaba gakomoka kuri politiki ya FPR-Inkotanyi y\u2019ubwicanyi, kurunda abantu mu magereza, ikinyoma gifite umuzi ku butegetsi bw\u2019igitugu n\u2019iterabwoba, ubusahuzi n\u2019ubwikanyize, amacakubiri ashingiye ku moko n\u2019uturere, gukenesha abaturage nkana, kwima abanyeshuri ba kaminuza uburyo n\u2019ubushobozi bwo gukomeza kugirango babashe kurangiza amashuri yabo, ivangura mu nzego z\u2019umutekano, mu buvuzi n\u2019ahandi;<\/p>\n<p>Twarasuzumye dusanga igihe kigeze y\u2019uko hashyirwaho ingamba zarengera abaturage mu bibazo byose bibibasiye, hashyirwaho uburyo bukumira ako karengane kose tumaze kuvuga mu ncamake, bituma twiyemeza gushinga ishyaka ryasubiza abanyarwanda ikizere cyo kuba mu gihugu cyabo buje ituze mu mitima yabo, ikizere gishingiye ku mutekano nyakuri uzira iterabwoba,uzira urwikekwe hagati y\u2019abana b\u2019u Rwanda, aho umuturage atazongera kwikanga abashinzwe umutekano, aho umutegetsi azahinduka umuyobozi uhagarariye abaturage aho guhagararira umuntu ku giti ke, aho umuyobozi azaba abereyeho guhumuriza abaturage no kubaha imiti iboneye y\u2019ibibazo bafite, atabereyeho gufunga,gusahura,gucuza, no guhohotera abaturage.<\/p>\n<p>Ishyaka twiyemeje gushinga rizaharanira uburenganzira bw\u2019abaturage riteza imbere imibereho myiza yabo izira inzara n\u2019ubukene bw\u2019akarande bityo bakabaho mu mudendezo usesuye.<\/p>\n<p>Kuri ibi bitekerezo niho twahereye duha ishyaka ryacu izina rijyanye n\u2019inshingano ryiyemeje ariyo yo guharanira amahoro, iterambere rirambye ry\u2019igihugu no gukatsa ubukana bwa FPR-inkotanyi.<\/p>\n<p>Iryo zina twahitiyemo isyaka ryacu akaba ari <b>FRONT<\/b> <b>POUR LA PAIX ET LE PROGRES <\/b>kugirango tugarure ihumure n\u2019ituze mu mitima y\u2019abanyarwanda.<\/p>\n<p>Naho izina <b>URUKATSA <\/b>turikomora ku mutwe w\u2019ingabo zabaye intwari ntagereranywa, ibigwi byazo byamamaye cyane ubwo zakubitaga inshuro Ingabo z\u2019u Rwanda zitwaga ABAKOTANYI zari zarigize akaraha kajyahe nk\u2019Inkotanyi z\u2019ubu.<\/p>\n<p>Umutwe w\u2019URUKATSA wigaragaje cyane nyuma y\u2019Ingoma y\u2019Umwami Kigeri Ndabarasa, ubwo zayoborwaga n\u2019igikomangoma Semugaza umwe mubahungu b\u2019umwami Kigeli Ndabarasa.<\/p>\n<p>Izina <b>URUKATSA<\/b> niryo ryatoranyijwe kuba izina ry\u2019ubutwari ry\u2019 ishyaka rigamije kuzana amahoro, iterambere rirambye ry\u2019igihugu no gukatsa ubukana bw\u2019inkotanyi, ryiswe mu rurimi rw\u2019igifaransa<b> FRONT<\/b> <b>POUR LA PAIX ET LE PROGRES<\/b> <b>(FPP)<\/b><\/p>\n<p>Ijambo urukatsa rikomoka ku nshinga y\u2019ikinyarwanda \u00ab\u00a0<b>gukaka\u00a0\u00bb<\/b> bivuga kwiyasa, gusaduka,gushwanyagurika nabi cyane kw&#8217;ikintu cyari kizwiho ko gikomeye ko bitakibaho, nk&#8217;urutare, icyuma, umuhanda wa kaburimbo, ikiraro gikomeye, n\u2019ibindi&#8230;<\/p>\n<p>Ingufu kabuhariwe zituma bene icyo kintu cyari kizwiho kuba kitamanyagurika kigira gitya kikiyasa kikamenagurika nizo bita <b>URUKATSA.<br \/>\n<\/b>Mu magambo asanzwe yumvikana twavuga ko izina URUKATSA risobanuye <b>\u00ab\u00a0Abajanjagura\u00a0\u00bb<\/b> cyangwa <b>\u00ab\u00a0Abasatagura\u00a0\u00bb,<\/b> bishatse kuvuga mu gifaransa\u00a0 <b>\u201cLes Concasseurs\u201d,<\/b> naho mu rurimi rw\u2019icyongereza bikavuga <b>\u201cThe Crushers\u201d.<\/b>\u00a0 Urukatsa rero bikaba bisobanura abatuma icyari gikomeye nk&#8217;urutare gikaka kikiyasa maze kikagenda nka nyomberi.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko inyito y\u2019ishyaka ryacu <b>FPP-URUKATSA<\/b> ibigaragaza ishyaka ryacu ryihaye inshingano yo kurengera rubanda riharanira\u00a0 amahoro iterambere rirambye ry\u2019igihugu no gukatsa ubukana bw\u2019inkotanyi rihagarika ubwicanyi bwa FPR\u00a0 inkotanyi n\u2019ubundi bugome bwayo rikoresheje gahunda yo guhiganwa mu bitekerezo byubahiriza amahame ya Demokarasi no kutabangamira uburenganzira bw\u2019abandi ibyo bikazashingira ku guharanira gushyiraho ubutegetsi bwubahiriza amahame ya Demokarasi ishingiye kumashyaka menshi ubutegetsi buzitaho mbere na mbere kwubaka ubutabera nyabwo, uburenganzira bw\u2019ikiremwa-muntu, ukwishyira ukizana kwa buri muturawanda, ubwisanzure bw\u2019itangazamakuru, no kurwanya ubukene bumaze kuba akarande mu bana b\u2019u Rwanda kubera ingoma y\u2019igitugu ya FPR-Inkotanyi.<\/p>\n<p><b>b<\/b>. <b>Bamwe mu ntwari twifuza kugera ikirenge mu cyabo<\/b><\/p>\n<p>Dutekereza gushinga iri shyaka, twabanje kwibaza icyabuze kugirango u Rwanda rubohoke kuva kera na kare. Twibajije niba u Rwanda rwo mu bihe turimo nta banyarwanda b\u2019intwari bahari bashobora kurwanya no gusezerera ubutegetsi bubi bushingiye ku ngengabitekerezo y\u2019ubuhezanguni mu muryango nyarwanda no guharanira ko abanyarwanda bakongera kubana nk\u2019uko byari umurage abakurambere badusigiye u Rwanda rutaragendererwa na sekibi watumye rucura imiborogo.<\/p>\n<p>Twasanze rero dusanga muri ibibihe byacu ndetse no mubihe byo hambere harabayeho cyangwa se hakiriho abanyarwanda b\u2019intwari batubimburiye mu guharanira uburenganzira bw\u2019abanyarwanda kugera n\u2019ubwo bibagizeho ingaruka zigaragarira buri wese, bituma twiyemeza kugera ikirenge mu cyabo kugirango twuse ikivi bateruye cyo guharanira ko abanyarwanda babana bataryana kandi bataryaryana buri wese aha mugenzi we agaciro kangana n\u2019ako yiha ubwe.Aho ubunyarwanda buza mbere y\u2019ubwoko.<\/p>\n<p>Izo ntwari zatubimburiye mu kurwanya akarengane mu Rwanda ni izi zikurikira:<\/p>\n<ol>\n<li><b>Mutara wa III Rudahigwa Nkubito y\u2019imanzi: <\/b>umwami w\u2019u Rwanda waranzwe no gushyira mu gaciro yiyemeza guca ubusumbane bushingiye kubuhake mu bana b\u2019u Rwanda ananizwa n\u2019uko yayoboranaga n\u2019abakoloni batari bahuje imyumvire nawe bigatuma atabasha gufata ibyemezo nk\u2019uko bikwiye.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Tumwibukira cyane cyane kumvugo ze n\u2019ibyemezo bigaragaza ubutwari, nko ku mvugo ye igamije guhindura amatwara ashingiye ku guca ubwo buhake aho yagize ati: \u201cuwahekwaga yigenze kandi umugaragu agabane na shebuje\u201d<\/p>\n<ol>\n<li><b>G\u00e9n\u00e9ral Major Fred Gisa Rwigyema <\/b>umunyarwanda wabimburiye abandi mu kugaragaza ubushake bwo kuzana impinduramatwara igamije kubanisha abanyarwanda mu gihugu kugeza ubwo yiyemeje gutangaho ubuzima bwe igitambo kugirango abohoze u Rwanda n\u2019abaruvuka.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Iyi ntwari yaranzwe no kurwanya ibitekerezo by\u2019abo bari bafatanije urugamba bishingiye kubuhezanguni kugeza ubwo bamwe muri bo harimo n\u2019abamusimbuye ku mirimo ye yo kuyobora urugamba babimwangiye ku buryo hari amakuru yemaza ko ashobora kuba ari nayo ntandaro y\u2019urupfu mayobera rwe.<\/p>\n<ol>\n<li><b>Dr Niyitegeka Theoneste:\u00a0<\/b>Yagaragaje ubushake bwo kuzana impinduramatwara itandukanye n\u2019iya FPR-Inkotanyi; yiyamamariza kuba Perezida w\u2019u Rwanda mu mwaka w\u2019 2003, ni uko FPR-Inkotanyi nyuma yo kwiba amajwi no gutangaza ko ariyo yatsinze ntiyashyirwa kugeza imushyize kungoyi.<\/li>\n<li><b>Bwana Mushayidi<\/b> <b>D\u00e9ogratias: <\/b>Leta ya FPR-Inkotanyi yahisemo kumutuza ubuziraherezo muri Gereza ya Mpanga imuziza kugaragariza abanyarwanda ko kubana mu mahoro nka bene mugabo umwe ariwe Gihanga wahanze u Rwanda aribyo bizabaha ituze nyakuri, ntiyahwemye \u00a0\u00a0guharanira ko ukuri ku byabaye mu banyarwanda kwajya ahagaragara hatabayeho kubogamira ku bwoko bumwe gusa,<\/li>\n<li><b>Madame Ingabire Umuhoza Victoire<\/b>: umunyarwandakazi wabonye ko u Rwanda rugeze iwa Ndabaga, yiyemeza kwambarira urugamba asiga ibyiza byose byari bimukikije harimo umuryango we n\u2019imirimo ye ibyara inyungu, yiyemeza gutangaho igitambo ubuzima bwe; abutura igihugu cye kugirango abanyarwanda babone agahenge.<\/li>\n<li><b>Maitre Ntaganda Bernard <\/b>\u00a0yasezeye mu ishyaka ryo mu kwaha kwa FPR yerekana ibyo atekereza bijyanye na gahunda nziza afitiye u Rwanda n\u2019abaruvuka kandi atari ayobewe ingaruka zari gukurikiraho yiyemeza gushinga ishyaka rya Politiki kugirango abonere abana b\u2019u Rwanda umuyoboro wo gucishamo ibitekerezo n\u2019akababaro byabo kugeza ubwo abizize nawe ubu akaba ari imbohe ya politiki mu Rwanda.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Twibutse ko izi ntwari zemeye gushyira ubuzima bwazo mu makuba zihagurukira kurwanya akarengane zititaye ku bwoko bw\u2019ugakorewe ari twe zabigiriraga.<\/p>\n<p>Niyo mpamvu rero ntakindi twazitura uretse gukomeza urugendo zatangiye nk\u2019uko abirabura bo muri Afrika y\u2019epfo batigeze bacika intege igihe Nelson Mandela yari yaraciriwe muri gereza azira guhangana na politiki ya gashakabuhake yo muri icyo gihugu.<\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>II.<\/b> <b>AMAVU N\u2019AMAVUKO Y\u2019ISHYAKA\u00a0<\/b><b>FPP URUKATSA<\/b><\/p>\n<p>Tumaze kubona ko abanyarwanda babayeho nabi cyane mu karengane ndenga kamere gakomeje kubagira inshike, imfubyi\u00a0 \u00a0n\u2019abapfakazi,kubabungereza isi yose, ako kaga kakabafatanya n\u2019ubukene bukabije bakomeje guterwa n\u2019imiyoborere mibi ya FPR Inkotanyi, kugeza ubwo abanyarwanda bahindutse ba mbarubukeye cyangwa se bucye kabiri, abandi nabo bakihitiramo kwibera ba mpemuke ndamuke, byatumye twiyemeza gushinga iri shyaka rya FPP-URUKATSA rigamije kurengera abaturage riharanirana amahoro n\u2019iterambere rirambye ry\u2019igihugu \u00a0no gukatsa ubukana bw\u2019inkotanyi nk\u2019uko izina ryaryo ribisobanura ari nayo ntego nyamukuru yaryo kugirango risubize umunyarwanada icyubahiro akwiye areke gukomeza kubebera mu gihugu cye cyangwa guterwa ipfunwe no kuba ari umunyarwanda aho ari hose mu mahanga.<\/p>\n<p>Tumaze gusobanukirwa ko abanyapolitiki bamwe \u00a0biganjemo \u00a0\u00a0\u00a0abototera ikiruhuko cy\u2019iza bukuru bakunze gutakariza imbaraga zabo mu guheranwa n\u2019amateka, ikinyoma, no\u00a0 gucamo abanyarwanda ibice,bibwira ko aribyo byabafasha kwikubira ubutegetsi nyuma y\u2019ihirima rya FPR-Inkotanyi, ndetse bakaba bashobora kubikongeza no mu bakiri bato, twarasuzumye dusanga dukwiye gushaka ibuye rikomeza imfuruka rimwe ryahinyuwe n\u2019abubatsi; \u00a0ni uko dutahura ko riherereye \u00a0mu <b>rubyiruko (Nouvelle G\u00e9n\u00e9ration Rwandaise\/NGR<\/b>) kubera ko twagenzuye tugasanga ariho habonekamo abantu benshi barambiwe imiyoborere na politiki bishingiye ku nzika n\u2019urwango, irondakoko n\u2019irondakarere; nibwo twiyemeje gushyiraho uburyo bubakangurira guhaguruka bagahangana n\u2019ibibazo byose byibasiye abanyarwanda n\u2019igihugu cyabo dushinga ishyaka<b> FPP-URUKATSA <\/b>ishyaka rigamije kurengera rubanda riharanira amahoro n\u2019iterambere rirambye ry\u2019igihugu no gukatsa ubukana bw\u2019Inkotanyi<b> <\/b>kugirango ribabere \u00a0umuyoboro n\u2019igisubizo nyakuri byo guharanira inzira ya Demokarasi \u00a0mu Rwanda.<\/p>\n<p>Twasanze <b>urubyiruko (Nouvelle G\u00e9n\u00e9ration Rwandaise\/NGR<\/b>) arirwo rwiganjemo abantu barangwa n\u2019ibitekerezo bijyanye n\u2019igihe tugezemo bishobora kuzanira igihugu cyacu n\u2019abagituye impinduramatwara nyakuri yagarura ituze n\u2019ikizere mu mitima y\u2019abanyarwanda bose ntabusumbane bubayeho. Aha rero niho hari umuzi (racine\/root) w\u2019ishyaka FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES-URUKATSA Ishyaka rigamije mbere na mbere kuzana amahoro, iterambere rirambye ry\u2019igihugu no gukatsa ubukana bwa FPR-Inkotanyi.<\/p>\n<p>Twahisemo kwibanda ku mateka y\u2019u Rwanda yo guhera kuwa mbere ukwakira umwaka w\u20191990 kugeza mu bihe bya none kugirango tubashe kumva no gusobanura neza ibibazo byashegeshe u Rwanda, byatewe n\u2019uwo tutavuga rumwe ariwe FPR-Inkotanyi.<\/p>\n<p>Ibi ntabwo twabikoreye kugirango twirengagize amateka yabayeho mbere yaho uhereye igihe igihugu cyacu cyabereye u Rwanda, ahubwo twasanze aribwo buryo bwiza bwo kurasa ku ntego kugirango tudaheranwa n\u2019amateka cyangwa se usange turangazwa n\u2019ingoma zitakiriho, n\u2019abayozi bazo bakaba baratabarutse, n\u2019abakiriho bakaba bototera ikiruhuko cy\u2019iza bukuru ndetse twanasubiza amaso inyuma tugasanga ntacyo babangamiyeho urugamba twatangiye rwo kubohoza u Rwanda kuko bataturwanya.<\/p>\n<p>Twasanze nta nyungu namba twagira yo kurwanya abazimye kandi duhanganye n\u2019abitwa abazima bahora baduhiga badahuga.<\/p>\n<p>Twaritegereje dusanga n\u2019ubwo mu mateka y\u2019 u Rwanda ubutegetsi bwabanjirije ubwa FPR-Inkotanyi nabwo bwararanzwe n\u2019imiyoborere mibi y\u2019igitugu ishingiye ku ironda moko n\u2019irondakarere ariko mu by\u2019ukuri byararushijeho kuba bibi cyane aho FPR-Inkotanyi yigaruriye ubutegetsi bw\u2019u Rwanda kugeza magingo aya.<\/p>\n<p>Dufatiye urugero ku mubare w\u2019abantu FPR-Inkotanyi imaze gutesha ubuzima igereranya ryerekana ko nta yindi ngoma yabayeho mu mateka y\u2019u Rwanda yigeze imena amaraso angana n\u2019ayamenwe na FPR-Inkotanyi n\u2019ingabo zayo kuko bigaragara yesheje umuhigo mu bwicanyi urenze kure uw\u2019abakoze jenoside y\u2019abatutsi mu mwaka w\u20191994.<\/p>\n<p>Ikindi kigaragara ni uko uretse ibibazo bidaturutse ku kiremwa muntu nk\u2019amapfa, imyuzure n\u2019imiyaga idasanzwe, twarasuzumye dusanga nta yindi ngoma yigeze iteza inzara n\u2019ubukene mu baturange b\u2019u Rwanda nkana nka leta ya FPR-Inkotanyi.<\/p>\n<p>Nibyo koko FPR-Inkotanyi itera yari ifite impamvu zifatika kandi zumvikana zo guhagurikira uburenganzira bw\u2019abanyarwanda bari impunzi zo muri 1959, ubwo burenganzira bakaba bari barabwimwe n\u2019ingoma ya MRND yashyiragaho amananiza kuri izo mpunzi z\u2019abanyarwanda zitahwemye gusaba ko zagaruka mu gihugu cyazo mu ituze bikananirana.<\/p>\n<p>Ariko kandi n\u2019ubwo icyo kibazo cy\u2019itahuka ry\u2019impunzi za 1959 kitabonewe umuti uboneye n\u2019ingoma ya MRND,twakwibutsa ko FPR nayo itari shyashya kuko icyari kiyishishikaje cy\u2019ibanze atari ugucyura impunzi ahubwo yari igamije kwigarurira no kwikubira ubutegetsi nk\u2019uko byagaragaye mu myitwarire yayo mugihe yari ihanganye ku rugamba n\u2019ingabo zari iz\u2019igihugu aho yagendaga yica abaturage igamije inyungu zayo bwite.<\/p>\n<p>Hagati ya mata na nyakanga 1994 ishyaka rya MRND n\u2019ibindi bice by\u2019amashyaka byari birishyigikiye baguye mu mutego wo kutareba kure bigabiza inzirakarengane z\u2019abatutsi n\u2019abahutu batavuga rumwe nabo maze babahukamo barabica kugeza ku rwego rwa jenoside\u00a0; ni uko FPR iba ibonye \u00a0iturufu ikomeye \u00a0yo gufata no kwikubira ubutegetsi yirengagije ibyari bikubiye mu masezerano ya Arusha byari bijyanye no gushyiraho ubutegetsi busaranganijwe.<\/p>\n<p>Kugirango birusheho kumvikanira amahanga ko MRND ari mbi cyane byabaye ngombwa ko FPR-Inkotanyi nayo yitwikira umwambaro w\u2019interahamwe ikoresheje amayeri menshi yirara mu batutsi yabeshyaga ko irengera irabica kugirango byitirirwe MRND na CDR noneho biyihe amahirwe yo kwigarurira ubutegetsi yonyine kuburyo bworoshye kandi budasubirwaho.<\/p>\n<p>Jenoside yakorewe abatutsi yabaye igikangisho gikomeye ku banyarwanda n\u2019abanyamahanga kuko byafashije FPR Inkotanyi kurushaho kwimika ikinyoma cyayo ko ariyo yonyine ishobora gucungura abanyarwanda nyamara bizwi neza ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwose ndengakamere bwakorewe abanyarwanda b\u2019igeri zose cyane cyane ubwakorewe abahutu bari barahungiye mu gihugu cyahoze ari Zaire kugeza ku rwego narwo rushobora kwitwa jenoside nk\u2019uko bigaragazwa na raporo ya MAPPING.<\/p>\n<p>Ayo mayeri ya kinyamaswa rero niyo yatumye FPR-Inkotanyi ifata ubutegetsi imaze gushushubikana ingabo zari iz\u2019igihugu ari zo za FAR ni uko ku itariki ya19 Nyakanga 1994 ishyiraho guverinoma ishingiye ku gatsiko k\u2019ubwoko bumwe bw\u2019abatutsi nabo biganjemo abaturutse Uganda.<\/p>\n<p>Murwago rwo kubeshya abanyarwanda n\u2019amahanga, iyo guverinoma yiswe iy\u2019ubumwe nyamara yari iyo kujijisha kuko n\u2019ubwo yagaragaragamo amoko yose ariko mu by\u2019ukuri FPR-Inkotanyi niyo yonyine yari iyifitemo ijambo rikomeye kuko ariyo yacaga iteka ryaba iryo kwica cyangwa se iryo gukiza ntihabeho kivuguruza n\u2019ubigerageje akabizira.<\/p>\n<p>Icyaranze imiyoborere y\u2019 ubutegetsi bw\u2019abidishyi bwa FPR \u2013Inkotanyi kuva yafata ubutegetsi, ni politiki ishingiye ku buhezanguni, kuko yananiwe gushyiraho gahunda yo kubanisha abanyarwanda mu bumwe buzira ikizinga.<\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego rero twiyemeje gushishikariza <b>urubyiruko<\/b> (Nouvelle G\u00e9n\u00e9ration\/New Generation) kugirango ruhaguruke rwitangire gushyiraho gahunda y\u2019 ubufatanye bushingiye ku bitekerezo bihuza abanyarwanda byubaka ubumwe bwabo kandi bijyanye n\u2019igihe tugezemo kugirango tubohoze igihugu cyacu.<\/p>\n<p>Twasanze mu rubyiruko (Nouvelle G\u00e9n\u00e9ration\/New Generation) ariho habonekamo abantu benshi bagaragaza ubushake buhagije bwo gushyira imbaraga zabo hamwe nta buryarya kuko byagaragaye y\u2019uko bamaze kurenga amarangamutima ashingiye ku moko, bityo akaba aribo bonyine mizero y\u2019u Rwanda ishyaka ryacu ryifuza gushingiraho,<\/p>\n<p><b>III.\u00a0<\/b><b>INGENGABITEKEREZO Y\u2019 I S H Y A K A\u00a0<\/b><b>FPP-URUKATSA<\/b><\/p>\n<p><b><\/b><b>a.\u00a0\u00a0\u00a0 <\/b><b>Ibyo tunenga FPR-Inkotanyi kuva aho ifatiye ubutegetsi<\/b><\/p>\n<p>Leta ya FPR-Inkotanyi ntiyahwemye kuririmba ubumwe n\u2019ubwiyunge bw\u2019abanyarwanda nyamara wasuzuma ugasanga ari akarimi gasize umunyu gusa bitagera mu bikorwa.<\/p>\n<p>Uhereye aho FPR Inkotanyi ifatiye ubutegetsi muri Nyakanga 1994 byaragaragaye ko itagize ubushake bwo gukosora ibyo yanenganga leta zindi zayibanjirije yirirwaga inenga ndetse rimwe na rimwe ikananyuzamo ikazisebya hirya no hino ku isi itaretsetse no mu gihugu imbere ikoresheje imiyoboro n\u2019ibitangazamakuru binyuranye birimo Radio Muhabura n\u2019ibinyamakuru byandikirwaga mugihugu imbere nka Kanguka, Rwanda Rushya n\u2019ibindi ikongeraho no kohereza abakada hirya no hino kugirango bajye gucengeza amatwara yayo no kwerekana ububi bwaba uburiho n\u2019ubutariho bw\u2019ubutegetsi bwa MRND yarwanyaga icyo gihe.<\/p>\n<p>Kuva aho ifatiye ubutegetsi kugeza ubu FPR- Inkotanyi, yashingiye ingengabitekerezo yayo, ku gitugu, ikinyoma, akarengane, urwango, kwihimura, ubwicanyi no gusahura umutungo w\u2019igihugu n\u2019ibindi bigiye kuvugwa mu ngingo zikurikiraho.<\/p>\n<ul>\n<li>Tumaze kubona ko FPR yaranzwe n\u2019ubwicanyi,iterabwoba \u00a0n\u2019ivangura rikabije mu gutanga imyanya no kuzamurwa mu ntera haba mu gisilikare, mu gipolisi no mu nzego za leta muri rusange, aho abavuye Uganda (abanglophone) bihariye imyanya ikomeye yose mugihe abize mu rurimi rw\u2019igifaransa (abafrancophone) bashyirwa mu bushomeri n\u2019ubukene bw\u2019akarande,<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko Politiki y\u2019uburezi mu Rwanda yazambye kubera ihuzagurika rikabije mu bijyanye n&#8217;imyigishirije ku buryo nta masomo nyayo abana b&#8217;u Rwanda bakibona n\u2019abitwa ngo bariga cyane cyane abo muri kaminuza ntibahabwe uburyo buhagije bwo gukomeza no kurangiza amasomo yabo nk\u2019uko bikwiye;<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko ubukungu bw\u2019igihugu cyacu bwazambye kugeza aho umuturage atakibasha no kwigurira ikiro kimwe cy\u2019isukari cyangwa se isabune kubera ko imitungo y\u2019igihugu yari ifatiye abaturage runini yeguriwe abikorera kugiti cyabo mu buryo budahwitse kandi umusaruro babibyaje bakawusahura bawijyanira \u00a0imahanga naho abanyarwanda bagasigara bicwa n\u2019inzara,<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko politiki y\u2019ubuvuzi mu Rwanda ishingiye ku busumbane n\u2019akarengane aho umuturage uvuzwa na mutuelle atemerewe kwivuriza mu mavuriro ashatse yose nka Roi Fay\u00e7al kandi agahabwa imiti yo kumwikiza gusa mugihe ufite RAMA yakirwa nk\u2019igikomangoma naho uwiyishyurira akakirwa nk\u2019umwami,<\/li>\n<li>Tumaze kubonako politiki ya FPR ishingiye ku bujura bukabije ari nayo ntandaro y\u2019ubwikanyize bushingiye kukwigwizaho imishahara y\u2019ikirenga kuri bamwe no gukenesha abaturage nkana, aho 10% by\u2019abaturage b\u2019u Rwanda aribo bonyine bapfa gutungwa n\u2019idorari rimwe ku munsi ,<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko Leta ya FPR yabujije abana b&#8217;u Rwanda b\u2019 abahutu gushyingura ababo bazize amaherere, bishwe n&#8217;ingabo zahoze ari iza FPR\/APR n&#8217;iza leta y&#8217;u Rwanda (RDF) kimwe n&#8217;abatutsi biganjemo abagogwe nabo bishwe n&#8217;ingabo za FPR\/APR;<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko FPR yaranzwe no Gushinja ibinyoma,kumarira mu munyururu abana b&#8217;u Rwanda no kubangamira ubwisanzure bw&#8217;ubutabera,<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko leta ya FPR ikomeje kubangamira ubwisanzure bw\u2019itangazamakuru;<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko leta ya FPR ikomeje kubangamira ubwisanzure n\u2019 imikorere y\u2019amashyaka menshi;<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko sosiyete sivire nta jambo ifite mu Rwanda,<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko FPR ikomeje gucunaguza abacitse ku icumu rya g\u00e9nocide yakorewe abatutsi n&#8217;abahutu bahoze imbere mugihugu mbere y\u2019uko ifata ubutegetsi,<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko \u00a0ikigega cya FARGE kivangura imfubyi z\u2019abana b\u2019u Rwanda n\u2019abo kitwa ko gifasha kikabaha intica ntikize nayo ivuye mu kimenyane gikabije,<\/li>\n<li>Tumaze Kubona ko leta ya FPR yitwaza Ingufu za gisilikare igatera ubwoba abaturage ibakangisha ko yafashe igihugu ku ngufu bityo nta wayitinyuka ,<\/li>\n<li>Tumaze Kubona ko Ingabo, Polisi, Iperereza byose by&#8217;igihugu bigizwe n\u2019ubwoko bumwe gusa kandi bikorera umuntu umwe ku giti cye n&#8217;ishyaka rimwe rukumbi;<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko buri munyarwanda wese ategekwa gutanga umusanzu muri FPR kugira ngo agire amahoro mu mirimo ye cyangwa mu bucuruzi bwe, kabone n&#8217;iyo yaba abarizwa mu rindi shyaka,<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko FPR ikomeje kwiharira amasoko mubucuruzi hafi ya bwose bukorerwa mu gihugu aribyo bituma\u00a0 ihatira abikorera kugiti cyabo kuyigurisha imigabane kungufu uwanze akabizira,<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya genocide ryashyiriweho gukandamiza abahutu gusa nyamara byaragaragaye ko no mu batutsi nabo harimo abifuza ko abahutu bakwiye kurimbuka kandi bakanabivugira kumugaragaro ntihagire ukurikiranwa,<\/li>\n<li>Tumaze Kubona ko FPR ikomeje kwimika urwango rukabije n\u2019inzika ku bantu bakomoka mu miryango y\u2019abahoze bayobora u Rwanda, abanyarwanda b\u2019ingeri zose bagatwererwa icyaha cy\u2019inkomoko kubera gukeka cyangwa kubahimbira uruhare ababyeyi babo baba baragize mu mahano yabaye mu gihugu cyacu bikabaviramo guhera i mahanga bityo imitungo yayo ikigarurirwa n\u2019abandi batabifitiye uburenganzira,<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko bamwe mubana b\u2019u Rwanda bakomeje guhera no guciribwa mu mashyamba \u00a0y\u2019ibihugu by\u2019amahanga bazira ibyaha badafite aho bahuriye nabyo, byakozwe ari imicuko cyangwa bataranabaho,<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko ingoma ya FPR yaranzwe\u00a0 no kwica abaturage b\u2019abasivire hakiyongeraho impfu zidasobanutse zahitanye kandi zikomeje kwibasira abasirikari b\u2019ingeri zose barurasaniye tutibagiwe abasirikari FPR yiciye mu ishyamba b\u2019abafrancofone,<\/li>\n<li>Tumaze Kubona ko FPR yashinze amagereza ya gisirikari atemewe n\u2019amategeko agafungirwamo inzirakarengane zidaciye imbere y\u2019ingirwa-butabera bwayo, kandi nabwo wakwitegereza abayafungirwamo ugasanga ari bamwe gusa,<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko FPR-Ikomeje gushinga imitwe y\u2019iterabwoba mu Rwanda no mu karere k\u2019ibiyaga bigari ariyo lokodifensi (Local Defance Foeces),intore, Inkeragutabara ndetse na M23,<\/li>\n<li>Tumaze kubona ko FPR ikomeje kunangira ivuga ko idashobora gushyikirana n\u2019abatavuga rumwe nayo yiyibagije ko nayo yahawe ayo mahirwe na leta ya MRND bari bahanganye ubwo bashyikiranaga i Arusha muri Tanzaniya,<\/li>\n<\/ul>\n<p>Twiyemeje guhaguruka tukarwanya ibikorwa bibi byose bya FPR-Inkotanyi, ako karengane kose n\u2019akandi katarondowe dushinga ishyaka rirengera inyungu za rubanda; ishyaka rigamije kuzana amahoro n\u2019iterambere rirambye ry\u2019igihugu no gukatsa ubukana bw\u2019Inkotanyi n\u2019ubw\u2019abambari bazo<\/p>\n<p><b>IV.<\/b><b>INKINGI 10 Z\u2019 ISHYAKA FPP- URUKATSA<\/b><\/p>\n<p>Kugirango dutabare igihugu cyacu vuba na bwangu, twiyemeje gushingira ingengabitekerezo y\u2019ishyaka ryacu ku nkingi icumi za mwikorezi ibikorwa n\u2019ibitekerezo byose by\u2019ishyaka ryacu, bizaba byubakiyeho; ari ibivugwa muri iyi migabo n\u2019imigambi, ari n\u2019ibizavugwa mu biganiro ndetse no mu bindi bitekerezo bizagaragara uko ibihe bizagenda bisimburana.<\/p>\n<ol>\n<li>Gushyiraho ubutabera nyakuri,<\/li>\n<li>Kwubaka ubumwe bw\u2019abanyarwanda,<\/li>\n<li>Kuzamura ubukungu bw\u2019igihugu n\u2019mibereho myiza y\u2019abaturage,<\/li>\n<li>Kubaka inzego zishingiye kuri \u00a0Demokarasi nyakuri,<\/li>\n<li>Gutsura umubano mwiza n\u2019amahanga,<\/li>\n<li>Kubahiriza uburenganzira bwa muntu,<\/li>\n<li>Kuvugurura uburezi<\/li>\n<li>Kuvugurura ubuvuzi,<\/li>\n<li>Gushyiraho inzego z\u2019umutekano zikorera abaturage,<\/li>\n<li>kurwanya ibikorwa by\u2019iterabwoba ku isi.<\/li>\n<\/ol>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>V. IMIHIGO YA FPP-URUKATSA:<\/b><b>UBUMWE, UMURAVA, IBIKORWA<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b><\/b><b>1.\u00a0\u00a0\u00a0 <\/b><b>UBUMWE\u00a0<\/b><strong>(Unit\u00e9)<\/strong><\/p>\n<p>Nk\u2019uko abakurambere bacu badusigiye umugani ugira uti: \u201c<i>Abishyize hamwe Imana irabasanga\u201d<\/i>, Ubumwe niwo muhigo w\u2019ibanze w\u2019ishyaka FPP-URUKATSA ingengabitekerezo yacu ishingiyeho ndetse n\u2019abantu bose baziyemeza kurigana no kurishyigikira bakaba bazasabwa kubushimangira \u00a0kuko byagaragaye y\u2019uko abaturage bahuje gakondo baba bahuje gupfa no gukira, bityo rero iyo bahuje imyumvire ku bitekerezo byubaka igihugu cyabo bakiyemeza kubana mu bihe byiza no mu makuba, ntibasahuranwe akabisi n\u2019agahiye, ntakibananira; mugihe abubakira ku mwiryane , amatiku n\u2019amacakubiri baba bototera gusenya umuryango bahuriyemo ari nabyo bibashora mu ntambara z\u2019urudaca ziba zigamije gutsemba bamwe ngo zitoneshe abandi.<\/p>\n<p>Ishyaka ryacu ryihaye umuhigo wo kwubaka Ubumwe nyakuri bw\u2019abanyarwanda bushingiye ku bwubahane, n\u2019ubwuzuzanye kugirango uwo muco ubatoze kubana mu ituze maze u Rwanda rwongere rutembe amata n\u2019ubuki.<\/p>\n<p><b>2. UMURAVA\u00a0<\/b><b>(Bravour)<\/b><\/p>\n<p>U Rwanda ni igihugu cy\u2019isezerano Imana y\u2019i Rwanda yubatsemo icumbi ridacumbukurwa bityo rero akaba ari inshingano n\u2019uburenganzira bwa buri wese gihetse kugirango agiture kandi aturanire abandi mu ituze risesuye, ariko kandi hari urugendo rugoye tugomba gukora Kugirango tugere muri icyo gihugu gisa nk\u2019icya Kanani, urwo rugendo rukaba rusaba ubutwari, ubwitange no kwihanganira amakuba yarubonekamo. Nta terambere rishoboka mugihe cyose u Rwanda rutarabohoka kungoyi y\u2019igitugu.<\/p>\n<p>Niyo mpamvu tugomba kugira umurava mbere na mbere duharanira gusubiza igihugu cyacu isura izira icyasha Gihanga yagisigiye.<\/p>\n<p>Ikindi kandi Kugirango u Rwanda rwiteze imbere \u00a0ruve mu mubare w\u2019ibihugu bikennye ku isi imyumvire y\u2019abarutuye igomba kurangwa n\u2019umurava mubyo bakora byose.<\/p>\n<p>Uwo murava \u00a0ugomba gushingira ku bushake bwo guteza umuryango nyarwanda imbere bishingiye kubikorwa bikoranye ubuhanga kandi bibyara inyungu itubutse. Inshingano za leta ni ukubashakira uburyo n\u2019ubushobozi byabafasha kubigeraho nta mananiza ajemo.<\/p>\n<p><b>2.\u00a0<\/b><b>IBIKORWA\u00a0<\/b><b>(Actes)<\/b><\/p>\n<p>Filozofi y\u2019ishyaka ryacu yubakiye ku gushyira mu ngiro ibyo tuvuga kuko ibikorwa n\u2019umurimo aribyo shingiro ry\u2019imibereho myiza y\u2019umuryango. Iyo umuryango uteye \u00a0imbere n\u2019igihugu kirushaho kuzamuka mu bukungu bwacyo bityo n\u2019imibereho y\u2019abaturage ikarushaho kuba myiza.<\/p>\n<p>Twe muri <b>FPP-URUKATSA<\/b> twemera tudashidikanya ko abanyarwanda atari abanebwe ahubwo \u00a0bacibwa intege n\u2019ubutegetsi bubatwara nk\u2019abacakara butaretse kubaryanisha. Mu Rwanda haramutse habaye demokarasi nyayo itari ku izina gusa umuturage agategwa \u00a0amatwi n\u2019abayobozi, ntakomwe mu nkokora n\u2019amasiha rusahuzi, amahame ya demukarasi, ubutabera n\u2019ukwishyira ukizana bikubahirizwa, hakabaho ubuyobozi buzirikana kandi bukorera abaturage koko, ubuyobozi buha abaturage bose ituze mu mitima yabo ntacyabuza igihugu cyacu kugera kubikorwa bifatika kandi bifitiye abaturage bacyo akamaro.<\/p>\n<p><b>VI<\/b>.<b>IBIRANGO BY\u2019ISHYAKA FPP-URUKATSA<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b><\/b><b>a.<\/b><b>Ikirangantego cya FPP-URUKATSA<\/b><\/p>\n<p>Ikiranga ntego cy\u2019URUKATSA kigizwe n\u2019inyenyeri imwe isobanura ubumwe cyangwa igihugu kimwe mu ibara ry\u2019umuhondo risobanura umucyo umurikiye igihugu cyacu, ingabo zo kurinda ubusugire bw\u2019igihugu n\u2019abagituye, imyambi itatu isobanura amoko atatu y\u2019abanyarwanda \u00a0ashyize hamwe kandi atavogerwa (afite d\u00e9termination). \u00a0Bikaba bikikijwe n\u2019inyito y\u2019ishyaka ryacu hasi no hejuru ariyo FPP-URUKATSA byose \u00a0bibumbatiwe n\u2019imihigo y\u2019ishyaka ryacu ariyo <b>UBUMWE,UMURAVA,IBIKORWA<\/b><\/p>\n<p><b><\/b><b>b.<\/b><b>Ibendera ry\u2019ishyaka FPP-URUKATSA<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/06\/urukatsa-drapeau.png\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignleft size-full wp-image-3703\" alt=\"urukatsa drapeau\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/06\/urukatsa-drapeau.png\" width=\"287\" height=\"182\" \/><\/a>Ibendera ry\u2019ishyaka ryacu rigizwe n\u2019amabara atatu ariyo umutuku, icyatsi n\u2019ubururu byose bihujwe n\u2019inyenyeri imwe iri mu ibara ry\u2019umuhondo.<\/p>\n<p><b>Umutuku<\/b> utwibutsa abanyarwanda bose bazize kwitangira igihugu cyabo baharanira guca akarengane, abazize itsemba bwoko\u00a0 \u00a0baba abahutu, abatwa, abatutsi, imvange, \u00a0abanyamahanga bishwe n\u2019interahamwe ndetse n\u2019Inkotanyi,\u00a0 n\u2019abandi bazize ingaruka z\u2019ibibazo igihugu cyacu cyaciyemo uko ibihe byagiye bisimburana uhereye kungoma ya cyami ntutsi batamenyewe irengero ryabo.<\/p>\n<p><b>Icyatsi<\/b> ni ibara risobanura uburumbuke buzira amapfa,buzira inzara, ubukene n\u2019umwaga bikomoka \u00a0ku murimo, umurava n\u2019ibikorwa ndetse no ku mugisha uturuka ku\u2019Uwiteka.<\/p>\n<p><b>Ubururu<\/b> bwerekana ikirere n\u2019ijuru byuje amahoro n\u2019ihumure bikenewe mu mitima\u00a0 y\u2019abanyarwanda kugirango igihugu cyacu kibashe kugera ku majyambere arambye.<\/p>\n<p><b>Inyenyeri<\/b> isobanura ubumwe, igihugu kimwe (une Nation indivisible) naho ibara ry\u2019umuhondo risobanura umucyo umurikiye u Rwanda n\u2019abaruvuka.<\/p>\n<p><b>c.<\/b><b>Ikivugo cy\u2019abanyamuryango ba FPP-URUKATSA :<\/b><b>AMACUMU ACANYE<\/b><\/p>\n<p>Amacumu acanye nicyo kivugo cyacu gisobanura ibakwe duhagurukanye \u00a0kugirango abantu bazatwumva mu mihigo y\u2019intwari \u00a0batabaririza abo turibo cyangwa se bakatwitiranya n\u2019abo tutari bo. kwivuga imyato ni umuco nyarwanda \u00a0uranga intwari zose hagamijwe kwerekana urukundo zikunda igihugu cyazo zivuga ubutwari bwaziranze cyangwa se zifuza kugaragariza abaturage n\u2019igihugu cyazibarutse.<\/p>\n<p>Ni muri uro rwego rero dutangarije abanyarwanda bose ko abanyamuryango bacu bitwa \u201c<b>Amacumu acanye<\/b>\u201d aca mu kibatsi kigakaka maze kigahinduka umuyonga.<\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>VII. INZEGO Z\u2019UBUYOBOZI BUKURU BW\u2019ISHYAKA\u00a0<\/b><b>FPP-URUKATSA<\/b><\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b><\/b><b>Inzego z\u2019Isyaka ryacu ziteye zitya:<\/b><\/p>\n<ol>\n<li>Perezida w\u2019ishyaka FPP-URUKATSA<\/li>\n<li>Visi perezida wa mbere\u00a0;<\/li>\n<li>Visi perezida wa kabiri, <b><\/b><\/li>\n<li>Umunyamabanga nshingabikorwa<\/li>\n<li>Umunyamabanga ushinzwe umutungo w\u2019ishyaka<\/li>\n<li>Umuhuzabikorwa ushinzwe Politiki\u00a0;<\/li>\n<li>Umuhuzabikorwa ushinzwe Ububanyi n\u2019amahanga<\/li>\n<li>Umuhuzabikorwa ushinzwe ubutabera n\u2019iyubahiriza ry\u2019uburenganzira bw\u2019ry\u2019ikiremwa muntu<\/li>\n<li>Umuhuzabikorwa ushinzwe ubukungu,<\/li>\n<li>Umuhuzabikorwa ushinzwe Urubyiruko, abari n\u2019abategarugori<\/li>\n<\/ol>\n<p>Kugirango inshingano n\u2019imihigo by\u2019ishyaka ryacu bigerweho neza, hazashyirwaho INTEKO NGISHWANAMA (Conseil consultatif) \u00a0yihariye izaba igizwe n\u2019abasheshe akanguhe b\u2019inararibonye muri politiki kugirango iyi nteko ibere urumuri ubuyobozi bw\u2019ishyaka n\u2019abanyamuryango baryo\u00a0;<\/p>\n<p>Hazashyirwaho kandi za komisiyo zinyuranye \u00a0zizajya zunganira ubuyobozi muri gahunda zose zijyanye n\u2019Imigabo ndetse n\u2019Imigambi y\u2019ishyaka. Buri komisiyo izajya ishyirwaho hakurikijwe ibikenewe kwigwa no kugerwaho ndetse n\u2019ibikubiye mu ngengabitekerezo y\u2019ishyaka FPP-URUKATSA.<\/p>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>VIII. UMUSINGI\u00a0 \u00a0ISHYAKA RYA FPP-URUKATSA RYUBAKIYEHO<\/b><\/p>\n<p>Kugirango ishyaka rya FPP-URUKATSA rigamije kurengera rubanda riharanira\u00a0 amahoro n\u2019iterambere rirambye ry\u2019igihugu \u00a0no gukatsa ubukana bw\u2019Inkotanyi rishobore kubaka no gukomeza inkingi zaryo rizubakira ku musingi ukomeye nk\u2019urutare ushingiye kuri ibi bikurikira\u00a0:<\/p>\n<ol>\n<li>Guharanira ko mu Rwanda hashyirwaho Itegeko-Nshinga ribereye igihugu cyose n\u2019abanyarwanda bose kandi b\u2019ibihe byose ridahindagurika uko bwije n\u2019uko bukeye hakurikijwe irari ry\u2019ubutegetsi buriho;<\/li>\n<li>Guharanira ko hajyaho inteko nkuru y\u2019igihugu irinda itegeko nshinga itavugirwamo n\u2019ubutegetsi yakunganira urukiko rurinda itegeko nshinga.<\/li>\n<li>Guharanira ihagarikwa burundu ry\u2019ibikorwa by\u2019ubwicanyi n\u2019akarengane bikorwa na FPR-Inkotanyi.<\/li>\n<li>Guharanira hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka kugirango mu Rwanda habe impinduramatwara ya politiki nyayo mu mahoro kandi mugihe kitarambiranye.<\/li>\n<li>Guharanira Kurandura urwikekwe mu banyarwanda no \u00a0guca burundu mu gihugu cyacu ubutegetsi bushingiye ku ivanguramoko, irondakarere, \u00a0\u00a0igitugu, ikinyoma, urugomo, iterabwoba, akarengane, ubwicanyi, no gusahura umutungo w\u2019igihugu;<\/li>\n<li>Guharanira Kuba amizero y\u2019impinduramatwara nyakuri duhumuriza abanyarwanda kandi tubatoza kugira imyumvire mishyashya y\u2019ubumwe, ubwuzuzanye n\u2019ubwumvikane.<\/li>\n<li>Kwigisha no gucengeza ubumwe mu banyarwanda bikabinjira mu bwenge\u00a0 (muri conscience) mu maraso,mu mitsi,mu magufa no mu misokoro kugeza ubwo \u00a0umunyarwanda aho ari hose ahumeka ubumwe buzira imbereka agasezerera burundu amarangamutima ashingiye ku moko abatatanya, bakitoza guha agaciro icyo bapfana bakamaganira kure icyo bapfa.<\/li>\n<li>Gutoza abanyarwanda kwanga umugayo, ubuhemu n\u2019ikinyoma no gutoza abanyarwanda kuvugisha ukuri ku mahano yabaye mu Rwanda kugirango igihugu cyacu kive ibuzimu kijye ibuntu.<\/li>\n<li>Gutoza abanyarwanda kwitabira ibikorwa bya politiki guhera mu nzego z\u2019ibanze kujyana hejuru kugirango badakomeza kuyoborwa buhumyi na ba Rusarurira munduru.<\/li>\n<li>Guharanira kuryoza Leta ya FPR Inkotanyi abantu bose yacuje utwabo n\u2019abo yambuye ubuzima bazira akarengane.<\/li>\n<li>Guharanira gusubiza abaturage b\u2019abanyarwanda bahoze mu gihugu imbere agaciro n\u2019uburenganzira bahabwa n\u2019amategeko bahoranye mbere y\u2019itariki ya mbere ukwakira 1990 no gukosora ibitaragendaga ku ngoma zabanjirije iya FPR-Inkotanyi.<\/li>\n<li>Guhumuriza abanyarwanda batahukanye na FPR inkotanyi ko impinduramatwara tugamije itabimira kandi ko ihirima rya FPR-Inkotanyi ntawe rizatesha uburenganzira bwe ahabwa n\u2019amategeko ndetse no kuba ari umunyarwanda.<\/li>\n<li>Gusura no kwegera impunzi z\u2019abanyarwanda ziheze mu mashyamba ya Congo tukaganira nazo kugirango tuzihumurize kandi \u00a0tunazitegure kuzabana neza n\u2019abandi banyarwanda zizasanga mugihugu kuko igihe cyo gutaha kegereje.<\/li>\n<li>Guhumuriza abanyarwanda b\u2019ingeri zose ko ntawe uzongera kuzira ubwoko bwe bitandukanye n\u2019ibyo FPR yirirwa ibeshya abacitse ku icumu ry\u2019abatutsi.<\/li>\n<li>Guharanira ko u Rwanda rugira uruhare mu kugarura ituze n\u2019umutekano mu karere ruherereyemo aho kugashora muntambara z\u2019urudaca.<\/li>\n<li>Kwigisha no kumvisha abanyarwanda\u00a0 ko umurimo wa politiki yo guhangana n\u2019ibishyitsi by\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu uremereye kurusha umurimo wa TIGE (Traveaux d\u2019Interet G\u00e9n\u00e9raux) ubusanzwe ukorwa n\u2019abagororwa bityo rero umuntu wese ugaragaza ubushobozi, ubushake\u00a0 buzira uburyarya n\u2019ubugambanyi washaka gukora uwo murimo akaba akwiye guhabwa ikaze kugirango imbaraga \u00a0zo guhangana n\u2019igitugu zirusheho kuba nyinshi\u00a0; naho imanza zibarangaza bakazaziharira ubutabera n\u2019 abaturage mugihe cy\u2019amatora \u00a0ingoyi y\u2019igitugu imaze guhirima.<\/li>\n<li>Guharanira no gushyigikira imikoranire, ubufatanye no guhuza imbaraga hagati y\u2019amashyaka yose atavuga rumwe n\u2019ubutegetsi hagamijwe kugirango amashyaka yose ahinduke ikintu kimwe kuko akorera umuntu umwe ariwe umunyarwanda.<\/li>\n<li>Gukangurira amashyaka atavuga rumwe n\u2019ubutegetsi ko mbere yo gusaba ibiganiro na FPR bigomba guhera muri twe tuyirwanya tukimenyereza kwicara kumeza amwe tudahanganye ahubwo twuzuzanya.<\/li>\n<li>Gukangurira amashyaka atavuga rumwe n\u2019ubutegetsi gutegurira hamwe umushinga uzamurikirwa abaturage ugaragaza uburyo igihugu kizayoborwa nyuma y\u2019ihirima rya FPR-Inkotanyi kugirango abanyarwanda n\u2019amahanga barusheho kutugirira ikizere kuko kugeza ubu abenshi bemeza ko bitagenze bityo ihirima rya FPR-Inkotanyi ryakurikirwa n\u2019isubiranamo ry\u2019amashyaka ya opozisiyo iriho ubu ndetse n\u2019abayoboke bayo,bikaba byavamo ingaruka yo gusubira mubwicanyi burenze ubwo twavuyemo hagati y\u2019umwaka w\u20191994 na nyuma yaho.<\/li>\n<li>Gushyigikira ibikorwa byose bya sosiyete sivire nyarwanda yaba ari ikorera hanze cyangwa se mu gihugu imbere<\/li>\n<\/ol>\n<p style=\"text-align: left\" align=\"center\"><b>IX. IGISENGE CY\u2019ISHYAKA FPP- URUKATSA<\/b><\/p>\n<p>Ubwiza bw\u2019inyubakwa iyo ariyo yose bugaragazwa n\u2019igisenge, iyo igisenge ari nyaburanga, iyo nyubakwa \u00a0ikikoreye ntawe uyirenza ingohe, uyibonye wese yifuza kuyitura byaba bidashoboka akifuza kuhacumbika.<\/p>\n<p>Kugirango ishyaka ryacu rizarusheho kuba indangamirwa bityo abanyarwanda n\u2019amahanga batumenyere kumbuto tuzaberera rizibanda ku bikorwa\u00a0 bikurikira, haba mbere cyangwa nyuma yo gusezerera ubutegetsi bw\u2019igitugu:<\/p>\n<p><b>a.\u00a0\u00a0\u00a0 <\/b><b>Gushyiraho ubutabera nyakuri,<\/b><\/p>\n<ul>\n<li>Tuzubaka\u00a0\u00a0 ubutabera buhamye kandi butavugirwamo n\u2019inzego nyubahiriza tegeko, ubutabera butabereyeho kumvisha bamwe no gukingira ikibaba abandi yaba umuturage usanzwe, yaba umuyobozi, yaba umusirikari, bose bagomba guhanwa n\u2019itegeko kimwe bitewe n\u2019ibyo bakurikiranweho n\u2019inzego z\u2019ubutabera.<\/li>\n<li>Tuzakuraho amagereza yose ya gisirikari atemewe n\u2019amategeko asimbuzwe ibigo byigisha urubyiruko imyuga (Centres de Formation de Metiers) kandi amategeko agenga ifungwa ry\u2019agateganyo yubahirizwe.<\/li>\n<li>Tuzavugurura itegeko rigenga ifata n\u2019ifunga aho bitazaba ngombwa ko ibihano byose birangirizwa mu magereza bitewe n\u2019uburemere bw\u2019icyaha.<\/li>\n<li>Tuzashyiraho urukiko rwihariye rukurikirana imikorere idahwitse y\u2019inzego za leta (Tribunal administratif) kugirango izo nzego zirusheho kubahiriza uburenganzira bw\u2019umuturage.<\/li>\n<li>Tuzaharanira ko hashyirwaho itegeko ritajejenjeka rirwanya Ruswa yaba ishingiye ku mutungo cyangwa ku buhehesi (abus sexuel)<b><\/b><\/li>\n<li>Tuzaharanira ko ibikubiye muri Rapporot Maping ivuga ubwicanyi bwakorewe abahutu muri Congo byakwemezwa n\u2019urukiko ko ari jenoside \u00a0kandi dusabe ko urukiko mpana byaha byibasiye inyoko muntu rukurikirana ababigizemo uruhare.<\/li>\n<li>Tuzashyikiriza ubutabera\u00a0 abantu bose bagize uruhare mu bwicanyi bwose bwakorewe abanyarwanda b\u2019ingeri zose, yaba ari jenoside yakorewe abatutsi, bwaba ubundi bwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu mu Rwanda no muri Zaire.<\/li>\n<li>Tuzashyiraho amasomo yihariye mu by\u2019amategeko n\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu azajya ahabwa abagenza cyaha kugirango babashe kurangiza neza umurimo bashinzwe.<\/li>\n<li>Tuzashyiraho amategeko atajenjeka azajya akurikirana abantu bose uhereye kuri perezida wa Repubulika, abakuru b\u2019inzego zishinzwe umutekano n\u2019abandi\u2026 bakoresha nabi ububasha bahabwa n\u2019itegeko bitewe n\u2019imirimo bashinzwe (Abus de pouvoir)<\/li>\n<\/ul>\n<p><b>b.\u00a0\u00a0\u00a0 <\/b><b>Kwubaka ubumwe bw\u2019abanyarwanda,<\/b><\/p>\n<ul>\n<li>Tuzaharanira guhindura imyumvire y\u2019abaturage b\u2019abanyarwanda kubijyanye n\u2019amatora, aho umunyarwanda atazongera guhitamo umuyobozi ashingiye ku marangamutima ahubwo agahitamo uzamubera intumwa nyayo yita kunyungu za rubanda itarobanuye.<\/li>\n<li>Tuzashyiraho komisiyo y\u2019ubumwe no kuvugisha ukuri nk\u2019iyashyizweho muri Afurika y\u2019epfo ANC imaze gufata ubutegetsi.<\/li>\n<li>Tuzahesha icyubahiro gikwiye umwami wa nyuma w\u2019u Rwanda kigeri wa V Ndahindurwa wahejejwe ishyanga n\u2019ubutegetsi bushingiye ku gasuzuguro no kutubaha abatuboneye izuba.<\/li>\n<li>\u00a0Tuzubaha kandi twubahishe abantu bose bitangiye igihugu cyacu baba ari abatabarutse cyangwa abakiriho kuko n\u2019ubwo bagira ibyo banengwa ntibabura ibyiza bike bibukirwaho.<\/li>\n<li>Tuzegera abaturanyi b\u2019abarundi kugirango tubigireho uburyo bwo gusohoka mubibazo byacu kuko amateka y\u2019igihugu cyacu asa n\u2019ay\u2019icyacu<\/li>\n<li>Tuzaharanira ko kwibuka, kubahiriza no gushyingura mu cyubahiro abapfuye bose \u00a0ko bitakomeza kuba uburenganzira n\u2019umwihariko w\u2019ubwoko bumwe.<\/li>\n<li>Tuzashyingura mu cyubahiro amagufa yose yanamye kugasozi nk\u2019ibicuruzwa hirya no hino mu nzibutso ziri mu gihugu.<\/li>\n<li>Tuzubaka\u00a0 i Kibeho urwibutso rw\u2019ubwicanyi bwakorewe abahutu mu Rwanda no muri zaire.<\/li>\n<li>\u00a0Tuzashyiraho urwego rwa leta rufasha abatishoboye bose rutavangura imfubyi n\u2019abapfakazi kuko abantu bose bapfuye banganya agaciro imbere y\u2019igihugu n\u2019imbere y\u2019abo basize.<\/li>\n<li>Tuzashyingura mu gihugu kandi mucyubahiro abantu bose bazaba barayoboye u Rwanda nyuma bakagwa cyangwa bagashyingurwa ishyanga bidaturutse kubushake bw\u2019imiryango yabo duhereye kuri Nyakwigendera Habyarimana Yuvenal, Umwami yuhi wa V Musinga n\u2019abandi.<\/li>\n<li>Tuzashyingura mucyubahiro Perezida wa mbere w\u2019agateganyo wa repubulika y\u2019u Rwanda Bwana Mbonyumutwa Dominiko wataburuwe na FPR kandi tunashyingure mucyubahiro gikwiye umukuru w\u2019igihugu\u00a0 wa repubulika ya mbere y\u2019u Rwanda nyakwigendera Kayibanda Gregoire.<\/li>\n<li>Tuzasubiza abantu amasambu n\u2019imitungo yabo bambuwe mu buryo bw\u2019urugomo rwa Leta ya FPR Inkotanyi bazira gusa ko bahunze, hanyuma abagize uruhare mu kwambura abaturage utwabo babiryozwe n\u2019inzego zibifitiye ububasha hubahirijwe ubutabera n\u2019amategeko.<\/li>\n<li>Tuzashyikiriza ubutabera bubifitiye ubushobozi imanza zose zaciwe n\u2019inkiko gacaca kugirango abazirenganiyemo barenganurwe naho abazahamwa n\u2019icyaha bahanwe nk\u2019uko amategeko abiteganya hatajemo amaranga mutima.<\/li>\n<\/ul>\n<p><b>c.\u00a0<\/b><b>Kuzamura ubukungu bw\u2019igihugu n\u2019mibereho myiza sy\u2019abaturage,<\/b><\/p>\n<ul>\n<li>Tuzashyira imbere ibikorwa byose bigamije kuzamura ubukungu bw\u2019igihugu no guteza imbere imibereho myiza y\u2019abaturage nko gushinga inganda ziciriritse zitunganya ibikomoka mu Rwanda kandi zitanga akazi ku bantu benshi,<\/li>\n<li>Tuzashishikariza abanyamahanga gushora imari mu Rwanda bubaka inganda zitanga akazi kubanyarwanda benshi kandi zegerezwe abaturage mubyaro aho kwirunda mumurwa mukuru gusa.<\/li>\n<li>Tuzakora kuburyo ibikorwa remezo byose biboneka mu murwa mukuru bigera no mu tundi turere tw\u2019igihugu kugirango ibikorwa by\u2019amajyambere byegere abaturage bose.<\/li>\n<li>Tuzashora igice kinini cy\u2019ingengo y\u2019imari mu buhinzi kandi duhe umwanya wa mbere politiki yo kwihaza mubiribwa no gusagurira amasoko bishingiye mbere na mbere ku nyungu z\u2019umuturage kuko byagaragaye y\u2019uko igihugu kibasiwe n\u2019ubukene kidashobora gutekana byongeye kandi, kimwe mu bitera umwiryane n\u2019amacakubiri harimo n\u2019ikibazo cy\u2019ubukene.<\/li>\n<li>Tuzubaka inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi kugirango duhangane n\u2019ikibazo cy\u2019inzara iterwa no kutamenya gufata neza no gushyingura ibiribwa (conservation) mu gihe cy\u2019umwero wabyo.<\/li>\n<li>Tuzashyigikira ibikorwa byose bigamije kuzamura amajyambere n\u2019imibereho myiza y\u2019icyaro nko kwegereza abaturage amazi meza n\u2019amashanyarazi twifashishije amashanyarazi akomoka ku mirasire y\u2019izuba, itumanaho n\u2019ibindi,<\/li>\n<li>\u00a0Tuzakwirakwiza mu turere twose tw\u2019igihugu ibigo byigisha imyuga kugirango tugabanye umubare w\u2019abashomeri bakunze kwihisha mu buhinzi budakoranye ubuhanga kugirango abaziyemeza uwo mwuga w\u2019ubuhinzi bazarusheho kuwubyaza umusaruro utubutse.<\/li>\n<li>Tuzavugurura itegeko rigenga ubutaka bube ubw\u2019umuturage aho kuba ubwa leta kandi ahabwe ubumenyi n\u2019ubushobozi buhagije bwo kububyaza umusaruro utubutse nk\u2019uko byahoze mbere y\u2019uko FPR ifata ubutegetsi aho ba agoronome bakoreraga mu masambu y\u2019abaturage baberekera ibijyanye n\u2019umwuga wabo w\u2019ubuhinzi.<\/li>\n<li>Tuzaha ubushobozi buhagije ibigo bikora ubushakashatsi mu by\u2019ubuhanga ku buhinzi n\u2019ubworozi kugirango bitubonere ibisubizo bikwiye byo kongera umusaruro no kwihaza mubiribwa,<\/li>\n<li>Tuzagaruza ibigo byose bya leta byagurishijwe mu buryo bw\u2019uburiganya byegurirwe amakoperative ya rubanda kandi leta ikangurirwe kuyatera inkunga nta mananiza kugirango abashe gukora neza.<\/li>\n<li>\u00a0Tuzaharanira ko hashyirwaho itegeko ribuza abayobozi n\u2019abakozi ba leta gukora ubucuruzi bwaba ubuziguye cyangwa se ubutaziguye kugirango abaturage bakora uwo mwuga bawukorere mubwisanzure busesuye.<\/li>\n<li>Tuzashyiraho ikigo cy\u2019igihugu gishwinzwe imyubakire n\u2019imiturire myiza. Munshingano zacyo kikaba kigomba no gukemura ibibazo by\u2019amacumbi gihereye ku bantu bafite ubushobozi bucye ariko bafitiye igihugu akamaro kanini nk\u2019abarimu, abasirikari, abafasha b\u2019abaganga n\u2019abandi.<\/li>\n<li>Tuzatoza abayobozi b\u2019ingeri zose gutega amatwi Abanyarwanda no kumva ibyifuzo byabo akaba ari byo biba ishingiro ry\u2019ibikorwa bya Leta yabo aho kubategekesha igitugu n\u2019iterabwoba.<\/li>\n<li>Tuzazamura imishahara y\u2019abarimu, abasirikari n\u2019iy\u2019abafasha b\u2019abaganga (infirmier (e)) kuko byagaragaye ko bafitiye igihugu akamaro kanini ariko bagahabwa imishahara itangana n\u2019imvune bahura nazo mu kazi kabo.<\/li>\n<li>Tuzakuraho imishahara yose y\u2019ikirenga yahabwaga abategetsi cyane cyane abagize guvernoma n\u2019inteko ishinga amategeko ndetse n\u2019abayobozi bakuru b\u2019ibigo bya leta, maze hashyirweho itegeko rigenga imishahara kuri bose hakurikijwe inshingano za buri wese n\u2019ibikenewe kugirango umuntu abashe kubaho no kubeshaho abe.<\/li>\n<li>\u00a0Tuzashyiraho ibiro bishinzwe umurimo (Direction du travail) kugirango bigenzure neza imirimo yose ibyara inyugu ikorerwa mu gihugu ndetse n\u2019iyubahirizwa ry\u2019uburenganzira bw\u2019umukozi n\u2019ubw\u2019abacuruzi babisabiye ububasha.<\/li>\n<li>\u00a0Tuzaharanira ko ibyo dukeneye mu buzima bwa buri munsi biva mu mahanga biba bike kurusha ibyo twoherezayo.(- d\u2019importation &amp;+ d\u2019exportation)<\/li>\n<li>Tuzagabanya imisoro na TVA kugera kuri 50% mugihe cy\u2019imyaka itanu kugirango umuturage yisuganye kandi yiyomore ibikomere by\u2019ubukene n\u2019inzara amaranye imyaka irenga makumyabiri yatewe n\u2019ingoma ya FPR<\/li>\n<li>Tuzahanga kandi duteze imbere imirimo mishya ibyara inyungu zitubutse ku masoko mpuzamahanga nko guteza imbere imikino, umuco na siporo ibikorwa by\u2019ubuhanzi bw\u2019indirimbo, amakinamico, sinema, umupira w\u2019amaguru w\u2019umwuga kugirango urubyiruko rw\u2019u Rwanda rufite impano (talent) rubashe kuyikoresha no kuyibyaza umusaruro uzinjiza mugihugu cyacu ama devise n\u2019imisoro bitubutse.<\/li>\n<li>Tuzateza imbere ubukerarugendo twubaka ibikorwa remezo nyaburanga bikurura ba mukerarugendo nko kubaka amahoteli meza kandi adahenda abayagana hafi y\u2019ibiyaga byose by\u2019u Rwanda,<\/li>\n<li>Tuzubaka \u00a0inyubakwa nyaburanga (Monument) izajya ihuruza amahanga kuburyo yashyirwa ku rutonde rw\u2019umutungo w\u2019isi (patrimoine mondiale de l\u2019UNESCO) kugirango u Rwanda ruhindure amateka aruhesha ishema mu mahanga aho guhora ruvugwa kubikorwa by\u2019urukozasoni gusa.<\/li>\n<li>Tuzigisha abanyarwanda duhereye kubayobozi agaciro ko gukoresha neza igihe (Timing) Kuko igihe gitakaye gitera igihombo kinini mu bukungu bw\u2019igihugu. Urugero ni nk\u2019isoko rya Nyarugenge ryahagaze imyaka irindwi kandi ryarinjizaga amamiliyari atabarika buri mwaka. Ihagarikwa ryaryo rituma habaho ubusuhuke bityo amafaranga abacuruzi bakoreshaga mu gihugu yigira imahanga abanyarwanda basigara bayura.<\/li>\n<\/ul>\n<p><b><\/b><b>d.\u00a0\u00a0\u00a0 <\/b><b>Kubaka inzego zishingiye kuri\u00a0 Demokarasi nyakuri,<\/b><\/p>\n<ul>\n<li>Tuzaharanira kubaka inzego z\u2019ubutegetsi bushyirwaho n\u2019abaturage bisobanurako demokarasi ishyaka ryacu riharanira ari izaba ishingiye kubutegetsi bwa repulika.<\/li>\n<li>Tuzashyiraho inteko nkuru y\u2019igihugu igizwe n\u2019impuguke mu nzego zose kugirango abayigize basesengure ku buryo bwa gihanga ibibazo byose igihugu cyacu gifite badushakire n\u2019imiti ibikwiye kugirango demokarasi ishinge imizi mu Rwanda.<\/li>\n<li>Tuzaharanira kubaka ubutegetsi bwubahiriza amahame ya demokarasi aho umukuru w\u2019igihugu atazongera kurenza manda ebyiri kandi nazo zitarengeje imyaka itanu buri manda.<\/li>\n<li>Tuzashyiraho Leta buri mu nyarwanda wese yibonamo ihagarariye abaturage koko biciye mu matora adafiditse kandi buri karere k\u2019u Rwanda kazaba gahagarariwe mu nzego zose za leta n\u2019iz\u2019umutekano.<\/li>\n<li>Tuziga uburyo bwa gihanga bunogeye abaturage bose bwo gushyiraho ubutegetsi busaranganijwe bubonekamo amoko yose kandi mu nzego zose zifata ibyemezo.<\/li>\n<li>Tuzashyiraho ubutegetsi bwemera amashyaka menshi kandi bukayaha uburenganzira bungana ndetse n\u2019ubwisanzure bwo gukorera mu mucyo.<\/li>\n<li>Tuzashyiraho komisiyo y\u2019amatora igizwe n\u2019abantu bakomoka mumashyaka yose ndetsena sosiyete sivire kandi ku mubare ungana kugirango duce umuco wo kwiba amajwi.<\/li>\n<\/ul>\n<p><b><\/b><b>e.\u00a0<\/b><b>Gutsura umubano mwiza n\u2019amahanga,<\/b><\/p>\n<ul>\n<li>Tuzavugurura politiki y\u2019ububanyi n\u2019amahanga yaba aya kure cyangwa ya hafi dukura ibitotsi byose FPR-Inkotanyi yashyize mu mubano w\u2019igihugu cyacu n\u2019ibihugu by\u2019inshuti.<\/li>\n<li>Tuzasaba ibihugu by\u2019inshuti \u00a0korohereza abanyarwanda uburyo bwo kubyinjiramo no kubibonamo akazi,amashuli cyangwa kubishoramo imari \u00a0aho guhora tubitegeye amaboko ngo bidufashe cyangwa bitugurize.<\/li>\n<li>Tuzateza imbere ubutwererane bw\u2019akarere hagamijwe kugirango ubukungu bw\u2019ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo bugirire akamaro abaturage bose bagatuye batarinze gushyamirana mu ntambara z\u2019urudaca ahubwo bigakorwa mu bwuzuzanye bwa za leta z\u2019ibyo bihugu n\u2019abaturage babyo.<\/li>\n<\/ul>\n<p><b>f.\u00a0<\/b><b>Kubahiriza uburenganzira bwa muntu,<\/b><\/p>\n<ul>\n<li>Tuzaharanira ko\u00a0 ihame ry\u2019ibanze rya leta riba iryo kubahiriza uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu n\u2019ukwishyira ukizana kwa buri muturarwanda wese uzaba yubahirije neza inshingano zimureba nk\u2019umuturage.<\/li>\n<li>Uburenganzira bw\u2019abana, abari n\u2019abategarugori buzarushaho kubahirizwa no guhabwa agaciro bukwiye.<\/li>\n<li>Nta munyarwanda uzongera guhezwa mu nzego zose z\u2019igihugu zaba iza gisivire cyangwa iz\u2019umutekano kubera ubwoko bwe cyangwa akarere aturukamo mugihe azaba yujuje ibisabwa byose kugirango yinjire muri izo nzego.<\/li>\n<li>Tuzaha urubuga rusesuye imiryango n\u2019amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu kugirango abashe kurangiza neza inshingano zayo.<\/li>\n<li>Tuzashyiraho itegeko rirengera ubwisanzure bw\u2019itangazamakuru ndetse n\u2019ubwo kwinigura ku munyarwanda wese ubyifuza adasebanya. Kugirango ntihazagire umunyarwanda wongera kuzira ibyo atekereza,<\/li>\n<li>Tuzashyira iherezo kumpamvu zose zitera ubunzi kandi ducyure impunzi zose zibishaka ntagahato.<\/li>\n<li>Tuzashyira iherezo ku kuziza umunyarwanda uwo ariwe wese\u00a0 ko yize mu rurimi uru n\u2019uru icyangombwa ni ubumenyi n\u2019ubushobozi azaba agaragaza ku isoko ry\u2019umurimo no mu bikorwa bigamije guteza igihugu imbere.<\/li>\n<li>Tuzaharanira\u00a0 nta mananiza ajemo ifungurwa ry\u2019 inzirakarengane zose zifungiye\u00a0 ibyaha zitiriwe kubera politiki,cyangwa \u00a0ubwoko bwazo.<\/li>\n<li>Tuzaharanira ko uburenganzira bw\u2019amadini bwubahirizwa duca burundu itotezwa ry\u2019amadini n\u2019abayoboke bayo.<\/li>\n<\/ul>\n<p><b>g.\u00a0\u00a0\u00a0 <\/b><b>Kuvugurura uburezi<\/b><\/p>\n<ul>\n<li>Tuzaharanira gushyiraho urwego rwa Leta rwihariye rw\u2019uburezi rushinzwe kunononsora imyigire y\u2019abana b\u2019u Rwanda kuva mu mashuri abanza kugeza kuri kaminuza no kubonera abana bose ibyo bakeneye byose kugirango babashe kurangiza neza amasomo yabo, bityo bazabashe guteza imbere igihugu cyabo.<\/li>\n<li>Tuzaharanira ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza n\u2019ayisumbuye ya leta bagira ubumenyi bungana n\u2019ubuhabwa abana bo mu mashuri yigenga. Ibyo kugirango bigerweho abana b\u2019abayobozi bagomba kwiga mu bigo bya leta bityo abo bayobozi barusheho kugira ubushake bwo gukurikirana imyigire y\u2019abana b\u2019u Rwanda bose mu bigo bya leta kuko bazaba bahafite abana babo bwite.<\/li>\n<\/ul>\n<p><b>h.\u00a0\u00a0\u00a0<\/b><b>Kuvugurura ubuvuzi,<\/b><\/p>\n<ul>\n<li>\u00d8 Tuzashyiraho uburyo bumwe bwo kwivuza (securit\u00e9 sociale) butavangura abanyarwanda aho umunyarwanda wese azajya yivuriza mu ivuriro ashaka ryose kandi abantu bose bagahabwa imiti imwe ijyanye n\u2019indwara barwaye.<\/li>\n<li>\u00d8 Tuzavugurura ubuvuzi twongerera ubushobozi amavuriro ya leta ari nako twongera umubare wa za Dispanseri n\u2019ibitaro mu ntara zose z\u2019u Rwanda kugirango birusheho kwegera abaturage.<\/li>\n<li>\u00d8 Tuzongerera ubushobozi ikigo cya kaminuza y\u2019u Rwanda gishinzwe ubushakashatsi muby\u2019ubuhanga kugirango kitwigire uburyo ibimera by\u2019u Rwanda byabyazwa imiti yakorerwa mu Rwanda bityo tugabanye iyari isanzwe itumizwa mumahanga.<\/li>\n<li>\u00d8 Tuzashyiraho ibigo bihugura abavuzi ba gakondo bakoresha imiti ya kinyarwanda n\u2019ababyaza ba gakondo kugirango ubumenyi bwabo bwunganire ubwa kizungu kandi ingaruka zibukomokaho ziranduke burundu.<\/li>\n<li>\u00d8 Tuzashyiraho urwego rw\u2019ubutabazi (service pompier) buzajya bufasha kugeza indembe kwa muganga muburyo bwihuse no gutabara ahabaye amakuba y\u2019ibiza bidasanzwe.<\/li>\n<\/ul>\n<p><b><\/b><b>i.\u00a0<\/b><b>Gushyiraho inzego z\u2019umutekano zikorera abaturage,<\/b><\/p>\n<ul>\n<li>\u00d8 Tuzubaka \u00a0igisirikari cy\u2019igihugu, igipolisi n\u2019izindi nzego z\u2019umutekano, iz\u2019iperereza,iza gasutamo,izishinzwe urujya n\u2019uruza rw\u2019abantu mugihugu bitivanga muri politiki no mu bikorwa by\u2019amashyaka,<\/li>\n<li>\u00d8 Tuzubaka \u00a0inzego z\u2019umutekano \u00a0zitarobanura abana b\u2019u Rwanda twifashishije ibyari bikubiye mu masezerano ya Arusha mu gika gisobanura ibyo kuvanga ingabo,<\/li>\n<li>\u00d8 Tuzaca umuco wo gushyira urubyiruko mugisirikari ku ngufu kuko bituma uwagihatiwe atarangiza inshingano ze nk\u2019uko bikwiye.kandi twemerere nta mananiza ushaka gusezera muri uwo mwuga.<\/li>\n<li>\u00d8 Tuzaca akajagari ko gufata umusirikari ukamwambika imyambaro ya gipolisi agatangira akazi atahuguriwe aribyo bituma uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu buhohoterwa.<\/li>\n<li>\u00d8 Tuzagabanya umubare w\u2019ingabo kugirango abiyemeje umwuga wo kurinda umutekano n\u2019ubusugire bw\u2019igihugu bagire imishahara ishyira mugaciro umwuga wabo.<\/li>\n<li>\u00d8 Tuzahugurira ingabo imyuga n\u2019imilimo izamura ubukungu bw\u2019igihugu kugirango umusirikare yumve ko atabereyeho kurasa gusa kandi iyo myuga izanamufashe mugihe azaba yarasezerewe mu ngabo.<\/li>\n<\/ul>\n<p><b>j.\u00a0<\/b><b>Kurwanya ibikorwa by\u2019iterabwoba ku isi<\/b><\/p>\n<ul>\n<li>\u00d8 Tuzafatanya n\u2019ibihugu by\u2019amahanga mu gutahura abantu bose cyangwa imitwe ikora iterabwoba hirya no hino ku isi.<\/li>\n<li>\u00d8 Tuzita ku mutekano w\u2019abanyamahanga baza gusura igihugu cyacu,uw\u2019abaza gukoreramo imirimo y\u2019ishoramali ndetse n\u2019uw\u2019abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda<\/li>\n<li>\u00d8 Tuzakuraho imitwe y\u2019iterabwoba yashinzwe na FPR-Inkotanyi haba mu Rwanda imbere no mu karere ,nka Local Defens Forces,intore,inkeragutabara ndetse na M23.<\/li>\n<li>\u00d8 Tuzaharanira ko mu karere u Rwanda ruherereyemo harangwa mo umutekano usesuye twirinda kubangamira inyungu z\u2019ibihuguby\u2019inshuti byaba ibya hafi cyangwa ibya kure, <b><\/b><\/li>\n<\/ul>\n<p><b>\u00a0<\/b><b>X. U M WAN Z U R O<\/b><\/p>\n<p>Nk\u2019uko twabyitegereje duhereye ku buryo igihugu cy\u2019Ubufaransa (France) kiyobowe aho umuntu agirwa minisitiri, ari uko yabanje kunyuzwa imbere y\u2019abaturage bakabanza kumushima biciye mu nzira y\u2019 amatora yaba ay\u2019abakuru b\u2019uturere (Maire), yaba ay\u2019abadepite n\u2019ayandi \u2026<\/p>\n<p>Twaragenzuye dusanga iyo\u00a0 \u00a0abayobozi batowe n\u2019abaturage aho gushyirwaho n\u2019umuntu umwe cyangwa ishyaka rimwe aribwo igihugu kiba kiyobowe koko n\u2019abantu bakorera abaturage kuko bahora bitaye ku nyungu zabo kugirango bazakomeze kubagirira ikizere mu matora azakurikiraho.<\/p>\n<p>Kubera ko twumva neza ko ntawavuga imisango y\u2019ubukwe atarabona umugeni, mu Ishyaka ryacu twihaye inshingano nyamukuru yo guharanira mbere na mbere kurasa ku ntego kugirango twirinde impaka zitadufitiye akamaro ku rugamba turwana narwo.<\/p>\n<p>Niyo mpamvu nihagira umuntu uzajya adushotora atubaza ibyabaye ku ngoma zacyuye igihe tuzajya tumusubiza ko ibyo bibazo bigamije kuturangaza kandi ko akazi kadutegereje ko guhangana n\u2019ingoma y\u2019igitugu ari kenshi ndetse karemereye bityo tukaba tugomba gukoresha neza igihe n\u2019imbaraga dufite.<\/p>\n<p>Ryifashishije amahame ya Demokarasi, Ishyaka ryacu ryiyemeje gusubiza ituze mu mitima y\u2019abanyarwanda ribarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ryaba ari irigamije kubakenesha nkana, ryaba ari iryo kubarunda mu munyururu n\u2019ubwicanyi bagirirwa na FPR inkotanyi.<\/p>\n<p>Ishyaka <b>FPP-URUKATSA<\/b> ni ishyaka riharanira inyungu z\u2019abanyarwanda bose rititaye ku bwoko bwabo, akarere baturukamo,. Indimi bavuga cyangwa bizemo, imyemerere yabo, n \u2019ibindi byagiye bizana amacakubiri mu banyarwanda.<\/p>\n<p>Umunyarwanda wese uzashima ingengabitekerezo y\u2019ishyaka ryacu yaba afite abamwita inyenzi, cyangwa se abamwita interahamwe ahawe ikaze mu ishyaka ryacu mugihe cyose nta rukiko rubifitiye ububasha rumukurikirana cyangwa se ruramuhamya icyaha (Pr\u00e9somption d\u2019innocence)<\/p>\n<p>Turashaka guha agaciro umuturage w\u2019umunyarwanda kuburyo ntawe uzongera guterwa ipfunwe n\u2019uko Imana yamuremye dutere ukwiyakira kwa buri muntu ku giti cye no kwakira mugenzi we badahuje ubwoko, mu mitima y\u2019abanyarwanda.<\/p>\n<p>Ubutumwa dufitiye abanyarwanda buzajya bwumvikanira cyangwa se bugaragarira mu bikorwa bizajya bituranga kandi imbuto tuzera niyo izarushaho gutuma abanyarwanda bamenya neza abo turibo bityo bitume batatwitiranya.<\/p>\n<p>Turashaka guha urubyiruko (Nouvelle G\u00e9n\u00e9ration Rwandaise) inkoni y\u2019ubutware bakayobora politiki y\u2019igihugu cyabo ariko bazirikana ko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi kandi ko intabaza irira kumuziro; bisobanura ko kwubaha abasheshe akanguhe n\u2019abatuboneye izuba muri politiki ari inshingano ya buri munyamuryango uzayoboka ishyaka ryacu kubera byinshi tubatezeho hagamijwe kubigiraho ubunararibonye bafite mubintu bimwe na bimwe byadufasha muri iyi nzira twiyemeje yo kubohora igihugu cyacu.<\/p>\n<p>Ishyaka ryacu rizubakira ibitekerezo n\u2019ibikorwa byaryo ku bufatanye n\u2019impanuro z\u2019abatuboneye izuba muri politiki kuko umuryango utubaha abakuru uba wototera kurimbuka naho ibikorwa byaryo bizubakirwa kumaraso mashya akomoka ku mbaraga z\u2019urubyiruko (NOUVELLE GENERATION RWANDAISE) niyo mpamvu ikivugo cy\u2019abanyamuryango bacu twifuje ko kiba \u201cAMACUMU ACANYE\u201d kugirango buri munyamuryango uzayoboka iri shyaka azaterwe ishema no kuba ariwe mizero y\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Bikorewe muri Mayotte kuwa 8 kamena 2013<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-thumbnail wp-image-3205\" alt=\"3.\tBwana AKISHULI, Abdallah: Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman)\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/akishuli-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/akishuli-150x150.jpg 150w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2013\/02\/akishuli.jpg 352w\" sizes=\"auto, (max-width: 150px) 100vw, 150px\" \/><\/p>\n<p>AKISHULI Abdallah: Umuvugizi (Porte par\u00f4le) w\u2019ishyaka\u00a0\u00a0\u00a0FPP-URUKATSA<\/p>\n<p>(S\u00e9)<\/p>\n<p><a href=\"tel:00262639030023\">Tel: 00262639030023<\/a><\/p>\n<p>Skype: Abdallah.Akishuli<\/p>\n<p>Niba mwifuza kutwandikira mugira icyo mutubaza, mutwungura, cyangwa se mushaka kuza muri iri shyaka, mwohereza ubutumwa bwanyu kuri:\u00a0 <a href=\"mailto:amacumu.acanye@gmail.co\">amacumu.acanye@gmail.co<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>IMIGABO\u00a0\u00a0 N\u2019IMIGAMBI\u00a0\u00a0 Y\u2019ISHYAKA\u00a0FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP\u2013URUKATSA) I.INTANGIRIRO a.Inkomoko y\u2019inyito y\u2019ishyaka FPP-URUKATSA<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3704,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3702","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>ISHYAKA FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP\u2013URUKATSA) - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ISHYAKA FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP\u2013URUKATSA) - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"IMIGABO\u00a0\u00a0 N\u2019IMIGAMBI\u00a0\u00a0 Y\u2019ISHYAKA\u00a0FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP\u2013URUKATSA) I.INTANGIRIRO a.Inkomoko y\u2019inyito y\u2019ishyaka FPP-URUKATSA\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-06-09T13:55:34+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"36 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"ISHYAKA FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP\u2013URUKATSA)\",\"datePublished\":\"2013-06-09T13:55:34+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\\\/\"},\"wordCount\":7306,\"commentCount\":4,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\\\/\",\"name\":\"ISHYAKA FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP\u2013URUKATSA) - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-06-09T13:55:34+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":391,\"height\":344},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ISHYAKA FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP\u2013URUKATSA)\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ISHYAKA FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP\u2013URUKATSA) - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ISHYAKA FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP\u2013URUKATSA) - Umunyarwanda","og_description":"IMIGABO\u00a0\u00a0 N\u2019IMIGAMBI\u00a0\u00a0 Y\u2019ISHYAKA\u00a0FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP\u2013URUKATSA) I.INTANGIRIRO a.Inkomoko y\u2019inyito y\u2019ishyaka FPP-URUKATSA","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-06-09T13:55:34+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"36 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"ISHYAKA FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP\u2013URUKATSA)","datePublished":"2013-06-09T13:55:34+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/"},"wordCount":7306,"commentCount":4,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/","name":"ISHYAKA FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP\u2013URUKATSA) - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-06-09T13:55:34+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":391,"height":344},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-front-pour-la-paix-et-le-progres-fpp-urukatsa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ISHYAKA FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES (FPP\u2013URUKATSA)"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3702","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3702"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3702\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3702"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3702"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3702"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}