{"id":3721,"date":"2013-06-14T20:02:40","date_gmt":"2013-06-14T18:02:40","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3721"},"modified":"2013-06-14T20:02:40","modified_gmt":"2013-06-14T18:02:40","slug":"itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/","title":{"rendered":"Itangazamakuru ry\u2019u Rwanda, umuyoboro w\u2019ibinyoma bya FPR"},"content":{"rendered":"<p><em>Hashize iminsi ibinyamakuru bikorera mu Rwanda byarahagurukiye kwandika kandi byikoma Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, kubera ko yatanze icyifuzo cy\u2019uko leta y\u2019u Rwanda yashyikirana na FDLR. FPR yarahagarutse ikoresha inzego za leta , imiryango yigenga ndetse n\u2019ibinyamakuru, handikwa inyandiko nyinshi zamagana Kikwete, bageza n\u2019aho bamwita umujenosideri.<\/em><!--more--><\/p>\n<p>Muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 14 Kamena 2013, ibinyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, byaramutse byandika inkuru ku ruzinduko rwa Perezida wa USA muri Afrika. Igitangaje cyane nuko ibi binyamakuru byo mu Rwanda byibanda buri gihe kuri Tanzaniya nkaho ari cyo gihugu cyonyine Obama azagenderera. Kwandika kuri Tanzaniya ntabwo ari cyo giteye impungenge, ikibazo gikomeye nuko ibyo binyamakuru byandika inkuru zuzuyemo ibinyoma n\u2019ikabyankuru.<\/p>\n<p>Ibyo binyamakuru byanditse ko ngo Perezida Obama atakigiye muri Tanzaniya.<\/p>\n<p>Umuseke.com wanditse inkuru igira iti: \u00ab\u00a0<strong>Obama yahagaritse isafari yerekeza muri Tanzania\u00a0\u00bb<\/strong><\/p>\n<p><em>Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byahagaritse uruzinduko rwa Perezida Barack Obama n\u2019umugore we Michelle bari kuzagirira muri Tanzania kubera ibibazo by\u2019amafaranga nkuko byatangajwe na Washington Post kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena.<\/em><\/p>\n<p>Urugendo rwa Obama muri Tanzania ngo rwari gusaba imyiteguro ihambaye kandi ihenze cyane, cyane cyane ku bamurinda nkuko The Post ibivuga. Washington Post ivuga ko yamenye amakuru ko\u00a0<em>\u201c urugendo rwa Obama rwari gusaba gutegura bikomeye itsinda kabuhariwe mu burinzi, abarishi badahusha benshi n\u2019ibindi bihenze cyane mu kwirinda inyamaswa nk\u2019ibisamagwe n\u2019intare.\u201d<\/em><\/p>\n<p>Soma inkuru yose hano:\u00a0<a href=\"http:\/\/www.umuseke.rw\/obama-yahagaritse-isafari-yerekeza-muri-tanzania\/\" target=\"_blank\">Obama muri Tanzaniya<\/a><\/p>\n<p>Igihe.com cyanditse kiti: \u00ab\u00a0<strong>Perezida Obama yasubitse uruzinduko muri Tanzania\u00a0\u00bb<\/strong><\/p>\n<p><em>Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ku wa gatutu w\u2019iki Cyumweru ko uruzinduko rwa Perezida Barrack Obama n\u2019umufasha we bari kuzagirira muri Tanzania rusubitswe.<\/em><\/p>\n<p>Ikinyamakuru The Washington Post kivuga ko mu itegurwa ry\u2019urugendo rwa Obama hirengagijwe ko hagombaga imbaraga zihambaye mu rwego rwo kumurindira umutekano, ingengo y\u2019imari yagombaga kurugendaho ikaba itarateguwe neza.<\/p>\n<p>Soma inkuru yose hano:\u00a0<a href=\"http:\/\/www.igihe.com\/politiki\/amakuru\/article\/perezida-obama-yasubitse\" target=\"_blank\">Obama muri Tanzaniya<\/a><\/p>\n<p>Iyo umuntu asomye izi nkuru zombi yibaza koko niba u Rwanda ruzigera rugera ku itangazamakuru ryigenga koko. Ese umuntu yavuga ko abanyamakuru b\u2019abanyarwanda ari injiji? Cyangwa bakora umwuga badafitiye ubumenyi? Iyo umuntu avuze ubumenyi, yahera nyine kuri iyi nkuru bateruye mu kinyamakuru cyo muri USA kitwa Washington Post, bakaba bananiwe kubishyira mu kinyarwanda ngo batange ubutumwa bwari bwanditse mu cyongereza. Muri make Washington Post yanditse ko urugendo rwitwa SAFARI, abakerarugendo bakunze gukorera muri Tanzaniya, aho basura inyamaswa n\u2019ibindi byiza bitatse Tanzaniya, rushobora kuvanwa kuri gahunda ya Obama muri Tanzaniya, kubera impamvu zitandukanye, harimo iy\u2019umutekano. Ariko nta na hamwe washington Post yanditse ko Obama atakigiye muri Tanzaniya. Iki n\u2019ikinyoma cyambaye ubusa uwagihimbye yakoreye ubusa, azabeshye abatazi icyongereza.<\/p>\n<p>Mushobora gusoma inkuru yose ya wanshington post hano hasi.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.washingtonpost.com\/politics\/obamas-trip-to-africa-poses-special-challenges-enormous-costs\/2013\/06\/13\/29d9270a-cd29-11e2-8845-d970ccb04497_story.html?hpid=z2\" target=\"_blank\">Document: Major resources needed for Obama Africa trip<\/a><\/p>\n<p><strong>Ubwanditsi<\/strong><\/p>\n<p>Source: Ikaze iwacu<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hashize iminsi ibinyamakuru bikorera mu Rwanda byarahagurukiye kwandika kandi byikoma Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, kubera ko yatanze icyifuzo cy\u2019uko leta y\u2019u Rwanda yashyikirana na FDLR. FPR yarahagarutse ikoresha inzego za leta , imiryango yigenga ndetse n\u2019ibinyamakuru, handikwa inyandiko nyinshi zamagana Kikwete, bageza n\u2019aho bamwita umujenosideri.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3722,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-3721","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Itangazamakuru ry\u2019u Rwanda, umuyoboro w\u2019ibinyoma bya FPR - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Itangazamakuru ry\u2019u Rwanda, umuyoboro w\u2019ibinyoma bya FPR - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hashize iminsi ibinyamakuru bikorera mu Rwanda byarahagurukiye kwandika kandi byikoma Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, kubera ko yatanze icyifuzo cy\u2019uko leta y\u2019u Rwanda yashyikirana na FDLR. FPR yarahagarutse ikoresha inzego za leta , imiryango yigenga ndetse n\u2019ibinyamakuru, handikwa inyandiko nyinshi zamagana Kikwete, bageza n\u2019aho bamwita umujenosideri.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-06-14T18:02:40+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/\",\"name\":\"Itangazamakuru ry\u2019u Rwanda, umuyoboro w\u2019ibinyoma bya FPR - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-06-14T18:02:40+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":1200,\"height\":1199},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Itangazamakuru ry\u2019u Rwanda, umuyoboro w\u2019ibinyoma bya FPR\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Itangazamakuru ry\u2019u Rwanda, umuyoboro w\u2019ibinyoma bya FPR - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Itangazamakuru ry\u2019u Rwanda, umuyoboro w\u2019ibinyoma bya FPR - Umunyarwanda","og_description":"Hashize iminsi ibinyamakuru bikorera mu Rwanda byarahagurukiye kwandika kandi byikoma Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, kubera ko yatanze icyifuzo cy\u2019uko leta y\u2019u Rwanda yashyikirana na FDLR. FPR yarahagarutse ikoresha inzego za leta , imiryango yigenga ndetse n\u2019ibinyamakuru, handikwa inyandiko nyinshi zamagana Kikwete, bageza n\u2019aho bamwita umujenosideri.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-06-14T18:02:40+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/","name":"Itangazamakuru ry\u2019u Rwanda, umuyoboro w\u2019ibinyoma bya FPR - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-06-14T18:02:40+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":1200,"height":1199},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazamakuru-ryu-rwanda-umuyoboro-wibinyoma-bya-fpr\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Itangazamakuru ry\u2019u Rwanda, umuyoboro w\u2019ibinyoma bya FPR"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3721","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3721"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3721\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3721"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3721"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3721"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}