{"id":3740,"date":"2013-06-17T21:06:54","date_gmt":"2013-06-17T19:06:54","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3740"},"modified":"2013-06-17T21:06:54","modified_gmt":"2013-06-17T19:06:54","slug":"ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/","title":{"rendered":"ESE TEKINIKI YA KAGAME IZAMUGEZA KU MUGAMBI WE WO KUGUNDIRA UBUTEGETSI?"},"content":{"rendered":"<p>Umunyarwanda yaciye umugani ngo: \u201cutazi ubwenge ashima ubwe\u201d, Kagame nawe yitiranya ubushobozi bwe buke n\u2019ubuswa bw\u2019abanyarwanda barenga Miliyoni 12, doreko amaze guhinduka \u201cumutekinisiye\u201d ukomeye cyane nkuko abyibwira ubwe,<!--more--> ibi bikaba bikomeje kugaragarira mu myitwarire ye aho akomeje kutwereka umugambi we wo kugundira no gufata ingwate ubutegetsi bw\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda arimo gupangana n\u2019intore ze (inkomamashyi) zibumbiye mw\u2019ishyaka rye rya FPR, uyu mugambi akaba akomeje kuwamamaza hirya no hino mu biganiro n\u2019abanyamakuru, ingendo akorera hirya no hino mu ntara no mu bitangazamakuru by\u2019amahanga aho akomeje kwigira nyoni nyinshi igihe cyose abajijwe kuri 2017.<\/p>\n<p>Imikorere ya Kagame yakomeje gukemangwa ahantu hose yagiye akora, uhereye mu gihugu cy\u2019ubugande ukageza mu Rwanda, ngirango twumvise imikorere mibi kandi yuje ubugome yakoreraga muri Uganda igihe yaragishinzwe inzego z\u2019iperereza, aho yaje guhimbwa akazina k\u2019agatazirano ka PILATO bitewe nuko ngo yagiye yirenza abantu batari bake bazira ubugome n\u2019ubugambanyi bwe, aha kandi ninaho yahereye urwango na bamwe mu banyarwanda b\u2019abasirikare bari bahuje ibibazo aho bamushinjaga kudashyira mu gaciro n\u2019ubushobozi buke, ibi byagiye bituma ahutaza inzirakarengane nyinshi, muri abo batamukundaga kandi bakabimwereka harimo abari bayoboye ingabo za APR\/FPR baguye ku rugamba mu bihe bitandukanye, ntitwakwibagirwa abana b\u2019inkotanyi yagiye yicisha udufuni abaziza ko bize ngo nibagera I Kigali batazamutegeka we n\u2019inkomamashyi ze zahindutse abayobozi bo kuroha u Rwanda, uyu Kagame kandi aho afatiye ubutegetsi yagiye ashyirwa mu majwi n\u2019abasirikare kimwe n\u2019abanyepolitike benshi bahoze muri APR\/FPR bamushinja ubwicanyi butandukanye, ibirego yakomeje guhakana kugeza ubu akaba amaze kwibikaho ibigwi byo kuba UMUBESHYI, INDYARYA n\u2019UMUGOME utagira icyo yubaha na kimwe doreko adatinya guhitana abantu n\u2019ibintu, uyu mugabo rero ibigwi bye biteye ubwoba ndetse bikaba biteye kwibaza kuburyo agenda yongera umuvuduko uko bukeye n\u2019uko bwije.<\/p>\n<p>Ubundi biranditswe ko ibikorwa by\u2019umuntu, bibi cyangwa byiza, bigira ingaruka doreko umuntu aba mwiza cyangwa akaba mubi bitewe n\u2019ibyo ahitamo kwimika mu mutima we, ntawimika ibikorwa bibi ngo abe mwiza kimwe n\u2019uko imbuto z\u2019amacunga zitamera ku giti cy\u2019umuko, ububi bwa Kagame abenshi ntitwigeze tububona kuko yari umuhanga mu gukora amahano akiyumanganya, akajijisha abaturage abereka ko we ubwe ari umwere ko bikorwa n\u2019abandi, ariko uko iminsi yagiye igenda niko twagiye tumubona, ndetse kuva mu myaka 20 ishize byagiye bigaragara ko umubare w\u2019inzirakarengane zikomeje kuzira ibikorwa byuzuye ubugome bye ugenda wiyongera uko bwije n\u2019uko bukeye. Sinzibagirwa urukundo nakundaga uyu mugabo, kugeza igihe hadukaga IBIBAZO BY\u2019ABANYAKIBUYE aho yigirizaga nkana ku batutsi bose bakomoka ku kibuye, barimo ba SEBARENZI Kabuye wayoboraga Inteko (yigengaga) y\u2019abadepite, agahitana abacuruzi, agahitana umujyanama wa Pasteur BIZIMUNGU, agashaka kwica umucuranzi wakundwaga na benshi Ben RUTABANA akoresheje mugenzi we wari inshuti ye Imana igakinga akaboko n\u2019abandi benshi\u2026 Sinzibagirwa ubwo yarabajijwe n\u2019abanyamakuru icyo Ben RUTABANA azira n\u2019impamvu adafungurwa kuko abanyarwanda batemeraga ibirego yaregwaga, maze Kagame n\u2019umujinya mwinshi akabasubiza ko batagomba kumubaza iby\u2019umusirikare muto, uririmba yambaye ubusa mu ma night clubs, ndetse mu kwishongora cyane byuzuye ubugome yahise yuka inabi uwo munyamakuru amubwirako u Rwanda rufite ba \u201cofficers\u201d benshi baruta cyane \u2018\u20192Lt\u201d Ben RUTABANA \u201cumujura uregwa kwiba imitungo itandukanye\u201d. Ku bazi imvugo n\u2019imyifatire bya Perezida Kagame, twarumiwe cyane ubwo uwari umukuru w\u2019ingabo na Visi Perezida w\u2019u Rwanda yavugaga ko umusirikare wok u rwego rwa 2Lt. nka RUTABANA ntacyo yaravuze, mugihe urugamba rwarwanywe n\u2019abana bato basize imiryango yabo, bagacikisha amashuri bakicwa, we yigaramiye mu ndaki ndetse yitemberera mu bihugu byo hanze, doreko yabonaga umwanya wo kubyarana n\u2019umugorewe mu gihe abandi bana batari bazi aho ba se bagiye, kuko ntawasezeraga abe igihe yabaga yagiye mu nkotanyi.<\/p>\n<p>Perezida Kagame kandi ntiyahagarariye aho, kuko yishe abantu bose bamwerekaga ko imikorere ye ibangamye, afunga abo bose yishishaga, amenesha abatari bake, yigarurira ubutegetsi bwose, ndetse ageza ubwo yishyiraho ITEGEKONSHINGA badutegeka twese kuritora ngo niryo ryiza, ritubereye kandi rije gukorera inyungu z\u2019abaturage, byahe byo kajya ko uwo mugambi mubisha wo kudutegurira itegekonshinga rifitse wari wuzuye ubugambanyi bwo kwambura abaturage ijambo, no kubariganya ububasha bwabo bahawe n\u2019Imana bwo kwihitiramo abategetsi beza, bamwe baba bafite ubushobozi n\u2019ubushake bwiza bwo guteza igihugu imbere, ahubwo akegurirwa ububasha bw\u2019ikirenga bwo gushyiraho uwo ashatse no kumukuraho, kwica uwo ashatse nta rubanza, kwiba imitungo yose ntihagire n\u2019uwabimubaza, kuyoborana n\u2019uwo ashatse wese ntihagire ubaza, nuko kuva ubwo yimika abategetsi bafitanye ubucuti, icyenewabo n\u2019irondakarere bihabwa intebe kugeza n\u2019ubwo IMYANYA Y\u2019UBUTEGETSI BWITE BWA LETA YAGIYE IHABWA ABANYAMAHANGA aho kuba abanyarwanda, ibintu bitabaho ariko bishoboka cyane mu Rwanda (Abazungu, abanyakenya, abagande n\u2019abandi badafitanye isano n\u2019u Rwanda).<\/p>\n<p>Mu bintu Kagame aregwa kandi atinya kuzabazwa umunsi yarekuye ubutegetsi, harimo ubwicanyi butandukanye (kwica abasirikare b\u2019inkotanyi, kwica abasivire, abihayimana batandukanye, ubufatanyacyaha mu guteza jenoside, kurimbura abahutu, kwirenza abaperezida batandukanye nka HABYARIMANA, NTARYAMIRA na KABILA), gushoza intambara mu bihugu bituranye n\u2019u Rwanda nta mpamvu, guteranya abanyarwanda ababibamo inzangano zishingiye ku muco mubi wo kunekerezwa no kwishishanya, kwicisha abana b\u2019u Rwanda kubw\u2019inyungu ze zitandukanye, guhemukira Leta y\u2019u Rwanda, kwica amategeko atandukanye nkana agamije indonke, kutubaha itegekonshinga ubwe yishyiriyeho, no kwigwizaho umutungo w\u2019igihugu akagisiga mu myenda nta mpamvu, doreko Leta y\u2019u Rwanda isigaye yirirwa isabiriza, yiguza hirya no hino kandi Kagame akomeje kuyisahurana ubugome n\u2019ubuswa butandukanye yigurishaho ibigo byayo ku mafaranga make cyane, ubundi agatwara imigabane itandukanye ya Leta mu buryo budasobanutse ubu akaba abarirwa mu baherwe ba mbere kw\u2019isi mugihe abanyarwanda barushaho kuba \u201cabatindi\u201d bikamworohera kubakoresha uburetwa no kubategekesha igitugu. Ibi byose rero kimwe n\u2019ibindi nibagiwe nibyo bikomeje kubera Perezida Kagame imbogamizi ku buryo amahirwe yo kuva ku butegetsi ari muzima agenda ayoyoka, kandi nkaba mwumva kuko igihe yakoraga ayo mahano yose yabaga yibwira ko bizamworohera cyane, doreko afite ubuhanga butangaje mu bikorwa nk\u2019ibyo, ibintu byamugize igitangaza cyane kw\u2019isi akaba adasiba mu binyamakuru ataruko avugwaho ibyiza ahubwo ahora yisobanura ku bibazo akomeje guteza INYOKOMUNTU cyane cyane abanyafurika baturiye Akarere k\u2019Ibiyaga Bigari.<\/p>\n<p>Iyo ugerageje kwumva ibyo agenda asubiza abanyamakuru batandukanye badahwema kumubaza ku buzima bw\u2019igihugu ndetse n\u2019ubwe bwite nyuma ya 2017, ubwo manda ye yemewe n\u2019Itegekonshinga yishyiriyeho izaba irangiye, asubizanya imvugo yuje UKWIHEBA no KUJIJISHA igira iti: \u201c\u2026Iki kibazo mukomeje kukimbaza ariko igisubizo cyanjye ntigihinduka, nubwo abaturage bakomeje kungaragariza ko bifuzako nabayobora muri manda ya gatatu, njye nifuzako ibyo twabibaharira bo ubwabo bakazihitiramo uko bizagenda, nkaba ntifuza gukomeza kubisobanura kuko mbona byabarangaza, nimureke icyo kibazo tuzagisubize ubwo tuzaba tugeze icyo gihe\u2026 nambuka urutindo aruko ndugezeho\u2026\u201d Ku bantu bazi gusesengura aha mubonamo ubushake n\u2019inyota yuko uyu munyagitugu abona ntayandi mahitamo afite uretse ayo kwihambira ku butegetsi kuko afite ubwoba bwo gukurikiranwa ku bikorwa bye bibi, doreko benshi bemeza ko kw\u2019Isi yose ntawumuhiga mu kubabaza ikiremwamuntu doreko yarimbuye benshi, amenesha benshi ndetse atera abanyarwanda n\u2019abanyamahanga intimba kubwo kubamaraho ababo, ibi bikajyana no gukenesha rubanda nyamwinshi yigwizaho ibyakabatunze, ibi akaba abikorana n\u2019ingirwabayobozi yishyiriraho akanavanaho igihe ashakiye, bityo baguhuriza mu KUMURAMYA doreko yigize ikigirwamana we ubwe n\u2019abandi banyagatsiko ke bafatanyije ayo mafuti.<\/p>\n<p>Basomyi musoma iyi nkuru, Kagame aragaragaza inyota afitiye intebe yo kuyobora u Rwanda, bityo akaba yaramaze gutegura ko azakoresha intore ze, muri bwa buriganya bumuranga, maze kubera kutagira isoni na nkeya azafata ibyo binyoma abitwerere abaturage yitake, yivuge imyato cyane maze abamotsi be batwandikire ikindi gitabo bazabatiza Itegekonshinga rivuguruye hagamijwe kumwongera manda aho azaba ahawe uburenganzira bwo kuyobora u Rwanda ubuziraherezo, ndetse ububasha bwa nyirarureshwa batwitiriraga bw\u2019uko dutora abategetsi abuhabwe ku mugaragaro, kuko igihe cyose abishakiye niwe uzajya atugenera abatuyobora aho kugirango amajwi yacu tuyahundagaze kuwo tubonamo ubushobozi n\u2019ubunyangamugayo. Niba mushidikanya nimwibaze impamvu umuntu wazamuriye akaboko k\u2019iburyo, ak\u2019ibumoso gafashe ibendera ry\u2019igihugu akarahirira imbere y\u2019Imana n\u2019abanyarwanda kwubahiriza no kurinda Itegekonshinga n\u2019andi mategeko yishyiriraho, ariwe uhindukira akirengagiza, akica ndetse agahindura imvugo avuga ko icyo kibazo kizigwa mubihe bizaza, ubwo murabona atarimo kujijisha nkana abanyarwanda abashyira mugihirahiro? Kuki akomeje gukura imitima y\u2019abantu akanga kwemera ko ntabushobozi afite bwo kuyobora? Ese niba ananiwe no kwubahiriza amategeko yishyiriyeho, ubwo murumva arimo umuyobozi nyabaki? Iki kibazo nticyagombaga gufata intera kuberako:<br \/>\n1) Niba nta nyota yo gushaka kugundira ubutegetsi yakabaye yererura akavuga ko atatinyuka guhindura ingirwategekonshinga yadushyiriyeho, kuko niryo rigena manda za perezida ndetse rikaba risobanutse neza ko zidashobora kurenga ebyiri, ibindi byose ni uburiganya bwuzuye UMURURUMBA wo kugundira ubutegetsi;<br \/>\n2) Kuba abantu bakomeje kubimubaza nuko bamuziho uburiganya no kugira indimi ebyiri, bityo akaba azwiho kuba umuntu uvuga ibi, agakora biriya, ntatinya guhemuka kandi ibyaha amaze kubirenza abandi bategetsi bose bababayeho, ndetse abenshi banemeza ko ntawuzaza amurusha ubuswa, ubugome, ubujura n\u2019uburyarya. Bityo ubwoba no kumurambirwa bikaba aribyo bituma ahora abazwa ibi bibazo;<br \/>\n3) Kuba yibagirwa ko yagiranye igihango n\u2019abaturage ku mugaragaro akatwumvisha ko azagira uruhare mu kuduhitiramo utuyobora, bisobanuye neza agaciro aha Miliyoni zirenga 11 z\u2019abanyarwanda, kuriwe iryo tegekonshinga ntacyo rivuze kuko ritamuha ububasha bwo gutorera abanyarwanda ubayobora, bityo nkaba nemeza ko nabyo ubwabyo arikimenyetso cy\u2019uko akomeje kwica Itegekonshinga nkana mu nyungu ze bwite.<br \/>\nIcyo nsaba abanyarwanda nuko mwahaguruka mwese mukamwereka ko ibyo akora arugutandukira ndetse atabifitiye ubushobozi n\u2019uburenganzira, ibi ubwabyo byakabaye impamvu ituma yegura, kuko ntayobora igihugu mu buryo bwateganyijwe n\u2019amategeko, ahubwo aruyoborana amarangamutima ye, niba rero muhisemo gukomeza kuba mu butegetsi bw\u2019igitugu, mukaba mwemera gukomeza kubaho nabi, mwicwa nk\u2019amasazi, mutagira uburenganzira bw\u2019ibanze mu gihugu bwo kubaho neza, kugira ibibatunga, kugira aho muba, mukaba mwiyemeje kubaho mubushomeri mugihe agatsiko k\u2019abantu bakeya bidagadura mu misoro y\u2019abanyarwanda bamara kurengwa bakabigabiza n\u2019abazungu b\u2019inshuti zabo, niba urubyiruko rwiyemeje gukomeza kuba imburamukoro, kwimwa amafaranga yo kwiga kandi ababyeyi banyu, abakurambere banyu, ndetse namwe ubwanyu mwaragiye mutanga imisoro, mwarizigamiye mw\u2019isanduku y\u2019ubwiteganyirize nyamara ntimuhabwe na make, ndetse byose bikaba bitwarwa n\u2019uyu munyagitugu nta mpuhwe abafitiye, niba muhisemo gukomeza kuba abicanyi n\u2019abanzi b\u2019Isi yose, ngaho nimutore iryo Tegekonshinga barimo kubapangira!<\/p>\n<p>Ahubwo mboneyeho kubahamagarira mwese, mwese mwese uko muri mu byiciro bitandukanye gutinyuka gutangira kwamagana imyitwarire yuzuye ubugome no kwikunda bya Perezida Kagame, kuko ibibazo byose mufite uyu munsi ariwe ubitera, arimo kuroha urubyiruko, arica abanyarwanda, araruteranya n\u2019abaturanyi, ararusahurira mu mahanga, mugihe twe twicwa n\u2019inzara kandi bikaba bitagize icyo bimubwira, bityo tuve mu bugambanyi bwo guceceka tumwamagane kandi twisubize ibyacu, kuko akwiriye kuryozwa ibyo byose yagiye yangiza aho kugororerwa tumuha ububasha bwo kudutegeka cyangwa kuduhitiramo undi munyagitugu nkawe uzaba aje gukorera inyungu ze bwite n\u2019agatsiko kabo, turi Miliyoni zirenga 11, aba banyabinyoma b\u2019abagome ntibarenze ibihumbi ijana, icyo badutegekesha ni imitungo yacu, twe abanyarwanda turuvunikira mu mirimo itandukanye, mu nzego zitandukanye no mu buzima butandukanye turimo haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, doreko abenshi baciriwe ishyanga mugihe abanyamahanga barimo kurugabana basangira n\u2019agatsiko ibyiza by\u2019abanyarwanda, aka ni akagambane, nimucyo tugahashye tutajenjetse!<\/p>\n<p>Kanyarwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umunyarwanda yaciye umugani ngo: \u201cutazi ubwenge ashima ubwe\u201d, Kagame nawe yitiranya ubushobozi bwe buke n\u2019ubuswa bw\u2019abanyarwanda barenga Miliyoni 12, doreko amaze guhinduka \u201cumutekinisiye\u201d ukomeye cyane nkuko abyibwira ubwe,<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2900,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3740","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>ESE TEKINIKI YA KAGAME IZAMUGEZA KU MUGAMBI WE WO KUGUNDIRA UBUTEGETSI? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ESE TEKINIKI YA KAGAME IZAMUGEZA KU MUGAMBI WE WO KUGUNDIRA UBUTEGETSI? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umunyarwanda yaciye umugani ngo: \u201cutazi ubwenge ashima ubwe\u201d, Kagame nawe yitiranya ubushobozi bwe buke n\u2019ubuswa bw\u2019abanyarwanda barenga Miliyoni 12, doreko amaze guhinduka \u201cumutekinisiye\u201d ukomeye cyane nkuko abyibwira ubwe,\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-06-17T19:06:54+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/\",\"name\":\"ESE TEKINIKI YA KAGAME IZAMUGEZA KU MUGAMBI WE WO KUGUNDIRA UBUTEGETSI? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-06-17T19:06:54+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"420\",\"height\":\"340\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ESE TEKINIKI YA KAGAME IZAMUGEZA KU MUGAMBI WE WO KUGUNDIRA UBUTEGETSI?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ESE TEKINIKI YA KAGAME IZAMUGEZA KU MUGAMBI WE WO KUGUNDIRA UBUTEGETSI? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ESE TEKINIKI YA KAGAME IZAMUGEZA KU MUGAMBI WE WO KUGUNDIRA UBUTEGETSI? - Umunyarwanda","og_description":"Umunyarwanda yaciye umugani ngo: \u201cutazi ubwenge ashima ubwe\u201d, Kagame nawe yitiranya ubushobozi bwe buke n\u2019ubuswa bw\u2019abanyarwanda barenga Miliyoni 12, doreko amaze guhinduka \u201cumutekinisiye\u201d ukomeye cyane nkuko abyibwira ubwe,","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-06-17T19:06:54+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/","name":"ESE TEKINIKI YA KAGAME IZAMUGEZA KU MUGAMBI WE WO KUGUNDIRA UBUTEGETSI? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-06-17T19:06:54+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"420","height":"340"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-tekiniki-ya-kagame-izamugeza-ku-mugambi-we-wo-kugundira-ubutegetsi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ESE TEKINIKI YA KAGAME IZAMUGEZA KU MUGAMBI WE WO KUGUNDIRA UBUTEGETSI?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3740","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3740"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3740\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3740"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3740"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3740"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}