{"id":3755,"date":"2013-06-20T18:25:43","date_gmt":"2013-06-20T16:25:43","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3755"},"modified":"2013-06-20T18:25:43","modified_gmt":"2013-06-20T16:25:43","slug":"twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/","title":{"rendered":"Twagiramungu Faustin ntakigiye mu Rwanda, aho FPR ntiyahiye ubwoba?"},"content":{"rendered":"<p>Amakuru aturuka i Bruxelles mu Bubiligi aravuga ko Bwana Faustin Twagiramungu, wigeze kuba ministre w&#8217;intebe mu Rwanda ubu akaba ari Perezida w&#8217;ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, atakigiye mu Rwanda nk&#8217;uko byari biteganijwe.<!--more--><\/p>\n<p>Ubundi Bwana Twagiramungu yagombaga kujyana na Visi Perezida w&#8217;ishyaka PDP Imanzi Bwana Karangwa Semushi G\u00e9rard bagombaga gufata indege igahaguruka ku itariki ya 20 ikagerayo ku wa gatanu tariki ya 21 Kamena 2013 ku manywa. Ubu rero ni Bwana Karangwa Semushi wagiye wenyine.<\/p>\n<p>Impamvu yabujije Bwana Twagiramungu kugenda ngo ni uko urwandiko rwe rw&#8217;inzira (passeport) rw&#8217;u Rwanda rwari rwararangiye maze akoresha urwandiko rwe rw&#8217;inzira rw&#8217;igihugu cy&#8217;u Bubiligi yaka visa muri Ambasade y&#8217;u Rwanda. Ariko Ambasade y&#8217;u Rwanda yakomeje kwiraza i Nyanza kugeza ku munota wa nyuma.<\/p>\n<p>Kugerageza gukumira Bwana Twagiramungu gutaha mu gihugu cye bigaragaza ubwoba Leta ya FPR ifitiye uyu mugabo benshi bita Rukokoma uzwiho kutarya iminwa mu kuvuga ibitagenda dore ko ubwoba bumaze iminsi buvugisha benshi barimo abayobozi bo mu nzego zo hejuru nka ba Perezida Kagame, Tito Rutaremara kugeza ku ntore isanzwe yo kuri Facebook tutibagiwe n&#8217;ibinyamakuru nk&#8217;imvaho nshya n&#8217;ibindi, aho ikigamijwe ari ugusebya uwo mugabo no kumutega iminsi tutibagiwe ko bavuga ngo arashaje ukagira ngo aruta ba Rutaremara cyangwa ba Sebasoni.<\/p>\n<p>Abiyita abanyabwenge bo bavuga ngo abanyarwanda barahindutse ngo ntabwo bakurikira umuntu utarazanye gira inka, ngo yubake amashuri n&#8217;amavuriro n&#8217;ibindi ariko bakiyibagiza ko ibyo bavuga byakozwe byavuye mu mfashanyo no mu misoro y&#8217;abaturage kandi umuntu utari ku buyobozi akaba atabona uburyo bw&#8217;umutungo nk&#8217;uri ku buyobozi, hari byinshi biyibagiza birimo ko na FPR hagati ya 1990 na 1994 nta gikorwa na kimwe cy&#8217;amajyambere yari yarakoze uretse gusenya ibyari byubatse. Uretse ko urebye imishahara n&#8217;ibindi bijyana nayo abayobozi b&#8217;u Rwanda bahabwa kugira icyo bakora nta gitangaza cyaba kirimo, ubundi se umugabo iyo ahashye mu rugo rwe yirirwa acyurira abana n&#8217;umugore ngo yahashye?<\/p>\n<p>Uretse ko nta gihamya n&#8217;imwe ihari yerekana ko abandi batari FPR bagiye ku butegetsi bo batakora ibirenze kandi bigasaranganywa abanyarwanda bose. Kuki batareka abandi ngo bagerageze? Frank Habineza baramutinyira iki? Rukokoma we se ko yabavugishije amangambure bite?<\/p>\n<p>Marc Matabaro<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Amakuru aturuka i Bruxelles mu Bubiligi aravuga ko Bwana Faustin Twagiramungu, wigeze kuba ministre w&#8217;intebe mu Rwanda ubu akaba ari Perezida w&#8217;ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, atakigiye mu Rwanda nk&#8217;uko byari biteganijwe.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3307,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-3755","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Twagiramungu Faustin ntakigiye mu Rwanda, aho FPR ntiyahiye ubwoba? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Twagiramungu Faustin ntakigiye mu Rwanda, aho FPR ntiyahiye ubwoba? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Amakuru aturuka i Bruxelles mu Bubiligi aravuga ko Bwana Faustin Twagiramungu, wigeze kuba ministre w&#8217;intebe mu Rwanda ubu akaba ari Perezida w&#8217;ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, atakigiye mu Rwanda nk&#8217;uko byari biteganijwe.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-06-20T16:25:43+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/\",\"name\":\"Twagiramungu Faustin ntakigiye mu Rwanda, aho FPR ntiyahiye ubwoba? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-06-20T16:25:43+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":380,\"height\":201},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Twagiramungu Faustin ntakigiye mu Rwanda, aho FPR ntiyahiye ubwoba?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Twagiramungu Faustin ntakigiye mu Rwanda, aho FPR ntiyahiye ubwoba? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Twagiramungu Faustin ntakigiye mu Rwanda, aho FPR ntiyahiye ubwoba? - Umunyarwanda","og_description":"Amakuru aturuka i Bruxelles mu Bubiligi aravuga ko Bwana Faustin Twagiramungu, wigeze kuba ministre w&#8217;intebe mu Rwanda ubu akaba ari Perezida w&#8217;ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, atakigiye mu Rwanda nk&#8217;uko byari biteganijwe.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-06-20T16:25:43+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/","name":"Twagiramungu Faustin ntakigiye mu Rwanda, aho FPR ntiyahiye ubwoba? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-06-20T16:25:43+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":380,"height":201},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twagiramungu-faustin-ntakigiye-mu-rwanda-aho-fpr-ntiyahiye-ubwoba\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Twagiramungu Faustin ntakigiye mu Rwanda, aho FPR ntiyahiye ubwoba?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3755","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3755"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3755\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3755"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3755"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3755"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}