{"id":3761,"date":"2013-06-22T12:18:40","date_gmt":"2013-06-22T10:18:40","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3761"},"modified":"2013-06-22T12:21:34","modified_gmt":"2013-06-22T10:21:34","slug":"kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/","title":{"rendered":"Kwimwa visa kwa Bwana Twagiramungu biravugwaho byinshi"},"content":{"rendered":"<p>Mu gihe Bwana Faustin Twagiramungu Perezida wa RDI Rwanda Rwiza atashoboye kujya mu Rwanda kubera kwimwa cyangwa gucyererwa kumuha visa naho mugenzi Bwana Karangwa Semushi G\u00e9rard we agashobora kugera mu Rwanda, abanyarwanda benshi baratanga ibitekerezo byabo ku buryo babona icyo kibazo:<!--more--><\/p>\n<p><strong>-Uwiyita King Kalimunda kuri DHR<\/strong> ati:<\/p>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371892628412_9276\"><em>Banyarubuga,<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371892628412_9303\"><em>nasomye ibintu byinshi byavuzwe kuri iki kibazo cyo kubuza cyangwa kwima visa Twagiramungu Faustin yo kujya mu Rwanda, mbona Kagame Paul afite ibibazo byinshi!<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371892628412_9301\"><em>\u00a0<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371892628412_9281\"><em>Hano kuri izi mbuga abantu benshi bavugaga ko Twagiramungu yahawe amafaranga na Kagame kugira ngo ajye ku l\u00e9gitimant ubutegetsi bwe muri ibi bihe amahanga menshi arimo abuha akato. Ubutegetsi bwa Kagame bwirirwa bwigisha ko bufite amahoro na demokarasi kuburyo impunzi zose zigomba gutaha, amahanga arimo asaba Kagame kugirana ibiganiro n&#8217;abamurwanya bitwaje intwaro ndetse n&#8217;imitwe ya politiki iri hanze&#8230; Abantu rero baheraga kuri ibyo byose :bakavuga ko Twagiramungu nataha azaba yerekanye ko mu Rwanda hari demokarasi kandi abanyepolitiki bari hanze bakaba bafite uburenganzira bwo gukorera politiki imbere mu gihugu bityo akaba nta mpamvu yo gushyikirana nabo kuko bose bagomba gutaha nka Twagiramungu&#8230;kuki Kagame yirengagije aya mahirwe yarahawe na Rukokoma ?<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371892628412_9286\"><em>\u00a0<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371892628412_9288\"><em>None ingeso mbi ntirara bushyitsi!! Twagiramungu agaragarije amahanga ko Kagame amutinya, ko kandi ibyo ayabwira ngo abanyarwanda nibatahe ari ibinyoma gusa! Twagiramungu ashyize ubutegetsi bwa FPR na Kagame mu kibazo cyo kwisobanura, ntacyo Twagiramungu akibazwa ahubwo bagomba gusobanura impamvu bamwima visa yo kujya mu gihugu cye\u00a0\u00a0(abaye victime )!\u00a0<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371892628412_9299\"><em>\u00a0<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371892628412_9290\"><em>Twagiramungu abonye uburyo\u00a0(renforc\u00e9)\u00a0bwo kuba yakoresha inzira zose zishoboka arwanya ubutegetsi bwa Kagame kuko yabujijwe kujya mu gihugu cye kumugaragaro! None se Twagiramungu akora campagne m\u00e9diatique yo gutaha i Kigali , FPR yabonaga arimo akina? ntabwo se babonaga ko ari kubatega umutego wo kumwangira gutaha akaba aribo babaye\u00a0abanyamakosa kandi akaba asenye politiki yabo yo gucyura impunzi no kubeshya amahanga?<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371892628412_9297\"><em>\u00a0<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371892628412_9292\"><em>Kagame urebe neza niba ufite abajyanama bazima cyangwa se Twagiramungu yinjije abacengenzi mu buyobozi bwawe bakaba bagukubise icenga !!<\/em><\/div>\n<div><\/div>\n<div>&#8211;<strong>Uwiyita Ngabo we<\/strong> ati:<\/div>\n<div>\n<p><em>ubunsanzwe, niba Rukokoma agiye mu Rwanda nk&#8217;umunyarwanda, agiye gukorerayo politiki, yari akwiye kugendera ku mpapuro z&#8217;u Rwanda, ni ukuvuga pasiporo nyarwanda. Nanjye sinumva impamvu atashatse pasiporo hakiri kare, ubu akaba akeneye visa.<\/em><em>Icyo navuga gusa, ni uko ibintu bya Rukokoma bitumvikana. Birasa n&#8217;ibirimo amanyanga n&#8217;uburiganya bwinshi (hari umuntu wantereye urwenya kare, maze arambwira ati: &#8220;wabonye he umusore utumiza ubukwe, akandikisha invitations, azi neza ko atarabona umugeni, cyangwa atarumvikana n&#8217;umukobwa ashaka kurongora?&#8221; &#8211; ngayo amateshwa ya Rukokoma! Birababaje).<\/em><\/p>\n<p><em>Ariko ikibabaje kurusha, ni ukubona ukuntu abanyarwanda birirwa barindagira inyuma y&#8217;umuntu nk&#8217;uyu utari s\u00e9rieux mu mikorere ye. Njya nibaza igihugu cyayoborwa na Rukokoma uko cyaba kimeze, uko cyaba gikora (guhuragura ibigambo gusa ntibiyobora imbaga!!! &#8211; ariko nyine ubanza ba runyunyuzi baba bifuza abantu nka Rukokoma!!! Nzaba mbarirwa!!!).<\/em><\/p>\n<\/div>\n<div><\/div>\n<div><strong>-Uwitwa Cyprien Munyensanga<\/strong> ati:<\/div>\n<div>\n<div><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371895399467_3531\"><em>Harya ngo abantu barareshya imbere y\u2019amategeko y&#8217;u Rwanda?!<\/em><\/div>\n<div><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371895399467_3535\"><em>\u00a0<\/em><em>Semushi abonye visa nyuma y\u2019iminsi itatu gusa, Twagiramungu bati ba utegereje amezi n&#8217;amezi! Ku mpamvu ki ko bahuje umugambi?!?<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371895399467_3516\"><em>\u00a0<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371895399467_3522\"><em>Nanjye nabanje gukeka ahari ko Rukokoma yaba ari kw\u2019isiri na FPR mu buryo bwo kwerekana ko urubuga rwa politiki rwagutse, ariko nkurikije amagambo y\u2019iterabwoba amaze iminsi amuvugwaho na ba Rutareremara, Kagame n\u2019abandi (ntituzihanganira uzaza aje kudusubiza inyuma mu ntambwe tumaze gutera, uzaza azirengere ibyo ashobora kubazwa n\u2019ubucamanza,\u2026), biragaragara ko bashobora kuba bafitiye ubwoba uriya musaza!<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371895399467_3525\"><em>\u00a0<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371895399467_3528\"><em>Kuko ubu Twagiramungu asigaye yitwa \u201cTwarabamenye\u201d, kandi bimaze kugaragara ko niba hari ikintu cyamubabaje mu buzima, ari ya \u201cnaivet\u00e9\u201d opposition yagaragaje mu ntangiriro z\u2019imyaka ya 90, aho bashakaga gusezerera ubutegetsi bwa Habyarimana (bikaba byari uburenganzira bwabo muri demokarasi!), ariko bagakora ikosa ndengakamere ryo kwifatanya na \u201cRusofero\u201d nyirizina (a.k.a F.P.R) muri uwo mugambi!<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371895399467_3541\"><em>\u00a0<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371895399467_3543\"><em>Njye ndareba ngasanga Kigali ivuga iti: ibibazo bimaze kutubana byinshi, reka tubanze tugabanye n\u2019ibihari, iryo hurizo ryitwa \u201cRukokoma\u201d reka tube turyigije inyuma ho gato!!!<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371895399467_3545\"><em>\u00a0<\/em><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1371895399467_3548\"><em>Akabazo k\u2019amatsiko: abazi neza uriya mugabo Karangwa Semushi, bamenya niba ari uwo kwiringirwa koko?! Aho ntibari kugerayo, akikoreza Mzee Rukokoma ibuye rishyushye (ku ruhara!) nk\u2019uko uwitwa Ntawangundi yabigenje kuri Victoire Ingabire?!<\/em><\/div>\n<div><\/div>\n<div><strong>Uwiyita Rob Mille Collines<\/strong> ati:<\/div>\n<div><\/div>\n<div><em>Kubura ibyangombwa kwa Rukokoma, nkurikije ibyo nsoma, byatewe en partie n&#8217;uburangare n&#8217;akantu ko guhuzagurika bye. Ngo passeport nyarwanda ye yarashize!? Yari he imushirana? Ngo Ambarwanda yarengeje iminsi (21) yo gutanga visa! Ariko ibi s&#8217;ukwijijisha kwa Twagiramungu? None se yibwiraga ko ari nk&#8217;umuntu usanzwe ugiye gusura Urwanda ku ngoma y&#8217;igitugu ya fpr-inkotanyi? Nari nzi ko atayobewe imikorere ya fpr-inkotanyi, igihe yakoranye nayo cyose, haba mu gihe cy&#8217;imyivumbagatanyo (n&#8217;intambara) mu Rwanda mu gihe cya multipartisme, na nyuma y&#8217;intambara. Ahaaa&#8230;<\/em><\/div>\n<div><\/div>\n<div>Source DHR<\/div>\n<\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu gihe Bwana Faustin Twagiramungu Perezida wa RDI Rwanda Rwiza atashoboye kujya mu Rwanda kubera kwimwa cyangwa gucyererwa kumuha visa naho mugenzi Bwana Karangwa Semushi G\u00e9rard we agashobora kugera mu Rwanda, abanyarwanda benshi baratanga ibitekerezo byabo ku buryo babona icyo kibazo:<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3762,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-3761","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Kwimwa visa kwa Bwana Twagiramungu biravugwaho byinshi - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kwimwa visa kwa Bwana Twagiramungu biravugwaho byinshi - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu gihe Bwana Faustin Twagiramungu Perezida wa RDI Rwanda Rwiza atashoboye kujya mu Rwanda kubera kwimwa cyangwa gucyererwa kumuha visa naho mugenzi Bwana Karangwa Semushi G\u00e9rard we agashobora kugera mu Rwanda, abanyarwanda benshi baratanga ibitekerezo byabo ku buryo babona icyo kibazo:\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-06-22T10:18:40+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2013-06-22T10:21:34+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/\",\"name\":\"Kwimwa visa kwa Bwana Twagiramungu biravugwaho byinshi - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-06-22T10:18:40+00:00\",\"dateModified\":\"2013-06-22T10:21:34+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":225,\"height\":300},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kwimwa visa kwa Bwana Twagiramungu biravugwaho byinshi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kwimwa visa kwa Bwana Twagiramungu biravugwaho byinshi - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kwimwa visa kwa Bwana Twagiramungu biravugwaho byinshi - Umunyarwanda","og_description":"Mu gihe Bwana Faustin Twagiramungu Perezida wa RDI Rwanda Rwiza atashoboye kujya mu Rwanda kubera kwimwa cyangwa gucyererwa kumuha visa naho mugenzi Bwana Karangwa Semushi G\u00e9rard we agashobora kugera mu Rwanda, abanyarwanda benshi baratanga ibitekerezo byabo ku buryo babona icyo kibazo:","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-06-22T10:18:40+00:00","article_modified_time":"2013-06-22T10:21:34+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/","name":"Kwimwa visa kwa Bwana Twagiramungu biravugwaho byinshi - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-06-22T10:18:40+00:00","dateModified":"2013-06-22T10:21:34+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":225,"height":300},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwimwa-visa-kwa-bwana-twagiramungu-biravugwaho-byinshi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kwimwa visa kwa Bwana Twagiramungu biravugwaho byinshi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3761","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3761"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3761\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3761"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3761"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3761"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}