{"id":3777,"date":"2013-06-24T20:25:54","date_gmt":"2013-06-24T18:25:54","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3777"},"modified":"2013-06-24T20:25:54","modified_gmt":"2013-06-24T18:25:54","slug":"icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/","title":{"rendered":"ICYO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W\u2019UBWINGENGE BW\u2019U RWANDA TALIKI YA 1\/7\/2013"},"content":{"rendered":"<p>Kw\u2019italiki ya 01\/07\/2013, u Rwanda ruzaba rumaze imyaka mirongo itanu n\u2019umwe rwigenga. Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI ririfuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza y\u2019umunsi mukuru w\u2019ubwigenge bw\u2019igihugu cyabo.<!--more--><\/p>\n<p>Umwaka ushize kw\u2019italiki ya 01\/07\/2012 mu gihe u Rwanda rwizihizaga imyaka 50 rumaze rwigenga, ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ubu mu Rwanda ryanze kwizihiza uwo munsi mukuru, rinashimangira rwose ko ritawemera. Abatutsi bo muri FPR Inkotanyi barimo na Perezida Paul Kagame ubwe, bavuga ko batemera italiki ya 01\/07\/1962 y\u2019u bwigenge bw\u2019u Rwanda kuko bwatanzwe badahari barirukanywe mu gihugu kubera imyivumbagatanyo y\u2019abahutu yo muri 1959 yakuyeho ingoma ya Cyami ntutsi-nyiginya. Bo rero bahisemo kwizihiza isabukuru yo kw\u2019italiki ya 04\/07 buri mwaka, umunsi bigaruriyeho umugi wa Kigali umurwa mukuru w\u2019u Rwanda nyuma y\u2019intambara yari imaze hafi imyaka ine.<\/p>\n<p>Ntabwo ari abatutsi bo muri FPR Inkotanyi bonyine banze kwizihiza italiki ya 01\/07 y\u2019ubwigenge bw\u2019u Rwanda. Mbere yabo , abahutu b\u2019ingoma ya Prezida Juvenal Habyarimana nabo,\u00a0 kuva bafata ubutegetsi ku ngufu z\u2019imbunda taliki ya 5\/7\/1973 banze kwizihiza italiki y\u2019ubwigenge ya 01\/07 buri mwaka, bitaga ngo ni umunsi mukuru wa MDR PARMEHUTU n\u2019uw\u2019abanyanduga, bahitamo kwizihiza italiki ya 5\/07 y\u2019umunsi bagiriyeho ku butegetsi bakoresheje ingufu z\u2019imbunda.<\/p>\n<p>Ibi byose iyo ubiteranirije hamwe kandi ukaba umunyakuri nk\u2019uko ari nayo ntego y\u2019ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI, usanga abanyarwanda mu bibazo byabo by\u2019inzitane bya politiki, batavuga rumwe habe na gato kw\u2019isabukuru y\u2019ubwigenge bw\u2019 u Rwanda iba taliki ya 01\/07 ya buri mwaka.<\/p>\n<p><b>KUKI FPR INKOTANYI YANGA KWIZIHIZA ITALIKI YA 01\/07 Y\u2019UBWIGENGE BW\u2019U RWANDA?<\/b><\/p>\n<p>FPR Inkotanyi ikomoka kw\u2019ishyaka rya politiki UNAR ryariho kuva muri 1957, ishyaka ry\u2019abatutsi b\u2019abahezanguni batashakaga gusangira ubutegetsi n\u2019abahutu mbere, no mu gihe cy\u2019ubwigenge, na nyuma ya bwo. Bo bashakaga ko u Rwanda rubona ubwingenge aribo bagitegeka bonyine mu bwikanyize butagira ingano, ubundi bakikomereza gahunda zabo zo gupyinagaza abandi banyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abahutu,abatwa n\u2019abandi biyemeje kuba abanyarwanda. Iyo gahunda rero ya UNAR (RANU) yahindutse FPR Inkotanyi kuva mu 1988 ni yo igikomeza. Nabo bumva ko italiki ya 01\/07 y\u2019ubwigenge bw\u2019 u Rwanda ari umunsi mukuru wa MDR PARMEHUTU yabirukanye mu gihugu kuva taliki ya 1\/11\/1959 kugeza mu w\u20191972-73.<\/p>\n<p><b>AMAHEREZO AZABA AYAHE?<\/b><\/p>\n<p>Abanyarwanda baribaza bati: ese ko buri wese azana iye taliki akaba ari nayo yizihiza undi nawe akazana iye taliki akaba ariyo yizihiza, amaherezo azaba ayahe?<\/p>\n<p>Uko italiki ya 05\/07 yitwaga umunsi w\u2019amahoro n\u2019ubumwe bitigize bibaho yavuyeho ikajyana na MRND, ni nako italiki ya 04\/07 yiswe umunsi wo kwibohoza kandi ingoyi y\u2019akandoyi iyogoje igihugu, izavaho igahirimana n\u2019ingoma ya FPR Inkotanyi. Hazasigara gusa italiki ya 01\/07 y\u2019umunsi mukuru w\u2019ubwigenge bw\u2019u Rwanda nk\u2019uko yizihijwe kandi na n\u2019ubu ikaba ikizihizwa mu gihugu cy\u2019abaturanyi bacu b\u2019i Burundi twaboneye ubwigenge umunsi umwe kw\u2019italiki ya 01\/07\/1962.<\/p>\n<p><b>UMWANZURO WACU<\/b><\/p>\n<p>Igikomeye twe twumva ari uguha agaciro umunsi w\u2019 ubwigenge bw\u2019igihugu cyacu cy\u2019u Rwanda. Niba Perezida Kayibanda na bagenzi be barabuharaniye (kimwe n\u2019uko na UNAR ari bwo yashakaga), nyuma bwamara kuboneka Kayibanda na PARMEHURU ye aho gukosora amakosa y\u2019ubutegetsi bwa Cyami-ntutsi nyiginya\u00a0 bwari bushingiye ku karengane igitugu n\u2019ivangurabwoko,\u00a0 ahubwo bagatwarwa n\u2019ubwihimure nabo bagakora amakosa asa n\u2019ay\u2019abo basimbuye ku butegetsi, ibyo ntaho bihuriye n\u2019agaciro abanyarwanda bagomba guha umunsi igihugu cyabo cyabonyeho ubwigenge.<\/p>\n<p>Ubwigenge bw\u2019igihugu bivuga guhabwa kwiyobora nk\u2019abanyarwanda. Niba abayoboye u Rwanda kuva rukimara kubona ubwigenge batararuyoboye\u00a0 mu nyungu z\u2019abanyarwanda bose ntawigijweyo, ibyo ntibigabanya na gato agaciro k\u2019isabukuru y\u2019ubwigenge bw\u2019 u Rwanda. Niba abanyarwanda barahawe ubwigenge bwo kwiyobora nyuma \u00a0ntibiyobore uko bikwiye cyangwa se bakiyobora nabi, ibyo ntibikuraho agaciro k\u2019umunsi babonyeho ubwigenge. Bityo rero ikintu cyo kwibagiza no kudaha agaciro nyako italiki ya 01\/07 u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge, ni ikintu kibi cyane cyo kwamaganwa n\u2019abanyarwanda bose,\u00a0 baba abahutu, baba abatutsi, baba abatwa,baba abakiga baba n\u2019abanyanduga. Nta rwitwazo habe na rumwe rukwiye gutuma umunsi mukuru w\u2019ubwigenge bw\u2019u Rwanda uba taliki ya 01\/07 ya buri mwaka utizihizwa.<\/p>\n<p>Twongeye kubifuriza mwese umunsi mukuru mwiza w\u2019ubwigenge bw\u2019igihugu cyacu.<\/p>\n<p>Bikorewe Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019 Amerika taliki ya 24\/06\/2013<\/p>\n<p>Dr. Gasana Anastase, Perezida w\u2019ishyaka; (Se)<\/p>\n<p>Mr Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki; (Se)<\/p>\n<p>Mr Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe iby\u2019umutekano; (Se)<\/p>\n<p>Mr Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa: (Se)<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kw\u2019italiki ya 01\/07\/2013, u Rwanda ruzaba rumaze imyaka mirongo itanu n\u2019umwe rwigenga. Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI ririfuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza y\u2019umunsi mukuru w\u2019ubwigenge bw\u2019igihugu cyabo.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3305,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3777","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>ICYO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W\u2019UBWINGENGE BW\u2019U RWANDA TALIKI YA 1\/7\/2013 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ICYO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W\u2019UBWINGENGE BW\u2019U RWANDA TALIKI YA 1\/7\/2013 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kw\u2019italiki ya 01\/07\/2013, u Rwanda ruzaba rumaze imyaka mirongo itanu n\u2019umwe rwigenga. Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI ririfuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza y\u2019umunsi mukuru w\u2019ubwigenge bw\u2019igihugu cyabo.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-06-24T18:25:54+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/\",\"name\":\"ICYO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W\u2019UBWINGENGE BW\u2019U RWANDA TALIKI YA 1\/7\/2013 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-06-24T18:25:54+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":459,\"height\":459},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ICYO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W\u2019UBWINGENGE BW\u2019U RWANDA TALIKI YA 1\/7\/2013\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ICYO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W\u2019UBWINGENGE BW\u2019U RWANDA TALIKI YA 1\/7\/2013 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ICYO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W\u2019UBWINGENGE BW\u2019U RWANDA TALIKI YA 1\/7\/2013 - Umunyarwanda","og_description":"Kw\u2019italiki ya 01\/07\/2013, u Rwanda ruzaba rumaze imyaka mirongo itanu n\u2019umwe rwigenga. Ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI ririfuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza y\u2019umunsi mukuru w\u2019ubwigenge bw\u2019igihugu cyabo.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-06-24T18:25:54+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/","name":"ICYO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W\u2019UBWINGENGE BW\u2019U RWANDA TALIKI YA 1\/7\/2013 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-06-24T18:25:54+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":459,"height":459},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-ishyaka-prmmrp-abasangizi-ritekereza-ku-kwizihiza-umunsi-mukuru-wubwingenge-bwu-rwanda-taliki-ya-172013\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ICYO ISHYAKA PRM\/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W\u2019UBWINGENGE BW\u2019U RWANDA TALIKI YA 1\/7\/2013"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3777","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3777"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3777\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3777"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3777"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3777"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}