{"id":3778,"date":"2013-06-24T20:35:42","date_gmt":"2013-06-24T18:35:42","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3778"},"modified":"2013-06-24T20:35:42","modified_gmt":"2013-06-24T18:35:42","slug":"imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/","title":{"rendered":"IMIBANIRE Y\u2019ABANYARWANDA N\u2019URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA"},"content":{"rendered":"<p>Tubisabwe n\u2019umwe mu basomyi bacu witwa Dutizubugingo, nifuza kugira igitekerezo ntanga ku mibanire y\u2019abanyarwanda mur\u2019iki gihe n\u2019uruhare Leta ifite mu kubaryanisha, mu byukuri ntibyoroshye kwicara ngo ntange igitekerezo cyuzuye neza ariko nkuko yabyifuje ndagerageza gukora ku bice byose yifuje kumenya kugirango turebere hamwe ishushorusange y\u2019imibanire yacu twebwe abanyarwanda uhereye mu 1994 nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi n\u2019intambara yahitanye abanyarwanda batari bakeya kugeza uyu munsi.<\/p>\n<p>U Rwanda ni igihugu kitigeze kigira amahoro arambye bituurutse ku makosa akomeye yagiye akorwa n\u2019abanyapolitike (aha ndavuga bamwe bagena bakanoyobora uko ubuzima bw\u2019igihugu n\u2019abaturage bagomba kubaho), uhereye kera rukiramutswa ubutegetsi bwa cyami kugeza ku mahano yagiye arugwirira ndetse akomeje kurugwirira kugeza uyu munsi, muriyi nyandiko tukaba tugiye gusesengura imibanire y\u2019abanyarwanda muri rusange turebara hamwe inzego zose z\u2019ubuzima nuko zibayeho kugeza ubu, ntawuyobewe ko imibanire mibi yashoye abanyarwanda mu bwicanyi n\u2019amakimbirane yateje intambara yahitanye ibintu n\u2019abantu benshi yateguwe, igakwirakwizwa ndetse igashyirwa mu bikorwa n\u2019abanyepolitike babi bagiye u Rwanda, kuko bigaragagara ko iyo aba batabaye maso bashora abantu benshi mu makosa, kuko batasibye kwiyerekana nk\u2019abantu bavuga rikijyana kandi bareberwaho urugero, rwiza cyangwa rubi, ibi kandi u Rwanda rukaba rubisangiye n\u2019ibihugu byinshi byo kw\u2019isi aho bitizwa umurindi n\u2019ubujiji buri mu bantu.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019amahano atandukanye rero yagiye agwirira igihugu mbere y\u2019 1994 na nyuma yayo, dore uko mbona imibanire rusange y\u2019abanyarwanda nyuma ya 1994 kugeza uyu munsi: U Rwanda nkigihugu cyahuye n\u2019ibihe bibi, rwagize ibibazo byinshi bitandukanye, aho rwari ruvuye mu ntambara itoroshye, yakorewemo ubugome butoroshye ndetse abayirokotse n\u2019abayibayemo cyangwa abazabakomokaho bikazabagiraho ingaruka z\u2019igihe kirekire nanjye ntashobora kumenya neza, kuko bizajya mu mateka yacu, amateka mabi ataduhesha ishema cyangwa agaciro ako ariko kose, amateka ababaje kandi yasenye ibintu, ubuzima bw\u2019abantu ndetse agasiga intimba n\u2019ibikomere byinshi mu mitima ya benshi, urwo Rwanda rero mu kwiyubaka nyuma y\u2019iki gihe twavuga ko nabyo ubwabyo biri mu mbogamizi z\u2019imibanire y\u2019abaturage barwo kuko abarutuye bari barimo ibice bitandukanye, bidahuje umuco, amateka, akababaro n\u2019ubuzima; mur\u2019ibi bice nkaba navugamo AMOKO ATANDUKANYE kandi atumvikana na gato (abahutu, abatutsi n\u2019abatwa), mu bwoko bw\u2019ABATUTSI harimo ibice byinshi bidahuje, aho dufite ABAROKOTSE JENOSIDE bari basanzwe mu Rwanda, tukagira ABAVUYE HANZE bafite imico itandukanye bitewe n\u2019aho baje baturuka, tukagira ABARI BAHANGANYE KU RUGAMBA na Leta ya Habyarima nabo bafite imyitwarire yabo idahuye n\u2019iyaba bose kubera ibikomere n\u2019ubuzima bw\u2019intambara butandukanye. Mu BAHUTU naho twari dufitemo ibice bibiri bitandukanye kandi bidashobora kwumvikana, harimo INTAGONDWA ziganjemo abari bashyigikiye umugambi wo kurimbura abatutsi, hakaba n\u2019abandi BASHYIRA mu gaciro barwanyaga uyu mugambi kandi bifuza imibanire myiza y\u2019abanyarwanda muri rusange, aba nabo bakaba bari bafite ibikomere bitandukanye byagiye bibasigara ku mutima kubera kwicirwa imiryango muri izi ntambara nagiye mvuga, kandi batarebanaga neza n\u2019ibi bice byose navuze haruguru bitewe n\u2019URWIKEKWE NO KWITANA BAMWANA KU BIBAZO BITANDUKANYE BYAGWIRIRIYE U RWANDA. Ntitwibagirwe kandi ABATWA bakomeje kuba hagati nk\u2019ururimi kandi batazi aho bijya naho biva kuko ntaruhare rugaragara mu makimbirane avugwa mu Rwanda ku mpamvu nakwita y\u2019imibereho mibi bisanganiwe bagihangana nayo.<\/p>\n<p>Dushingiye kur\u2019izi ngeri zitandukanye z\u2019abanyarwanda bagize umubare munini w\u2019abatuye u Rwanda, ukongera n\u2019abanyamahanga bikinze mu bibazo byarwo bagahinduka abanyarwanda mu buryo budasanzwe (nkabagiye bafasha FPR kurwana urugamba nyuma bakitwa abanyarwanda ndetse kugeza uyu munsi bakaba barahindutse abanyarwanda) kandi badahuje uburere, indangagaciro n\u2019imyemerere, ukongeraho ikibazo cy\u2019isenyuka ry\u2019igihugu, kitari gifite inzego zihamye z\u2019ubuyobozi cyagombaga kwihutira kugarura umutekano no gusana ibyangiritse kandi gitangiriye kuri zero, twavuga ko urugamba rwari rukomeye kandi rutoroshye n\u2019ubwo bavuga ko ahari ubushake haba n\u2019ubushobozi\u2026 Abanyarwanda barangajwe imbere n\u2019abategetsi bari bagiyeho icyo gihe bagerageje kurubyutsa, kurusana no kurusubiza mu buzima busanzwe buranga igihugu, bashyiraho inzego z\u2019ubutegetsi, bagerageza gshyiraho gahunda zitandukanye ndetse kugeza ubu bakaba batabura gushimirwa ko n\u2019uwajya gushaka aho ahera arwubaka neza atabura aho ahera kuko hari byinshi bashoboye kugeraho kandi bafatanyije bose, kuko igihugu kitbakwa n\u2019umuntu umwe cyangwa itsinda rimwe ry\u2019abantu, ahubwo cy\u2019ubakwa n\u2019umusanzu wa buri wese, mu rwego urwarirwo rwose, mu bushobozi bwe ndetse no mu bushake butandukanye, bityo nkaba nshimira abo bose bagiye babigiramo uruhare rukomeye.<\/p>\n<p>Uyu munsi rero biroroshye kwicara umuntu agasesengura imibanire y\u2019abanyarwanda bari mu gihugu imbere, ndetse n\u2019iyabanyarwanda bari hanze yarwo ku mpamvu zabo zitandukanye. Ibi kandi bikaba byakoroha aruko tubanje kurebera hamwe kamere muntu muri rusange, kuko ubwayo itari shyashya, niyo mpamvu habaho n\u2019imvugo zivugako nta byera ngo nde, abantu aho tuva tukagera, nta na rimwe duhuza ibitekerezo, ubushobozi, intego, ubushake, inyungu ndetse n\u2019imico. Ibi bikaba bikwereka ko ahari abantu hatabura uruntu runtu, mu bintu Leta iriho yagerageje gukora mu kubanisha abanyarwanda nuko babanje gushyiraho INZEGO n\u2019AMATEGEKO bigenga ubuzima rusange bw\u2019igihugu n\u2019abanyagihugu (abanyarwanda kavukire n\u2019abimukira bahawe ubwenegihugu muburyo butandukanye), mu kubikora rero niho hagombaga kuva UMUTI URAMBYE w\u2019ubushyamirane n\u2019ibibazo byakomeje kwugariza abaturage doreko byose byatewe n\u2019imiyoborere mibi yuzuye ubuswa, indanini, ruswa n\u2019ubushobozi buke bw\u2019abategetsi mu nzego zitandukanye.<\/p>\n<p>Muti Ese abanyarwanda uyu munsi babanye neza? Igisubizo sinakibona tutabanje kurebera hamwe uko babayeho muby\u2019ukuri. Iyo urebye mu buzima busanzwe uri nk\u2019umunyamahanga, ntiwabasha kuvuga ko abanyarwanda batabanye neza, kuko ntawe numva mu Rwanda wica undi amujijije ubwoko, ntawuhohotera undi amujijije ko badahuje ikintu runaka, kuko Leta itigeze ihamagarira abantu kubikora ahubwo ibibabuza mu ma disikuru atandukanye avugwa ku mugaragaro, ni mur\u2019urwo rwego mu gushakira ikibazo cy\u2019irondamoko umuti, abanyepolitiki bo barebye bagasanga GUKURA UBWOKO MW\u2019IRANGAMUNTU byaba kimwe mu bisubizo, bashyiraho AMATEGEKO ATANDUKANYE ahana uwo wese ushaka guhungabanya uburenganzira ba mugenzi we yitwaje ubwoko, akarere, idini, ishyaka cyangwa irindi vangura iryo ariryo ryose; aha twavuga AMATEGEKO AHANA IBYAHA MURI RUSANGE, AKUMIRA AKANRWANYA IVANGURA, AMATEGEKO AKUMIRA AKANAHANA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE ndetse n\u2019inzego zitandukanye: INKO GACACA, URWEGO RW\u2019UMUVUNYI, INKIKO, UBUYOBOZI BWITE BWA LETA BUKEMURA IBIBAZO BITANDUKANYE n\u2019izindi ngamba nyinshi tutarondora.<\/p>\n<p>Impuguke mu gukemura amakimbirane zemeza ko ibibazo byabaturage bishobora gukemurwa cyangwa bigaterwa na Leta bitewe n\u2019ubushake bwa politike izo Leta ziba zifite bwo kubikumira no kubirwanya zitajenjetse, hiyambajwe amategeko akoze neza n\u2019inzego za Leta zigenga kandi zifite imbaraga ziruta iz\u2019abategetsi ku giti cyabo, ibi rero bikaba ariryo shingiro ry\u2019ibibazo byose abaturage bagirana, haba mu Rwanda cyangwa mubindi bihugu hose kw\u2019isi. Nkurikije ibigaragarira amaso rero nsanga Leta y\u2019u Rwanda iriho ubu iyobowe na Perezida Kagame yarananiwe kwita ku nkingi zikomeye zigize igihugu arizo UBUTABERA, KWUBAKA INZEGO ZA LETA ZIGENGA ndetse no GUSHYIRAHO AMATEGEKO YIZWE NEZA KANDI AFITIYE ABANTU BOSE AKAMARO, kuko amateka atwereka ko ibihugu twita ko bikomeye usanga byubahariza aya mahame y\u2019imiterere y\u2019inzego za Leta, kandi bikagenda bitandukana bitewe n\u2019amateka n\u2019umuco w\u2019ibyo bihugu.<\/p>\n<p>Tugarutse ku Rwanda rero, Leta ya Kagame yazambije ibintu ubwo bashakaga kugoreka amateka bashaka kuyubaka uko babyumva kandi mu nyungu zabo, kuko icyo yihutiye kwubakira umusingi w\u2019igihugu ku nkingi zinyuranye n\u2019izavuzwe haruguru, atangira kwerekana abahutu bose nk\u2019abicanyi, kwereka abatutsi bose nk\u2019abarokotse kandi ko bashobora kwicwa igihe cyose baramutse bajejenjetse, yubakiye politiki ye n\u2019ibindi bihugu ku kubishinja kuba indorerezi n\u2019abagambanyi mu mahano yose yagwiririye u Rwanda kuko igihe cyose bishatse kugira icyo bivuga bibangamiye inyungu ze yihutira kubyibutsa intege nke zabyo mu mahano yagwirirye u Rwanda bityo akabibuza kugira icyo binenga kuko ariwe wiyerekana nk\u2019umucunguzi warwo bityo bikamuha ubudahangarwa n\u2019ububasha bwo guhitiramo abanyarwanda uko babaho, Kagame kandi n\u2019agatsiko ke bakoresheje ubuhendabana bashukashuka ABAROKOTSE JENOSIDE babereka ko aribo mubyeyi basigaranye wenyine ugomba kubamenyera uko babaho, maze mu gahinda, kwiheba n\u2019intimba zibatera intenge nke akabumvisha ko FARG izabakemurira ibibazo, ibi bibibagiza UBURENGANZIRA bwo kurega Leta y\u2019u Rwanda icyaha cyo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, ikirego cyagombaga kwakirwa n\u2019inkiko kandi hagasuzumwa indishyi n\u2019impozamarira bitubutse bagombaga kugenerwa, doreko ahandi bagombaga kuba bararishywe amafaranga atubutse, kubw\u2019ibikomere batewe, abakomugajwe bakavurwa kandi bagahabwa ibizabatunga bihagije, abana bato bakarihirwa ndetse bagahabwa ubuzima bwiza bwisumbuye kubwo FARG igenda ibashukisha ibanje kubasiragiza mu ma barura adashira, aba kandi kubera imiterere y\u2019ibibazo bahuye nabo bagombaga guhabwa UBUTABERA bwuzuye, ababiciye doreko abenshi banazwi cyangwa ababishe, doreko hari besnhi bagiye barokorwa n\u2019ibitangaza by\u2019Imana, bagombaga guhanwa hakurikijwe amategeko, kuko nibwo ibikomere bafite byajyaga kworoha kuruta uko bababeshyeshyeje GACACA n\u2019imanza za nyirarureshwa zagiye zikurikirwa n\u2019IMBABAZI zidasobanutse, zitizwe neza kandi zifite ingaruka nyinshi ku mibereho y\u2019aba bavandimwe bacitse kw\u2019icumu, ahubwo bakaba bakomeje kwica urusorongo n\u2019izo nkoramaraso zarekuwe ngo zigiriwe imbabazi zidasobanutse,.<\/p>\n<p>Tukiri ku bibazo byakemuwe nabi navuga ko imyitwarire ya Leta ya Kagame mu bibazo by\u2019 ABAROKOTSE yagiye igaragaza ubuswa n\u2019uburiganya bivanze kuko aho guha ubutabera abanyarwanda bashyigikiye ku mugaragaro umuco wo kudahana kuko batinyaga ingaruka byabagiraho nabo ubwabo, iyo bemera ko ubutabera bukora, abategetsi ntibari kwigabiza amasambu y\u2019aba BAROKOTSE n\u2019imitungo yabo, ahubwo ubu abanyarwanda baba bamaze kurenga IMIBABARO n\u2019INTIMBA baterwa na Jenoside yakorewe abaturi. Imogamizi yindi ikomeye ni UGUSHYIRA ABAHUTU BOSE MU GATEBO KAMWE aho gukoresha amahame yanditse mw\u2019itegekonshinga avugako ICYAHA ARI GATOZI, ibi byatumye babuzwa uburenganzira bwo gukurikirana ibyaha by\u2019intambara n\u2019ubwicanyi bakorewe n\u2019abantu ku giti cyabo, bagiye bashyirwa mu majwi kandi b\u2019abasirikare ba FPR, kuko muri aba BAHUTU harimo abagiye bicwa kandi ntacyaha bahamijwe n\u2019urukiko bityo, nkuko ABAROKOTSE JENOSIDE bagombaga guhabwa ubutabera n\u2019IMFUBYI Z\u2019ABAHUTU zagombaga guhabwa ubutabera n\u2019indishyi ntihabeho guhuguza abantu uburenganzira bwabo bw\u2019ibanze no kubasiga icyaharusange batakoze kandi bibujijwe n\u2019itegekonshinga, ibi mvuze haruguru iyo bikorwa ibibazo biri mu Rwanda bijyanye n\u2019ivanguramoko biba byarakemutse burundu kandi LETA IKARYOZWA AMAKOSA IKORERA ABANYARWANDA, abategetsi BAGAHABWA ISOMO RYO KUZAJYA BATUNGANYA INSHINGANO ZABO kandi mu buryo bwabagiraho inkurikizi, kuko ABICANYI KUMPANDE ZOSE bishe abanyarwanda baba barimo guhanirwa amakosa bakoreye abanyarwanda (abahutu b\u2019abicanyi bagahanwa kimwe n\u2019abatutsi b\u2019abicanyi).<\/p>\n<p>Gucamo ibice abanyarwanda bamwe ubita abahemukiwe abandi ubita abicanyi, ni IMYITWARIRE NDENGAKAMERE ITAKAGOMBYE KURANGA UMUTEGETSI, kuko iyo ubaye umuyobozi inshingano ya mbere iba ariyo guhuza abaturage, kabone n\u2019ubwo wowe ubwawe waba utabishyigikiye, iyo ubaye umutegetsi rero ntushobore KURENGA AMARANGAMUTIMA YAWE uba ukoze icyaha cyo guhemukira no kugambanira igihugu kuko uba ugisenya uhereye mu mizi, UBUMWE niwo musingi ukomeye ibihugu byose byubakiyeho kandi ntibikorwa mu magambo ahubwo bikorwa mu bikorwa. Aha niho nahera nsubiza ko, mu mahame rusange, nta mwenegihugu uhinduka UMWANZI wacyo, iyo bibaye biba bisobanura ko umuyobozi\/umutegetsi adashoboye kwubahiriza amategeko asanzwe, kuko ahantu hose iyo umuntu akoze amakosa, inzego zibishinzwe zimufata zikamushyikiriza INKIKO agacibwa urubanza, iyo ahamijwe icyaha arahanwa cyangwa akagororwa, kandi iyo agizwe umwere nabyo byubahwa uko, kabone nubwo yaba yakosheje, bityo ihame rusange ry\u2019amategeko riteganya ko: \u201cUMUNTU AKOMEZA KUBA UMWERE kugeza ahamijwe icyaha n\u2019urukiko\u201d Ibi ariko mu Rwanda ntibyubahirizwa ahubwo bo babikoresha macuri: \u201cUMUNTU ABA UMUNYABYAHA KUGEZA AGIZWE UMWERE n\u2019UBUTEGETSI\u201d, niba mushaka kubyumva nimufate urugero rwa FDLR yitirirwa abicanyi, kandi ntarubanza tuzi baciriwe mu rukiko, ibi bihamya neza ko Leta ya Kagame idashobora kubaho idafite umwanzi, ikibabaje rero umwanzi w\u2019u Rwanda ni umunyarwanda, bisobanuyeko inshingano yo guharanira ubumwe bw\u2019abanyarwanda bayitatiye bityo KAGAME N\u2019AGATSIKO KE BASHINZWE GUTEZA UMWIRYANE MU BANYARWANDA, kuko bazambije imikorere y\u2019inzego zose, bo ubwabo bahinduka inkiko n\u2019abacamanza.<\/p>\n<p>Indi ngingo igaragaza imibanire mibi y\u2019abaturage ni IVANGURAMOKO RIVUGURUYE rirangwa na RUSWA, INDA NINI, no KUTAGENDERA KU MATEGEKO, ibi bintu nibyo muzi w\u2019imibanire myiza cyangwa mibi mu banyarwanda, ariko njye nahamyako aribyo ubu bibangamiye ahanini abaturage, kuko Leta y\u2019ubu yasibye amoko mu ndangamuntu maze yimika ruswa z\u2019ubwoko bunyuranye, aho mu nzego za Leta abantu bashyirwa mu myanya HASHINGIWE KU BWOKO, AKARERE, INKOMOKO, IMYEMERERE ndetse N\u2019INYUNGU nyirukugushyira mu mwanya agufiteho bitandukanye no gushingira ku BUSHOBOZI BW\u2019UMUNTU, ibi rero nicyo bita IVANGURAMOKO RIVUGURUYE rirangwa n\u2019ibyavuzwe haruguru, kandi niryo rituma ubutegetsi bukomeza kwiharira ibyiza byose, bagashyiraho SYSTEM bakoresha ibafasha kugera ku ntego zabo nkuko byagiye bikorwa kugeza ubu. Niyo mpamvu mubona abadashoboye aribo bayobora igihugu, abicanyi bagahembwa kugorororerwa imyanya ikomeye, abaswa kandi b\u2019inkomamashyi bakagirwa ibikomerezwa, amategeko akagorekwa ndetse akoranwa ubuswa bwinshi hagamijwe guha ububasha Kagame, maze akatuyoborana igitugu gitangaje ntihagire n\u2019ubibaza, kuko iyo murebye neza, Kagame ntaba agomba no kubarizwa hariya ari ahubwo iyo tuzakugira inzego aba yarabajijwe ibyo yakoreye u Rwanda mugihe yayoboraga urugamba, rukaza guhitana abanyarwanda benshi.<\/p>\n<p>Ntabwo aba basirikare bakuru mubona nka ba Jack Nziza baba bicaye hariya bica abanyarwanda nkuko babishe kuva ku rugamba bakubita abana bize udufuni, kwica abahutu mu Rwanda no muri Congo, kurasa bagerageza kwica Kayumba nkuko amajwi yagiye abyumvikanisha n\u2019ibindi (aha ndagirango mbereke ko bica buriwese ubangamiye inyungu zabo batitaye ku bwoko akomokamo), ntabwo tuba dufite ITEGEKONSHINGA rituma Kagame asenya inzego zose agahinduka UMUNYAGITUGU nkuko ameze ubu, kuko abaridukoreye, bakoze kuburyo Kagame aba Perezida, akaba Umucuruzi (rea FPR), akaba UMUKORESHA W\u2019ABANYARWANDA (doreko ariwe uhitamo abategtsi mu nzego zose, bityo bakaba bakorera inyungu ze aho gukorera abaturage, ndetse akaba ariwe uhitamo uzamurwa n\u2019umanurwa kandi yakagombye kuba ari umukozi wa Leta) igitangaje ariko bikaba ari AMAKOSA AKOMEYE akomeje gushoramo abanyarwanda kandi twese tumurebera.<\/p>\n<p>Nkaba nakwanzura iki gice ngira nti, mu buzima busanzwe abanyarwanda bose ntibabanye neza kubera bagifite ibibazo by\u2019imibereho mibi, bityo igihe cyose umuntu amerewe nabi kandi abandi bamerewe neza, bashakira ibibazo mu macakubiri no gushaka \u201cgitera\u201d, aha niho bakunze kugwa mu mutego wo kwitwaza amoko, ariko igihe cyose baba bafite UBURENGANZIRA BUNGANA, AMATEGEKO YUBAHIRIZWA kimwe kandi NTAKARENGANE bazi neza (abanyarwanda) ko ICYO BAPFANA KIRUTA ICYO BAPFA, cyaneko Leta yatweretse ko yo itagira ubwoko, akazu karimo ABANYARWANDA BAKE n\u2019ABANYAMAHANGA BAKE ( aha twavuga abatutsi bakeya bavuye mu bugande, abazungu babafasha mu bikorwa b\u2019ibisha byabo, abahutu bake bemera gukoma amashyi kandi badafite icyo bakiza n\u2019icyo bica ndetse n\u2019abanyafurika barimo abagande badafitanye isano n\u2019u Rwanda kimwe n\u2019andi mabandi ahuriye ku bujura, niba mukeneye amazina, murebe Kagame n\u2019abantu be, Tony Blair, Clinton, Andrew MWENDA, uwahoze ari perezida wa Georgia usigaye akuriye BK yigaruriwe na Kagame n\u2019abandi benshi). Bityo abahutu benshi, abatutsi benshi n\u2019abatwa babayeho mu bukene burenze igipimo bicwa n\u2019Umunyagitugu Kagame afatinyije n\u2019abo navuze haruguru, ntabwo yitaye ku bibazo by\u2019abamugajwe n\u2019intambara barwanira uburenganzira bw\u2019abaturage, ntashishikajwe n\u2019abatutsi bose, ndetse asigaye abica cyane kurusha uko yica abahutu, hatangwa akazi hashingiwe kucyo upfana n\u2019uguha akazi aho hakurikizwa isano, kuba waravuye i Bugande (kandi nabo sibose) kuko abo amaze kumenesha abenshi bavuye mu bugande, hakurikizwa kuba wemera kumuririmba, hagakurikizwa ubwoko aho umuhutu ahabwa akazi ngo abeshye abantu ko hari imibanire myiza nyamara ntabubasha bafite na buke, asahura umutungo wa Leta akawugira uwe bwite bityo abanyarwanda benshi bakicwa n\u2019ubukene n\u2019ibindi byinshi bishobora gusubiza igihugu mw\u2019icuraburindi, mbese aha agaciro inyungu ze, agaheza hanze abanyarwanda abita amazina menshi mabi yo kubaharabika ngo ni abicanyi n\u2019ibindi kandi ntawe tuzi yashyikirije urukiko mubahoze muriyo mitwe. Ibi byose bikaba bikomeje kwiyongera KU MIBEREHO MIBI n\u2019UBUJIJI abantu bisanganiwe bityo abanyotewe ubutegetsi bakaba babyuririraho barema ivangura mu banyarwanda bibaniye neza mu bibi no mu byiza, doreko badasoresha umuhutu ngo bareke umututsi cyangwa umutwa, mwese muyaha nyirububasha agashyira mugifu cye n\u2019imiryango ye, n\u2019abana be ndetse n\u2019abanyamahanga bafatanyije.<br \/>\nIkintera ubwoba ahubwo kikaba ari imibanire y\u2019abanyarwanda bari hanze kuko nibo bakirangwa n\u2019ibitekerezo bishaje by\u2019ubugome kuko abenshi bakigendera kw\u2019ivangura batojwe bakiri bato, abenshi muri aba bakigendera kw\u2019ivangura akaba ari abakomoka ku bahoze ari ibikomerezwa mu Rwanda mbere ya 1994 bagiye bataye inyungu nyinshi bahabwaga n\u2019imyanya bari bafite mu gihugu, cyangwa se abandi bakabiterwa no kuba bafite ibyaha by\u2019ubwicanyi bakoreye abanyarwanda bityo ipfunwe bafite rikaba rituma bahitamo gukomeza kuba babi bangisha n\u2019abandi ubundi bwoko kuko bituma babonwa nk\u2019abahemukiwe nyamara ari ibirura byihishe mu ruhu rw\u2019intama, aba ninabo usanga bumvako bashaka gufata ubutegetsi kugirango bisonere ibyaha by\u2019ubugome bakoze, kuko baziko igihe cyose badafite ububasha bwo gufata ibyemezo bashobora kuzabibazwa igihe cyose, doreko bahorana ikidodo ku mutima, aba bakaba biganje mu bwoko bw\u2019abahutu ku ruhande rumwe, ariko dufite n\u2019izindi ntagondwa z\u2019abatutsi zoherezwa mu mahanga kandi zigize agatsiko kayoboye Leta, ziba zigiye guhiga abanyarwanda zigamije kubacamo ibice ngo BATZISHYIRA HAMWE BAGAHIRIKA INGOMA IBAKAMIRA, aba bigize abarinzi b\u2019ingoma y\u2019igitugu biganjemo MANEKO zihindura impunzi ZIGAMIJE KWICA, KUGURIRA no KUBIBA AMACAKUBIRI mu banyarwanda bari hanze barimo ibyiciro byinshi, kugirango babace integer, zo kuzabaza impamvu badahabwa uburenganzira bwo kubaho mu bwisanzure.<\/p>\n<p>Abantu bari hanze bakaba barangwa n\u2019akajagari ko kwironda cyane doreko BAVANGURA AMOKO, UTURERE, NDETSE BIKARENGA BIKAGERA NO MU NKOMOKO, nyamara bose iyo bahuje cyangwa bagerageje kubaza uburenganzira bwabo Leta iriho, bitwa INTERAHAMWE, ABICANYI, IBIGARASHA, IMPUNZI N\u2019IBIVUME kubera kwa kwibeshya kuranga MANEKO za Kagame n\u2019agatsiko ke, bagamije kubambura ubumuntu no kubacecekesha, ibi nabyo bikaba bigaragaza ko imibanire y\u2019abanyarwanda bo hanze n\u2019ab\u2019imbere mu gihugu irimo icyuho gikomeye gituma babaho mu buzima butandukanye babamo, ubushobozi bwo gusesengura ndetse no KUGWA MU MUTEGO wo GUCIBWAMO IBICE BAGAMIJE KUBAYOBORESHA IGITUGU.<\/p>\n<p>UKURI KWANJYE: Abaturage bari imbere mu gihugu, kubera gusangira ubuzima, ububi n\u2019ubwiza, no kuba babona akarengane gatandukanye bagirirwa, bumva ko ICYO BAPFANA KIRUTA ICYO BAPFA, bityo umwanzi wabo ni UBUTEGTSI BUBI, kuko bubica kimwe butarobanuye, nubwo muby\u2019ukuri nkuko batanganya ubwinshi ari nako batanga ingaruka zabyo, Leta iriho yakoze ikintu itagitekereho, ubu hagize ubushakashatsi umuntu akora yasanga AMOKO YARAHINDUTSE, ubu DUFITE UBWOKO BW\u2019ABASAJJYA\/ABAGANDE buganje kandi bufatanyije n\u2019abanyamahnga nakomojeho haruguru, HAKABA UBWOKO BW\u2019ABAROKOTSE, HAKABAHO ABATUTSI BAVUYE HANZE, ABAHUTU N\u2019ABASANGWABUTAKA. Murumvako uko igihe kigenda niko Leta ya Kagame mugushaka kwigurutsa inshingano yo kurengera ba NYAMUKE n\u2019abamerewe nabi yatobye amateka, ivanaho ubwoko mu ndangamuntu, ariko iyo tugeze mu gushyingirana ho AMOKO AGARUKWAHO ndetse HAKABAHO IVANGURA RISESUYE kuko NTAMUTUTSI WIFUZA GUSHYINGIRA UMUHUTU kubera gutinya gutotezwa, kwigizwayo iyo ari umukozi wa Leta, nyamara baririmba ubwiyunge buri munsi. Abari hanze bo ibyabo ni imvange kuko bose badahuje ibibazo n\u2019impamvu ibatera guhunga, hari ABAHUNGA IBYO BAKOZE (responsabilite penale), ABAHUNGA AKARENGANE (batari bake) n\u2019ABAHUNGA IMIBEREHO MIBI kandi bakomeje kwiyongera cyane, NTABWO ABANYARWANDA BARI HANZE BOSE ARI ABICANYI NKUKO LETA IBYIGISHA \u201cINTORE\u201d.<\/p>\n<p>Ibi bibazo ariko byose byatorerwa umuti HABAYEHO UBUSHAKE, hagashyirwaho amategeko adatandukanya abanyarwanda, hakubahirizwa ihame ry\u2019uko abantu bangana imbere y\u2019amategeko ndetse hagashyirwaho itegekonshinga rishya riha ububasha abaturage, rikomeza inzego za Leta, kandi rirwanya akarengane ako ariko kose rinabngabunga imibereho myiza n\u2019inyungu by aba nyamuke, abanyantengenke ndetse n\u2019abatishoboye bose, ntihabeho ubusumbane bukabije.<\/p>\n<p>Kanyarwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Tubisabwe n\u2019umwe mu basomyi bacu witwa Dutizubugingo, nifuza kugira igitekerezo ntanga ku mibanire y\u2019abanyarwanda mur\u2019iki gihe n\u2019uruhare Leta ifite mu kubaryanisha, mu byukuri ntibyoroshye kwicara ngo ntange igitekerezo cyuzuye neza ariko nkuko yabyifuje ndagerageza gukora ku bice byose yifuje kumenya kugirango turebere hamwe ishushorusange y\u2019imibanire yacu twebwe abanyarwanda uhereye mu 1994 nyuma gato ya Jenoside [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":16553,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-3778","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>IMIBANIRE Y\u2019ABANYARWANDA N\u2019URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IMIBANIRE Y\u2019ABANYARWANDA N\u2019URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Tubisabwe n\u2019umwe mu basomyi bacu witwa Dutizubugingo, nifuza kugira igitekerezo ntanga ku mibanire y\u2019abanyarwanda mur\u2019iki gihe n\u2019uruhare Leta ifite mu kubaryanisha, mu byukuri ntibyoroshye kwicara ngo ntange igitekerezo cyuzuye neza ariko nkuko yabyifuje ndagerageza gukora ku bice byose yifuje kumenya kugirango turebere hamwe ishushorusange y\u2019imibanire yacu twebwe abanyarwanda uhereye mu 1994 nyuma gato ya Jenoside [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-06-24T18:35:42+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"15 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"IMIBANIRE Y\u2019ABANYARWANDA N\u2019URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA\",\"datePublished\":\"2013-06-24T18:35:42+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\\\/\"},\"wordCount\":2999,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\\\/\",\"name\":\"IMIBANIRE Y\u2019ABANYARWANDA N\u2019URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-06-24T18:35:42+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IMIBANIRE Y\u2019ABANYARWANDA N\u2019URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IMIBANIRE Y\u2019ABANYARWANDA N\u2019URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IMIBANIRE Y\u2019ABANYARWANDA N\u2019URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA - Umunyarwanda","og_description":"Tubisabwe n\u2019umwe mu basomyi bacu witwa Dutizubugingo, nifuza kugira igitekerezo ntanga ku mibanire y\u2019abanyarwanda mur\u2019iki gihe n\u2019uruhare Leta ifite mu kubaryanisha, mu byukuri ntibyoroshye kwicara ngo ntange igitekerezo cyuzuye neza ariko nkuko yabyifuje ndagerageza gukora ku bice byose yifuje kumenya kugirango turebere hamwe ishushorusange y\u2019imibanire yacu twebwe abanyarwanda uhereye mu 1994 nyuma gato ya Jenoside [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-06-24T18:35:42+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"15 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"IMIBANIRE Y\u2019ABANYARWANDA N\u2019URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA","datePublished":"2013-06-24T18:35:42+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/"},"wordCount":2999,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/","name":"IMIBANIRE Y\u2019ABANYARWANDA N\u2019URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-06-24T18:35:42+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imibanire-yabanyarwanda-nuruhare-leta-ifite-mukubaryanisha\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IMIBANIRE Y\u2019ABANYARWANDA N\u2019URUHARE LETA IFITE MUKUBARYANISHA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3778","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3778"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3778\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3778"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3778"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3778"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}