{"id":3783,"date":"2013-06-26T20:31:40","date_gmt":"2013-06-26T18:31:40","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3783"},"modified":"2013-06-26T20:31:40","modified_gmt":"2013-06-26T18:31:40","slug":"ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/","title":{"rendered":"Ni nde wishe Seti Sendashonga? Perezida Paul Kagame arashaka kuyobya uburari!"},"content":{"rendered":"<div id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9654\"><span id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9652\" style=\"font-family: Calibri\">Bwana Fawusitini Kagame, umujyanama mu by\u2019itangazamakuru muri perezidansi ya Repuburika y\u2019u Rwanda aherutse gutangaza inyandiko ifite uburemere bukomeye ku bijyanye n\u2019imibanire y\u2019u Rwanda na Tanzaniya ariko cyane cyane ku bijyanye n\u2019iyicwa rya Nyakwigendera Seti Sendashonga. Muri iyo nyandiko yasohowe bwa mbere mu gifaransa n\u2019Ibiro Ntaramakuru by\u2019u Rwanda igasubirwamo mu kinyarwanda tariki ya 23 kamena 2013 n\u2019ikinyamakuru cya FPR Igihe.com gitangazwa kuri murandasi, umujyanama wa Perezida Pawulo Kagame aravuga ko leta ya Tanzaniya ifitanye umubano mubi muri iki gihe na leta y\u2019u Rwanda ngo yaba yaragambiriye kuva hambere guhirika ubutegetsi\u00a0\u00a0bwa\u00a0\u00a0FPR yifashishije ingabo z\u2019abahutu zatsinzwe mu mwaka w\u20191994\u00a0; muri urwo rwego Seti Sendashonga akaba ngo yari yarahawe uburenganzira bwo gutoreza ingabo ze muri icyo gihugu ari naho zajyaga kunyura zitera u Rwanda. Bwana Fawusitini Kagame avuga ko ibyo abikomora mu gitabo cyatangajwe n\u2019umufaransa witwa G\u00e9rard Prunier uhamya ko uwishe Nyakwigendera Seti Sendashonga ari Perezida Pawulo Kagame w\u2019u Rwanda, akaba\u00a0\u00a0ngo yaramwiciye ko yari mu myiteguro yo gushoza intambara. Bwana Fawusitini Kagame akomeza inyandiko ye avuga ko ibyo G\u00e9rard Prunier yatangaje mu mapaji ya nyuma y\u2019igitabo aho avuga iyo myiteguro y\u2019intambara ari byo yagombag guheraho kugirango iby\u2019urupfu rwa Seti Sendashonga birusheho gusobanuka neza.<\/span><\/div>\n<div><span style=\"font-family: Calibri\">N\u2019ubwo ayo magambo agaragaza neza ko uwo mujyanama wa Perezida Pawulo Kagame yemera ko Seti Sendashonga yishwe na leta y\u2019u Rwanda,\u00a0\u00a0ikindi gice cy\u2019inyandiko ye kigerageza kuyobya uburari kuri icyo gikorwa cy\u2019ubwicanyi ngo bushobora kuba bwarakozwe na zimwe mu ngabo za kera zari zibumbiye mu mutwe witwa ALIR wabaga mu mashyamba ya Kongo ngo kuko Nyakwigendera yarimo kuzitwara abasilikare bazo, ubundi akavuga ngo ashobora kuba yarahitanywe na Tanzaniya ubwayo imuziza ko yaba yarabonanye na murumuna wa Perezida Museveni wa Uganda, jenerali Salim Saleh.\u2026Hari n\u2019aho yumvikanisha ko ubwo bwicanyi bushobora no kuba bwanabazwa Leta Zunze ubumwe z\u2019Amerika kuko ngo Seti Sendashonga yishwe amaze iminsi mikeya abonanye na Madamu\u00a0\u00a0Eva Rodgers wakoraga muri minisiteri y\u2019ububanyi n\u2019amahanga y\u2019icyo gihugu amubwira imigambi ye. Andi magambo agamije kuyobya uburari ashimangira ko abishe Seti Sendashonga bazwi kuko anketi z\u2019abapolisi zaberekanye, bagatabwa muri yombi ndetse umwe muri bo akemera icyaha n\u2019ubwo ngo mu bucamanza habuze ibimenyetso simusiga bibashinja bose bagahita barekurwa. Aha ndetse Fawusitini Kagame yongera kugaruka ku makuru yakwijwe mu binyamakuru byo muri Kenya muminsi yakurikiye iyicwa rya Seti Sendashonga aho uwitwa David Kiwanuka yavugaga ko yivuganye uwo nyakwigendera amuziza amamiliyoni menshi y\u2019amadolari ngo yari yarambuye umubyeyi we kandi ngo barafatanije kuyasahura muri ministeri y\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu ubwo Inkotanyi zari zimaze gushyiraho guverinoma. Fawusitini Kagame ntacyo avuga ku bisobanuro byatanzwe n\u2019uwari ministiri w\u2019imari muri icyo gihe wavuze ko\u00a0\u00a0ayo mafranga yavuzwe atashoboraga kuboneka mu masanduka ya leta muri icyo gihe.<\/span><\/div>\n<div><span style=\"font-family: Calibri\">Ikigo cyitiriwe Seti Sendashonga kigamije gukangurira abaturage intego yo guharanira uburenganzira bwabo na demokarasi aricyo ISCID mu magambo ahinnye y\u2019igifaransa kimaze kubona ibikubiye muri iriya nyandiko y\u2019umujyanama wa Perezida Pawulo Kagame kiramenyesha abantu bose ibi\u00a0\u00a0bikurikira\u00a0:<\/span><\/div>\n<div><span style=\"font-family: Calibri\">1\u00b0\u00a0\u00a0Seti Sendashonga hamwe n\u2019umushoferi we Yohani Bosko Nkuriyubukeye bishwe tariki ya 16 gicurasi 1998 n\u2019abantu batamenyekanye ariko ni ngombwa\u00a0\u00a0kwibutsa ko mbere y\u2019aho, tariki ya 26 gashyantare 1996, umukozi wa ambasadi y\u2019u Rwanda i Nayirobi witwa Francis Mugabo yari yagerageje kumwica aramuhusha\u00a0; nyuma yaje gufatwa n\u2019abapolisi ba Kenya imbunda ye igicumba umwotsi. Leta ya Kenya yasabye leta y\u2019u Rwanda kumukuraho ubudahangarwa bugenewe abakozi ba ambasadi kugirango ubucamanza bw\u2019icyo gihugu bubashe kumukurikirana. Ibyo leta y\u2019i Kigali yarabyanze ihitamo gukura uwo mukozi wayo i Nayirobi ajya gukomeza akazi ke mu Rwanda. Nta muntu ushyira mu gaciro utabona ko icyo ari ikimenyetso gikomeye cy\u2019uko ubutegetsi bwa FPR bwari bufite umugambi wo kwica uwo Nyakwigendera nk\u2019uko bwari bumaze igihe gito buhitanye Koloneli Tewonesti Lizinde nawe wiciwe aho ngaho mu mujyi wa Nayirobi. Ibyabaye ku ya 16 gicurasi 1998 ni umugambi wari wapfyubye mbere washoboye gusohozwa.<\/span><\/div>\n<div><span style=\"font-family: Calibri\">2\u00b0 Iperereza ryakozwe n\u2019umuryango wa Seti Sendashonga ryerekanye ko Perezida Pawulo Kagame ubwe yagize uruhare mw\u2019 iyicwa rya Seti Sendashonga, akaba yarifashishije abantu bamwe mu gihugu cya Kenya barimo umunyaporitiki wagize uruhare rukomeye rwo gushaka abicanyi bakoze ishyano ndetse n\u2019abapolisi bagombaga kubakingira ikibaba. Amafranga yashowe muri ubwo bwicanyi ahwanye n\u2019ibihumbi 100 by\u2019amadolari akaba yaravuye kuri konti ya FPR yari muri banki yo mu Busuwisi yitwa Merril Lynch\u00a0; ayo mafaranga yanyuze kuri konti y\u2019uriya mugabo twavuze iri muri banki y\u2019ubucuruzi (Kenya Commercial Bank). Uwashaka kumenya ibirambuye kuri iryo perereza yasoma igitabo duherutse gutangaza dufatanije na Andr\u00e9 Guichaoua (igitabo cyitwa \u00ab\u00a0Seth Sendashonga 1951-1998\u00a0: un Rwandais pris entre eux feux\u00a0\u00bb, \u00e9ditions L\u2019Harmattan, mai 2013).\u00a0<\/span><\/div>\n<div><span style=\"font-family: Calibri\">3\u00b0\u00a0\u00a0Ibyatangajwe na G\u00e9rard Prunier ku byerekeye umugambi Seti Sendashonga yaba ngo yari afite wo gushinga umutwe w\u2019ingabo nta gihamya cyabyo kiriho kuko izo ngabo ntazigeze zigaragara. Iyo umutwe w\u2019ingabo uba wariho ntiwajyaga kubura ubundi buyobozi nyuma y\u2019urupfu rwa Seti Sendashonga. Abanyarwanda bose bibuka ko umugaba mukuru wa mbere wa FPR ariwe Fred Rwigema yishwe mu kwakira 1990 (yishwe na bagenzi be bo mu nkotanyi bamurwanyaga) intambara yari amaze gushoza igitangira nyamara ntibyabujije inkotanyi gukomeza urugamba ndetse kurutsinda. Ntabwo rero Seti Sendashonga yaba yarashinze umutwe w\u2019ingabo, yarabonye n\u2019igihugu gikomeye cyo gukoreramo imyitozo ngo uwo mutwe uhite uzimira nyuma y\u2019urupfu rwe. Mu by\u2019ukuri iby\u2019uwo mutwe w\u2019ingabo nta kinyemetso cyabyo kizwi kigeze kigaragara uretse ayo magambo adafite indi gihamya.<\/span><\/div>\n<div><span style=\"font-family: Calibri\">4\u00b0 Seti Sendashonga yishwe azira ibitekerezo bye bya politiki byamuteranije na jenerali majoro Pawulo Kagame kuva guverinoma ya mbere ya FPR ikijyaho. Bapfuye ahanini ibibazo by\u2019umutekano bombi bari bashinzwe ariko ingabo za FPR akaba arizo zari zifite uruhare runini mu kuwuzambya. Inshuro nyinshi Seti Sendashonga yandikiye Kagame amabarwa amusaba gufata ibyemezo bikwiye kugirango umutekano uboneke, igisubizo cyaje kuba kumuhindura igipinga, biza no kumuviramo gusezera muri guverinoma no gusubira mu buhungiro. Urupfu rwaa Seti Sendashonga ni nk\u2019abandi banyapolitiki Pawulo Kagame yahitanye bazira ko yabonaga bamubangamiye mu migambi ye yo kwimika ubutegetsi bw\u2019igitugu bushingiye kw\u2019 iterabwoba n\u2019irondakoko.\u00a0\u00a0Abo banyapolitiki ni nka Emanweli Gapyisi wari mw\u2019 ishyaka rya MDR, Felesiyani Gatabazi wo mw\u2019 ishyaka rya PSD, koloneli Agusitini Cyiza wahoze mu ngabo za kera ariko akaba yaremewe gufatanya n\u2019ingabo za FPR zimaze gutsinda, depite Lewonaridi Hitimana wo mw\u2019 ishyaka MDR, depite Burakari wo mw\u2019 ishyaka PL, Dogiteri\u00a0\u00a0Petero Kalaveri Rwangabo, n\u2019abandi benshi tutabasha kurondora. Abo banyarwanda bose nta mutwe w\u2019ingabo bari bafite cyangwa bateganyaga gushinga. Ese abashumba ba kiliziya gatorika biciwe i Gakurazo tariki y 5 kamena 1994 na n\u2019ubu bakaba batemerewe gushyingurwa mu cyubahiro hari umutwe w\u2019ingabo bari bafite\u00a0?<\/span><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9681\"><span id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9679\" style=\"font-family: Calibri\">5\u00b0\u00a0\u00a0Perezida Kagame akwiye kuzirikana ko ubumwe n\u2019ubwiyunge bw\u2019abanyarwanda bikenewe cyane, bikaba bitagerwaho hakoreshejwe kwica abatavuga rumwe nawe, kubafunga cyangwa kubatorokesha. Nyuma y\u2019imyaka 15 Seti Sendashonga amaze yishwe u Rwanda rukomeje kuyoborwa n\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu bugendera kw\u2019 iterabwoba. Abaturage nta burenganzira bafite bwo kwihitiramo abayobozi, abanyapolitiki n\u2019abanyamakuru batinyutse kuvuga ibitekerezo byabo ubu barafunze. Igihugu nka Tanzaniya cyafashije u Rwanda mu buryo bunyuranye kuva intambara ya FPR yatangira ubu ni cyo cyahinduwe umwanzi w\u2019u Rwand kuko Perezida wacyo asaba abategetsi b\u2019u Rwanda kugirana imishyikirano n\u2019ababarwanya nk\u2019uko bisabwa n\u2019ibindi bihugu byo mu karere. Itegekonshinga ryashoboraga guha abanyarwanda uburyo bwo guhindura abayobozi bakabona icyerekezo gishya mu w\u2019i 2017 na ryo imigambi yo kurihindura igeze kure. Ibyo byose ni ibimenyetso byerekana ko u Rwanda rujya habi.\u00a0\u00a0Igihe cyari kigeze cyo guhindura mu nyungu rusange z\u2019abanyarwanda bose, abariho n\u2019abazavuka.<\/span><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9678\"><span id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9676\" style=\"font-family: Calibri\">\u00a0<\/span><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9675\"><span id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9673\" style=\"font-family: Calibri\">Bikorewe i Buruseli, tariki ya 25\/06\/2013<\/span><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9665\"><span id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9671\" style=\"font-family: Calibri\">Nkezabera Jean Marie<\/span><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9664\"><span id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9666\" style=\"font-family: Calibri\">Pr\u00e9sident d\u2019ISCID asbl<\/span><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9663\"><span id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9669\" style=\"font-family: Calibri\">(Sign\u00e9)<\/span><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9662\"><span id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9683\" style=\"font-family: Calibri\">\u00a0&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;&#8212;-<\/span><\/div>\n<div id=\"yui_3_7_2_1_1372269785345_9661\">Jean-Claude Kabagema,<br \/>\nCharg\u00e9 de la communication<\/div>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bwana Fawusitini Kagame, umujyanama mu by\u2019itangazamakuru muri perezidansi ya Repuburika y\u2019u Rwanda aherutse gutangaza inyandiko ifite uburemere bukomeye ku bijyanye n\u2019imibanire y\u2019u Rwanda na Tanzaniya ariko cyane cyane ku bijyanye n\u2019iyicwa rya Nyakwigendera Seti Sendashonga. Muri iyo nyandiko yasohowe bwa mbere mu gifaransa n\u2019Ibiro Ntaramakuru by\u2019u Rwanda igasubirwamo mu kinyarwanda tariki ya 23 kamena 2013 [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":3784,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-3783","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ni nde wishe Seti Sendashonga? Perezida Paul Kagame arashaka kuyobya uburari! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ni nde wishe Seti Sendashonga? Perezida Paul Kagame arashaka kuyobya uburari! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Bwana Fawusitini Kagame, umujyanama mu by\u2019itangazamakuru muri perezidansi ya Repuburika y\u2019u Rwanda aherutse gutangaza inyandiko ifite uburemere bukomeye ku bijyanye n\u2019imibanire y\u2019u Rwanda na Tanzaniya ariko cyane cyane ku bijyanye n\u2019iyicwa rya Nyakwigendera Seti Sendashonga. Muri iyo nyandiko yasohowe bwa mbere mu gifaransa n\u2019Ibiro Ntaramakuru by\u2019u Rwanda igasubirwamo mu kinyarwanda tariki ya 23 kamena 2013 [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-06-26T18:31:40+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Ni nde wishe Seti Sendashonga? Perezida Paul Kagame arashaka kuyobya uburari!\",\"datePublished\":\"2013-06-26T18:31:40+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\\\/\"},\"wordCount\":1250,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\\\/\",\"name\":\"Ni nde wishe Seti Sendashonga? Perezida Paul Kagame arashaka kuyobya uburari! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-06-26T18:31:40+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":265,\"height\":398},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ni nde wishe Seti Sendashonga? Perezida Paul Kagame arashaka kuyobya uburari!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ni nde wishe Seti Sendashonga? Perezida Paul Kagame arashaka kuyobya uburari! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ni nde wishe Seti Sendashonga? Perezida Paul Kagame arashaka kuyobya uburari! - Umunyarwanda","og_description":"Bwana Fawusitini Kagame, umujyanama mu by\u2019itangazamakuru muri perezidansi ya Repuburika y\u2019u Rwanda aherutse gutangaza inyandiko ifite uburemere bukomeye ku bijyanye n\u2019imibanire y\u2019u Rwanda na Tanzaniya ariko cyane cyane ku bijyanye n\u2019iyicwa rya Nyakwigendera Seti Sendashonga. Muri iyo nyandiko yasohowe bwa mbere mu gifaransa n\u2019Ibiro Ntaramakuru by\u2019u Rwanda igasubirwamo mu kinyarwanda tariki ya 23 kamena 2013 [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-06-26T18:31:40+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Ni nde wishe Seti Sendashonga? Perezida Paul Kagame arashaka kuyobya uburari!","datePublished":"2013-06-26T18:31:40+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/"},"wordCount":1250,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/","name":"Ni nde wishe Seti Sendashonga? Perezida Paul Kagame arashaka kuyobya uburari! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-06-26T18:31:40+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":265,"height":398},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-nde-wishe-seti-sendashonga-perezida-paul-kagame-arashaka-kuyobya-uburari\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ni nde wishe Seti Sendashonga? Perezida Paul Kagame arashaka kuyobya uburari!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3783","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3783"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3783\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3783"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3783"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3783"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}